Blog

  • Ambasaderi Suleiman Sani yakiriye abanyarweny… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 29 Ukwakira 2023, ni bwo aba banyarwenya bakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere bari bataramiye i Kigali, kandi bahuriye ku rubyiniro n'abanyarwenya bo mu Rwanda, muri Uganda no muri Kenya.

    Bakiriwe n’Ambasaderi Suleiman Sani, ku wa 1 Ugushyingo 2023. Yakiriye Doctall Kingsley wamamaye kuri Tik Tok na Phronesis mbere y'uko basubira muri Nigeria. Yakiriye kandi Japhet Mazimpaka wateguye iki gitaramo.

    Japhet yabwiye InyaRwanda ko Ambasaderi yakiriye aba banyarwenya mu rwego rwo kubakira no kuba ikaze mu Rwanda.

    Yavuze ati 'Yatwakiriye nk'abanyarwenya kubera ko by'umwihariko bari abanyarwenya b'iwabo kandi bakomeye. Ikindi yakunze ko harimo kubaho uko gukorana hagati yacu, abo mu Rwanda no muri Nigeria,'

    Doctall Kingsley wakiriwe na Ambasaderi Sani, ni umwe mu banyarwenya bagezweho Nigeria ifite muri iki gihe. Hamwe n’imbuga nkoranyambaga na internet, uyu musore yabaye ikimenyabose, benshi bisunze ‘Smart phone’ zabo ntibakura ijisho ku bihangano bye ashyira hanze buri gihe.

    Amajwi akoresha aherekeza ubutumwa aba ashaka gutanga, uburyo inshuti ze zimwunganira, ni bimwe mu bituma akomera mu ruganda rwa 'Comedy' muri iki gihe.

    Mu byumweru bitanu bishize, Chris Brown wagize igikundiro cyihariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko anyurwa n'ibihangano by'uyu musore ugiye gutaramira i Kigali.

    Chris Brown akurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 144 kuri Instagram. Icyo gihe Doctall Kingsley yafashe ubutumwa bw'uyu munyamuziki, maze agaragaza ko yanyuzwe no kuba yashyigikiye impano ye, yiyemeza gukomeza kuyagura.

    Phronesis watumiwe muri iki gitaramo ni umunyarwenya umaze imyaka myinshi yigaragaza mu bitaramo aho akora ari wenyine ibizwi nka 'Stand up Comedy'.

    Nibura buri mwaka akora ibitaramo bibiri byagutse, aherutse gutaramira mu Mujyi wa Lagos ndetse na Abuja, akorana n'abanyarwenya barimo Kenny Blaq uzwi cyane muri 'stand up comedy shows'.

    Japhet aherutse kubwira InyaRwanda ko yamutumiye ashingiye ku kuntu 'ahozaho mu rugendo rwe rwo gutera urwenya n'ubuhanga agaragaza'. Ati 'Mbese abantu bazamwibonera mu gitaramo cye cya mbere i Kigali.'

    Igitaramo cya Japhet cyanyuzemo abanyarwenya barimo Babu Joe, MCA Tracy wo muri Kenya, Michael Sengazi, Josh2funny wo muri Nigeria, Sundiata wo muri Uganda n'abandi.


    Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Suleiman Sani, yakiriye kandi agirana ibiganiro n'abanyarwenya bo muri Nigeria baherutse gutaramira i Kigali


    Ambasaderi Suleiman yashimye ubufatanye hagati y'abanyarwenya bo mu Rwanda no muri Nigeria


    Uhereye ibumoso: Japhet Mazimpaka uherutse gutegura igitaramo, Doctall Kingsley, Phronesis, ndetse n'umujyanama wa Kingsley 

    Japhet Mazimpaka [Ubanza ibumoso] avuga ko aba banyarwenya bashimye Ambasaderi Sani ku bwo kubakira no kugirana n'abo ibiganiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136117/ambasaderi-suleiman-sani-yakiriye-abanyarwenya-bo-muri-nigeria-bataramiye-i-kigali-amafoto-136117.html

  • Sitting Volleyball: Ikipe z’igihugu zitabiriy… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino y’igikombe cy’Isi izatangira kuva tariki 11 Ugushyingo, kugera tariki 18 uko kwezi 2023. Iyi kipe y’igihugu yari imaze igihe iri mu myitozo kuko kuva muri Nyakanga uyu mwaka, bari baratangiye gukora imyitozo aho bakoreraga mu bice bitandukanye bigize Igihugu cy'u Rwanda. Mbere y’uko aba bakinnyi bahaguruka babanje guhabwa ibendera ry’igihugu na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju ndetse abashimira uburyo bahagaze.

    Mbere y’uyu ko abakinnyi bahaguruka, babanje guhabwa ibendera ry’igihugu, ndetse basabwa kwimana u Rwanda 

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu bagabo Viningabo Emile, yavuze ko biteguye kwitwara neza ndetse bagahesha ishema igihugu. Yagize ati: “Tujyanye intego yo kuva ku mwanya wa 13 ku Isi tugashaka uko twakigira imbere. Imyiteguro yagenze neza ku bakinnyi haba mu bagore n’abagabo kuko twatangiye hakiri kare, ariyo mpamvu twiteguye kuzimana u Rwanda.”

    Umutoza w’ikipe z’igihugu zombi Mussad Rashid yemeje ko amakipe afite ameze neza kandi biteguye guhangana. Yagize ati: “Ikipe mfite zihagaze neza ubu navuga ko twiteguye neza kuruta uko byari mbere. Tugiye mu gihugu cya Misiri mbere kugira ngo dukomeze kwitegura neza, ndetse dushake n’imikino ya gicuti ku buryo irushanwa rizajya gutangira duhagaze neza.”

    Murucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ni bwo ikipe z’igihugu zuriye indege bakaba banyura muri Uganda bagakomereza mu Misiri 

    Ikipe y’igihugu mu bagabo igiye kwitabira iyi mikino iri ku mwanya wa 2 muri Afurika ikaba ku mwanya wa 13 ku Isi, mu gihe ikipe y’igihugu mu bagore, iri ku mwanya wa mbere muri Afurika ikaba ku mwanya wa 6 ku Isi. 

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu bagore Mukobwankawe Liliane, yemeza ko bagiye guhangana, ku buryo batazatakaza umwanya wa mbere ku Isi 

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu bagabo Emile, yemeza ko biteguye gutahana umudari kuko ari ibintu bishoboka

    Abakinnyi ikipe y’igihugu y’abagore yahagurukanye  

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagabo yahagurukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136120/sitting-volleyball-ikipe-zigihugu-zitabiriye-igikombe-cyisi-zisigira-umuhigo-abanyarwanda-136120.html

  • Bwa mbere Bruce Melodie yavuze agahinda yatewe n’izina ‘Kinyusi’ n’inkomoko yaryo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yavuze ko izina yataziriwe rya “Kinyusi” ryamubabaje cyane ariko ariko ubu akaba asigaye aryemera.

    Niba warakinnye umupira w’amaguru nta kuntu waba utazi iri jambo “Ikinyusi”, ryakoreshwaga nko kugaragaza ko umuntu akinana inkweto ishaje.

    Umuntu yambaraga inkweto yabona itakigezweho atayiserukana mu bantu ati “yabaye ikinyusi, ni ukuzajya nyikinisha”, bivuze ko Ikinyusi ari Inkweto ishaje.

    Nyakwigendera Yanga wari uzwi cyane mu mwuga wo gusobanura filime, ni benshi yagiye abatiza amazina kandi akabafata mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Nk’iyo yajyaga gutangira filime yabanzirizwaga n’indirimbo, rero ugasanga umuhanzi wayiririmbye ntavuga amazina neza ahubwo we akayahindura uko abishaka biri butume abari burebe filime bishima.

    Nka Bruce Melodie ugasanga yamwise nka “Kinyusi Melodi”, Jay Polly yakundaga kumwita “Jompolo” n’abandi.

    Mu mashusho Bruce Melodie yashyize hanze, agaruka kuri iri zina yavuze ko ryamubabaje cyane kandi ko nta gushindikanya rishobora kuba ryarazanywe na Yanga.

    Ati “Kera iyo umuntu yanyitaga Kinyusi narababaraga cyane, kandi ni Yanga warinyise, niba ari Yanga niba ari ba Rocky nkajya numva, ikinyusi uracyumva man? Ikinyusi man ni igikweto cyacitse, ugaca ku muntu ngo ni umufana wawe aragukunda ukujya kumva ngo ‘Kinyusi Melodie’”

    Yakomeje avuga ko ubu yaryemeye kuko izina ari irikujije ndetse ashaka no kuzaryongera mu mazina ye kuri Instagram.

    Ati: “Ariko ubu ng’ubu nararyemeye izina ni irikujije ndashaka kuzarishyira kuri Instagram muri ‘Bio’, Kinyusi Melodie, abantu ni abagome.”

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bagezweho kandi bakunzwe cyane muri iyi minsi, aheruka gushyira hanze indirimbo “When She is Around” yakoranye n’Umunyabigwi w’Umunyamerika Shaggy akaba ari “Funga Macho” ya Bruce Melodie basubiyemo.

    Bruce Melodie yavuze uburyo yababajwe no kwitwa Kinyusi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-bruce-melodie-yavuze-agahinda-yatewe-n-izina-kinyusi-n-inkomoko-yaryo

  • Amateka mabi y'u Rwanda,impamvu yo kuba ahantu hifuzwa na buri wese:Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul  Kagame yavuze  ko nyuma y'amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, rwahisemo kwiyubaka, maze imwe mu nkingi rwifashishije iba ubukerarugendo ku buryo ubu rwahindutse igihugu umuntu wese yifuza gusura.Ibi yabitangaje atangiza Inama y'Ihuriro ry'Ikigo Mpuzamahanga cy'Ubukerarugendo (WTTC), ibera I Kigali.

    Ni inama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye muri aka karere ka EAC barimo perezida wa Tanzania, madame Samia Suluhu Hassan na visi perezida w'u Buruni Prosper Bazombanza.

    Guteza imbere Ubukerarugendo ,nibyo byatume u Rwanda nibyo byahesheje kwakira inama inama ya 23 y'Ikigo Mpuzamahanga cy'Ubukerarugendo.

    Visi Perezida w'uburundi Prosper Bazombanza, nawe witabiriye Inama , yagaragaje ko hakenewe  ubufatanye bw'ibihugu   mu guteza imbere Ubukerarugendo

    Yagize ati 'Dufite icyizere cyinshi ko iyi gahunda y'isi izatuma tubasha kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by'iwacu ku isoko ry'akarere na mpuzamahanga ,ikindi twemera uruhare ntagereranywa rw'ubukerarugendo mubukungu bw'ibihugu ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye mu uru rwego kuko hari ibyiza nyaburanga mubihugu bitandukanye bitabyazwa umusaruro'

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, we yagaragaje ko kwirengagiza urwego rw'ubukererarugendo kuri uyu mugabane kwaba ari ukwigiza nkana. Bityo Inama nk'iyi itagakwiye gusigana na Afurika nk'icyerekezo nyacyo cy'ubukerarugendo yagaragaje ahazaza h'ubukerarugendo hakwiye gushingira kubushakashatsi .

    Yavuze ati 'Kugirango urwego rw'ubukerarugendo rukomeze kurushaho gutanga umusaruro , ni ngombwa himakazwa ubushakashatsi bigendanye n'ibigezweho muri uru rwego ,harebwa ibikunzwe n'abakerarugendo n'ingaruka kubidukikije, ibi bizatuma dushyiraho ingamba za nyazo zitugeza ku irembare rirambye ku mugabane wose.'

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, atangiza Iyi nama y'Ihuriro ry'Ikigo Mpuzamahanga cy'Ubukerarugendo (WTTC), ibereye bwa mbere muri Afurika ,  yashimiye Ubuyobozi bw' ry'Ikigo Mpuzamahanga cy'Ubukerarugendo(WTTC), kuba cyarahisemo gukorera inama mu Rwanda ,avuga  ko batahaye agaciro u Rwanda gusa ahubwo bagahaye n'umugabane wa Afurika muri rusange.

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma y'amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, rwahisemo kwiyubaka

    Ati 'Reka nsobanure impamvu umwanya ufite kinini usobanuye kuri twe, mu myaka 30 ishize u Rwanda rwagize ibihe bibi by'umwijima , aha hari ahantu abantu bahunga , byari ibihe amahanga yadutereranye , ariko ntitwaheranwe n'ayo mateka , Ibyo bivuze kubaka igihugu aho buri munyarwanda wese abaho mu mahoro afite agaciro, kandi ikirenze ibyo, twahindutse u Rwanda aho buri wese ku Isi yifuza gusura. Uko ni ko twabonye ubukerarugendo nk'imwe mu nkingi yo kubaka ubukungu no guhanga imirimo. Ntabwo twatengushywe'

    Umukuru w'igihugu yavuze ko ubu ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu ikorwaremezo birufasha kwakira ibikorwa bya siporo nk'imikino ya Shampiyona Nyafurika muri Basketball, BAL.

    Kurundi ruhande ariko  yagaragaje ko hari imbogamizi zibangamiye ubukerarugendo muri Afurika , harimo kuba ingendo hagati y'ibihugu bya Afurika zigihenze.

    Mu byo u Rwanda rwakoze mu guteza imbere ubukerarugendo, Perezida Kagame yavuze ko rwakuyeho Visa ku baturage b'ibihugu bya Afurika hamwe n'ibindi bimwe byo hirya no hino.

    Inama ya 23 y'Ikigo Mpuzamahanga cy'Ubukerarugendo u Rwanda rwakiriye yitabiriwe n'abarenga 1000 baturutse mu bihugu 45 bitandukanye.Iri kwiga ku ngamba zikwiye kubakirwaho mu guteza imbere ubukerarugendo burambye no kureba imbogamizi zikiri muri uru rwego.

    Daniel HAKIZIMANA

    The post Amateka mabi y'u Rwanda,impamvu yo kuba ahantu hifuzwa na buri wese:Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/03/amateka-mabi-yu-rwandaimpamvu-yo-kuba-ahantu-hifuzwa-na-buri-weseperezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amateka-mabi-yu-rwandaimpamvu-yo-kuba-ahantu-hifuzwa-na-buri-weseperezida-kagame

  • REG yageze muri 1/2, APR biranga #rwanda #RwOT

    REG WBBC yabashije kugera muri 1/2 cy’ijonjora rya “FIBA Africa Women’s Basketball League 2023” ni mu gihe APR WBBC yasezerewe.

    Iyi mikino y’iri jonjora imaze iminsi ibera mu Rwanda, yari igeze muri 1/4 aho APR WBBC yasezerewe na JKL Lady Dolphins yo muri Uganda iyitsinze amanota 75-58.

    APR WBBC byapfiriye mu ntangiriro z’umukino aho wabonaga bakina nta mbaraga, byatumye batakaza aka gace ku manota 29-13 ndetse n’aka kabiri ku manota 23-8.

    Iyi kipe yibutse ibitereko yasheshe kuko yashatse gukina bitagishobotse kuko yatsinze agace ka 3 ku manota 18-16 ndetse n’aka nyuma ku manota 19-7.

    REG WBBC yo yabashije kugera muri 1/3 isezereye Gradiators y’i Burundi ku manota 83-73.

    Gradiators yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 19-13, gusa ntabwo yongeye kuyobora kuko REG WBBC ibifashijwemo n’abarimo Micomyiza Rosine na Betty Kalanga bahise batsinda utundi duce uko ari 3.

    Agace ka kabiri REG yagatsinze kuri 22-12, aka gatatu 23-20 ni mu gihe aka kane yagatsinze 25-22.

    Indi mikino ya 1/4, KPA yasezereye Vijana Queens bayitsinze 81-36 ni mu gihe Nile Legends yasezerewe na Equity Bank kuri 72-43.

    REG WBBC yageze muri 1/2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-yageze-muri-1-2-apr-biranga

  • Abatoza 5 bahabwa amahirwe yo gusimbura umuto… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatatu ni bwo ikipe ya Manchester United iri imbere y’abafana bayo kuri Old Trafford yatsindwaga na Newcastle United ibitego 3-0 mu mikino ya Carabao Cup ndetse ihita inasezererwa muri iri rushanwa yaherukaga gutwara mu mwaka ushize w’imikino.

    Aha niho ibintu byahise bitangirira guhindura isura muri iyi kipe y’amashitani atukura, umutoza wayo atangira gushyirwa mu majwi cyane yo kwirukanwa bitewe n’umusaruro we mubi kuva uyu mwaka w’imikino watangira.

    Kuri ubu Manchester United iri ku mwanya wa 8 muri shampiyona ndetse ikaba imaze no gutsindwa imikino 5 iri mu rugo. Usibye kandi muri Premier League no muri Champions League batangiye neza kuko mu itsinda barimo batangiye batsindwa na FC Bayern Munichn na Galatasaray.

    Mu gihe Umuhorandi, Erik Ten Hag atatsinda imikino ikurikiyeho afitanye na Fulham, Copenhagen ndetse na Luton mbere yuko imikino y’amakipe y’ibihugu igaruka, ashobora kuzahita yirukanwa nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabyanditse.

    Dore bamwe mu batoza bahabwa amahirwe menshi yo kuba havamo umwe akamusimbura:

    1. Graham Potter 

    Uyu mutoza niwe uza ku mwanya wa 1 nubwo bitakunze mu ikipe ya Chelsea ndetse bikarangira anirukanywe none kugeza akaba nta n’akazi afite.

    Sir Jim Ratcliffe bivugwa ko agiye kugura imigabane muri Manchester United ya 25% ubundi agahita aba ariwe ukurikurana ibijyanye n’imikinire y’iyi kipe ngo akunda, akaba ariyo mpamvu ariwe uza ku mwanya wa 1 mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Erik Ten Hag.

    2. Zidane Zinedine 

    Zinedine Zidane nta kazi afite kuva yava gukora amateka muri Real Madrid atwarana nayo ibikombe bitatu bya Champions League ndetse na bibiri  bya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne.

    Yari yizeye gutoza ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nyuma y’igikombe cy’Isi ariko byarangiye Didier Deschamps yongerewe amasezerano. Kuri ubu biravugwa cyane ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester United gusimbura Erik Ten Hag ndetse ni nawe uza ku mwanya wa 2 mu bahabwa amahirwe.

    3.Roberto de Zerby 

    Uyu mutoza ari kugenda avugwa mu guhabwa akazi ko gutoza amakipe atandukanye akomeye harimo na Manchester United nyuma yuko akomeje gukora amateka muri Brighton atsinda amakipe akomeye ndetse bikajyana n’uburyo akinishamo ikipe ye.

    Nubwo afite amasezerano ya Brighton ariko bamurekura akagenda nk’uko babikoze kuri Graham Potter yerekeza muri Chelsea. Ubwo byasaba Manchester United ko yishyura amafaranga ari hejuru ndetse nta nubwo uyu mutoza nawe yakwitesha amahirwe yo gutoza ikipe ikomeye nk’iyi.

    4.Diego Simeone

    Uyu mugabo amaze imyaka 12 atoza ikipe ya Atletico Madrid ndetse ni nawe uyoboye abandi batoza mu guhembwa amafaranga menshi ariko amasezerano ye muri iyi kipe azarangirana n’uyu mwaka.

    Kugira ngo yongere andi bizasaba ko agabanya umushahara. Ibi Manchester United ikaba ishobora kubyifashisha ubundi igahita imukura muri Espagne ikamujyana nk’uko The Sun ikomeza ibyandika.

    5.Julian Nagelsmann

    Muri Mata uyu mwaka nibwo byatunguranye Julian Nagelsmann aba arirukanwe mu ikipe ya FC Bayern Munich kandi yaratsindaga haba mu mikino ya Shampiyona ndetse no muri UEFA Champions League.

    Mu minsi ishize yahawe gutoza ikipe y’igihugu y’u Budage ariko kuri we akunda kwitoreza amakipe asanzwe ndetse ngo imikino ya Euro iramutse irangiye ashobora kureka kuyitoza ubundi akerekeza muri Manchester United.

    Ikipe ya Manchester United ikomeje kujya ahabi, imaze gutsindirwa mu rugo imikino 2, uwa Manchester City na Newcastle United 

    Erik Ten Hag yicariye inkono ishyushye

    Graham Potter ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Erik Ten Hag 

    Diego Simeone niwe uza ku mwanya wa 4 mu bahabwa amahirwe yo kuba Umutoza mushya wa Manchester United mu gihe Ten Hag yakwirukanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136116/abatoza-5-bahabwa-amahirwe-yo-gusimbura-umutoza-wa-manchester-united-wicaye-mu-muriro-136116.html

  • Banze gusuzugurwa: Ibyamamarekazi nyarwanda 5… – #rwanda #RwOT

    Uko iterambere rirushaho kwiyongera ku Isi, ni nako hagenda haduka imico inyuranye mu rubyiruko, akenshi usanga itanavugwaho rumwe. Mu minsi ishize, hadutse imvugo ya 'Nta gikwe,' igumura benshi mu rubyiruko bari bafite gahunda yo gushinga ingo. 

    Gusa n'ubwo bisa nk'ibyatangiye ari imikino, ndetse ugasanga iyi mvugo yiganje cyane mu basore, yaje no kwaduka mu nkumi cyane cyane izimaze kwigwizaho ubutunzi buhagije ndetse n'izikeneye kubaho zigenga.

    Impamvu nyamukuru aba bakobwa b'ibyamamarekazi bakunze gutanga, ni uko umugabo atari ingenzi cyane, bisobanuye ko abonetse nta kibazo ariko na none atabonetse nta cyakwangirika. Muri abo harimo aba bakurikira:

    1.     Miss Mutesi Jolly


    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, akunze kwiyama abamushyiraho igitutu cyo gushaka, ndetse mu mvugo ze akumvikanisha ko umugabo atari cyo kintu cy'ibanze muri ubu buzima. 

    No mu minsi ishize, yasubiyemo aya magambo nyuma y'uko akomeje gushyirwa na benshi ku rutonde rw'abatinze gushaka, aho yashishikarije abakobwa kubanza kwiyubaka bagakora, bagatera imbere bakihesha agaciro, ibindi bikazaba biza nyuma.


    Ibi bitekerezo by'uko atazashaka umugabo, byakwirakwiye cyane nyuma y'aho yise bamwe mu bagabo 'inyana z'imbwa’ (ariko yavugaga abatera umugongo inshingano z’urugo), maze bakamwataka bamubwira ko nta mugabo azabona kuko yabatutse.  

    2.     Kate Bashabe


    Umunyamideli akaba n'umushabitsi, Kate Bashabe ni umwe mu byamamarekazi bitunze agatubutse mu Rwanda. Uyu mukobwa w'imyaka 33 y'amavuko, umwaka ushize mu kiganiro yagiranye na Yago Tv Show, yavuze ko yahisemo kubanza kwigenga agashaka amafaranga ye, kuko adakeneye umugabo bazabana akamusuzugura ndetse akamufata nabi. 

    Kate yagiye ashyirwaho igitutu cyinshi cyo gushaka umugabo, ariko agasubiza ko kubera kumuvuga cyane bamwiciye isoko, abasabira kwishyira hamwe bakamushakira umugabo.


    Kate Bashabe yongeyeho ko kuri ubu ashobora kwiyitaho ntawe yishingikirijeho, avuga ko bibaye ngombwa ko abyara n'abana yabarera wenyine ku giti cye. Icyo gihe yavuze ko kimwe mu byamutindije gushaka, harimo n'abana arera yagombaga kubanza kwitaho.

    3.     Innocente Bizimana


    Uyu mukobwa wamenyekanye nka Innocente muri filime y'uruhererekane yatangiye itegurwa na Zaba ndetse na Linda, 'Depression,' yatangaje ko nta mugabo azashaka abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Iyi nkuru ntiyakiriwe neza n'abakunzi b'uyu mukinnyi wa filime, ndetse benshi bamubwiye amagambo mabi yuje ibitutsi.

    Nyuma y'igihe gito atangaje ibi, Innocente yabwiye abantu ko nta n'umwe ushobora guhindura icyemezo cye ari nayo mpamvu badakwiye gukomeza kubyibazaho. 

    Icyo gihe, yatangaje ko ashobora kuzabyara umwana, 'ariko umugabo we sinumva ko ari ngombwa muri iki gihe.' Yasobanuye ko Imana imuhitishijemo gushaka umugabo no kutamushaka yahitamo kumureka, kereka gusa yo ubwayo ibonye ko ari kwibeshya ikamumuha.

    Ati: 'Abavuze ko nibeshye ntabwo bankanga kuko si Imana. Imana yo niyo ubwayo izabibona ko nibeshye ikangenera, igihe bitaraba rero ntabwo nibeshya.'


    Aherutse kubwira Chita Magic ko impamvu nyamukuru yamuteye gufata uyu mwanzuro kare, nta bikomere runaka afite kuko atigeze ashaka cyangwa ngo abyare, ahubwo ko kuva ari muto mu mutwe we yiyumva nk'umugabo kandi yanga umuntu umumenyera. Ikindi, ngo ni ubwoba aterwa n'ingo ziri hanze aha zihora mu makimbirane adashira.

    4.     Yolo The Queen


    Akariza Kirenga Phiona wamamaye nka Yolo The Queen, umunyarwandakazi w'ikimero kirangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bakobwa beruye bakavuga ko batazigera bashaka abagabo.

    Uyu mukobwa watangiye kuvugwa cyane muri 2020 bitewe n'imiterere idasanzwe y'umubiri we, umwaka ushize ni bwo yatangaje ko nta mugabo azashaka ubwo yaganiraga n'abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram.

    Umwe mu bamukurikira yaramubajije ati: 'Ese wemeranya n'abafata gushaka umugabo nk'intego za buri mukobwa?'

    Niko kumusubiza ati: 'Byagorana gusubiza iki kibazo kuko ntawe nzashaka.'

    Mbere yo gutangaza ibi, Yolo yari aherutse kuvuga ko akiri isugi. Uyu mukobwa yagiye arangaza ibyamamare bitandukanye ku isi, birimo Drake, Harmonize n'abandi.

    5.     Miss Uwase Vanessa


    Uwase Raissa Vanessa, umwe mu bakobwa bamamaye cyane kubera irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda, nawe aherutse gutangaza ko nta mugabo yifuza, kereka Imana nimumuzanira ku ngufu.

    Iyi nkuru yatangaje benshi mu minsi ishize, yatangajwe n'uyu mukobwa ubwe, ubwo yasubizaga ibibazo by'abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

    Umwe mu bamukurikira yaramubajije niba afite umukunzi, maze aramusubiza ati: 'Nta mukunzi mfite nta n'uwo nshaka. Nishimiye uku meze.'

    Ashimangira ko nta na gahunda yo kurushinga afite, Miss Vanessa yaranditse ati: 'Kereka Imana ninzanira umugabo ku ngufu.'


    Muri 2021 yigeze gutangaza ko ari mu rukundo n'umusore yirinze gutangaza imyirondo ye, nyuma y'uko atandukanye na Putin Kabalu. 

    Miss Vanessa, yamamaye cyane mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2015, ubwo yabaga igisonga cya mbere akurikiye uwegukanye ikamba ry'uwo mwaka, Kundwa Doriane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136102/banze-gusuzugurwa-ibyamamarekazi-nyarwanda-5-bidashishikajwe-no-gushaka-abagabo-136102.html

  • Kimenyi Yves urwaye agiye gukora ubukwe – #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves usanzwe ubana na Uwase Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019, kuwa Kane tariki 02 Ugushyingo ni bwo bashyize hanze integuza y’ubukwe bwabo nyuma yuko byari bimaze iminsi bivugwa ko babufite ariko bo ntacyo babitangazaho.

    Nk’uko bigaragara kuri iyi nteguza, bazabukora mu mwaka utaha wa 2024, taliki 06 Mutarama. Taliki 28 Gashyantare 2021 ni bwo Kimenyi yari yambitse impeta y'urukundo Muyango amusaba ko yazamubera umugore.

    Byaje kurangira aba bombi babanye ndetse kugeza ubu bamaze no kwibaruka imfura yabo y’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

    Kimenyi Yves agiye gukora ubukwe nyuma y’ikibazo gikomeye cy’imvune aheruka guhura nacyo ubwo ikipe ye ya AS Kigali yakinaga na Musanze FC ku mukino wo ku munsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cyambere mu Rwanda.

    Muri uyu mukino AS Kigali yatsinzwemo igitego 1-0, uyu munyezamu yari asohotse agiye gukiza izamu ahura Rutahizamu w'Umunya-Nigeria Peter Agblevor amushinga amenya y’inkweto amuvuna amagufa abiri y'umurundi ariko nawe birangira ahawe ikarita y’umutuku.

    Kimenyi Yves yahise ajyanwa kwa muganga i Musanze ahabwa ubufasha bw’ibanze, nyuma azanwa i Kigali ndetse yamaze kubagwa. Binateganyijwe ko azamara amezi 6 adakandagira mu kibuga.

    Integuza y’ubukwe bwa Muyango na Kimenyi 

    Kimenyi Yves na Muyango basanzwe babana, bazakora ubukwe mu kwezi kwa mbere ku mwaka utaha 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136111/kimenyi-yves-urwaye-agiye-gukora-ubukwe-136111.html

  • Ntabwo ari Messi bavuka hamwe! Papa Francis y… – #rwanda #RwOT

    Papa Francis yavukiye muri Argentine, yabaye umukunzi w’umupira w’amaguru ubuzima bwe bwose kuva avutse kugeza ubu ndetse afite n’ikipe iwabo akunda gufasha yitwa San Lorenzo.

    Iyo abajijwe ku bintu bijyanye n’umupira w’amaguru, wumva ko abifiteho ubumenyi buri hejuru ndetse yewe n’abakinnyi bakomeye bajya bajya kumusura i Vatican.

    Mu biganiro bye iyo aganira umupira w’amaguru, mu bakinnyi babayeho bakomeye ku giti cye akunda kuvuga Diego Armando Maradona, Lionel Messi baturuka mu gihugu kimwe cya Argentine na Cristiano Ronaldo ndetse na Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé.

    Muri abo bose bakunda kuza mu biganiro bye, ku munsi w’ejo ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe ku mukinnyi umwe abona wabayeho ukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru akunda, maze yirengagiza abo baturuka hamwe avuga Umunya-Brazil witabye Imana.

    Yagize ati: “Kuri njye umukinnyi wanjye ukomeye hagati yabo uko ari batatu ni Pele. Ni umuntu wari ufite umutima mwiza, twigeze kuganira rimwe, musanze mu ndege ubwo nari i Buenos Aires”.  

    “Twaravuganye. Yari umugabo ufite ubumuntu bwinshi. Maradona nawe yari umwe mu bakomeye nk’umukinnyi ariko yananiwe kuba umuntu. Yarangiye nabi kandi igisekeje abakinnyi benshi barangira nabi. Messi nawe ni umukinnyi mwiza, uko ari batatu ni beza ariko Pelé arabarenze”.

    Nibyo koko Pelé yagiraga umutima mwiza ndetse ku babanye nawe bavuga ko ariwe mukinnyi wabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru ugira umutima mwiza kurusha abandi. 

    Nubwo Papa Francis muri iki kiganiro cye atashyizemo Cristiano Ronaldo ariko asanzwe amufata nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho b’umupira w’amaguru bigendanye n’ibindi biganiro yakoze.

    Papa Francis avuga ko Maradona yari akomeye ariko akaba ataragiraga ubumuntu 

    Papa avuga ko umukinnyi wabayeho ukomeye akunda ari Pele

    Pelé witabye Imana, Papa Francis avuga ko yagiraga ubumuntu akaba ariyo mpamvu ariwe afata nk’igihanganjye

    Papa Francis yatangaje ko na Lionel Messi ari mu bakinnyi babayeho bakomeye ariko ntabwo ariwe ubahiga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136113/ntabwo-ari-messi-bavuka-hamwe-papa-francis-yatangaje-umukinnyi-akunda-136113.html

  • Abakinnyi 3 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 10 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 irakomeza uyu munsi hakinwa umunsi wa 10 aho 3 ari bo batamerewe gukina.

    Iratangira kuri uyu wa Gatanu aho hateganyijwe umukino umwe saa 15h wo Police FC iri bwakiremo Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.

    Indi mikino izaba ejo aho umukino ufatwa nk’uw’umunsi ari uwo Rayon Sports izakiramo Mukura VS ku munsi w’ejo kuri Kigali Pelé Stadium.

    Abakinnyi 3, Peter Agbelov wa Musanze FC wahawe ikarita itukura ku mukino wa AS Kigali, Irakoze Darcy wa Gorilla FC wahawe ikarita itukura ku mukino wa Marines FC na Rwema Amza wa Etoile del’Est wujuje amakarita 3 y’imihondo ni bo batemerewe gukina umunsi wa 10 wa shampiyona.

    Gahunda y’umunsi wa 10

    Ku wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2023

    Police FC vs Gorilla FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023

    Marines FC vs Amagaju FC
    Rayon Sports vs Mukura VS
    Muhazi United vs APR FC
    Musanze FC vs Kiyovu Sports

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023

    Etoile del’Est vs Gasogi United
    AS Kigali vs Sunrise FC
    Etincelles vs Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-3-ni-bo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-10