Blog

  • Eid Mugadam na Youssef utishimye muri Rayon Sports bagiye gutandukana n’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Ibiganiro bigeze kure hagati y’abakinnyi babiri b’abanyamahanga na Rayon Sports kuba batandukana amasezerano ya bo atarangiye.

    Abo bakinnyi ni umunya-Maroc, Youssef Rharb ukina asatira anyura ku mpande ndetse n’umunya-Sudani, Eid Mugadam Mugadam.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umunya-Maroc Youssef Rharb wageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 akayisinyira umwaka umwe, ntabwo ubu yishimye muri iyi kipe kubera ko atabona umwanya uhagije wo gukina.

    Mbere y’uko Rayon Sports itandukana n’umutoza w’umunya-Tunisia, Yamen Zelfani mu Kwakira 2023 ni bwo Youssef yatangiye kugaragaza ko atishimye kubera kudahabwa umwanya wo gukina uhagije bitewe n’uko imikinire ye umutoza yamubwiye ko atari wo mupira atoza.

    Ibi byakomereje ku ngoma y’umutoza w’umusigire Mohammed Wade na we utaramuhaye umwanya wo gukina.

    Youssef Rharb nyuma yo kubona ko nta mwanya wo gukina abona, yahise asaba Rayon Sports kuba batandukana, bakaba barimo baganira ku kuba basesa amasezerano.

    Ku ruhande rwa Eid Mugadam, Rayon Sports imushinja umusaruro muke ndetse akaba no kuza kwe byaragizwemo uruhare n’uwari umutoza wa yo, Yamen Zelfani wari wamwifuje ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports butabyumva neza.

    Nyuma yo kubona ari ku rwego rwo hasi kuruta abakinnyi iyi kipe ifite ni yo mpamvu bahise bashaka uburyo basesa amasezerano na bo.

    Amakuru avuga ko bataramara gufata umwanzuro neza wo gusesa amasezerano ariko amahirwe menshi ni uko aba bakinnyi bombi bari basinye umwaka bagomba gusohoka muri Rayon Sports badasoje amasezerano.

    Youssef mu nzira zitandukana na Rayon Sports

    Muadam Eid na we agomba kurekurwa na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eid-mugadam-na-youssef-utishimye-muri-rayon-sports-bagiye-gutandukana-n-iyi-kipe

  • Mu Rwanda, hakorewe umupira wo gukina ‘Ballon’ ugurishwa arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni inkuru ishimishije cyane, aho umupira wakorewe mu Rwanda wagurishijwe arenga gato miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Ikigo Women's Opportunity Center kibarizwamo abagore n'abakobwa barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni cyo cyakoze uyu mupira.

    Ubwo muri Werurwe uyu mwaka, Perezida wa FIFA, Gianni Ifantino yayoboraga inama ya FIFA yabereye mu Rwanda, imbere ye hari umupira wo gukina.

    Ubwo yafataga ijambo, Perezida wa FIFA yasabye abantu bari aho kugura uwo mupira ku giciro cya $1000 arenga gato miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Uyu mupira waje kugurwa aho ari kimwe mu byateye imbaraga abakora iyo mipira bo mu kigo cya Women's Opportunity Center.

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-hakorewe-umupira-wo-gukina-ballon-ugurishwa-arenga-miliyoni-imwe-yamafaranga-yu-rwanda/

  • Juvenal yatangiye gushora amamiliyoni ye! Ikipe ya Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal yaguze rutahizamu wakinaga mu cyiciro cya mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Addax SC yamaze kwibikaho Nyirinkindi Saleh ukina afasha ba rutahizamu nk'umukinnyi wayo mushya.

    Uyu musore ukina aca ku mpande asatira, yakiniye amakipe nka Marine FC, APR FC,Mukura VS, Kiyovu Sports.

    Source : https://yegob.rw/juvenal-yatangiye-gushora-amamiliyoni-ye-ikipe-ya-addax-sc-ya-mvukiyehe-juvenal-yaguze-rutahizamu-wakinaga-mu-cyiciro-cya-mbere/

  • Rumaga ku isonga! Abasizi nyarwanda 5 bigarag… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda rukataje mu iterambere, igihugu gihanganye n'ikibazo cy'uko urubyiruko rwinshi rutagishishikajwe no kwiga umuco nyarwanda ahubwo rukomeje kwirukira kwigana uw'ahandi rimwe na rimwe ukanarugiraho ingaruka zitari nziza.

    Nubwo bimeze bityo ariko, mu Rwanda havutse amaraso nashya mu busizi, aho iyi nganzo  igenda  ikura  uko bwije n'uko bukeye. 

    Kuri ubu  mu Rwanda habarurwa umubare w'abasizi n'abasizikazi utari munini, ariko muri abo hari abigaragaje cyane  muri uyu mwaka, ndetse harimo n'ababiherewe ibihembo.

    1.     Junior Rumaga


    Junior Rumaga, ni umwe mu bayoboye igisekuru gishya mu busizi bw'u Rwanda. Mu bisigo by'uyu musore byose, humvikanamo ubuhanga buhanitse, akarusho noneho bikisangwamo n'ingero zombi, abato n'abakuru. 

    Usibye gukora cyane kandi agakora ibisigo biryoheye amatwi y'ubyumva wese, Rumaga ni umuhanga cyane mu gutegura ibikorwa bye.

    Kuri ubu afite igisigo cyitwa 'Rudahinyuka' yahuriyemo n'umusizikazi nawe w'umuhanga cyane, Bahali Ruth. Uretse ibindi bisigo byose yakoze, iki ni igisigo yabanje gutegurira amayira ku buryo kimaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 173  mu gihe kitageze ku  masaha 48  gisohotse. 

    Rumaga wagize uruhare rukomeye mu kuzahura inganzo y'ubusizi mu Rwanda, uretse Rudahinyuka, yakoze n'ibindi byinshi muri uyu mwaka nirimo, icyitwa 'Narakubabariye' yafashijwemo na Bruce Melody, Mawe, Ivanjili yahuriyemo na Alpha Rwirangira, Igisabisho yafatanije na Saranda, Inyana y'Inyange Imaragahinda, ndetse n'ibindi

    2.     Umusizikazi Murekatete


    Ubusanzwe yitwa Murekatete Claudine, akaba umusizikazi wabigize umwuga. Uyu mukobwa bigaragara ko akiri muto, kunze kwibazwaho n'abatari bake kubera amagambo yuje ubwenge avuga ndetse n'imyambarire ye itandukanye cyane n'iy'urubyiruko rw'iyi minsi.

    Uyu musizikazi, nawe ai mu bakoze mu buryo bugaragarira buri wese muri uyu mwaka, kuko yakoze ibisigo byakunzwe ku rwego rwo hejuru aribyo 'Urweze' ndetse n'icyitwa 'Mpindutse Nte.'

    Murekatete nawe avuga ko yatangiye ubusizi akiri umwana, ariko yiyemeza kubukora nk'umwuga amaze gukura. Umusizi Murekatete ari mu banyempano 60 batsinze ku rwego rw'Igihugu, muri Art Rwanda Ubuhanzi muri uyu mwaka.

    Aya mahirwe, yamugize umwe bafashwa kwagura ubuhanzi bwabo binyuze mu kubaha ubumenyi bubafasha ku isoko ry'umurimo ndetse no kunoza neza ibyo bakora.

    3.     Dinah Poetess


    Kampire Dinah Elizabeth umaze kumenyekana nka Dinah Poetess, ni umwe mu bakobwa bigaragaje cyane muri uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo. Uyu musizikazi yavuze ko yakuranye iyi mpano, abitangira akigera mu mwaka wa mbre w'ayisumbuye.

    Muri uyu mwaka, Dinah yakoze ibisigo byinshi kandi byiza birimo icyo yise 'Umugabo Si Umuntu,' Abakene, Ndatsinzwe n'ibindi.

    4.     Umusizi Tuyisenge


    Tuyisenge Olivier [Umusizi Tuyisenge], ni umwe mu basizi bahagaze neza muri  iyi nganzo  u Rwanda rufite. Uyu musore ubimazemo imyaka irenga ibiri, yamenyekanye mu bisigo bitandukanye birimo icyo yise 'Imana ya Gisimenti’ n'ibindi. 

    Kuva uyu mwaka watangira, Tuyisenge ari mu basizi bazamuye urwego rwabo n'urw'ubusizi nyarwanda muri rusange. Muri uyu mwaka, yakoze ibisigo birimo 'Umuruho' yakoranye na Ikibasumba Confiance, Urusaro, Akabarwa, Agasugi n'ibindi byinshi.

    5.     Kibasumba Confiance


    Kibasumba Confiance, umwana w'umukobwa wavutse muri 2002, ni umwe mu bibitseho ibisigo byuje ubuhanga butangaza benshi.

    Ku myaka ye mike, Confy abasha kuvuga ikinyarwanda cy'umwimerere, ibintu avuga ko yakomoye ku makenga yagize kuva akiri muto yo gushaka kumenya no gusesengura buri jambo rishya yumvise mu matwi ye.

    Muri uyu mwaka gusa, uyu musizikazi yabashije gushyira hanze ibisigo bitatu byanakunzwe cyane birimo icyitwa 'Masisi,' Ndaje ndetse n'icyo yise 'Impano.'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136234/rumaga-ku-isonga-abasizi-nyarwanda-5-bigaragaje-cyane-mu-2023-136234.html

  • Abahanzi nyarwanda 10 bakurikirwa cyane kuri… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2005 urubuga rwa YouTube rwagiye rufasha abahanzi bose ku Isi mu kumenyekanisha no kuzamura ibihangano byabo. Kugeza n’ubu kandi uru rubuga ruri mu zambere zituma umuhanzi runaka agira aho ava n’aho agera ndetse umuziki we ukaba mpuzamahanga bitewe n’umubare w’abantu bareba ibihangano bye 'Views'.

    Ibi ariko binagendana n’umubare w’abamukurikirana kuri YouTube 'Subscribers', ari nabo banagira uruhare mu kuzamura umuziki we dore ko usanga buri uko umuhanzi ashyizeho igihangano gishya, aribo bafata iya mbere mu kukireba no kugisangiza abandi. Ni nayo mpamvu usanga hari abahanzi benshi bahitamo kugura umubare w’abantu bareba ibihangano byabo n’ababakurikirana umunsi ku munsi kuri uru rubuga.

    Nubwo abahanzi nyarwanda bakiri hasi mu kugira abantu benshi babakurikira kuri Youtube ugereranije n’abahanzi bo mu bindi bihugu bimaze gutera imbere mu muziki, ntabwo hakwirengagizwa ko kugeza ubu hari ikiyongereye kuri iyi mibare muri uyu mwaka wa 2023.

    InyaRwanda yakoze urutonde rw'abahanzi10 bafite ababakurikira 'Subscribers' benshi kuri Youtube mu Rwanda:

    1. Meddy

    Ngabo Medard Jobert, wamamaye mu muziki nka Meddy, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse unamaze imyaka irenga 10 mu muziki yanagizemo uruhare runini mu kuwuteza imbere. Uyu mugabo nubwo amaze igihe ntagihangano gishya ashyira hanze  ndetse akaba yaranatangaje ko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, niwe uri ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde.

    Kugeza ubu Meddy niwe muhanzi wa mbere mu Rwanda ufite abamukurikira benshi bangana na Miliyoni 1.19, byumwihariko akaba ari nawe muhanzi Nyarwanda ufite indirimbo nyinshi zimaze kurebwa na bantu benshi kuri YouTube.

    2. Ambassadors of Christ

    Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, niyo iza ku mwanya wa Kabiri kuri uru rutonde ndetse ikaba ari nayo Korali yonyine mu Rwanda iyoboye izindi mu gukurikirwa cyane kuri Youtube.

    Iyi korali yagiye ikundwa na benshi bitewe n’ibihangano byayo bihimbaza Imana binakunze kugaruka ku butumwa bw’ihumure, ifite abantu Miliyoni 1.1 cy’ababakurikirana umunsi ku wundi ku rubuga rwa YouTube.

    3. Israel Mbonyi

    Kuba benshi bamaze kwibona no gukunda umuziki wa ‘Gospel’ wo mu Rwanda, byagizwemo uruhare n’abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana batandukanye barimo na Israel Mbonyi, benshi banafata ko ariwe wa mbere mu bahanzi bakora Gospel.

    Uyu muhanzi wakunzwe cyane kuva yasohora album ye ya mbere yise ‘Number One’ yasohoye mu 2015, kugeza n’ubu aracyakunzwe ndetse ni nawe muhanzi rukumbi wa Gospel uhagaze neza kuri YouTube. Kugeza ubu  afite abantu bangana n’ibihumbi 617 (617 K) bamukurikirana kuri Youtube.

    4. Bruce Melody

    Umuhanzi Bruce Melody uherutse guhabwa igihembo cya ‘Trace Awards’ nk’umuhanzi mwiza wahize abandi mu Rwanda, n’ubundi ari mu bahanzi bahagaze neza ku rubuga rwa YouTube. Uyu muhanzi uri mu bayoboye mu muziki nyarwanda amaze kugira ibihumbi 502 (502K) by’abantu bamukurikira kuri YouTube.

    5. Juno Kizigenza

    Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bahanzi bake mu Rwanda babashije kumenyekana mu gihe gito, dore ko amaze imyaka 3 gusa akora umuziki, wanahiriwe n’ibihe bya ‘Covid-19’ yagiye asohoramo indirimbo zigakundwa cyane, niwe uri ku mwanya wa Kane n’abantu ibihumbi 272 (272 K) bamukurikira kuri Youtube.

    6. Clarisse Karasira

    Uyu muhanzikazi wahoze ari umunyamakuru kuri Flash Tv &Radio, kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we uri ku mwanya wa Gatandatu, aho afite abamukurikira ibihumbi 230. Byumwihariko kandi Clarisse Karasira ukora gakondo, niwe muhanzikazi wa mbere mu Rwanda ufite aba ‘Subscribers' benshi ndetse akaba ariwe muhanzikazi rukumbi uri mubahanzi nyarwanda 10 bahagaze neza kuri YouTube.

    7. Niyo Bosco

    Umuhanzi Niyo Bosco uzwiho kugira impano yo kwandika indirimbo zuzuye ubutumwa bwubaka sosiyete no kugira ijwi ryiza, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Ubigenza Ute’, Piyapuresha’, ‘Seka’ hamwe n’izindi zagaragaje ubuhanga bwe. Uyu muhanzi mu gihe gito amaze mu muziki, afite abantu ibihumbi 219 bimukurikira kuri YouTube.

    8. Andy Bumuntu

    Umuhanzi Andy Bumuntu usigaye yarayobotse itangazamakuru kuri Radio ya Kiss FM, ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya R&B bakunzwe mu Rwanda nubwo amaze igihe ntagihangano gishya arasohora gusa indirimbo ze nka ‘Valentine’, ‘On Fire’, ‘Snack’ n’izindi ziracyakunzwe ndetse ninako zifite benshi bamaze kuzireba kuri YouTube afiteho abantu ibihumbi 218 bamukurikira kuri uru rubuga.

    9. The Ben

    Umuhanzi w’icyamamare Mugisha Benjamin benshi bazi ku izina rya The Ben, uri mu bamaze igihe mu muziki ndetse unari mu bahirimbaniye umuziki nyarwanda mu myaka icumi ishize, kugeza n’ubu akaba agikomeje kwigaragaza aho aherutse gukora igitaramo cy’amateka i Bujumbura,  The Ben benshi bavuga ko ari muri ‘Top 5’ y’abahanzi b’ibihe byose mu Rwanda, afite abantu ibihumbi 198 bamukurikirana kuri YouTube.

    10. Chrissy Eazy

    Uyu muhanzi ukiri muto unamaze igihe gito mu muziki gusa wahise azamuka mu buryo bwihuse, Chrissy Eazy uri mu bakora cyane, ndetse wanahiriwe no gukora indirimbo zigafata mu mitima ye benshi zirimo nka ‘Inana’, ‘Amashu’ hamwe n’izindi. Kugeza ubu uyu muhanzi amaze kugira abantu ibihumbi 197 bamukurikirana kuri YouTube.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136250/abahanzi-nyarwanda-10-bakurikirwa-cyane-kuri-youtube-136250.html

  • Byatangiye nkigerayo- Imbarutso yashyize akad… – #rwanda #RwOT

    Muhire Hassan aherutse gutandukana n’ikipe ya Sunrise FC imushinja umusaruro muke, mu gihe ku ruhande rwe atemeranywa nabyo kuko yivugira ko hari byinshi byari guhinduka iyo bamuha igihe.

    Mu kiganiro uyu mutoza umaze imyaka isaga 20 yagiranye na InyaRwanda avuga ko atigeze ajya mu biganza byiza ubwo yageraga Nyagatare ndetse biri mu byatumye akazi katagenda neza.

    Ati” Ikintu gikomeye cyane cyamperekeje, n’uburyo ninjiye mu kazi. Burya iyo winjiye mu kazi, byabayemo induru. Ninjiye abantu bavuga ngo, uyu mutoza mutuzaniye ntabwo ariwe wari ukwiye, umutoza uvuye muri Rugende FC, umutoza wiberaga kuri Mikoro (Micro), mbese ninjiye hari abantu batabyumva neza. “

    Muhire Hassan akomeza yemeza ko ikibazo cyo kumushidikanyaho cyamuherekeje no mu kazi. Ati” Iki kibazo cy’uburyo ninjiye mu ikipe cyaramperekeje no mukazi kandi akenshi cyavaga kuri mwe abanyamakuru. Itangazamakuru ntabwo mwumva ko umuntu ashobora kugaragara atanga ubusesenguzi kandi ari n’umutoza.”

    Ibi Muhire Hassan yabisobanuye asa nk’ubabaye ndetse yifashisha ingero zigaragaza ko ibyo akora n’ahandi babikora, avuga ko na José Mourinho atarajya muri As Roma yari umusesenguzi yewe na ba Wayne Rooney basanzwe babikora.

    Muhire Hassan yemeza ko uburyo yinjiye mu ikipe ya Sunrise FC byari bigoye cyane kuko byanamuherekeje  kugera mu ndunduro 

    Muhire Hassan yaje kwimuka agaruka ku buryo yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Sunrise FC ariko banga kumwumva.Ati” Ndemeza ko mu gutandukana na Sunrise FC ntabwo cyari ikibazo cy’umusaruro kuko bwari bukiri ku manywa. Mu kiganiro nagiranye nabo naberetse uko urutonde ruhagaze, kuko icyo gihe twari dufite umukino wa Muhazi United. Njye ubuyobizi narabubwiye nti murebe ukuntu amanota yegeranye, turatsinda uyu mukino, turazamukaho imyanya ine, igitutu dufite ni icyiki? Mwatuje tugakora akazi. Icyo gihe barambwiye ngo ntabwo biri bishoboke kuko ntacyizere dufite ko bizakunda ”.

    Muhire Hassan yemeza ko ibigwi bye byatokojwe, ariyo Mpamvu muri Sunrise FC babayhoe batamwizeye ndetse akemeza ko hari n’abantu bamufata uko hanze aha.

    Ese ubundi Muhire Hassan ni muntu ki mu butoza?

    Muhire Hassan amaze imyaka isaga 20 mu mwuga w’ubutoza, aho yatangiye aka kazi ari umutoza wa Kaminuza y’u Rwanda, akaza kuhava ajya gutoza iyahoze ari  KIST. Mu 2005 Muhire Hassan yabaye umutoza wungirije wa Kiyovu Sports ubwo yari yungirije Jackson Mayanja ubu uri gutoza Sunrise FC, ndetse nyuma aza no kuba umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Muhire Hassan yakomeje urugendo rwe mu makipe atandukanye arimo Gasabo United, Rugende FC, Rwamagana City ubu yabaye Muhazi United, atoza ikipe ya Bugesera FC ndetse Miroplast FC. Muhire Hassan afite impamyabushobozi ya License B ya CAF imwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE 


    Muhire Hassan yemeza ko ibyabaye byose bitatuma ahagarika umuhamagaro we kuko yiteguye, igihe icyaricyo cyose hari ikipe yamwifuza yagenda agakora akazi 

    ahagana mu 2002 Muhire yari yaratangiye akazi k’ubutoza aha akaba ari mu ikipe ya KIST 

    Muhire Hassan asanzwe ari umutoza w’abatoza ubifitiye ubushobozi n’ibyangombwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136249/byatangiye-nkigerayo-imbarutso-yashyize-akadomo-ku-mikoranire-ya-muhire-hassan-na-sunrise–136249.html

  • U Rwanda ruronka ubudacuka! Grammy Awards ish… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera za 2022 umuyobozi mukuru wa Grammy Awards, bwana Harvey Mason Jr, yari i Kigali aho yari yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya GUBA(Grow,, Unite, Build Africa) byari bitanzwe ku nshuro ya 13. Muri Nzeri 2022 Mbabazi Rosemary wari Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco yagiranye ibiganiro na Harvey Mason Jr bigamije ubufatanye mu guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda. Ni ibiganiro byaje nyuma y'uko uyu mugabo aganiriye n'Urwego rw'igihugu rw'Iterambere'RDB'.

    Inkuru dukesha allafrica.com  ivuga ko u Rwanda rushobora kuzakira itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards mu 2025 cyangwa se mu 2026 bitewe n'umwaka ubuyobozi bwa Recording Academy itegura Grammy Awards uzaba wemeranyije na Leta y'u Rwanda.

    Kigali ni umwe mu mijyi 5 yo mu bihugu by'Afurika yatoranyijwe mu mijyi ishobora kwakira ibirori bya Recording Academy itegura Grammy Awards. Ni ibihembo bimaze imyaka 64 bibera i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

     Muri Afurika hatoranyijwe imijyi 5 ishobora kwakira ibi birori. Kigali (Rwanda), Johanesburg(South Africa), Nairobi (Kenya), Lagos na Abidjan (Nigeria). Iyi mijyi niyo izatoranywamo umwe uzaberamo Grammy Awards. 

    Abidjan yatoranyijwe nk'umujyi uzaba urimo icyicaro cya Grammy ku bahanzi b'Abanyafurika bo mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa.

     Kugeza ubu Beyonce niwe ufite Grammy nyinshi dore ko yibitseho 32. Abahanzi bo muri Afurika 12 barimo Angelique Kidjo wibitseho Grammy 5 nibo batwaye ibi bihembo bifatwa nk'ibya mbere mu Isi y'umuziki. 

    Mariam Makeba (South Africa) niwe wabaye inkomarume mu 1966 atwara igihembo cya mbere cya Grammy agikesheje album yise 'An Evening with Makeba/Belafonte.'

     

    Grammy Award iba ikoze muri zahabu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136253/u-rwanda-ruronka-ubudacuka-grammy-awards-ishobora-kubera-i-kigali-136253.html

  • Ku munsi wa nyuma wa shampiyona ya Kung Fu Wushu Amajyaruguru azahagararirwa n’abakinnyi 8 #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Bukure, mu Ntara y’Amajyaruguru, habereye ijonjora ry’umunsi wa gatanu wa shampiyona isoza umwaka muri Kung Fu Wushu (Rwanda Kung Fu Wushu Shampionship 2023 Edition).

    Nyuma yo gusoza amajonjora mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, nk’Iburengerazuba,Intara y’Amajyepfo, Intara y’Iburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali, hari hatahiwe Intara y’Amajyaruguru mu gushaka abazahagararira iyi Ntara mu mikino ya nyuma isoza umwaka w’imikino muri kung Fu Wushu.

    Ni irushanwa ryabaye ku Cyumweru tariki ya 05 Ugushyingo 2023, rikaba ryarabereye mu Murenge wa Bukure maze rihuza ikipe yaje ihagarariye Akarere ka Musanze ari yo Musanze Shaolin Tample n’ikipe ya Red Dragon Gicumbi yari ihagarariye Akarere ka Gicumbi.

    Nyuma y’aya majonjora, abakinnyi 4 muri Taolu barimo umukobwa umwe, ni bo babashije gutsinda, mu gihe muri Sanda abakinnyi 4 ari bo batsindiye kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru.

    Abakinnyi babashije gutsindira guhagararira intara zabo

    Mu Burasirazuba hakomeje amakinnyi 5 muri Sanda n’abakinnyi 15 muri Taolu harimo akobwa 2.

    Mu Ntara y’Amajyepfo hakomeje abakinnyi 4 muri Sanda, n’aho muri Taolu nta mukinnyi n’umwe wabashije gukomeza.

    Mu mujyi wa Kigali hatambutse abakinnyi 6 muri Sanda hanazamuka abakinnyi 4 muri Taolu harimo abakobwa 2.

    Intara y’Amajyaruguru hatambutse abakinnyi 4 muri Taolu harimo umukobwa 1,
    Muri Sanda hakomeza abakinnyi 4.

    Intara y’Iburengerazuba hakomeje abakinnyi 4 muri Taolu n’abakinnyi 5 muri Sanda.

    Abakinnyi bose bazahurira ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’uyu mwaka muri Kung Fu Wushu mu Rwanda.

    Muri Taolu ibizwi nko kwerekana ubuhanga bw’uyu mukino hazahatana abakinnyi 27 harimo abagabo 22 n’abakobwa 5.

    Muri Sanda ibizwi nko kurwana hakazahatana abakinnyi 24.

    Imikino yogusoza shampiyona y’igihugu muri uyu mukino biteganyijwe ko izabera i Kigali tariki ya 12 Ugushyingo uyu mwaka hakazahurizwa hamwe abitwaye neza mu mikino y’amajonjora y’ibanze, iyi mikino ikazabera ku kibuga cya STECOL.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-munsi-wa-nyuma-wa-shampiyona-ya-kung-fu-wushu-amajyaruguru-azahagararirwa-n-abakinnyi-8

  • Amahirwe Rwatubyaye aha Rayon Sports ku gikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wa yo, Rwatubyaye Abdul avuga ko akurikije ahantu ikipe ye iri, n’amakipe abari imbere amanota abarushaa ndetse n’imikino imaze gukinwa n’isigaye, Gikundiro akinira ahamya ko ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Ni nyuma y’uko itagize intangiriro nziza za shampiyona kuko mu mikino 9 bamaze gukina, batsinzemo 4 batsindwa umwe banganya imikino 4.

    Rwatubyaye Abdul yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ikipe ye ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino 2023-24 kuko amakipe abari imbere atabarusha amanota menshi kandi shampiyona ikaba ikiri mbisi.

    Ati “Kwegukana igikombe cya shampiyona birashoboka cyane urebye dufite n’ikirarane, mu mikino 9 tumaze gukina n’amanota dufite twatakaje umukino umwe tunganya imikino 4 urebye birashoboka cyane amakipe ntabwo arushanwa amanota menshi, imikino hafi 6 isigaye ngo igice kibanza cya shampiyona kirangire, ushyizeho n’imikino yo kwishyura biracyashoboka cyane.”

    Imikino ine yatsinze ni Gasogi United 2-1, Etoile del’Est 2-1, Sunrise FC 3-0 na Mukura VS 4-1. Yatsinzwe na Musanze FC 1-0. Yananyije na Gorilla FC 0-0, Amagaju 1-1, Marines FC 2-2 na APR FC 0-0

    Kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona (Rayon Sports ariko ifitie ikirarane cya Police FC) iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 16, Musanze FC ya mbere ifite 23, APR FC 21 na Police FC ifite 19.

    Rwatubyaye Abdul avuga ko amahirwe ari menshi ku gikombe cya shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amahirwe-rwatubyaye-aha-rayon-sports-ku-gikombe-cya-shampiyona

  • L’invasion des serpents dans les maisons d’un citoyen en ville. une menace croissante #Rwanda #Rwot

    Récemment, la situation dans des quartiers de a pris une tournure inquiétante avec l’invasion de serpents dans les maisons des habitants. Cette problématique soulève de graves préoccupations concernant la sécurité et le bien-être de la communauté locale. Dans cet article, nous explorerons les causes possibles de cette invasion de serpents et proposerons des solutions pour faire face à cette menace croissante.

    Causes de l’invasion de serpents:

    Plusieurs facteurs peuvent expliquer l’augmentation de la présence de serpents dans les maisons de la ville. Parmi eux, la perte d’habitat naturel due à la déforestation et à l’expansion urbaine est souvent citée. En détruisant leurs habitats naturels, nous poussons involontairement ces reptiles à chercher refuge dans les zones résidentielles.

    De plus, une mauvaise gestion des déchets et l’accumulation de matériaux non utilisés dans les environs peuvent également attirer les serpents. Ces reptiles se nourrissent de rongeurs et d’insectes qui prolifèrent dans des environnements non hygiéniques, amplifiant ainsi le problème.

    Impacts sur la population locale:

    L’invasion de serpents dans les maisons a un impact profond sur la population locale. Outre les risques d’envenimation, la présence de ces reptiles indésirables peut entraîner une anxiété et une peur généralisées parmi les résidents. La vie quotidienne est perturbée et la santé mentale est mise à rude épreuve. Les habitants doivent prendre des mesures de précaution extrêmes pour éviter les rencontres dangereuses avec ces animaux.

    Solutions possibles:

    Il est essentiel de réagir rapidement pour atténuer cette menace grandissante. Voici quelques solutions potentielles qui pourraient être mises en place :

    1. Sensibilisation et éducation : Les autorités locales devraient organiser des programmes de sensibilisation pour informer les résidents sur les comportements à adopter en présence de serpents. Cela comprendrait des conseils sur la façon de prévenir les invasions, d’identifier les serpents dangereux et de réagir de manière appropriée en cas de rencontre.

    2. Gestion des déchets : Une collecte adéquate des déchets est primordiale pour réduire l’attraction des serpents. Les autorités locales devraient se concentrer sur l’amélioration de la gestion des déchets et l’élimination des sources de nourriture des serpents.

    3. Contrôle des habitats naturels : En travaillant en étroite collaboration avec les organisations environnementales, il est crucial de préserver les habitats naturels des serpents. La reforestation et la création de zones tampons protégées peuvent contribuer à réduire la pression exercée sur les serpents pour qu’ils pénètrent dans les zones résidentielles.

    4. Intervention professionnelle : Les résidents peuvent faire appel à des experts en capture et en élimination de serpents pour résoudre les problèmes immédiats. Ces professionnels ont les connaissances nécessaires pour attraper les serpents sans leur faire de mal et les relâcher loin des zones habitées.

    L’invasion des serpents dans les maisons de la ville représente une menace sérieuse pour la population locale. Cependant, avec une approche proactive impliquant la sensibilisation, la gestion des déchets, la préservation des habitats naturels et l’intervention professionnelle, il est possible de gérer et de réduire cette problématique. Il est crucial que les autorités locales et les résidents travaillent ensemble pour créer un environnement sûr et protégé pour tous.