Blog

  • Korali z’ibigugu Injili Bora na Vuzimpanda za… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo “Urukundo Live Concert” kizabera muri Kigali ku rusengero rwa EPR Remera, Paruwase ya Kicukiro, ku cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2023. Kizaririmbamo Vuzimpanda choir, Injili Bora choir, Rehoboth Choir, Healing Worship Team, Family of Singers n’abandi.

    Mbere y’uko iki gitaramo kiba, Vuzimpanda na Injili Bora bakoranye indirimbo bise “Urukundo” yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Batangira basangira Igaburo Ryera ubona banezerewe cyane, bakaririmbana iyi ndirimbo bicaye mu busitabi buteguwe neza, bameze nk’umuryango umwe.

    Ni igikorwa cyashimwe na benshi. Umwe mu bakunzi babo yanditse kuri Youtube akari ku mutima we, ati “Kabisa Vuzimpanda na Injiri Bora mubirimo neza cyane. Mukomereze aho biragaragara ko muri urugero rwiza mu itorero rya EPR, indirimbo ni nziza harimo, sms nziza cyane”.

    Aba baririmbyi bavuga ko Vuzimpanda ari yo Injili Bora, mu magambo make “dufitanye ubucuti butari ubwa none, tumaranye igihe kirere tuziranyeho byinshi kandi turi n’abo mu itorero rimwe”. Iyo niyo mpamvu nyamukuru yatumye bakorana indirimbo ndetse bakaba bateguranye igitaramo.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Hakizimana Jean Damascene, umuyobozi wa Vuzimpanda choir izwi mu ndirimbo “Igira neza” akaba n’umuhuzabikorwa w’iki gitaramo “Urukundo Live Concert”, yavuze ko umusaruro wa mbere w’iki gitaramo kidasanzwe “ni uko imitima ya benshi izahembuka”.

    Ntibikunze kubaho kubona amakorali ahuza imbaraga agafatanya gutegura igitaramo. Ahubwo usanga korali yo mu itorero runaka itegura igitaramo igatumiramo undi mutwe w’abaririmbyi wo mu rindi torero, ni bacye usanga batumira abo basengana kubera ahanini baba bari mu cyo wakwita ihangana. Vuzimpanda na Injili Bora, bo banditse amateka y’ubufatanye budasanzwe.

    Hakizimana yavuze kandi ko kuba barateguye iki gitaramo ari amakorali abiri yishyize hamwe kandi yo mu Itorero rimwe, “bizabera urugero andi makorali nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’urukundo”. Yongeyeho ko bazaba bari gukusanya inkunga izafasha Injili Bora mu rugendo rw’ivugabutumwa ifite muri Kenya muri uyu mwaka.

    Avuga ko EPR ari itorero ryiza rifatanya n’abaririmbyi baryo, muri rusange ibikorwa byose byateguwe babimenyesha inama zibishinzwe. Yavuze ko iri torero rishyigikira amakorali yaryo hakurikijwe igenamigambi buri korali itanga buri mwaka, buri Paruwasi iba ifite ingengo y’imari igenera korali”.

    Asobanura imbarutso yo guhuza imbaraga hagati ya Vuzimpanda na Injili Bora, yagize ati “Icya mbere twashingiyeho ni ibyifuzo by’abaririmbyi ku mpande zombi bakomeje kubidusaba kubera ubufatanye dufitanye. Ni ugushakisha uburyo twashyigikira urugendo rw’ivugabutumwa inshuti zacu ziri kwitegura kujyamo muri Kenya kuwa 8/12/2023.

    Korali Vuzimpanda ikorera umurimo w’Imana muri EPR Kamuhoza. Yavutse kuwa 15/2/1997, ikaba ifite abaririmbyi 64. Intego yabo y’ibanze ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kugeza abantu ku Mana no gukiza imitima yihebye. Umwihariko wabo ni uko abana babyawe n’abaririmbyi babo, nabo bahita baba abaririmbyi muri Vuzimpanda.

    Muri Vuzimpanda, barasabana cyane, nta muntu mukuru cyangwa umuto, “twese turangana kuko duhuriye ku murimo w’Imana”. Bakora kandi imirimo itandukanye nko kubakira abatishoboye. Babanje kwitwa Korali ya Nyabugogo, nyuma baza kwitwa Vuzimpanda. Igitekerezo cyo gushinga Korali cyatanzwe n’umubyeyi witwaga Kantarama Bonitirida’.

    Injili Bora ni imwe mu makorari akomeye mu Rwanda kubera imiririmbire itangaje kandi yihariye yayo. Ibarizwa mu itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) Paruwase ya Gikondo. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Shimwa” yatumbagije ubwamamare bwabo n’izindi.

    Mu 2019 bakoze igitaramo gikomeye bise “Nzakambakamba Live Concert” bitiriye indirimbo yabo ‘Nzakambakamba’, cyabereye kuri Bethesda Holy Church. Ni igitaramo iyi korari yatumiyemo andi matsinda nka Gisubizo Ministries, True Promises na Healing worship Team.

    REBA INDIRIMBO “URUKUNDO” YA INJILI BORA FT VUZIMPANDA CHOIR

    Injili Bora ya EPR Gikondo igiye kubanza guhurira mu gitaramo na Vuzimpanda mbre yo kwerekeza muri Kenya

    Injili Bora yamamaye mu ndirimbo “Shimwa” iterwa na Jesca Mucyowera

    Vuzimpanda choir ya EPR Kamuhoza ifite umwihariko w’ubumwe n’urukundo rutangaje hagati y’abaririmbyi bayo

    Vuzimpanda yakoreye agashya Injili Bora yifatanya nayo mu gitaramo kizakusanyirizwmo inkunga yo gufasha injili Bora igiye kwerekeza muri Kenya muri gahunda y’ivugabutumwa

    Amakorali abiri y’ibigugu muri EPR agiye guhurira mu gitaramo “Urukundo Live Concert”

    REBA HANO INDIRIMBO “IGIRA NEZA” YA VUZIMPANDA CHOIR

    REBA INDIRIMBO “SHIMWA” YA INJILI BORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136002/korali-zibigugu-injili-bora-na-vuzimpanda-zakoranye-indirimbo-urukundo-mbere-yo-guhurira-m-136002.html

  • DR Congo:Kera kabaye Moise Katumbi yemerewe guhangana na Tshisekedi mu matora ya perezida #rwanda #RwOT

    Urukiko rurinda iremezo ry'itegekonshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwemeje kandidatire zose z'abakandida-perezida zari zatangajwe by'agateganyo n'akanama k'amatora k'icyo gihugu.

    Inteko y'abacamanza yateranye ku wa mbere nyuma y'ibirego byari byatanzwe n'abarimo Noël Tshiani, washakaga kuburizamo kandidatire y'umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n'ubutegetsi. Urukiko rwavuze ko icyo kirego cyakiriwe ariko ko nta shingiro gifite.

    Tshiani yari yavuze ko Katumbi yari asanzwe afite ubundi bwenegihugu butari ubwa DR Congo igihe yabonaga icyemezo cy'ubwenegihugu bwa Congo, nkuko bitangazwa n'ibinyamakuru byaho.

    Urukiko rwanemeje kandidatire ya Perezida Félix Tshisekedi. Seth Kikuni yari yatanze ikirego asaba kuburizamo kandidatire ya Tshisekedi kubera gukoresha amazina atandukanye.

    Mu kirego cye, Kikuni yavuze ko mu matora yo mu 2018 yakoresheje izina 'Tshisekedi Tshilombo FELIX', mu gihe mu matora yimirije yavuze ko yitwa 'Tshisekedi Tshilombo FELIX ANTOINE', akongeraho izina 'Antoine'.

    Urukiko rwavuze ko ikirego cye nta shingiro gifite.

    Hervé Diakese, umuvugizi w'ishyaka Ensemble pour la République rya Katumbi, yabwiye radio RFI ko iki cyemezo cy'urukiko gisoje burundu ikibazo kijyanye n'ubwenegihugu bwa Katumbi.

    RFI yasubiyemo Diakese agira ati: 'Ni iherezo ry'inzira ndende cyane yo kurwanya akarengane, ikinyoma, kuyobya no gukwirakwiza amakuru atari ukuri agamije kuyobya.

    'Uyu munsi, ku rwego rwo hejuru cyane rw'ubucamanza bwa Congo, ikibazo cy'ubwenegihugu bwe gishyizweho iherezo. Buri mpaka zose kuri iyo ngingo zifite umwanya ahantu hamwe gusa kandi urukiko rurinda iremezo ry'itegekonshinga rwabonye uwo mwanya: ni ahajugunywa imyanda y'amateka.'

    Ku ruhande rwa Tshisekedi, umuntu uri hafi ye yabwiye RFI ko Perezida atatunguwe n'icyemezo cy'urukiko kandi ko ashishikajwe no guhatana na Katumbi mu buryo butarimo akarengane ndetse akamutsinda.

    Ku itariki ya 19 Ukwakira (10), akanama k'amatora ya DR Congo katangaje urutonde rw'agateganyo rw'abakandida 24 mu matora ya perezida ateganyijwe kuba ku itariki ya 20 Ukuboza (12).

    Urwo rutonde ruriho n'andi mazina asanzwe azwi cyane muri icyo gihugu, nk'umunyapolitiki Martin Fayulu na muganga Denis Mukwege, mu 2018 watsindiye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel.

    Ariko nyuma y'itangazwa ry'urwo rutonde, Joëlle Bile na Enoch Ngila bari batanze ibirego mu rukiko rurinda iremezo ry'itegekonshinga, binubira gukurwa kuri urwo rutonde rw'abakandida.

    Ku wa mbere, urukiko rwemeje kandidatire zabo, bituma abakandida bose baba 26, barimo abagore babiri.

    The post DR Congo:Kera kabaye Moise Katumbi yemerewe guhangana na Tshisekedi mu matora ya perezida appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/31/dr-congokera-kabaye-moise-katumbi-yemerewe-guhangana-na-tshisekedi-mu-matora-ya-perezida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dr-congokera-kabaye-moise-katumbi-yemerewe-guhangana-na-tshisekedi-mu-matora-ya-perezida

  • Lionel Messi yahumurije Haaland na Mbapp, ib… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Mbere tariki 30 Ukwakira, i Paris habereye ibirori byo gutanga Ballon d’Or, ihabwa Lionel Messi nk’uko byari byitezwe. Yakurikiwe na Erling Haaland, Kylian Mbappé na Kevin de Bryne ku mwanya wa 4.

    Mu ijambo uyu munya-Argentine yagejeje ku bari muri ibi birori ndetse n’ababikurikiranye hirya no hino ku Isi, yavuze ashimira abantu bose cyane cyane abakinnyi bagenzi be, umuryango we ndetse anashimira Kylian Mbappé na Erling Haaland ababwira ko nabo bazatwara iki gihembo. 

    Yagize ati: “Ndashimira abantu bose, cyane cyane abakinnyi dukinana. Ndashimira abantu bose bantoye. Iyi Ballon d’or ni impano ikomeye kuri Argentine yose. Sinshaka kwibagirwa Haaland cyangwa Mbappé, bagize umwaka mwiza, udasanzwe, kandi mu myaka iri imbere bazatwara iki gihembo”.

    Yakomeje agira ati: “Urwego rwo kurushanwa ntabwo rwigeze rugabanuka. Nagize amahirwe yo kuba hano imyaka myinshi. Ndashaka kugira icyo mvuga kidasanzwe ku bantu bose bishimiye ko Argentine yatwaye igikombe cy’Isi”.  

    “Ndashimira kandi umuryango wanjye wose, umugore wanjye, abana banjye, kuba bari kumwe nanjye mu bihe bibi, kandi bamfashije kugera ku nzozi zanjye mu mupira w’amaguru. Atari bo ntibyari gushoboka”.

    Lionel Messi yanavuze ko hagiye kubaho ihangana hagati ya Haaland na Kylian Mbappé agira ati: “Hagiye kubaho ihangana ryiza hagati yabo ndetse n’abandi bakinnyi bakiri bato bahari. Bose bari bakwiye iki gihembo muri uyu mwaka. Erling, ibi byashoboraga kuba ibyawe kandi byumvikanaga”.

    Abajijwe ku bijyanye no kureka umupira w’amaguru, uyu mukinnyi w’imyaka 36 yavuze ko atazi igihe azawurekera ariko ashaka gukomeza akina ndetse no kugira ibyishimo. Iyi ni Ballon d’Or ni iya 8 Messi atwaye. Yatwaye iya 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019, 2021 na 2023.

    Kylian Mbappé yaje ku mwanya wa 3 mu bihembo bya Ballon d’Or 

    Erling Haaland yaje ku mwanya wa 2 ariko yanahawe igikombe cya rutahizamu mwiza

    Lionel Messi yashimiye abantu batandukanye barimo abo mu muryango we akanavuga ko Erling Haaland na Mbappé nabo bazatwara Ballon d’Or 

    Lionel Messi yahawe Ballon d’Or ya 8

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135993/lionel-messi-yahumurije-haaland-na-mbappe-ibyo-kureka-umupira-abigendera-kure-135993.html

  • Bibabuza gutera imbere: Ibintu 5 biranga umuh… – #rwanda #RwOT

    Ariko se ko abo bose birukira muri muzika ngo bakore indirimbo n’ibangahe barenga umutaru? Ibyo ahanini biterwa nuko abenshi binjira muri uru ruganda rwa muzika bigana bagenzi babo, nta mpano ibarangwaho ndetse badafite intumbero zo kuzagera kure.

    Niyo mpamvu usanga hari abahanzi bamaze imyaka myinshi muri muzika nta ndirimbo nzima wumva bakoze cyangwa n’abo wumva ukibaza uburyo bazamutse ntampano nzima bafite.

    Ibi byose biterwa n’uko akenshi abinjira mu muziki bagamije kuwokora byakinyamwuga ngo bamamare usanga batazi mu by’ukuri icyo bashaka cyangwa batanazi inzira nzima yabafasha. Usanga kandi barangwa n’ibi bintu 5:

    1. Guhora aririmba bagenzi be gusa

    Ni kenshi mwumva abahanzi cyane cyane bamwe bifuza kumenyekana vuba, bahimba indirimbo zigamije gusebya bagenzi babo. Akenshi uzasanga abo bibasira arababa babarusha kumenyekana cyangwa se abo bigeze kuba inshuti bagashwana,abo bigeze gukorana bagashwana ,…

    Inshuro nyinshi biterwa nuko uyu muhanzi aba yinjiye mu muziki ashaka kurwanya mugenzi we kubera ishyari ry’uko aba abona akunzwe na rubanda kandi bimuha amafaranga cyangwa se ari bwo buryo bworoshye abona yakoresha ngo amenyekane vuba.

    2. Nta mpano ibarangwaho kandi barigana gusa

    Benshi mubahanzi usanga binjira mu muziki kuko haribyo baba bishuka bihabanye cyane n'ukuri. Aha wavugamo nko kuba yumva ko kuba afite uburanga  bizatuma ahita amenyekana, kuba abyinira umuhanzi wamenyekanye runaka bizatuma no kuririmba ahita abifatisha kuko abantu bahora bamubona abyina. 

    Niyo agerageje gukora indirimbo ze niho usanga akenshi umuhanzi azi kubyina ariko wakumva ijwi rye ukumirwa .Gusa kuri iyi ngingo hari bacye babishobora ariko nubundi baba bari basanzwe bafite impano yo kuririmba.

    3. Akunda kuvugwa mu itangazamakuru no kumenyekana kurusha ibikorwa bye

    Ni kenshi uzasaga umuhanzi utifitemo impano yirirwa afungura imirongo  ya za Instagram, X (Fake accounts) zitandukanye kugirango ajye ashyiraho ibihangano bye abitaka ubwiza kugirango abantu bibeshye ko afite abafana kandi ariwe ubyikorera. Izo (Fake accounts) kandi anazikoresha mubintu bishobora gutuma akurura itangazamakuru ngo rigire icyo rimubazo maze akunde avugwe.

    Usibye nibyo uzasanga ashora  amafaranga menshi mubaturage ngo bajye bahamagara amaradiyo basaba indirimbo ze kabone nubwo zaba zibishye bidasubirwaho. Si ibyo gusa  kuko usanga uyu muhanzi kenshi ahora mubitangazamakuru avuga ubusa, asebya bagenzi be, mu gihe abandi ibitangazamakuru aribyo bibishakira kubera ibikorwa by'indashyikirwa baba bagezeho.

    4.Ntashaka kwiga no kumenya ibyamufasha mu muziki we

    Ni gacye cyane uzabona umuhanzi nk’uyu yafata umwanya  ngo yige igikoresho cya muzika kimwe byibuze mu buzima bwe. Nyamara aho umuziki nyarwanda uri kugana bigaragara ko  abafana batacyemera uwababeshya ko yabararimbiye mugihe cyose atabahaye umuziki wa Live. 

    Mu marushanwa akomeye basigaye basaba uzi Live n'ibindi. Aha rero biramudindiza ntanagire aho agera kuko aba adashaka kwiga uburyo bwamufasha guteza imbere umuziki we.

    5. Gukoresha ibiyobyabwenge no guhora mu myenda (Amadeni)

    Umuhanzi utazi aho ashaka kugana yizera ibiyobyange kurenza ibindi byose. Iyo bimaze kumurenga asigara ari uwo guteza ibibazo kurusha uwo kubicyemura. Asigara ari uwo kwica izina ry'uruganda rwa muzika kuko urugero aba atanga rutatuma umubyeyi areka umwana we ufite impano ngo yinjire muri muzika. 

    Kubera kwibeshya ko yamamaye usanga ahora mu myenda y'amafaranga aba yagujije hirya no hino  kubera gushaka kubaho  mubuzima buhenze cyangwa se bwa bamwe yigana.

    Haba mu Rwanda n’ahandi hose, hagiye harangwa no kugaragara kw’abahanzi bafite impano zikomeye gusa ntizigire icyo zibamarira cyangwa ngo bazikoreshe neza kuko babaye imbata y’ibiyobyabwenge. 

    Babaje mu muziki ari bashya batazi icyo bashaka usanga hari abahita bagana iyi nzira y’ibiyobyabwenge ugasanga biyangije ntaho barageza umuziki wabo.

    Gukora umuziki ni impano kandi ni akazi nkakandi,byanze bikunze iyo winjiyemo nta mpano ubifitemo birangira bigutamaje kabone nubwo waba wakoze ibingana iki ngo wigaragaze nkushoboye. 

    Izi ngingo eshanu zakwereka bamwe mubahanzi bo mu Rwanda batazi icyo bashaka ahubwo bahora mu mwijima  wo kwiyita abanyamuziki kandi hari izindi mpano zabo bagakwiye gushyiramo  ingufu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136000/bibabuza-gutera-imbere-ibintu-5-biranga-umuhanzi-utazi-icyo-ashaka-mu-muziki-136000.html

  • Rema yaciye agahigo mu birori Messi yaherewem… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Isi yose yari ihanze amaso i Paris mu Bufaransa ahari hateraniye ibyamamare bikomeye ku isi mu guconga ruhago, byose bitegereje kureba uwegukana iki gikombe ntagereranwa mu mupira w'amaguru.

    Muri ibi birori byaje kurangira kizigenza Messi ari we wegukanye iyi Ballon d'Or, umuhanzi w'umunya-Nigeria, Divine Ikubor umaze kumenyekana nka Rema yandikiyemo amateka aba umuhanzi wa mbere uririmba mu njyana ya Afrobeats utaramiye ibihangange byitabira ibi birori, bitsindagira insinzi ikomeye uyu muhanzi amaze kugeraho muri uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo.

    Rema, umaze kwibikaho ibihembo bitagira ingano mu gihe gito amaze muri uyu mwuga, yahawe umwanya muri ibi birori maze ahangwa amaso n'ibihangange bimenyerewe cyane mu mupira w'amaguru. 

    Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Rema agaragara aririmba indirimbo yanditse amateka kuva yajya hanze kugeza uyu munsi, 'Calm Down,' indirimbo ikomeje no kumuhesha ibihembo binyuranye birimo n'icyo aherutse gukura mu Rwanda muri Trace Awards 2023. 

    Akigera ku rubyiniro, ibi byamamare byagaragaje ko byishimiye imiririmbire y'uyu musore ukiri muto ariko wifitemo impano itangaje.

    EP aheruka gukora, Ravage, nayo ni gihamya gishimangira insinzi ikomeye amaze kugeraho, kuko imaze kujya rutonde rw'indirimbo ziyoboye izindi mu bihugu birenga 50 nyuma y’amasaha make igiye ahagaragara ku wa Gatanu, 26 Ukwakira 2023.


    Rema yanditse amateka aba umuhanzi wa mbere wa Afrobeats uririmby mu bihembo bya Ballon d’Or



    Ibyishimo ni byose kuri uyu muhanzi ukiri muto ukomeje guca uduhigo


    Messi, igihangange mu mupira w’amaguru niwe wegukanye Ballon d’Or 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136001/rema-yaciye-agahigo-mu-birori-messi-yaherewemo-ballon-dor-136001.html

  • 20 batsindiye guhagararira Iburasirazuba ku munsi wa nyuma wa shampiyona ya ‘Kung Fu Wushu’ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, habereye ijonjora ry’umunsi wa kane wa shampiyona isoza umwaka muri Kung Fu Wushu (Rwanda Kung Fu Wushu Shampionship 2023 Edition)

    Nyuma yo gusoza amajonjora mu Ntara zitandukanye nk’Iburengerazuba,Intara y’Amajyepfo ndetse n’Umujyi wa Kigali, hari hatahiwe Intara y’Iburasirazuba mu gushaka abazahagararira iyi Ntara mu mikino ya nyuma isoza umwaka w’imikino muri Kung Fu Wushu.

    Ni irushanwa ryabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023, rikaba ryabereye kuri stade y’Akarere ka Nyagatare aho ryahuje amakipe 4 yo muntara y’Iburasirazuba ari yo; Lion Kung Fu Wushu Nyagatare Club, Balack Scorpion Kayonza, Black Eagle Ngoma na Eastern Tigers Rwamagana.

    Muri rusange ryitabiriwe n’abakinnyi 35 harimo abahungu 33 n’abakobwa 2.

    Abarushanyijwe bahatanye mu byiciro 2 ari byo; TAOLU Ibizwi nko kwerekana ama tekiniki y’uyu mukino na SANDA ibizwi nko kurwana. Abarushanijwe muri TAOLU bakaba bari 25 mu gihe muri SANDA bari 10.

    Muri SANDA hatsinze abakinnyi 5 ari bo;

    1. Niyireba Zacharie 60kg
    2. Muvunyi Emmanuel 66kg
    3. Kandanga Alphonse 65kg
    4. Rusagara Emmanuel 59 kg
    5. Mugabe Gerald 74kg

    Muri TAOLU hatsinze abakinnyi 15 harimo abahungu 13n’abakobwa 2;

    1. Ibyikora Egide
    2. Bizimana j deDieu
    3. Manzi Cyubahiro
    4. Niyoyita Islael
    5. Mizero Samuel
    6. Nkomejegusenga Simon
    7. Iradukunda Evode
    8. Rutabagisha William
    9. Umuhire Belyse
    10. Kwihangana Thierry
    11. Ishimwe Zulfat
    12. Uwizeyimana Abdoul
    13. Niyonizigiye Yasiri
    14. Rukundo Gizo Passifique
    15. Byiringiro Kevin

    Tariki ya 05 Ugushyingo aya marushanwa azakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru, akazabera mu Karere ka Gicumbi.

    Imikino yo gusoza shampiyona y’igihugu muri uyu mukino biteganyijwe ko izabera i Kigali tariki ya 12 Ugushyingo uyu mwaka, hakazahurizwa hamwe abitwaye neza mu mikino y’amajonjora yibanze iyi mikino ikazabera ku kibuga cya STECOL.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/20-batsindiye-guhagararira-iburasirazuba-ku-munsi-wa-nyuma-wa-shampiyona-ya-kung-fu-wushu-amafoto

  • Kimenyi Yves yabazwe ashyirwamo urugingo rushya #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi yabazwe ashyirwamo urugingo rufata igufwa rye ryacitse kugira ngo ryongere guterana vuba.

    Ni mvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona AS Kigali ye yatsinzwemo na Musanze FC 1-0 ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023.

    Nyuma yo kugongana na Peter Agbelov wamukubise akaguru, igifwa ry’umurundi cyagwa ruseke “Tibia” ryahise ricikamo kabiri.

    Ubwo yari amaze kunyura mu cyuma basanze “Tibia na Pérone” zacitse akaba yaragombaga guhita abagwa.

    Yoherejwe i Kigali ku Bitaro by’Inkuru Nziza i Gikondo ari n’aho yabagiwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023.

    Kubagwa byagenze neza aho igufwa ryacitse bashyizemo urundi rugingo rurifata kugira ngo riterane vuba.

    Ntabwo bizwi igihe azamara hanze y’ikibuga ariko ntabwo kiri munsi y’amezi atandatu adakina umupira w’amaguru.

    Kimenyi Yves yamaze kubagwa kandi byagenze neza

    Yashyiriwemo urugingo rufata igufwa ryacitse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-yabazwe-ashyirwamo-urugingo-rushya

  • Lionel Messi yahawe Ballon d’Or – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Paris mu nyubako yaThéâtre du Châtelet ni bwo hatangiwe iyi Ballon d’Or ya 2023-2024.

    Nk’uko byari byitezwe, yegukanywe n’umunya-Argentine, Lionel Messi abifashijwemo n’igikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar yegukanye ndetse na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa yatwaranye na Paris Saint-Germain.

    Ni Ballon d’Or ya 8 yegukanye mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru bigahita binakomeza kumugira uwa mbere ufite iki gihembo inshuro nyinshi akaba akurikirwa na Cristiano Ronaldo ugifite inshuro 5 ariko kuri ubu ntabwo yabashije kuza mu bagihatanira.

    Abandi bakinnyi bakurikiye Lionel Messi muri iyi Ballon d’Or ya 2022-2023, ni Erling Haaland waje ku mwanya wa 2 akaba yabifashijwemo n’akazi gakomeye yakoze mu mwaka ushize atsinda ibitego byinshi ndetse anatwarana na Manchester City ibikombe 3 birimo icya Champions League, Premier League ndetse n’icya FA Cup.

    Ku mwanya wa 3 haje Kylian Mbappé akaba yabifashijwemo no kuba yarageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi ari kumwe n’ikipe ye y’igihugu y’u Bufaransa ndetse akaba yaranatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa mu ikipe ye ya Paris Saint-Germain.

    Mu bindi bihembo byatanzwe, Jude Bellingham w’imyaka 21 niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto kitiriwe Kopa naho Emy Martinez atwara icy’umunyezamu mwiza.

    Bimwe mu bigenderwaho hatangwa Ballon d’Or harimo uko umukinnyi yitwaye ku giti cye, mu ikipe ye y’igihugu, ikipe isanzwe (club) ndetse n’imyitwarire ye (ikinyabupfura).

    Lionel Messi yahawe Ballon d’Or ya 8

    Jude Bellingham wegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto kitiriwe, Kopa ahigitse abarimo Jamali Musiala 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135991/lionel-messi-yahawe-ballon-dor-135991.html

  • Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya 8 ayitura Maradona (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi, yegukanye Ballon d’Or ya 2023 iba iya 8.

    Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Mbere, tariki ya 30 Ukwakira 2023, ni bwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza bitangwa na France Football, byatangiwe muri Théâtre du Châtelet i Paris mu Bufaransa.

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine akaba na kapiteni wayo, nyuma yo kuyihesha igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye Qatar, Lionel Messi w’imyaka 36, ni we wegukanye igihembo gikuru kuruta ibindi (Ballon d’Or) ni iya munani atwaye nyuma y’iyo muri 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019 na 2021.

    Uyu mukinnyi ufatwa nk’umwe mu beza Isi yagize, Ballon d’Or yegukanye akaba yayituye umunyabigwi ukomoka muri Argentine, Diego Maradona witabye Imana mu Gushyingo 2020 azize uburwayi.

    Umwanya wa kabiri wegukanywe n’Umunya-Norway ukinira Manchester City wanahembwe nka rutahizamu w’umwaka, Erling Haaland ni mu gihe uwa 3 watwawe na rutahizamu w’u Bufaransa ukinira Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe.

    Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21 cyegukanywe na Jude Bellingham wa Real Madrid.

    Umunya-Brazil, Vinicius Junior ukinira Real Madrid yahawe Igihembo cya Socrates Award abikesha ibikorwa by’ubumuntu akora muri Brazil mu gufasha abana batagira kivurira.

    Umunyezamu mwiza yabaye uwa Aston Villa n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Emiliano 'Dibu’ Martínez.

    Ikipe y’umwaka mu bagabo yabaye Manchester City ni mu gihe mu bagore yabaye FC Barcelona.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-yegukanye-ballon-d-or-ya-8-ayitura-maradona-amafoto

  • Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana rishobora guhinduka amateka-Dr Murangira B. Thierry #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko umunsi abayobozi b'inzego z'ibanze bahuguwe bakamenya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana iryo ari ryo ndetse bakagira uruhare rugaragara mu kurirwanya, rishobora kuzahinduka Amateka.

    Dr Murangira B Thierry, ibi yabivuze ubwo urwego rwa RIB abereye umuvugizi rwasozaga amahugurwa rwahaye abayobozi b'inzego z'ibanze mu karere ka Kamonyi by'umwihariko mu Murenge wa Musambira.

    Hari inzego zitandukanye.

    Avuga ko RIB izirikana ubushobozi bw'aba bayobozi b'inzego z'ibanze mu gufasha guca burundu iri hohoterwa. Ati' Tuzirikana ubushobozi bwabo kuko iteka umunsi ku wundi baba bari hamwe n'abaturage. Nibo bagezwaho ibyo bibazo umunsi ku wundi, isaha ku yindi. Nk'abayobozi rero begereye abaturage tuzirikana uruhare rwabo'.

    Ashimangira ko imwe mu mpamvu RIB yahisemo guhugura aba bayobozi ari uko bagomba kugira ubwo bumenyi bw'ibanze bujyanye no kurwanya, gukumira ihohoterwa ndetse no gutanga amakuru ku gihe kuko nabyo biri mu byo baherewe ubumenyi kimwe no kumenya gutanga neza raporo igihe cyose hari uwahohotewe kuko iyo ikozwe neza, igatangwa neza kandi yakorewe igihe ifasha mu gutanga ubutabera ku wahohotewe.

    Avuga ku mpamvu iyi raporo ari ingenzi mu butabera yagize ati' Ishingirwaho nk'ikimenyetso kigaragaza ibyakorewe wa muntu bigafasha mu iperereza ndetse ubucamanza, inkiko nazo zikaba zabishingiraho ku gira ngo wa muntu ahabwe ubutabera'.

    Dr Murangira B. Thierry yasabye buri wese kutajenjekera iri hohoterwa.

    Dr Murangira B Thierry, avuga ko urugo rwose rwinjiwemo n'ihohoterwa iryo ari ryo ryose, Amakimbirane, nta terambere riharangwa kuko ntawe uba agitahiriza umugozi umwe n'undi bitewe n'uko ibyakabahuje ngo bashyire ingufu hamwe umwiryane niwo wimikwa bityo bikagira ingaruka ku iterambere atari iry'umuryango gusa ahubwo n'Igihugu.

    Aya mahugurwa yahawe abayobozi b'inzego z'ibanze mu mirenge ya Rukoma, Ngamba, Gacurabwenge na Musambira. Aje ari ikiciro cya kabiri kuko icya mbere cyahereye mu Ntara y'Uburasirazuba hahugurwa abayobozi b'inzego z'ibanze bagera ku 2,200 mu turere twa; Bugesera, Rwamagana, Ngoma na Kayonza. Muri iyi ntara y'Amajyepfo, hahuguwe abantu 2,500 mu turere twa; Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

    Aya mahugurwa yahawe insanganyamatsiko igira iti' Uruhare rw'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze mu kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana'. RIB ivuga ko izagera mu gihugu cyose ihugurira inzego z'ibanze kumenya no kwita kuri iri hohoterwa hagamijwe kurikumira rigacika. Bamwe mu bahawe aya mahugurwa ni; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Akagari, DASSO, Komite Nyobozi y'Umudugudu, Uhagarariye Abajyanama b'Ubuzima, Uhagarariye Abari n'Abategarugori, Uhagarariye Urubyiruko na Malayika Murinzi.

    Uretse gusaba aba bayobozi batandukanye gushyira abaturage ubutumwa bubasaba kugendera kure ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, gutanga amakuru neza kandi ku gihe, nabo ubwabo babwiwe ko ababa biyiziho iri hohoterwa iwabo basabwa kwikosora hakiri kare.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/31/ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-nirikorerwa-abana-rishobora-guhinduka-amateka-dr-murangira-b-thierry/