Blog

  • Yize mu bigo bihenze kandi yarezwe neza! I Kigali, Umukobwa yanze inkwano ya Miliyoni 2.5 arashaka iya miliyoni 10 mu rwego rwo guca agasuzuguro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yize mu bigo bihenze kandi yarezwe neza! I Kigali, Umukobwa yanze inkwano ya Miliyoni 2.5 arashaka iya miliyoni 10 mu rwego rwo guca agasuzuguro.

    Ku rubuga rwa Twitter, umukobwa yagishije inama Shaddy Boo.

    Uyu mukobwa avuga ko hari umusore bamaranye imyaka itatu, none bageze mu gihe cyo gukora ubukwe ni uko maze umusore arashaka gutanga miliyoni 2.5 nk'inkwano mu gihe umukobwa we ashaka miliyoni 10.

    Impamvu yo gushaka iyo nkwano ihanitse gutyo ni uko yize mu bigo bihenze ndetse akaba yaranarezwe neza.

    Ababonye ibyo, bamugiriye inama mu buryo bukurikira:

    Source : https://yegob.rw/yize-mu-bigo-bihenze-kandi-yarezwe-neza-i-kigali-umukobwa-yanze-inkwano-ya-miliyoni-2-5-arashaka-iya-miliyoni-10-mu-rwego-rwo-guca-agasuzuguro/

  • Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera koko! Umusore yakatiye umukobwa  amubwira ko ari mubi umukobwa aramutakambira cyane ariko umusore aranga none bongeye guhura nyuma y’imyaka 2 – Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera koko! Umusore yakatiye umukobwa  amubwira ko ari mubi umukobwa aramutakambira cyane ariko umusore aranga none bongeye guhura nyuma y'imyaka 2.

    Mu gihugu cya Ghana inkuru y'umusore wakatiye umukobwa amuhora ko ari mubi ikomeje gutanga isomo mu basore bose.

    Muri 2021 nibwo umukobwa witwa Jennifer yatandukanye n'umusore bakundanaga, umusore yamuzizaga ko ari mubi ndetse ko adateye neza, ko agiye gukundana n'inshuti ye iteye neza kumurusha.

    Uyu mukobwa yatakambiye cyane uyu musore gusa umusore aramutsembera avuga ko atakomeza gukundana n'umukobwa umeze nkawe.

    Muri uwo mwaka nibwo iwabo w'umukobwa bimutse bajya mu kandi karere, ubwo umusore nawe yasigaye akundana n'inshuti y'uwo mukobwa.

    Muri 2023 nibwo umukobwa yongeye kujya gusura inshuti ze yasize muri ya karitsiye babaga mo, ubwo yagiye no gusura ya nshuti yamutwaye umukunzi cyane ko we ntanicyo bapfaga ndetse nawe yari yaratandukanye na wa musore.

    Ubwo bari mu nzira bamuherekeje atashye bakubitanye na wa musore wamwanze ngo ni mubi!!! Umusore yaguye mu kantu atinya no kumusuhuza kubera ukuntu umukobwa  asigaye asa n'uburyo ateye.

    Guhera ubwo bagihura uwo musore yahise ashakisha nimero ye, yakomeje kujya amutesha umutwe amusaba ko basubirana ariko umukobwa nawe amubwira ko atakundana n'umusore nkawe, nibwakeye kabiri yahise amuboroka kuri telefone, ubu umusore ntakibasha kumuhamagara.

    Source : https://yegob.rw/uwambaye-ikirezi-ntamenya-ko-cyera-koko-umusore-yakatiye-umukobwa-amubwira-ko-ari-mubi-umukobwa-aramutakambira-cyane-ariko-umusore-aranga-none-bongeye-guhura-nyuma-yimyaka-2-amafoto/

  • Chelsea yasuye Tottenham maze icunga yicaye mu bushorishori bw’igiti igitemera mu mizi igeze hasi nabwo bayakiriza imihini – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku geza ubu nta kipe itaratsindwa muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza Tottenham yari isigaye ibuze intama n'ibyuma.

    Mu mukino wayihuzaga na Chelsea birangiye ari ibitego 4 bya Chelsea kuri kimwe cya Tottenham.

    Ni umukino wagaragayemo amakarita abiri atukura yose kuruhande rwa Tottenham iyambere yabonetse ku munota wa 33′ ihawe Romeru akaba ariikarita ya 4 y'umutuku mu mikino 75.

    Indi yabonetse ku munota wa55′ ihawe Udogie ubwo Tottenham yaje gukina ari abakinnyi icyenda mu kibuga.m

    Ku geza ubu amakipe 20 akina Premier League yose amaze gutsindwa nibura umukino wa shampiyona

    Manchester City ihise ifana umwanya wa mbere n'amanota 27, Tottenham 26, Liverpool 24, Arsenal 24.

    Source : https://yegob.rw/chelsea-yasuye-tottenham-maze-icunga-yicaye-mu-bushorishori-bwigiti-igitemera-mu-mizi-igeze-hasi-nabwo-bayakiriza-imihini/

  • Ku Isi hose niwe wabikoze: Lionel Messi yanditse amateka yatumye ibuhugu byose byo ku Isi n’abakinnyi bose muri rusange bahabwa umukoro  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku Isi hose niwe wabikoze: Lionel Messi yanditse amateka yatumye ibuhugu byose byo ku Isi n'abakinnyi bose muri rusange bahabwa umukoro.

    Umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi akomeje kuvuna umuheha akiyongeza undi bitewe nibyo uyu mugabo amaze kugeraho mu Isi y'umupira w'amaguru, Messi nyuma yo kwegukana Ballon D'or ya munani byatumye yanikira bagenzi be adasize n'ibihugu byose byo ku Isi.

    Lionel Messi niwe mukinnyi wo mu gihugu cya Argentina wabashije kwegukana igihembo cy'umukinnyi wahize abandi ku Isi aricyo Ballon D'or gusa igitangaje nuko uyu mugabo uramutse ufashe ibigugu byose bikomeye mu mupira w'amaguru ugateranyaho abakinnyi bo muri ibyo bihugu bagiye batwara Ballon D'or wasanga nta gihugu nta kimwe cyakuzuza umubare wizo Lionel Messi amaze kwegukana.

    Igihugu cya Argentina nicyo kiyoboye ibuhugu byose byo ku Isi byatashyemo Ballon D'or nyinshi gusa izo zose zegukanywe n'umukinnyi umwe ari we Messi urigukinira Inter Miami mu gihe igihugu cy'Ubufaransa gikurikira Argentina abakinnyi batanu batwaye zirindwi.

    Dore uko ibuhugu bikurikirana n'umubare w'abakinnyi bagiye begukana Ballon D'or:

     

    Source : https://yegob.rw/ku-isi-hose-niwe-wabikoze-lionel-messi-yanditse-amateka-yatumye-ibuhugu-byose-byo-ku-isi-nabakinnyi-bose-muri-rusange-bahabwa-umukoro/

  • Amakuru meza ku bantu bahendwaga n’ibicanwa: Mu Rwanda amashyiga akoresha imirasire y’izuba agiye kuba igisubizo ndetse benshi bashobora guhita batera umugongo Gas n’amakara byabahendaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya: Mu Rwanda amashyiga akoresha imirasire y'izuba agiye kuba igisubizo ndetse benshi bashobora guhita batera umugongo Gas n'amakara byabahendaga

    Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ku bufatanye na Kaminuza yo mu Bwongereza, Coventry University, yatangiye gukora ubushakashatsi bugamije gukusanya amakuru ku bwoko bushya bw'amashyiga akoresha imirasire y'izuba.

    Aya mashyiga mashya namara gutunganywa, azifashishwa mu kugabanya ikoreshwa ry'inkwi n'amakara mu rwego rwo kurengera ibidukikije nk'uko byemezwa na sosiyete ishinzwe ingufu mu Rwanda REG.

    Bivugwa ko amakuru azava muri ubu bushakashatsi azifashishwa mu kwerekana ko bishoboka gukoresha imirasire y'izuba mu guteka, cyane cyane ku batuye mu byaro.

    Ubu bushakashatsi bwa Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije na Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza buteganyijwe kuzarangirana n'ukwezi kwa karindwi k'umwaka wa 2024.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-ku-bantu-bahendwaga-nibicanwa-mu-rwanda-amashyiga-akoresha-imirasire-yizuba-agiye-kuba-igisubizo-ndetse-benshi-bashobora-guhita-batera-umugongo-gas-namakara-byabahendaga/

  • Premier League: Chelsea yavanze Tottenham y’a… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere saa yine z’ijoro ubera kuri sitade ya Tottenham Hotspur stadium.

    Abakinnyi 11 ba Tottenham babanje mu kibuga: Vicario; Pedro Porro, Romero, Van de Ven, Udogie; Sarr, Bissouma; Kulusevski, Johnson, Maddison; Son 

    Abakinnyi 11 ba Chelsea babanje mu kibuga: Sánchez; Colwill, Disasi, Thiago Silva; James, Enzo Fernández, Caicedo, Galagher; Palmer, Sterling, Jackson

    Umukino watangiye ikipe ya Tottenham yari iri imbere y’abafana bayo ariyo ikina neza ndetse ku munota wa 5 yari yabonye igitego cya 1 ku mupira Kulusevski yarakuye maze ukubita mu mugongo wa Colwill uhita ujya mu izamu cya 1 kiba kirabonetse.

    Nyuma yo gutsindwa igitego na Chelsea yatangiye urugendo rwo gushaka uko yishyura hakiri kare ndetse binashoboka ko yakibona nk’aho Nicolas Jackson yabonye umupira ari mu rubuga rw’mahina acenga ba myugariro ba Tottenham ariko arekuye ishoti umuzamu arishyira muri koroneri.

    Ku munota wa 14 Tottenham Hotspur yateretsemo igitego cya 2 gitsinzwe na Son ariko umusifuzi asifura ko habayemo kurarira.

    Ikipe ya Chelsea nayo yaje kubona igitego cya Rahim Sterling ariko birangira hitabajwe VAR umusifuzi ahita acyanga bitewe nuko mbere yo kugitsinda yari yabanje gukoza intoki ku mupira.

    Chelsea yakomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Tottenham Hotspur ishaka igitego cyo kwishyura ku bubi no ku bwiza.

    Yaje kukibona kuwa 16 gitsinzwe na Palmer kuri penariti yari ibonetse ku ikosa Romero yakoreye Enzo Fernández mu rubuga rw’mahina ndetse bituma ahabwa n’ikarita itukura.

    Tottenham Hotspur nyuma yuko itangiye gukina ari abakinnyi 10 yarushijwe cyane ndetse n’abakinnyi bayo baravunika.

    Igice cya mbere cyarangiye nta nkuru Chelsea iri gusatira cyane abakinnyi nka Rahim Sterling na Reece James barekura amashoti ariko umuzamu wa Tottenham Hotspur agakora akazi gakomeye ayakuramo.

    Mu gice cya kabiri nabwo abakinnyi ba Chelsea baje bafite inyota yo kubona igitego cya 2. Tottenham Hotspur yongeye kubona indi karita itukura ihawe myugariro Udogie ku ikosa yakoreye Rahim Sterling.

    Umuzamu wa Tottenham, Vicario yakomeje gukora akazi gakomeye akuramo ibitego byabazwe. Chelsea yaje gushyira ibona igitego cya 2 gitsinzwe na Nicolas Jackson ku mupira yahawe na Rahim Sterling.

    Ku munota wa 90 Tottenham yari ibonye igitego cyo kwishyura aho Son yazamukanye umupira yiruka arekura ishoti ariko umuzamu wa Chelsea ahita arifata. 

    Nyuma y’iminota 2 gusa Chelsea yahise itsinda igitego cya 3 gitsinzwe na Nicolas Jackson ahawe umupira na Gallagher. 

    Kuwa 90+7 Nicolas Jackson yongeye gutsinda icya 4 ndetse umukino aba ari nako urangira Chelsea itsinze Tottenham Hotspur y’abakinnyi 9 ibitego 4-1.

    Nicolas Jackson yatsinze ibitego 3 wenyine

    Ikipe ya Tottenham muri uyu mukino yabonyemo amakarita 2 atukura 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136245/premier-league-chelsea-yavanze-tottenham-yabakinnyi-9-136245.html

  • Bruce Melodie yagaragaje inyungu amaze gukura… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Sossi May wa Trace East Africa yo muri Kenya hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Bruce Melodie yisunze ururimi rw'Icyongereza, yabanje kugaruka ku bitaramo bikomeye yaririmbyemo nka East African Party, Iwacu Muzika Festival n'ibindi avuga ko byagiye bimusigira amasomo akomeye yubakiyeho ubuhanzi bwe.

    Yikije cyane ku ndirimbo 'When She’s Around' yakoranye na Shaggy, avuga ko bayikoze bagendeye ku buryo indirimbo ye 'Funga Macho' ikozemo.

    Uyu muhanzi asobanura ko yageze ku gukora iyi ndirimbo na Shaggy bigizwemo uruhare n'umugabo witwa Steve waje mu Rwanda mu minsi ishize akumva indirimbo ye yise 'Funga Macho' akayikunda mu buryo bukomeye.

    Steve yijeje Bruce Melodie ko azamuhuza na Shaggy bagakorana indirimbo bagendeye ku kuntu 'Funga Macho' ikozemo.

    Bruce ati “Yumvise ari indirimbo nziza, kandi ambwira ko Shaggy ashobora kuyiririmbamo…Bwa mbere numva igitero cye muri iyi ndirimbo naravuze nti uyu ni Shaggy’.”

    Yavuze ko mu myaka 15 ishize Shaggy yaje mu Rwanda mu bitaramo bya MTN ‘nkiri umwana ku buryo nta n’amafaranga nari mfite bituma ntabasha kujya kumureba’.

    Bruce yavuze ko gukorana indirimbo na Shaggy ari ‘ibitangaza byambayeho’, kandi asobanura ko ari amahirwe adasanzwe yagize mu buzima bwe, yo gukorana n’uyu muhanzi wegukanye ibikombe bikomeye birimo Grammy Awards n’ibindi bikomeye mu muziki.

    Bruce Melodie yavuze ko yigiye kuri Shaggy ibijyanye no kumenyekanisha indirimbo, kandi ko muri iki gihe ari mu biganiro n’ibitangazamakuru binyuranye atigeze arota kuzakorana nabyo. Ati “Turi gukorana n’abantu ntigeze ndota mu buzima bwanjye. Byonyine uhereye kuri Producer wakoze iyi ndirimbo, abari kumenyekanisha iyi ndirimbo n’abandi, icyo navuga nkomeje kwiga byinshi.”

    Bruce yavuze ko ibi byose amaze kubigeraho mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe iyi ndirimbo isohotse, kandi yizera neza ko mu gihe cy’amezi atatu ari imbere azaba ageze kure.

    Yavuze ko mu busanzwe iyo ashyize hanze indirimbo afata igihe cy’ibyumweru bibiri byo kuyimenyekanisha, ariko ko kuva yahura na Shaggy yatunguwe no gusanga bifata nibura amezi atatu mu kumenyekanisha indirimbo. Ati “Namenye ko kumenyekanisha indirimbo ari ikintu gikomeye.”

    Bruce Melodie avuga ko album ye ‘Sample’ izaba iriho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi, ariko ko atahita abitangaza. Avuga ko ‘Sample’ izaba ibaye album ye ya kane mu rugendo rw’imyaka 12 ishize.

    Yavuze ko indirimbo ze nyinshi zitari kuri ‘Internet’ bitewe nuko yatangiye umuziki atazi neza ibijyanye no gucuruza indirimbo mu buryo bwa ‘Online’, ku buryo avuga ko yatangiye gushyira hanze ibihangano bye kuri internet mu 2015.

    Bruce avuga ko iyi ndirimbo 'When She’s Around' yakozwe na S-Curve Recordsariyo ya mbere kuri album ye ‘Sample azashyira hanze mu 2024.

    Orville Richard Burrell wamenyekanye nka Shaddy ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, kandi izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma yo gusohora indirimbo 'It wasn't me' yabiciye bigacika mu bihugu bitandukanye ku Isi.

    Anazwi cyane mu ndirimbo ziirmo nka 'Bombastic', 'In the Summertime', 'Oh Carolina', 'Angel' n'izindi. Yari amaze igihe atumvikana cyane mu bitangazamakuru by'i Kigali.

    Mu 2008 uyu mugabo yarabiciye biracika, bituma sosiyete y'itumanaho ya MTN imutumira akorera igitaramo muri Parking ya Petit Sitade. Abo yataramiye baramwibuka!

    Shaggy yigeze kubwira Ikinyamakuru Blogowitz ko itangiriro y'urugendo rwe rwo gukora umuziki yamutunguye, kuko atigeze arota yavuyemo umuhanzi ukomeye ku Isi.

    Sunset again Yavuze ko yatangiye aririmbira abasirikare babaga bari mu myitozo, nyuma asabwa ko abigira ibintu bya buri gihe, atangira kwitoza kuririmba kuva ubwo.

    Uyu munyamuziki yavuze ko byari ibihe bigoye kuri we, kuko atari azi ibijyanye no kwita ku ijwi no kuririmba. Kandi avuga ko yakoraga urugendo rurerure kugirango ahagere. Ati 'Byansabaga urugendo rwa 5 Km, kandi naririmbaga buri gihe.'

    Avuga ariko ko nyuma yahuye n'umunyamuziki Barrington Levy amutoza ibijyanye n'amajwi. Akomeza ati 'Nyuma y'aho nahuye n'umuhanzi Sting amfasha kwiga byinshi mu muziki bijyanye n'uburyo ukorwamo.'

    Tariki 18 Mutarama 2023, yabwiye kiriya kinyamakuru ko afite indirimbo zirenga 100 ari gukoraho, biturutse ku bitekerezo yagiye agira. Ati 'Ikigoye muri ibi byose ni uguhitamo indirimbo yo gushyira hanze. '

     

    Bruce Melodie yatangaje ko ari inzozi yakabije nyuma yo gukorana indirimbo na Shaggy 

    Bruce Melodie yavuze ko mu myaka umunani ishize Shaggy yataramiye i Kigali ntiyabasha kwitabira igitaramo cye kubera ko atari afite amafaranga

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'S AROUND' YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136237/bruce-melodie-yagaragaje-inyungu-amaze-gukura-mu-ndirimbo-na-shaggy-136237.html

  • Umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku magare, Mugisha Moïse wamamaye muri ‘Tour De Rwanda’ yakoze impanuka ikomeye cyane ubwo yari mu myitozo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku magare, Mugisha Moïse, yakoze impanuka ikomeye akomereka urutugu ubwo yari mu myitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Ugushyingo 2023.

    Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa X, Mugisha Moïse yagize ati 'Harubwo tuzaramukira turi bazima ariko bwire tutakiri muruyu mubiri. Hashimwe yesu unkijije muruyu mugoroba. Urakoze Mana.'

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wabigize-umwuga-mu-gusiganwa-ku-magare-mugisha-moise-wamamaye-muri-tour-de-rwanda-yakoze-impanuka-ikomeye-cyane-ubwo-yari-mu-myitozo/

  • Nyamasheke abasore babiri bafatanyije bica nyina hacyekwa icyo bamuhoraga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batawe muri yombi bakekwaho kwica nyina w'imyaka 46, bigakekwa ko bamuhoye kutabaha umunani.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ugushyingo 2023, nibwo umwe mu bakekwaho kwica nyina yahamagaye umukuru w'Umudugudu amubwira ko nyina yapfuye, ariko yaje kunyomozwa na murumuna wabo wavuze ko ari bo bamwishe.

    Byabereye mu Mudugudu w'Agatege, Akagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo.

     

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-abasore-babiri-bafatanyije-bica-nyina-hacyekwa-icyo-bamuhoraga/

  • “Ikibazo umuntu akwigisha kwiruka ugashaka kumusiga” Amagambo Titi Kayishema yabwiye umunyamakuru mugenzi we Lorenzo bakorana kuri RBA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA Lorenzo Christian Musangamfura yashimiye yashimiye mugenzi we Tity Kayishema Thierry wo kuri Televiziyo Rwanda bombi bakora ibiganiro b'imikino.

    Lorenzo abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yasangije abamukurikira ifito ya Kayishema maze aherekezaho amagambo amushimira agira ati 'Komeza unyigishe byinshi mu buzima, Bwana Vélo.'

    Tity nawe yahise amusubiza ati 'Ikibazo umuntu akwigisha kwiruka ugashaka kumusiga. Nturi kumpa agahenge pe gusa nishimira kubwira uwumva. Iwacu mu cyaro iyo ubonye umuntu wawe yateye imbere/yiteje imbere ntako bisa.

    Yakomeje agira ati 'Iyo aguze imodoka akaguha lift ukicara imbere ushyira akaboko mu idirishya ukayivumvira kuruta nyirayo (aya makuru yakemezwa na Rigoga Ruth ukuntu njya nimanika nk'aho ari iyanjye).'

    Source : https://yegob.rw/ikibazo-umuntu-akwigisha-kwiruka-ugashaka-kumusiga-amagambo-titi-kayishema-yabwiye-umunyamakuru-mugenzi-we-lorenzo-bakorana-kuri-rba/