Blog

  • Ambulance y’ibitaro bya Kabgayi yagonze Umusaza wari uri ku igare ndetse itwara n’umukobwa mu mapine [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ingobyi y'abarwayi (Ambulance) y'Ibitaro bya Kabgayi yambaye yambaye ibirango GP 242 B yagonze umusaza wari utwaye igare ndetse n'abagendaga ku muhanda babiri harimo umukobwa yatwaye mu mapine, ariko bose barakomereka ntihagira uhita ashiramo umwuka.

    Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ugushyingo 2023 i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

    Ababibonye biba bakaba bavuga ko umushoferi wari utwaye iyo ngobyi y'abarwayi ashobora kuba yakatiye igare ryamanukaga na ryo rikamukurikira akarigonga bigatuma barenga umuhanda.

    Bakimara kurenga mu muhanda, basanganiye n'abanyamaguru bagenderaga mu nkengero zawo barimo bazamuka bagana mu Mujyi wa Muhanga.

    Ganza Patrick avuga ko iyo modoka abarwayi yamanukaga ahazwi nk'i Gahogo mu Muhanda uva mu Mujyi wa Muhanga, ijya i Kabgayi ku Bitaro Bikuru, iuryo gare yagonze na ryo ngo rikaba ryamanukaga.

    Yagize ati: 'Iyi modoka yamanukaga iva mu Mujyi wa Muhanga igana ku Bitaro Bikuru bya Kabgayi, ariko imbere hari umusaza wamanukaga atwaye igare aramukatira binarangira anamukuruye bituma akomeza kumuhunga bituma agonga abari hakurya. Gusa bigaragara ko uyu mushoferi yari yarangaye ashobora kuba yaganiraga n'umuforomokazi barikumwe aza kwisanga bidashoboka ko agarura iyi modoka'.

    Munyaneza Gaston avuga ko mu bantu iyi modoka yasanzwe hakurya y'cyerekezo yajyagamo, yagonze abantu babiri ariko hakaba harimo umukobwa wababaye kuko byasabye ko imodoka bayimukuraho aho yahagaze.

    Yagize ati: 'Mu bigaragara ni uko uyu mushoferi w'iyi modoka yari yarangaye cyane kuko kuva hakurya y'umukono umanuka ugasanga abagenzi bari hakurya y'umuhanda mu kindi cyerekezo ukagonga abazamukaga ni uko hari ikibazo gikomeye ariko umukobwa yatwaye mu mapine yababaye cyane kuko byasabye ko imodoka isunikwa kugira ngo ajyanwe kwa muganga'.

    Nsabimana Diogene avuga ko urebye imiterere y'aha hantu bigaragara ko umushoferi yarangaye kugera aho agonga igare akaryambukana akagonga abandi bantu bari mu cyerekezo cyo hakurya.

    Iyi modoka yangiritse itara ndetse n'ikirahure cy'imbere kirinda umuyobozi w'ikinyabiziga bigaragara ko hari uwagonzwe wagikubisemo umutwe urebye uko imodoka imeze.

    Abagonzwe bajyanwe kuvurirwa ku bitaro Bikuru bya Kabgayi naho imodoka ijyanwa mu igaraje rya Diyosezi ya Kabgayi ahazwi nko kuri Gemeca mu gihe impanuka yabereye ku muhanda mushya uri muri metero 150 ku muhanda mushya urimo kubakwa.

    Source : https://yegob.rw/ambulance-yibitaro-bya-kabgayi-yagonze-umusaza-wari-uri-ku-igare-ndetse-itwara-numukobwa-mu-mapine-amafoto/

  • Leta y’u Rwanda yagabanyije imisoro yafatwaga nk’ihanitse yakatwaga abakozi bo mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abinjiza amafaranga make, barimo n'umwarimu w'ishuri ribanza Angelique Uwubuntu, bazatangira muri uku kwezi k'Ugushyingo, guhabwa umushahara wigiye hejuru nyuma y'uko guverinoma igiye gushyira mu bikorwa itegeko ry'imisoro y'amafaranga yinjiye ryo mu 2022.

    Uwubuntu yatangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko igipimo cy'imisoro cya 20 ku ijana isabwa buri kwezi ku muntu winjiza hagati y'amafaranga 60.000 na 100.000 FRW na 30 ku ijana ku binjiza hagati ya 100.000 na 200.000 FRW, yari menshi, byatumaga abakozi babona umushahara muto kandi ntibabone ubushobozi bwo kubona ibyo bakeneye byibanze.

    Iki kibazo kigiye gukemuka binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry'itegeko ryo kugabanya ibiciro by'imisoro yashyizweho mu itegeko ry'imisoro ku mafaranga yinjijwe ryo mu 2022,riratangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu Gushyingo 2023.

    Muri uku kwezi,abakozi binjiza amafaranga ari hagati ya 60.000 kugeza 100.000 FRW bazasoreshwa ku gipimo cya 10 ku ijana aho kuba 20 ku ijana, naho abinjiza amafaranga kuva 100.000 kugeza 200.000 FRW bazasoreshwa ku gipimo cya 20 ku ijana aho kuba 30 ku ijana nkuko byari bimeze.

    Mwarimu Uwubuntu yavuze ko umushahara we uri hagati ya 100.000 na 200.000 FRW ku kwezi, bityo kugabanya imisoro byari ngombwa kugira ngo abantu babashe guhangana n'izamuka rikabije ry'ibiciro muri iki gihe.

    Ati: 'Icyemezo cyo kugabanya imisoro kirashimishije kuko kizangabanyiriza inshingano ku byerekeye amafaranga nk'umukozi kandi bizongera — ku rugero runaka — ubushobozi bwanjye bwo kubona ibyo nkeneye by'ibanze'.

    Perezida wa COTRAF Rwanda, Eric Nzabandora,yatangarije The New Times ko kugabanya imisoro bizatanga agahenge ku bakozi binjiza amafaranga make.

    Ati: 'Kugabanya imisoro ku bahembwa amafaranga ari hagati ya 60.000 na 200.000 bizabafasha guhaza ibyo bakeneye.'

    Source : https://yegob.rw/leta-yu-rwanda-yagabanyije-imisoro-yafatwaga-nkihanitse-yakatwaga-abakozi-bo-mu-rwanda/

  • Supra Model Rwanda: Umunyamideri yegukanye Mi… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku  wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo 2023 muri Hoteli Century Park iherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, habereye ibirori byo gusoza irushanwa rya Supra Model Rwanda.

    Iri rushanwa rigamije guteza imbere uruganda rw'imideri mu Rwanda, ryegukanywe n'Umwerekanamideri, Umutesi Li Hua Brenda wahize abandi berekanamideri bakizamuka bari bahatanye muri 'SupraModel Competition.

    Iri rushanwa ritegurwa na Supra Family Rwanda Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss 'Supranational n'andi.

    Igihembo nyamukuru cyegukanywe na Umutesi Li Hua Brenda wahize abandi 20 bari bahatanye, yegukanye  ibihembo birimo  icya Miliyoni 1 Frw , kurara ijoro muri Century Park Hotel, gukorerwa imisatsi na Dave Salon & Spa, gutemberezwa mu Rwanda na Missionaries Travel Rwanda ndetse no kuzahagarira u Rwanda muri Miss Africa Sub-Sahara.

    Muri iri rushanwa kandi hatanzwe ibindi bihembo birimo uwakunzwe n'abantu cyane (People's Choice) cyegukanywe na Umumararungu Kelly Divine. Umurika imideli mwiza mu bijyanye no kwamamaza (commercial Model) yabaye Gihozo Sincere.

    Hatanzwe kandi n'igihembo cy'umunyamideli wahize abandi mu gutambuka neza (Best Runway), cyegukanwa na Uwiduhaye Divine. Abegukanye ibi bihembo buri wese  yahawe 300.000Frw.

    Umutesi wegukanye iri rushanwa yavuze ko ari amahirwe akomeye, agiye kumufasha kwagura impano ye no guhesha ishema u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

    SupraModel Competition ni irushanwa ngarukamwaka ritoranya abafite impano mu kumurika imideli, rikabafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga.


    Umutesi Li Hua wegukanye irushanwa yishimiwe na benshi mu myambaro itangaje


    Usenga Josiane ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane n'abitabiriye iri rushanwa


    Bamwe mu basore berekanamideri batambutse imbere y'akanama nkemurampaka

    Uwiduhaye Divine umukobwa wasumbaga abandi bose yegukanye igihembo cy'umwerekanamideri ufite intambuko iruta iy'abandi





    Kanda hano urebe andi mafoto yaranze Supra Model Rwanda

    AMAFOTO: Freddy-Rwigema [INYARWANDA] 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136231/supra-model-rwanda-umunyamideri-yegukanye-miliyoni-1-frw-amafoto-136231.html

  • RIB yataye muri yombi abana ba Nyirangaruye Daphrose bamwishe bamunigaguye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyirangaruye Daphrose biracyekwa ko yishwe n'abana be babiri bamunize, bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo.

    Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki 06 Ugushyingo 2023 mu mudugudu wa Gatebe,mu Kagali ka Susa mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

    Nk'uko bitangazwa na Konekt 250 dukesha iyi nkuru, ni uko abana n'uyu mubyeyi wabo babanaga mu makimbirane bapfa imitumgo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal, yavuze ko ayo makuru ariyo gusa n'abacyekwaho babyemeye.

    Yagize ati':Ni byo koko uyu mubyeyi yapfuye ariko biracyekwa ko yishwe n'abana be bamunize kubera amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo. Ubu abo bana bafashwe Kandi bari kubyemera'.

    Gitifu Kanyogote akomeza avuga ko abacyekwaho icyaha cyo kuniga umubyeyi wabo bacumbikiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kangongo.

    Abatawe muri yombi ni Abasore 2 bavukana Ndikumana Joel w'imyaka 23 na Niyoyandinze Eric w'imyaka 18.

    Source : https://yegob.rw/rib-yataye-muri-yombi-abana-ba-nyirangaruye-daphrose-bamwishe-bamunigaguye/

  • Perezida Kagame yaganiriye na Blinken ku kibazo cya Kongo Kinshasa #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken,  yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, ku bibazo by'umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa mbere, ari bwo bombi bagiranye ikiganiro cyitezweho gutanga umusaruro mu gucyemura ikibazo cy'umutekano mucye  kimaze iminsi muri  Congo.

    Perezida Kagame  yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo  uburyo bwashyizweho  bwo kugarura amahoro  no gusubiza ibintu mu buryo mu Burasirazuba bwa Congo no mu  Karere  muri rusange.

    Ibi biganiro bije bikurikiye ibiheruka muri Kanama uyu mwaka na byo byabereye kuri telefoni.

     

     

    Antony Blinken agiranye ikiganiro na Perezida Kagame mu gihe kuri ubu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano y'umutwe wa M23 n'indi mitwe ihakorera, ariko yo ku ruhande rwa leta yongeye gukomera.

    Amakuru avuga iyi mirwano iri gusatira umujyi wa Goma, ahantu hafatwa nk'izingiro ry'ubukungu bwa Congo.

    Icyakora mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n'Umuvugizi wa M23 , Major Willy Ngoma Umuvugizi w'inyeshyamba za M23, yatubwiye ko nta gahunda bafite yo gufata umujyi wa Goma.

    Majoro Willy Ngoma yavuze  ko Icyo bifuza ari ibiganiro ndetse ko bari kwirwanaho no gusubiza ibitero bagenda bagabwaho, bagamije kurinda abaturage.

    Amerika ni kimwe mu bihugu byatunze urutoki u Rwanda, ivuga ko 'hari ubufasha bwa gisirikare ruha umutwe wa M23.'

    — Advertisement —

    Amerika ivuga ko ifite ibimenyetso  byerekana ko u Rwanda ruha inkunga M23, igasaba ko rwayihagarika.

    Icyakora yaba uRwanda na M23 ibi birego bagiye babyamaganira kure.

    The post Perezida Kagame yaganiriye na Blinken ku kibazo cya Kongo Kinshasa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/06/perezida-kagame-yaganiriye-na-blinken-ku-kibazo-cya-kongo-kinshasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yaganiriye-na-blinken-ku-kibazo-cya-kongo-kinshasa

  • Kayonza: Abagore bakorera mu masoko barasaba… – #rwanda #RwOT

    Abagore bafite abana bonka bacururiza mu masoko atandukanye mu karere ka Kayonza bavuga ko bahura n’inzitizi zituma batoroherwa no konsa abana mu buryo buboneye mu gihe bari mu mirimo y’ubucuruzi buciriritse n’indi mirimo ikorerwa mu masoko dore ko bacururiza bahetse abana mu mugongo.

    Aba babyeyi bavuga ko bifuza gushyirirwaho ibyumba bifashisha mu gihe bagiye konsa ndetse bigashyirwamo n’ibikoresho byifashishwa gukaraba intoki. Abagore bakorera mu isoko rya Kayonza riherereye mu Murenge wa Mukarange ndetse n’irya Kabarondo riherereye mu kagari ka Rusera babwiye InyaRwanda ko umugore ushaka konsa bitamworohera.

    Bavuga ko biterwa n’impamvu zinyuranye zirimo gutinya ko abana babo bashobora kurwara indwara zikomoka ku mwanda bitewe nuko mu isoko nta hantu hisanzuye bashobora kubona bakifashisha kugira ngo bonse abana uko bikwiye.

    Bamwe mu bagore bacururiza mu masoko bavuga ko babangamiwe no kutagira ahantu hisanzuye ho bonkereza

    Umwe muri abo bagore witwa Uwimana Diane avuga bifuza kubakirwa inzu igenewe bonsa kandi igashyirwamo ibikoresho bibafasha gusukura intoki zabo mbere yo Konsa. Ati: “Umubyeyi ushaka konsa arimo gucuruza biragoye usanga twonsa abana kubera ko barize naho ubundi dutegereza gutaha bakonka neza tugeze mu rugo”.

    “Kuba umubyeyi agomba konsa umwana turabyigishwa ariko tukabangamirwa no kubona ahantu hisanzuye twonkereza abana bacu. Iyo umubyeyi ari mu isoko akenshi atinya konsa umwana kubera impungenge z’uko umwonkeje ufite intoki zisa nabi umwana yarwara inzoka bitewe nuko tuba twakoze ibintu byanduza intoki zacu.”

    Bamwe mu babyeyi bakorera mu isoko riherereye mu kagari ka Nyagatavu ahazwi nko kuri Reach  babwiye InyaRwanda ko ababyeyi bonsa hahacururiza batoroherwa no konsa kubera imiterere yaryo.

    Umwe muri abo babyeyi, Umutoniwase Clarisse aganira na InyaRwanda.com yavuze ko kutagira uburyo bwo kwisanzura barimo konsa bituma ababyeyi batonka uko bikwiye.

    Yagize ati: “Ababyeyi benshi bakorera muri iri soko birabagora konsa abana babo, igihe cy’izuba usanga bigoye konsa umwana ariko iyo bigeze mu mvura dutinya no konkereza abana muri ibi byondo ubona. 

    Muri iri soko ryacu tubangamirwa no kuhonkereza kubera urusaku ruba ruhari. Icyo twasaba nuko batwubakira ahantu twajya twicara tukonsa abana bacu dutuje.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko ahateganyijwe kuzubakwa amasoko ajyanye n’igihe hazanubakwa  icyumba cyo gufasha ababyeyi konsa abana.

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kayonza, Harelimana Jean Damascene, yabwiye InyaRwanda.com ko muri ako karere batangiye gutekereza uburyo abagore bafashwa Konsa mu gihe  bari mu kazi batagombye gusanga abana mu rugo.

    Yagize ati: “Gahunda yo gufasha ababyeyi konkereza ku kazi irahari, turimo turareba ahakorerwa akazi gatandukanye uburyo haboneka ibyumba ababyeyi bonkerezamo mu gihe abakozi bari mu kazi. Visi Meya Harelimana, yakomeje avuga ko mu masoko bateganya kubaka hazashyirwamo ibyumba abagore bonsa bazajya bonkerezamo”.

    Agira ati: “Mu masoko naho turimo turatekereza uburyo ibyumba byo konkerezamo bihaboneka ariko hari aho ugera ugasanga hatari inyubako zimeze neza kuburyo hashyirwa icyumba kimeze neza. Ubundi umubyeyi yagakwiye kuba afite ahantu ashyira umwana hafi y’aho akorera kuburyo ashobora kuhamusanga agiye kumwonsa cyangwa agiye kumwitaho mu bundi buryo. 

    Ahazubakwa amasoko yujuje ibisabwa duhereye ku rya Kabarondo rigiye kuzura icyo cyumba kigenewe gufasha abagore bonsa kizashyirwamo.”

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera umwana (NCDA) kigaragaza hagati y’umwaka wa 2015 na 2020, abagore bonsa neza abana bari munsi y’amezi atandatu ya mbere ntacyo bavangiwe ko bagabanutse kuburyo bavuye ku kigereranyo cya 87.3 muri 2015 bakagera kuri 80.9 % mu mwaka wa 2020 nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa DHS 2019/2020.

    Umukozi ushinzwe imirire y’umwana n’umubyeyi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) Machara Faustin, yemeza ko konsa neza umwana utarageza ku mezi  atandatu kandi agahabwa amashereka yonyine nta kundi amuvangiye bimurinda indwara zitandukanye zibasira abana b’impinja anavuga ko amashereka arimo intungamubiri zihagije umwana aba akeneye ndetse akagira ubwirinzi ku ndwara zibasira abana.

    Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yatangiza icyumweru cyahariwe kwita ku Konsa yasabye abakoresha korohereza abakozi bakabona ahantu bonkereza kandi batavuye aho bakorera.

    Yagize ati: “Dushishikariza abakoresha batandukanye kuba bagena aho ababyeyi bonkereza, kubera ko twese twirirwa twiruka, turi mu buzima busaba ababyeyi bombi gukora, usanga bigoranye ko umubyeyi yakonsa igihe cyose nta mbogamizi ahura nazo cyane cyane izigendanye n'amasaha y'akazi.'

    Icyumweru cyahariwe kwita ku konsa mu rwego rwo kwizihiza umunsi  Mpuzamahanga wahariwe  Konsa cyatangiye kuwa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo kikazasozwa  kuwa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2023. Uyu mwaka nsanganyamatsiko yahariwe umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku  Konsa Igira iti” Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera “

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Centers for disease control and prevention', buvuga ko konsa umwana amashereka bitanga intungamubiri nyinshi ku mwana kandi bishobora kurinda umwana na nyina indwara zitandukanye.

    Ababyeyi bacururiza mu masoko babangamiwe no kutagira ahantu hisanzuye bonkereza abana baba bahetse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136226/kayonza-abagore-bakorera-mu-masoko-barasaba-gukurirwaho-inzitizi-bahura-nazo-zibabuza-kons-136226.html

  • Umusizi Rumaga yavuze ko azarongoza Umwishywa, ukuri ku rukundo ruvugwa hagati ye na Bahali Ruth (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umusizi Rumaga Junior yavuze ko umugore we cyangwa umukunzi we atazigera amwambika impeta ahubwo azamwambika umwishywa (icyatsi gifite amateka akomeye mu bukwe bwa Kinyarwa).

    Ni nyuma yo gusohora Igisigo 'Rudahinyuka' yakoranye n’umusizi Bahali Ruth aho avuga ko gishiniye ku nkuru mpamo ibaho se cyangwa yabaho y’abakundana by’ukuri, kikaba kizajyana n’igitabo cya cyo.

    Ni Igisigo cyasohotse nyuma y’iminsi we na Bahali bakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga, aho bashyizeho amafoto agaragaza uyu mukobwa atwite, nyuma bashyiraho andi yibarutse ariko yose aherekezwa n’amagambo meza y’urukundo aryoheye amatwi babwiranaga.

    Byateje urujijo bamwe bati 'Ni byo' abandi bati 'Ni igihangano bagiye gusohora.' Kera kabaye ejo hashize Rumaga akaba yarashyize iki gisigo hanze.

    Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko abibazaga niba koko Rumaga yarateye inda Bahali ari byo yamuteye inda y’umwuka, inda y’Ibisigo itagombera amezi 9.

    Ati 'Impamvu rero cyabaye ikibazo ni uko bibazaga Rumaga yabibashije, yateye inda ntabwo ari inda y’umwuka ni inda y’umubiri? Ariko ni inda y’umwuka, ni ya nda y’Ibisigo, iy’Ibisigo ntabwo igendera kuri Nzeri.'

    Agaruka ku magambo y’urukundo yaherekezaga amafoto bashyize hanze ari nayo yatumye benshi bakeka ko ari ukuri, yagize ati 'ubuhanzi ntabwo burangira, ni ubuzima, ubusizi ni ubuzima rero ngomba kubikora mbiganisha ku buzima mbaho.'

    Ku ngingo yo kuba yaba ari mu rukundo n’umusizi Bahali Ruth yavuze ko nta biriho kandi akaba atabeshya kuko bibaye ari byo atabihisha.

    Ati 'Ndasa n’ukura agahu ku maso ku bantu batekereza ko rushobora kubyara urukundo rwo kuvuga 'chr’ na 'chch’ nk’uko abantu babyita ntaruriho dore ko runabayeho ntabibahisha cyane ko nta n’icyo bitwaye.'

    Muri iki gisigo agaragara asezerana na Bahali amwambika impeta, gusa avuga ko mu bukwe bwe atazigera yambika umugore we impeta ahubwo azamwambika umwishywa.

    Ati 'buriya mu bukwe bwanjye nzarongoza umwishywa, abe abyiteguye rwose, njyewe mu ntanzi z’urugo ndanawihingiye, nkimushima nzahita mfata irembo ubundi igihe cyagera nkamwambika umwishywa, buriya umwishywa mu mvura no ku zuba ntabwo upfa kuma. Impamvu kurongoza umwishywa, ni igiti kirandaranda kikagera kure kandi kirwana n’ibihe byose, bivuze ko urugo rwakabaye gutyo.'

    Mu gitabo ' Imihigo, imiziro n’imiziririzo mu Rwanda’ cya Musenyeri Aloys Bigirumwami asobanura uburyo kera iyo bajyaga gushyingira umukobwa bamukozagaho icyatsi bita umwishywa maze bakavuga ko bawumurongoje. Umwishywa barongoje barawumenyaga cyane, kuko ngo iyo umwanzi awubonye akabatanga kuwakira, ntibabaga bakibyaye.

    Ababyeyi b’abashyingiwe, ntibararana ku munsi wo gushyingira abana babo, kereka babanje kwakira umwishywa, ngo baticira abana babo, bakababuza kubyara. Abashyingiwe na bo ntibararana ababyeyi babo batarakira umwishywa, ngo badapfa.

    Bashyingira nimugoroba, mu maryama umuhungu akarongora agatera umwishywa, maze mu museso abashyingiwe bakamara amavuta. Abajya kubwira ababyeyi b’umugeni ko kurongora kwarangiye, bagenda ijoro ryose ndetse n’umunsi wose; bakabageraho mbere y’irindi joro, abashyingiwe batarararana.

    Iki Gisigo kizasohoka no mu buryo bw’igitabo

    Yahamije ko nta rukundo ruri hagati ye na Bahali

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umusizi-rumaga-yavuze-ko-azarongoza-umwishywa-ukuri-ku-rukundo-rwe-na-bahali-ruth-video

  • Yakomoje kuri Happiness! Miss Kundwa Doriane… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ubarizwa muri Canada kuva mu 2016, ari ku rutonde rwa ba Nyampinga batakoranye na Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda. Kuko akimara gutorwa yahisemo kugira umujyanama we (Manager) wihariye, Bruce Intore bakoranye kuri gahunda n'ibikorwa binyuranye.

    Agaragaza ko yakoresheje imbaraga ze, ubwenge n'ubwiza kugeza ubwo yambitswe ikamba ry'igiciro kinini mu Rwanda yari ahataniye n'abandi bakobwa yahigitse. Yumvikanishije ko atigeze asabwa ishimishaburi kugira ngo yambikwe iri kamba. Ati 'Njyewe ntayo banyatse pe! (aravuga 'Happiness').'

    Ubwo yari mu kiganiro 'Ally Soudy On Air' mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2023, Miss Doriane Kundwa yavuze ko yatunguwe n'ibirego bya bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe.

    Yavuze ko yabibonye nk'abandi mu binyamakuru kandi biramutungura, kuko kuva yava mu Rwanda atakomeje gukurikirana cyane Miss Rwanda.

    Ati '[…] Nabyumvaga nk’uko abantu benshi babyumva, kuko urumva nyuma y’aho nahise mva mu Rwanda nza hano habamo kudakomeza kuvugana ukuntu n’igikorwa cyose, usibye kubona igikorwa cyabaye, twese turi kubireba, turatora ariko ibikorwa bya buri munsi n’abakijyamo ntabwo navuga ngo narimo. Ibyinshi kuri njye byarantunguye nk’uko namwe mwabibonye bikabatungura.'

    Kundwa yavuze ko afite amashimwe ku rubuga rwa Miss Rwanda, kuko rwafunguye imiryango ikomeye mu buzima itari kuzigera ifunguka iyo atagerageza amahirwe.

    Yavuze ko muri rusange Miss Rwanda ifite akamaro gakomeye ku rubyiruko,byumwihariko abakobwa kuko babasha kugaragaza inzozi zabo n'umusanzu wabo muri sosiyete no mu rugendo rw'iterambere ruhanzwe amaso.

    Akomeza ati '[…] Ni ikintu gifitiye akamaro urubyiruko, abana b’abakobwa(cyane) kubashaka gushyira hanze ibitekerezo byabo, kubashaka kubona imbaraga bakeneye kugirango batange umusanzu muri sosiyete n’imiryango babamo. Kuri njye nibaza ko yamfunguriye imiryango myinshi ndetse n’abandi bantu bandi iruhande…”

    Kundwa yumvikanishije ko ibibazo byabaye bidakwiye gushyira iherezo ku itegurwa rya Miss Rwanda, ahubwo hakwiye kureba uko iki gikorwa cyanozwa mu nyungu rusange z'urubyiruko, cyane cyane abakobwa bafite ubushake bwo kugaragaza icyo bashoboye.

    Yavuze ati '…Njyewe nibaza ko ari igikorwa gifitiye (akamaro) urubyiruko cyane cyane abakobwa ariko nyine habayemo ibibazo nkabiriya kandi mfite icyizere cy’uko byafasha mu kuba cyanozwa ariko kigakomezwa mu maboko y’abandi bantu…'

    Uyu mukobwa yavuze ko atemeranya n’abavuga ko nta musaruro watanzwe na Miss Rwanda, mu guteza imbere umwana w’umukobwa, kuko hari benshi imiryango yafungutse nyuma y’uko baryitabiriye.

    Yavuze ko atazi neza aho ibintu byapfiriye, ari nayo mpamvu atokoroherwa no gutanga umuti urambye mu kuba iri rushanwa ryarushaho kuba ryiza.

    Ariko avuga ko mu gihe cyose hazaba hatanzwe isoko ku gutegura Miss Rwanda, uzarihabwa akwiye kujya abazwa aho ibintu bigeze mu murongo w’icyo igihugu cyifuza mu kuzamura umwana w’umukobwa, kandi n'abakobwa baryitabira bakavuga amasomo bakuramo. 

    Ati 'Buri mushinga wose mu buzima kugirango ukomeze gutera imbere ureba ibimaze gukorwa, cyane cyane ibitekerezo by'abahatana.'

    Ubwo yatangiza icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, ku Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima yabajijwe ku irengero rya Miss Rwanda n'icyizere yatanga ku kuba haboneka undi mukobwa uzasimbura Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022.

    Utumatwishima yavuze ko hagomba kuganirwa ku kuba Miss Rwanda yakongera kuba. Ati “Ni ikintu tugomba kuganiraho. Duhe umwanya kuba ukizanye aha tuzongera tukiganireho n’izindi nzego. Ariko ubwo nk’uko nari nabihereyeho ni ikibazo gikomeye tugomba guha umwanya wo kongera gusesengura…”

    Yavuze ko gusubukura Miss Rwanda bizabanzirizwa no kubanza kwisuzuma, kureba uko byakorwaga, impamvu byategurwa n’umuntu ku giti cye, uko Minisiteri zagize uruhare mu kuyitegura, inyungu yavuyemo, ibibazo byabonetsemo n’ibindi.

    Akomeza ati 'Twungutse iki muri ibyo, byagize bibazo ki […] Igihe twabiteguriye byatwunguye angahe? (Gutegura Miss Rwanda). Tuzabireba, hari igihe wasanga bijya guhura, ugasanga wenda bitagikenewe. Numva twabikora ariko tugashyiramo …n’icyo bimaze mu muco.'

    Imibare yerekanaga ko abantu barenga Miliyoni 19 bakurikiraniraga hafi ibikorwa bya Miss Rwanda, kuva itangiye, isoje na nyuma y'ihigana.

    Ubu, hashize umwaka n'amezi atanu, iyari Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco [Yahindutse Minisiteri y'Urubyiruko] itangaje ko ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda.

    Kuva icyo gihe, irushanwa rya Miss Rwanda ntiryongeye kuba, bituma Miss Nshuti Divine Muheto agiye kumarana ikamba imyaka ibiri.

    Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa by'imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka. Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.

    Mu 2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri y'Umuco na Siporo [Niko yitwaga icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura ifatanyije n'abigenga.

    Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe [Prince Kid] n'iyo yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9 Gicurasi 2022 kubera ibirego bya bamwe mu bakobwa bavuze ko bahohotewe.


    Miss Kundwa yagaragaje ko Miss Rwanda yaciriye inzira benshi mu bakobwa, bityo ikwiye gukomorerwa harebwa ibizafasha umwana w'umukobwa kwitinyuka


    Kundwa yavuze ko kuva mu 2016 yagera muri Canada atakurikiranye cyane Miss Rwanda, bityo ko ibirego by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina byamutunguye


    Kundwa Doriane avuga ko uzahabwa gutegura Miss Rwanda akwiye kujya agaragaza aho ibintu bigeze, kandi n'abakobwa bahatana bakavuga uko ibintu bimeze

    Miss Kundwa Doriane yatangaje ko atigeze asabwa 'Happiness' muri Miss Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136222/yakomoje-kuri-happiness-miss-kundwa-doriane-yagaragaje-aho-ahagaze-ku-kibazo-cya-miss-rwan-136222.html

  • Bigenda bite mu mategeko ngo umuntu ahabwe ig… – #rwanda #RwOT

    Igihano cy'igifungo gishobora kumara igihe kizwi cyangwa kikaba icya burundu, igihano cy'igifungo kirimo igihano umuntu ahabwa akakirangiriza muri gereza n'igihano cy'igifungo gisubitse umuntu ahabwa ntafungwe ngo ajyanwe muri gereza.


    Bigenda bite ngo habeho igihano cy'igifungo gisubitse?


    Mu Rwanda mu ngingo ya 49 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano rya 2018, itegeko riteganya ko umucamanza agena igihano ku cyaha cyakozwe hashingiwe ku buremere bwacyo, ingaruka cyateje, icyateye icyaha n'ibindi. Iyo bigeze mu gihe cy'ikatira (sentencing) ni ho dushobora kubona igihano cyagabanutse cyangwa cyiyongereye cyane bitewe n'izo mpamvu.


    Kugira ngo habeho ikatira kandi umucamanza agendera ku bwiregure bw'uburana, n'ibimenyetso bishinja n'ibishinjura ku cyaha cyakozwe.

     

    Umucamanza anashingira ku mpamvu nyoroshyacyaha cyangwa nkomezacyaha. Biba bishoboka ko abantu bakora icyaha kimwe ariko ugasanga igihano bahawe kiratandukanye bitewe n'uburyo baburanyemo. Urugero uwaburanye yemera icyaha akanacyicuza ashobora kugabanyirizwa igihano, ariko uwaburanye ahakana icyaha ntagabanyirizwe kuko we aba atarorohereje ubutabera.


    Bitewe n'izo mpamvu zose tubonye haruguru mu gihe cy'ikatira umucamanza ashingiye ku kamaro uwahamwe n'icyaha afitiye sosiyeti, imyaka y'ubukure (biba ku bana rimwe na rimwe), uburyo yaburanyemo (yaburanye atananiza ubutabera) ndetse n'imyitwarire ye isanzwe muri sosiyeti (ugaragaye imbere y'ubutabera bwa mbere) aba ashobora kubishingiraho akagukatira igihano cy'igifungo gisubitse ntujye muri gereza.

     

    Iyo uwakatiwe nta kindi gihano cy'igifungo kirenga amezi atandatu (6) yahanishijwe mbere, urukiko, rukoresheje icyemezo gisobanuriwe impamvu, rushobora gutegeka gusubika irangiza ry'ibihano byose cyangwa ibice byabyo by'iremezo cyangwa by'ingereka iyo igihano cy'iremezo cy'igifungo umuntu yakatiwe kitarenze imyaka itanu (5). Aha ni ukuvuga ko uwakoze icyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) n'iyo haba hariho impamvu zose twabonye, we ntabwo ashobora guhabwa igihano cy'igifungo gisubitse.


    Uwahawe igihano cy'igifungo cy'umwaka usubitse, bivuze ko asubizwa mu buzima busanzwe, ariko yazakora ikindi cyaha ku bihano yazahabwa hakiyongeraho n'uwo mwaka wari warasubitswe akarangiriza hamwe ibihano byombi.

     

    Ingingo ya 64 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko Isubikagihano ari icyemezo cy'urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu (5). Aha ni ukuvuga ko umuntu wakoze icyaha gihanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka itanu (5) we aba adashobora guhabwa igihano cy'igifungo gisubitse.


    Isubikagihano ritangwa hashingiwe ku buremere bw'icyaha. Icyemezo cy'urukiko gisubika igihano kigomba kuba kigaragaza impamvu zashingiweho kandi gifatwa mu rubanza rumwe n'urw'icyaha ruburanisha. Gishobora gutegeka isubika ry'igifungo cyose cyangwa igice cyacyo. Igihano cy'ihazabu n'icy'imirimo y'inyungu rusange ntibishobora gusubikwa.


    Ingingo ya 65 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ku guta agaciro kw'igihano gisubitswe ivuga ko igihano gitanzwe kandi kigasubikwa kiba gitaye agaciro, iyo mu gihe cyemejwe kandi kidashobora kujya hasi y'umwaka umwe (1) no kurenga imyaka itanu (5), uwakatiwe atongeye guhamwa n'icyaha cy'ubugome cyangwa icyaha gikomeye yakoze kuva ku munsi icyemezo gihagarika irangizarubanza cyabaye ndakuka.

     

    Aha ni ukuvuga ko uwakatiwe igihano cy'igifungo gisubitse nubwo aba arekuwe ariko aba agomba kwitwara neza ntazongere kugwa mu cyaha cyatuma akatirwa ikindi gihano. Iyo yongeye gukora icyaha, igihano cyari cyarasubitswe kimwe n'igihano ku cyaha gishya birateranywa kandi bikarangirizwa rimwe.


    Aha ni ukuvuga ko uwagihawe iyo akoze icyaha gikomeye cyangwa icyaha cy'ubugome igihe yahawe kitarangiye mu bihano bashobora guhabwa harimo iki gihano cy'umwaka umwe gisubitse baba batararangije cyakongerwaho n'igifungo cy'icyaha gishya. Aha rero uwahawe iki gihano aba asabwa kwitwara neza.

     

     

    Ingingo ya 240 y'Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha rya 2019 ivuga ko igihano gitanzwe kandi kigasubikwa gita agaciro, niba, mu gihe cyemejwe kandi kidashobora kujya hasi y'umwaka umwe no kurenga imyaka itanu (5), uwakatiwe atongeye gukurikiranwa kandi ngo akatirwe igihano ku cyaha gikomeye cyangwa cy'ubugome kuva ku munsi icyemezo cyahagaritse irangiza ry'igihano kitagishoboye gusubirwaho. Iyo bitabaye bityo, ibihano byasubikiwe irangiza, n'ibyaciwe nyuma, biteranyirizwa hamwe, byose akabirangiza.


    Nk'uko biteganywa n'ingingo ya 241 mu Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha no mu ngingo ya 66 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, isubikagihano ntirisonera uwakatiwe kwishyura amagarama y'urubanza, indishyi z'akababaro no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu. Icyakora, kwamburwa uburenganzira mboneragihugu bivaho iyo igihano cyataye agaciro ni ukuvuga iyo uwakatiwe iki gihano yitwaye neza ntiyongere guhamwa n'icyaha cy'ubugome cyangwa icyaha gikomeye.

     

    Aha icyaha cy'ubugome amategeko uko agisobanura ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy'iremezo cy'igifungo kirenze imyaka itanu (5) cyangwa igifungo cya burundu , naho icyaha gikomeye ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy'iremezo cy'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

     

    Bamwe mu bahawe igihano gisubitse

     

     

    1.     Dr Francis Habumugisha nyiri Goodrich group


    Mu mwaka wa 2020 Dr Francis Habumugisha umuyobozi wa Goodrich Group, wari wahamijwe icyaha cyo gukubita abakobwa bari abakozi be (Kamali Diane na Nzaramba Madeleine) akabakomeretsa ku bushake akanangiza imitungo yabo yoroherejwe igihano n'urukiko

    rw'ibanze rwa Nyarugenge ahabwa igifungo cy'umwaka gisubitse mu gihe cy'imyaka itatu (3) anategekwa gutanga indishyi zingana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.


    Impamvu urukiko rwashingiyeho rumugabanyiriza igihano ni uko yari yaburanye yemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Ikindi ni uko Dr Francis wari waratorotse ubutabera nyuma yaje kwishyikiriza ubutabera, anicuza ibyo yakoze.


    2.     Umwana wasubikiwe igihano

     

    Mu 2016 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye umwana watemye umwarimu akamukomeretsa igihano cy'igifungo cy'umwaka (1) gisubitse.


    Umukobwa wigaga mu kigo cya Saint André washinjwaga gukubita no gukomeretsa umwarimu we, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igihano gisubitse cyo gufungwa umwaka n'ihazabu y'amafaranga ibihumbi 50.


    Urukiko rugabanyiriza uwo mwana ibihano, rwagendeye ku kuba yari yarigeze kugira ibibazo by'ihungabana mu mikurire ye, kuba yari afite nyina urwaye no kuba bwari ubwa mbere agejejwe mu rukiko  ndetse no kuba yari akiri umwana.

     

    3.     Kwizera Olivier na bagenzi be 7


     Kwizera Olivier yakatiwe umwaka usubitse

    Kwizera Olivier yareganwaga na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.

    Ku wa Kabiri tariki ya 6 Nyakanga 2021, nibwo basomewe imyanzuro nyuma y'uko bari baburanye ku wa 28 Kamena 2021.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwabahamije bose icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi.

    Umwanzuro warwo uvuga ko bahanishijwe igifungo cy'umwaka umwe usubitse.

     

    4.     Dr Kayumba Christopher


    Dr Kayumba Christopher yakatiwe imyaka ibiri isubitse

    Ku itariki 02 Ugushyingo 2023, Urukiko Rukuru rwakatiye Dr.Christopher Kayumba igifungo cy'imyaka ibiri isubitse mu gihe cy'umwaka umwe n'ihazabu y'ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by'amafaranga y'u Rwanda (250.000 Frw) nyuma yo guhamywa icyaha cy'ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yakoreye umukobwa wari umukozi we wo mu rugo.


    Dr Kayumba Christopher yafunzwe hafi umwaka n'amezi ane mbere y'uko agirwa umwere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Gashyantare uyu mwaka.


    Icyemezo kimugira umwere cyasomwe ku wa 22 Gashyantare 2023 ndetse ahita arekurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.


    5.     Isaac Munyakazi


    Dr Isaac Munyakazi yakatiwe igihano cy’imyaka 5 isubitse


    Ku itariki 15 Ukuboza 20121 Dr. Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, yakurikiranyweho ibyaha byo kuba icyitso mu gutanga indonke no gukoresha ububasha mu nyungu bwite yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu isubitse n'ihazabu ya Miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.


    Yasabwe kwitwararika akirinda kugwa mu bindi byaha mu gihe cy'imyaka 5.


    Urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire mu Gicurasi 2021. Mbere y'uko rutangira kuburanishwa icyo gihe rwari rumaze gusubikwa inshuro zirindwi.

     

    6.     Ntama w'Imana2 yahawe igihano gisubitse


    Ntama w’Imana yahawe igifungo gisubitse

    Ku itariki 14 Mata 2023 Tuyisenge Evariste uzwi kuri X'Twitter ya kera' yakatiwe igihano cy'umwaka umwe usubitse. Yari akurikiranyweho ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

    7.     Producer Dr Nganji na bagenzi be

     

     


    Producer Dr Nganji yahawe igihano cy’umwaka umwe usubitse. Yitangiye Kinyatrap kuva mu 2012


    Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr Nganji mu gutunganya umuziki, wahamijwe icyaha  cyo gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yo gufatanwa udupfunyika tw'urumogi, yahanishijwe igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe usubitse mu gihe cy'umwaka umwe.


    Dr Nganji yahawe icyo gihano kimwe na bagenzi be; Gatsinda Shema Blaise w'imyaka 38 na Dukuze Aury Chris w'imyaka 25 nyuma yo kugirana ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha n'Ubushinjacyaha.


    Ubusanzwe gukora ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo ni icyaha gitagenwa n'ingingo ya 11 y'itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019.


    Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y'inyungu rusange.


    Ubwo aba basore batabwaga muri yombi bivugwa ko bafatanywe udupfunyika tw'urumogi gusa bagiranye amasezerano n'Ubushinjacyaha ashingiye ku kwemera icyaha bari bakurikiranyweho ibizwi nka Plea Bargaining.


    Ubusanzwe iyo ababuranyi bagiranye amasezerano ashingiye ku kwemera icyaha, bagira ibyo bemeranyaho ni ukuvuga uregwa n'Ubushinjacyaha, hanyuma bakabishyikiriza Urukiko rukemeza niba koko ayo masezerano yakwemezwa.


    Urubanza rwo kwemeza ayo masezerano rwabaye ku wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023 mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.


    Urukiko rwemeje ko rwakiriye ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y'Ubushinjacyaha na Gatsinda Shema Blaise, Ngabonziza Dominique na Aury Chris Dukuze bagiranye ubwumvikane bw'igifungo cy'umwaka umwe usubitse mu gihe cy'umwaka umwe.


    Urukiko rwategetse ko ayo masezerano yo guhanishwa umwaka umwe usubitse mu gihe cy'umwaka umwe ashyirwa mu bikorwa.


    Dr Nganji w'imyaka 31 wamamaye mu gutanya indirimbo z'abahanzi batandukanye bakoreye muri Green Ferry Music, yatawe muri yombi tariki 16 Ukwakira 2023.


    Bivuze ko hakurikijwe ibyemejwe n'Urukiko bahise bafungurwa.


    Ubusanzwe gusubikirwa igihano bivuze ko umuntu yakatiwe igifungo ariko yahawe igihe runaka cyo kongera kwitekerezaho no kwikosora cyangwa se yagiriwe imbabazi zo kutajya muri gereza.

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136221/bigenda-bite-mu-mategeko-ngo-umuntu-ahabwe-igihano-cyigifungo-gisubitse-136221.html

  • Musore ndabizi ibi bintu byakubayeho ariko niwongera kubibona ku mukobwa runaka, uzahite umufatirana atari yisubira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Musore ndabizi ibi bintu byakubayeho ariko niwongera kubibona ku mukobwa runaka, uzahite umufatirana atari yisubira

    Abasore n'abakobwa benshi bakunze kwibaza ikintu cyakubwira umukobwa cyangwa umuhungu ushaka kukuvugisha igihe muhuye bwambere, ndetse ntamuntu utarabyibajije.

    Iyo uhuye n'umukobwa bwambere cyangwa umusore, akaba yakwishimiye ashaka ku kuvugisha ndetse abona mwaba inshuti, ikintu cyambere kizamukubwira ni uburyo akureba.

    Umukobwa ashobora kukureba inshuro yambere, wenda byaba ari impanuka pee! Ariko iyo bibaye 2, bikagera kuri 3 ntabwo biba bikiri impanuka, yewe n'ufite icyo ari kukuntengaho ntabwo yakureba izo nshuro.

    Nuzajya ubona mukunze gukubitana amaso buri kanya mukarebana ukuntu, uzamenye ko uwo muntu mwavuga bigakunda, ahubwo uzahite ugerageza amahirwe kuko nawe ubwawe uzaba wamwishimiye nubasha kubona ko ari kukureba gutyo!!.

    Ikirenzeho kizakwereka ko yakwishimiye cyane ni uburyo ashobora kugusekera igihe muhuje amaso.

    Icya gatatu gishobora kubikwereka, umukobwa cyangwa umuhungu muhuriye ahantu hari n'abandi bantu, akaguhitamo mu bandi akaza kukuvugisha uzamenyeko yaguyemo, gusa hari ubwo yaba afite ikindi kintu  aje kukubaza agahita yigendera! Ariko iyo aje akubaza ubusa, ujye umenya ko yafashwe.

    Ibi bishobora kuba ku bakobwa no ku bahungu ndetse akantu ko kurebana ko gakunze kuba iyo muhuye mutaziranye cyangwa mudasanzwe muhura.

    Source : https://yegob.rw/musore-ndabizi-ibi-bintu-byakubayeho-ariko-niwongera-kubibona-ku-mukobwa-runaka-uzahite-umufatirana-atari-yisubira/