Blog

  • Menya byinshi kuri Agbani Darego, umunyafurik… – #rwanda #RwOT

    Chief Ibiagbanidokibubo Asenite wamenyekanye nka Agbani Darego niwe mwirabura wa mbere w'umunyafurika wanditse amateka yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w'Isi. Darego wabonye izuba mu 1982, yavukiye Lagos muri Nigeria, akaba umwana wa gatandatu mu bana umunani bavukana.

    Ku myaka micye, Darego yapfushije nyina umubyara nyuma y'igihe yarazahajwe na kanseri y'ibere. Iki gihombo, avuga ko yakifashishije nk'intwaro yamufashije guhangana n'ibibazo byinshi yahuye nabyo.

    Yinjiye mu bijyanye n'imideli atarageza imyaka 20, ndetse yagiye yitabira n'amarushanwa akomeye arimo 'M-Net Face of Africa modelling competition.'

    Amashuri abanza n'ayisumbuye, yayigiye mu wundi mujyi wa Nigeria, Port Harcourt aho bimukiye afite imyaka ibiri gusa y'amavuko. Nyuma yo gusoza ayisumbuye, Darego yahise ajya muri kaminuza ya Port Harcourt, aho yize ibijyanye n'imibare ndetse na 'Computer Sceince.'

    Muri 2001, ni bwo Darego yatorewe kuba Nyampinga wa Nigeria. Nyuma y'igihe gito yambitswe ikamba, yahise yandika amateka yo kwitabira irushanwa rya Miss Universe, ndetse aca agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ukomoka muri Nigeria wakandagije ikirenge mu bakobwa icumi bari bahataniye iryo kamba.

    Ntibyatinze, mu Ugushyingo uwo mwaka, Darego yanditse amateka atazibagirana muri Afurika, maze aba umunyafurika wa mbere w'umwirabura wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Isi wa 2001. Intsinzi ye icyo gihe yakiriwe bidasanzwe n'abanya-Nigeria ndetse n'abanyafurika muri rusange.

    Yambitswe iri kamba ku myaka ye 18 y'amavuko, ubwo iri rushanwa ryaberaga muri Afurika y'Epfo ku nshuro yaryo ya 51. Iri kamba yaryamitswe na Priyanka Chopra umukinnyi wa filime w'umuhindekazi uri mu bahembwa neza, wabaye Nyampinga w'Isi wa 2000.

    Nyuma y'ibijyanye n'imideli, wagutse cyane nyuma y'aho yitabiriye Miss Universe aho yahise atumirwa n'umunyamideli ukomeye w'umwongereza, Naomi Campbell Frock ‘n’ Roll, ikirori cyo kumurika imideli cyaberaga muri Barcelona. 

    Ibyo, byamuhaye amahirwe yo gutangira gukorana na Trump Model Management yatangijwe ndetse ikaza no guhagarirwa n'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

    Usibye kuba umunyamideli ukomeye no kuba yarabaye Nyampinga w'Isi, Darego yagiye no mu kanama nkemurampaka ka Miss World 2014, Miss England 2002, Mr. Scotland 2002, ndetse n'andi marushanwa y'imideli nka Elite Model Look Nigeria 2012, 2014 n'ayandi.

    Aho agiriye muri New York, Darego yinjiye muri kaminuza yaho ajya kwiga ibijyanye na 'Psychology' nuko abisoza muri 2012. Muri 2017 ni bwo yasezeranye kubana akaramata na Ishaya Danjuma, umuhungu w'umubiliyoneri, General Theophilus Yakubu Danjuma mu birori by'akataraboneka byabereye i Marrakesh, umujyi ukomeye wa kane wa Morocco. Kuri ubu, aba bombi bafitanye abana babiri b'abahungu, uw'imfura babyaye muri 2018 ndetse n'undi bibarutse mu mpera za 2020.


    Agbani Daredo wabaye Miss World 2001


    Ni umunyamideli ukomeye


    Yambitswe ikamba na Priyanka Chopra wabaye Miss World 2000


    Wari umunsi udasanzwe kuri we, Nigeria na Afurika yose muri rusange


    Darego n’umugabo we bamaranye imyaka 6

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136098/menya-byinshi-kuri-agbani-darego-umunyafurika-wa-mbere-wabaye-nyampinga-wisi-136098.html

  • Kamonyi-COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA: Mugenzi Ignace yaciriye umuvuno umusimbuye, amwereka ko ikibuga giharuye #rwanda #RwOT

    Mugenzi Ignace wari umaze imyaka 6 ayobora Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri yasimbuwe ku buyobozi. Yasabye abamukoreye mu ngata kurushaho kubaka imiyoborere myiza mu banyamuryango, gukora cyane bakazamura umusaruro no kunoza ibyo bakora mu nyungu z'umunyamuryango kuko baje bafite aho bahera.

    Mu nama y'Inteko rusange y'Abanyamuryango ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri yabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 31 Ukwakira 2023, Komite icyuye igihe yashimiwe ibyo yagezeho inasabirwa ishimwe ariko kandi nayo iha inama n'impanuro Komite Nshya hagamijwe gusigasira ibyagezweho.

    Ubuyobozi bucyuye igihe n'ububakoreye mu ngata.

    Mugenzi Ignace, Umuyobozi ucyuye igihe avuga ko mu myaka 6 we na Komite bafatanije bageze kuri byinshi mu guteza imbere Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri.

    Mu byo bishimira harimo; Kubaka no kunoza ubumwe n'ubufatanye mu banyamuryango, Kuzamura ingano y'umusaruro w'umuceli haba mu bwinshi ndetse no mu bwiza, Kunoza icungamutungo, Kwigisha Abahinzi gukora cyane bashyize hamwe, Gukorera ku gihe, Guhindura imibereho y'Abanyamuryango ikarushaho kuba myiza.

    Ahamya ko ugeze aho umunyamuryango atuye ubona impinduka ziganisha aheza cyane, ko kandi n'umunyamuryango wagiraga umushinga wo kwiteza imbere ariko akaba nta bushobozi yafashwaga na Koperative akishingirwa muri Banki kugira ngo abone inguzanyo, akore yiteze imbere kuko iterambere rye ari inyungu kuri Koperative.

    Avuga kandi ko Koperative yagerageje guha Abanyamuryango ibyo bakeneye byose hagamijwe kurushaho kunoza ubuhinzi bw'umuceli bakora no guhindura imibereho y'umunyamuryango ikarushaho kuba myiza.

    Bamwe mu banyamuryango bitabiriye inama y'Inteko rusange.

    Ashimangira ko mu myaka yabanje ingano y'umusaruro yari hasi ariko uyu munsi bishimira iterambere bagezeho mu kongera ingano haba mu bwinshi no mu bwiza, ari nabyo asaba Komite nshya gufatiraho ubudasubira inyuma kuko umuhanda uharuye.

    Ati' Ni bakomeza kugendera muri uwo mu rongo ntekereza bizakomeza kugenda neza kurusha aha ngaha kuko bafite icyo baheraho. Ikibuga kiraharuye kimeze neza, ibisigaye ni ukurushaho kubishyiramo imbaraga no kubinoza ariko cyane cyane no kubaka imiyoborere myiza'.

    Akomeza ashimangira ko kubaka imiyoborere ari ingenzi cyane kuko' iyo abo uyoboye batagufitiye icyizere cyangwa se imiyoborere ikaba itameze neza, byica iterambere ry'abanyamuryango kandi bigatuma n'ibyo bagakoze babona ko wowe nta cyerekezo ufite'. Asaba Komite Nshya gushyira imbaraga mu kubakira ku byiza basanze no kuzana udushya tugamije impinduka nziza haba muri Koperative no mu banyamuryango.

    Perezida Ndahemuka John watorewe kuyobora Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri.

    Ndahemuka John, yatorewe kuba Perezida wa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri. Avuga ko we na Komite baje gukomereza aho abo basimbuye bari bagereje ariko kandi bafite n'ingamba zo kurushaho guteza imbere abanyamuryango na Koperative.

    Avuga ko imwe mu ngamba azanye ari ukwegera abahinzi bakaganira, bagashyira hamwe ibitekerezo bakanoza imikorere ibabashisha kurushaho gukora ubuhinzi bw'umwuga butuma umusaruro babonaga uba mwinshi kurusha.

    Avuga kandi ko imibanire myiza n'abo asanze, baba abayobozi n'abanyamuryango muri rusange ari imwe mu ntwaro izamubashisha we na Komite kugera aheza bifuza. Kwegera Abanyamuryango, gukemura ibibazo bafite ngo ni kimwe mu byo ashyize imbere.

    Ndahemuka, aje ku buyobozi bwa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri yari asanzwe ari Umuyobozi wa Zone ihinga umuceri ya Rubyiro. Avuga ko kimwe mu bindi bibazo yabonaga aje guha umurongo ari; Gushaka imashini izajya ifasha mu gihe abahinzi batewe n'ibiza biva ku mvura nyinshi igwa igakukumura umucanga ukarengera imirima y'Umuceli.

    Mu minsi mike, umuceri watewe uraba usarurwa. Kongera ubwinshi bw'umusaruro n'ubwiza biri mu ngamba za Komite nshya.

    Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri, iherereye mu Mayaga mu  Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi. Ihuje abahinzi bakorera ubuhinzi bw'Umuceri mu kibaya cya Mukunguri. Bamwe muri aba bahinzi biganje mu Mirenge ya Mugina na Nyamiyaga ariko hakaba n'abari ku ruhande rw'Akarere ka Ruhango.

    Bimwe mu byakozwe bishimira ni; Kuba bafite imbuga z'ubwanikiro na Hangari zazo zigezweho, Abayobozi b'amatsinda bahawe inyoroshyarugendo z'amagare agera kuri 80, baguze Moto, Imodoka zitwara umusaruro, iguriro ry'inyongeramusaruro, imashini zigezweho zihura zikanagosora umuceri. Aba bahinzi, nka Koperative nibo bafite imigabane myinshi mu ruganda MRPIC Ltd rutunganya umuceri ku Mukunguri. Biahimira kandi kuba barasuye ku Mulindi w'Intwari aho bavuga ko bakuye imbaraga zibasunikira gukora cyane bashyize hamwe mu gushaka ibisubizo by'iterambere.

    Bamwe mu banyamuryango mu nama y'inteko rusange.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/11/02/kamonyi-cooproriz-abahuzabikorwa-mugenzi-ignace-yaciriye-umuvuno-umusimbuye-amwereka-ko-ikibuga-giharuye/

  • Umugore wa Chita yavuze ibintu 3 yamukundiye (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Niyitegeka Jules William [Chita] n’umugore we Yvette Batamuriza batangije umuyoboro wa YouTube bise ‘Queen of Chita’ bazajya banyuzaho ibiganiro bitandukanye birimo inkuru y’urukundo rwabo, ubuzima bwabo ndetse n’ibindi biganiro by’abandi bantu bakundana.

    Mu kiganiro cya mbere cyatumbutse kuri iyi YouTube, Chita yavuze ko impamvu yashinzwe bitewe n’umugore we wagize igitekerezo cyo kuzajya atambitsaho ibiganiro, gusa na we ngo akenshi bazajya baba bari kumwe.

    Ati “Mbere na mbere ni umuyoboro (chaine) wanjye n’umugore wanjye ariko ntabwo uruhare runini ari njyewe kuko ni uy’umugore kuko ni we uzajya utambutsa ibiganiro n’ibitekerezo bye ariko kugira ngo biryohe kurushaho, ngomba kuba mpari kenshi ndi kumwe na we kugira ngo bigende neza kuko tugirana ibihe byinshi turi kumwe.”

    “Icya mbere ni inkuru y’urukundo yacu cyangwa ubuzima bwacu, tuzaganira n’abantu bakundana “Couples”, abantu bafite ubunararibonye bw’ubuzima ariko cyane cyane buganisha ku rugo ariko cyane cyane abagore kuri gahunda zo kurera no kubyara.”

    Yakomeje avuga ko bazaganiriza abantu b’ingeri zose ndetse n’ibikorwa by’ubugira neza byo gufasha abatishoboye.

    Muri iki gikaniro ni ho Batamuriza yahishuye ko yakundiye Chita ibintu 3 kandi by’ingenzi, byatumye yumva ubuzima bwe babumarana.

    Ati “Icyo namukundiye ni ibintu bitatu. Ikintu namukundiye bwa mbere, ni umunyakuri ntabwo yigeze ambeshya, ntabwo yigeze anyiyemeraho ngo ambwire bya bintu bidashoboka, dukundana yabaye we nyine, yabaye umunyakuri, kwa kundi ukundana n’umuhungu akakubeshya akagucurika ntabwo byigeze bimuranga, biri no mu bintu numvaga nifuza ku muhungu.”

    “Icya kabiri biri mu kuntu ateye, kuba iruhande rwe nta rungu, mbega njyewe mpora nishimye. Icya gatatu akunda umurimo, arakora cyane.”

    Chita Yvette bakoze bamaze imyaka irenga ibiri babana nk’umugore n’umugabo kuko bakoze ubukwe Kanama 2021, ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

    Chita na Yvette batangije chaine bazajya banyuzaho ibiganiro birimo n’inkuru y’urukundo rwa bo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-chita-yavuze-ibintu-4-yamukundiye-video

  • Perezida w'Ubudage yasabye imbabazi abanya Tanzania ku bugome babakoreye mu gihe cy'Ubukoloni #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ubudage yavuze ko atewe 'isoni' n'ibikorwa by'ubugome bukabije igihugu cye cyakoreye Abanya-Tanzania mu gihe cy'ubukoloni.

    Abasirikare b'Ubudage bishe abantu hafi 300,000 mu gihe cy'ubwigomeke bw'umutwe wa Maji Maji mu ntangiriro y'imyaka ya 1900, bwabaye zimwe mu mvururu zo kurwanya ubukoloni ziciwemo abantu benshi cyane.

    Perezida w'Ubudage Frank-Walter Steinmeier yabivuze ku wa gatatu ari mu nzu ndangamurage y'i Songea, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho izo mvururu zabereye.

    Yagize ati: 'Ndifuza gusaba imbabazi kubera ibyo Abadage bakoreye abakurambere banyu hano.

    'Ibyabereye hano ni amateka dusangiye, amateka y'abakurambere banyu n'amateka y'abakurambere bacu mu Budage.'

    Ukwigomeka kw'umutwe wa Maji Maji kwatewe n'ingamba y'Ubudage yari igamije guhatira abaturage b'abasangwabutaka guhinga ipamba ryo kohereza mu mahanga.

    Tanzania yari imwe muri za koloni z'Ubudage muri Afurika y'uburasirazuba, zari zigizwe n'ibihugu by'ubu by'u Rwanda, u Burundi n'ibice bimwe bya Mozambique.

    Perezida Steinmeier yavuze ko yizeye ko Tanzania n'Ubudage bishobora gukora bigamije 'kuzirikanira hamwe' ibyo mu gihe cyashize.

    Yasezeranyije 'kujyana izi nkuru mu Budage, kugira ngo abandi bantu bo mu gihugu cyanjye bazazimenye'.

    Kugeza mu gihe cya vuba aha gishize, Ubudage bwari bwifitemo 'kwibagirwa igihe cy'ubukoloni', nkuko bivugwa na Jürgen Zimmerer, umwarimu w'amateka kuri Kaminuza ya Hamburg mu Budage.

    Profeseri Zimmerer ati: 'Ubugome n'irondaruhu by'ubu bukoloni ntibyumvikanaga mu baturage b'Ubudage.'

    Mu ruzinduko rwe rw'iminsi itatu, Perezida w'Ubudage yanahuye n'abakomoka kuri umwe mu bari abayobozi ba Maji Maji, Umutware Songea Mbano, uri mu bishwe n'Ubudage mu mwaka wa 1906.

    Ubu afatwa nk'intwari y'igihugu muri Tanzania ndetse Perezida Steinmeier yabwiye umuryango we ko abategetsi b'Ubudage bazagerageza kubona ibisigazwa by'umurambo we.

    'Bakajyanwe mu rukiko'

    Ibisigazwa by'imirambo y'abantu bibarirwa mu bihumbi byakuwe mu zahoze ari za koloni z'Ubudage bijyanwa mu Budage — ku ruhande rumwe nk’'imihigo' ariko nanone no mu rwego rw'ubushakashatsi bw'irondabwoko.

    Profeseri Zimmerer yavuze ko ari 'nkaho nta nkunga' ihari yo gutuma hamenyekana ahantu ayo magufa n'ibikanka, biri mu nzu ndangamurage zitandukanye cyangwa mu bigo by'ubushakashatsi, byavuye.

    Bamwe mu bakomoka ku bishwe bashoboye kumenya aho ibisigazwa by'imirambo y'ababo biri, hakoreshejwe ubuhanga bw'ibizamini by'ingirabuzima-fatizo (DNA/ADN).

    Ku wa kabiri, nyuma yo guhura na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan i Dar es Salaam, Perezida Steinmeier yasezeranyije ko Ubudage buzakorana na Tanzania ku 'itahukana ry'umutungo w'umuco'.

    Umunyamateka w'Umunya-Tanzania Mohamed Said yakiriye neza uko gusaba imbabazi kwa Perezida w'Ubudage, ariko yabwiye BBC ko uko gusaba imbabazi kutageze kure hahagije.

    Yagize ati: 'Bafashe icyemezo cyo gutwika imirima kugira ngo abantu ibiribwa bibashirane ntibashobore kurwana. Ibi ntibyakwihanganirwa, mu isi yo muri iki gihe bakajyanwe mu rukiko.'

    Mu mwaka wa 2021, Ubudage bwemeye ku mugaragaro ko bwakoze jenoside mu gihe bwari bwarigaruriye Namibia, bunatangaza imfashanyo y'amafaranga ifite agaciro karenga miliyari 1.1 y'ama-Euro.

    Ibyatangajwe na Perezida w'Ubudage bikurikiye ibyatangajwe n'Umwami Charles w'Ubwongereza, wemeye, mu ruzinduko i Nairobi, 'ibikorwa biteye ishozi kandi bidafite ishingiro byakorewe Abanya-Kenya' mu gihe cy'urugamba rwabo rw'ubwigenge.

    Ariko uwo Mwami w'Ubwongereza ntiyasabye imbabazi ku mugaragaro, izi zikaba zagombaga gufatwaho umwanzuro n'abaminisitiri bo muri guverinoma y'Ubwongereza.

    BBC

    The post Perezida w'Ubudage yasabye imbabazi abanya Tanzania ku bugome babakoreye mu gihe cy'Ubukoloni appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/02/perezida-wubudage-yasabye-imbabazi-abanya-tanzania-ku-bugome-babakoreye-mu-gihe-cyubukoloni/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wubudage-yasabye-imbabazi-abanya-tanzania-ku-bugome-babakoreye-mu-gihe-cyubukoloni

  • Rema yatangiye gutekereza ishusho ye abaye ah… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ikubor Divine ukomoka mu gihugu cya Nigeria umaze kubaka izina mu muziki cyane aho yahiriwe n’indirimbo “Calm down” yatangaje ko n’ubwo afite imyaka 23 gusa akaba amaze imyaka 4 atangiye gukora umuziki, aramutse ahagaritse burundu gukora imiziki yazajya yibukwa nk’umuhanzi ukomeye Nigeria yagize.

    Mu bwishongozi bwinshi bw’ibyo amaze kugeraho akaba ari mu myiteguro yo gukorana n’umuhanzikazi Spice ukomoka muri Amerika, yavuze ko injyana ya Afrobeats bakora ibaye ari Bibiliya we yaba ari isezerano rishya. 

    Yashakaga kwishongora agaragaza buryo ki ariwe ugezweho bikagaragarira kuba ariwe muhanzi uherutse gutarama mu itangwa ry’ibihembo bya Ballon d’or byabereye mu Bufaransa akaba ariwe wa mbere ukomoka muri Afurika ubiririmbyemo.

    Ubwo Rema yari mu kiganiro na i-D Magazine, yavuze ko aramutse avuye mu muziki yazibukwa ibihe byose anahishura ko yubakiye ku kizere gicye yahabwaga bituma agera kuri byinshi amaze kugeraho aka kanya.

    Rema yagize ati “Ntabwo nshaka kuvuga ko ngiye guhagarika umuziki ariko mbaye nywuhagaritse nazandikwa muri Bibiliya ya Afrobeats. Habaye hariho Bibiliya ya Afrobeats nazandikwa mu isererano rishya kuri paji ya mbere.”

    Rema akomeza agira ati “Buri kintu cyose abantu barakinenga. Buri kintu basekaga njyewe nacyubakiragaho. Banyitaga umuhinde nyuma nza kujyayo ni njyewe muhanzi wa mbere wujuje sitade ijyamo abantu 5,000 mu Buhinde. Ubu nta muntu wakwirengagiza intebe Afrobeats iriho ku rwego rw’isi.”

    Rema yatangaje ibi nyuma yo gusohora Extended playlist yise “Ravage” igizwe n’indirimbo eshanu mu gihe kandi afite izindi ndirimbo z’abahanzi mpuzamahanga benshi bakomoka muri Amerika batari bashyira hanze.

    Rema yatangaje ko ariwe sezerano rishya muri Bibiliya ya Afrobeats.


    Rema yatangaje ko ibyo abantu bamusekaga bamusebya aribyo yuririyeho aba icyamamare.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136076/rema-yatangiye-gutekereza-ishusho-ye-abaye-ahagaritse-umuziki-burundu-136076.html

  • SKOL yahaye ubwisungane mu kwivuza imiryango… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo, ni bwo Skol yatanze ubu bwisungane mu muhango wabereye ku kibuga giherereye mu Nzove aho uru ruganda ruherereye. Iyi gahunda isanzwe ari ngarukamwaka kuri uru ruganda aho ikora ibikorwa by’ubugiraneza ku muryango nyarwanda by’umwihariko abari mu gace uru rugande rukoreramo.

    Abaturage bo mu kagari ka Nzore mu Karere ka Nyarungege ari naho SKOL ikorera, bahawe ubwisungane mu kwivuza mu cyiciro cya 2023-24 

    Eric Gilson Umuyobozi wa SKOL Brewery Limited, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko uruganda rwa SKOL ruba rurajwe ishinga n’imibereho myiza y’abaturage. Ati: “SKOL Brewery Limited ntabwo ireba ku nyungu gusa z’uruganda”. 

    “Duterekeza cyane ko imibereho myiza y’abaturage ari ibuye ry’ifatizo ku iterambere n’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu. Ibyo dukora byose nk’uruganda twifuza ko hari ibyajya bigaruka mu nyungu za rubanda”.

    Eric Gilson umuyobozi mushya wa SKOL yemeza ko ikibaraje ishinga ari ugukorera mu muryango ufite ubuzima buzira umuze kuko ariyo mbarutso y’iterambere 

    Musabyimana Oliver umwe mu baturage bahawe ubwisungane mu kwivuza, avuga ko ibyo SKOL ibakorera ntacyo babinganya. Yagize ati: “Ndi umubyeyi w’abana 7 n’umugabo umwe, iyi gahunda yo kuduha ubwisungane tuyakira neza. SKOL ni umubyeyi kuko aratugoboka cyane. Uyu mwaka uruganda rwa SKOL runyishyuriye ubwishingizi ubaye uwa 5, bivuze ko imaze kumfasha ikintu kinini ntazi niba nari kuzabishobora iyo itahaba.'

    Uwakiriyimfura Emmanuel nawe ari mu bahawe ubwisungane mu kwivuza, avuga ko “kuba SKOL ikorera mu kagari kacu ka Nzove, ni iby’agaciro gakomeye kuko itwitaho. Ndi umupapa w’abana 3 n’umugore, urumva ko rero ubwisungane bw’abantu batanu umuntu abashije kubuguha, ntacyo aba atagukoreye.”

    Uruganda rwa SKOL rusanzwe rugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha umuryango nyarwanda, harimo  kwifatanya nabo mu muganda rusange, guha Leta ubufasha bw’ibanze ku bahuye n’ibiza, ndetse n’ibindi. 

    Abaturage babanje kubicira icyaka ndetse bataha banezerewe 


    Abaturage bahawe ubufasha batashye birahira uruganda rwa SKOL 


    AMAFOTO: Jean Nshimiyimana – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136079/skol-yahaye-ubwisungane-mu-kwivuza-imiryango-itishoboye-igera-ku-185-amafoto-136079.html

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yavuye mu myitozo itarangiye yerekeza i Burayi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince yaraye afashe rutimikerere yerekeza ku Mugabane w’u Burayi muri Latvia gukora igeragezwa.

    Uyu rutahizamu w’umunyarwanda akaba yarerekeje i Burayi nyuma yo kuva mu myitozo ya Rayon Sports atayisoje aho yasize bagenzi be mu kibuga.

    Rudasingwa Prince akaba yari mu myitozo kimwe n’abandi bakinnyi ku gicamunsi cy’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023 mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo.

    Ubwo imyitozo yaburaga nk’iminota 20 ngo irangire ni bwo uyu mukinnyi yavuye mu kibuga afata igikapu cye asohoka mu Nzove asize abandi mu kibuga ajya kwitegura urugendo.

    Prince akaba yarahise yerekeza i Burayi gukora igeragezwa mu ikipe ya Riga FC ikina mu cyiciro cya mbere muri Latvia.

    Rudasingwa Prince w’imyaka 20 yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje gutandukana naryo muri 2018 ari nabwo yajyaga kwiga muri LDK, niho umutoza Kayiranga Jean Baptiste yamubonye amutwara mu irerero rya Rayon Sports ari ho yavuye azamurwa mu ikipe nkuru muri 2020.

    Rudasingwa Prince yerekeje i Burayi gukora igeragezwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yavuye-mu-myitozo-itarangiye-yerekeza-i-burayi

  • Umugande Jackson Mayanja niwe wagizwe umutoza wa Sunrise FC asimbuye Hassan Muhire #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Sunrise FC yo ku ntara y'i Burasirazuba mu karere ka Nyagatare bwatangaje Jackson Mayanja ariwe mutoza mushya w'iyi kipe.

    ukomoka mu gihugu cya Uganda aje muri iyi kipe ihagaze ku mwanya wa nyuma asimbuye Muhire Hassan wamaze gutandukana n'iyi kipe kuwa mbere w'iki cyumweru.

    Binyuze ku rubuga rwa X, ubuyozoi bw'iyi kipe bwatangaje ko Mayanja Jackson wigeze no gutoza mu ikipe ya AS Kigali ariwe mutoza mukuru kugeza ubwo uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye.

    Muhire Hassan wari umutoza mukuru yatandukanye na Sunrise FC ku bwumvikane bw'impande zombi nyuma yaho umusaruro we wari muke kuva uyu mwaka w'imikino utangiye.

    Hassan ari muri Sunrise FC yatoje imikino 8 ya shampiyona atsinda imikino ibiri akaba yatsinzwe indi itandatu, ibi butuma iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n'amanota atandatu.

    Mayanja aje muri iyi kipe yitegura gukina n'ikipe ya AS Kigali kuri iki cyumeru mu mukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona y'u Rwanda.

    Ari mu Rwanda Mayanja w'imyaka 54 yatoje ikipe ya AS Kigali ari umutoza wungurije, yanatoje amakipe atandukanye arimo URA na KCCA zo muri Uganda ndetse na Kagera Sugar yo muri Tanzania.

    The post Umugande Jackson Mayanja niwe wagizwe umutoza wa Sunrise FC asimbuye Hassan Muhire appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umugande-jackson-mayanja-niwe-wagizwe-umutoza-wa-sunrise-fc-asimbuye-hassan-muhire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umugande-jackson-mayanja-niwe-wagizwe-umutoza-wa-sunrise-fc-asimbuye-hassan-muhire

  • Skol imenyerewe mu bikorwa bya Siporo itera inkunga Rayon Sports, yishyuriye abantu 842 ‘Mituelle de Sante’ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd (SBL), rusanzwe rumenyerewe muri Siporo nk’umuterankunga wa Rayon Sports, rwatanze ubwisungane mu kwivuza 'Mutuelle de Santé' bw’umwaka wa 2023/24 ku bantu 842 batishoboye.

    Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya yo kiri mu Nzove ejo hashize ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2023.

    Kuri iyi nshuro uru ruganda rwongereye umubare w’abaturage rwishyuriye Ubwisungane mu kwivuza aho rwishyuriye abaturage 842 bo mu miryango 185 bavuye ku bantu 596 bo mu miryango 123 uru ruganda rwari rwishyuriye umwaka ushize.

    Abahawe ubu bwisungane ni abaturiye aho SKOL ifite ibikorwa byayo mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge kari muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

    Buri mwaka, kuva mu myaka itanu ishize, SKOL itanga ubwishingizi mu kwivuza kuri imwe mu miryango itishoboye, ndetse kuri ubu imaze gufasha abagera ku 3350.

    Abaturage bahawe ubu bwisungane, bashimiye uru ruganda uburyo rubazirikana, na bo bemeza ko ahasigaye ari ahabo mu kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kuko ubuzima bwabo bushinganye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nzove, Kabasha Ignace, yavuze ko kuba abaturage bahabwa ubu bwisungane mu kwivuza n’uruganda rwa SKOL ari amahirwe bagize.

    Ati 'Ni amahirwe abaturage b’aka Kagari ka Nzove ndetse n’abaturiye uru ruganda rwa SKOL bafite, kugira uruganda nk’uru rwenga inzoga ariko rukanatekereza ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage cyane cyane abatishoboye. Ntako bisa'

    Eric Gilson uyobora Uruganda rwa SKOL, yavuze ko ubuzima bwiza bw’abaturage ari inking ya mwamba mu iterambere ry’igihugu ari nayo mpamvu bazakomeza kubafasha uko bashoboye.

    Ati 'Tuzi neza ko sosiyete ifite ubuzima bwiza ari ibuye ry’ifatizo ku bukungu, gufasha abantu gutunga imiryango yabo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ibyo twiyemeje by’igihe kirekire bigaraaza ubushake bwacu mu kuzamura u Rwanda.'

    Uretse gutanga ubwisungane mu kwivuza, uru ruganda rwagiye rugira kandi uruhare mu bindi bikorwa bizamura Abanyarwanda birimo kugurira impuzankano abana biga ku Ishuri ribanza rya Nzove no gutanga ibiribwa [umuceri] ku baturage bamwe ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyarakajije umurego. Hari kandi guha akazi abatuye hafi y’uru ruganda bangana na 60% by’abakozi bayo [bagera muri 300].

    Mu bindi bikorwa harimo kuba uru ruganda rwarahaye Guverinoma y’u Rwanda inkunga y’udupfukamunwa n’amafaranga mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, umushinga wa SKOL FXB Village wamaze imyaka ine ufasha imiryango 60 (abantu 434) mu kwikura mu bukene;

    Gahunda yo kwimenyereza umwuga mu gihe cy’amezi atandatu ku banyeshuri beza basoje Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, gutanga 'bourse’ ku bana b’abakozi ba SKOL, gushyigikira Umuryango utari uwa Leta wa Gira Impuhwe ufasha abatishoboye n’imiryango ifite abarwayi b’agakoko gatera SIDA, kugira uruhare mu iyubakwa ry’ibibuga n’amarushanwa muri Kaminuza ya UTAB, n’ibindi.

    Abaturage bari baje ari benshi

    Umuyobozi w’Akagari ka Nzove n’Umuyobozi wa Skol, Eric Gilson

    Eric Gilson yavuze ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo bafashe abaturage

    Karim ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Skol n’umuyobozi w’uru ruganda mu Rwanda, Eric Gilson

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/skol-imenyerewe-mu-bikorwa-bya-siporo-itera-inkunga-rayon-sports-yishyuriye-abantu-842-mituelle-de-sante-amafoto

  • APR na REG zageze muri 1/4 cy’ijonjora ry’Imikino Nyafurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu ijonjora ryo gushaka itike ya itike ya “FIBA Africa Women’s Basketball League 2023”, APR WBBC na REG WBBC yageze muri 1/4 cy’iri jonjora ririmo kubera mu Rwanda.

    Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo ni bwo habaye imikino ya nyuma y’amatsinda aho yasize hamenyekanye amakipe yageze muri 1/4.

    Ntabwo APR byagiyendekeye neza kuko yasoje itsindwa na Equity Bank yo muri Kenya amanota 63-56.

    Nyamara niyo yari yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 14 ku 9 agace ka kabiri Equity Bank yagerageje kugabanya ikinyuranyo maze itsinda 16-15. Amakipe yagiye kuruhuka APR ifte 29 kuri 25.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ibintu byayigoye mu gace ka gatatu aho bayitsinze 22-13 bakanayisubira mu gace ka nyuma 16-14 umukino urangira ari 56-63 ya Equity Bank.

    Equity Bank niyo yazamutse iyoboye itsinda A n’amanota 6, APR ifite 5 ni mu gihe Gradiators y’i Burundi yazamukanye 4 na Vijana Queens ya Tanzania izamukana 3.

    REG WBBC nta kosa yakoze kuko yatsinze JKL Lady Dolphins yo muri Uganda amanota 66-65 mu mukino usoza itsinda B.

    REG WBBC yatangiye neza agace ka igatsinda amanota 13-9, aya makipe yaje kunganya amanota 20-20 mu gace ka kabiri bajya kuruhuka 33 ya REG kuri 29 ya JKL Lady Dolphins.

    REG yaje gutakaza agace ka gatatu ku manota 22-11 gusa nayo yaje gutsinda agace ka nyuma ku manota 22-14 umukino urangira yegukanye intsinzi ku manota 66-65.

    KPA yo muri Kenya niyo yazamutse iyoboye itsinda B n’amanota 8, REG ya kabiri ifite 7, JKL Lady yazamutse ifite amanota 6, Nile Legends yazamukanye 5 ni mu gihe JKT Stars yo muri Tanzania ya nyuma muri iri tsinda yahise isezererwa.

    Imikino ya 1/4 irakinwa uyu munsi saa 12h00′ Nile Legends ikina Equity Bank, saa 14h30′ Vijana Queens irakina na Kenya Port Authority.

    Saa17h00′ JK Lady yo muri Uganda iracakirana na APR WBBC ni mu gihe saa 19h00′ Gratiators y’i Burundi iri bukina na REG WBBC.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-na-reg-zageze-muri-1-4-cy-ijonjora-ry-imikino-nyafurika-amafoto