Blog

  • Abasore b’ikipe y'Igihugu Amavubi bakomeje imyitozo yo kwitegura imikino ibiri ibategereje – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu Amavubi yakomeje imyitozo yo kwitegura imikino ibiri izahura na Zimbabwe na Afurika y'Epfo mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy'isi mu 2026.

    Abakinnyi bitoje inshuro ebyiri mu masaha ya mbere na nyuma ya saa sita yo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023.

    Source : https://yegob.rw/abasore-bikipe-yigihugu-amavubi-bakomeje-imyitozo-yo-kwitegura-imikino-ibiri-ibategereje-amafoto/

  • Umutoza wa APR FC mu batoza 4 bahataniye igih… – #rwanda #RwOT

    Aba batoza ni Thierry Froger utoza ikipe ya APR FC, Mashami Vincent utoza ikipe ya Police FC, Lotfi Afahmia utoza ikipe ya Mukura Victory Sports, ndetse n’umutoza Petros Koukouras utoza ikipe ya Kiyovu Sports. Aba batoza, bagiye bitwara neza mu mikino ya shampiyona y’ukwezi kwa cumi, aho bafashije amakipe yabo kwisanga mu myanya y’imbere.

    Afahmia Lotfi mu kwezi ku Ukwakira, yatoje imikino 4, harimo umukino yatsinzemo ikipe ya Sunrise FC igitego 1-0, atsindwa na APR FC igitego 1-0, atsinda Bugesera FC ibitego 2-1, ndetse atsinda na Etincelles FC ibitego 2-1. Iyi mikino Afahmia Lotfi muri iyi mikino, yasaruyemo amanota 9 kuri 12 yakiniye.

    Undi mutoza ni Mashami Vincent. Uyu mutoza bigendanye n’uko yatangiye shampiyona, ukwezi k’Ukwakira yakwitwayemo neza, kuko yatsinze imikino yose yakinnyemo, harimo umukino yatsinzemo Muhazi United ibitego 2-1, atsinda As Kigali igitego 1-0, atsinda Kiyovu Sports ibitego 3-1, ndetse atsinda Gasogi United igitego 1-0, ari nawo mukino wasoje ukwezi. Mu mikino yose ine Mashami Vincent yatoje, yasaruyemo amanota 12 kuri 12. 

    Petros Koukouras utoza Kiyovu Sports, nawe ni umwe mu batoza bitwaye neza kuko yafashije Kiyovu Sports muri uku kwezi. Uyu mutoza yatoje imikino itanu, irimo umukino yatsinzemo Gorilla FC igitego 1-0, anganya na Amagaju FC igitego 1-1, atsinda Marine FC ibitego 2-1, atsindwa na Police FC ibitego 3-1, umukino usoza ukwezi atsinda atsinda ibitego 6-1 ikipe ya Etoile de L’est. Mu mikino uyu mutoza yatoje, yasaruyemo amanota 10 kuri 15.

    Umutoza wa kane, ni Thierry Froger utoza ikipe ya APR FC. Thierry Froger watangiye shampiyona ashidikanywaho, ukwezi kwa 10 gusize Thierry Froger atojemo imikino 5, harimo umukino yatsinzemo Musanze FC ibitego 2-1, anganya na Bugesera FC igitego 1-1, atsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0, atsinda Etincelles FC ibitego 3-0, ndetse anganya na Rayon Sports ubusa ku busa. Imikino 5 uyu mutoza yatoje, yasaruyemo amanota 11 kuri 15. 

    Gutora aba batoza b’ukwezi byatangiye, aho wanyura ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda zose, ukaba wahitamo umutoza ubona witwaye neza.

    Twabibutsa ko igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi kwa Kanama cyegukanwe na Lumumba Sosthene utoza Musanze FC ndetse ukwezi kwa Nzeri Amars Niyongabo utoza Amagaju aracyegukana. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136238/umutoza-wa-apr-fc-mu-batoza-4-bahataniye-igihembo-cyukwezi-kwa-10-136238.html

  • Kigali, Umukecuru rukukuri w'imyaka 95 yakinnye Golf i Kigali abantu barumirwa [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hakiniwe irushanwa mpuzamahanga rya Central All Africa Challenge Trophy. Ni irushanwa ryahuje ibihugu bitandatu biturutse ku Mugabane wa Afurika.

    Abakurikiye iryo rushanwa, batunguwe n'umukecuru ukomoka mu birwa bya Maurice, Francine Delloye wahatanye ku myaka 95 y'amavuko ndetse akanagira bimwe mu bihembo atwara.

    Francine Delloye, yahatanye mu irushanwa rya Central All Africa Challenge Trophy ari we mukinnyi mukuru ku myaka 95 y'amavuko ndetse anegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza watowe n'abafana.

    Igihugu kibarizwa mu birwa bya Maurice ni kimwe mu makipe yari afite abakinnyi bakuru bagihagarariye muri iri rushanwa.

    Pascal Duclos, Beatrice d'Arifat, Razia Currimjee na Francine Delloye, nibo ikipe y'ibirwa bya Maurice yari ifite mu Rwanda. Aba bose ni ku nshuro ya mbere kandi bari bitabiriye iri rushanwa ndetse banatungurana ku buryo bitwaye.

    Umukecuru rukukuri w'imyaka 95 y'amavuko Francine Delloye, yasoreje ku mwanya wa 16 mu bakinnyi 28. Francine Delloye yasozanyije amanota 252, akora ibitandukanye, n'ibyo benshi mu bakurikiranye iri rushanwa bamutekerezagaho.

    Ibyo Francine Delloye byamuhesheje gukundwa n'abafana baramutora anahemberwa kuba ari umukinnyi w'irushanwa. Mu magambo ye yagize ati 'Abakiri bato bagomba gukunda siporo ni bwo bashobora kugeza imyaka nk'iyo mfite'.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umukecuru-rukukuri-wimyaka-95-yakinnye-golf-i-kigali-abantu-barumirwa-amafoto/

  • Mbere yo gukina babanza gukoropa! Sitade ya Gicumbi yabaye ikusanyirizo ry’amazi y’imvura yo mu karere [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbere yo gukina babanza gukoropa! Sitade ya Gicumbi yabaye ikusanyirizo ry'amazi y'imvura yo mu karere.

    Ikibuga Akagera yakiriraho imikino ya U-20 gikomeje gutangaza abanyarwanda kubera ukuntu cyibika amazi akacyuzura.

    [AMAFOTO]

    Source : https://yegob.rw/mbere-yo-gukina-babanza-gukoropa-sitade-ya-gicumbi-yabaye-ikusanyirizo-ryamazi-yimvura-yo-mu-karere-amafoto/

  • Kimisagara, bategeye umugabo inoti ya 500 ngo ajye kurohora ihene yarohamye muri ruhurura ajyana na yo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimisagara, bategeye umugabo inoti ya 500 ngo ajye kurohora ihene yarohamye muri ruhurura apfiramo.

    Ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 5/11/2023.

    Kuri ubu Polisi y'u Rwanda na RIB barahageze bahita batangira ibikorwa by'iperereza no kumukuramo.

    Source : https://yegob.rw/kimisagara-bategeye-umugabo-inoti-ya-500-ngo-ajye-kurohora-ihene-yarohamye-muri-ruhurura-ajyana-na-yo/

  • MTN Rwanda yinjije Miliyari 186,2 Frw mu gihe… – #rwanda #RwOT

    MTN Rwanda, ikigo cy'itumanaho gikataje mu guha serivisi nziza abakiriya, cyamaze gutangaza urwunguko rw'igihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka wa 2023 aho cyamaze kwiyongera ku kigero cya 13.6% ugereranyije n'umwaka ushize nyuma yo kwinjiza miliyari 182,2 Frw.

    MTN Rwanda yatangaje ko kuva yatangira ikoreshwa rya 4G muri Nyakanga uyu mwaka, imaze gushyira ibikorwaremezo bishobora gufasha abakiliya babo kubona iyi internet ahantu 1,011. Bivuze ko byibuze 84% by'abatuye u Rwanda bashobora gukoresha internet ya MTN ya 4G nta nkomyi.

    Isobanura ko amafaranga yinjiye aturutse muri serivisi za Mobile Money yiyongereyeho 34.7%, ayaturutse muri serivisi za internet yiyongeraho 22.4% mu gihe ayaturutse muri serivisi zo guhamagara yiyongereyeho 3.9%.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yatangaje ko iki kigo cyishimiye ibyo kimaze kugeraho magingo aya ndetse ko ntakabuza gahunda ari ugukomerezaho.

    Yagize ati 'Dushimishijwe n'ibyo tumaze kugeraho muri iki gihembwe cya gatatu muri uyu mwaka. Ubu intego yacu ni ukugera ku ntego twihaye.'

    Yavuze ko iki kigo gikomeje gushyira imbaraga mu kongera ibikorwaremezo, kugira ngo serivisi batanga zikomeze kunoga kandi zigere kure hashoboka.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yemeje ko urebye kubipimo by'ubukungu bihari ko byerekana ko umwaka wa 2023 uzagenda neza mubijyanye n'imari.

    Nyuma yo kunguka miliyari 186,2 Frw, MTN Rwanda yiteze ko urwunguko rwayo ruzakomeza kwiyongera mu bihe biri imbere biturutse ku ishoramari rikomeye iki kigo cyashyize mu bikorwa remezo bya Internet ya 4G hirya no hino mu gihugu.

    MTN Rwanda imaze kugeza ikoranabuhanga rya 4G mu gihugu hose aho ikorera ku kigero cya 80% ndetse ni yo yihariye isoko rigari mu Rwanda.

    Iyi sosiyete kandi igiye gushora miliyari 26 Frw mu gukwirakwiza ibikorwaremezo bigezweho mu gufasha abakiliya kubona internet nziza no gukoresha ikoranabuhanga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136236/mtn-rwanda-yinjije-miliyari-1862-frw-mu-gihembwe-cya-gatatu-cya-2023-136236.html

  • Ingengo yimari igenerwa ubuhanzi ishobora kw… – #rwanda #RwOT

    Itangwa hagamijwe gufasha abahanzi no gufasha mu kurema imirimo mishya ishingiye ku bahanzi akaba atangwa na Minisiteri iba ifite mu nshingano ubuhanzi

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda, Intore Tuyisengey yabwiye InyaRwanda ko bakomeje gusaba ko iyi ngengo y'imari yiyongera kugirango igere kuri bose babarizwa mu inganda ndangamuco.

    Yavuze ati 'Nubwo hari icyo Igihugu gikora ariko iyo ngengo y’imari iracyari nke cyane ari nayo mpamvu twakomeje gusaba ko yakongerwa kandi dushimira Leta ko yumvise ubusabe bw’abahanzi ikadusezeranya ko bishoboka…'

    Aya mafaranga ashyirwa mu Nganda Ndangamuco n'Inteko y'Umuco, akoreshwa cyane mu bikorwa bigirira akamaro abahanzi bose muri rusange. Yifashishwa cyane mu gutegura inkunga ibikorwa bizamura impano z'abahanzi nka ArtRwanda-Ubuhanzi, ibitaramo, gutegura amarushanwa yo guhimba indirimbo n'imivugo n'ibindi.

    Ntabwo ahabwa umuntu ku giti cye, ahubwo akoreshwa mu bikorwa bibyarira inyungu umubare munini.

    Ubwo yatangiza icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko bitewe n'ibyifuzwa n'ibikenewe Ingengo y'Imari igenerwa Inganda Ndangamuco ishobora kwongerwa mu rwego rwo kuzamura uru rwego.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda yagize ati “[…]Ishobora kuba ahubwo wenda idahagije ku rwego twakifuje, ahubwo icyakorwa n’uko bijyanye n’ibyifuzwa n’ibyifuzwa n’ibihari ishobora kongerwa bijyanye n’ibyaba bikenewe ariko ubundi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Umuco n'Inganda Ndangamuco (Culture and Creative Industry) yari ifite ingendo y’imari igenerwa ishobora kuba idahagije bijyanye n’ibyifuzo bihari numva twahera kubyaba bihari bishobora kongerwa. Uwo murongo w’ingengo y’imari urahari, ahubwo ni ukuwongera.”

    Utumatwishima agaragaza ko bafite intego y'uko Inganda Ndangamuco zizatanga umusanzu mu Ingengo y'Imari y'Igihugu nk'uko bigenda mu bihugu birimo nka Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi, aho ubuhanzi bwateye imbere cyane.

    Ati “Nakishimira ko iki gice cyaba nk’uko bimeze mu bindi bihugu, turabizi iyo ureba Hollywood (Amerika), Nollywood (Nigeria), Bollywood (U Buhinde) usanga ahari abahanzi ‘Creative industry’ izamura ubukungu bw’igihugu ku buryo bugaragara.”

    Leta ya Nigeria yashoye imari nini mu guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro muri iki gihugu, byatumye abahanzi b'aho bisanga cyane ku isoko Mpuzamahanga. Ingero ni nyinshi z'abahanzi bo muri iki gihugu nka Burna Boy, Wizkid, Davido, Omah Lay n'abandi utabasha gutumira uko wiboneye mu bitaramo.

    Nka Burna Boy kugirango aze i Kigali wamwishyura nibura Miliyoni 500 Frw. Aba banyamuziki baca uduhigo uko bucyeye n'uko bwije mu bitaramo, ku mbuga zicuruzizwaho umuziki n'ibindi, kandi bamaze kwegukana ibihembo bikomeye ku Isi.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo IFPI, bwagiye hanze ku wa 17 Ukwakira 2020, bwagaragaje ko uruganda rw'umuziki winjije Miliyari 81.9 € mu bihugu 27 bigize Umuryango w'Ibihugu by'u Burayi n'ubwami bw'u Bwongereza, kandi uru ruganda rw'umuziki rwahanze imirimo igera kuri miliyoni 2.

    Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko uruganda rw'umuziki rugira uruhare rwa Miliyari 170$ ku ngengo y'imari y'umwaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi rugahanga akazi ku bantu barenga miliyoni 2.5 binyuze mu bitaramo, gucuruza ibihangano ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.

    Imibare igaragaza ko uruganda rw'umuziki muri Nigeria rwinjiye Miliyoni 26$ muri Nigeria mu 2014, rwinjiza Miliyoni 34$ mu 2018, biteganyijwe ko muri uyu mwaka uru ruganda ruzinjiriza Nigeria nibura Miliyoni 44$.

     

    Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko hazakorwa ubuvugizi ingengo y'imari igenerwa ubuhanzi ikiyongera bitewe n'ibikenewe gukorwa- Aha yaganiraga na Intore Tuyisenge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136233/ingengo-yimari-igenerwa-ubuhanzi-ishobora-kwiyongera-136233.html

  • Babivuze ukuri ngo burya si buno! Ikipe ya Musanze FC ikomeje gukandagira isyonyora amakipe yo mu Rwanda -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Musanze FC ikomeje kuruma gihwa aho igeze ku mukino w'umunsi wa 10 ikiyoboye urutonde rwa Shampiyona.

    Shampiyona igiye kuba ihagaze mu gihe k'ibyumweru 2 kubera imikino y'ikipe y'Igihugu Amavubi iri gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/babivuze-ukuri-ngo-burya-si-buno-ikipe-ya-musanze-fc-ikomeje-gukandagira-isyonyora-amakipe-yo-mu-rwanda-ifoto/

  • Umufana yafashe icyemezo cyigayitse kubera ikipe yihebeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana ukunda ikipe ya Boca Juniors muri Argentine yafashe umwanzuro wo kwiyahura bitewe n'uko ikipe ye yabuze Igikombe cya Copa Libertadores muri Amerika y'Epfo.

    Ku tariki 03 Ugushyingo muri Stade Maracana iherereye muri Brazil habereye umukino wa nyuma w'Igikombe kiruta ibindi muri Amerika y'Epfo, Copa Libertadores. Uyu mukino wahuje Fliminse yo muri Brazil ndetse itwara Igikombe itsinze Boca Juniors ibitego 2-1.

    Nyuma y'uyu mukino umufana w'imyaka 29 wa Boca Juniors yafashe umwanzuro wo kwiyahura nk'uko yari yarabisezeranyije Inshuti ze n'abo mu muryango we, bo bakagira ngo aratebya.

    Source : https://yegob.rw/umufana-yafashe-icyemezo-cyigayitse-kubera-ikipe-yihebeye/

  • Rutahizamu uherutse kuvuna Kimenyi Yves, mu muryango ujya mu Mavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi igiye kujya gushaka itike y'igikombe cy'isi, irashaka kwifashisha rutahizamu wa Musanze FC.

    Ferwafa yatekereje kuri rutahizamu Peter Agblevor kuba yakongerwa mu mavubi.

    Nk'uko bitangazwa na Radio1, ngo uyu rutahizamu yatekerejwe na Ferwafa kujya gufasha ubusatirizi bw'u Rwanda.

    Ni icyemezo cyitari cyahabwa umugisha, gusa bari muri gahunda y'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-uherutse-kuvuna-kimenyi-yves-mu-muryango-ujya-mu-mavubi/