Blog

  • Wowe umukundira iki? Niba uri mu munyega w’urukundo, dore ibibazo ukwiye kwibaza ukamenya niba umukunzi wawe umukunda urukundo nyakuri rudashingiye ku mafaranga, imiterere cyangwase buri kimwe cyose  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba uri mu munyega w'urukundo, dore ibibazo ukwiye kwibaza ukamenya niba ukunda umukunzi we nyakuri ntacyo ushingiyeho.

    . Niba umukunzi wawe umukunda kuko agusokana, akaguha buri kimwe cyose, ukamukundira ko arekura amafaranga? Menyako utamukunda ahubwo ukunda amafaranga ye gusa.

    . Ese umukunzi wawe umukunda kuko afite imiterere myiza(ateye nk'igisabo), afite umubiri wubakitse neza(yubatse umubiri)? Ubwo ntarukundo nyakuri umukunda ahubwo wikundira imiterere ye gusa.

    . Niba ukunda umuntu kuko ubona agukunda cyane, nawe agahitamo kumukunda kuko ubona akwitaho cyane. Menya ko ntarukundo nyakuri umufitiye ahubwo wamugiriye impuhwe.

    . Ese umukunda kuko ubo yigirira umutima mwiza, afasha buri umwe wese? Niba aribyo umukundira, menya ko nta rukundo nyakuri umukunda ahubwo wikundira umutima we gusa.

    . Niba ujya wibaza icyo ukundira umukunzi wawe ukacyibura, ubwo fatiraho kuko urukundo nyakuri ntacyo rushingiraho.

    Source : https://yegob.rw/wowe-umukundira-iki-niba-uri-mu-munyega-wurukundo-dore-ibibazo-ukwiye-kwibaza-ukamenya-niba-umukunzi-wawe-umukunda-urukundo-nyakuri-rudashingiye-ku-mafaranga-imiterere-cyangwase-buri-kimwe-cyose/

  • Dore ibintu bishobora gutuma utandukana n’umukunzi wawe mukangana urunuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore ibintu bishobora gutuma utandukana n'umukunzi wawe mukangana urunuka.

    Hari ibintu byinshi bituma abakundana batandukana ndetse usanga ibyinshi byaturutse hagati yabo, bimwe muri ibyo bintu ni ibi.

    1. Kudahana umwanya: iyo ukundana n'umuntu ariko ntumuhe umwanya uhagije, ageraho akakurambirwa akumva ko utakimwitaho.

    2. Gucana inyuma: birumvikana cyane ko iyo umukunzi agufashe umuca inyuma ntakindi kimuza mu mutwe uretse gutandukana nawe.

    3. Kubeshyana : iyo urukundo rwanyu murwubakiye ku kinyoma, byakwanga byakunda rimwe ukuri kuzajya hanze bitume mutandukana.

    4. Inshuti mbi : hari ubwo muba mufite inshuti nazo ubwazo zikajya zishaka uko zibatandukanya kugeza mutanye.

    5. Amagambo : hari abantu bumva amabwire ku buryo umuntu aza akavuga nabi umukunzi wawe, nawe ukabyemera bikaba byatuma batandukana.

    6. Imiryango : hari imiryango iba itifuza umusore cyangwa umukobwa wazanywe n'abana babo

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-bishobora-gutuma-utandukana-numukunzi-wawe-mukangana-urunuka/

  • Yego nibarutse! Rumaga nyuma y’igisigo yakora… – #rwanda #RwOT

    Iki gisigo kizajyana n’igitabo cyacyo cyubakiwe ku nkuru mpamo (itari iy’abakigaragaramo bose). Rumaga avuga ko 'Rudahinyuka' ari igihangano kivuga ku rukundo mpamo hagati y'abakundana by'ukuri, rurangirira ku mubano w'akaramata ushinze imizi ku nzibutso uba waragiranye n'uwo wagize amahitamo.

    Uyu musizi agereranya iki gisigo cy'iminota 7 n'isegonda 1 no kwibaruka ubuheta bwe kuri album ye ya kabiri yatangiye gutegura izaba igizwe n'ibisigo umunani.

    Rumaga yabwiye InyaRwanda ko ariya mafoto yacicikanye agaragaza Bahali Ruth ameze nk'ukuriwe, yatumye benshi batekereza ko yibarutse umwana, ariko ko mu bijyanye n'inganzo abigereranya no kubyarana iki gisigo na Bahali Ruth.

    Uyu musizi avuga ko mu bihe bitandukanye yumvikanishije ko ibisigo bye abifata nko kwibaruka nubwo byo bitavukira mu gihe cy'amezi icyenda nk'ay'umwana w'umuntu, kuko byo bishobora no kuvuka no mu gihe kitarenze iminsi 10.

    Yavuze ati 'Abantu numvise bavuga ngo nibarutse, ariko ntabwo ari benshi bambajije ngo nibarutse iki! Ni kenshi nagiye mbibabwira ko ibisigo byanjye mbifata nk’abana, kuko nabyo ndabigendera nkabisama nkabitwita mu gihe runaka nkabibyara.'

    'Aho bitandukanira n'abana b'umubiri ni uko byo bitarindira amezi 9 ahubwo n'iminsi 10 cyaba kivutse. Rero iki 'Rudahinyuka' ni kimwe mu byo nabyaranye na Bahali.'

    Rumaga avuga ko iki gisigo kiri mu bigize Album ye ya kabiri y'ibisigo izaba iriho ibisigo umunani. Agiye gushyira hanze iyi album nyuma yo kumurika album ye ya mbere yise 'Mawe' iriho ibisigo yagiye ahimba ashingiye ku nkuru z'abantu baganiriye, ibyo yagiye atekereza n'ibyamukoze ku mutima.

    'Mawe' avuga ko yabaye nziza bigizweho uruhare na Producer Element wo muri 1:55 am wamukoreye igisigo 'Nzoga' yakoranye na Sekuru.

    Hari igisigo nka ‘Mazi ya Nyanja’ cyakunzwe cyane, ahanini biturutse ku butumwa burimo no kuba yaragikoranye na Alyn Sano wamushyigikiye cyane. Hari kandi ‘Umugore si umuntu’, igisigo kivuga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

    Muri rusange, album ye iriho ibisigo 10 nka “Mawe”, Narakubabariye” ari kumwe na Bruce Melodie, “Kibobo” na Juno Kizigenza, “Umwana araryoha” yakoranye na Riderman na Peace Jolis, “Mazi ya nyanja” na Alyn Sano, “Inyana y'inyange imara agahinda”;

    “Intango y'ubumwe” ari kumwe na Buravan, Bull dogg na Mr. Kagame, “Ivanjiri II” yakoranye na Alpha Rwirangira, “Intambara y'ibinyobwa” ari kumwe na Rusine na Rukizangabo ndetse na “Komera mukobwa”.

    Uretse kuvuga ibisigo, Rumaga asanzwe ari mu banditsi b'indirimbo batajya bavugwa nyamara nabo bararambitse ibiganza ku ndirimbo zikomeye hanze aha.

    Amaze kwigarurira imitima y'abatari bake kubera ubuhanga buhanitse n'impano idasanzwe agaragaza, haba mu biganiro bye muganira ndetse no mu bihangano bye 'Ibisigo' aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi kiboneye mu buryo bwa gihanga, bwo kuvuga amateka no kurema inkuru mu byo avuga.

    Ubusizi ni inganzo isa nk'iyari imaze kugenda biguru ntege yewe hafi yo kwibagirana, kubera umubare nkene w'ababukora mu gihe buzwi nk’umubyeyi  w’izindi nganzo.

    Gusa biragaragara ko bushyigikiwe abakizamuka bagashyigikirwa, urukundo n'ubwitange babufitemo bwatuma abantu bongera kuryoherwa n’iyi nganzo nk’uko byahoze.


    Rumaga yashyize ahagaragara amashusho y'igisigo yise 'Rudahinyuka' yakoranye na Bahali Ruth 

    'Rudahinyuka' yabaye igisigo cya kabiri Rumaga abyaranye na Bahali Ruth nyuma ya 'Ayabasore' cyamamaye cyane 

    Rumaga avuga ko amafoto yacicikanye yatumye abantu batekereza ko yibarutse, ariko ntawamubajije icyo yibarutse 


    Rumaga yatangaje ko igisigo ‘Rudahinyuka’ kizavamo igitabo


    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'IGISIGO 'RUDAHINYUKA' CYA BAHALI RUTH NA RUMAGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136208/yego-nibarutse-rumaga-nyuma-yigisigo-yakoranye-na-bahali-ruth-kizavamo-igitabo-video-136208.html

  • Aho yabereyeho yamariye iki Abantu? Icyo Ruta… – #rwanda #RwOT

    Muganga Rutangarwamaboko yasobanuye ko agasozi kabaga gafite Nyampinga kabaga kazwi. Agasozi kamenyekanaga kitiriwe uwo nyampinga. Ni nayo mpamvu bavuga ko nta gasozi katagira impinga. Umuntu agaragazwa n'ibikorwa bye n'imico ye.Bityo akaba asanga imiryango ariyo ikwiriye gutoza uburere, umuco no kubatoza kuba abanyabwenge.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com ,Muganga Rutangwarwamaboko, Umushakashatsi akaba n'Umuyobozi mukuru w'ikigo nyarwanda cy'ubuzima bushingiye ku muco yasobanuye uburyo bwiza bwakoreshwa mu gushaka Nyampinga. Ati:'Ahubwo se byari ngombwa ko irushanwa rya Miss Rwanda ribaho? Aho yabereyeho yamariye iki Abantu? '

    Agaruka ku irushanwa rya Miss Rwanda , yagize ati:'Umuntu wagize icyo ahanga abandi batahanze, umukobwa ufite umuco watojwe. Uwo niwe Nyampinga. Murashaka abaza bambaye ubusa bimaringa, bahena bimurika? Nyampinga yakabaye yakoze ubuvumbuzi budasanzwe wenda turebye muri za Kaminuza, ariye ibyo kurya by'umwimerere uzasanga uruhu rwe n'indeshyo ari uruhehemure.'

    Muganga Rutangarwamaboko yasabye Abanyarwanda kugaruka ku mbuto nkuru z’u Rwanda( Amasaka, Uburo, Isogi, n’inzuzi)

    Yagaragaje umuti wavugutirwa ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu Rwanda

    Ku itariki 09 Ukwakira 2023 Muganga Rutagarwamaboko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi,Dr Ildephonse Musafiri baganira ku mushinga mugari wo kugarura imbuto nkuru z'u Rwanda n'ibiti n'imiti bya Gihanga. Yabwiye Inyarwanda koi zo mbuto ariUburo,Amasaka, Isogi n’Inzuzi.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byemeje amasezerano yitiriwe Malabo yemejwe n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe mu 2014.

    Muri ayo masezerano abayobozi biyemeje kongera ingengo y'imari igenerwa ubuhinzi ikagera nibura kuri 10% by'ingengo y'imari y'ibihugu.

    U Rwanda ruragerageza, nubwo ingengo y'imari ishorwa mu buhinzi itaragera ku 10%. Mu bihe bishize yari igeze hafi 8%.

    Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ivuga ko Ingengo y'Imari y'u Rwanda ya 2022/2023 irenga Miliyari 4,658Frw harimo amafaranga yagenewe kwihutisha iterambere ry'ubukungu budaheza, cyane cyane mu kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.

    Dr Musafiri yavuze ko kugeza ubu inguzanyo ishyirwa mu buhinzi iri kuri 5%. Ibintu bituma abahinzi babura igishoro gihagije kugira ngo babashe gukora ubuhinzi bwabo.

    Ati 'Inguzanyo ijya mu buhinzi yagwingiriye munsi ya 5%. Nta muntu ugishaka gutanga amafaranga mu bahinzi-borozi kandi ni urwego rutunze abanyarwanda benshi.'

    'Ubu rero turashaka nka Leta twerekane ko inguzanyo mu buhinzi ishoboka, twazanye inguzanyo ihendutse ya 8%, kugira ngo nitubona bikunda na ya mabanki yandi baduherekeze.'

    Yavuze ko u Rwanda ruramutse rushyize ingengo y'imari mu buhinzi, byafasha mu kongera umusaruro no gutuma Abanyarwanda bose bihaza mu biribwa.

    Ati 'Turizera ko ubundi abakire b'ejo bundi bazava mu buhinzi, impamvu nyamukuru ituma bizashoboka ni uko n'urubyiruko rwize rwabijemo.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo dusaba cyongerwaho ku ruhande rwa leta, ni ya mashuri […] turifuza ko muri aya mashuri y'ubumenyi ngiro hajyamo n'amashami y'ubuhinzi.'

    Dr Musafiri avuga ko mu gihe haba hongewe ingengo y'imari ishyirwa mu buhinzi nta rundi rwitwazo inzego zishinzwe uru rwego zazongera kugira.

    Ati 'Nka Leta twafata umugambi wo gushyira amafaranga menshi mu buhinzi kuko niho abaturage bari, niho Abanyarwanda bari […] muduhe 10%, ibisigaye mubitubaze.'

    Imibare y'ibarura ry'abaturage n'imiturire rya Gatanu yerekana ko Abanyarwanda benshi bakora ubuhinzi ku rugero rwa 53,4%.

    Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wahaye inkunga Guverinoma y'u Rwanda, ifite agaciro ka miliyoni €11 [asaga miliyari 14 Frw] izifashishwa mu guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa mu Banyarwanda n'imirire mibi.

    Ibi byatangajwe ku wa Kabiri ku ya 31 Ukwakira 2023, mu muhango wabereye i Kigali, ubwo izi mpande zombi zashyiraga umukono ku masezerano y'ubufatanye. Hahise hatagizwa ku mugaragaro gahunda ya 'Kungahara' izashorwamo iyi nkunga, aho izahuriza hamwe indi mishinga 14 izafasha mu guhangana n'ibi bibazo.

    Raporo ku bushakashatsi rusange ku birebana no kwihaza mu biribwa no ku mirire [CFSVA] yo mu 2021 igaragaza ko 20.6% by'Abanyarwanda batabona ibiryo bihagije. Abagera kuri 18.8% byabo bahura n'ikibazo cyo kutihaza mu birirwa mu buryo bworoheje, mu gihe 1.8% bahura n'iki kibazo mu buryo bukabije.

    Ibi bigaragaza ubwiyongere bw'iki kibazo kuko raporo nk'iyi yo mu 2018 yagaragaje ko abaturage bo mu Rwanda 18.7% aribo bahuraga n'ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.

    Iyi Raporo yo mu 2021 kandi igaragaza ko mu Rwanda, Intara y'Uburengerazuba ariyo ihura n'ikibazo kurusha izindi, ku kigero cya 35.3%, mu gihe mu Mujyi wa Kigali iki kibazo kiri kuri 5%.

    Igaragaza kandi ko mu ngo zo mu Rwanda zibarizwamo abana benshi n'izikuriwe n'abagore ndetse n'ingo zo mu byaro arizo ziba zifite ibyago byinshi byo guhura n'ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.

    Iyi gahunda izamara imyaka ine, izakorerwa mu turere 20 two mu Ntara zose z'igihugu, aho izibanda cyane mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho, burambye kandi budaheza no kurwana n'ikibazo cy'igwingira mu bana.

    Muganga Rutangarwamaboko asanga buri rugo rubaye rufite amasaka y'igikoma, umutsima byagorana kubona abana bagwingira kuko igikoma cya rutuku gikungahaye ku ntungamubiri.

    Ati:'Twarezwe n'igikoma cy'amasaka kandi ntabwo twarwaye bwaki. Abantu bafite ibyo kurya ariko bidahura n'ibyo dukeneye. Abana bakwiriye kunywa igikoma cy'amasaka nibura igikombe kimwe buri gitondo'.

    Avuga ko amasaka afite akamaro mu mibereho y'abanyarwanda kuko n’ubundi afasha ababyeyi kugira amashereka. Ati:'Rwose umwana wawe abonye igikoma cy'amasaka buri gitondo ntabwo twabona abana bagwingira. Mwibuke ko izi mbuto zacu zinagira uruhare mu mitekerereze ya muntu. Ntabwo warya umutsima w'amasaka, isogi, intagarasoryo ngo ugire ikibazo cy'imirire.'

    Arategura umunsi w'Akadogo aho abazitabira bazakumbuzwa imigenzo, imihango yo hambere irimo kubandwa no guterekera.

    Muganga Rutangarwamabo kandi yabwiye InyaRwanda ko ku itariki 10 Ugushyingo 2023 mu kigo Nyarwanda cy'Ubuzima bushingiye ku muco hateganyijwe kubera umunsi w'Akadogo.

    Yasobanuye ko rero hazaba hari abahanga mu mateka y'u Rwanda, Abashakashatsi, abasaza babayeho mu gihe cy'Ubwami dore ko banabanzwe ndetse bazasangiza abazitabira akamaro ko kubandwa.

    Ati:'Umuntu wese ushaka kubandwa azaze ahawe ikaze. Ukeneye gusobanuza ikintu cyose nawe ahawe umwanya kuko tugomba kubaho ubuzima bushingiye ku muco'.

    Imibare yerekanaga ko abantu barenga Miliyoni 19 bakurikiraniraga hafi ibikorwa bya Miss Rwanda, kuva itangiye, isoje na nyuma y'ihigana. Ubu, hashize umwaka n'amezi atanu, iyari Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco [Yahindutse Minisiteri y'Urubyiruko] itangaje ko ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda.

    Ubwo yatangiza ku mugaragaro icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima yabajijwe ku irengero rya Miss Rwanda n'icyizere yatanga ku kuba haboneka undi mukobwa uzasimbura Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2020.

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko hagomba kuganirwa ku kuba Miss Rwanda yakongera kuba. Ati “Ni ikintu tugomba kuganiraho. Duhe umwanya kuba ukizanye aha tuzongera tukiganireho n’izindi nzego. Ariko ubwo nk’uko nari nabihereyeho ni ikibazo gikomeye tugomba guha umwanya wo kongera gusesengura…”

    REBA IKIGANIRO NA MUGANGA RUTANGARWAMABOKO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136213/aho-yabereyeho-yamariye-iki-abantu-icyo-rutangarwamaboko-avuga-ku-irushanwa-rya-miss-rwand-136213.html

  • Live Story of the Capture of the city of Goma by M23 #Rwanda #RwOT

     

    In the beautiful city of Goma, located in the eastern part of the Democratic Republic of Congo, there is an air of tension that lingered over its streets. The city had long been a hotbed of political unrest and armed conflict, and its people had grown weary from living in fear. The M23 rebels, a notorious insurgent group, had been steadily gaining power and influence in the region, causing great concern for the local population.

    The M23 rebels were known for their fierce determination and military prowess. Led by a charismatic and cunning general, they had been fighting against the government forces for years, testing the limits of the people’s resilience. Their ultimate goal was to take control of Goma, a strategic city close to the border of Rwanda, and establish their own rule.

    As the rebels advanced towards Goma, panic spread through the city like wildfire. People hurriedly packed their belongings, seeking safety wherever they could find it. The streets that were once filled with the lively chatter of market vendors and children playing had been replaced with an eerie silence. Fearful whispers echoed through the air, as families huddled together in search of solace.

    In the midst of this turmoil, a young woman named Amina emerged as a beacon of hope. She was a nurse at Goma’s central hospital, and her compassionate soul couldn’t bear to see her city succumb to violence and chaos. Determined to make a difference, she rallied fellow healthcare workers, forming a team of dedicated individuals ready to serve and protect their community.

    Using her knowledge of the city’s underground tunnels, Amina devised a plan to transport injured civilians and medical supplies safely out of harm’s way. She believed that by preserving lives, even in the midst of conflict, she could send a powerful message of resilience and compassion to those seeking power through violence.

    As the M23 rebels closed in on Goma, chaos erupted. Bullets whizzed through the air, shaking the foundations of the city. In this dire situation, Amina and her team bravely set out to rescue those trapped in the crossfire. Hospital beds became makeshift stretchers, and medical supplies were meticulously loaded onto trucks, with each life being treated as precious.

    For days and nights, Amina and her team worked tirelessly, navigating the city’s dangerous streets, and dodging the rebels’ advances. They formed secret alliances with local leaders and sympathetic soldiers, ensuring the smooth evacuation of as many innocent civilians as possible. Together, their united efforts epitomized the strength and resilience of the people of Goma.

    The battle for Goma raged on, but amidst the chaos and destruction, hope began to flicker. The repeated acts of compassion and bravery from Amina and her team touched the hearts of the rebels, exposing the futility of their actions. Moved by the selflessness shown in the face of adversity, the rebels began to question their own motives.

    In a surprising turn of events, the M23 rebels, deeply impacted by the humanity displayed by Amina and the people she had saved, made a unanimous decision. They withdrew from Goma, realizing that power was not found in the barrel of a gun, but in the ability to heal and care for one another. In that moment, the city’s streets were filled not with violence, but with tears of relief and the sound of jubilant cheers.

    The story of Goma, forever etched in the annals of time, served as a beacon of hope for other war-torn regions. Amina’s unwavering compassion had proved that even in the darkest hours, the power of kindness and unity could overcome the clutches of hatred and conflict.

    And so, the city of Goma began to rebuild itself, rising from the ashes as a testament to the strength of the human spirit. Amina, forever hailed as the city’s hero, continued to inspire future generations, reminding them that even in the face of adversity, love and compassion could triumph.

  • Rwatubyaye Abdul yavuze ku byo gutandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko nk’umukinnyi aba afite amakipe menshi amwifuza ariko na none ibyo gusaba gutandukana n’iyi kipe atari byo ari ibihuha.

    Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambuga hamaze iminsi inkuru zivuga ko uyu mukinnyi yamaze gusaba gutandukana na Rayon Sports muri Mutarama 2024 kuko afite andi makipe amwifuza ashaka kwerekezamo.

    Mu kiganiro cy’umwihariko Rwatubyaye Abdul yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Rwatubyaye yavuze ko nk’umukinnyi aba afite amakipe menshi amwifuza ariko na none atigeze asaba kuba yatandukana na Rayon Sports kuko ari ikipe yubaha yatumye izina rye rizamuka.

    Ati 'ibihuha bibaho ariko rimwe na rimwe urebye nk’uko ndi muri Rayon Sports, ni ikipe ituma ugaragara cyane ukaba wabona andi makipe akwifuza, si ukuvuga ko nasabye gutandukana na yo, ngo nasabye ko nagenda, Rayon Sports ni ikipe yampaye amahirwe yo kujya hanze ntabwo ndi umuntu wo kuvuga ngo nabasezeraho cyangwa ngo mbabwire ngo nagenda, yego isaha n’isaha nagenda kuko namaze kwigaragaza kuko n’amakipe arahari, ntabwo ari ukuvuga ko navuze ko nshaka kugenda cyangwa ibindi bihuha biri inyuma, urebye ni ibihuha biba bihari.'

    Rwatubyaye Abdul ku ngingo yo kuba hari amakipe yakwerekezamo muri Mutarama 2023, yagize ati 'Amakipe aba ahari ariko haba hakwiye kwicara umuntu akareba aho kwerekeza heza ariko icyo nakubwira njyewe ndacyari muri Rayon Sports kugeza ubu.'

    Rwatubyaye Abdul ni inshuro ya kabiri yari agarutse muri Rayon Sports, yayikiniye imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi yavuyemo muri Kanama 2023 ari nabwo yagarukaga muri Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul yavuze ko atigeze asaba gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yavuze-ku-byo-gutandukana-na-rayon-sports

  • Laetitia Mulumba yisunze Aim Uwimana bakoran… – #rwanda #RwOT

    Laetitia Mulumba aganira na InyaRwanda.com, yavuze ko iyi ndirimbo “Mu Bwiza” bayikoze hafi umwaka ushize mu buryo bw’amashusho kuko bayikoze mu kwezi kwa Werurwe. Gusa ariko avuga ko nawe ubwe igitekerezo cyo kuyikora atazi ukuntu cyaje. 

    Yagize ati: “Nari mu rugo bisanzwe ndi gukora ibintu bisanzwe nuko numva indirimbo injemo ndayiririmba, hanyuma Producer (ariwe mugabo wanjye) yari hirya yanjye gato arambaza ngo ‘iyo ndirimbo ni iyande?’;

    Ndamubwira ngo ‘ni iyanjye ije nonaha’. Maze aranseka ahita ambwira ngo ‘ongera uyisubiremo’, nuko nyisubiramo arambwira ngo ‘ejo tuzayifatira amajwi tuyibike’. Ni uko turayibika kugeza twongeye kuyigarukaho”.

    Avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba yarakoranye n’umuramyi nka Aime Uwimana u Rwanda rwose rwubaha. Ati: “Bisobanuye ikintu kinini kuba umukozi w’Imana nka Aimé yarahaye agaciro ubusabe bwanjye atitaye k’uwo ariwe;

    Atitaye ku buto bwanjye, sinabona izina mbyita. Icyo navuga cyo Uwiteka ajye amuha umugisha mwinshi kuko ni umuntu ufite umutima wagutse ku buryo bw’igitangaza. Rero byarandenze ni bikuru biranduta cyane”.

    Avuga ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo “Mu Bwiza”, ari ukwibutsa abizera kongera gutekereza ku ijuru. Ati: “Ubutumwa burimo ni ukubwira abizera ko dukwiye kongera gutekereza cyane iby’ijuru kuko dusa nk’abari kwibagirwa impamvu y’uru rugendo rw’agakiza”.

    Uyu muhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo “Kwizera”, akomeza avuga ko ahishiye abakunzi be ibintu byinshi, akaba azajya abibaha buri uko Uwiteka Imana izajya ibimushoboza.

    Laetitia Mulumba ni umugore w’umu Producer w’icyamamare cyane muri Gospel witwa John Mulumba benshi bazi nka Bill Gates ari nawe wakoze iyi ndirimbo ‘Mu Bwiza’ mu buryo bw’amajwi binyuze muri studio ye Gates Sound anakora amashusho yayo afatanyije na BJC Official.


    Laetitia yisunze Aime Uwimana bakorana indirimbo


    Uwimana Aime ni umwe mu baramyi bakomeye u Rwanda rufite


    Laetitia akorera umurimo wo kuramya Imana mu gihugu cy’u Bufaransa


    Laetitia Mulumba azwi cyane mu ndirimbo “Kwizera”

    Reba amashusho y’indirimbo ‘Mu Bwiza’ ya Laetitia Mulumba na Aime Uwimana


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136162/leatitia-mulumba-yisunze-aime-uwimana-bakorana-indirimbo-mu-bwiza-video-136162.html

  • Yasubiye muri Restaurant! Aho Alyn Sano yak… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, mu kiganiro cyabereye kuri Grande Ubumwe Hotel cyatangije ku mugaragaro icyiciro cya Gatatu cy'amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi azagera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali.

    Ati 'Twebwe bishobora kuba byagusaba imyaka itanu kugirango njye kuba Alyn Sano muri kubona hano ariko abahanzi baciye muri ArtRwanda-Ubuhanzi bishobora kugusaba umwaka umwe kugirango ujye kuba Alyn Sano ubona hano.'

    Uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Fake Gee' yavuze ko yatangiye umuziki nta rubuga rwo kugaragarizaho impano rwari ruriho, bityo ko ari amahirwe adasanzwe ku bahanzi bari gutangira umuziki muri iki gihe kuko bafite urubuga rwa ArtRwanda-Ubuhanzi.

    Yavuze ko yatangiye umuziki aririmba indirimbo zubakiye ku muziki wa Jazz muri 'Restaurant' z'abasirimu, ariko igihe cyarageze atakaza aka kazi kubera ko bafunze.

    Alyn Sano avuga ko impano yakomeje kumukirita yumva igihe kigeze kugirango ashyire hanze indirimbo ye ya mbere.

    Byatumye asubira kuri 'Restaurant' zinyuranye yaririmbyemo ndetse na Hoteli yagiye ataramiramo abakiriya, abasaba ko bamuha amafaranga akabasha gutangira umuziki.

    Yavuze ati '…Nkagenda nkomanga kuri buri restaurant na Hotel nkababwira ngo mwiriwe nitwa Alyn Sano mwampaye akazi bakanga cyangwa bakemera, niho nakusanyirije amafaranga yo gukora indirimbo yanjye.

    Uyu mukobwa ashishikariza buri wese ukiri muto ufite inzozi zo gukora umuziki, kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n'urubuga nka ArtRwanda-Ubuhanzi n'ibindi.

    Alyn Sano yavuze ko ibibazo yaciyemo atangira umuziki atari byo undi muhanzi azacamo, ariko 'nta hantu na hamwe habura ibibazo'. Yabwiye kandi abahanzi gushikama ku mpano yabo, kandi bagakora uko bashoboye bakayikuza. Uyu mukobwa avuga ko ubuhanzi bwongera ubukungu bw'Igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Yasabye ko kubakwa kw’ibikorwa remezo byorohereza abahanzi mu bijyanye n'akazi kabo ka buri munsi. Kuri we avuga ko umuziki ari akazi nk'akandi kandi kagafasha uwagakoze neza

    Alyn Sano avuga ko imyumvire ababyeyi bafite ku mukobwa ukora umuziki ikwiye guhinduka, kuko ari umurimo mwiza kandi utunze benshi.

    Umuyobozi w’Agateganyo wa Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo asobanura ko batangiza aya marushanwa bubakiye ku ntego yo gushakisha impano z'abakiri bato zikagaragara ariko zigaterwa ingabo mu bitugu kugirango zizamuke kandi zibyare imirimo.

    Yavuze ko ingero ari nyinshi z'abamaze kunyura muri uru rugendo biteje imbere kandi batanga akazi ku bandi. Abahanzi nka Bukuru Christiane, Michael Makembe, benshi mu bakina muri filime 'Ejo Si Kera' ni umusaruro wa ArtRwanda-Ubuhanzi.

    Hamaze gushingwa ibigo 39 byashinzwe 'abanyuze muri iyi gahunda, ku buryo imibare igaragaza ko agaciro k'ibikorwa by'abanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi kageze kuri Miliyoni 150 Frw.

    Jackson Vugayabagabo yavuze ko kuri iyi nshuro ya Gatatu iri rushanwa rigiye kuba bongeyemo ibyiciro bitatu, bigera ku icyenda harimo: Kwandika no gutunganya filime; Gufotora, Ubugeni bwifashishije Ikoranabuhanga, Ikinamico n’Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

    Mu busanzwe abanyempano bahatanaga mu byiciro bitandatu gusa aribyo: Ubugeni, Indirimbo n'Imbyino, Imideli, Ikinamico n'Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n'Ubuvanganzo.

    Akomeza ati 'Turishimira uru rugendo twakoze, hari byinshi twize. Birumvikana muri bikeya mvuze mu byo twagezeho, aha nababwira ko tumaze kugera ku bahanzi 138 banyuze muri aya marushanwa bagatsinda […] Birumvikana iyo bamaze gushakishwa impano zabo zikaragaragara bahabwa amahugurwa, bahuzwa n'abafite inararibonye kugirango babafashe kuzamura impano z'abo.'

    Icyiciro cya Gatatu cy’iri rushanwa, kizatangira tariki 15-17 Ugushyingo 2023 mu Karere ka Huye, ku wa 21-23 Ugushyingo ijonjora rizabera Kayonza, ku wa 28 Ugushyingo ijonjora rizabera Nyamasheke, ku wa 30 Ugushyingo kugeza tariki 1 Ukuboza 2023 ijonjora rizabera Rubavu, 4-5 Ukuboza ijonjora rizabera Musanze naho ku wa 7-9 Ukuboza ijonjora rizabera mu Mujyi wa Kigali.

    Umuhanzi winjira muri ArtRwanda-Ubuhanzi asabwa kuba ari hagati y'imyaka 18 na 30 y'amavuko, kandi yararangije amashuri yisumbuye. Umuhanzi cyangwa se ugaragaza impano ahitamo akarare ashaka kugaragarizamo impano ye.

    Jackson Vugayabagabo yavuze ko bifuza gukomeza kubaka ubushobozi bw'abahanzi bakizamuka n'abandi bakuru bamaze igihe mu kibuga ku buryo bakungurana ibitekerezo. 

    Alyn Sano yagaragaje ko gutangira umuziki ufite abagushyigikira bituma ugera ku nzozi zawe vuba 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘POWER’ YA  ALYN SANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136204/yasubiye-muri-restaurant-aho-alyn-sano-yakuye-amafaranga-yakozemo-indirimbo-ya-mbere-136204.html

  • Urutonde rw’abahanzikazi 10 baciye uduhigo ku… – #rwanda #RwOT

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze kumenyerwa cyane ko hakorwa intonde z’abahanzi n’abahanzikazi bakomeye bakurikije ibyiciro cyangwa abagiye baca uduhigo tunyuranye bagashyirwa ku rutonde. 

    Nk’uko ikinyamakuru Forbes Magazine gifatanije na Time Magazine hamwe na Barstools bisanzwe bikora izi ntonde, baherutse gushyira hanze abahanzi 10 bibitseho uduhigo twinshi. Kuri ubu basohoye urutonde rw’abahanzikazi 10 b’ibihe byose hagendewe ku duhigo baciye mu muziki.

    1. Mariah Carey

    Umuhanzikazi Mariah Carey yaje ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi beza bibitseho uduhigo twinshi.Uyu muhanzikazi akaba ariwe wenyine wabashije gucuruza album nyinshi kuva mu mwaka wi 1993 kugeza n’ubu. Umwihariko wa Mariah Carey akaba ari uko afite album yasohoye kera zikaba zikiri kugurwa cyane kugeza n’ubu, ndetse akaba anafite indirimbo yitwa ‘All I Want For Christmas’ ikunze gucuruza cyane mu mpera za buri mwaka nyuma y’imyaka 30 ikozwe.

    2.Whitney Houston

    Nyakwigendera Whitney Houston yaje ku mwanya wa  Kabiri mu bahanzikazi bafite uduhigo twinshi, kuko ariwe muhanzikazi wabashije guhabwa ibihembo byinshi kurusha abandi. Uyu muhanzikazi w’itabye Imana mu 2012 kandi yasize agahigo ko kuba yari afite ijwi ryiza ridasanzwe ryamufashije gucuruza kopi Miliyoni 200 za album ze ibintu bitarakorwa n’undi muhanzikazi uwo ariwe wese.

    3. Jojo

    Joanna Noelle Levesque wamamaye ku izina rya Jojo mu buhanzi yashyizwe ku mwanya wa Gatatu  mu bahanzikazi baciye uduhigo. Uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime yaciye agahigo ko kuba ariwe muhanzikazi wabashije gusohora album ya mbere ku myaka 14 y’amavuko mu mateka y’umuziki.

    4.Lady Gaga

    Umuhanzikazi Lady Gaga ari ku mwanya wa Kane mu bahanzikazi bibitseho uduhigo. Lady Gaga akaba ariwe muhanzikazi wa mbere mu njyana ya Pop wabashije gucuruza album ze ku mafaranga menshi.

    Uyu muhanzikazi kandi akaba ariwe wagiye atangaza benshi bitewe n’imyambarire ye akoresha ku rubyiniro yanatumye benshi bavuga ko aba mu muryango w’ibanga wa ‘Illuminati’. Ibi akaba ariwe muhanzikazi wa mbere wabikoze ku buryo ngo n’ababikora uyu munsi ariwe wabibabanjirijemo.

    5.Aretha Franklin

    Nyakwigendera Aretha Franklin uzwiho kuba ariwe watangije injyana ya R&B Soul mu wi 1965 ndetse akaba yarahawe akazina ka ‘Queen of Soul’ yaje ku mwanya wa Gatanu  mu bahanzikazi baciye uduhigo mu muziki. Aretha Franklin akaba yarasanzwe ari ku mwanya wa 9 mu bahanzi 100 beza b’ibihe byose ku rutonde rwakoze na Rolling Stone Magazine.

    6. Beyonce

     Icyamamarekazi Beyonce Knowles Carter cyaje ku mwanya wa  Gatandatu mu bahanzikazi 10 baciye uduhigo tudasanzwe. Uyu muhanzikazi wahawe akazina na ‘Queen Bey’ akaba ariwe wenyine umaze guca agahigo ko gutwara ibikombe byinshi akurikira Whitney Houston. 

    Yibitseho ibikombe 32 bya Grammy Awards mu gihe yabihatanye inshuro 88. Beyonce kandi akaba ariwe muhanzikazi winjije amafaranga menshi akuye mu bitaramo yakoze azenguruka Isi (World Tour). Uyu mwaka wa 2023 usize yinjije Miliyoni 560 z’Amadolari   yinjirije mu bitaramo bya ‘Renaissance World Tour’ yakoreye i Burayi no muri Amerika.

    7.Ashlee Simpson

    Ashley Nicolle Simpson wamamaye mu muziki ku izina rya Ashlee Simpson umuvandimwe w’icyamamarekazi Jessica Simpson niwe waje ku mwanya wa Karindwi  mu bahanzi 10 baciye uduhigo mu muziki. Ashlee Simpson akaba yaraciye agahigo ko kuba umuhanzikazi uzi gucuranga gitari neza kurusha abandi bakora injyana ya Pop na R&B.

    8.Tina Turner

    Tina Turner umuhanzikazi ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Rock n’ Roll niwe uri ku mwanya Munani  mu bahanzikazi 10 beza b’ibihe byose. Tina Turner uherutse kwitaba Imana, akaba ariwe waciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere wakoze injyana ya Rock n’ Roll bikamuhira ndetse ikamugira icyamamare.

    9. Adele

    Umuhanzikazi Adele ukomoka mu Bwongereza yaje ku mwanya wa 9 mu bahanzikazi 10 bibitseho uduhigo. Adele uzwiho kugira ijwi ryiza no kwandika indirimbo zikora ku mitima y’abenshi, niwe waciye agahigo ko kugira indirimbo zirebwa n’abantu benshi cyane mu gihe gitoya ndetse akanagurisha album ze ku mafaranga meshi. Adele kandi niwe uri ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi bakora ibitaramo bihenze cyane ku Mugabane w’u Burayi.

    10. Taylor Swift

    Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Taylor Swift, niwe usoza uru rutonde rw’abahanzikazi baciye uduhigo tunyuranye mu muziki. 

    Uyu muhanzikazi akaba ari uwa Kabiri mu mateka winjije amafaranga menshi binyuze mu bitaramo. Niwe gusa kandi wibitseho ibihembo 12 bya Grammy Awards byose akesha gukora amashusho meza y’indirimbo. Taylor Swift kandi umwaka wa 2023 umusigiye agahigo ko kwinjiza Miliyari 1 y’Amadolari akuye mu muziki gusa atifashishije ibindi bikorwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136206/urutonde-rwabahanzikazi-10-baciye-uduhigo-kurusha-abandi-ku-isi-amafoto-136206.html

  • Volleyball: Gisagara VC na RRA WVC zegukanye… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru nibwo muri BK Arena haberaga imikino ya Volleyball Play Offs aho amakipe ane ya mbere mu cyiciro cy’abagore n’abagabo, bahuye hagati yabo bashaka ikipe yarusha indi amanota menshi.

    Amakipe ane yitabiriye mu bagabo ni: Gisagara VC ya mbere, APR VC ya kabiri, REG VC, na Police FC. Mu bagore ni: APR WVC ya mbere, RRA WVC Police WVC, na Ruhango WVC.

    Uko imikino yakinwe amakipe yahuye hagati yayo ku wa 6 no ku Cyumweru, amanota ikipe isaruye yongerwa ku yo yari yakuye muri shampiyona bisanzwe ubundi hareba igiteranyo cy’amanota menshi, byatumye Gisagara VC ibarizwa mu Karere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda, ariyo yegukana igikombe cya shampiyona mu bagabo naho mu bagore, RRA WVC iba ariyo iterura iki gikombe.

    Mu bagore umukino kamparampaka wagombaga gutanga igikombe, wahuje RRA WVC na APR WVC, dore ko aya makipe ari nayo yamboga kwishakamo iyegukana shampiyona. Ikipe ya RRA WVC yagiye muri uyu mukino isabwa gutsinda APR WVC nibura ikinyuranyo cy’amaseti 2-0, izakubigeraho itsinze APR WVC amaseti 3-0 (25,11-25,21-30,28).

    RRA WVC yatsinze nabi APR WVC yari imaze igihe yarihariye ibikombe 

    Mu bagabo, umukino wa kamparampaka wagombaga gutanga igikombe, wahuje ikipe ya APR VC na Gisagara VC akaba ari nawo mukino washoje ibirori muri BK Arena. Aya makipe yaranzwe no guhangana muri uyu mwaka, baje gukina umukino udasanzwe kuko habayeho n’iseti ya kamparampaka (Seoul) nyuma y’uko  amakipe yombi anganyije amasezerano 2-2. Iseti ya nyuma, Gisagara yari yabukereye, yaje kuyitsinda ndetse ihita yegukana igikombe cya shampiyona nta yandi mananiza.

    APR VC na Gisagara VC uyu mwaka zagaragaje ihangana ridasanzwe mu marushanwa yose bahuriyemo 

    Ku bijyanye n’ibihembo, ikipe ya mbere muri bagore n’abagabo yegukanye Miliyoni 2, ikipe ya Kabiri yegukana Miliyoni 1.5, ikipe ya Gatatu yegukana Miliyoni imwe.

    Gisagara yari yaje yabukereye, ndetse ikaba yahawe Miliyoni 2 nk’ikipe yegukanye igikombe 

    Yakana Guma Lawrence wabaye umukinnyi muri Volleyball y’u Rwanda, niwe wahesheje shampiyona Gisagara nyuma yo kuyifata shampiyona yaratangiye 

    APR FC yabaye iya 2, yahawe Miliyoni n’igice y’amanyarwanda 

    Police VC yari ikinnye shampiyona bwa Kabiri  ariko ikaba inshuro ya mbere yari iyikinnye yitwa Police, yahawe Miliyoni imwe y’amanyarwanda 

    RRA WVC yaherukaga shampiyona mu 2017, inyota ikaba yari yose 




    APR WVC yegukanye umwanya wa Kabiri  ndetse ihabwa Miliyoni 1 n’igice y’amanyarwanda 

    Police WVC yegukanye umwanya wa Gatatu  ihabwa Miliyoni imwe 

    Abafana bari baje kwihera ijisho uko ibiro bivuza ubuhuha ku mpande zombi 

    Umunyamakuru wa RBA Gatera Edmond niwe wayoboraga ibikorwa by’iyi mikino mu buryo bw’amajwi (MC) 

    Kanda hano urebe amafoto menshi 

    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136209/volleyball-gisagara-vc-na-rra-wvc-zegukanye-igikombe-cya-shampiyona-2023-136209.html