Blog

  • SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n'Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe? #rwanda #RwOT

    Mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru Igihe ifite umutwe ugira uti 'M23 yagose Goma; ibiganiro byo kohereza Ingabo za SADC birarimbanyije: Haracura iki?, yanditswe na Adeline Umutoni ndetse na Marc Hoogsteyns badahwema kugaragaza amakuru y'ibibera mu ntambara irimo guhuza M23 ndetse n'Ingabo za DRC ifatanyije n'imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, bagaragaje ko ubu M23 yazengurutse Goma, ndetse uburyo bwo kwinjira muri uyu mujyi, ni ubukoresha inzira y'ikirere, ubwato ndetse n'umuhanda wa Bukavu — Minova. Ihuriro ry'ingabo za FARDC na FDLR, zimuriye intwaro zazo mu gace ka Munigi, hanze ya Goma.

    Ubu M23 ifite ubushobozi bwo kuba yafunga ikibuga cy'indege igihe icyo aricyo cyose yabishakira. Kwinjira no kwigarurira Goma, ntabwo biri muri gahunda y'uyu mutwe ahubwo gahunda ni ugushyira igitutu kuri leta ya Kinshasa ugacamo ibice iri huriro kandi ukagaragaza ubushobozi buke bwa Tshisekedi muri uru rugamba.

    Kugeza ku wa Gatanu, abacanshuro bari bakirasa ku birindiro bya M23 mu bice bya Kibumba. Gusa ariko intego yabo ntiyari isobanutse, kuko barashe mu basivile, mu gihe M23 yo yari mu miserege no mu ndake yacukuye.

    Uko bimeze birasa n'aho Tshisekedi ari kugenda abura uburyo, imbere n'inyuma: Imikoranire ye n'umutwe wa FDLR, indi mitwe yitwaje intwaro ndetse n'abacanshuro b'abanyamahanga, nta musaruro iratanga.

    Intwaro nshya Kinshasa yazanye ndetse n'abasirikare bashya baherutse kurangiza imyitozo; byose nta musaruro byatanze mu rugamba na M23. Mu bihe byashize, Kinshasa yagerageje kumvisha Monusco na FARDC gufatanya muri uru rugamba, intego ntabwo yari ukugaba ibitero kuri M23 nubwo ubutegetsi bwa Congo bwabwiraga abaturage ko bwohereje ku rugamba ingabo nyinshi zo kurwanya M23.

    Aya mayeri ntabwo yigeze akora. Ubu tuvugana, Tshisekedi na bagenzi be, bari gukoresha ikarita ya nyuma bari basigaranye muri uyu mukino urimo amacenga: Tshisekedi yizeye ko ashobora kumvisha ingabo za SADC kuba zakwinjira muri uru rugamba zikarwanya Makenga na bagenzi be.

    Igihe kiri kumusiga ni yo yayo. Impamvu ni uko mu Ukuboza, amatora azagena niba azaguma ku butegetsi. Yagerageje guca intege abo bahanganye, gusa bamwe muri bo bari kwirwanaho, kandi yatangiye kumva umurindi wabo.

    Tshisekedi yanasezeranyije ko azakura M23 muri Congo mbere y'uko amatora agera. Mu kwirinda ikimwaro n'igisebo, ingabo z'ibihugu by'inshuti z'amahanga zishobora kumufasha muri Kivu ku buryo urugendo rwe rwa politiki rutagwa mu mazi. Ikibazo umuntu yibaza, ni: Ese azatsinda uru rugamba?

    Twabajije iki kibazo ababikurikiranira hafi n'abadipolomate, ariko byaje kugaragara ko ushobora kugabanya mu bice bibiri uruhande rwabo: Igice kimwe, batekereza ko Tshisekedi yamaze kumvikana n'Abanya-Afurika y'Epfo ko bazohereza ingabo vuba aha muri Goma no mu nkengero zayo, mu gihe hari undi wavuze ko Perezida wa Congo ari mu ihurizo kuko bimwe mu bihugu bya SADC bishobora gutekereza kabiri mbere yo kohereza ingabo mu gace karimo intambara.

    Turagerageza guhina muri make ibyo twabonye, ndetse n'ibitekerezo twakiriye. Turareba na M23 aho ihagaze n'imyitwarire yayo. Nyuma uraza kwifatira umwanzuro wowe ubwawe, niba kohereza ingabo za SADC bizaba ari igisubizo cy'ikibazo.

     

    Congo yerekeje amaso ku Ngabo za SADC nk'igisubizo mu kibazo cy'umutekano muke

    Uko ibintu bihagaze

    Indorerezi nyinshi zemeza ko ihuriro ry'abarwanyi bafatanyije na FARDC ryasubijwe inyuma na M23 rikagera i Goma kandi ko Tshisekedi ari gusiganwa n'igihe.

    Umwe mu badipolomate b'i Burayi uba i Kinshasa yagize ati 'Twatunguwe n'uburyo M23 yorohewe n'ibitero byayo byo kubasubiza inyuma. Twumvaga ko ihuriro rya FARDC rifite ingufu, twumvaga ko icengezamatwara rya Patrick Muyaya ryamaze gutegura Abanye-Congo ku buryo bizera intsinzi yoroshye kubera intwaro nshya FARDC yaguze. Abasirikare bashya bambaye impuzankano nshya, bafite ibikoresho bishya, abacanshuro, n'abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro bari gufatanya mu kubohora igihugu cyabo.'

    Uyu mudipolomate avuga ko ibyo byose byahinduwe ubusa mu gihe cy'ibyumweru bike n'abarwanyi ba M23 bafite ikinyabupfura kandi bashikamye ku ntego yabo.

    Ati 'Uyu ni umusaruro w'imyanzuro ipfuye ya hato ha hato yagiye ifatwa hashingiwe ku byifuzo gusa.'

    Yakomeje agira ati 'M23 yahawe igihe kinini cyo kwisuganya no gutegura uburyo bwayo bwo kugaba ibitero. Kandi ibi babikoze no ku rwego rwa politiki binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho bagiye babeshyuza icengezamatwara rya Kinshasa.'

    Asobanura ko Tshisekedi na Muyaya batigeze babasha kugaragaza igisubizo cya nyacyo cy'imikoranire yabo n'umutwe w'iterabwoba nka FDLR. Ibyo byiyongeraho ko leta ya Congo yashumirije abaturage Monusco nyuma ikanabangisha ingabo za EAC.

    Ati 'Yaba Monusco n'Ingabo za EAC, bose barabibonye neza ko ari ihuriro rya FARDC ryagiye rirenga ku mabwiriza yo guhosha imirwano inshuro nyinshi. Ibi bikiyongeraho ko Kinshasa ikomeje gutakarizwa icyizere mu Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'

    'Ibihugu byinshi by'amahanga bibona Tshisekedi nk'ikibazo, babona ko ari guteza ibibazo ku gihugu cye no ku mahanga ashaka uburyo amabuye y'agaciro yazajya ayageraho nta nkomyi.'

    Indorerezi zisa n'izamaze kubona ko Kinshasa yabashije kumvisha Afurika y'Epfo kwinjira muri iki kibazo, no kohereza ingabo nyinshi mu bikorwa byo kurwanya M23.

    Abandi bo si uko babibona. Hari abatekereza ibyabaye mu 2013, ko gusubiza inyuma M23 bishobora kuyiha umwanya wo gutekereza ko yazongera ikisunganya. Ariko se birashoboka? Ibiri kubera hariya byarahinditse, Ingabo za SADC zifite ikibazo cy'ibikoresho n'amafaranga yatuma ibi bishoboka, kandi ibihugu byose ntibibona ibintu kimwe.

     

    Abaturage ni bo bakomeje kubigenderamo kuko bari kwisanga mu buhungiro kubera umutekano muke

    Amahitamo ahari n'ibigaragarira amaso

    Zaba ingabo z'Umuryango w'Abibumbye (MONUSCO) ndetse n'iz'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EACRF) zasabwe na Leta ya Congo kuva ku butaka bw'iki gihugu. None ubu imihanda iharuriwe Ingabo za SADC ngo zizisimbure, zinjire mu kurwanya M23 no guhatira abarwanyi bayo kujya mu kigo.

    Ibiganiro birarimbanyije ngo hoherezwe Umutwe w'Ingabo za SADC zitezweho gukora neza ako kazi.

    Hashingiwe ku biganiro twagiranye n'abasesenguzi batandukanye hamwe n'abadipolomate, dore incamake y'iby'ingenzi bagaragaje:

    • Byaba ari ubupfapfa kwibwira ko uburyo bwakoreshejwe mu 2013 bwakongera gutanga umusaruro muri iki gihe: uretse kuba M23 tureba uyu munsi yariyubatse kurushaho ikaba inafite ibikoresho biruta ibya mbere; iri ku murongo mu bya politiki n'imitekerereze.

    Mu 2013 basubiye inyuma kubera igitutu cy'u Rwanda n'Abanyarwanda ariko ubu ntibizongera. Banabonye ko Leta ya Kinshasa ndetse n'Umuryango Mpuzamahanga bitigeze byubahiriza amasezerano yagombaga gutuma impunzi z'Abatutsi ziri mu Rwanda na Uganda zisubira iwabo ndetse no gushaka igisubizo cy'ingabo cyo gusubizwa mu buzima busanzwe n'ibindi. Baribaza ubwabo impamvu gushyirwa mu nkambi mu gihe nta wigeze aha agaciro ibitekerezo bya M23.

    Ikindi bashyize imbere ni uko mu gihe byaba bishoboka, guverinoma yagirana na bo ibiganiro bitaziguye kandi ko iyo ishobora kujugunya inyandiko z'ayo masezerano ibonye ko igihe kigeze. Muri make yatakarije icyizere ibiganiro nk'ibyo by'amahoro.

    M23 kandi yakuye amasomo menshi ku makosa yakoze mu 2013; gusohoka mu Mujyi wa Goma ni rimwe muri ayo makosa.

    Ikindi kintu gikomeye ni uburyo Guverinoma ya Kinshasa yahonyoye amasezerano ya EAC n'ibyemezo byafatiwe mu biganiro bya Nairobi na Luanda.

    M23 yubahirije ibiyireba byose kandi Isi yose yabonye ubwirasi bwa Kinshasa bwo kutemera ibiganiro bisesuye n'inyeshyamba.

    • Bizagorana kumvisha umuryango mpuzamahanga kwerekana urwego rumwe rw'ubwumvikane nk'uko wabikoze mu 2013.

    Uruhare rw'u Rwanda na rwo ntirugaragara nk'uko byari bimeze mu myaka 10 ishize ariko aho ruhagaze harasobanutse, rwumva neza impamvu ya M23, kuko Abanyarwanda benshi bafitanye isano na yo, ifatwa nk'umutwe ugamije kubarinda intagondwa za FDLR.

    • SADC ubwayo ntivuga rumwe hagati yayo ku kohereza ingabo muri Kivu zombi. Tanzania kugeza ubu ifite abasirikare 800 muri Monusco muri RDC. Iyi ni imwe mu mpamvu umugambi wa Afurika y'Epfo wo kohereza Ingabo za SADC muri Gicurasi wapfubye.

    Abanya-Tanzania bazi ikibuga kandi bazi ko M23 itazareka kurwana yitabara mu birindiro byayo. Mu bitekerezo bya benshi mu bihugu nka Tanzania abantu bashobora guhindukirana za guverinoma mu gihe babona ingabo zabo zitahanye imirambo.

    Angola na cyo ni igihugu kiri muri SADC. Yavuze ko ishaka kohereza ingabo zigenzura ishyirwa mu bikorwa byo gutegura isubizwa mu buzima busanzwe rya M23 ariko uko bimeze 150% iyi gahunda ntizigera ibaho.

    Bagomba gutekereza kabiri mbere yo kwishyira mu mwanya w'umutwe ukora ubushotoranyi ufatanyije n'abajenosideri nka FDLR. Ni cyo kimwe na Malawi. SADC niyiyemeza kurwanirira FARDC no gufatanya na FDLR, izirengera iby'iyo mikoranire.

    Angola ishobora guhindanya isura yayo n'uruhare rwayo nk'umuhuza w'ingenzi muri aya makimbirane na ho Afurika y'Epfo ikibasirwa n'uburakari mu bya dipolomasi y'ibihugu bindi byinshi bya Afurika.

     

    Uburasirazuba bwa RDC bwashegeshwe n'intambara z'imitwe y'iterabwoba ndetse nta cyizere ko zizahagarara vuba

     

    • Afurika y'Epfo ni cyo gihugu gifite ingabo nyinshi muri SADC ariko nta nkunga ya ngombwa zifite yazifasha mu myiteguro.

    Hashize imyaka 10 Ingabo za Afurika y'Epfo [SADF] zari zifite kajugujugu nyinshi kandi zikeneye gukomeza kwishingikiriza ku ntwaro nziza.

    Intege nke z'izi ngabo muri iki gihe zagaragariye muri Mozambique aho zoherejwe gufasha mu kurwanya imitwe y'iterabwoba ishingiye ku mahame y'idini ya Islam. Iyo hataba ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda, iza SADF ziba zarashiriye muri Cabo Delgado. Hafi buri cyumweru mu binyamakuru byo muri Afurika y'Epfo hasohoka inkuru zivuga ko ingabo zayo nta nkunga zifite izibashisha gukomeza ibikorwa muri Mozambique.

    Ugereranyije inyeshyamba zo muri Cabo Delgado, M23 ifite abarwanyi bafite umurongo ufatika kandi bafite impamvu igaragara mu kurwana kwabo kandi ifite ibikoresho bifatika. Ingabo za SADC ubwo zizabyitwaramo gute?

    • Ipfundo ry'iki kiganiro ni ikibazo cy'uzashyigikira mu buryo bw'amafaranga ibikorwa bya SADC. Ndetse n'abashyigikiye ibi bikorwa baryumyeho.

    Mu gihe amakimbirane yo muri Kivu zombi yiyongera ku yo muri Ukraine na Israel muri iki gihe, amahanga ashobora gushidikanya ku gushyigikira umushinga utazigera ugera ku ntsinzi.

    Twumva bivugwa ko Congo izishyura ubwayo ikiguzi cy'ingenzi ariko bishobora gutuma izi ngabo zikora nk'abacanshuro nk'Imbonerakure z'i Burundi kuri ubu ziri kwifatanya na FDLR na FARDC mu kurwanya M23 nubwo izindi ngabo z'u Burundi ziri ku ruhande rw'iza EAC.

    Ni ikimenyetso kandi cy'uko uyu mutwe w'ingabo zo muri Afurika y'Epfo zizatakarizwa icyizere nizidaterwa inkunga n'imiryango mpumahanga ikomeye.

    • Umutwe wose w'ingabo uzigaragaza nk'ushaka kurwanya M23 uzafatwa nk'umwanzi wayo.

    Ni kimwe n'ingabo z'amahanga zavuye mu murongo zikagaba ibitero kuri M23 zifatanyije na FDLR cyangwa FARDC. Ingabo z'u Burundi zishwemo benshi i Masisi na Bwiza-Tongo. Kandi benshi birengagiza ko M23 kuri ubu igenzura igice cy'ingenzi cyegereye Goma. Iri mu ntambwe nke uvuye hafi y'ikibuga cy'indege.

    SADC niba idafite iki kibuga cy'indege izaba isabwa kujyana ingabo zayo i Butembo na Kavumu-Bukavu kandi ibi bizayibera umutwaro uremereye mu bijyanye no kwegeranya ibikoresho no kubona ubushobozi bw'amafaranga bwo gushyigikira ibyo bikorwa.

    Imihanda iva i Bukavu na yo izaba ishobora gufungwa mu buryo bworoshye. Mu gihe SADC yakwifatanya na FDLR na FARDC ishobora gupfusha benshi kandi nta n'umwe uzaba uhari wo kubarengera mu gihe Leta ya Congo izaba ibanenga kudakora akazi kayo uko bikwiye.

    • Monusco iherutse gutangaza ko yiyemeje gufasha FARDC gukumira M23 ngo itongera kwigarurira Umujyi wa Goma. M23 yo ivuga ko burya atari buno.

    Birashoboka ariko ko Monusco ishaka kwifatanya na SADC mu gusubiza inyuma M23. Ishobora kuba ishaka kongera kwigaragaza neza no gusobanura impamvu yo kuguma muri iki gihugu.

    Izina ryahawe ubu bufatanye ni 'Springbok' nk'aho ishaka kugerageza gushimisha Abanyafurika y'Epfo. Iri ni izina ry'impongo muri Afurika y'Epfo ndetse rikaba izina ry'ikipe ya Rugby muri Afurika y'Epfo. Hanyuma Monusco izemera gufatanya n'igisirikare cyishingikirije ku mitwe y'iterabwoba nka FDLR n'abacanshuro.

     

    Ingabo za Monusco zakomeje kurebera ibibazo by'umutekano muke muri RDC bituma ibihumbi by'abaturage bava mu byabo

    Ni nde uzasobanura imikorere nk'iyo aho Loni ikorana n'imitwe nka Hamas na Wagner mu gushyira ibintu ku murongo mu gihugu?

    Igereranya nk'iri rishobora kugaragara nko kurengera ariko FDLR yatangajwe ku mugaragaro nk'umutwe w'iterabwoba kandi Loni yashyizeho amategeko yerekeye ibyo gukorana n'abacanshuro.

    Bivuze ko Monusco izaba yikururira ingaruka zikomeye mu gihe kiri imbere. Kandi zizarushaho gukomera mu gihe SADC izatangira gukorana n'urwo ruvange. Rero kimwe na Monusco, SADC izaba itaye umurongo nigwa muri uwo mutego.

    • Aho kwemera ubusabe bwa Congo bwo kuva mu gihugu, EACRF ishobora kwiyemeza kuhaguma bigashyira iki gihugu mu bibazo by'umutekano n'ubukungu bwacyo.

    Ibihugu nk'u Rwanda, Kenya, Uganda ntibikeneye kwigarurira RDC. Icyo bikeneye ni amahoro mu baturanyi kandi birashaka guteza imbere ubukungu bwabyo bidahatiwe kurebera igihe cyose imitwe yagize Kivu zombi ibirindiro byayo ikoresha igaba ibitero. Twumva ko ibiganiro biri kubera inyuma y'amarido kuri iyi ngingo. Ibihugu bimwe mu Karere biri no muri SADC kandi EAC yateye intambwe nziza yo kugena uburyo bwo guhosha intambara muri Kivu.

    Abazatera inkunga undi mugambi wo kugarura amahoro bagomba kwita kuri ibi. Ubu bushobora kuba uburyo bwiza bwo kugaragariza Guverinoma ya Congo, ko ibihugu bituranyi bidakeneye na rimwe kwinjira muri politiki yayo idasobanutse.

    Ikarita ya nyuma iganisha mu manga Tshisekedi agiye kuyikina

    Ikarito y'amakarita isanzwe igira 'jokers' ebyiri ndetse zikoreshwa iyo umukinnyi ageze aho rukomeye ashaka kwitabara.

    Gusa hari amakarita aboneka ku isoko agira 'jokers' eshatu ku buryo iyo imwe itakaye, hasigara igomba kuyisimbura. Aya makarita atemewe ni yo Guverinoma ya RDC icuruza ndetse ifite agera ku icumi.

    Tshisekedi kuri ubu ari gukina ikarita ye ya nyuma ndetse afite icyizere cyo kuyirisha kuko ahagarikiwe n'umuryango mpuzamahanga.

    Abanye-Congo benshi bamuri inyuma buhumyi kuko batazi neza amateka nyakuri y'igihugu cyabo.

    Intyoza mu gukoresha abandi bantu no kubacengezamo amatwara nka Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, bashobora kubahata ibitekerezo by'ibyo bashaka ko bumva kandi nta nkomyi. Ivangura n'urwango ni byo byahawe icyicaro muri Congo ndetse bizatwara igihe kirekire kugira ngo birandurwe burundu.

    UBWANDITSI: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Adeline Umutoni & Marc Hoogsteyns. Yabanje kunyuzwa muri Kivu Press Agency mu Cyongereza, ishyirwa mu Kinyarwanda na IGIHE.

     

    Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yananiwe kugaragaza igisubizo cya nyacyo cy'imikoranire y'Igisirikare cya Leta, FARDC n'imitwe y'iterabwoba nka FDLR

     

    The post SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n'Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sadc-byashoboka-ko-yahuza-intego-na-fardc-yahisemo-kwifatanya-nabajenosideri-ba-fdlr-m23-mu-mambo-za-goma-biraherera-hehe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sadc-byashoboka-ko-yahuza-intego-na-fardc-yahisemo-kwifatanya-nabajenosideri-ba-fdlr-m23-mu-mambo-za-goma-biraherera-hehe

  • Gisagara VC na RRA zegukanye shampiyona ya Volleyball, muri Basketball irushanwa ritaha muri Kenya, FERWACY yabonye umuyobozi mushya #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru mu Rwanda zaranzwe n’ibikorwa binyuranye bya siporo zasize hamenyekanye uwegukanye shampiyona ya Volleyball mu bagabo n’abagore ni mu gihe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryabonye umuyobozi mushya.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo ni bwo hasojwe ijonjora ryo gushaka itike ya “FIBA Africa Women’s Basketball League 2023” ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda.

    Iri jonjora ryo mu Karere ka 5 ryegukanywe na Kenya Ports Authority yatsinze REG WBBC ku mukino wa nyuma amanota 87-53.

    Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma akaba yarahise abona itike yo gukina imikino ya nyuma ya “FIBA Africa Women’s Basketball League 2023” izabera mu Misiri.

    KPA ni yo yegukanye igikombe

    REG WBBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

    Si ryo rushanwa ryonyine ryari riri muri Kigali kubera ko impera z’icyumweru zasize hamenyekanye uwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore mu mukino wa Volleyball.

    Guhera ku wa Gatandatu hakinwaga imikino ya Kamarampaka ni mu gihe ejo ku Cyumweru ari bwo ryasojwe.

    Mu bagore APR WVC yaje gutungurwa yamburwa igikombe yari ibitse itsinzwe na RRA amaseti 3-0 (25-11, 25-21 na 30-28). Umwanya wa gatatu wegukanywe na Police WVC yatsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-14, 25-13 na 25-13).

    Mu bagabo hari gateganyijwe imikino 2 uwa REG VC na Police VC zagombaga gutegereza ibiva mu mukino wa APR VC na Gisagara VC hakamenyekana iba iya kabiri kuko Gisagara yo igikombe yasaga n’iyamaze kukibikaho.

    Police VC yaje gutsinda uyu mukino ku maseti 3 kuri imwe ya REG VC (30-28, 25-22, 24-26 na 25-21).

    Hahise hakurikiraho umukino wa Gisagara VC yari yamaze kwegukana igikombe na APR VC yashakaga gutsinda igafata umwanya wa 2 aho byaje no kuyihira nyuma yo gutsinda Gisagara VC amaseti 3-2.

    Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi kuko iseti ya mbere yegukanywe na Gisagara VC ku manota 25-20, APR VC yegukanye ebyiri zikurikiyeho kuri 26-24 na 25-20. Gisagara yavuye inyuma ibona indi yo kunganya itsinze 25-19. Hitabajwe kamarampaka maze APR itsinda amanota 15-12.

    Gisagara VC n’ubwo yatsainzwe na APR VC yegukanye shampiyona ya Volleyball

    Mu magare kandi Impera z’icyumweru zisize FERWACY ibonye umuyobozi mushya ari we Ndayishimiye Samson.

    Ni mu matora yabaye ejo hashize ku Cyumweru, tariki 5 Ugushyingo 2023 kuri Hill Top Hotel.

    Ni amatora byasabye ko basubiramo kuko yiyamamazaga wenyine kuri uyu mwanya, itegeko rikavuga ko byibuze kugira ngo atsinde agomba kuba yagize amajwi angana na 1/2 cy’abatoye uteranyijeho 1.

    Abanyamuryango ba FERWACY ni 11, bivuze ko gutsinda yagombaga kugira amajwi 5.5+1 ubwo bivuze ko ari 7. Ku nshuro ya mbere aya majwi yarayabuze (yagize 6) biba ngombwa ko basubiramo.

    Ku nshuro ya kabiri ni bwo yatowe aho yagize amajwi 8 muri 11 batoye.

    Abandi batowe ni Bigango Valentin wabaye Visi Perezida wa mbere, Ruyonza Arlette wabaye Umunyamabanga mukuru na Katabarwa watorewe kuba umubitsi.

    Ndayishimiye Samson yatorewe kuyobora FERWACY

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gisagara-vc-na-rra-zegukanye-shampiyona-ya-volleyball-muri-basketball-irushanwa-ritaha-muri-kenya-ferwacy-yabonye-umuyobozi-mushya

  • Mangwende byagenze neza, Fiacre yongeye kuba intwali muri Afurika y’Epfo – Uko abakinnyi 9 hahamagawe mu Mavubi bitwaye #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 9 bakina hanze y’u Rwanda ni bo Amavubi yitabaje ku mikino 2 afite muri uku kwezi y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi aho azakina na Zimbabwe na Afurika y’Epfo muri uku kwezi.

    Muri iyi nkuru ntabwo tugaruka ku bakinnyi bose b’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda ahubwo turibanda cyane ku makipe y’aba bakinnyi bahamagawe.

    Ntwari Fiacre – TS Galaxy

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Ntwari Fiacre yafashije ikipe ye ya TS Galaxy kugera muri 1/2 cya Carling Cup basezereye Sekhukhune United kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko bari banganyije 0-0. Fiacre wari mu izamu akaba yarakinnye iminota yose ndetse abasha gukuramo penaliti 2.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende – FAR Rabat

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023, Imanishimwe Emmanuel akaba yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FAR Rabat muri Maroc yanyagiraga Youssoufia Berrechid 4-1 muri shampiyona. Ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 17.

    Mutsinzi Ange Jimmy – FK Jerv

    Mutsinzi Ange Jimmy yaraye akinnye iminota yose mu mukino ikipe ye ya FK Jerv yaraye inganyijemo na Åsane 0-0. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 mu gihe hasigaye umukino umwe ngo shampiyona isozwe. Amahirwe menshi ni uko ishobora kumanuka mu cyiciro cya gatatu muri Norway.

    Manzi Thierry – Al Ahli Tripoli

    Myugariro Manzi Thierry yari mu kibuga tariki ya 2 Ugushyingo ubwo ikipe ye ya Al Ahli Tripoli yanganyaga na Olympic Azzaweya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona ya Libya.

    Bizimana Djihad – Kryvbas Kryvyi Rih

    Ntabwo Bizimana Djihad na Kryvbas Kryvyi Rih bakinnye mu mpera z’icyumweru, barakina uyu munsi aho bari bukine na Polissya. Iyi kipe ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Sibomana Patrick Papy – Gor Mahia

    Sibomana Patrick Papy yabanje ku ntebe y’abasimbura ejo hashize ku Cyumweru ubwo ikipe ye Gor Mahia yanganyaga 0-0 na Kenya Police. Ni umukino kandi Emery Bayisenge atakinnye kubera imvune. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 20 ku rutonde ruyobowe na Posta Rangers ifite 21.

    Hakim Sahabo – Standard de Liège

    Hakim Sahabo ukinira Standard de Liège y’abato mu Bubiligi, yari yabanje mu kibuga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akina iminota 61 mu mukino batsinzwemo na Francs Borains 2-1. Ikipe ye iri ku mwanya wa nyuma.

    Byiringiro Lague – Sandvikens IF

    Sandvikens IF mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, ku wa Gatandatu yanganyije 1-1 Stockholm Inter. Ni umukino Byiringiro Lague yagiye mu kibuga asimbura mu minota y’inyongera. Yannick Mukunzi bakinana n’ubwo atahamagawe yakinnye iminota yose. Iyi kipe iri ku mwanya wa 1.

    York Rafael – Gefle IF

    Ntabwo Rafael York ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yari mu bakinnyi bakoreshejwe ku mukino w’icyiciro cya kabiri muri Sweden wo Gefle IF ye yanganyijemo na Utsikten 0-0. Uyu mukinnyi nubwo yahamagawe aheruka mu kibuga tariki ya 16 Nzeri 2023.

    Fiacre yagejeje ikipe ye muri 1/2 cya Carling Cup

    Mwangwende yitwaye neza mu mpera z’icyumweru gishize

    Papy yongeye guhamagarwa mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Mangwende-byagenze-neza-Fiacre-yongeye-kuba-intwali-muri-Afurika-y-Epfo-Uko-abakinnyi-9-hahamagawe-mu-Mavubi-bitwaye

  • La Complicité entre le M23 et Tshisekedi : Mythe ou Réalité ? #Rwanda #RwOT

    Le Mouvement du 23 mars (M23) et Félix Tshisekedi, l’actuel président de la République démocratique du Congo (RDC), sont souvent cités dans les cercles politiques et médiatiques comme étant complices. Cette allégation suscite de nombreuses interrogations et controverses tant elle est sujette à interprétation. Dans cet article, nous examinerons de plus près cette supposée complicité entre le M23 et Tshisekedi, en abordant les arguments avancés par les différentes parties et en évaluant la crédibilité de ces accusations.

    Des liens historiques :

    Pour comprendre la nature de cette relation présumée, il est important de rappeler les liens historiques entre le M23 et l’actuelle administration. Le M23 était à l’origine une rébellion armée active dans l’est du Congo entre 2012 et 2013. Les membres du M23 étaient principalement des anciens combattants de l’armée congolaise qui se sont mutinés en raison de plusieurs revendications politiques et sociales.

    Accusations d’alliance politique :

    Un des arguments avancés par les détracteurs de Tshisekedi est qu’il aurait bénéficié du soutien politique du M23 pour accéder à la présidence en 2019. Selon eux, Tshisekedi aurait conclu un pacte secret avec le M23 qui l’aurait aidé à s’imposer face à la répression politique de l’ancien régime. Cependant, aucune preuve concrète n’a été présentée pour étayer cette affirmation et Tshisekedi a toujours nié toute implication.

    Des divergences idéologiques :

    D’autres arguments soulignent les divergences idéologiques entre Tshisekedi et le M23. Tshisekedi est perçu comme un démocrate engagé et un défenseur des valeurs républicaines, tandis que le M23 a été accusé de graves violations des droits de l’homme et d’actions visant à déstabiliser le pays. Ces différences fondamentales rendent peu plausible une complicité entre les deux parties.

    La continuité de l’État :

    La présidence de Tshisekedi a été caractérisée par une rupture avec l’ancien régime et une tentative de rétablir l’autorité de l’État dans les régions autrefois contrôlées par les groupes armés. Cette politique de lutte contre l’insécurité et d’affirmation de l’autorité de l’État va à l’encontre des intérêts du M23. Si une relation de complicité existait, on pourrait s’attendre à des actions ou des politiques favorables au M23, ce qui n’a pas été le cas jusqu’à présent.

    En pesant les arguments des différentes parties, il est difficile de trouver des preuves concrètes soutenant la thèse d’une complicité entre le M23 et Tshisekedi. Tshisekedi est plutôt perçu comme un adversaire du M23, ayant des divergences idéologiques et engagé dans une politique visant à contrer l’influence des groupes armés en RDC. Néanmoins, la nature complexe de la politique congolaise rend difficile une conclusion définitive. Il est essentiel de continuer à examiner les faits et les actions des acteurs politiques pour mieux comprendre les dynamiques en cours.

  • Kamonyi-MRPIC: Barashinja uruganda rw'Umuceri kubima agaciro rubashinja guteza'akajagari' #rwanda #RwOT

    Abahinzi b'Umuceri muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ari nabo bafite imigabane isaga 70% mu ruganda MRPIC rutunganya umusaruro wabo w'Umuceli bahinga mu kibaya cya Mukunguri, barashinja ubuyobozi bw'uru ruganda kurubahezamo buvuga ko bateza'akajagari', banduza uruganda. Ni nyuma y'uko babujijwe kongera kurwinjiramo ngo bahahe umuceri nk'uko byari bisanzwe.

    Aba bahinzi, baganira na intyoza.com bavuga ko hashize imyaka itari mike kuva bashinga uruganda rutunganya umusaruro wabo ntawe uhezwa mu ruganda kujya guhahiramo umuceri mu gihe awukeneye, cyane ko ngo uretse n'abo hari n'abava hanze y'uruganda bakaza guhaha kandi bakawuhabwa.

    Ubuyobozi bushya bw'uruganda, babushinja kubakumira bukababuza kongera kwinjira mu ruganda guhaha umuceri nk'uko byari bisanzwe mu myaka yose uruganda barushinze dore ko bihariye imigabane isaga 70% yarwo.

    Aba bahinzi, bavuga ko uku gukumirwa mu ruganda bafitemo ijambo nyamara hari bamwe baturuka hanze bashobora kuruhahiramo bisa no kubegezayo nyamara atari uruganda rw'umuntu ku giti cye. Bavuga ko ubuyobozi bwiyibagiza ko uruganda ari urw'abanyamuryango ndetse n'umusaruro rutunganya akaba aribo ruwukesha.

    Mugenzi Ignace, amaze imyaka 6 ayobora Koperative y'Abahinzi b'Umuceri- COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri. Mu cyumweru gishize yasimbuwe kuri uyu mwanya. Mu nteko rusange yo kwimika ubuyobozi bushya, yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo abahinzi b'Umuceri ari nabo banyamuryango bakaba n'abashoramari bakomeye b'uruganda bakigaragaje ko kandi kibangamye ariko nka Koperative ngo bakiganiriye n'uruganda.

    Yagize ati' Icyo kibazo natwe nk'ubuyobozi twarakimenye ariko bibaye season( igihembwe) imwe ngira ngo byari bitararenga inkombe ariko byarabaye. Twabihaye umurongo kuko twaganiriye n'uruganda tunabereka ikibazo uko kimeze, ko abahinzi batishimiye icyo kintu. Batwemereye ko bagiye gukosora ibyo bintu. Ni uko ubu ng'ubu umuceri bari bafite umwinshi bawujyanye ku bigo by'amashuri, muri make warashize ariko kuri Season ikurikiyeho uyu twejeje ntabwo bizasubira, bizasubira uko mbere byari biri'.

    Ndahemuka John, yatorewe kuba Perezida wa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri. Avuga ko uruganda ari urw'abahinzi kuko ari nabo bafitemo imigabane myinshi, ko badakwiye kuba baruhezwamo.

    Ati' Uruganda ni urwacu, ni twe dufitemo imigabane myinshi turaza kubikurikirana tuvugane n'inzego z'uruganda kuko ntabwo duhejwe. Tuzabifatira ingamba kugira ngo umuhinzi wacu ajye ajya kugura umuceri nk'umunyamuryango, atajya kuwugurira muri Butike kuko uruganda nitwe twarwubatse'.

    Mudahogora Beathe, Umuyobozi w'uruganda rw'Umuceri rwa Mukunguri-MRPIC mu mvugo ye ntabwo yeruye ngo avuge ko yabwiye aba bahinzi ko bateza akajagari mu ruganda cyangwa se banduza amakaro. Gusa avuga ko ubwinshi bwabo baza guhaha butajyanye n'imikorere y'uruganda. Gusa, yemera ko baza bakarusura ariko ntabyo kuza baje guhaha.

    Yagize ati' Ibyo ni ibyo bivugira by'amakomenti yabo( imvugo). Uruganda ntabwo tudetaya pe!. Urumva nko ku munsi usanga hinjira abantu nka 200 hano, ushaka ibiro 5 ushaka 10 ushaka bingahe…,noneho ugasanga mu by'ukuri akazi karapfa kuko nta mukozi ushinzwe ibyo ng'ibyo kuvuga ngo aragurisha iyo detaye uhari. Iyo bashatse gusura uruganda rwabo byo rwose amarembo aba yuguruye ariko kubijyanye no gucuruza niyo gahunda twafashe'.

    Mudahogora, akomeza avuga ko uruganda rwafashe umucuruzi umwe ruha umuceri bityo umuhinzi uwushaka akazajya aba ariwe anyuraho. Gusa, uyu mucuruzi ntabwo avuga rumwe n'abahinzi kuko benshi mu bamugeze imbere bavuga ko ababwira nabi, abacyurira n'ibindi, ari naho abatari bake bayobotse inzira yo kwambuka bakajya gushakira umuceri( utonoye) mu karere ka Ruhango begeranye kuko bavuga uyu yaremewe n'uruganda, yihariye isoko.

    Akomeza avuga ko kwakira abantu bagera muri 200 ku munsi ndetse bashobora no kugera kuri 500 baje kugura umuceri mu ruganda, nk'ubuyobozi babonaga bigoye bituma bafata iki cyemezo batavugaho rumwe n'abahinzi ari nabo bafite imigabane myinshi mu ruganda, bakaba ari nabo baruha umusaruro rutunganya. Bavuga ko abo bantu uruganda ruvuga atari ukuri kuko nta soko baba baje kurema cyangwa se ngo babe batumanyeho, cyane ko bitigeze binabaho mbere.

    Uyu muyobozi ntabwo yumva uburyo abahinzi ibi babibwiye umunyamakuru. Ati' Iyo message( ubutumwa) yo kuvuga ngo bateza akajagari yo si nyizi! N'ubundi nabo dukorana amanama( inama) na Koperative. Ahubwo kugira ngo babibwire umunyamakuru gutyo wenda si mbizi…,ariko ntabwo wafata abantu ngo ubabwire message nk'iyo'.

    Umwuka utari mwiza ukomeje gututumba hagati y'uruganda n'abahinzi, hari abavuga ko bibakururira mu gushaka ibisubizo ahandi by'umusaruro wabo nk'uko mu nama y'inteko rusange yo mu cyumweru gishize byagaragaye ko hari kimwe mu bice by'igishaka kegereye ubuso bwa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri cyamaze kwinjirirwa n'urundi ruganda rubagurira umusaruro, bityo n'abandi bakaba bashobora kwisanga batakigemura byuzuye umusaruro wose nk'uko byahoze bitewe n'imibanire n'uruganda bavuga ko ibambura uburenganzira mu byabo, nta gaciro umuhinzi agihabwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/11/06/kamonyi-mrpic-barashinja-uruganda-rwumuceri-kubima-agaciro-rubashinja-gutezaakajagari/

  • Gisubizo Ministries yatangiye gusohora indiri… – #rwanda #RwOT

    Yabaye indirimbo ya mbere bashyize hanze mu rugendo rw'indirimbo umunani zigize iyi Album bise 'Worship Legacy Season 4' bazagenda bashyira hanze. Ni Album izumvikana mu ndimi zinyuranye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igiswahili.

    Iyi ndirimbo 'Twaremwe' basohoye igaruka cyane ku rukundo Imana yakunze umuntu ikamurema mu ishusho yayo. Bavuga ko 'ntakindi twaremewe uretse guhimbaza Imana'.

    Gatete Josh Ushinzwe Itangazamakuru muri Gisubizo Ministries yabwiye InyaRwanda ko Album yabo ya kane ishushanya urugendo rw'iterambere rw'abo.

    Ati 'Album ya Kane tuyisobanura nko gukomeza urugendo rwacu rwo gukora indirimbo cyane kuko kuri iyi album twarakoze cyane dushyiramo itandukaniro n'izindi twakoze.'

    Yavuze ko indirimbo ziri kuri album ya kane zigaruka ku rukundo rw'Imana yakunze abantu bayo ndetse 'dushima data ku mbabazi atugirira'.

    Asobanura ko bandika izi ndirimbo umunani zigize Album yabo, bari mu bihe byo gusenga, kandi bagiye bahura nk'abaririmbyi bakandika indirimbo kugeza bagiye muri studio mu kuyitunganya mu buryo bw'amashusho n'amajwi.

    Gatete Josh yavuze ati 'Indirimbo 8 twazanditse turi itsinda ribishimwe dukunze kwita 'chat et music' rishizwe gutunganya indirimbo. Twari mu bihe bitandukanye byo gusenga cyangwa twahuye bamwe muri twe bafite 'inspiration'.'

    Indirimbo zigize iyi album zatunganyijwe na ba Producer barimo Fabrice muri studio Wave Lab na Justin muri studio yise Flex Music.

    Ni album batangiye gushyira hanze nyuma y'ibitaramo bibiri baherutse gukorera mu Burundi. Iri tsinda ryamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Amfitiye Byinshi', 'Nguhetse ku mugongo' n'izindi.

     Gisubizo Ministries yatangiye gushyira ahagaragara indirimbo zigize Album ya kane
    Gisubizo bavuga ko izi ndirimbo zigaruka ku guhimbaza Imana no kugaragaza imbabazi zayo ku mwana w'umuntu 

    Gisubizo baherutse gukorera ibitaramo bikomeye mu Burundi n'ahandi

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWAREMWE' YA GISUBIZO MINISTRIES

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136176/gisubizo-ministries-yatangiye-gusohora-indirimbo-zigize-album-ya-kane-136176.html

  • Sunrise FC yatsinze As Kigali isa nk’izanzamu… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umutoza Jackson Mayanja ageze mu bwatsi bwa Nyagatare, yahesheje amanota 3 ya mbere Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona.

    Wari umukino wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium amakipe yombi akaba yashakaga amanota atatu cyane.

    Sunrise FC yagiye kujya muri uyu mukino, mu cyumweru hagati yaratangaje umutoza mushya Jackson Mayanja ukomoka muri Uganda.

    Amakipe yombi yatangiye umukino atinyana, ndetse byatumye igice cya mbere kirangira nta kipe n’imwe irebeye mu izamu.

    Mu gice cya kabiri, Casa Mbungo utoza As Kigali yakoze impinduka yinjira mu kibuga Ishimwe Fiston, Aime na Nyarugabo Moise ariko umusaruro ukomeza kwanga.

    Ku munota wa 66, Sunrise FC yaje kubona igitego cy’Intsinzi cyatsinzwe na Yafesi Mubiru, ndetse umukino urangira nta mpinduka zibaye.

    Abakinnyi As Kigali yabanje mu kibuga

    Niyonkuru Pascal
    Akayezu Jean Bosco
    Bishira Ratif
    Ndayishimiye Thierry
    Rugirayabo Hassan
    Benedata Janvier
    Rucogoza Iriyasa
    Nishimwe Blaise
    Iyabivuze ozee
    Kone Lottin
    Elisa Ssekisambu

    Abakinnyi 11 Sunrise FC yabanje mu kibuga

    Mfashingabo Didier

    Nzabonimana Prosper
    Uwambajimana Leon
    Byukusenge Jean Michel
    Nzayisenga Jean Damour
    Yafes Mubiru
    Habamahoro Vincent
    Niyibizi Vedaste
    Laab Paul Garia
    Robert  Mukoghotya
    Ndoli Mico Kevin

    Jackson Mayanja mbere y’umukino yabanje gusuhuza Casa Mbungo utoza As Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136188/sunrise-fc-yatsinze-as-kigali-isa-nkizanzamutse-amafoto-136188.html

  • Guhura na Perezida Kagame, uko yakorewe ivang… – #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bihe bitazibagirana ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ni igihe ikatisha itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afuruka muri 2004 batsindiye Uganda iwayo 1-0 ndetse ninayo mpamvu abakinnyi bakoze ako kazi gakomeye batazigera bapfa kuva mu mitwe y’Abanyarwanda.

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu uwari Kapiteni w’aba bakinnyi bakoze amateka,Desire Mbonabucya yari umutumirwa mu makuru ya Radio Rwanda saa moya arangije atangaza ibintu bitandukanye bijyanye n’ibyo yabazwaga.

    Ku bihe atazabigirwa mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru yavuze ko ari igihe Perezida Kagame yajyaga kubareba bitegura gukina na Ghana.

    Yagize ati “Ibihe ntazibagirwa mu ikipe y'igihugu ni igihe Nyakubahwa Perezida wa Republika yaje kuterebga ku Kabusunzu kuko ntabwo nabaga ntekereza ko Perezida w'igihugu yaza gusura ikipe y'igihugu. 

    Twiteguraga gukina na Ghana aratubwira ngo rwose tuzi ko mubishoboye muzagererageze , muzakine tubone ko mwakinnye ni mutsindwa tuzemera ko mwatsinzwe ariko tubona ko mwakinnye.

    Icyo kintu rwose, iyo umusiporutifu akivuze gutyo, umukinnyi nawe atanga ingufu zose ku buryo atsindwa aruko yarushijwe.Kuba yaraje nta mukinnyi n'umwe bitakoze ku mutima,twagiye tubivugana. Tuvuga duti tuzakina ariko n'ubundi byarangiye dutsinze Ghana 1-0, ni Jimmy Gatete wagitsinze”.

    Desire Mbonabucya abajijwe ku bintu byaba byaramubabaje agikina umupira w’amaguru yavuze ko ari ukuntu yakorewe irondaruhu akina mu Bubiligi ndetse no muri Turkiya.

    Yagize ati”Birahari cyane,nagize ibibazo byerekeranye n'ivanguraruhu ,nkigera mu ikipe ya Marine FC yo mu Bubiligi hari igihe wajyaga gukina umukino hakaba hari abafana bambaye ibintu by'imikara ubundi bakajya bikomanga ku gatuza berekana ko ndi inganjyi”.

    Hari igihe umusfuzi yigeze guhagarika umukino rimwe ariko ibyo bintu birababaza ku muntu w'umukinnyi…Nkina no muri Turkiya naho nararikorewe ariko ho nari naramaze kubimenyera”.

    Ku bijyanye no kuba ikipe y'igihugu y'u Rwanda,Amavubi itakigera kure yagize ati'Iyo ndebye nsanga ari ugutegura nabi. Nta nzira y'ubusamo ibaho. Iyo ufite ikipe y'igihugu ugomba kuba ufite indi munsi yayo. Ubu ihari ntayo kuyisimbura”. 

    “Twatakaje imyaka 20 kubera ko iyo tuba twaratangiye ubu tuba dufite abana bamaze kumenyera amarushanwa no gukina mu ikipe y'igihugu. Tutabeshyanye kuba Amavubi atarasubira mu gikombe cy'Afurika ni ukubera ko hatabayego gutegura neza”.

    Nk’abantu bakiniye Amavubi ku musanzu bazatanga mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Mbonabucya Desire yavuze ko hari umuryango bashyizeho uzajya ufasha abana bafite impano ariko icyo bategereje akaba ari uko uzabona ubuzima gatozi ubundi ugatangira gukora.

    Desire Mbonabucya yanyuze mu makipe atandukanye arimo ayo mu Rwanda nka Rayon Sports,ayo hanze y’u Rwanda arimo Sint-Truidense yo mu Bubiligi ndetse n’andi atandukanye.

    Desire Mbonabucya wavuze ko atazibagirwa igihe Perezida Kagame yajyaga kubareba bitegura gukina na Ghana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136186/guhura-na-perezida-kagame-uko-yakorewe-ivanguraruhu-kapiteni-wibihe-byose-wamavubi-yavuze-136186.html

  • Future Jesus Heritage yanditse amateka mu gi… – #rwanda #RwOT

    Kuya 4 Ugushyingo 2023 habaye guhimbaza no gushima binyuze mu gitaramo cyateguwe na Korari Future Jesus' Heritage cyabereye mu kigo cya APAER giherereye mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo, kitabirwa n'imbaga.

    Igitaramo kiswe 'Nzahora Nshima' cyahuje abaririmbyi benshi batangiranye n'iyi Korari,abayobozi b'itorero muri iki kigo, abayobozi bafasha abana mu myigire, inshuti n'abandi, babwirwa amavu n'amavuko y'Ikigo ndetse n'amateka ya korari, habaho kuramya no gushima Rurema wabakoresheje.

    Iki gitaramo cyatangijwe na korari iri mu zikunzwe Way of Hope ibarizwa mu itorero rya Remera SDA Church, inyura imitima ya benshi binyuze mu bihangano byabo bikurikirwa n'abatari bacye.

    Future Jesus’ Heritage yaritegerejwe na benshi, bahimbaje Imana barangurura amajwi yabo meza, baririmba n’indirimbo zabo zakunzwe mu myaka ya kera nka ' Azagutoza gusenga' n’izindi zakoze mu mitima y’abitabiriye.

    Mu kiganiro na Inyarwanda umuyobozi mukuru wa korari Future Jesus' Heritage  Umurerwa Jean Fils de Dieu, yagarutse ku mateka n'imbogamizi bahuye nazo mu gukora umurimo nka korari, gusa atangaza ko  kwishingikiriza ku Mana byahabaye intwaro zibafasha kunesha imitego y'umwanzi.


    Ati '  Future Jesus' Heritage turashimira Imana yadukoresheje iby'ubutwari. Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye'.

    Mu 1999 ababyeyi babarizwa mu Itorero ry’abadivantisiti b'umunsi wa karindwi bashinze ikigo cy’Ishuri cya APAER giherereye muri Rusororo  hagamijwe gutanga ubumenyi ku bana, nyuma hashingwa korari Future Jesus' Heritage mu rwego rwo kubafasha kwegerezwa Imana.

    Urugendo rwabo rwibasiwe n'imbogamizi nyinshi harimo no gutandukana kw'abagize korari bitewe n'ubuzima, rimwe na rimwe bakagira gucika intege ariko bagakomezwa na Nyagasani.

    Mu mwaka wa  2006 Future Jesus' Heritage  yashyize hanze album ya mbere yiswe ' Senga Imana' yazamuye izina ryabo, bamenyekana mu bice bigize Igihugu cy'u Rwanda no hanze yarwo bakundwa na benshi.

    Umuyobozi wa korari Murerwa, yikije ku ngamba bafite mu kwagura umurimo w'Imana avuga ko biteguye kuyivugira aho bazahamagarwa hose niyo haba kure. Yashimiye ubuyobozi bw'Ikigo cy’Ishuri cya APAER bukomeza kubatera ingabo mu bitugu, bukabaha imbaraga n'ibitekerezo mu kwagura umurimo w’Imana.

    Yagize ati ' Imana ikomeze kutujya imbere, natwe twiteguye kuyivugira aho tuzahamagarwa hose'.

    Bayiringire Seth umuyobozi mukuru w'Ikigo cya APAER yishimiye ibihe byiza yagiranye na korari bagakora umurimo w'Imana batiganda, bikabatera kwaguka mu buryo bw'umwuka.


    Ati ' Nishimira ko twagiranye ibihe byiza tugafatanya umurimo w'Imana'.

    Iki gitaramo cyatambukijwe mo amashimwe atandukanye  bamwe bashyira hanze amarangamutima yabo bavuga kugira neza kw'Imana, biherekezwa n'urufaya rw'indirimbo za korari Way of Hope ndetse na  Future Jesus' Heritage, Imana yihesha Icyubahiro.


    Batangaje ko abagize korari bigeze gutatana hasigara abaririmbyi 4 gusa, ariko bongera kwiyegeranya

    Abagize korari bamwe bari bato ubwo yashingwaga ariko barakuze bakurira mu buntu bw’Imana

    Biteguye kuvugira Nyagasani aho bazahamagarwa hose niyo haba kure

    Way of Hope korari ikunzwe mu Itorero ry’abadivantisiti yanejeje benshi kubera ubuhanga bwabo

    Abanyeshuri biga mu kigo cya APAER bizihiwe mu gitaramo cyatambukijwe mo amashimwe

    Umwe mu bayobozi b’iyi korari Way of Hope James akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo 

    Umutoza wa korari Future Jesus’ Heritage Bugingo Elvis niwe warushinzwe gutegura igitaramo

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136185/future-jesus-heritage-yanditse-amateka-mu-gitaramo-yise-nzahora-nshima-amafoto-136185.html

  • Future Jesuss Hertage yanditse amateka mu gi… – #rwanda #RwOT

    Kuya 4 Ugushyingo 2023 habaye guhimbaza no gushima binyuze mu gitaramo cyateguwe na Korari Future Jesus's Hertage cyabereye mu kigo cya APAER giherereye mu Murenge wa Rusororo, kitabirwa n'imbaga.

    Igitaramo kiswe 'Nzahora Nshima' cyahuje abaririmbyi benshi batangiranye n'iyi Korari,abayobozi b'itorero muri iki kigo, abayobozi bafasha abana mu myigireinshuti n'abandi, babwirwa amavo n'amavuko y'ikigo ndetse n'amateka ya korari, habaho kuramya no gushima Rurema wabakoresheje.

    Iki gitaramo cyatangijwe na korari iri mu zikunzwe Way of Hope ibarizwa mu itorero rya Remera SDA Church, inyura imitima ya benshi binyuze mu bihangano byabo bikurikirwa n'abatari bacye.

    Future Jesus’s Hertage yaritegerejwe na benshi, baserutse ku rubyiniro, bahimbaza Imana barangurura amajwi yabo meza, baririmba n’indirimbo zabo zakunzwe mu myaka ya kera nka ' Azagutoza gusenga' n’izindi zakoze mu mitima y’abitabiriye.

    Mu kiganiro na Inyarwanda umuyobozi mukuru wa korari Future Jesus's Hertage  Umurerwa Jean Fils de Dieu, yagarutse ku mateka n'imbogamizi bahuye nazo mu gukora umurimo nka korari, gusa atangaza ko  kwishingikiriza ku Mana byahabahe intwaro zibafasha kunesha imitego y'umwanzi.


    Ati '  Future Jesus's Hertage turashimira Imana yadukoresheje iby'ubutwari. Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye'.

    Mu 1999 ababyeyi babarizwa mu Itorero ry’aba divantisiti b'umunsi wa karindwi bashinze ikigo cya APAER hagamijwe gutanga ubumenyi ku bana, nyuma hashingwa korari Future Jesus's Hertage mu rwego rwo kubafasha kwegerezwa Imana.

    Urugendo rwabo rwibasiwe n'imbogamizi nyinshi harimo no gutandukana kw'abagize korari bitewe n'ubuzima, rimwe na rimwe bakagira gucika intege ariko bagakomezwa na Nyagasani.

    Mu mwaka wa  2006 Future Jesus's Hertage  yashyize hanze album ya mbere yiswe ' Senga Imana' yazamuye izina ryabo, bamenyekana mu bice bigize igihugu cy'u Rwanda no hanze yarwo bakundwa na benshi.

    Umuyobozi wa korari Murerwa yikije ku ngamba bafite mu kwagura umurimo w'Imana avuga ko biteguye kuyivugira aho bazahamagarwa hose niyo haba kure. Yashimiye ubuyobozi bw'Ikigo cya APAER bukomeza kubatera ingabo mu bitugu bukabatiza imbaraga z'ibitekerezo n'ibindi.

    Yagize ati ' Imana ikomeze kutujya imbere, natwe twiteguye kuyivugira aho tuzahamagarwa hose'.

    Bayiringire Seth umuyobozi mukuru w'Ikigo cya APAER yishimiye ibihe byiza yagiranye na korari bagakora umurimo w'Imana batiganda, bikabatera kwaguka mu buryo bw'umwuka.


    Ati ' Nishimira ko twagiranye ibihe byiza tugafatanya umurimo w'Imana'.

    Iki gitaramo cyatambukijwe mo amashimwe atandukanye  bamwe bashyira hanze amarangamutima yabo bavuga ku gira neza kw'Imana, biherekezwa n'urufaya rw'indirimbo za korari Way of Hope ndetse ndetse Future Jesus's Heratage Imana yihesha Icyubahiro.


    Batangaje ko abagize korari bigeze gutatana hasigara abaririmbyi 4 gusa, ariko bongera kwiyegeranya

    Abagize korari bamwe bari bato ubwo yashingwaga ariko barakuze bakurira mu buntu bw’Imana

    Biteguye kugugira Nyagasani aho bazahamagarwa hose niyo haba kure

    Way of Hope korari ikunzwe mu Itorero ry’abadivantisiti yanejeje benshi kubera ubuhanga bwabo

    Abanyeshuri biga mu kigo cya APAER bizihiwe mu gitaramo cyatambukijwe mo amashimwe

    Umwe mu bayobozi b’iyi korari James akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo 

    Umutoza wa korari Future Jesus’s Hertage Bugingo Elvis niwe warushinzwe gutegura igitaramo

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YAFATIWE MU GITARAMO CYATEGUWE NA FUTURE JESUS’S HERTAGE KISWE “  NZAHORA NSHIMA”

    https://drive.google.com/drive/folders/1uzolK8OGD7KUcOD-1qwFxzhwuAsK5VUp

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136185/future-jesuss-hertage-yanditse-amateka-mu-gitaramo-yise-nzahora-nshima-amafoto-136185.html