Auditions for Actors & Actresses in Kenya The majority of [â¦]
The post Auditions for Actors & Actresses in Kenya appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/auditions-actors-actresses-kenya/
Auditions for Actors & Actresses in Kenya The majority of [â¦]
The post Auditions for Actors & Actresses in Kenya appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/auditions-actors-actresses-kenya/
Hari ubwo rero ushobora gusanga yujuje bimwe ushaka ariko hakaba ibye byihariye agaragaza ukabyirengagiza nyamara uba ugomba kuba maso. Dore bimwe mu bintu ugomba kugiraho amakenga igihe ubibonye ku mukobwa wifuza kuba yakubera umufasha:
1.Umukobwa cyangwa umugore utazi gufata icyemezo
Bene uyu usanga yicara ahindagura akazi nta mpamvu cyangwa gahunda mwagiranye ukumva ngo zirahindutse nta mpamvu ifatika. Hari uwo uzumva avuga ngo ndabirambiwe, undi ngo ntabyishimiye agahora muri urwo. Uwo uzamenye ko no mu rugo ari uko azaba ameze nyamara muzaba mukeneye ko mushyira hamwe mugafata ibyemezo bitajejenjetse kugira ngo mugire aho mugera.
2. Umukobwa cyangwa umugore ugira ishyari no gufuha bikabije
Hari ubwo umukobwa mukundana agufuhira cyane ukagira ngo ni ukugukunda cyane ariko uzitonde urebe niba bivanze n'ishyari bizaba ari ikibazo. Ugasanga inshuti yawe cyangwa umuvandimwe aragusuye ukabona ko atabyishimiye ndetse ukabona ko atanifuza ko mumuzimanira.Â
Ni uburenganzira bw'umuntu gufuha cyangwa kugira ishyari ariko iyo bikabije biba ari ikibazo gishobora no gutuma urifite atabasha kubaka ngo bireme.
3. Uwo mutumva kimwe ibyo gutera akabariro n'urubyaro
Urubuga Women Resources ruvuga ko umugore uzumva avuga ngo umugabo ntiyaza ngo ambwire ngo dutere akabariro ntabishaka, wamwereka abana wifuza ko muzabyara ukumva ntashaka ko muhuza ikiganiro, bizaba binagoranye ko mwabana neza. Muzahora mushyamiranye mupfa akenshi kudahuza ibitekerezo ku bintu runaka.
4. Umukobwa udakunda inshuti zawe
Hari umukobwa uzabwira ngo musohokane yabona ko muri kumwe n'inshuti zawe akabyanga kuko hari zimwe muri zo atiyumvamo. Burya ngo inshuti mubanye uba ufite impamvu wazihisemo kandi aba yarasanze muziranye. Igihe rero ashaka kuzigucaho biba bigoye ko muzahuza no mu buzima busanzwe.
5. Ugerageza kuguhindura
Umugore utishimira uko umeze, isura yawe, amateka yawe, imirire yawe n'indi myitwarire yawe idasanzwe ibangamiye abandi mugendana ugasanga arashaka ko uhinduka uko we ashaka, ntimuba muzabana byoroshye. Umugore ukubonyeho agakosa akwiye kukubwira mu kinyabupfura aharanira ko umugabo we atagaragara nabi ariko nabwo ntabikore nkubwira akana gato.
6. Utubaha ababyeyi
Nuba utereta umugore cyangwa umukobwa ngo muzabane ugasanga ntiyubaha ababyeyi be, mbese ntakozwa igitsure cy'ababyeyi be burya nawe ni ko aba azagufata. Niba witeguye kubyihanganira uzakomeze urugendo.
7. Ashaka ko ibintu bikorwa mu buryo bwe
Umukobwa w'intagondwa uhora udashaka ko musangira ibitekerezo akumva ko byose bikorwa uko abishaka, uba ugomba kwitondera gufata umwanzuro wo kubana nawe ubuzima bwose usigaje.
8. Ureba inyungu z'ibintu
Umukobwa uzagukunda kubera ibyo umuha, burya urukundo rwe rugenda rugabanuka uko nabyo bigabanuka rukaniyongera igihe byiyongera. Nubona ari uko agukunda uzamenye ko no mu rugo rwanyu ari ko azagukunda. Ubwo rero uzibaze igihe bizaba byashize uko muzarebana.
Ni umwe mu bari ku rutonde rw'abahanzi Nyarwanda babarizwa mu bindi bihugu ari naho bakorera umuziki. Ni urutonde rwiganjemo amazina akomeye mu muziki nka Meddy, The Ben, Kitoko, Princess Priscillah, Emmy, Alpha Rwirangira, Patient Bizimana, Adrien Misigaro n'abandi.
Safi Madiba yabwiye InyaRwanda ko yamaze kwanzura ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo muri Canada cyo kumurika album ye yise ''Back to life.'
Ati 'Ni igitaramo cyanjye bwite cyo kumurika Album nashyize hanze mu minsi ishize. Navuga ko bizaba ari ibihe bidasanzwe kuko nzaba ndi gutaramira abakunzi banjye mu gitaramo cyihariye niteguriye.'
Safi Madiba wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Fame' avuga ko ariwe muhanzi wenyine uzaririmba muri iki gitaramo. Ati 'Navuga ko ari igitaramo cyo kwipima. Nsanzwe mfite imbaraga zo gukora ibitaramo nk'ibi ndabimenyereye, niyo mpamvu ntigeze niyambaza undi muhanzi.'
Safi avuga ko nyuma y'iki gitaramo, ari gutegura uruhererekane rw'ibitaramo ashaka kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, i Burayi, mu Rwanda n'ahandi.
Kuri we, asanga igihe kigeze kugirango amenyekanisha iyi album binyuze muri ibi bitaramo azakorera ahantu hatandukanye.
Album ye iriho indirimbo na “Got it” yakoranye na Meddy, ‘Kinwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember me’, ‘I wont lie to you’, ‘I love you’, ‘Kontwari’, ‘Hold me’ na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ na Rayvanny, ‘Ntimunywa’ na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ na Dj Miller.
Asobanura iyi album nk'idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.
Safi anavuga ko muri ibi bitaramo atekereza kuzaha umwanya abahanzi bakizamuka mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu.
Ati 'Kugira ngo ngere hano hari abamfashije, rero guha umwanya abahanzi batanga icyizere ni byiza, ntekereza ko hari abo tuzakorana mu gihe kiri imbere.'Â 
Safi Madiba yatangaje ko ku wa 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada

Safi avuga ko muri iki gitaramo cye azamurikiramo album yise 'Back to Life'

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DAY TO DAY' BY SAFI MADIBA
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y'ingurane, Leta yari yagenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo, ijyanye n'ibyangijwe ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.
Amafaranga aba bayobozi bashinjwa kunyereza RIB ntiyatangaje umubare wayo ariko yavuze ko ari ayo abaturage bari bagenewe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.
Mu bafunzwe harimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri b'akarere, uhari ubu n'uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n'abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y'ingurane mu Karere ka Rulindo.
Amakuru aturuka muri ako Karere avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, mugenzi we Kanyangira Ignace wa Rulindo ndetse n'Umuyobozi w'Imirimo Rusange w'Akarere ka Huye, Muhanguzi Godfrey bose bakurikiranyweho icyo cyaha muri Rulindo kuko bamwe bahoze bahakora mbere yo kwimurwa.
Abandi barimo Umuyobozi wa One Stop Center mu Karere ka Gicumbi, Félicien Niyoniringiye; Umuyobozi wa One Stop Center Rulindo, Juvénal Bavugirije; ushinzwe imari n'Ubutegetsi mu Karere ka Rulindo, Delice Mugisha na Celestin Kurujyibwami wari umucungamutungo w'Akarere Rulindo.
Ibyo bakekwaho bigize ibyaha byo kunyereza umutungo no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Ibi byaha byakozwe mu bihe bitandukanye aho kugeza ubu iperereza rimaze kugaragaza ko hishyurwa abantu ba baringa cyangwa abatari bagenewe ingurane, ku buryo hari n'abari kwishyurwa inshuro ebyiri.
Urwego rw'Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwibutsa abashinzwe gucunga umutungo wa Leta ko kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe ari icyaha gikomeye kandi gihanishwa ibihano biremereye.
Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri stasiyo za RIB za Shyorongi, Rwezamenyo na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Â
The post Ba Gitifu basimburanye muri Rulindo bafunzwe bazira amafranga y'abaturage appeared first on FLASH RADIO&TV.
Ni amateka adasanzwe ku bakiriya ba betPawa mu Rwanda, aho biri ntsinzi yose ishobora guhindura ubuzima bwawe wishyuwe neza.
betPawa ivuga ko yishyuye asaga Miliyari 3.9 Frw zegukanwe mu minsi 10 ishize, zahawe abakiriya ibihumbi 56, 452 batandukanye.
betPawa isobanura ko yashoboye kwishyura abatsinze bose mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye n'ubwishyu nk'uko yari yabyiyemeje.
Imwe mu ntsinzi ikomeye cyane yagaragaye muri uku gutega, ni Miliyoni 13.2 Frw yaturutse ku mugabane w'amafaranga 180 Frw.
Abandi bakiriya 145 ba betPawa batsindiye byibuze Miliyoni 1 Frw cyangwa arengaho. Hirya no hino muri Afurika, mu masoko 11 betPawa ikoreramo, yabaruraga abantu 27.938 mu bakiriya babo babaye abaherwe mu minsi 10 gusa ishize.
Umuyobozi ushinzwe ibyanye no kwamamaza muri betPawa, Fiona Munyana, yabwiye InyaRwanda ati: 'Amafaranga yishyuwe ni ingenzi mu kunoza inshingano yacu yo kwimenyereza gutega”.Â
“Twese tuzi neza ko ari ngombwa ku bakiriya kugira ngo babashe kwizera ko bazabona ibyo batsindiye igihe cyose batsinze, bityo twishimiye ko no mu cyumweru cyo gutsinda, dushoboye kubahiriza ibyo twiyemeje ku bakiriya bacu, ikintu u Rwanda rutigeze rubona mbere.'
Umubare munini w'abatsinze wabonye ko betPawa yishyuye amafaranga angana na miliyari 95.1 RWF (Miliyoni 77 $) ku bakiriya bayo ku isi yose mu gihe cy'iminsi 10.
Kuri ubu, betPawa igengwa na Mchezo Limited ikaba ikorera mu Mujyi wa Kigali. Ifite inshingano zo kumenya neza ko amafaranga yinjiye avuye mu gutega abyazwamo amahirwe atandukanye agamije iterambere muri Afurika haba mu bijyanye na siporo ndetse n'ikoranabuhanga.
betPawa ni ikirango kigendanwa cyo gutega mu mikino, kikaba kiyobowe na Mchezo Limited ikorera mu Rwanda.
betPawa ikorera mu bihugu 11 byo muri Afurika, aho ikoreshwa n'abarenga miliyoni 10.
betPawa ifite intego yo gukundisha abantu gutega, binyuze mu gutanga ubufasha bw'amasaha 24 ku mukiriya, urubuga rworohereza abarukoresha, ku migabane mike cyane kandi ikishyurwa neza.
Sosiyete y'imikino y'amahirwe, betPawa, yatangaje ko abakiriya bayo batsindiye Miliyari 3.9 Frw mu gihe cy'iminsi 10 binyuze mu gutega ku mikino
Ni umwe mu baperi beza Amerika afite! Yegukanye ibikombe bikomeye mu muziki birimo Grammy Awards, yamamara mu ndirimbo zirimo 'Humble', 'Swimming Pools (Drank)', 'Loyalty' yakoranye na Rihanna n'izindi.
Iki gitaramo cyateguwe mu murongo wo gukangurira abantu kunga ubumwe, kurengera ibidukikije, ubuzima bwiza kuri bose n'amahirwe y'ishomari mu bukungu.
Kwinjira muri iki gitaramo cya Kendrick Lamar ni ukwishyura ibihumbi 100 Frw mu myanya yiswe “Platinum”, mu myanya yiswe “Silver” ni ukwishyura ibihumbi 50 Frw n’aho mu myanya yiswe “Gold” ni ukwishyura ibihumbi 85 Frw.
Kendrick utegerejwe i Kigali afatwa nk'umuhanzi wicisha bugufi udakunda kugaragaza cyane ubuzima bwe bwo hanze y'umuziki.
Ubwo yatangiraga umuziki, Kendrick yari akiri umwana muto ndetse ngo ubwo yari afite imyaka 8 yagize amahirwe yo kubona amaso ku maso abaraperi yafanaga Tupac na Dr. Dre bari gufata amashusho y'indirimbo 'California Love', ku myaka 13 nibwo yafashe izina ry'ubuhanzi K-Dot.
Yatangiye kumenyekana cyane muri 2010 ubwo yasohoraga indirimbo Overly Dedicated. Muri 2011 yahise asohora alubumu yise Section.80, muri icyo gihe yari atangiye kwigarurira abafana batari bacye ndetse yari amaze no gukorana na bamwe mu baraperi bazwi nka Snoop Dogg, The Game n'abandi.
Muri 2012 nibwo Kendrick Lamar yaretse kuba umuhanzi wigenga asinya muri Label yitwa Interscope Records. Alubumu ya mbere yasohoye akigerayo, Good Kids, M.A.A.D City yahise imuzamura cyane kuko yaje ku mwanya wa 2 kuri Billboard 200 muri Amerika, niyo yariho n'indirimbo yamenyekanye cyane 'Bitch, Don't Kill My Vibe'.
Global Citizen Live yateguye iki gitaramo cya Kendrick Lama i Kigali, isanzwe itegura ibitaramo nk'ibi Mpuzamahanga bitumirwamo abahanzi bakomeye ku Isi. Muri Nzeri 2022, umunyamuziki Burna Boy yaririmbye muri 'Global Citizen Live' mu Mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe Burna Boy wo muri Nigeria yisunze indirimbo ze zirimo 'Anybody' atanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu.
Ibi bitaramo bitegurwa mu rwego rw'ubukangurambaga ku bihugu bikize hagamije kubashishikariza gukusanya amadorali Miliyari 100 mu kurengera ibidukijije ku Isi.
Hanagamijwe kandi gukusanya nibura amadorali Miliyari 6 zo kugoboka abafite ikibazo cy'inzara no gutuma inkingo za Covid-19 zigera ku bazikeneye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Ubu bukangurambaga bwanagejejwe mu nama ku ihindagurika ry’ikirere izwi nka COP26 yabereye Mujyi wa Glasgow muri Scotland (Écosse) mu Ukwakira 2021.
Iyi nama yahuje intumwa zirenga 200 zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bigira hamwe uko bazagabanya imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030 nk’uburyo bwo kurinda uyu mugabane w'Isi.
Boris Johnson wabaye Minisitiri w'u Bwongereza, ubwo yari muri iyi nama y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yavuze ko igihe kigeze kugirango ibihugu bibwizanye ukuri kuri iki kibazo.
Global Citizen Live kandi yanagejeje ubukangurambaga bwayo mu nama ya G20, itsinda ry'ibihugu 19 hamwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.
Abahanzi n'abandi bavuga rikumvikana bifashishwa muri iyi gahunda ya 'Global Citizen Live' mu bitaramo ari nako bakangurira rubanda kurengera ibidukikije.
Kendrick Lama wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Swimming Pools', 'Poetic Justice', 'Backseat Freestyle' azagera i Kigali bigizwemo uruhare na BK Arena.
Bigaragara ko ibikorwa bya 'Global Citizen Live' byatangiye ku wa 23 Nzeri 2008, kandi bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 607.
Kendrick Lamar azakorera igitaramo i Kigali, ku wa 6 Ukuboza 2023 muri BK Arena
Â
Kendrick Lamar utegerejwe i Kigali yavutse ku wa 17 Kamena 1987. Ni umwe mu baraperi beza Amerika ifite, wagize uruhare mu iyaguka ry'injyana ya Hip Hop.

Kendrick Lamar abitse mu kabati ke Grammy Awards 17. Yahatanye muri ibi bihembo inshuro 47

Kendrick Lamar ari ku mwanya wa kane ku rutonde rw'abaraperi b'ibihe byose ku Isi

Binyuze muri Global Citizen Live Kendrick, mu 2017 Jay-z na Beyonce babashije gutaramira muri Afurika y'Epfo mu kwibuka Nelson Mandela
Isomwa ry’Urubanza abakozi batatu ba APR FC baregwamo n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gucura umugambo wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bibaca intege, ryasubitswe aho Urukiko rugiye kwikorera iperereza.
Aba bari basabiwe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gufungwa imyaka 3, bagombaga gusomerwa ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira ariko birasubikwa birasubikwa bishyirwa tariki ya 3 Ugushyingo nabwo byasubitswe.
Urukiko rukaba rugiye gukora iperereza ryarwo kuri iki kirego, rukazamenyesha ababuranyi icyavuye mu iperereza rwakoze bakanabyisobanuraho.
Rugiye gukora iperereza ryarwo mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa neza imiterere y’ibyaha baregwa.
Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko ibyo aba bakozi batatu bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo Perezida Kagame aheruka kugarukaho by’ikoreshwa ry’amarozi.
Ati 'Ibijyanye n’abafunzwe, itangazo ry’ikipe muvuga ngo tutakoze, no kubafunga ni ikigaragaza ko hari icyo twabikozeho. Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi.”
Tariki ya 15 Nzeri 2023 nibwo batangiye kuburanishwa mu mizi uko ari batatu maze bemera ibyaha baregwa ariko bahakana inyito y’icyaha baregwa.
Basabiwe gufungwa imyaka 3 n’Ubushinjacyaha maze Urukiko rwanzura ko ruzasomwa tariki ya 13 Ukwakira 2023 n’ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Aba bagabo bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gucura umugambo wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bibaca intege mu mukino wo kwishyuro kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro warangiye APR FC itsinze 2-1 ihita igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
Isuzuma ryakozwe ku wa 5 Kamena 2023 aho ryakorewe mu Ishami rishinzwe gusuzuma Ibiyobyabwenge n’Ibinyabutabire [Drug and Chemistry Unit].
Mu gusuzuma ibinyabutabire biri mu macupa (atatu ya jus) bikekwa ko harimo ibyahumanya umubiri w’umuntu cyangwa ibyatera urupfu, hifashishijwe imashini ya Gas Chromatography Mass Spectrometry [GC-MS].
Raporo yerekanye ko muri ibyo bisukika harimo imiti yo mu bwoko bwa Phenothiazines witwa Promethazine, ukoreshwa cyane mu kurinda isesemi, kuruka ndetse rimwe na rimwe ukoreshwa mu gihe umuntu yabuze ibitotsi kugira ngo asinzire.
Rayon Sports yarezwe mu Rukiko i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kompanyi ya Nsejjere Sports kuba itarubahirije amasezerano y’imyaka 10 bagiranye.
Muri 2009 ni bwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano azarangira 2019 na Kompanyi ya Nsejjere Sports ya Isaac Mayanja yo kuzajya yambika ikipe no kuzana imyenda y’abafana bakayicuruza mu Rwanda.
Amasezerano yavugaga ko iyi kipe izajya yambara brand ya “Nsejjere Sports” na we akabaha imyambaro ku buntu ariko akemererwa gucuruza imyambaro y’abafana mu Rwanda ariko Rayon Sports ikagira ijanisha ibonaho.
Gusa ntabwo Rayon Sports yigeze igaragara yambaye iyi myambaro kuva basinyana aya masezererano.
Iyi Kompanyi ya Nsejjere Sports ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutanga ikirego mu Rukiko rwa Washington D.C ndetse narwo rukaba rwaramaze kumenyesha Urukiko Rukuru rw’u Rwanda ko Rayon Sports yatumijweho mu rubanza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Olivier Gakwaya wari umunyamabanga wa Rayon Sports icyo gihe yayoborwaga na Munyabagisha, yemereye Fine FM ko iyi kompanyi ayizi ndetse n’aya masezerano yasinywe.
Ati “Ndayizi n’ayo masezerano yarasinywe yari ay’imyaka 10 (2009-2019), yavugaga ko tugomba kwambara iyo brand ye ya Nsejjere Sports ari yo brand Rayon Sports yagombaga gukoresha, yagombaga kwambika Rayon.”
Gakwaya uakomeje avuga ko ibyo yari yiyemeje byamunaniye.
Ati “Ibintu byaramunaniye kandi Rayon Sports yagombaga gutangira shampiyona iyambaye ariko shampiyona itangira bitaraza, twahise tugura indi myenda kuko ikipe ntiyari gukina nta myambaro.”
Yanavuze ko kandi habayeho ikibazo cy’uko yagiye akora imyambaro idahuye n’ibyo bifuza.
Ati “Ikindi kibazo cyabayeho ni mu byo yagombaga kutwambika, yagombaga kubanza kutwereka (sample) ibyo azazana tukabyemeza cyangwa tukabihakana. Hari ibyo yari yarakoze bidafite amabara ya Rayon Sports, bitariho ibirango bya Rayon Sports, tukabyanga noneho adusaba uburenganzira ko ibyo azanye yabigurisha Kampala, turamwandikira kuri email turamwemerera, twategereje ko akosora ibyo twamubwiye ariko turaheba, arabura ntitwamenye uko byagenze ariko ayo masezerano ahari, rero ntabwo twari gutegereza twashatse imyambaro twambara, twahise dushaka ubundi buryo, rero yishe amasezerano twagiranye.”
Iyo ugerageje kubaza muri Rayon Sports, Komite Nyobozi iriho uyu munsi ivuga ko iby’aya makuru batarabimenya.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatumijweho-mu-rukiko-washington-muri-amerika
Umuhanzi Safi Madiba yashyize abantu benshi mu rujijo nyuma yo gushyira hanze integuza yo mu Kuboza uyu mwaka benshi bibaza niba ari ubukwe cyangwa ikindi.
Mu butumwa yanyujije kuri WhatsApp ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 “WhatsApp status”, Safi Madiba yashyizeho integuza ya tariki 30 Ukuboza 2023.
Byashyize abantu mu rujijo bibaza niba koko uyu muhanzi uba muri Canada agiye kongera gukora ubukwe cyangwa niba ari indirimbo azasohora cyangwa ikindi kintu.
Ibi abantu bahise babihuza b’ibimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi ari mu myiteguro y’ubukwe bwe nyuma yo gutandukana na Niyonizera Judith.
Safi Madiba yari yakoze ubukwe na Niyonizera Judith muri 2017 gusa ntabwo byaje kubahira bahitamo kwaka gatanya babonye muri Mata 2023.
Umwana ufite ufite imyaka 16 y’amavuko arashinja umugore wamukoreshaga akazi ko mu rugo kumutwika amuziza urufunguzo rw’urugi rw’igipangu. Uwo mwana akaba arwariye ku bitaro bya Masaka mu karere ka Kicikiro yagejejwemo kuwa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023.
Uwo mwana yabwiye InyaRwanda.com ko yatwitswe n’umugore wamukoreshaga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Mugogo mu kagari ka Nyarukombe, mu Murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana.
Avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2023, umugabo n’umugore we bamukoreshaga batashye basanga yasinziriye ndetse bikingurira igipangu nk’uko bari basanzwe babigenza ariko bamaze kugera mu gipangu umugore yaramukanguye ndetse atangira kumubaza urufunguzo rw’urugi rw’igipangu nawe yagiraga.
Uwo mwana yakomeje avuga ko mu gihe yari yunamye ashaka urwo rufunguzo, uwo mugore ukekwaho kumutwika ngo yahise akubita urugi rw’aho yararanga ndetse amusukaho amazi ashyushye yari yasize ku mbabura.
Avuga ko yahise avuza induru maze uwo mugore ahita asubira mu nzu araramo. Umwana avuga ko yakomeje gutaka kuva saa yine z’ijoro kugeza saa sita z’ijoro bigatuma umugabo w’uwo mugore abyuka amujyana ku ivuriro.
Uwo mwana kandi avuga ko agejejwe ku ivuriro bamuhaye ubutabazi ariko bavuga ko agomba guhabwa igitanda cyangwa akoherezwa ku bitaro bikuru, ariko umugabo wamukoreshaga akavuga ko bazamugarura bucyeye kugira ngo ahabwe urupapuro rumwohereza ku bitaro bikuru (Transfer).Â
Umwana bamujyanye mu rugo ntibongera kumusubiza ku bitaro ndetse ngo bucyeye kuwa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo, umugabo n’umugore babyutse bigira mu kazi ku buryo ntacyo bamufashije kugira ngo avurwe cyangwa bamwiteho nk’umurwayi kuko muri urwo rugo nta wundi muntu urubamo uretse umugabo n’umugore ushinjwa gutwika uwo mwana akoresheje amazi ashyushye.
Uwo mwana yavuze ko kugira ngo hamenyekane ibyo yakorewe ariko umugabo n’uwo mugore ukekwaho kumutwika bamwirukanye mu rugo rwabo, ubwo yasohokaga ananirwa kugenda yicara ku irembo ryabo kugeza ubwo abaturage babimenyesheje ubuyobozi bumujyana ku bitaro bya Masaka ari naho arwariye kugeza uyu munsi.
Umubyeyi w’uwo mwana avuga ko uburyo yatwitswemo bubabaje kuko yahiye bikomeye ku kibuno, mu ntege no ku kaguru ndetse akaba atabasha kwicara.
Yagize ati: “Umuyobozi w’Umudugudu ni we wambwiye ko umwana wanjye bamujyanye kwa muganga, ndaza nsanga baramutwitse ndetse ikibabaje ni uko batamuvuje ahubwo bamushyize mu nzu aboreramo.”
Yakomeje asaba ko umwana we arenganurwa agahabwa ubutabera ndetse umwana agafashwa kubona ubuvuzi akeneye. Agira ati: “Ndasaba ko umwana arenganurwa kuko yababajwe cyane ndetse no kumuvuza bikaba bigoye kuko nta bushobozi dufite bwo kumuvuza”.
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, aganira na InyaRwanda.com yavuze ko umugore ukekwaho gutwika wo mwana yatawe muri yombi. Ati: “Tumaze kumenya amakuru, twarabikurikiranye, uwo mudamu wamukoreshaga yarafashwe arimo gukurikiranwa na RIB”.
Gitifu Muhamya yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe. Ati: “Iyo umuntu ahuye n’ikibazo agatangira amakuru ku gihe, ikibazo cye kirakurikiranwa. Iyo atabyikoreye, dusaba ko uwabibonye aba agomba gutanga amakuru kuko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we nk’uko duhora tubikangurira abaturage”.