Blog

  • Dr Patrick Hitayezu yirukanywe muri MINECOFIN #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yirukanye mu mirimo Dr Patrick Hitayezu wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n'Ubukungu muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ku wa 1 Ugushyingo 2023 rivuga ko uyu muyobozi 'yirukanywe bijyanye n'imyitwarire mibi yakomeje kwiyongera mu mirimo yari ashinzwe.''

    Ntihavuzwe mu buryo busobanutse ibyo bwana Hitayezu atubahirizaga.

    Mu Rwanda akenshi umukuru w'igihugu niwe ujya uvuga mu buryo bweruye amakosa aba yakuye bamwe mu bayobozi mu kazi.

    Mu Nama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022 iyobowe na Perezida Kagame ni ho Dr Patrick Hitayezu yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN.

    Ni imirimo yari yahawe kandi mbere y'uko mu 2019 mu mavugurura yabaye mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yasize Dr Patrick Hitayezu agizwe umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi yarwo.

    The post Dr Patrick Hitayezu yirukanywe muri MINECOFIN appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/02/dr-patrick-hitayezu-yirukanywe-muri-minecofin/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dr-patrick-hitayezu-yirukanywe-muri-minecofin

  • Intore yitangiye benshi! Nzeyimana Alain wash… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu bantu bari bazwi cyane mu guteza imbere umuco, ahanini biturutse ku kuba yaratoje amatorero menshi, kandi akaba umuyobozi w'amatorero akomeye.

    Niwe washinze itorero Inganzo Ngari ryabaye ubukombe mu Rwanda, rihindura ubuzima bwa benshi mu babyinnyi, yaba abari mu Rwanda no mu muhanga.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, habaye umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe, wabereye mu rugo rwe aho yari atuye ku Kicukiro.

    Ni umuhango witabiriwe n'imbaga y'abantu, abakuriye mu matorero atandukanye, abayobozi mu nzego zinyuranye barimo, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine; 

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Aimable Twahirwa n'abandi.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, ni bwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

    Mu ijambo ryuje ikiniga, umugore we yavuze ko imyaka 19 yari ishize barwubakanye neza, amushimira urukundo yamukunze.

    Yavuze ati “Imana ndayishimira cyane kuba yaratumye menyana na Alain, muri iyi myaka 19 ishize… Twabanye neza, dufatanya muri byose, twumvikana…Alain yari imfura, yari mugari, urukundo rwinshi, umurava, yakundaga abantu bose…”

    Yavuze ko umugabo we yatabaraga aho rukomeye, ku buryo rimwe na rimwe yagiye amugirira impuhwe amusaba kwiyitaho. 

    Yashimangiye ko yari umukozi, kuko mu bihe bitandukanye yasinziraga ahagana saa sita z’ijoro, ni ibintu azi neza ko bizwi n’abo babanaga mu itorero Inganzo Ngari ndetse no mu kigo RAB yakoragamo kuva mu 2011.

    Uyu mubyeyi yavuze ko umugabo we yarwaye ariko anakomeza akazi gasanzwe. Ati “Ntabwo yarwaye aremba, ni kwakundi umuntu yumva atameze neza akavuga ati reka njye kwa muganga.”

    Yibuka ko yatangiye kwisuzumisha mu bitaro bya Faisal muri Gicurasi 2023, kandi icyo gihe ibizamini byerekanaga ko nta ndwara afite. 

    Yewe anavuga ko kugeza muri Nyakanga 2023 yabonye ‘mission’ yo kujya mu Buhinde, amusaba kuzakorerayo ibizamini kugirango amenye indwara yari arwaye.

    Ariko muri icyo gihe yari yatangiye guta ibiro. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri yamaze mu Buhinde yatangiye gushaka uko yivuza ariko nta ndwara babonye yari afite. Ati “Barasuzumye babura ikintu.”

    Umugore we yavuze ko ubwo Inganzo Ngari biteguraga igitaramo muri Kanama 2023, Alain Nzeyimana yongeye gutora agatege, ariko nyuma y’igitaramo asubira kwisuzumisha muri Faisal.

    Umuganga wamuvuye nta ndwara yabonye, ariko yamuhaye imiti bari bitezeho kubafasha kumenya icyo arwaye. Byageze aho abaganga bamubwira ko babonye ko afite indwara yitwa “Psychoses.”

    Umugore we avuga ko ari ubwa mbere yari yumvise iriya ndwara. Alain yahise atangira kunywa imiti mu gihe cy’ukwezi hafi n’igice, ariko mu minsi ye ya nyuma yatangiye kugira ikibazo cyo kubura ‘Oxygen’.

    Igihe cyarageze abaganga babwira Alain ko yarwaye igituntu. Umugore we avuga ko bitumvikanaga ukuntu umugabo we yaba yarwaye igituntu mu gihe nta bimenyetso bifatika nko gukorora yagaragazaga. Ati “Ntabwo nifuzaga ko anywa iyo miti…”

    Imiti y’igituntu yayinyweye mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Ndetse hari igihe cyageze atanga icyizere cy’uko ashobora gusezererwa mu bitaro. Ntiyahawe imiti y’igituntu gusa. Umugore we ati “Mu by’ukuri umubiri we wafashe imiti myinshi pe!”

    Isuzuma ryakozwe n’abaganga bo mu Bibiligi ariko ryagaragaje ko Alain atari arwaye Igituntu, hafatwa icyemezo cy’uko imiti yafataga ayireka, ariko umugore we avuga ko bayihagaritse “yaramaze kwangiza umwijima we.”

    Bakimara guhagarika iriya miti, Alain yakomeje kuremba kandi bikagaragarira abamusuraga. Mu burwayi bwa Alain yaranzwe n’imbaraga, kandi yari afitiye icyizere Imana cy’uko izamukiza.

    Umugore we avuga ko hari igihe umwe mu baganga yamubwiye ko ‘nta cyizere’ cy’uko umugabo we azakira, ariko akomeza kwikomeza yiringira Imana kuko na nyuma ya Zero irakora.

    Hari gahunda yo kujyana Alain kuvurirwa mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Umugore we avuga ko mu gihe cy’uburwayi bw’umugabo we, abantu bamusengeye cyane, kandi bari barahigiye Imana kuzayitura.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, uyu mugore avuga ko yafashe umwanya uhagije wo gusabana n’Imana, kandi yahakuye icyizere cy’uko umugabo we azaba muzima ariko ntibyakunze. Ati “…Iryo joro numvaga Imana inyumva tuganira.”


    Nzeyimana Alain yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatu, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo

    Umuyobozi Wungirije w’Itorero Inganzo Ngari, Karemera Emile we yashimye ababatabaye muri ibi bihe by’akabababaro. 

    Yavuze ko batunguwe n’urupfu rwa Alain Nzeyimana, kuko bavuganaga umunsi ku munsi ari nako hashakwa igisubizo cy’ukuntu yabona ubuvuzi bwisumbuyeho.

    Yavuze ko bitakunze “kubera y’uko Imana iba izi impamvu.” Uyu muyobozi yavuze ko yakuranye na Alain mu itorero Imanzi kugeza ubwo batangiye gutoza abandi, ariko bagura amarembo.

    Yanavuze ko aha ariho hashibutse igitekerezo, Alain ashinga Itorero Inganzo Ngari agamije ko umwuga wo kubyina uba akazi gatunga abawukora.

    Karemera Emile avuga ko icyo gihe bahise bashaka inshuti n’abavandimwe babashyigikira muri iki gitekerezo gishya bari batangije. Ati “Twahuje ibitekerezo hanyuma Ingano Ngari iravuka.”

    Yavuze ko muri ibi byose igitangaje, ari uburyo Alain yashinze iri torero kandi rigafasha abana b’abanyarwanda kujya kwiga, ababyeyi bakarihira abana babo amashuri. Ati “Rwari urwego rwo gufasha abantu. We yafataga’ impano akumva yayibyaza umusaruro mu gufasha abandi.”

    Alain Nzeyimana yari umukozi wa RAB kuva mu mwaka 2011. Umwe mu bayobozi muri iki kigo, yabanje kwihanganisha umuryango mugari wa Alain.

    Yavuze ko kuva muri uriya mwaka, Alain yakoraga cyane mu kubungabunga ibijyanye n’umusaruro n’imishini. Avuga ko Alain yari umukozi witanga cyane, ndetse abahinzi n’abarozi bashakaga gukorana nawe cyane.

    Avuga ko Alain ariwe wabaye imbarutso yo kwiga ibijyanye no gukoresha imishani mu buhinzi.  Yashimye Alain ku bwo gutoza abakiri bato umuco, kandi avuga ko nka RAB bazakomeza kumuzirikana nk “‘umukozi w’umunyamurava wari ufite ubwitange bwinshi.” Ati “Asize icyuho.”

    Abagize Itorero Inganzo Ngari bavuga ko Alain azibukirwa ku mateka n’ibigwi byinshi, ndetse akaba inshuti magara y’umugore we.

    Bavuga ko yabaye umuntu mwiza kuri bo, yakunze imiryango, kandi akora ibishoboka byose ubuhanga yari afite arabubasangiza.

    Ibyo wamenya kuri Alain Nzeyimana:

    -Yabonye izuba ku wa 15 Gicurasi 1979 avukira mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, yitaba Imana ku wa 26 Nzeri 2023 aguye mu bitaro bya Faisal.

    -Avuka kuri Nzeyimana na Kanziga; yari umwana wa 12 mu muryango mu bana 15.

    -Yize amashuri abanza Mungangara ya Kabiri, ayisumbuye yiga muri Lycee de Kigali na Christ Roix i Nyanza, yiga no muri KIST. Yari afite ‘Master’s’ yakuye mu Buyapani.

    -Alain yabaye ikiraro gihuza abantu bose mu ngeri zitandukanye kandi atarobanura ku butoni.

    -Mu 2004 nibwo yamenyanye n’umugore we bahuriye muri KIST, bakundanye imyaka itanu, bararushinga biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore. Babyaranye abana batatu.

    -Kuva mu 2011 yari Umukozi mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi.

    -Yagiraga uruhare mu gutegura imfanshanyigisho muri IPRC na TVET.

    -Yafatanyije na Leta gushyiraho ikigo gishinzwe ibijyanye no gukoresha imishani mu buhinzi ku rwego rw’Igihugu.

    -Ni umwe mu bari bagize “Agricultural Technology Forum”, aho yari ahagarariye u Rwanda ku rwego rwa Afurika.

    -Yari akuriye Akanama gashinzwe iby’imitungo ya RAB itezwa cyamunara.

    -Yari muri komite ya ‘Task Force’ ya RPF. 

    Alain Nzeyimana wayoboraga itorero Inganzo Ngari yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatu







     

    Ababanye na Alain Nzeyimana bavuga ko yabaye udasanzwe mu buzima bwabo, kuko yaranzwe n’urukundo no gucisha macye 

    Umunyamuziki Cyusa Ibrahim wabanye igihe kinini na Alain Nzeyimana yamusezeyo bwa nyuma

     

    Inshuti, abavandimwe n’abandi bagarutse ku buzima bwiza Alain Nzeyimana yabayemo 


    Umugore wa Alain Nzeyimana yagarutse ku minsi ye ya nyuma





     

    Dukundane, umwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry’Itorero Inganzo Ngari



    Umuyobozi Wungirije w’Inganzo Ngari, Karemera yavuze ko bazahora bazirikana ibikorwa byiza bya Alain Nzeyimana


    Nahimana Serge, umutoza w’Itorero Inganzo Ngari [Ubanza ibumoso]




     

    Abakozi ba RAB bavuze ko bahombye umuntu w’ingenzi, umukozi witangiye akazi

    Umugore wa Alain Nzeyimana, yavuze ko imyaka 19 yari ishize yaranzwe n'ubuzima bw'urwibutso, amushimira urukundo yamukunze 




    Pasiteri Rudasingwa yisunze ijambo ry’Imana, yavuze ko Alain Nzeyimana Imana yamwakiriye, asaba umuryango we gukomera muri ibi bihe





















     

    Abagize Itorero Inganzo Ngari bamushimiye kubacira inzira yo guteza imbere umuco w'u Rwanda











    KANDA HANO UREBE IJAMBO RY’UMUGORE WA ALAIN NZEYIMANA AMUSEZERAHO BWA NYUMA

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umuhango wo guherekeza Nzeyimana Alain

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136067/intore-yitangiye-benshi-nzeyimana-alain-wayoboraga-inganzo-ngari-yasezeweho-bwa-nyuma-amaf-136067.html

  • Amavubi yatangaje umutoza mushya – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Wagatatu nyuma ya saa sita nibwo Ferwafa ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yabitangaje. Torsten Frank Spittle w’imyaka 61 atangajwe nyuma yuko byari bimaze iminsi bivugwa ko n’ubundi ariwe wahawe aka kazi ndetse akaba yari amaze iminsi mu Rwanda.

    Nkuko FERWAFA yabitangaje uyu mudage yabaye umuyobozi wa Tekinike w'Ikipe y'Igihugu ya Egypt Sierra Leone, Mozambique na Yemen. Mu bijyanye no gutoza afitemo uburambe bw’imyaka 18 yanyuze mu makipe y’ibihugu atandukanye arimo iya Nepal, Bhutan,Canada ,u Budage,Malasia ndetse n’ahandi.

    Torsten Frank Spittle aje nyuma yuko Amavubi atandukanye n’Umunya-Espange ,Carlos Ferrer wasezeye ku mirimo ndetse akaba atari anafite umusaruro umuvugira.

    Akazi kuyu mutoza mushya karatangirana n’imikino yo gusahaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 izatangira gukinwa kuya 15 zuku kwezi u Rwanda rukiana na Zimbabwe.

    Biteganyijwe ko Jimmy Mulisa ndetse na Yves Rwasamanzi usanzwe atoza Marine FC aribo bazamwungiriza.

    Umutoza mushya w’Amavubi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136065/amavubi-yatangaje-umutoza-mushya-136065.html

  • Ibibazo bya RURA no gutwara abantu mu buryo bwa rusange bisubije minisitiri w'Intebe mu nteko #rwanda #RwOT

    Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, PAC, yasabye Minisitiri w'Intebe gukemura ibibazo by'imikorere itanoze igaraga mu Rwego Rushinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye Igihugu Akamaro, RURA, bituma hagaragara ibibazo byinshi muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    RURA ni kimwe mu bigo byagaragayeho ibibazo byinshi muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2021/2022, aho ibigo bimwe byatahuweho gukoresha nabi umutungo wa Leta, guteza ibihombo Leta cyangwa gusesagura umutungo.

    Nyuma yo gusesengura iyo raporo no kubariza mu ruhame inzego zarebwaga na yo, kuri uyu kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023, PAC yamurikiye Inteko Rusange, Umutwe w'Abadepite, uko icyo gikorwa cyagenze.

    Mu myanzuro PAC yafashe harimo gusaba ibigo bitandukanye gukosora amakosa atandukanye atuma hagaragara ibibazo byo gukoresha nabi umutungo wa Leta bikanayishyira mu bihombo.

    PAC yasabye Minisitiri w'Intebe 'gukemura ibibazo biri mu mikorere, imiyoborere, imitangire ya serivisi, imicungire, imikoreshereze y'imari n'umutungo bya RURA, hagamijwe kugera ku ntego yashyiriweho, bigakorwa mu gihe cy'amezi atandatu.'

    Mu bibazo byagaragajwe muri RURA harimo ibyo muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, birimo ibura ry'imodoka, n'imicungire y'ibyerekezo zigomba kunyuramo mu mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye.

    Hari kandi ikibazo cy'amafaranga 9,8 Frw yishyurwa mubazi za Yego Innovation Ltd kuri buri rugendo rukorwa kuri moto, na miliyoni 417Frw yatanzwe n'abaturage bishyura internet mu modoka ariko ntibayihabwe, n'ibura rya internet mu modoka rusange zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

    PAC kandi yagaragaje ko hari ikibazo cya 'speed governor' zashyizwe mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ariko ntihashyirwaho amabwiriza, ndetse n'izo speed governor zidakora neza byatumye hari bamwe bazikoresha bahanwe.

    Minisitiri w'Intebe kandi yasabwe gufatira ibyemezo abayobozi b'inzego n'ibigo bya Prime Holdings Ltd, NISR, RFI, RHA na RWB bandikiwe basabwa ibisobanuro ku mpamvu batabonye 'nta makemwa' mu igenzura bakorewe, ntibasubiza. Iki cyemezo kizafatwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

    Mu byasabwe Minisiteri y'ubutabera, harimo kugaragaza gahunda yo kugaruza umutungo wasesaguwe n'inzego n'ibigo bya Leta binyuze mu ifatwa ry'ibyemezo byatumye Leta ishorwa mu manza cyangwa igacibwa ihazabu n'ibihano byashoboraga kwirindwa.

    Nko muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi hishyuzwe miliyoni zirenga 132 Frw bitewe no gutsindwa imanza zituruka ku kutubahiriza amasezerano bagiranye na Rwiyemezamirimo ku isoko ryo gutanga ifumbire.

    Mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, RP, hagaragaye igihombo cy'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 66 cyaturutse ku masezerano y'inkunga ingana na miliyoni 2$ n'ikigo cyo mu mahanga yasinywe n'Umuyobozi Mukuru atabifitiye ububasha.
    Muri WASAC hishyuwe miliyoni 226 Frw n'imisago kubera gutsindwa imanza barezwemo n'abari abakozi ba EWSA.

    Minisiteri y'Ubutabera kandi yasabwe kugaragaza uko abakozi bagize uruhare mu makosa yagaragaye mu Mujyi wa Kigali, arimo gutanga avance isaga miliyoni 213 Frw itari yarateganyijwe mu isoko ryo gushyira amatara ku mihanda imwe n'imwe mu mujyi wa Kigali, ryari rifite agaciro ka miliyari 1,68 Frw.

    Hari no kudafatira 10%, angana na miliyoni 339 Frw ku nyemezabuguzi bishyuye rwiyemezamirimo, kuko atari yatanze ingwate yo kurangiza imirimo.

    Abandi bantu Minijust yasabwe kwerekana uko bakurikiranywe barimo abagize uruhare mu gutanga isoko ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na kilometero 20, aho ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 156Frw batanze bitari byujuje ibisabwa, na Tranfiormateurs z'amashanyarazi zifite agaciro ka miliyoni 55 Frw zakiriwe ariko ntizihuzwe n'umuyobozo w'amashanyarazi wa REG, ubu zikaba zidakoreshwa.

    Hari kandi uwagize uruhare mu kwishyura amafaranga y'umurengera arenga miliyari 2Frw yahawe uwubatse icyocaro gikuru cya RURA, uwishyuye miliyari imwe na miliyoni 347 Frw yahawe ba rwiyemezamirimo bubatse umuhanda Huye-Kibeho-Munini na Rukomo-Nyagatare bitari ngombwa.

    Abadepite bashimye ko muri uyu mwaka nta kigo cyashyizwe mu cyiciro cya biragayitse ariko bagaragaza ko hakenewe umuti urambye wafasha gukemura ikibazo cy'abakoresha nabi umutungo wa Leta.

    Depite Ruku Rwabyoma yagize ati 'Nasanze dusa nk'aho ari muganga wavuze ati kuri malaria uranywa ibinini umunani ariko ugasanga dutanga ibinini bitatu. …Ujyana Leta mu manza ute? Aho kuyijyanayo abe ari wowe tujyanayo. Habeho kubazwa inshingano ku bantu.'

    Depite Begumisa Safari Theoneste we yavuze ko hari ibintu inzego ziba zikwiye guhita zihagarika cyangwa bigakemuka bidasabye guhabwa igihe.

    Ati 'Nk'ariya mafaranga baca abaturage batazi na internet icyo ari cyo kuko bikwiye guhagarara. Guca amafaranga umukecuru uvuye mu ntara ajya mu yindi yicaye mu modoka atazi na internet bakwiye kutubwira icyo bakivugaho.'

    Perizida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yasobanuye ko ayo mafaranga ari nk'ubwisungane nubwo hari uza muri bisi adashoboye gukoresha internet.

    Ati 'Ibyo hari ibigenda bikemuka, ngira ngo hari impinduka twagiye tubona. Kuyahagarika rero twe twabonye atari igisubizo cyiza ahubwo dusanga hagomba gushyirwaho ingamba zituma umuntu wishyuye serivisi ayihabwa neza.'

    Inzego zirimo RIB, Minijust n'Ubushinjacyaha ziba zihagarariwe mu mirimo ya PAC yo kubariza mu ruhame abayobozi b'inzego za leta zagaragaweho imikoreshereze mibi y'umutungo.

    Mu bigenda bigaragara, hari ibyaha biba bishobora gukurikiranwa mu nkiko, ariko hari n'ibikorwa bihanwa nk'amakosa yo mu kazi, bigatangirwa ibihano by'ubutegetsi.

    The post Ibibazo bya RURA no gutwara abantu mu buryo bwa rusange bisubije minisitiri w'Intebe mu nteko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/01/ibibazo-bya-rura-no-gutwara-abantu-mu-buryo-bwa-rusange-bisubije-minisitiri-wintebe-mu-nteko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibibazo-bya-rura-no-gutwara-abantu-mu-buryo-bwa-rusange-bisubije-minisitiri-wintebe-mu-nteko

  • Rayon Sports isigariyeho Musanze FC – Urugend… – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 10 wa shampiyona aho amakipe mu cyumweru gishize yakinnye umunsi wa cyenda wa shampiyona. Ni shampiyona irimo gutungurana aho amakipe hafi ya yose yakaniye, ariyo mpamvu kuri ubu ikipe ya mbere ifite amanota 20 inyuma ho amanota 4 ku mwaka ushize.

    Amakipe ahagaze gute ku munsi wa 9 tugereranyije n’umwaka ushize?

    Umwaka ushize w’imikino ku munsi wa 9 wa shampiyona, Rayon Sports yari iyoboye urutonde n’amanota 24, ikurikiwe na Kiyovu Sports yari ifite amanota 20, APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 18 mu gihe As Kigali yari ku mwanya wa 4 n’amanota 15.

    Muri uyu mwaka

    Musanze FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20, APR FC ikaba iya kabiri n’amanota 18 ariko ikagira umukino w’ikirarane, Police FC ikagira amanota 16 ku mwanya wa 3, mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 15.

    Musanze FC niyo kipe yo mu ntara yaherukaga kurenga iminsi 6 ya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona, inyuma ya Mukura 

    Muri uyu mwaka, Rayon Sports imaze gusubira inyuma cyane kuko ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 13, ariko ikagira umukino w’ikirarane. Ibi bivuze ko Rayon Sports yasubiyeho inyuma amanota 11 ndetse ikaba imaze kumanukaho imyaya 6.

    Musanze FC Rayon Sports yagiye gusigariraho, umwaka ushize yari ku mwanya wa 8 n’amanota 13. Ibi bivuze ko Musanze FC imaze kuzamukaho amanota 7 ndetse n’imyanya 7 kuko ubu ariyo iyoboye.

    As Kigali, umwaka ushize yari ku mwanya wa 4 n’amanota 15, ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 9 akaba ariyo kipe imaze gusubira inyuma imyanya myinshi (9) aho shampiyona igeze aha.

    N’ubwo Rayon Sports yahinduye umutoza, ariko iracyagowe no gufata umuhanda wa shampiyona 2023-24

    Mu makipe yari muri ane ya mbere umwaka ushize, kuri ubu harimo amakipe abiri gusa APR FC na Kiyovu Sports, ari nazo zaje zikurikiranye ku rutonde rwa shampiyona.

    Umwaka ushize Espoir yari ku mwanya wa 15 n’amanota 7 gusa yaje kumanuka, mu gihe Marine FC yari ku mwanya wa 16 n’amanota 2. Uyu mwaka, Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 7, mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa 16 n’amanota 6.

    Imikino yo murugo no hanze

    Mu mikino yo hanze ikipe ya Gorilla niyo yari ifite amanota menshi 11 ariko ubu ifite amanota 6. Sunrise FC yari ku mwanya 11 n’amanota 3 ariko kuri ubu ntabwo iratsinda umukino wo hanze.

    Mu mikino yo mu rugo, Rayon Sports yari ku mwanya wa mbere umwaka ushize n’amanota 15, gusa kuri ubu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 7. Kiyovu Sports ku mwanya wa 4 n’amanota 10, ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13.

    Muri macye ni uku ishusho ya shampiyona ihagaze ku munsi wa 9 tugereranyije n’umwaka ushize 

    Abatoza batatu nibo bamaze kwirukanwa, mu batoza 16 batangiye akazi 

    As Kigali niyo kipe imaze gusubira nyuma cyane ku rutonde rwa shampiyona tugendeye ku mwaka ushize 

    Mu myaka 3 itambutse ni ubwa mbere Police FC yatsinda imikino 4 ya shampioyona yikurikiranya 

    APR FC niyo kipe itaratsindwa umukino n’umwe wa shampiyona muri uyu mwaka w’imikino 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136050/rayon-sports-isigariyeho-musanze-fc-urugendo-rwa-shampiyona-ruhagaze-rute-tugendeye-ku-mwa-136050.html

  • Hagiye gusohoka filime ishingiye kuri Birara… – #rwanda #RwOT

    Richard Hall niwe warambitse ikiganza kuri filime yamamaye yitwa 'The 600' ivuga ku butwari bw'abasirikare b'Ingabo zari iza RPA zari zikambitse muri CND, mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa.

    Yerekanwe mu bihugu bitandukanye, kandi imaze kwigwizaho ibihembo birimo nk'igikombe yegukanye mu iserukiramuco ryitwa Winter Film Festival ribera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi filime ifite iminota 115 inafite igikombe yegukanye mu iserukiramuco rya Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF].

    Ubwo yashyiraga hanze iriya filime, yavuze ko yagize igitekerezo cyo kuyikora, akubiramo ubuhamya bw'abasirikare bari ku rugamba n'abarokotse, nyuma yo gusura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohoro Igihugu, yiyemeza kugaragariza Isi ukuri ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urubuga rwa Bisesero Movie rwatangaje ko Richard Hall ari gukora filime ivuga ku mateka n'inkuru zo gushikama no kwihagararaho kwaranze abanya-Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko izasohoka mu 2024.

    Ni filime ishingiye kuri Epiphanie, umukobwa wa Aminadabu Birara, umwe mu ntwari zari ziyoboye Abatutsi 50,000 bihagazeho mu gihe cya Jenoside bagahangana n'abicanyi bari bafite imbunda, bo bafite inkoni n'amabuye.

    Birara wakozweho iyi filime, yavutse mu 1925 yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakoze ibidasanzwe mu Bisesero, kuko yayoboye bagenzi bahigwaga muri Jenoside babasha kwihagararaho imbere y'abicanyi bari basumbirije.

    Ubutwari n'ibikorwa bye byabaye amateka adasibangana. Byatumye muri Werurwe 2022, yitirirwa agace kamwe mu Bufaransa kiswe 'Place Aminadabu Birara'.

    Muri 2021 yashyiriweho Urwibutso mu Bufaransa mu rwego rwo kuzirikana ibikorwa bye by'ubutwari n'umurava wamuranze mu gihe cya Jenoside.

    Birara Aminadab yari yarabyaye abana 10 ku bagore babiri, ariko hashoboye kurokoka abana batanu, abahungu batatu n'abakobwa babiri.

    Umwe mu bana be yigeze kubwira Kigalitoday ko Se yari umuntu udasanzwe. Ati '[…] Umunsi ku wundi, hapfaga abantu ariko tukizera ko dutaha ku musozi wa Muyira, twararwanaga abapfuye bagapfa ariko abarokotse bagataha kuri Muyira. Birara ntiyari yarakoze igisirikare, ahubwo byari impano, kandi yari afite icyizere ko inkotanyi zizatugeraho zikazaturokora, bigatuma abantu bagira icyizere cyo kurokoka.'

    Gasimba uri mu bahanganye n'ibitero by'interahamwe, we yagize ati 'Ntabwo yari wa muntu [Birara] ukunda ubuzima bwe, ngo igitero nikiza ahunge, ahubwo yasubiraga inyuma akareba abo asize, agatabarana ingonga.'

    Iyi filime ivuga ku buzima bwe, izagaragaramo abakinnyi b'amazina akomeye barimo umunya-Uganda w'umukinnyi wa filime Tracy Kababiito, umunya-Nigeria Wale Ojo, umunyarwanndakazi Isabelle Kabano, n'abandi.

    Iyi filime yayobowe n'abarimo umunya-Nigeria, Ema Edosio-Deelen, ni mu gihe umunyarwanda wegukanye ibikombe mpuzamahanga, Joël Karekezi ari mu bagize uruhare mu kuyandika no kuyiyobora afatanyije na Yvette Rugasaguhunga n'abandi.

    Umunya-Nigeria Jojo niwe mukinnyi w'imena aho azakina mu mwanya wa Aminadabu Birara. Richard Hall uri gukora iyi filime, avuga ko isobanuye ikintu kinini mu buzima bwe, kuko umugore we yarokoye i Kibungo (mu Karere ka Ngoma), aho abatutsi benshi bameneshejwe.

    Uyu mugabo avuga ko igihe kigeze ngo abanyafurika bavuge inkuru z'ubuzima bwabo, kuko abo mu Burengerazuba bw'isi bazivuga uko bashaka.

    Umunya-Nigeria Ojo wakinnye muri iyi filime, asanzwe anakorera ibikorwa bye mu Bwongereza. Aherutse kugaragara muri filime zirimo 'Apple TV+'s The Foundation', 'Phone Swap', 'Song From The Dark' n'izindi.

    Aherutse kubwira Deadline.com ko kuba ari umwe mu bakinnye muri filime igaruka kuri Bisesero ari ishema kuri we. Yavuze ko no mu gihugu cye cy'amavuko cya Nigeria habayemo Jenoside hagati y'umwaka w'1967 na 1970 ihitana abarenga Miliyoni imwe, ariko ko ashengurwa no 'kuba nta filime n'imwe ivuga kuri Jenoside yakorewe abanya-Nigeria'. Yungamo ati 'Ni byiza ko abanyafurika tuvuga inkuru zacu.'

    Kababiito wakinnye muri iyi filime, asanzwe ari umukinnyi wa filime wabigize umwuga, ukora ibikorwa by'urukundo n'ibiganiro binyuranye kuri Televiziyo. Filime nyinshi yakinnyemo zaciye ibintu ku rubuga rwa Netflix zirimo nka 'African Folktales, Reimagined' n'izindi.

    Yavuze ko Epiphanie wubakiyeho iyi filime ari igisobanuro cy'ubudaheranwa, icyizere, kubabarira no kwiyemeza guhangana n'ikibi. Avuga ko ari intwari, yaranzwe n'umurava wo kudasubura inyuma.

    Umunyarwandakazi Kabano wakinnye muri iyi filime, yamamaye cyane muri filime 'Le Petit Pay' ya Gaël Faye, yayobowe na Eric Barbier yasohotse mu 2020.

     

    Abakinnyi ba filime Tracy Kababiito, Wale Ojo ndetse na Isabelle Kabano bakinnye muri filime 'Bisesero: A Daughter's Story' izasohoka mu 2024 

    Hakozwe filime ishingiye kuri Birara Aminadabu, intwari yo mu Bisesero yitanze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136041/hagiye-gusohoka-filime-ishingiye-kuri-birara-aminadab-intwari-yo-mu-bisesero-136041.html

  • Televiziyo ya Bukedde ikomeye muri Uganda yam… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira, ni bwo ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda bufatanyije n’ubuyobozi bwa Bukedde TV bashyize hanze aya makuru, mu kiganiro n’itangazamakuru n’itangazamakuru cyabereye mu mujyi wa Kigali.

    Ibi Canal+ yabikoze mu rwego rwo gukomeza kwiharira no kwizaha ku mashusho yo mu karere u Rwanda ruherereyemo, bigendanye n’ibyifuzo by’abakiriya.

    Kuva ubu, umukiriya wese wa Canal+ hatitawe ku ifatabuguzi afite, yabasha kureba Bukedde TV anyuze kuri Shene (Channel) ya 394 akirebera amakuru agezweho muri Uganda ndetse no muri aka karere.

    Moses Ateng umuyobozi ushinzwe ibikorwa bitambuka kuri Bukedde Group, yavuzeko gukorana na Canal+ ari inyongera nziza mu kugera kuri rubanda. Yagize Ati” Twishimiye imikoranire tugiranye na Canal + n’iby’agaciro kuko bigiye kongera uruhare twari dufite muri rubanda. 

    Ubu amakuru yacu azajya atambuka nkuko byari bisanzwe, arihongereho n’undi muyobozi mpuzamahanga abantu bazajya batubonaho, navuga ko ari nabyiza kuri twe ku gera ku isoko ryo mu Rwanda n’ahandi Canal+ igera.”

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua yavuze ko impamvu bahisemo kuzana Bukedde kuri Canal+, ari ukugira ngo bahaze amahitamo y’abakiriya babo, ndetse n’abantu bakunda amakuru ya Uganda bazi n’Ikigande nabo bibone kuri Canal+.

    Bukedde TV isanzwe izindi Televiziyo zo muri aka karere, ziherutse kujya kuri Canal+, zirimo ITV Tanzania, Sinema Zetu, Madi TV, zose zikora mu rurimi rw’igiswahili. 



    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua, avuga ko Canal+ yiteguye gukora buri kimwe kugira ngo ihaze abakiriya bayo bose ndetse n’abandi bashya babone ibyo bakeneye


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136044/televiziyo-ya-bukedde-ikomeye-muri-uganda-yamaze-kugera-kuri-canal-136044.html

  • Amavubi yabonye umutoza mushya ahabwa n’abungiriza babiri b’abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Umudage, Torsten Frank Spittler ni we wagizwe umutoza mukuru mushya w’Ikipe y’igihugu Amavubi.

    Mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatatu ni bwo abagize iyi Komite yamenyeshejwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje ko uyu mugabo w’imyaka 61 mutoza mushya w’Amavubi.

    Si we gusa kuko bemeje ko agomba gukorana n’abatoza babiri b’abanyarwanda, Jimmy Mulisa ndetse na Yves Rwasamanzi.

    Ni umugabo uje mu Rwanda bivugwa ko bifite aho bihuriye n’amasezerano FC Bayern Munich iheruka kugirana n’u Rwanda harimo no gufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane ko yatozaga mu makipe y’abato ba Bayern Munich.

    Ni umugabo ibigwi bye bitavugira cyane bitewe n’uko uretse kuba mu makipe y’abato ya Bayern Munich no kungiriza mu ikipe y’igihugu y’Abadage batarengeje imyaka 16 mu 1998 nta hantu hakomeye yatoje.

    Mu 1999 yatoje ikipe y’igihugu ya Nepal, mu 2000 yatoje Perak FA yo muri Malayasia, 2003-2003 yari umuyobozi ushinzwe tekinike muri Yemen, aka kazi gakomereje mu ikipe y’igihugu ya Sierra Leone muri 2005, yanagakoze muri Mozambique 2009-2011, yatoje Myanmar U15 muri 2019. 2007-2009 yatoje Okanagan Challenge yo muri Canada 2016-17 yatoje ikipe y’igihugu ya Bhutan.

    Agiye gutangira kwitegura ijonjora ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho tariki ya 15 Ugushyingo 2023 izakira Zimbabwe n’aho tariki ya 21 Ugushyingo akakira Afurika y’Epfo.

    Amavubi y’u Rwanda akaba nta mutoza yari afite kuva nyuma y’uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w’agateganyo.

    Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk’umutoza mukuru w’agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

    Torsten Frank Spittler umutoza mushya w’Amavubi

    Jimmy Mulisa ni yagumye mu ikipe y’igihugu nk’umutoza wungirije

    Yves Rwasamanzi yagarutse mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Amavubi-yabonye-umutoza-mushya-ahabwa-n-abungiriza-babiri-b-abanyarwanda

  • Amavubi yisanze mu itsinda B muri CECAFA #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Tanzania muri CECAFA y’abatareneje imyaka 15 izabera muri Uganda.

    Kuva tariki ya 4 Ugushyingo kugeza tariki ya 18 Ugushyingo 2023 muri Uganda hazaba habera CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 n’u Rwanda rugomba kwitabira.

    Hamaze kuba tombala y’uko amakipe azaba ari mu matsinda aho iri rushanwa rizaba rigizwe n’amatsinda abiri.

    Itsinda A rizaba ririmo Uganda yakiriye irushanwa, Ethiopia, Djibouti ndetse n’ikipe y’igihgu ya Sudani y’Epfo.

    Itsinda B ririmo Tanzania, Zanzibar, Somalia ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi U15).

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15 biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Kane yerekeza muri Uganda.

    Iyi CECAFA yaherukaga kuba muri 2019 aho yari yabereye muri Kenya, yegukanywe na Uganda yatsinze ku mukino wa nyuma Kenya.

    Amavubi U15 yisanze mu itsinda B

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yisanze-mu-itsinda-b-muri-cecafa

  • Abanya Kenya bifatiye mu gahanga ubutegetsi kubera umusoro ku bakerarugendo #rwanda #RwOT

    Abanya-Kenya barimo kwamagana amabwiriza y'abategetsi bashinzwe gusoresha, agamije kwaka umusoro ku bikoresho by'umuntu ku giti cye cyangwa by'umuryango bifite agaciro k'amadolari 500 y'Amerika (agera ku 600,000Frw) kuzamura, ku baje mu gihugu nk'abakerarugendo cyangwa abaturage ba Kenya bagarutse mu gihugu.

    Ikigo cya Kenya cy'imisoro (KRA) kivuga ko ibicuruzwa byose bishya cyangwa ibyakoreshejwe birengeje ako gaciro bigomba gusorerwa.

    Ayo mabwiriza yateje uburakari muri rubanda, Abanya-Kenya benshi bavuga ko icyo cyemezo cyatera ubwoba abakerarugendo ntibongere gusura iki gihugu.

    Bamwe mu badepite bo muri Kenya bavuze ko bamwe mu abategetsi bo mu kigo KRA barimo kwitwaza ayo mabwiriza bagatoteza abakerarugendo, bigaha isura mbi igihugu.

    Minisitiri w'ubukerarugendo muri Kenya, Alfred Mutua, yavuze ko iki cyemezo cya KRA ari imwe mu mpamvu zituma abakerarugendo basura iki gihugu bakomeje kugabanuka.

    Mutua yagize ati: 'Ujya mu Rwanda, ntibagutoteza. [None] U Rwanda nta misoro rusaba? Ujya muri Afurika y'Epfo, kandi ntibagutoteza. I Dubai, ntibagutoteza. None kuki abadusura [bo] bahura n'izo mbogamizi muri Kenya? Ubundi tukava aho twibaza impamvu abantu batarimo kuza muri Kenya.'

    Uyu ni wo musoro wa vuba aha mu rukurikirane rw'imisoro mishya yashyizweho n'ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, ibonwa ko ari yo ituma ikiguzi cy'imibereho kirushaho guhenda mu gihugu.

    Ibi biba mu gihe Ruto yatsinze amatora mu mwaka ushize asezeranya koroshya ibibazo byo mu rwego rw'imari by'abaturage ba Kenya.

    The post Abanya Kenya bifatiye mu gahanga ubutegetsi kubera umusoro ku bakerarugendo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/01/abanya-kenya-bifatiye-mu-gahanga-ubutegetsi-kubera-umusoro-ku-bakerarugendo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanya-kenya-bifatiye-mu-gahanga-ubutegetsi-kubera-umusoro-ku-bakerarugendo