Blog

  • Kamonyi-Amayaga: Itsinda'Twisungane'ryahigiye guca Ubukene mu muryango na Nyakatsi mu buriri #rwanda #RwOT

    Ni itsinda rigizwe n'igitsina 'Gore', ryiganjemo abagore babarizwa muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri. Nyuma yo kuremera bagenzi babo babagurira ibikoresho byo mu Gikoni ndetse n'amatungo magufi, hatahiwe ibiryamirwa, aho kuri uyu wa Kabiri mu nteko y'Abaturage yabereye mu isantere y'ubucuruzi ya Mukunguri baremeye abagore 15 babaha ibiryamirwa(Matera) 15 mu rwego rwo guca Nyakatsi mu buriri. Ni itsinda rigamije gushishikariza Umugore gukora akiteza imbere, akabaho neza kandi heza.

    Mukakarangwa, umuturage w'Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Gisari, Umudugudu wa Rebero, Akarere ka Ruhango ni umwe mu bagore 15 wahawe Matera. Yabwiye intyoza.com ko kuri we ari ibyishimo kuba ashobora kuba mu itsinda ahuriramo na bagenzi be b'abagore, bagashyira hamwe, bagafashanya kwiteza imbere bo ubwabo n'imiryango yabo.

    Byari ibyishimo mu bagore baterura Matera bagiye kuzitahana mu ngo iwabo.

    Undi muri aba bagore 15 bahawe Matera akaba umuturage w'Akagari ka Kabugondo, Umudugudu wa Mataba side(sud), Umurenge wa Mugina, avuga ko Matera ahawe ije kongera isuku mu rugo no gufasha kurara heza haba ku muryango ndetse n'abashyitsi bashobora kubagenderera.

    Avuga ko iki gikorwa bagikesha ubwizigame bishyiriyeho nk'Abagore babarizwa mu itsinda rigamije gufashanya kwiteza imbere no guhindura ubuzima bushingiye ku kwerekana ko Umugore ashoboye kandi afite uruhare rukomeye mu mpinduka nziza ziganisha umuryango ku iterambere.

    Akomeza asaba abagore bagenzi be kumva ko kwishyira hamwe arizo mbaraga za mbere kandi ko kugira aho ugera bihera ku gufatanya na bagenzi bawe. Ati' Kwishyira hamwe nibyo byubaka umuryango n'iterambere muri rusange'.

    Uwanyirigira Marie Chantal, umuyobozi w'iri tsinda' TWISUNGANE' avuga ko nk'abagore bishyize hamwe, bishimira uruhare rwabo mu kubaka ubushobozi bw'imiryango yabo ari nako bakangurira bagenzi babo kugira uruhare mu iterambere ry'urugo.

    Ahamya ko iki ari kimwe mu bikorwa ngarukamwaka biyemeje kujya bakora, aho bicara bakaganira nk'abagize itsinda, bakiha intego y'igikorwa runaka bagomba gukorerana kigamije kuzana impinduka nziza mu muryango.

    Kuba iki gikorwa cyo gutanga Ubusaswa(Matera) bakizanye kigakorerwa ku karubanda mu nteko y'abaturage, ahamya ko ari uburyo bwo gushishikariza abandi baturage gukora biteza imbere bahereye ku kwizigama kuko nabo igikorwa bihayeho intego bagitangirana n'umwaka bakizigama buri kwezi mu bushobozi bujyanye n'icyo bakeneye.

    Uwanyirigira, avuga kandi ko iyi ari gahunda bashishikarijwe n'ubuyobozi yo gukora amatsinda agamije kwishakamo ubushobozi bwo kwigira no kwiteza imbere, ko bityo bo nk'Abagore bayumvise mbere bakayishyira mu bikorwa kandi bakaba babona yaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere imiryango yabo harimo no gukomeza umubano.

    Itsinda'Twisungane', bavuga ko Abishyize hamwe nta kibananira, ko kandi byose bihera ku kumva neza icyo ushaka no kwiha intego, ukemera kuyijyanamo n'abandi buri wese aharanira kutavunisha abandi.

    Hari mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri, yitabiriwe na Gitifu w'Umurenge wa Mugina n'uwa Nyamiyaga mu gushyigikira iki gikorwa.

    Muri iki gikorwa, ba Gitifu b'imirenge yombi; Mugina na Nyamiyaga baje gushyigikira aba bagore, babashimira ibikorwa bakora byo kwiteza imbere no guteza imbere ingo zabo, basaba bagenzi babo kubigiraho bakagira uruhare mu iterambere ry'urugo bumva ko Umugore ashoboye kandi icyo yiyemeje akigeraho kandi neza.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/11/03/kamonyi-amayaga-itsindatwisunganeryahigiye-guca-ubukene-mu-muryango-na-nyakatsi-mu-buriri/

  • Kim Kardashian and Ray J: A Complex Relationship in the Public Eye #Rwanda #RwOT

    The relationship between Kim Kardashian and Ray J garnered significant attention and controversy. Their connection evolved from a romantic relationship to the release of a private video that had a profound impact on both of their lives. This article aims to explore the complex dynamics of their relationship and its influence on their respective careers.

    1. The Beginning of the Relationship:

    Kim Kardashian and Ray J’s relationship started in the early 2000s. Ray J, an American singer, and Kim Kardashian, a socialite, were both rising stars in their respective fields. They met through mutual acquaintances and began dating in 2003.

    2. The Notorious Tape:

    In 2007, a private intimate video involving Kim Kardashian and Ray J was leaked, causing an uproar in the media. The video catapulted Kim Kardashian into the limelight, while Ray J faced scrutiny and accusations of betrayal. Both individuals faced public backlash and had to navigate the fallout from the tape’s release.

    3. Impact on Kim Kardashian’s Career:

    The release of the private video marked a turning point in Kim Kardashian’s career. Instead of letting the scandal define her, she transformed it into an opportunity. Kim was able to leverage her newfound fame into the reality television show “Keeping Up with the Kardashians,” which premiered later that same year. The show became a massive success and opened up numerous business opportunities for Kim Kardashian, including fashion, beauty, and fragrance lines.

    4. Ray J’s Career and Personal Fallout:

    The release of the tape had a more mixed impact on Ray J’s career. While it brought him significant attention, it also led to questions about his intentions and credibility. Ray J faced public scrutiny and struggled to overcome the association with the tape. He continued to pursue his music career and appeared in other reality TV shows, but it was challenging to shake off the shadow cast by the incident.

    5. Post-relationship Dynamics:

    After their split, Kim Kardashian and Ray J navigated their personal and professional lives separately. Both individuals have moved on to other relationships and endeavors. However, the impact of their past connection still lingers in their lives and public perceptions.

    Conclusion:

    The relationship between Kim Kardashian and Ray J was a complex and controversial chapter in both of their lives. While the release of their private video initially brought significant challenges, Kim Kardashian was able to turn it into a platform for success. Ray J, on the other hand, faced difficulties in navigating the aftermath and reclaiming his own narrative. Ultimately, their individual journeys showcase the power of resilience and the ability to transform adversity into opportunity

  • Kim Kardashian yatangaje ubuzima bubi Kanye W… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2022 nibwo Kim Kardashian na Kanye West uzwi nka Ye batandukanye mu mategeko nyuma y’imyaka umunani babana ari umugabo n’umugore. 

    N’ubwo bari mu byamamare byamaranye igihe kirekire, batandukanye nyuma y’uko Kim Kardashian yavugaga ko ananizwa cyane na Kanye West amutegekesha igitugu ndetse hakiyongeraho no gucana inyuma.

    Bimwe mu byananije Kim Kardashian ni amategeko Kanye West yari yarashyizeho ategeka ko Kim Kardashian agomba kuyakurikiza byanze bikunze ndetse mu myaka ye bamaranye akaba yaragerageje kuyakurikiza.

    Dore amategeko Kanye West yari yarashyizeho; 

    • Kim Kardashian ntiyemerewe kuvugana n'abashijwe umutekano we.

    • Nta telefone yemerewe gufata igihe bari ku meza.

    • Kanye akunda cyane Kim Kardashian iyo nta birungo by'ubwiza(Make Up) yisize.

    • Kim agomba guhanga amaso Kanye ari kurubyiniro(stage)

    • Imyenda ya Kanye igomba gufurirwa ukwayo yonyine

    • Kanye ni we uhitamo imyenda Kim yambara iyo atwite.

    • Kim Kardashian ntagomba kuvugana n'abo yatandukanye nabo.

    • Abacunga umutekano w'umugorewe bagomba kwambara imyenda y'irabura gusa.

    Ibi byose nibyo byatumye Kim Kardashian yumva abangamiwe cyane hanyuma ahitamo gutandukana na Kanye West bari bafitanye abana. Icyo gihe basesa isezerano bagiranye ryo kubana mu mwaka wa 2014 mu butariyani, Kim Kardashian niwe wasigaranye inzu bari batuyemo.

    Nyuma yo gutandukana kwabo, Kanye West yagerageje gusubirana na Kim ariko biranga burundu ahitamo gutangira ubuzima bwe bwite ashaka n’undi mukunzi mushya.

    N’ubwo Kim Kardashian aherutse gutangaza ko atajya avuga ku bantu batandukanye cyangwa ngo avuge ku mubano w’abandi, yashyize avug ko Kanye West abaye mu buzima bubi cyane.

    Mu kiganiro Kardashian aheruka gushyira hanze yavuze ko umukobwa wabo yasanze Kanye West atuye mu buzima bubi cyane aho atuye mu nzu zikodeshwa ndetse akaba ari nta mutetsi agira. 

    Kim Kardashian yagize ati “North yagiye kwa se aravuga ngo ‘Papa ni uwa mbere nta mutetsi agira ndetse aba mu nzu yo gukodesha nta barinzi bahagije afite. Aho atuye nta mutekano uhari. North yararize cyane ambaza impamvu twebwe tudafite inzu zo gukodesha.”

    Uyu mukobwa North wamenye uko papa we abayeho nabi, ni we mwana wa mbere Kim Kardashian na Kanye West babyaranye avuka ku wa 15 Kamena 2013.

    North West buwe wavuze ubuzima Kanye West abayemo


    Kanye West yabanye na Kim Kardashian mu mwaka wa 2014.


    Nyuma y’imyaka 8, Kim Kardashian yaje gutandukana na Kanye West.

    Kim Kardashian yavuze ko North akunda kwibera ka se kubera ko ari hato kandi hari abantu benshi kubera atuye muri apartment.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136103/kim-kardashian-yatangaje-ubuzima-bubi-kanye-west-abayemo-136103.html

  • Kimenyi na Muyango bashyize hanze amatariki y’ubukwe bwa bo #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine bashyize hanze integuza y’ubukwe bwabo buzaba muri Mutarama 2023.

    Mu nteguza Muyango ukorera ISIBO TV na Kimenyi Yves bashyize hanze ni uko ubukwe buzaba tariki ya 6 Mutarama 2024.

    Basohoye iyi nteguza “Save the Date” mu gihe ku wa Mbere w’iki cyumweru ari bwo Kimenyi Yves yabazwe imvune ikomeye yagiriye ku mukino wa AS Kigali na Musanze FC tariki ya 29 Ukwakira 2023.

    Mu nkuru iheruka ISIMBI yabagejejeho ni uko ubu bukwe bwari buteganyijwe mu Kuboza 2023 ariko kubera iyi mvune biba ngombwa ko bimura amatariki, amakuru avuga ko umunsi yabagiweho ari na bwo bagombaga gusezerana imbere y’amategeko.

    Tariki ya 28 Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y’urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 “Miss Photogenic 2019” maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.

    Ntabwo byahise bikunda ko bakora ubukwe ariko baribaniye nk’umugore n’umugabo ubu bakaba bafitanye n’umwana w’umuhungu, Kimenyi Miguel Yannis.

    Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka hafi 5 y’uburyohe bw’urukundo. Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko nubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk’amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.

    Yagize ati'hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk’ukwezi n’igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata. Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye mu isabukuru (anniversaire) y’umushuti we ariko njye ni we nari ngiye kureba mpita nikomereza.'

    Aba bombi bahura bwa mbere bahuriye mu isabukuru y’umukobwa wari inshuti yabo bombi batangira kugenda bavugana biza kuvamo urukundo.

    Bashyize hanze integuza y’ubukwe bwabo

    Bagiye kubana nyuma y’uburyohe bw’urukundo bw’imyaka 5

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kimenyi-na-muyango-bashyize-hanze-amatariki-y-ubukwe-bwa-bo

  • Uko Bruce Melodie yakuranye agahinda gakomeye… – #rwanda #RwOT

    Iyo bavuze ‘Ikinyusi’, uhita wumva igikweto cyashaje kandi cyacitse ndetse cyanataye agaciro. Ku muntu wese wakinnye umupira akiri umwana iri jambo nta kuntu yaba atarizi. Wasangaga abana bakina umupira, ukumva bamwe baravuze ngo “uriya yazanye igikweto cy’ikinyusi”, mu kumvikanisha ko inkweto ze zishaje cyane.

    Cyangwa se nk’igihe abantu barimo kugenda, ukajya kumva ukumva umwe aravuze ngo “Dore kiriya gikweto cy’ikinyusi cyashaje”. Hari n’abandi bana ku ishuri uzumva basererezanya bavuga ngo “Dore uriya yambaye igikweto cy’ikinyusi cyacitse”.

    Ikinyusi ubundi mu magambo make ni igikweto cyashaje. Hanyuma Bruce Melodie we avuga ko kera agitangira muzika ye, abantu bajyaga bamwitiranya n’igikweto gishaje “Kinyusi”, akumva bimuteye agahinda gakomeye.

    Mu mashusho mato yanyujijwe ku rukuta rwa Intagrama rwa 1:55AM, Melodie yagize ati: “Kera iyo umuntu yanyitaga Kinyusi narababaraga cyane, kandi Yanga niwe wajyaga abinyita nkajya numva agahinda karanyishe. Ikinyusi ariko uracyumva?, ni igikweto cyacitse. Hanyuma ugaca ku muntu, ngo ni umufana wawe, yarangiza ngo ‘Kinyusi Melodie’, ibintu byanteraga agahinda gakomeye”.

    Nubwo Melodie yahuraga n’ibyo bigeragezo, avuga ko bitigeze bimuca intege kuko yemera ko izina ari irikujije umuntu. Agira ati: “Ariko ubu ngubu njyewe aho mpagaze, narabyemeye izina ni irikujije, ahubwo ngiye no kuzarishyira kuri Bio ya Instagram yanjye, nge nitwa Kinyusi Melodie kuko ntabwo bikintera ipfunwe n’isoni”.

    Bruce Melodie, ni umwe mu bahanzi bake mu Rwanda batajya bahisha amateka ashaririye banyuzemo mu rugendo rw’umuziki. Mu biganiro byinshi yagiye yumvikanamo, agaruka ku buzima bugoye n’imbogamizi yanyuzemo mu gihe yihiringaga mu muziki kugeza n’aho avuga ko yigeze gukora imwe mu mirimo y’ingufu ariko we afite icyo ashaka. 

    Avuga ko kuba isi nta kintu itamwigishije, ari byo bituma yicisha bugufi akumva ko byose bishoboka bikanamutera n’imbaraga zo gukomeza gukora cyane. Kuva muri izo mbogamizi zose kugeza kuri ubu, Melodie ari mu bahanzi bayoboje inkoni y’icyuma muzika nyarwanda ndetse bimirije imbere kuyambutsa imipaka ikagera ku rwego mpuzamahanga, dore ko yanabitangiye. 

    Bruce Melodie yakoranye n’abahanzi bakomeye mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, harimo Harmonize (Tanzania) bakoranye Totally Crazy; Khaligraph Jones (Kenya) bakoranye Sawa Sawa; Eddy Kenzo (Uganda) bakoranye Nyoola; Double Jay na Kirikou Akili (Burundi) bakoranye Inzoga n’ibebi, n’abandi.

    Kuri ubu afite indirimbo yitwa ‘When She Is Around’ yakoranye n’umunyabigwi Shaggy ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na Jamaica. Iyi ndirimbo iri kuvugisha n’iyonka bitewe n’uduhigo ikomeye kwesa.

    Abakomeye bari kuyumva mu modoka zabo, mu birori n’ahandi. Niyo igezweho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse iri kwandikwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ku isi, urugero ni Rap Tv. Ni ibintu Melodie avuga ko yishimira bidasanzwe.

    Bruce Melodie yahishuye agahinda yakuranye bamuhimba “Kinyusi”

    Reaba indirimbo Inzoga n’ibebi ya Double Jay na Kirikou bafatanije na  Melodie 

    “>

    Reba indirimbo “Totally Crazy” ya Melodie na Harmonize

    Reab indirimbo “Sawa Sawa” ya Melodie na Khaligraph Jones

    “>

    Reba indirimbo “Nyoola” ya Melodie na Eddy Kenzo

    “>

    Reba indirimbo ya Melodie “When She Is Around” ari kumwe na Shaggy

    “>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136099/uko-bruce-melodie-yakuranye-agahinda-gakomeye-ko-kwitwa-kinyusi-136099.html

  • Music Up Competition: Habura gato amatora aga… – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko aya matora ari kubera kuri Noneho.com azashyirwaho akadomo kuwa Gatandatu Ugushyingo 2023, hagahita hamenyekana abanyempano 7, basanga 3 babonye itike ku ikubitiro, bakazahurira kuri Finali izaba kuwa 11 Ugushyingo 2023.

    Iki kimwe cya kabiri cya Music Up Competition cyaranzwe no kuririmba imbere y’akanama nkemurampaka kari kayobowe na Pakkage umwe mu ba Producers ba Country Records.

    Amanota bagize mu kuririmba yari kuri 60/100 azahuzwa n’azava mu matora ari kuri 40/100 mu kumenya abasanga abandi kuri Finali.

    Batatu ba mbere nibo bazahembwa ibihembo birimo gukorerwa indirimbo z’amajwi n’amashusho biyongeraho umukobwa umwe mu rwego rwo gushyigikira umwari n’umutegarugori mu muziki.

    Ishimwe Sylvie akaba ariwe ukomeje kuza imbere y’abandi 15. Afite amajwi 524. Mugisha Prince ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 120, Shyaka Jean Pierre ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 101. Ku mwanya wa nyuma hariho benshi bafite amajwi 0.

    Genius On This One mu kiganiro aheruka kugirana na InyaRwanda yatangaje ko yifuza gukomeza gushyigikira impano zikizamuka kandi ko azakora iyo bwabaga bikabasha kugerwaho.

    Ishimwe ari ku mwanya wa mbere mu kugira amajwi menshi

    Mugisha Prince ari ku mwanya wa kabiri muri iri rushanwa

    Kidhebe ni umwe mu banyempano bahatanye muri iri rushanwa

    Nkubito Egide ni umwe mu banyempano bahatanye muri iri rushanwa

    Shyaka Jean Pierre ni umwe mu banze kurekura

    Iri rushanwa rizashyirwaho akadomo kuwa 11 Ugushyingo 2023

    KANDA HANO UTORE UMUNYEMPANO USHAKA GUHESHA AMAHIRWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136089/music-up-competition-habura-gato-amatora-agashyirwaho-akadomo-ishimwe-sylvie-yanze-kurekur-136089.html

  • Abahanzi 7 bo muri Nigeria bamaze kuririmba m… – #rwanda #RwOT

    Kuba mu mwaka umwe gusa abahanzi batatu bakomoka muri Nigeria barimo Davido, Burna Boy na Rema bamaze kuririmba mu birori bitatu bikomeye by'umupira w'amaguru ku Isi, byatumye ibitangazamakuru mpuzamahanga by’imyidagaduro bitangaza ko injyana ya Afro Beat yiganjemo abahanzi bo muri Nigeria, imaze kwigarurira Isi aho usanga abayikora aribo bari kwitabazwa mu birori bikomeye.

    Ibi ariko nubwo bigaragaye mu mwaka umwe gusa, ntabwo bitangiye ubu kuko no mu myaka yashize abahanzi bo muri Nigeria bakunze kujya batumirwa mu birori bikomeye by’umupira wa maguru, ndetse kugeza ubu bamaze kuba abahanzi 5 bo muri Nigeria bamaze kuririmba muri ibi birori. Ibi nibyo bikomeje kugaragaza ko umuziki nyafurika uyobowe n’aba bahanzi bo muri Nigeria.

    Urutonde rw’abahanzi 7 bo muri Nigeria bamaze kuririmba mu birori bikomeye by’umupira wa maguru:

    1. D’ banj

    Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Dayo Daniel Oyebanjo uzwi cyane nka D’banj uherutse kuyobora ibihembo bya ‘Trace Awards 2023’ byatangiwe i Kigali, niwe muhanzi wa mbere muri Nigeria waririmbye mu birori bikomeye by’umupira wa maguru.

    Mu 2013 D’banj yaririmbye mu mikino y’igikombe cy’ibihugu bya Africa African Cup of Nations AFCON) yabereye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Muri iyi mikino D’banj uzwi ku izina rya ‘The Kokomaster’, yaririmbyemo indirimbo yise ‘Top Of The World’ yahimbiye iyi mikino.

    2. Davido

    Umuherwe akaba n’umuhanzi w’icyamamare, David Adedeji Adeleke, wamamaye ku izina rya Davido, niwe muhanzi wo muri Nigeria wabaye uwa mbere waririmbye mu birori by’igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

    Uretse kuba Davido ari mu bahanzi baririmbye indirimbo y’igikombe cy’Isi cya 2022, yanahawe umwanya anajya ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakanyujijeho. Davido akaba yararirimbye mbere y’umukino wa nyuma wahuzaga ikipe y’igihugu ya Argentine n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

    3. Rema

    Umuhanzi ukiri muto Divine Ikubor uzwi cyane nka Rema, ukomeje kwibikaho uduhigo ku myaka ye 23 gusa, yongeye guca ibintu ubwo yabaga umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika ushoboye kuririmba mu birori byo gutanga igihembo cya Ballon d'Or cyitabiriwe n’ibihangange muri ruhago, Lionel Messi akaba ariwe uhabwa iki gikombe. Ibi byatumye benshi bakurira ingofero Rema ukomeje kugaragara mu birori bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    4. Burna Boy

    Damini  Ebonoluwa Ogulu wamamaye nka Burna Boy yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Africa ukomoka muri Nigerira uririmbye mu mikino ya Basketball ikomeye ku Isi ya NBA. Muri uyu mwaka ni bwo Burna Boy yaririmbye mu mikino ya ‘NBA All Star Games’ yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Indirimbo ze nka ‘Last Last’ na ‘It’s Plenty’ nizo yaririmbye muri iyi mikino.

    5. Kizz Daniel

    Umuhanzi Oluwatobiloba wamamaye nka Kizz Daniel nawe ari mu bahanzi barimbye mu birori bikomeye by’umupira wa maguru. Mu 2022 ubwo habaga imikino y’igikombe cy’Isi yabereye i Qatar, Kizz Daniel yatumiwe kuririmba mu birori bya ‘FIFA Fan Fest’ aho yaririmbiye abaherwe bo muri Qatar indirimbo ze zabiciye zirimo nka Buga na Cough maze akabanyeganyeza.

    6. Patoranking

    Patrick Okorie umuhanzi ugezweho mu njyana ya Dancehall na Afro Beat, nawe ari mu bahanzi bo muri Nigeria bamaze kuririmba mu birori bikomeye by’umupira w’amaguru, aho mu 2022 kimwe na Kizz Daniel, nawe yaririmbye mu birori bya ‘FIFA Fan Fest’ byabaye mu gihe kimwe n’imikino y’igikombe cy’Isi muri Qatar.

    7. CKay

    Chukwuma Ekweani umuhanzi umaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga nka ‘CKay’ ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeri bamaze kuririmba ku rubyiniro rukomeye mu birori by’umupira w’amaguru.  

    Mu 2023 CKay yaririmbye mu mukino wa nyuma wa CHAN (African Nations Championship) wabereye mu gihugu cya Algeria. Aha yaririmbye indirimbo ye ‘Love Nwatiti’ yasohoye mu 2019 kugeza nubu igikunzwe na benshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136090/abahanzi-7-bo-muri-nigeria-bamaze-kuririmba-mu-birori-byumupira-bikomeye-ku-isi-136090.html

  • Ni uko nta kipe yabaho nta mutoza, uwahawe Am… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Umudage Torsten Spittler Frank w’imyaka 61, ari we mutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, akazungirizwa na Jimmy Mulisa ndetse na Rwasamanzi Yves.

    N’ubwo uyu mutoza yari yatangiye guhwihwiswa mbere, ntabwo iyi nkuru FERWAFA ikiyitangaza nk’urwego rwa nyuma rwari rukeneweho amakuru, yakiriwe neza bitewe n’ibyo abanyarwanda bifuzaga.

    Nyuma yaho Amavubi atandukaniye na Carlos Alós, abanyarwanda bakunda ruhago bumvaga baruhutse abatoza baza kubigiraho, ndetse bumvaga ko komite nshya ya FERWAFA ishobora kuzabaha umutoza mwiza ubafasha guhangana mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi arimo kwitegura.

    Komite nshya ya FERWAFA nayo ntabwo yujuje ibyo abanyarwanda bifuzaga kuko yabazaniye umutoza utaratoza ikipe n’imwe y’igihugu.

    Torsten Spittler Frank wahawe Amavubi ni muntu ki?

    Mu 1962 ni bwo Torsten Spittler Frank yabonye izuba, avukira mu gihugu cy’u Budage. Amateka ye mu gukina umupira w’amaguru ntabwo agaragara neza kuko yakuze awukunda ariko kuwukina ntabwo byari ibintu bye.

    Torsten afite akazi gakomeye ko gusubiza Amavubi ku murongo ndetse no kwemeza Isi ko ari we mutoza u Rwanda rwari rutegereje

    Mu kazi k’ubutoza Torsten yatangiye mu ikipe ya Bayern Munich ubwo yari umwe mu batoza b’abana b’iyi kipe ahagana mu 1980. Mu 1998, uyu mutoza yari umwungiriza mu ikipe y’igihugu y’u Budage, y’abatarengeje imyaka 16.

    Mu 1999 yaje kuba umutoza mukuru w’igihugu cya Nepal, ari nayo kipe y’igihugu yatoje. Muri Nepal yahamaze umwaka umwe, ahita ajya mu ikipe ya Parak FA mu 2000. Kuva mu 2003 kugera mu 2005 uyu mutoza yari umuyobozi wa Siporo muri Yemen, ndetse muri 2005 kugera muri 2007 aba umuyobozi wa Siporo muri Sierra Leone.

    Muri 2007 uyu mutoza yerekeje mu ikipe ya Okanagan Challenge yo muri Canada, ikaba ikipe y’abatarabigize umwuga. Mu 2009 kugera mu 2011 Torsten Spittler yerekeje muri Mozambique agirwa umuyobozi wa Siporo.

    Mu 2016-17 uyu mugabo yari umutoza mukuru wa Bhutan yo muri Asia. Mu mwaka wa 2019 yerekeje mu gihugu cya Myanmar atoza ikipe yaho y’abatarengeje imyaka 15 ahava ajya mu ikipe ya Tus Holzkichen. Urugendo rwe ruragaraza ko nta bigwi afite mu butoza.

    U Rwanda muri uku kwezi ruzakira imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu 2026

    Urebye urugendo rw’uyu mutoza mu mitoreze, ubona ko ikipe y’igihugu “Amavubi” nk’ikipe ishaka kumanuka ku rutonde rwa FIFA igaruka mu myanya myiza, nk’ikipe ishaka kwiyunga n’abanyarwanda, ntabwo Torsten yari amahitamo meza, cyereka niba havutse ikibazo cy’amikoro.

    Ni uko nta kipe yabaho idafite umutoza, Amavubi yari kwiberaho nta mutoza afite aho gutozwa na Torsten Spittle. Gusa uyu mugabo w’umudage afite icyangombwa cy’ubutoza cya UEFA Pro kimwemerera gutoza ku ruhando mpuzamahanga kandi rukomeye, ariko nta bigwi afite.

    Tugendeye ku bigwi Torsten Spittler Frank afite, amahirwe menshi ni uko aka kazi gashobora kuzagorana ubihuje n’abakinnyi Amavubi aba afite. Gusa ku rundi ruhande ntabwo ari ubwa mbere tubonye umuntu uje ntaho aturutse, hakaba hari ibikorwa yakora by’ikirenga, ubwo igisigaye ni igihe gusa.

    Guhatisha ishoka ibirayi

    Iyi mvugo ikunze gukoreshwa mu gihe hari umuntu ushaka kugera ku ibintu bigoye gusa mu maso y’ababimusabye babizi ko atabibasha. Ishoka ni igikoresho gikunze gukoreshwa mu cyaro mu gusatura inkwi. Ishoka iba ifite ubujyi ndetse n’umubyimba wihutisha ubwo bujyi.

    Ushatse guhatisha ishoka ibirayi rero wakwisanga nta kirayi na kimwe uramuye ndetse wanikomerekeje kuko ikirayi kigenewe guhatishwa icyuma kidafite uburemere bukabije, n’ubwo cyaba gifite ubujyi nk’ubwishoka.

    Bumwe mu bitekerezo b’abakunzi n’umupira w’amaguru mu Rwanda banyujije kuri X


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136086/ni-uko-nta-kipe-yabaho-nta-mutoza-uwahawe-amavubi-we-bizasaba-guhatisha-ishoka-ibirayi-136086.html

  • Boyz II Men na Tme bahurijwe mu gitaramo cyo… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 ishize umuryango wa Giants of Africa utangije ibikorwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyane cyane ku mugabane wa Afurika mu murongo wo guteza imbere urubyiruko rufite impano mu mukino wa Basketball.

    Ku rubuga rwa Giants of Africa, batangaje ko umugoroba w'igitaramo bise 'Dream Big Gala' batangije ugamije guhuriza hamwe abafatanyabikorwa, inshuti, imiryango, abagiraneza n'abandi mu murongo wo gukusanya inkunga yo gushyigikira urubyiruko rwa Afurika binyuze muri 'Dream Big' (Gutekereza byagutse).'

    Bavuze ko mu rwego rwo kuzahuriza abantu muri uyu mugoroba wo guhindurira amateka urubyiruko rwa Afurika, wanahujwe n'igitaramo kizaririmbamo itsinda rya Boyz II Men ryamamaye ku Isi mu njyana ya R&B ndetse n'umuhanzikazi Töme umaze kwegukana ibikomeye bikomeye mu muziki.

    Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023. Boyz II Men igiye kuririmba muri iki gitaramo nyuma yo gukorera amateka muri BK Arena, mu gitaramo bahuriyemo n'umuhanzi w'umunyarwanda, Andy Bumuntu.

    Boyz II Men yamamaye mu ndirimbo z’ibihe byose nka ‘A song for Mama’, ‘End of the Road’, ‘Doin’ just Fine’ n’izindi. Iri tsinda ryarakunzwe karahava kuva mu myaka irenga 40 ishize. 

    Amateka n’ibigwi byabo bihera mu Mujyi wa Philadelphia aho batangiriye bigizwemo uruhare na Nathan Morris ndetse na Marc Nelson batangiye baririmbana biga mu mashuri yisumbuye.

    Mu 1991 iri tsinda ryasohoye album ya mbere bise “Cooleyhighharmony”, ni nyuma yo gushyira umukono ku masezerano n’inzu ya Michael Bivins.

    Iyi album yisanzuye ku isoko iragurwa biturutse ku ndirimbo nka 'End of the Road’ yabubakiye izina. Iyi ndirimbo yamaze ibyumweru 13 iyoboye urutonde rwa Billboard Hot 100.

    Muri iki gitaramo bazakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi hazabaho kwakira abashyitsi, gusangira ibyo kurya no kunywa n'ibindi bizaranga uyu mugoroba w'amateka.

    Michelle Oluwatomi [Töme] watumiwe muri iki gitaramo yavutse ku wa 17 Nzeri 1997, ni umuhanzikazi w'umunya-Nigeria ufite ubwenegihugu bwa Canada, kuko yavukiye i Montreal muri Quebec.

    Mu 2021, uyu mukobwa yegukanye igikombe cya Juno Awards abicyesha indirimbo ye yise 'I Pray' yakoranye na Sean Kingston, kandi yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi barimo nka Burna boy, Wizkid, Mr Eazi n'abandi. Amaze gukorana indirimbo n'abahanzi nka King Promise, Runtown, Zlatan, Wavy n'abandi.

    Mu 2020 yasohoye Album yise 'Bigger Than Four Walls' mu 202 ashyira hanze Album yise 'Löv.' Ziriho indirimbo nka L’amour” (2019), “The Money” (2020), “Better Than That” (2020) n'izindi.

    Muri rusange, Giants of Africa ivuga ko iki gikorwa kigamije guhindura ubuzima bw'urubyiruko rw'abanyafurika, kubafasha guteza imbere impano z'abo mu mukino wa Basketball, kubaka ibibuga by'umupira wa Basketball, hategurwa urubyiruko rw'ejo hazaza.

    Mbere y'iminsi ibiri, ubwo ni ukuvuga ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, hazaba umukino uzahuza Toronto Raptors ndetse na New York Knicks mu gikorwa cyiswe 'Giants of Africa Night' uzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya Scotiabank Arena.

    Uyu mukino uzanarangwa n'ibindi bikorwa mu rwego rwo kwishimira imyaka 20 ishize Giants of Africa imaze ihindura ubuzima bw'urubyiruko rwa Afurika.

     

    Boyz II Men na Töme bahurijwe mu murongo w'igitaramo hagamijwe gukusanya inkunga mu gushyigikira gahunda ya 'Dream Big' 

    Boyz II Men iherutse gukorera igitaramo cy'amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Töme ari mu bahanzikazi bagezweho muri Canada ndetse n'iwabo muri Nigeria

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136081/boyz-ii-men-na-toeme-bahurijwe-mu-gitaramo-cyo-gukusanya-inkunga-muri-giants-of-afrca-136081.html

  • Dukozwe n’isoni! Rehema yaranguruye ijwi asab… – #rwanda #RwOT

    Antoinette Rehema ni umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel, akaba akorera umuziki muri Canada. Afite izina rikomeye mu Karere ugendeye ku bikorwa yahakoze mu myaka yashize birimo iby’ubugiraneza ndetse n’iby’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Tariki 21 Ukwakira 2017 ni bwo yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda aho yari yatumiye Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira byari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP n'amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe.

    Nyuma y’imyaka 3 atumvikana mu muziki, kuri ubu Rehema yawugarukanyemo indirimbo nshya yise “Kuboroga”. Ni indirimbo ifite amagambo akomeye agaruka cyane ku mpamvu zo kuborogera Itorero. Avuga ko Itorero ryanyazwe, abakristo bakorwa n’Isoni kubera ibisigaye bibera mu itorero birimo no kuba gusenga bisigaye ari umugenzo.

    Antoinette Rehema ahanika ijwi agira ati “Ko mbona inkike zibaye amatongo, intwari ku murimo zagiye hehe.? Ko gusenga byabaye umugenzo, icyizere cyo kurama cyava hehe? Ibizira byimikiwe ahera, ubupfapfa bunejeje imitima, ibirura bifatwa nk’ibiryoshye; igitinyiro cyaranganga ubwoko bw’Imana cyarayoyotse”.

    “Maze kubona ibyo byose, nshigutse umutima, yemwe bagore bose muzi kuboroga, muze dufatanye kuborogera itorero (…) Uwiteka Imana nawe niko kuvuga ati ‘Kuko baretse amategeko nabashyize imbere, bakanga kumvira no gukurikiza ijwi ryanjye ahubwo bayobejwe n’imitima yabo inangiye n’ibigirwa mana bya bayari”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Antoinette Rehema ukomeje kwishimirwa cyane mu ndirimbo ye nshya yise “Kuboroga” yasohokanye n’amashusho yayo, yavuze ko ashima Imana yongeye kumushoboza kugaruka mu murimo yamuhagariye. Ati “Igihe cyari kinyuzemo ni kinini uretse n’abankurikira nanjye ubwanjye numvaga bimvuna mu mutima!”.

    Yavuze inkomoko y’iyi ndirimbo ye, ati “Nzanye ibihimbano by'Umwuka nahawe nyuma yo gufata igihe nkegera Imana nyisaba kumpa icyo kuvuga. Uwiteka yumvise gusaba no nkwinginga kwanjye anyibutsa ubutumwa yari yarampaye buri muri Yeremiya 9 nkoramo indirimbo yitwa “Kuboroga” “.

    Uyu muramyi ushavujwe n’ubuzima Itorero ribayemo muri iyi minsi, yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Gashyantare (2) yakoze impanuka y’imodoka “yatumye ndyama amezi 8 mu rugo! Narigaga mbura 1 mois et demi ngo mbone diplôme mpita nkora impanuka birahagarara!”.

    Ati: “Muri icyo gihe cya njyenyine niho Mwuka Wera yarushijeho kumpa aya magambo aboneka muri Yeremiya 9: 13-19, hanyuma nagiranye ubusabane bwimbitse n'Imana maze korohera, ngira urugendo aho nerekeje mpahurira n’izindi ngorane aho nahamiririjwe ko ngomba gutanga iyi message, noneho mpitamo guhita nkora iyi ndirimbo nahaye izina ‘Kuboroga’ “.

    Rehema avuga ko atazongera kubura kuko Imana “yampaye n'ibindi byiza mbahishiye nabyo bitazatinda muzabibona ngenda mbibagezago gahoro gahoro”. Aragira ati “Mbijeje ko ntazongera guhita mbura mu gihe nkifite ‘package’ Ijuru ryampaye ndajya mbahamo iyo Mwuka Wera anyemeje kubagezaho mu gihe cye cyiza gikwiriye kandi kitarambiranye”.

    Antoinette Rehema yahagurukiye kuborogera Itorero ndetse arasaba buri umwe uzi kuboroga kumufasha

    ‘”Ese ntimubona ko umwanzi yatunyaze byinshi,..” Rehema mu ndirimbo ye nshya “Kuboroga”

    Antoinette Rehema yateguje izindi ndirimbo nyinshi mu minsi iri imbere

    REBA INDIRIMBO “KUBUROGA” YA ANTOINETTE REHEMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136097/turanyazwe-dukozwe-nisoni-rehema-yaranguruye-ijwi-asaba-abazi-kuboroga-gusabira-itorero-vi-136097.html