Blog

  • Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d'Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n'undi wese muri Ruhago #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 nibwo mu mugi wa Paris wo mu gihugu cy'u Bufaransa haraye hatangiwe ibihembo by'abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w'imikino, igihembo nyamkuru kikaba cyegukanywe na Lionnel Messi.

    Ni igihembo kizwi nka Ballon d'Or uyu mugabo w'imyaka 36 y'Amavuko yegukanaga ku ncuro ya 8 mu bihe bitandukanye, akaba ari agahigo uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine yashyizeho

    Messi kuri ubu uri gukina mu gihugu cya Leta z'Unze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Inter Miami isanzwe ari iy'umunyabigwi muri ruhago, David Beckham wari wanitabiriye umuhango watangiwemo ibyo bihembo.

    Mu nyubako ya  Théâtre du Châtelet i Paris niho ibyamamare byari biteraniye ngo hashyikirizwe Lionel Messi igihembo cya 2023 nyuma yaho yatwaye ibindi 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019 na 2021.

    Mu mwaka ushize Lionel Messi  yatwaye Igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar ari kumwe na Argentine, ni igikombe cyakinwe mu Ukuboza 2022 akaba yarasoje kandi afite ibitego birindwi byanamugize umukinnyi mwiza w'irushanwa ryose.

    Usibye iki gihembo cya Ballon d'Or cyahawe Messi gitangwa n'ikinyamakuru France Football hatanzwe n'ibindi mu byiciro bitandukanye birio icy'umukinnyi mwiza w'umunyezamu cyahawe Emiliano Martinez watwaranye igikombe cy'isi na Argentine.

    Ibi birori byasize kandi rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, abaye uwa kabiri mu gihe Kylian Mbappé ukinira Paris Saint-Germain yabaye uwa gatatu.

    Vinicius Junior ukinira Real Madrid yahawe Igihembo cya Socrates Award abikesha ibikorwa by'ubumuntu akora muri Brazil mu gufasha abana batagira kivurira.

    Manchester City yongeye gutorwa nk'Ikipe Nziza y'Umwaka mu Bagabo mu gihe FC Barcelona Femeni yahize andi makipe mu Bagore.

    Aitana Bonmatí Conca ukinira FC Barcelona Femeni n'Ikipe y'Igihugu ya Espagne niwe wegukanye Ballon d'Or 2023 mu kiciro cy'Abagore.

    Ibinyamakuru byinshi ko ku mugabane w'i Burayi byanditse ko bizagorana muri Ruhago y'Isi, ibi biraterwa nuko uyu mugabo werekeje muri Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika avuye ku mugabane w'i Burayi ariko akaba akomeje kwegukana ibihembo byo ku rwego rw'Isi harimo nka Ballon d'Or yaraye atwaye.

    The post Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d'Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n'undi wese muri Ruhago appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyaranze-ijoro-lionel-messi-yaherewemo-ballon-dor-ya-8-amateka-ashobora-kutazakorwa-nundi-wese-muri-ruhago/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyaranze-ijoro-lionel-messi-yaherewemo-ballon-dor-ya-8-amateka-ashobora-kutazakorwa-nundi-wese-muri-ruhago

  • Bruce Melodie yahishuye uko yahuriye na The B… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yavuze ko yasanze The Ben muri studio ari gukina 'PlayStation' we akajya gufata amajwi yayo ari Producer Madebeats uyafashe. Icyo gihe The Ben yari kumwe na Zizou Alpacino. Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda ko we yafashe amajwi 'recording' noneho aragenda. 

    Yakomeje asobanura ko yasize The Ben ari gukina iriya mikino yo kuri murandasi ariko ntabwo yigeze we afata amajwi. Melodie ati: 'Nta ndirimbo mfitanye na The Ben ariko ni umuhanzi mukuru nubaha. Twakorana indirimbo bibaye ari ibishoboka kuko nta roho mbi mfite”.

    Bruce Melodie yasabye abafana kutarangazwa n’ibivugwa bimuhanganisha na bagenzi be

    Bruce Melodie yatangaje ibi ubwo yari avuye muri Uganda aho yaherekeje Element wari watumiwe mu bitaramo yanahuriyemo na Super Manager.  Ati: 'Nabonye muvuga ngo nahamagaye Element muri Trace Award tujyana kuyifata. Nonese kuki mutibaza impamvu namuherekeje muri Uganda? Rero Element ni umuvandimwe ngomba kumushyigikira nawe akanshyigikira'.

    Bruce Melodie na Element bavuye Uganda

    Bruce Melodie yavuze ku makipe yaje mu myidagaduro ashingiye ku bahanzi babiri

    Yasabye abafana gushishoza bakirinda ibibatandukanya. Ati: 'Niba ndi Bruce Melodie nkaba nkora cyane kuki mutanshyigikira? Ariko rero nubwo ibyo bintu bicuruza ntimugahombye abandi bantu. Nitujya hanze mujye mudushyigikira twese. Rero dushyigikire umuziki nyarwanda. Ndi umuhanzi w'umunyarwanda ukunda umuziki, ukunda ibyo nkora. Iyo bibaye ngombwa ko ndwana nkoresha umuziki.'

    Bruce Melodie yiyanditseho amazina y’abakobwa be 2

    REBA IKIGANIRO CYA BRUCE MELODIE

    Element yavuze ku rukundo yeretswe mu gitaramo avuyemo muri Uganda


    Element ari kumwe na Dj Pius bavuye Uganda

    Ikipe ya 1:55 Am ivuye muri Uganda

    PHOTO & VIDEO: DOX VISUAL 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136019/bruce-melodie-yahishuye-uko-yahuriye-na-the-ben-muri-studio-birangira-indirimbo-idakozwe-a-136019.html

  • Umuraperi Kendrick Lamar ategerejwe i Kigali – #rwanda #RwOT

    Izina rye ryongeye kuvugwa i Kigali nyuma y'imyaka itandatu yari ishize (Ni ukuvuga muri Gicurasi 2017) ubwo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangazaga igitaramo cye, ariko byaje kumenyekana ko ari igihuha.

    Icyo gihe igitaramo cye cyari cyahawe inyito ya 'KGL Junction'. Ndetse 'affiche' zasohotse zerekenaga ko kizabera muri Kigali Convention Center.

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko mu Ukuboza 2023, Kendrick Lama azaba ari mu Rwanda mu gikorwa cy'igitaramo cyizwi nka 'Global Citizen Live'

    Ibi ni ibitaramo Mpuzamahanga bitumirwamo abahanzi bakomeye ku Isi. Muri Nzeri 2022, umunyamuziki Burna Boy yaririmbye muri 'Global Citizen Live' mu Mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe Burna Boy wo muri Nigeria yisunze indirimbo ze zirimo 'Anybody' atanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu.

    Ibi bitaramo bitegurwa mu rwego rw'ubukangurambaga ku bihugu bikize hagamije kubashishikariza gukusanya amadorali Miliyari 100 mu kurengera ibidukijije ku Isi.

    Hanagamijwe kandi gukusanya nibura amadorali Miliyari 6 zo kugoboka abafite ikibazo cy'inzara no gutuma inkingo za Covid-19 zigera ku bazikeneye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Ubu bukangurambaga bwanagejejwe mu nama ku ihindagurika ry’ikirere izwi nka COP26 yabereye Mujyi wa Glasgow muri Scotland (Écosse) mu Ukwakira 2021.

    Iyi nama yahuje intumwa zirenga 200 zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bigira hamwe uko bazagabanya imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030 nk’uburyo bwo kurinda uyu mugabane w'Isi.

    Boris Johnson wabaye Minisitiri w'u Bwongereza, ubwo yari muri iyi nama y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yavuze ko igihe kigeze kugirango ibihugu bibwizanye ukuri kuri iki kibazo.

    Global Citizen Live kandi yanagejeje ubukangurambaga bwayo mu nama ya G20, itsinda ry'ibihugu 19 hamwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Abahanzi n'abandi bavuga rikumvikana bifashishwa muri iyi gahunda ya 'Global Citizen Live' mu bitaramo ari nako bakangurira rubanda kurengera ibidukikije.

    Kendrick Lama wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Swimming Pools', 'Poetic Justice', 'Backseat Freestyle' azagera i Kigali bigizwemo uruhare na BK Arena.

    Bigaragara ko ibikorwa bya 'Global Citizen Live' byatangiye ku wa 23 Nzeri 2008, kandi bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 607.

    Kendrick Lamar utegerejwe i Kigali yavutse ku wa 17 Kamena 1987. Ni umwe mu baraperi beza Amerika ifite, wagize uruhare mu iyaguka ry'injyana ya Hip Hop. Yavukiye kandi akurira mu gace ka Compton kari mu Majyepfo yo mu Mujyi wa Los Angeles wo muri Leta ya California.


    Kendrick Lamar ategerejwe i Kigali mu gikorwa giherekezwa n'igitaramo cyizwi nka 'Global Citizen Live'


    Ni ku nshuro ya kabiri, Kendrick Lamar atangajwe gutaramira i Kigali


    Kendrick ukurikirwa na Miliyoni 13 kuri Instagram yagiye aca uduhigo, kandi yegukana ibikombe bikomeye mu muziki we 

    REBA HANO INDIRIMBO ‘MONEY TREES’ YA KENDRICK LAMAR

     “>

    KANDA HANO UREBE UBWO BURNA BOY YARIRIMBAGA MURI GLOBAL CITIZEN LIVE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136027/umuraperi-kendrick-lamar-ategerejwe-i-kigali-136027.html

  • Zari yavuze ku guhuza umugabo we na Diamond n’ikiganiro bagiranye #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’umugande wabyaranye na Diamond Platnumz abana 2, Zari Hassan yavuze ko yahuje umugabo we Shakib Lutaaya na se w’abana be bitewe n’uko uyu muhanzi yari yabyifuje.

    Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amashusho ya Diamond na Lutaaya bari ku Kibuga cy’Indege muri Afurika y’Epfo ubwo Diamond yari avuye gufata abana be babiri yabyaranye na Zari, Tiffah na Nilan asubiye muri Tanzania mbere y’uko baza mu Rwanda.

    Zari akaba yavuze ko guhuza aba bagabo byatewe n’uko yicaje Diamond Platnumz akamubwira ko ubu ari umugore w’umugabo bitakiri nka mbere, nibwo undi yamusabye ko yamuhuza n’umugabo we Lutaaya.

    Ati “ndibuka nicaranye na Diamond ubwo namubwiraga ko ubu nubatse nashatse umugabo, yambwiye ko yifuza guhura n’umugabo wanjye. Nabwiye Shakib icyifuzo cya Diamond aracyemera niyo mpamvu mwabonye byabaye.”

    Yavuze ko kandi bagiranye ikiganiro cyiza kugeza aho banahanye nimero.

    Ati “abagore nitwe tugira ibintu byo gushwana dupfa abagabo, ariko abagabo babiri wabonaga ari ibisanzwe. Diamond yishimiye ko Shakib ari umuntu utuje ubu ni inshuti.”

    Shakib Lutaaya na Zari Hassan bakoze ubukwe mu ntangiriro z’Ukwakira 2023 mu birori byabereye muri Afurika, hari nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka bari bahamije isezerano ryabo mu Idini ya Islam.

    Zari Hassan yahuje umugabo na Diamond babyaranye abana babiri

    Diamond na Shakib bagiranye ikiganiro cyiza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-ku-guhuza-umugabo-we-na-diamond-n-ikiganiro-bagiranye

  • M23 yashyizeho amasaha y'umukwabu mu duce igenzura #rwanda #RwOT

    Umutwe w'inyeshyamba wa M23 urwanya leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo watangaje ko washyizeho igihe cy'umukwabu mu duce ugenzura mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bw'igihugu.

    Mu itangazo, M23 yavuze ko imirimo yose igomba gutangira saa kumi n'imwe n'iminota 30 za mu gitondo (5h30) ikageza saa tatu za nijoro (21h).

    Amakuru avuga ko imirwano ikaze yakomeje ku wa mbere no kuri uyu wa kabiri mu duce nka Kibumba mu ntara ya Kivu ya Ruguru hagati y'inyeshyamba za M23 n'igisirikare cya DR Congo (FARDC) n'imitwe yitwaje intwaro igishyigikiye.

    Iryo tangazo rya M23, ryasohowe n'umunyamabanga mukuru wayo Benjamin Mbonimpa, rinavuga ko ingendo za moto n'imodoka zigomba gukorwa kuva saa kumi n'imwe na 30 za mu gitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h), ku mihanda ya:

    • Kalengera — Kibumba
    • Kalengera — Tongo
    • Kiwanja — Kinyandoni
    • Burayi — Bunagana

    M23 yavuze ko izo ngamba z'agateganyo zafashwe 'mu nyungu z'abaturage bacu'.

    Umuvugizi wa gisirikare wa M23 Majoro Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ayo masaha y'umukwabu agamije gutuma ishobora gucunga umutekano w'abaturage mu duce igenzura, turimo nka Chanzu, Runyoni na Kitchanga muri teritwari ya Rutshuru.

    Ariko FARDC yashinje M23 kurenga ku masezerano y'agahenge — ikirego M23 ihakana — igatera ku birindiro bya FARDC no 'kujya mu bice yahozemo mbere' yuko abategetsi b'ibihugu byo mu karere bategeka ko isubira inyuma, ibice yari yarafashe bikajyamo umutwe w'ingabo z'akarere k'Afurika y'uburasirazuba (EACRF).

    Liyetona Koloneli (Lt Col) Guillaume Njike Kaiko, umuvugizi wa Guverineri wa gisirikare wa Kivu ya Ruguru, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko FARDC izakomeza kurinda abaturage n'ubusugire bw'igihugu.

    Lt Col Kaiko yasubiyemo ikirego cya leta ya DR Congo ko 'igisirikare cy'u Rwanda gikora cyihishe muri M23', ikirego cyasubiwemo henshi nko muri raporo y'inzobere za ONU. Leta y'u Rwanda yakomeje guhakana gufasha M23.

    Ingabo za EACRF zikomeje kunengwa bikomeye na leta ya DR Congo kunanirwa guhagarika urugomo mu burasirazuba bw'igihugu.

    Leta ya DR Congo yavuze ko itazongerera igihe ubutumwa bw'izo ngabo za EACRF, cyitezwe kurangira mu Kuboza (12) uyu mwaka.

    Imirwano yongeye kubura kuva mu ntangiriro y'uku kwezi kw'Ukwakira (10), nyuma y'amezi atandatu yari ashize muri rusange hari agahenge.

    Umuryango w'Abibumbye (ONU/UN) uvuga ko abaturage bagera kuri miliyoni imwe bamaze guta ingo zabo bahunga intambara hagati ya M23 n'ingabo za DR Congo, yubuye kuva mu mpera y'umwaka wa 2021.

    Muri raporo yaryo ku wa mbere, ishami rya ONU ryita ku bimukira (IOM) ryavuze ko abaturage miliyoni 6.9 bataye ingo zabo muri DR Congo barahunga kubera umutekano mucye, abagera kuri miliyoni hafi 5.6 muri bo bakaba baba mu ntara zo mu burasirazuba za Kivu ya Ruguru, Kivu y'Epfo, Ituri na Tanganyika.

    BBC

    The post M23 yashyizeho amasaha y'umukwabu mu duce igenzura appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/31/m23-yashyizeho-amasaha-yumukwabu-mu-duce-igenzura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=m23-yashyizeho-amasaha-yumukwabu-mu-duce-igenzura

  • RFI na La Benevolencija bahuguye abayobozi b… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere umunsi ku munsi, niko n'ibitangazamakuru bikomeza kuvuka, ndetse n'ibihari rimwe na rimwe bikisanga mu mutego wo gutangaza amakuru y'ibihuha adafitiwe gihamya kubera impamvu zitandukanye, zirimo gushaka amafaranga vuba n'ubumenyi buke ku bijyanye no gutahura amakuru yizewe ndetse n'ay'ibinyoma.

    Jupiter Mayaka, umukozi wa RFI ari nawe wahuguraga aba bayobozi barimo aba Radio na Televiziyo ndetse n'ibinyamakuru byandika, yababwiye ko ikibazo cy'isakazwa ry'amakuru y'ibinyoma gikomeje gufata indi ntera, ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye biyemeza guhugura abafite ibitangazamakuru mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo.

    RFI Kiswahili ku bufatanye n'umuryango utegamiye kuri Leta, La Benevolencija nibo bateguye aya mahugurwa yo kungurana ibitekerezo hagati y'inzobere mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburyo bwo gucunga no kwirinda amakuru y’ibinyoma – ikibazo k'ingutu ku banyamakuru.”

    Aya mahugurwa yayobowe n'uwashinze ikinyamakuru cya radio RFI “Ukweli Au Uongo,” Jupiter Mayaka abera i Kigali mu kigo cy'Abafaransa ku ya 23 Ukwakira 2023. Mu masaha make bamaranye, Jupiter yaganirije abayobozi ku nararibonye ye kuri iki kibazo, nabo bamusangiza icyo bumva cyakorwa n'inzitizi bahura nazo.

    Mu byo bahuguwe harimo gukoresha 'Applications' zinyuranye zifashishwa mu gutandukanya amakuru yizewe n'atizewe, amafoto agezweho n'amaze igihe adakwiye gukoreshwa mu nkuru, hamwe no kubanza gukurikirana neza imbuga nkoranyambaga za nyazo z'uwo ushaka gutangazaho inkuru mbere yo kuyigeza rubanda, mu rwego rwo gutambutsa amakuru y'ukuri.

    Zimwe mu mbogamizi aba bayobozi bagaragaje, harimo n'uburenganzira busesuye buhabwa abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n'abashinga ibinyamakuru bidafite umurongo, kuko ngo bafite uruhare runini mu gusakaza amakuru y'ibinyoma kubera gushaka kunguka cyane kandi mu gihe gito, batitaye niba ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.

    Ni muri urwo rwego bose uko bari bitabiriye haba abo mu ntara ndetse n'abakorera mu Mujyi wa Kigali, bahavuye biyemeje kongera imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu rwego rwo guhangana n'abazikoresha nabi, ndetse bakanashyiraho abakozi bashinzwe kugenzura ubuziranenge bw'amakuru mbere y'uko atambuka nk'uko andi maradiyo akomereye ku isi yiyemeje gukoresha uwo murongo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel, yatangaje ko ikwirakwizwa ry'amakuru y'ibinyoma ryiyongereye cyane mu gihe cya Covid-19, aho bantu benshi babaye inzirakarengane z'ayo makuru. 

    Yongeyeho ko uko iki kibazo kirushaho gufata ubukana, ari na ko abantu barushaho gutakariza icyizere itangazamakuru kuko ritagitangaza amakuru y'ukuri nk'uko byahoze. Uyu muyobozi yasobanuye ko ibi byose biterwa na huti huti ibitangazamakuru bisigaye bifite yo kurwanira kuba aba mbere mu gutangaza inkuru.

    Yasabye abanyamakuru gukomeza ubunyamwuga bagahangana n'iki kibazo nubwo bigoye mu kugihagarika burundu kuko kimaze kugera ku rundi rwego, abasaba kubikora mu rwego rwo kwirinda no kurinda abo bagezaho amakuru.

    Yatangaje ko ubu hari imbogamizi ikomeye y'uko umubare w'abantu benshi kuri ubu bashakira amakuru ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe arizo ziyoboye mu gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma. Ikibazo gikomeye gihari ni uko abantu bataragira ubushobozi bwo kumenya kuvangura amakuru yizewe n'ay'ibinyoma.

    Yasobanuye ko hakenewe kongera uburyo bunyuranye burimo amakinamico magufi, ibishushanyo birimo ubutumwa n'ibindi mu rwego rwo kongerera abaturage ubumenyi no kubamenyesha ko koko iki kibazo gihari. Ndetse avuga ko hagomba kongerwa amahugurwa ahabwa abanyamakuru ku makuru bakwiye gutangaza aherekejwe n'ubunyamwuga. 


    RFI Kiswahili, n’umuryango La Benevolencija nibo batanze amahugurwa ku kwirinda no guhangana n’ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma


    Ku ikubitiro, hahuguwe abayobozi b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, nk’inzobere ndetse banahabwa umukoro wo guhugura abanyamakuru babo


    Jupiter Mayaka, umunyamakuru wa RFI ni we watanze aya mahugurwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136010/rfi-na-la-benevolencija-bahuguye-abayobozi-bibitangazamakuru-ku-guhangana-nikwirakwizwa-ry-136010.html

  • Abarimu bahimbaga indirimbo! Uko Smart Board… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku banyapolitiki kugeza kuri rubanda rugufi, umuziki wabaye ikitarusange. Ufasha cyane cyane ubwonko bw'umwana kubasha gusobanukirwa neza, no kubasha gutekereza neza ku bivugwa yaba ari mu ishuri cyangwa ahandi.

    Urubuga rwa Mouv.fr ruvuga ko iyo umuntu yumvise umuziki ugera mu bwonko mu buryo bwihuse, ugakangura tumwe mu duce tw'ubwonko dushinzwe kumva injyana.

    Urubuga Sciences et avenir rwigeze gusohora ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza yo muri Finland, buvuga ko abantu bari hagati y'imyaka 18 na 73 bumva umuziki nibura iminota 20', baba bafite ubwonko bukora neza kurusha ubw'umuntu utawumva.

    Mu Kigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara mu Karere ka Nyanza, ni hamwe mu hantu hari amashuri y'uburezi budaheza, aho usanga abana bafite ubumuga bigana n'abana badafite ubumuga, kandi bagatsinda ku kigero cyo hejuru bigizwemo uruhare n'uburyo bw'imyigirishirize birimo kwifashisha umuziki.

    Iki kigo cyubatswe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960, ku gasozi kitiriwe Amizero, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

    Mu 2017 nibwo HVP Gatagara yemewe nk’ibitaro byita ku bafite ubumuga ireka kuba ikigo cyita kubafite ubumuga. Bihuzwa n'amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n'ay'imwuga afasha benshi kujya ku isoko ry'umurimo bafite ireme ry'uburezi.

    InyaRwanda yasuye iki kigo, hibandwa ku kureba uko ibihangano by'umuziki bigira uruhare mu myigire y'abana bafite ubumuga.

    Mukanshuti Esther wigisha mu mwaka wa Mbere w'amashuri abanza, yabwiye InyaRwanda ko kuva umuryango UNDP wabaha ibikoresho bizwi nka 'Smart Boad' bibafasha kwigisha abana bafite ubumuga bisunze umuziki nk'imfanshanyigisho, byatumye umubare w'abana basiba ishuri utongera kwiyongera, kandi bituma buri wese yita ku masomo ye.

    Yavuze ati 'Umwana iyo asibye aba yumva ko hari ibyo abandi bana barebye we akaba ataje bigatuma ababyeyi batamusibya uko biboneye cyangwa se ngo nawe ashake guta ishuri. Buri gihe dushakisha ikintu gishya gituma umwana aza ku ishuri. Ibyo yarebye uyu munsi, icyumweru cyashira agasanga hari ibindi twazanye bishyashya, mbega buri gihe akumva ko hari agashya agomba kuza ku ishuri.'

    Uyu mwarimu avuga ko mu gutegura amasomo atandukanye bigisha abana bafite ubumuga, bakora uko bashoboye bakanyuza iryo somo mu muziki, kuko ari bwo ryumvikana neza. Ati 'Abana bakunda ibintu by'indirimbo cyane, ayisubiramo akayikora atazi neza ko ari isomo ndi gutanga. We yumva ari umuziki, ariko wowe uri kuritanga uba uzi neza ko ari isomo uri gutanga.'

    Akomeza avuga ko bifashisha indirimbo zisanzwe cyane cyane izigaruka ku nyamaswa, izumvikanamo inyuguti n'ingombajwi ku buryo umwana agenda yiga- Ibi bikamufasha no kubasha gutahura icyo mwarimu aba ashaka kuvuga.

    Bifashishije 'Smart Board' abarimu bakina indirimbo zinyuranye ziba zahujwe n'amasomo, hanyuma bagasaba buri mwana kugaragaza inyuguti cyangwa se ingombajwi yumvisemo. Babikora mu buryo bw'amashusho, ku buryo ibyo umuririmbyi aba aririmba biba bigaragara kuri nyakiramashusho nini.

    Mukanshuti ati 'Igihe abonye inyuguti hariya kuri 'Smart Board' biragoye ko yayibagirwa. Harimo n'imikino dukora, kuko abana bo muri iyi myaka biga binyuze mu ndirimbo, mu mukino, kwigana, mbese ugakoresha uburyo bwose bushoboka.'

    Uyu mwarimu avuga ko hejuru yo kwifashisha umuziki, banifashisha imikino itandukanye nko kurunda amabuye hanze y'ishuri, hanyuma umwana akiyifashisha yandika umubare cyangwa inyuguti yasabwe.

    Ati 'Igihe ukoresheje ibyo bintu, udukoresho tuba twaragiye dukora, imfanshanyigisho, ubona ko ari bwo abantu bakunda cyane kuruta kubabwira ngo zana ikayi yawe n'ikaramu.'

    Yavuze ko UNDP itaraba 'Smart Board' byari bigoye gutanga isomo rishamikiye ku muziki, kuko rimwe na rimwe byamusabaga guhimba indirimbo, cyangwa se akifashisha telefoni ye agacuranga indirimbo yabaga yateguye ariko ntiyumvikana neza nk'uko yabishakaga.

    Ati 'Byari imbogamizi! Kuko urumva ahanini inyinshi ni izo wabaga wahimbye, ukicara ugahimba indirimbo n'ubu ndazihimba, ariko akenshi ndazishakisha (Search) izo mbonye nkazizana nkazishyira kuri iriya 'Smart Board' urumva biranyorohereza nanjye mu kazi.'

    Yavuze ko igenzura yakoze asanga isomo rye ryumvikana ku kigero cya 80% bigizwemo n'umuziki n'aho 20% isigaye n'ubuzima abana yigisha babayemo.

    Uyu mwarimu yigisha abana bafite ubumuga n'abana badafite ubumuga. N'ubwo yifashisha umuziki kwigisha aba bana, ariko aracyahura n'imbogamizi z'uko adafite umwarimu umwuganira mu gusobanurira abana bafite ubumuga igihe ari kwigisha.

    Aracyahura kandi n'imbogamizi yo kwigisha abana benshi mu cyumba kimwe, aho yigisha abarenga 63. Ati 'Ndaza kwigisha nyuma nshake n'umwanya wo kwigisha mu marenga. Bibaye byiza rero, abafite ubumuga tukabitaho n'abadafite ubumuga tukabyitaho byatanga umusaruro kurushaho.'

    Uyu mwarimu yifashisha cyane indirimbo zumvikana mu kiganiro Itetero kuri Radio Rwanda, iza Peace Jolis, indirimbo zizwi cyane mu mashuri abanza zashyizwe mu manota n'izindi zituma isomo rye ryumvikana kuri aba bana yigisha.

    Umwe mu bana biga mu mwaka wa Kane ufite ubumuga bw'ingingo, yabwiye InyaRwanda ko mbere y'uko bahabwa 'Smart Board' imyigire ye yari hasi cyane.

    Ati 'Baracuranga nkanezerwa ariko nanjye ndabyumva nkabyegera nkabisoma nkumva ko mbisomye neza mu mutwe.'

    Uyu mwana w'i Karongi avuga ko afite inzozi zo kuzavamo umutekanisiye, kandi umunsi ku munsi akurikirane amasomo ye agamije kuzagera ku rwego rwiza. Ati 'Ndi kwiga nkwitwara neza, kugirango nzabashe kugera ku nzozi mfite.'

    Umuyobozi w'Ikigo cya HVP Gatagara, Frère Kizito Misago yabwiye InyaRwanda ko mu burezi budahaze mu busanzwe ishuri ryakabaye ririmo abanyeshuri bari hagati ya 15 na 20 ariko 'hano mu bushobozi bwacu usanga dufite 30, 40 noneho ugasanga harimo umwarimu umwe afite n'abana bafite ubumuga.'

    Akomeza ati 'Ugasanga nabyo ni ikibazo muri rusange. Icyo dukora akenshi ni ugutanga amahugurwa kuri abo barimu bose, hari abahita babikora.'

    Frère Kizito avuga ko umwarimu wigisha abana bafite ubumuga, yirinda kuvuga ibintu byinshi, ahubwo akandika ibindi akabigaragaza mu mashusho. Ati 'Arandika cyane kugirango umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga abafasha kugira icyo yatwara.'

    Uyu muyobozi avuga ko adashidikanya ko hamwe na 'Smart Board' bahawe, ireme ry'uburezi ryazamutse muri iki kigo cyita ku bafite ubumuga. Ati 'Hari ikintu cyiyongereyeho mu mwigishirize, haba ku barimu ndetse no ku banyeshuri.'


    Bamwe mu bana biga higashishijwe 'Smart Board' bavuga ko zibafasha gukurikirana amasomo yabo mu buryo bwiza ariko nako bumva umuziki 

    Umuyobozi w'Ikigo cya HVP Gatagara, Frère Kizito Misago yatangaje ko 'Smart Board' zahinduye uburezi bw'abana bafite ubumuga bitewe n'ikoranabuhanga rifite


    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), niyo yatanze ibikoresho byinshi byifashishwa muri iki kigo cya HVP cyita ku bana ubumuga mu rugendo rw'uburezi budaheza


    'Smart Board' ikoze mu buryo bwa Televiziyo ngari, yakira amashusho mu buryo bworohera abafite ubumuga n'uburyo iyagaragazamo, kandi ikoresha amashanyarazi


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136007/abarimu-bahimbaga-indirimbo-uko-smart-board-yahinduye-uburezi-bwabana-bafite-ubumuga-136007.html

  • Ibipimo by'imiyoborere mu Rwanda,Umutekano ku isonga:Raporo ya RGS #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya 10 urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB rwamuritse ubushakashatsi ku ishusho y'imiyoborere, imikorere n'imitangire ya servisi mu gihugu,urwego rw'umutekano ruza ku isonga n'amanota 93.63%.

    Izindi nkingi zigenzurwa harimo Iyubahirizwa ry'Amategeko, Uburenganzira mu bya Politiki n'Ubwisanzure bw'Abaturage, Imiyoborere Idaheza kandi Abaturage bagizemo uruhare, Umutekano n'umutuzo, Kuzamura imibereho myiza y'Abaturage, Imiyoborere mu bukungu n'ubucuruzi, ndetse hakaza Kurwanya Ruswa no Gukorera mu Mucyo.

    Ubushakashatsi bw'ibipimo by'Imiyoborere mu Rwanda bukorwa hagamijwe kugaragaza ishusho y'uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z'igihugu.

    Inkingi y'Iyubahirizwa ry'Amategeko ni yo iza ku mwanya wa kabiri n'amanota 88.89%, igakurikirwa n'iyo Kurwanya Ruswa no Gukorera mu Mucyo ku mwanya wa kane n'amanota 88.97%, Uburenganzira mu bya Politiki n'Ubwisanzure bw'Abaturage ifite amanota 88.01%, Imiyoborere Idaheza kandi Abaturage bagizemo uruhare ku mwanya wa  gatanu n'amanota  84.04%.

    Inkingi ya gatandatu  ni Imiyoborere mu bukungu n'ubucuruzi  ifite amanota 79.98%, Ireme ry'imitangire ya serivisi  ku mwanya wa 7 n'amanota 78.28%,mu gihe Kuzamura imibereho myiza y'abaturage byaje ku mwanya wa 8 n'amanota 75.51%.

    Mu gukora iki gipimo cy'imiyoborere, RGB yifashishije amakuru agaragara mu bushakashatsi na raporo bitandukanye ku bikorwa byakozwe mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2023, bigaragaza uko inzego zitandukanye zihagaze.

    Ibyo bikorwa byagezweho, RGB  ibigereranya n'Intego igihugu cyiyemeje kugeraho mu gihe runaka, ikabishingiraho igena ibipimo by'intambwe imaze guterwa.

    Amanota aturuka ku byagezweho bigereranijwe n'ibyagombye kugerwaho muri icyo gihe hashingiwe cyane ku ntego iri muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST 1).

    Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr. Usta Kaitesi, yavuze ko mu bipimo 35 byasuzumwe, 24 biri hejuru ya 80% naho ibipimo 11 bisigaye biri hagati ya 69% na 79%.

    Ibipimo byose byo mu nkingi y'Uburenganzira mu bya Politike n'ubwisanzure bw'abaturage ndetse n'ibyo mu nkingi  y'Umutekano biri hejuru ya 80%.

    Mu nkingi umunani, eshanu ziri ku gipimo kiri hejuru ya 80% naho inkingi eshatu zisigaye ziri hagati ya 75% na 79%, bivuze ko nta nkingi yigeze ijya munsi ya 75%.

    Umuyobozi w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda Ozonnia Ojielo, yavuze ko iyo raporo ari inyandiko y'ingenzi cyane abafatanyabikorwa mu iterambere bifashisha mu kongera ibiganiro na Leta hagamije gukemura imbogamizi z'iterambere ry'abaturage.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude, yavuze ko icyo cyegeranyo kigiye kugira uruhare rukomeye mu kurushaho kunoza imiyoborere mu nzego zitandukanye.

    Yashimiye RGB ku bw'umurimo yakoze mu gukusanya ayo makuru y'ingenzi, aboneraho gusaba ibigo byose gushyira mu bikorwa inama byagiriwe muri icyo cyegeranyo kugira ngo ibipimo birusheho kwiyongera.

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars yavuze ko ubu bushakashatsi ari ishusho y'uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda, ahamagarira inzego zose bireba kubusoma, bakavanamo ibibafasha kwivugurura aho bitameze neza no gukomereza ku bimeze neza.

    Mu bijyanye no bwisanzure bw'abanyarwanda mu gutanga ibitekerezo, amanota yatanzwe ni 86% mu gihe ubwisanzure bw'itangazamakuru buri kuri 75.43% naho uburyo abanyamakuru bishimira uko bagera ku makuru biri kuri 46%.

    Dr Kaitesi yabajijwe kuri ibi bipimo by'itangazamakuru bikiri hasi cyane ugereranyije n'ibindi, avuga ko byashingiye ku makuru yatanzwe n'abanyamakuru ubwabo, icyakora yizeza ko hagiye gusuzumwa impamvu yabyo hagafatwa n'ingamba.

    Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith yavuze ko ubu bushakashatsi ari ingenzi cyane kuko bugaragaramo amakuru y'ingenzi ataboneka mu bushakashatsi mpuzamahanga.

    Minisitiri Uwizeye yavuze ko ibyavuye muri bushakashatsi byagiye bifasha inzego nyinshi kwivugurura no kuvugurura imikorere, byose bigamije ineza y'umuturage.

    The post Ibipimo by'imiyoborere mu Rwanda,Umutekano ku isonga:Raporo ya RGS appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/31/ibipimo-byimiyoborere-mu-rwandaumutekano-ku-isongaraporo-ya-rgs/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibipimo-byimiyoborere-mu-rwandaumutekano-ku-isongaraporo-ya-rgs

  • Nyanza:Abanyeshuli bari gusoza ayisumbuye bigana bakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bigana mu ishuri rimwe muri G.S Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, biyemeje kubana akaramata kandi amasomo yabo agakomeza nta nkomyi.
    Imiryango, inshuti baje gushyigikira isezerano rya Jean Claude Uwihanganye w'imyaka 24 y'amavuko na Jeannette Uwimana w'imyaka 21 y'amavuko, aho bari gusezeranira mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.
    Uwihanganye na Uwimana ubusanzwe bigana mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye ku rwunge rw'amashuri rwa Rwabicuma mu karere ka Nyanza mu ishami ry'amateka, icungamatungo n'ubumenyi bw'isi(HEG).
    Abaje kubashyigikira bavuga ko aba bombi bari bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo bakaba biyemeje kubana akaramata.
    Inshuti ya Uwihanganye yatashye ibi birori yabwiye RADIO FLASH/TV  ko aba bombi bazakomeza no kwiga mu ishuri nkuko byari bimeze
    Yagize ati'Aba banyeshuri imiryango yombi yarabyemeye gusa ntibisanzwe'
    Amakuru  RADIO FLASH/TV twamenye ni uko uyu mugabo Uwihanganye wiyemeje gushinga urugo akiri mu mashuri yisumbiye yarasanzwe akora imirimo yo gutwika amakara.
    Ikindi kandi uko bigaragara umukobwa aratwite yatewe inda, abatuye hariya bemeza ko aba biyemeje kubana akaramata bazatura mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.
    Biteganyijwe ko bazaba mu nzu zo mu rugo iwabo w'umugabo kandi abatashye ubu bukwe bavuze ko batunguwe no kuba abanyeshuri biyemeza kubana bakanakomeza kwiga.
    Theogene NSHIMIYIMANA
    FLASH TV/ Nyanza

    The post Nyanza:Abanyeshuli bari gusoza ayisumbuye bigana bakoze ubukwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/31/nyanzaabanyeshuli-bari-gusoza-ayisumbuye-bigana-bakoze-ubukwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyanzaabanyeshuli-bari-gusoza-ayisumbuye-bigana-bakoze-ubukwe

  • Mu mezi 10 ashize habaye impanuka zikomeye 17… – #rwanda #RwOT

    Mu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” bwa Polisi y’Igihugu bwabereye mu gihugu hose, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakoresha umuhanda kubahiriza imirongo iranga aho bagenewe kwambukira ndetse akebura abatwara ibinyabizinga bagonga abanyamaguru barimo kwambuka umuhanda.

    Kuwa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, mu Mujyi wa Kigali ubu bukangurambaga bwateguwe muri gahunda ya “Gerayo amahoro” hibanzwe ku kwibutsa abakoresha umuhanda bagenda n’amaguru kubahiriza imirongo iranga aho bagenewe kwambukira.

    Ubukangurambaga kandi bwakomereje no mu Ntara zitandukanye z’igihugu, aho bwibanze ku gukangurira abanyeshuri kurushaho kwitwararika birinda amakosa arimo uburangare ashobora kubateza impanuka igihe bava cyangwa bajya ku ishuri, bakambukira umuhanda ahari imirongo yagenewe kwambukiramo abanyamaguru.

    Kimwe n’ibindi byapa n’ibimenyetso, mu muhanda habamo imirongo y'umukara n'umweru ishyirwa aho abanyamaguru bagomba guhabwa umwanya bakambuka umuhanda nta nkomyi izwi nka Zebra Crossing mu rurimi rw’icyongereza.

    Iyo mirongo abatwara ibinyabiziga bagomba kuyubahiriza, bayigeraho bakagabanya umuvuduko cyangwa bagahagarara kugira ngo abanyamaguru bambuke. 

    Nyamara n'ubwo bimeze gutyo, kuri ubu haracyagaragara bamwe mu batwara ibinyabaziga usanga batubahiriza amabwiriza y'iriya mirongo ndetse bigateza impanuka zikomeye. 

    Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rigaragaza ko muri uyu mwaka wa 2023, kuva muri Mutarama kugeza mu mpera z’Ukwakira habaye impanuka 171 zikomeye kandi zagiye zibasira abanyamaguru.

    Zimwe muri izo mpanuka zabereye muri iriya mirongo yambukirwamo n'abanyamaguru biturutse ahanini ku burangare bw'abatwara ibinyabiziga. 

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yasabye abanyamaguru iteka kwambukira umuhanda ahari imirongo ya yabigenewe akebura na bamwe mu batwara ibinyabiziga  bakomeje kuvogera abanyamaguru mu gihe bambuka umuhanda.

    Yagize ati: 'Ubu bukangurambaga burareba ibyiciro byose by'abakoresha umuhanda, ari abatwara imodoka, abatwara moto n'abanyamaguru, kugira ngo bajye bubahiriza iriya mirongo y'umukara n'umweru iha umwanya abanyamaguru kugira ngo bambuke umuhanda.”

    Yakomeje ati: “Kutubahiriza iriya mirongo bishyira bamwe mu kaga gakomeye harimo no kubura ubuzima. Ubukangurambaga burakomeza mu gihugu hose ku bakoresha umuhanda harimo n'abana b'abanyeshuri kugira ngo basobanurirwe akamaro k'iriya mirongo abanyamaguru bambukiramo n'uko bagomba kwitwara igihe bagiye kwambuka umuhanda.

    Dukunze kubona imibare ya bamwe mu bashoferi b'ibinyabiziga bagendera ku muvuduko ukabije kandi bageze kuri iriya mirongo ndetse rimwe na rimwe bakayigongeramo abanyamaguru barimo kwambuka umuhanda. 

    Hari na bamwe mu banyamaguru bambuka umuhanda barangaye batabanje kureba neza ko nta kinyabiziga kirimo kuza. Bamwe usanga baba barangairiye kuri telefoni, abagenda biganirira, abagenda bafatanye ku rutungu n’andi makosa, mbese ubona ntacyo bitayeho. Bigomba guhinduka tukirinda impanuka zose zituruka ku burangare.”

    ACP Rutikanga yibukije abakoresha umuhanda ko iriya mirongo kandi iburira abashoferi ko hashobora kuba hari umunyamaguru ugiye kwambuka umuhanda bityo igihe bayigezeho bagomba kujya bagabanya umuvuduko cyangwa bagahagarara, anavuga ko bibujijwe guyihagarikamo ikinyabiziga.”

    Ati: 'Iriya mirongo iha umutuzo abanyamaguru kugira ngo bambuke umuhanda batekanye, igihe umushoferi ageze kuri iriya mirongo agomba kugabanya umuvuduko cyangwa agahagarara kugira ngo ahe inzira abanyamaguru bambuke nta gihunga. 

    Ntabwo ari ngombwa ko uhagarara cyangwa  ugabanya umuvuduko ari uko ubonye abantu bari hakurya bashaka kwambuka, ahubwo igihe cyose ugeze hafi y’iriya mirongo ugomba guhagarara.'

    Yashishikarije abanyamaguru kujya birinda uburangare igihe bagiye kwambuka umuhanda kandi bakabanza kureba iburyo n'ibumoso ko nta kinyabiziga kigiye gutambuka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136006/mu-mezi-10-ashize-habaye-impanuka-zikomeye-171-zibasiye-abanyamaguru-136006.html