Blog

  • BIRAVUGWA: Amasura mashya mu Mavubi atari muri 30 bahamagawe #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko hari abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’ikipe y’Igihugu Amavubi ariko batatangajwe muri 30 umutoza yashyize ahabona.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje abakinnyi 30 bahamagawe n’umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler guhangana na Zimbambwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo imikino yose izabera mu Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Mu bakinnyi 30 bahamagawe benshi babonye ari amazina asanzwe mu ikipe y’igihugu nta mazina mashya arimo nk’uko byari byitezwe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi 30 batangajwe atari bo bonyine bahamagawe ahubwo hari andi mazina yiganjemo abakinnyi bazaba bahamagawe bwa mbere bashobora kugaragara kuri uyu mikino.

    Bivugwa ko ari abakinnyi bane cyangwa batanu barangajwe imbere n’umunyezamu wa Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens.

    Undi mukinnyi wavuzwe muri aba bakinnyi ushobora kuba yahamagawe ni rutahizamu Johan Marvin Kury wa Yverdon Sport FC II mu Busuwisi. Uyu we n’umutoza uheruka Carlos Alos yigeze kumuhamagara ariko ntiyaza, FERWAFA yakomeje ibiganiro na we aho amakuru avuga ko byarangiye yemeye ndetse aka agomba kuza.

    Bivugwa ko kandi abakinnyi bandi bohererejwe ubutumire barimo umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Le Havre mu Bufaransa, myugariro wo ku ruhande rw’iburyo bivugwa ko ari Noe Uwimana ukinira Philadelphia Union muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’undi myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi.

    Abakinnyi 30 bahamagawe mu Mavubi

    Abanyezamu:

    Ntwari Fuacre (TS Galaxy, Afurika y’Epfo)
    Nzayurwanda Jimmy Djihad (Kiyovu Sports)
    Muhawenayo Gad (Musanze FC)

    Ba myugariro:

    Omborenga Fitina (APR FC)
    Serumogo Ali (Rayon Sports)
    Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Marc)
    Ishimwe Christian (APR FC)
    Mutsinzi Ange (FK Jerv, Norvège)
    Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
    Niyomugabo Jean Claude (APR FC)
    Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli, Libya)
    Niyigena Clément (APR FC)
    Mitima Isaac (Rayon Sports)

    Abakina Hagati

    Bizimana Djihad (Kryvbas FC, Ukraine)
    Mugiraneza Frodouard (Kiyovu Sports)
    Hakim Sahabo (Standard de Liège)
    Muhire Kevin (Rayon Sports)
    Byiringiro Lague (Sandvikens IF, Suède)
    Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
    Iradukunda Elie Tatou (Mukura VS)
    Niyonzima Olivier (Kiyovu Sports)

    Ba rutahizamu

    Mugenzi Bienvenu (Police FC)
    Sibomana Patrick (Gor Mahia)
    Mugisha Didier (Police FC)
    Nshuti Innocent (APR FC)
    Mugunga Yves (Kiyovu Sports)
    Mugisha Gilbert (APR FC)
    Gitego Arthur (Marines FC)
    Rafael York (Gegle IF, Norvège)

    Maxime Wenssens bivugwa ko na we yahamagawe mu Mavubi

    Johan Marvin Kury ategerejwe mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/biravugwa-amasura-mashya-mu-mavubi-atari-muri-30-bahamagawe

  • Harimo uwa Musanze FC na Mukura, abakinnyi 30… – #rwanda #RwOT

    Muri aba bakinnyi, harimo umunyezamu Muhawenayo Gad, ukinira ikipe ya Musanze FC, ndetse na Iradukunda Elie Tatou nawe ukinira Mukura Victory Sports, ntabwo ari aba bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu mavubi kuko na Gitego Arthur rutahizamu wa Marine FC nawe ari mu bahamagawe bwa mbere, na Nzeyurwanda Djihad umunyezamu wa Kiyovu Sports. 

    U Rwanda ruzabanza kwakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, rukurikizeho kwakira Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, muri iyi mikino yombi yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi izabera kuri Stade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye. 

    Amavubi aratangira umwiherero ku Cyumweru, tariki ya 4 Ugushyingo, aho abakinnyi bazaba kuri Sainte Famille.

    Abakinnyi 30 bahamagawe bagomba gutangira umwihererezo kuri iki cyumweru 

    Amavubi azakira imikino ibiri yikurikiranya mu kwezi kumwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136182/harimo-uwa-musanze-fc-na-mukura-abakinnyi-30-amavubi-yahamagaye-mu-gushaka-itike-yigikombe-136182.html

  • M23 Rebellion: Progress Made in Peace Talks as Parties Explore Lasting Solutions #Rwanda #RwoT

    In a significant development towards sustainable peace in the Democratic Republic of Congo (DRC), representatives from the Congolese government and the M23 rebel group have made substantial progress in their latest round of peace talks. The negotiations, aimed at addressing the root causes of the M23 rebellion and finding lasting solutions, have injected fresh hope into the peace process.

    The M23 rebellion, which began in 2012, has inflicted widespread violence and suffering in eastern Congo, displacing countless civilians and hampering development efforts in the region. However, recent talks held in a neutral location have showcased a renewed commitment from both sides to end the cycle of conflict and pave the way for a peaceful future.

    Under the facilitation of international mediators, delegates from the Congolese government and M23 representatives engaged in constructive discussions over a comprehensive package of solutions, including political, economic, and social reforms that address the grievances of the M23 rebels and promote stability in the conflict-ridden regions.

    Some of the key points agreed upon during the latest round of talks include:

    1. Broadening decentralization and ensuring the equitable distribution of resources to affected regions.

    2. Promoting overall economic development, job creation, and poverty reduction initiatives in eastern Congo.

    3. Accelerating the process of integrating former rebel fighters into the national army or reintegrating them into civilian life.

    4. Enhancing security measures to combat the presence of foreign armed groups and organized crime in the region.

    5. Advocating for the rights and protection of displaced persons and refugees affected by the conflict.

    While challenges remain, the progress made in these peace talks signifies a crucial step towards sustainable reconciliation. The commitment shown by both parties to engage in genuine dialogue and find common ground has raised hopes that a comprehensive peace agreement can be achieved in the near future.

    In addition to government and rebel representatives, various regional organizations, neighboring countries, and international partners have been actively involved in supporting the peace process. Their collective efforts have played a decisive role in bringing both sides to the negotiation table and fostering an environment of trust and mutual understanding.

    The international community has welcomed the advancements and has pledged continued support in the implementation of the agreed-upon measures. Funding for development initiatives, infrastructure projects, and capacity-building programs has been promised to help the affected regions recover and prosper.

    As the peace talks continue, it is imperative for all stakeholders to remain committed to the agreed principles, address underlying issues, and work towards a more inclusive, secure, and prosperous future for the people of Congo. The ultimate aim is to break the cycle of conflict and build a foundation of lasting peace that allows communities to thrive, free from the violence and uncertainty that has plagued the region for far too long.

  • Musanze na Marines FC zifite abakinnyi muri 30 bahamagawe mu ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 30 agomba gukuramo abo azifashisha ku mukino wa Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

    U Rwanda ruratangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 tariki ya 15 Ugushyingo rwakira Zimbabwe na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo 2023, ni imikino yose izabera kuri Stade Huye.

    Torsten Frank Spittler umaze iminsi 3 atangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, yamaze guhamagara abakinnyi 30 azifashisha muri uru rugendo.

    Rutahizamu wa Marines FC, Gitego Arthur n’umunyezamu wa Musanze FC iyoboye urutonde rwa shampiyona, Muhawenayo Gad ni bamwe mu batunguranye kuri uru rutonde.

    Abandi bakinnyi batunguranye ni Rafael York umaze amezi 2 adakina kubera imvune aho aheruka mu kibuga tariki ya 16 Nzeri 2023 mu mukino ikipe ye Gefle IF yanganyijemo na Östersunds 2-2.

    Guhamagarwa kwa Ishimwe Christian na Niyomugabo Claude usigaye ari umusimbura we muri APR FC basanga kuri uyu mwanya w’ibumoso wugarira Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa FAR Rabat ntibyavuzweho rumwe.

    Abakinnyi 30 bahamagawe mu Mavubi

    Abanyezamu:}[

    Ntwari Fuacre (TS Galaxy, Afurika y’Epfo)
    Nzayurwanda Jimmy Djihad (Kiyovu Sports)
    Muhawenayo Gad (Musanze FC)

    Ba myugariro:

    Omborenga Fitina (APR FC)
    Serumogo Ali (Rayon Sports)
    Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Marc)
    Ishimwe Christian (APR FC)
    Mutsinzi Ange (FK Jerv, Norvège)
    Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
    Niyomugabo Jean Claude (APR FC)
    Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli, Libya)
    Niyigena Clément (APR FC)
    Mitima Isaac (Rayon Sports)

    Abakina Hagati

    Bizimana Djihad (Kryvbas FC, Ukraine)
    Mugiraneza Frodouard (Kiyovu Sports)
    Hakim Sahabo (Standard de Liège)
    Muhire Kevin (Rayon Sports)
    Byiringiro Lague (Sandvikens IF, Suède)
    Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
    Iradukunda Elie Tatou (Mukura VS)
    Niyonzima Olivier (Kiyovu Sports)

    Ba rutahizamu

    Mugenzi Bienvenu (Police FC)
    Sibomana Patrick (Gor Mahia)
    Mugisha Didier (Police FC)
    Nshuti Innocent (APR FC)
    Mugunga Yves (Kiyovu Sports)
    Mugisha Gilbert (APR FC)
    Gitego Arthur (Marines FC)
    Rafael York (Gegle IF, Norvège)
    Kwitonda Alain (APR FC)

    Umunyezamu wa Musanze FC, Gad yahamagawe mu ikipe y’igihugu

    Rutahizamu wa Marines FC, Gitego Arthur yahamagawe mu Mavubi makuuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-na-marines-fc-zifite-abakinnyi-muri-30-bahamagawe-mu-ikipe-y-igihugu

  • I Kigali hagiye kubera amahugurwa ku ikoran… – #rwanda #RwOT

    Nziza Training Academy, Ikigo nyarwanda gishinzwe ibikorwa by’amahugurwa ndetse n’iby’ubucuruzi bwa porogaramu za mudasobwa (software) z’ikigo cy’abanyamerika cya Autodesk, gifatanyije n’ikigo kizobereye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mubikorwaremezo cya Parsons corporations gikorera muri leta zunze ubumwe z’abarabu ndetse na Arabia Saudite, bagiye gutanga amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru azamara iminsi irindwi i Kigali mu Rwanda.

    Aya mahugurwa agamije gutangiza ikoranabuhanga rihambaye mu gukora inyigo ndetse no kuyobora imishinga ifite aho ihurira n’ibikorwa remezo, hifashishijwe ikoranabuhanga rya BIM (Building Information Modelling).

    BIM ni uburyo bwa gihanga bwifashisha porogaramu za mudasobwa, bumenyerewe mu bigo ndetse n’ibihugu byakataje mu iterambere mu buuryo bwo kugirango inyigo z’imishinga minini y’ibikorwaremezo ikorwe neza ntamakosa ajemo kandi birinde ibihombo bituruka ku ikorwa nabi kw’inyigo n’iyoborwa ry’ibikorwa mu gihe cyo gushyira imishinga mu bikorwa (construction stage).

    Muri aya mahugurwa hazifashishwamo porogaramu za mudasobwa zimenyerewe cyane n’abantu ndetse n’ibigo bikora imishinga ijyanye n’amazu ndetse n’imihanda; harimo izizwi cyane nka REVIT, CIVIL 3D ndetse na BIM COLLABORATE PRO (BIM 360); zose zikorwa n’ikigo kinini ku Isi muri iri koranabuhanga cya Autodesk.

    Aya mahugurwa agenewe ibigo ndetse n’abantu bakora mu bwubatsi bw’imishinga minini y’ibikorwaremezo.Ku musozo w’ayo mahugurwa mu birori ngarukamwaka bya Nziza Training Academy byo gutanga impamyabushobozi ku bantu bose bahuguwe mu mwaka wa 2022 na 2023,abazayitabira bazahabwa impamyabushobozi n’ikigo cya Autodesk.

    Aya mahugurwa azabera ku cyicaro gikuru cya Nziza Training Academy giherereye Kicukiro mu nyubako ya SANGWA Plaza, kuva ku itariki  02  kugeza ku ya 07 Ukuboza 2023.

    Ibirori byo gutanga izo mpamyabushobozi bikaba biteganyijwe kuba ku itariki ya 08 Ukuboza 2023 kuri M Hotel mu Kiyovu saa cyenda z’amanywa (03:00 PM).

    Kuva ku wa 02 Ukuboza 2023, i Kigali hazabera inama ya Autodesk. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136177/i-kigali-hagiye-kubera-amahugurwa-ku-ikoranabuhanga-rihambaye-mu-iterambere-ryibikorwa-rem-136177.html

  • Isuzu SAR Motors yamuritse imodoka nshya ziko… – #rwanda #RwOT

    SRI SAR Motors mu Rwanda, yatangiye mu 1977, itangira icuruza imodoka zitwaga Daihatsu, nyuma icuruza izitwa Jack n'izindi. Isuzu Rwanda yibarutswe na SRI SAR Motors yatangiye muri 2018, ihita ihura n'imbogamizi y'icyorezo cya Covid-19 cyibasiye ubukungu bw’u Rwanda guhera muri 2019.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, nibwo Isuzu Rwanda yamuritse imodoka yayo nshya iri ku isoko, iri mu bwoko bwa Pick Up D-Max.

    Abera Jenny, ushinzwe ibijyanye no kugurisha muri Isuzu SAR Motors aganira na InyaRwanda, yatangaje ko izi modoka zari zisanzwe zihari ariko ko bifuje kuzimurikira abanyarwanda ku mugaragaro. Ni mu gihe abanyarwanda bari basanzwe bamenyereye ubwoko bwa kera bwa Isuzu.

    Yagize ati 'Twagira ngo tuyigeze ku banyarwanda, abanyenganda, abikorera ku giti cyabo, amakompanyi, ama NGOs n'ibindi bigo byinshi bitandukanye kubera ko usanga akenshi nka ISUZU bayitiranya na SUZUKI.'

    Jenny yasobanuye ko mu rwego rwo guhangana n'ibura rya Mazutu ku isoko, izi modoka nshya za D-Max zifite umwihariko w'uko zikoranye moteri ikoresha mazutu nkeya, ndetse ikaba ari n’imodoka yorohera uyitwara.

    Umuyobozi mukuru wa ISUZU mu Rwanda, Chirag Daswani yavuze ko batewe ishema no kugeza igikorwa nk'iki ku banyarwanda, kandi ko kuva iyi kompanyi yatangira gukorera mu Rwanda mu 1977, bafitanye amateka akomeye.

    Ati: 'Twizeye ko ejo hazaza hazaba heza kurushaho. Igihugu kirimo kwaguka, natwe rero turi kugerageza kugendera mu murongo wacyo.'

    Chirag yongeyeho ko iyi modoka nshya ari '1.9 engine' ikaba ifite ubuziranenge n'ubudahangarwa bwo ku rwego rwo hejuru.

    Yasonabuye ko impamvu bahisemo gukorera mu Rwanda, ari uko kuva batangira kuhakorera imodoka zabo zakunzwe cyane kandi n'isoko ryaho rikaba rihagaze neza cyane ko uko iminsi ishira ibintu byose bigenda bitera imbere.

    Uyu muyobozi, yongeyeho ko kompanyi yabo yizerera mu ikoranabuhanga gakondo, ku buryo uramutse uguze imodoka yabo ikagira ikibazo bidashobora kukugora cyane kubona ugikemura mu gihe gito.

    Ati'Niba uguze imodoka iguhenze, ni ngombwa ko imara igihe kirekire kandi ikora neza. Akaba ari nayo mpamvu ikoranabuhanga riri mu bikamyo na Pick Ups zacu ryihariye, ku buryo udashobora kugirira ikibazo nk'i Rusizi ngo uhangayike ukenera ibintu byinshi kugira ngo ikibazo gikemuke. Twe twizera ko niba imodoka yawe igize ikibazo, ari byiza ko buri wese ubishoboye yagikemura bitagombye kugorana.'

    Isuzu yatangiriye i Tokyo mu Buyapani mu 1916, igera mu Rwanda mu 1977. Kuri ibu  mu Rwanda bahafite ishami i Remera mu Giporoso, kandi bizeye gukomeza gufatanya n'abanyarwanda kurushaho guteza imbere igihugu n'umugabane wa Afurika muri rusange.

    ISUZU yamuritse imidoka nshya

    Abera Jenny,ushinzwe ibikorwa byo kugirisha muri Isuzu SAR Motors

    Sankriti Daswan, umugore w’umuyobozi mukuru wa Isuzu mu Rwanda  

    Uyu muhango witabiriwe n’abashoramari batandukanye

    Umuyobozi wa ISUZU mu Rwanda, Chirag Daswani yavuze ko bamuritse imodoka nshya mu rwego rwo kugendana n’umuvuduko u Rwanda ruriho

    Kanda hano urebe amafoto yose yaranze umuhango wo kumurika imodoka nshya za ISUZU D-Max

    “>Reba uko umuhango wose wo kumurika imodoka nshya za ‘ISUZU D-Max’ wagenze

    “>

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA – Inyarwanda

    VIDEO: Dieudonne MURENZI – Inyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136167/isuzu-sar-motors-yamuritse-imodoka-nshya-zikoresha-mazutu-nke-amafotovideo-136167.html

  • Rayon Sports yanyagiye Mukura, APR FC ikura amanota 3 i Ngoma #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yanyagiriye Mukura VS 4-1 i Kigali mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona, ni mu gihe APR FC yakuye amanota 3 kuri Muhazi United i Ngoma.

    Rayon Sports yatangiye ishaka igitego hakiri kare yaje kukibona ku munota wa 8 gitsinzwe na Muhire Kevin ku mupira w’umuterekano wari utewe na Luvumbu ubwugarizi bwa Mukura VS bunanirwa kuwukuraho.

    Rayon Sports yakomeje gusatira ndetse ibona andi mahirwe ku munota wa 30 ku mupira Serumogo yahinduye imbere y’izamu ariko habura ushyira mu rushundura.

    Mukura nayo yari yatinyutse ikina, yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 34 ku ishoti rikomeye Elie Tatou yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Rayon Sports mu gice cya kabiri yakozemo impinduka, Kalisa Rashid asimbura Muhire Kevin.

    Izi mpinduka yayifashije ndetse biyiha igitego ku munota wa 64 cyatsinzwe na Aruna Moussa Madjaliwa.

    Luvumbu yaje gutsinda igitego cya gatatu kuri penaliti ku munota wa wa 87, hari nyuma y’ikosa Muvandimwe JMV yakoreye Ojera mu rubuga rw’amahina.

    Mvuyekure Emmanuel winjiye mu kibuga asimbura Iraguha 3,yatsindiye Rayon Sports agashinguracumu mu minota y’inyongera y’umukino. Umukino warangiye ari 4-1.

    APR FC nayo yikuye i Ngoma aho yatsindiye Muhazi United 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Victor Mbaoma na Kwitonda Alain Bacca

    Gahunda y’umunsi wa 10

    Ku wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2023

    Police FC 1-0 Gorilla FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023

    Marines FC 1-0 Amagaju FC
    Rayon Sports 4-1 Mukura VS
    Muhazi United 1-2 APR FC
    Musanze FC 1-0 Kiyovu Sports

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023

    Etoile del’Est vs Gasogi United
    AS Kigali vs Sunrise FC
    Etincelles vs Bugesera FC

    Rayon Sports yatsinze Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yanyagiye-mukura-apr-fc-ikura-amanota-3-i-ngoma

  • Zimwe muri Ballon d’Or zitavugwaho rumwe – #rwanda #RwOT

    Ballon d’Or zigibwaho impaka kurenza izindi ni izi zikurukira. Iya 2003, 2010, 2012, 2013, 2018, 2021 ndetse n’iya 2023 hari abumvaga ko yari ikwiriye Erling Haaland.

    Abakunzi n’umupira w’amaguru ntabwo bemeranyije na France Football mu mwaka wa 2003. Ballon d’Or yo muri uyu mwaka yatwawe na Pavel Nedved wakiniraga Juventus. Gusa benshi bavuga ko yari ikwiriye Thierry Henry wakiniraga Arsenal.

    Kuva ubwo Thierry Henry yahomba Ballon d’Or ya 2003, yarinze asoza umupira w’amaguru ntayo atwaye.

    Ballon d’Or ya 2010 yatwawe na Lionel Messi nayo yavugishije benshi.  Iyi bavuga ko yari ikwiriye Xavi Hernandez, Andreas Iniesta cyangwa Wesley Sneijdr

    Impamvu ballon d’Or ya 2010 abakunzi ba ruhago bumva ko yakagombye guhabwa umwe muri abo batatu, ni imyitwarire bagize mu gikombe cy’Isi kandi Lionel Messi wa Argentina yaravuyemo muri kimwe cya Kane.

    Igikomeye Messi yari yakoze, ni ugutwara LaLiga Santander  kandi yayitwaranye na Andreas Iniesta na Xavi Hernandez muri Barcelona.

    Xavi Hernandez na Andreas Iniesta, mu gikombe cy’Isi banarenzeho bafasha ikipe y’igihugu ya Espagne gutwara igikombe cy’Isi cya 2010 kandi Iniesta ni nawe watsinze igitego cyahaye Espagne igikombe.

    Wesley Sneijdr, impamvu nawe yahabwaga amahirwe yo kuba yahabwa Ballon d’Or ya 2010 kurenza Messi, yari yatwaye UEFA Champions League na Inter Milan ndetse afasha u Buhorandi kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Isi.

    Balloon d’Or ya 2012 nayo yahawe Lionel Messi, ntabwo ivugwaho rumwe n’abakunzi ba ruhago. Muri 2012 bavuga ko yakagombye kuba yarahawe Andreas Iniesta wari wafashije Ikipe y’igihugu ya Espagne gutwara Euro ya 2012.

    Ballon d’Or ya 2013 yahawe Cristiano Ronaldo. Muri uwo mwaka igikomeye Ronaldo yari yakoze ni uguhesha Ikipe y’igihugu ya Portugal itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil. Abakunzi ba ruhago bavuga ko iyi yari ukwiriye Frank Ribery wakiniraga Bayern Munich.

    Ballon d’Or ya 2018 yatwawe na Luka Modric. Iyi abakunzi ba ruhago bavuga ko iba yarahawe umwe hagati ya Kylian Mbappe na Cristiano Ronaldo.

    Luka Modric na Cristiano Ronaldo bari bafashije Real Madrid gutwara UEFA Champions League, gusa Ronaldo niwe wari witwaye neza. Icyiyongereyeho ni uko Modric yagejeje Ikipe y’igihugu ya Croatia ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Isi.

    Kylian Mbappe impamvu yahabwaga amahirwe, ni uko ari mu bakinnyi bari bagitanga icyizere kandi bakinnye igikombe cy’Isi kidasanzwe cya 2018.

    Mu mwaka wa 2021 Ballon d’Or yahawe Lionel Messi, benshi bavuga ko yari ikwiriye Robert Lewandwski. Gusa ibi babivuga birengagije ko umwaka udasanzwe Lewandwski yakinnye wa 2020 nta Ballon d’Or yatanzwemo kubera icyorezo cya COVID-19.

    Lionel Messi icyamuhesheje amanota menshi yatumye yegukana Ballon d’Or ya 2021 ni uko yafashije Argentina gutwara Copa America. Muri uwo mwaka igikomeye Robert Lewandwski yari yatwaye ni Bundesliga Shampiyona y’ u Budage.

    Mu mwaka wa 2023 nabwo Ballon d’Or ntabwo yavuzweho rumwe. Bamwe bavuga ko yari iya Haaland abandi bakemeza ko mu kuyitanga nta kwibeshya kwabayeho. Erling Haaland yafashije Manchester City gutwara ibikombe bitatu bya UEFA Champions League, FA Cup na English Premier League. Ku rundi ruhande Messi yatwaye igikombe cy’Isi,League 1 n’igikombe cy’igihugu mu Bufaransa.

    Kugeza ubu umukinnyi umaze gutwara Ballon d’Or nyinshi ni Lionel Messi aho afite Umunani, Ronaldo afite eshanu. Abandi babakurikiye bafite eshatu kumanura.

    Lionel Messi niwe mukinnyi witwaye Ballon d’Or nyinshi mu mateka y’umupira w’amaguru

    CR7 niwe mukinnyi wahanganye na Messi kuri Ballon d’Or. Ronaldo ni uwa Kabiri mu bakinnyi bafite nyinshi

    Thierry Henry ni umwe mu bakinnyi bivugwa ko bibwe Ballon d’Or 

    Urutonde rw’abakinnyi batwaye Ballon d’Or, umwaka ndetse n’igihugu bakomokamo

    2023: Lionel Messi, Argentina, Inter Miami.

    2022: Karim Benzema, France Real Madrid

    2021: Lionel Messi, Argentina Paris Saint-Germain F.C.

    2020 nta Balloon yatanzwe kubera icyorezo cya COVID-19 

    2019 Lionel Messi, Argentina, Barcelona

    2018: Luka Modric, Croatia, Real Madrid

    2017: Cristiano Ronaldo, Portugal, Real Madrid

    2016: Cristiano Ronaldo, Portugal, Real Madrid

    2015: Lionel Messi, Argentina, Barcelona

    2014: Cristiano Ronaldo, Portugal, Real Madrid

    2013: Cristiano Ronaldo, Portugal, Real Madrid

    2012: Lionel Messi, Argentina, Barcelona

    2011: Lionel Messi, Argentina, Barcelona

    2010: Lionel Messi, Argentina, Barcelona

    2009: Lionel Messi, Argentina, Barcelona 

    2008: Cristiano Ronaldo, Portugal, Manchester United

    2007: Kaká, Brazil, Inter Milan

    2006: Fabio Cannavaro , Italy, Real Madrid

    2005: Ronaldinho, Brazil, Barcelona

    2004: Andriy Shevchenko, Ukrain, Milan

    2003: Pavel Nedvěd, Czechoslovakia, Juventus

    2002: Ronaldo Gifaru, Brazil Real Madrid

    2001: Michael Owen, England, Liverpool

    2000: Luís Figo, Portugal, Real Madrid

    1999: Rivaldo, Brazil, Barcelona

    1998: Zinedine Zidane, France, Juventus

    1997: Ronaldo Gifaru, Brazil, Internazionale

    1996: Matthias Sammer, Germany, Borussia Dortmund

    1995: George Weah, Liberia, Milan

    1994: Hristo Stoichkov, Bulgaria, Barcelona

    1993: Roberto Baggio, Italy, Juventus

    1992: Marco van Basten, Netherlands, Milan

    1991: Jean-Pierre Papin, France, Marseille

    1990: Lothar Matthäus, Germany, Internazionale

    1989: Marco van Basten, Netherlands, Milan

    1988: Marco van Basten, Netherlands, Milan

    1987: Ruud Gullit, Netherlands, Milan

    1986: Igor Belanov, Soviet Union, Dynamo Kyiv

    1985: Michel Platini, France, Juventus

    1984 :Michel Platini, France, Juventus

    1983: Michel Platini, France, Juventus

    1982: Paolo Rossi, Italy, Juventus

    1981: Karl-Heinz Rummenigge, West Germany, Bayern Munich

    1980: Karl-Heinz Rummenigge, West Germany, Bayern Munich

    1979: Kevin Keegan, England, Hamburg

    1978: Kevin Keegan, England, Hamburg

    1977: Allan Simonsen, Denmark Borussia M'nchengladbach

    1976: Franz Beckenbauer, West Germany, Bayern Munich

    1975: Oleg Blokhin, Soviet Union, Dynamo Kyiv

    1974 : Johan Cruyff, Netherlands, Barcelona

    1973: Johan Cruyff, Netherlands, Barcelona

    1972: Franz Beckenbauer, West Germany, Bayern Munich

    1971: Johan Cruyff, Netherlands, Ajax

    1970: Gerd Müller, West Germany, Bayern Munich

    1969: Gianni Rivera, Italy, Milan

    1968: George Best, Northern Ireland, Manchester United

    1967: Flórián Albert, Hungary, Ferencv rosi TC

    1966: Sir Bobby Charlton, England, Manchester United

    1965: Eusébio, Portugal, Benfica

    1964: Denis Law, Scotland, Manchester United

    1963: Lev Yashin, Soviet Union, Dynamo Moscow

    1962: Josef Masopust, Czechoslovakia, Dukla Prague

    1961: Omar Sívori, Italy, Juventus

    1960: Luis Suárez, Spain, Barcelona

    1959: Alfredo Di Stéfano, Argentina, Real Madrid

    1958: Raymond Kopa, France, Real Madrid

    1957: Alfredo Di Stéfano, Argentina, Real Madrid

    1956: Stanley Matthews, England, Blackpool

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136147/zimwe-muri-ballon-dor-zitavugwaho-rumwe-136147.html

  • Ndekwe Paulette agiye guserukira u Rwanda mur… – #rwanda #RwOT

    Asanzwe ategura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model na Miss Global Beauty Rwanda agamije gufasha Abanyarwanda benshi kwitabira amarushanwa Mpuzamahanga.

    Imibare igaragaza ko amaze kohereza abakobwa batandatu mu bikorwa bitandukanye Mpuzamahanga byubakiye mu mideli n'ubwiza.

    Ndekwe yaherukaga guserukira u Rwanda muri Miss Globe World 2020, aho yabashije kuboneka mu bakobwa batanu bavuyemo Nyampinga ndetse abasha no kwegukana ikamba ry'igisonga cya kane.

    Ndekwe Paulette yabwiye InyaRwanda ko ashima Imana yamubashije gutsindira guserukira u Rwanda. Yavuze ati 'Ndashimira Imana kuko Miss Cosmo World n'irushanwa bitoroshye na gato kuba wahagariramo Igihugu cyawe.'

    'Nitegura gukora cyane nkahagararira Igihugu cyanjye neza, harimo gusenga cyane kuko Imana niyo igena ahazaza h'umuntu.'

    Yasabye Abanyarwanda kuzamushyigikira muri iri rushanwa, kuko abakobwa bahatanye barashoboye. 

    Ati 'Abakobwa bose tuzahatana barashoboye icyo nsaba abanyarwanda ni ukunshyigikira mu buryo bw'imbuga nkoranyambaga bagakurikirana igikorwa kuko mu bumenyi maze kugira mu marushanwa mpuzamahanga gushyigikirwa bigira umumaro kandi abanyarwanda turi hasi cyane kuri iki cyiciro bituma bamwe banabiburiramo amahirwe. Ibindi ni ingeno ry’Imana icyo nijeje abanyarwanda ni ukubahagararira neza.'

    Miss Cosmo World ni irushanwa ryashinzwe na Miss Carrie Lee ukomoka Muri Malaysia usanzwe ufite ikamba rya Miss Cosmo Chinese 2004. Rigamije gushyigikira no guteza imbere umwana w'umukobwa wese uryitabiriye.

    Ni ku nshuro ya Gatandatu rigiye kuba. Umukobwa uzaba Miss Cosmo World azasimbura umunya-Philippines umaze umwaka yambaye iri kamba.

    Mu guhitamo abakobwa bemerewe guhatana muri iri rushanwa, hagendewe ku bwiza, ubwenge n'uburyo umukobwa agaragara.

    Ndekwe Paulette yatsindiye guserukira u Rwanda muri Miss Cosmo World 2023

    Ndekwe yasabye gushyigikirwa muri iri rushanwa azahuriramo n'abandi bakobwa


    Ndekwe yijeje Abanyarwanda kuzitwara neza muri irushanwa rizabera muri Malaysia


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136155/ndekwe-paulette-agiye-guserukira-u-rwanda-muri-miss-cosmo-world-136155.html

  • Bazahagarara nka Arsenal! Ada agiye gufata am… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 05 ugushyingo 2023, umuhanzikazi ADA araza gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo ze 4 zigize umuzingo wa Gatatu ndetse agasubiramo zimwe mu ndirimbo ze zo mu bihe bitambutse.

    Nk’uko Isi turimo isaba guhanga udushya, ifoto iteguza ibi birori byo gufata amajwi n’amashusho (Live recording) igaragaza abantu 11 bose bazafasha ADA bapanze mu buryo ikipe ipangwa ndetse n’umutoza mukuru ADA.

    Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Manager wa ADA, Sam akaba ari n’umugabo we yasobanuye ko ibi birori bizaba ari akataraboneka anahishura indirimbo bazafata amajwi.

    Sam yagize ati “Iyi live recording niy’indirimbo 4 zibanziriza izindi zizaba zigize umuzingo wa gatatu w’umuririmbyi Ada. Gusa muri iri fatamajwi n’amashusho, hazavugururwa na zimwe mu ndirimbo zo muri album ya mbere harimo iyitwa *Witinya* ifatwa nk’imwe mu ndirimbo zubahiriza ikirere cy’Umwuka wera.”

    Uretse kuba kandi bagiye gufata amajwi y’izo ndirimbo enye, ADA n’umuryango we bari mu byishimo byinshi byo kwibaruka nk’uko Sam yabitwemereye agahishura n’amazina bise umwana wabo.  

    Sam yemeje ayo makuru ati “Nibyo Ada amaze amezi 5 yibarutse umwana wa kabiri twamwise Umwiza Anayah Joanna. Umwana ameze neza cyane turashima Imana.”

    Agaruka ku muziki we, Sam yahishuye ko impamvu Ada atari aherutse gusohora indirimbo nshya ari uko yari arwaye bihurirana n’uko kandi yari aherutse kwibaruka. Ibyo byose byatumye atabasha gukomeza gukora umuziki ku muvuduko wo hejuru.

    Yagize ati “Nibyo Ada ntiyari aherutse gusohora indirimbo nshya bitewe nuko yamaze iminsi arwaye ndetse yakira agasanga akazi kenshi kamutegereje bityo kubona umwanya uhagije wo gukora indirimbo mu buryo bwiza bikamugora, wibuke ko nk’umugore aba afite izindi nshingano z’urugo. Ndetse zimwe muri izi ndirimbo agiye gukora zari zimaze imyaka irenga 2 ziri muri studio ariko akabura umwanya wo kuzisoza.”

    Agaruka kuri iki gitaramo kizafatirwamo amashusho, Sam yatangaje ko impamvu bahisemo kumenyekanisha igitaramo cyabo bakoresheje uburyo bwo gupanga abaririmbyi nk’ikipe y’umupira w’amaguru, yavuze ko ikigambiriwe ari ugushyira hamwe nk’ikipe kugira ngo bakore ibidasanzwe.

    Yabisonuye ati “Igitaramo cyose kigomba kuba gifite umwihariko wacyo, cyane cyane iyo giteguwe n’inararibonye. Kuba Poster yacyo ikoze muri buriya buryo bwa line up z’abakinnyi ni urugero rwiza rwo kugaragaza Teamwork aribyo gukorera hamwe, abantu buzuzanya,ahubwo si 11 nk’uko ubivuze ni 12 na Ada arimo bakaba buzuye umubare w’abigishwa ba Yesu.”

    Nyuma yo gusobanura impamvu, Manager wa Ada twamubajije impamvu bahisemo kubahagarika nk’ikipe y’umupira w’amaguru aho kubahagarika ku murongo umwe ko n’ubundi bakomeza kuzuza inshingano zabo nk’uko byari biteganyijwe hanyuma avuga ko buri wese agomba kuba ari mu mwanya we akamenya inshingano afite mu ikipe kugira ngo bakorere hamwe.

    Yagize ati “Nuko wenda bamwe muri bo badasanzwe bazwi cyane, ariko buriya mu izamu na ba myugariro hari abacuranzi hagati mu kibuga n’imbere hakaba abaririmbyi bazwi nkaba backing vocalist byumvikana nyine ko baba bunganira umu Lead. Indi mpamvu wenda navuga yarigenderewe ni ugukuraho karande yo kutamenyekana kwa hafi y’abacuranzi nabo baririmbyi aho usanga niyo bagiye kubafata amashusho bafotora ibiganza cyangwa ibirenge gusa. Njye mbifata nk’akarengane.”

    Ibi birori byo bizaba kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Ugushyingo 2023 muri Nazareni Church i Rubavu.

    ADA agiye gufata amashusho y’indirimbo 4 zibanziriza izindi zizaba zigize umuzingo wa Gatatu


    Ada yari amaze iminsi adakora umuziki cyane kubera uburwayi ndetse no kubyara


    Ubusanzwe Ada akunda umupira w’amaguru akaba ariyo mpamvu byamworoheye gukora ikipe y’abazamufasha

    Bapanze nk’ikipe y’umupira w’amaguru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136161/bazahagarara-nka-arsenal-ada-agiye-gufata-amajwi-namashusho-yindirimbo-4-136161.html