Blog

  • Ni umwotso w’abanyamahanga? Uko abanyezamu 2… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rya tariki 4 Ugushyingo, nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Torsten Spittler Frank yahamagaye abakinnyi 30 bagomba kwitabira umwiherero utegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba 2026.

    Byari ku nshuro ya mbere Amavubi ahamagawe, amakipe hafi yayose ari gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka isaga 10 iyi gahunda itabaho. Mu bakinnyi bahamagawe harimo abakinnyi 5 bashya mu ikipe y’igihugu 2 muri bo akaba ari abanyezamu.

    Nzeyurwanda Djihad ni umunyezamu wa Kiyovu Sports uyimazemo igihe

    Nzeyurwanda Djihad yakiniye ikipe z’igihugu mu byiciro bitandukanye, uhereye mu batarengeje imyaka 15 kugera ku batarengeje imyaka 20, ariko gutekereza gukinira Amavubi makuru nti byari ibya hafi kuriwe nubwo yabyifuzaga. Nzeyurwanda Djihad amaze imyaka isaga 7 muri Kiyovu Sports ariko kenshi yagiye abura umwanya ubanza mu kibuga kubera abanyezamu bakuru be bamuganzaga.

    Nzeyurwanda Djihad yakiniye amakipe hafi yayose y’abato akaba yari ategereje umuhamagaro w’ikipe y’igihugu nkuru 

    Uyu mwaka w’imikino n’ubundi bisa naho byatangiye bigoye kuri uyu musore w’i Musanze kuko yatangiye shampiyona ari ku gatebe Kalumba Bryan wari uvuye Uganda ariwe ubanza mu kibuga.

    Kuva ku munsi wa 4 wa shampiyona abatoza ba Kiyovu Sports bafashe umwanzuro wo gushyira mu izamu Nzeyurwanda Djihad ndetse afasha iyi kipe kwitwara neza  mu kwezi ku Ukwakira kuko yafashije ikipe gutsindwa umukino umwe muri itanu yakinnye gusa.

    Ku rundi ruhande, i Musanze naho ntabwo byoroshye, kuko hari umusore ushinguye Muhawenayo Gad uri mu bihe bye mu izamu. Muhawenayo Gad yatangiye shampiyona ari umwe mu banyezamu bari mu mazi abira, kuko yari agiye guhanganira izamu n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Gambia wari uherutse mu gikombe cya Afurika.

    Ubwo InyaRwanda yitabiraga imyitozo ya mbere ya Musanze FC muri uyu mwaka w’imikino, Gad yaje ku kibuga ubona ari umunyezamu utuje ijambo rimwe yavuze yemeje ko yiteguye shampiyona kandi icyo gihe yari yamenye amakuru ko ikipe ye yazanye umunyezamu mpuzamahanga.

    Muhawenayo Gad ni umwe mu banyezamu bambutse nyabarongo baje kubira ibyuya birengera i Gihugu

    Ubwo shampiyona yatangira ibyari byitezwe byaricuritse, kuko Muhawenayo Gad kuva shampiyona yatangira amaze gukinira Musanze FC imikino 9, umukino umwe ariwo atakinnye ubwo Musanze FC yatsindwaga na APR FC.

    Muhawenayo Gad ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Musanze FC ndetse aba ari kuyifashe kuyobora urutonde rwa shampiyona.

    Ese ibi ikinnyoteri kiri kwaka kigaragaza ko abanyarwanda bageze muri shampiyona?

    Amakipe nka Police FC APR FC na Marine FC zitaragaruka kuri gahunda y’abanyamahanga byari bigoye kuba wabona Nzeyurwanda Djihad cyangwa se undi munyezamu aturuka mu ntara akaza mu ikipe y’igihugu.

    Akenshi ikipe ya Rayon Sports na APR zagiye zisimburana mu guhererekanya abanyezamu mu ikipe y’igihugu nubwo amakipe nka As Kigali na Kiyovu Sports nazo zanyuzagamo zigahagararirwa.

    Ntwari Fiacre ukina muri Afurika y’Epfo, byitezweko ko ariwe uzaba mu izamu nk’uko amaze igihe abikora 

    Dufashe nk’imyaka 15 ishize, ni ubwa mbere hahamagarwa ikipe y’igihugu APR FC idafitemo umunyezamu, ndetse  kuri Rayon Sports byagiye biba gake. Nyuma yaho  APR FC izaniye umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville Pavelh Ndzila, umunyezamu Ishimwe Pierre wari umaze igihe yica agakiza, yahise yakira agatebe, dore ko atarabona amahirwe yo gukina umukino wa shampiyona muri uyu mwaka w’imikino.

    Muri Rayon Sports ifite abanyezamu babiri b’abanyarwanda barimo Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe ariko bose izamu baritereye hejuru. Aba banyezamu bose bagize amahirwe yo guhabwa umwanya muri shampiyona ariko babifata uko biboneye, birangira umunyezamu w’Umugande Simon Tamale afashe izamu ntawe umuhagaze hejuru.

    Ishimwe Pierre kubura umwanya ubanzamo muri APR FC byatumye atakaza umwanya mu Mavubi 

    Tujye muri Police FC. Iyo byabaga byanze, Police FC nayo yanyuzagamo igatanga umunyezamu mu ikipe y’igihugu, ariko kuri ubu byangiye rimwe. Nyuma yaho Police FC nayo igarutse kuri gahunda y’abanyamahanga, yahise igura umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Rukundo Onésime.

    Uyu munyezamu kuva yagera muri Police FC afite umwanya uhoraho ndetse na Kwizera Janvier wari umunyezamu mwiza umwaka ushize ubu yamaze kwiyakira bisaba ko Rukundo yagira imvune cyangwa bakamuha ikarita itukura, kugira ngo akandagira mu kibuga.

    Hakizimana Adolphe yatakaje umwanya mu ikipe y’igihugu nyuma yo gutsindwa ihangana

    Aba banyezamu bageze mu ikipe y’igihugu bwa mbere imibare igaragaza ko barwanye intambara yo kwicaza abanyamahanga bari babaguriyeho, byafatwa nk’igihembo cy’umusaruro bamaze kugaragaza muri uyu mwaka w’imikino.

    Ikipe y’igihugu Amavubi irimbanyije imyitozo, ku wa Gatatu w’Icyumweru gitaha, izakina na Zimbabwe mu mukino ubanza mu gihe umukino wa Kabiri bazakinamo na Afurika y’Epfo uzaba mu Cyumweru kizakurikira, iyi mikino yose ikazabera kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye. 

    Nzeyurwanda na Muhawenayo bari gukora imyitozo ari 2, bakaba bategereje Ntwari Fiacre

    Nzeyurwanda Djihad mu makipe y’abato aho yari kumwe na ba Manishimwe Djabel na Muhire Kevin 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136256/ni-umwotso-wabanyamahanga-uko-abanyezamu-2-bashya-bisanze-mu-mavubi-136256.html

  • Bazayihesha ibikombe: Abazamu babiri bakina mu ikipe imwe yo mucyaro hano mu Rwanda bahamagariwe icyarimwe mu makipe y’ibihugu byabo -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bazayihesha ibikombe: Abazamu babiri bakina mu ikipe imwe yo mucyaro hano mu Rwanda bahamagariwe icyarimwe mu makipe y'ibihugu byabo.

    Abazamu babiri b'ikipe ya Musanze FC iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda bahamagawe mu makipe y'ibihugu byabo kugira ngo bajye gutanga umusanzu wabo, ibi ntibisanzwe kumva ikipe yo mu Rwanda ifite abazamu babiri bakina mu ikipe imwe bahamagarirwa icyarimwe mu makipe y'ibihugu byabo.

    Abo bazamu ni umunya Gambia Modou Jobe n'umuzamu w'umunyaRwanda Muhawenayo Gad wamaze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/bazayihesha-ibikombe-abazamu-babiri-bakina-mu-ikipe-imwe-yo-mucyaro-hano-mu-rwanda-bahamagariwe-icyarimwe-mu-makipe-yibihugu-byabo-amafoto/

  • Robertinho wanyuze muri Rayon Sports, yirukanwe muri Tanzania nyuma yo kunyagirwa 5 na mucyeba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Robertinho wanyuze muri Rayon Sports, yirukanwe muri Tanzania nyuma yo kunyagirwa 5 na mucyeba.

    Ikipe ya SIMBA yasheshe amasezerano na Robertinho na Corneille.

    Simba SC yatangaje ko yatandukanye na Roberto Oliveira Goncalves de Carmo 'Robertinho', wari umutoza wayo mukuru ndetse na Hategekimana Corneille, Umunyarwanda wari ushinzwe kongera ingufu z'abakinnyi.

    Aba batoza batandukanye n'iyi kipe nyuma yo gutsindwa na Mucyeba wayo Yanga SC 5-1.

    Source : https://yegob.rw/robertinho-wanyuze-muri-rayon-sports-yirukanwe-muri-tanzania-nyuma-yo-kunyagirwa-5-na-mucyeba/

  • Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague barabura umukino umwe gusa ubundi bakandikwa mu bitabo by’amateka mu ikipe yabo i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023 Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi  barakina umukino wa nyuma wa Shampiyona y'icyiciro cya Gatatu muri Sweden.

    Ikipe yabo Sandviken IF iri ku mwanya wa mbere. Irasabwa kunganya igatwara igikombe igahita inazamuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ikurikiwe na United Nordic irushwa amanota 3 n'ibitego 22. Ikipe izaba iya kabiri izanyura mu mikino ya PlayOffs ishaka itike yo kuzamuka.

    Source : https://yegob.rw/yannick-mukunzi-na-byiringiro-lague-barabura-umukino-umwe-gusa-bagakora-amateka-mu-ikipe-yabo/

  • Amateka agiye kwandikwa: Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bagiye gukura ikipe yabo mu cyiciro cya gatatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amateka agiye kwandikwa: Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bagiye gukura ikipe yabo mu cyiciro cya gatatu.

    Abanyarwanda babiri Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bakina mu ikipe ya Sandvikens yo mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Sweden bagiye kwandika amateka yo kuba abanyarwanda bagiye kuzamura ikipe yo hanze bayikura mu cyiciro kimwe bashyira mu kindi.

    Ibi biravugwa kubera ko ikipe ya Sandvikens ariyo iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'igihugu cya Sweden kandi ikaba isabwa byibuze kunganya umukino ifite muri iki cyumweru maze igahita yegukana igikombe cya shampiyona ndetse igahita inakatisha itike yo kujya mu cyiciro cya kabiri.

    Sandviken iyoboye shampiyona y'icyiciro cya gatutu muri Sweden n'amanoto 62 mu gihe ikipe ya United Nordic iyikurikiye ifite amanota 59 hakaba habura umukino umwe gusa ngo iyi shampiyona irangire.

    Uko urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'igihugu ya Sweden ruhagaze:

    Source : https://yegob.rw/amateka-agiye-kwandikwa-byiringiro-lague-na-mukunzi-yannick-bagiye-gukura-ikipe-yabo-mu-cyiciro-cya-gatatu/

  • Ntiwabonamo Ruhango! Uturere 10 twa mbere mu Rwanda dufite abantu benshi bize amashuri yisumbuye ‘Secondary’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubare w'abatuye u Rwanda wiyongera umunsi ku wundi ari na ko ubuzima burushaho guhenda, bityo amaso asigaye ahanzwe abashoboye kugera ku ntebe y'ishuri ngo bazane impinduka mu mu bukungu bushingiye ku bumenyi igihugu gishyize imbere.

    Abakuru bazi neza ko umurage umwana yakuraga ku babyeyi bo hambere wari isambu, inka n'indi mitungo ifatika. Mu kinyejana cya 21 ibintu byarahindutse ku buryo umubyeyi iyo amaze kwishyurira umwana we ishuri, ubwo umurage we uba ari uwo.

    Ibarura rusange rya 2022 ryerekanye ko ubucucike mu Rwanda buri hejuru ugereranyije n'ibindi bihugu byo mu karere, ibi bikaba biterwa n'ubwiyongere bw'Abanyarwanda. Kuri kilometero kare imwe hatuye Abanyarwanda 503 bakazagera kuri 894 mu 2052.

    Imibare igaragaza ko Abanyarwanda barengeje imyaka itatu ari 11.999.691. Aba barimo 16,7% batakandagiye mu ishuri, 2,7% bize amashuri y'incuke na ho 59,5% bize amashuri abanza.

    Abize icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye [Tronc Commun] ni 9,6%, abasoje ayisumbuye bagera kuri 7,1% mu gihe abize kaminuza ari 3,6%.

    Iyi mibare igaragaza ko uko amashuri agenda yigira hejuru ari ko abayitabira barushaho kuba bake kandi bikaba mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Gusa mu turere tw'imijyi bakomeza kugira umwihariko kuko ari ho higanje abarangije amashuri yisumbuye ugereranyije no mu turere tw'ibyaro.

    Akarere ka Nyarugenge gafite abaturage benshi basoje amashuiri yisumbuye. Muri Nyarugenge hari abaturage 344.878 bafite kuva ku myaka itatu kuzamura, bakabamo abarenga 15.4% bize amashuri yisumbuye mu gihe 9% bize kaminuza.

    Akarere ka Kicukiro kwagwa mu ntege Nyarugenge n'abaturage basoje amashuri yisumbuye bagera kuri 15.3%, mu gihe abaturage bari hejuru y'imyaka itatu y'amavuko ari 453.368. Abize kaminuza muri aka karere bo ni 16.6%.

    Uturere tubiri two mu Mujyi wa Kigali dukurikirwa na Gasabo ifite abaturage 805.159 bari hejuru y'imyaka itatu y'amavuko, barimo 13.1% basoje amashuri yisumbuye mu gihe abarenga 10,7% bize amasomo ya kaminuza.

    Ku mwanya wa kane hari Akarere ka Musanze gafite abaturage 9.2% bize amashuri yisumbuye, mu baturage 437.445 barengeje imyaka itatu bahabarizwa muri rusange. Abize kaminuza i Musanze ni 4,9%.

    Uvuye i Musanze werekeza mu Burengerazuba bw'Igihugu, ni ho wongera guhurira n'abantu biganjemo abize ayisumbuye. Aha ni mu Karere ka Rubavu habarizwa 8.2% bize amashuri yisumbuye mu baturage 497.934 barengeje imyaka itatu y'amavuko. Abize kaminuza muri aka Karere ni 4%.

    Uko uturere mu Rwanda turushanwa kugira abize amashuri yisumbuye benshi

    Uvuye mu i Rubavu bigusaba kugenda amasaha agera kuri atanu ngo ugere mu Karere ka Rwamagana aho bafite abaturage 7.8% bize amashuri yisumbuye mu baturage 442,056 bafite kuva ku myaka itatu kuzamura. Muri bo abize kaminuza ni 3,3%.

    Ukiri mu cyerekezo cy'i Burasirazuba, mu Karere ka Bugesera ni ho hongera kuboneka umubare munini w'abize amashuri yisumbuye, aho bafite 7.3% mu baturage 495.930 bafite kuva ku myaka itatu kuzamura. Abize kaminuza muri aka karere ni 3,4%.

    Akarere kari ku mwanya wa munani ni Nyanza ifite abaturage 7.1% bize amashuri yisumbuye, mu bantu 332.117 bafite imyaka kuva kuri itatu y'amavuko kuzamura. Muri Nyanza abize kaminuza bagera kuri 3,6%.

    Mu rugendo ruto wakora uvuye i Nyanza usubira i Kigali, hari akarere ka Muhanga ari na ko gafite 6.8% bize amashuri yisumbuye mu baturage 326.624 barengeje imyaka itatu. Abize kaminuza muri bo ni 3.5%.

    Akarere kari ku mwanya wa cumi mu turere dufite abantu benshi basoje amashuri yisumbuye, ni Huye ifite abaturege 6.8 % bize ayisumbuye mu baturage 343.338 barengeje imyaka itatu. Abize kaminuza bari muri aka karere kanabarizwamo igicumbi cy'uburezi bagera kuri 3.9%.

    Muri rusange utu turere uko dutondetse turi mu dufite amashuri menshi nubwo hari n'aho ushobora gusanga amashuri ari menshi yo mu cyiciro cy'abanza, ndetse abize ayisumbuye bakaba mbarwa.

    Source : https://yegob.rw/ntiwabonamo-ruhango-uturere-10-twa-mbere-mu-rwanda-dufite-abantu-benshi-bize-amashuri-yisumbuye-secondary/

  • Yvonne Orji yahawe inkwenene nyuma yo kuvuga… – #rwanda #RwOT

    Yvonne Anuli Orji,ni umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya uvuka muri Nigeria, akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho yabereye icyamamare biturutse kuri filime zitandukanye yakinnye zazamuye izina rye ku ruhando mpuzamahanga zirimo nka filime y’uruhererekane yitwa ‘Insecure’ yakinnye kuva mu 2016 kugeza mu 2021.

    Uyu mukinnyikazi wa filime Yvonne Orji, yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yaho hashyizwe hanze amashusho y’ikiganiro yagiranye n’umunyarwenya Chelsea Handler, aho yagaragaye avuga ko atewe ishema no kuba ageze ku myaka 39 y’amavuko akiri isugi.

    Umukinnyi wa filime Yvonne Orji yavuze ko akiri isugi ku myaka 39

    Mu kiganiro kinyura kuri murandasi (Podcast) cyitwa ‘Dear Chelsea’ cya Chelsea Handler yatumiyemo Yvonne Orji niho yagize ati: ”Yego rwose ibyo mwumvise nibyo, ndi isugi ku myaka 39 kandi numva ari ibintu nkwiye kwirata kuko binteye ishema. Ndabizi abantu baranseka ariko njyewe ntabwo mbifata nkaho ari ikibazo kuko mbifata nk’ikintu gikomeye. Ese ubwo ni bangahe bafite imyaka nkiyanjye babashije kwifata?”.

    Yvonne Orji umunya-nigeriya wahiriwe no gukina filime yakomeje agira ati: ”Ntegereje ko nzakora ubukwe. Umugabo uzanshaka niwe tuzaryamana bwa mbere. Sinzi niba azabyishimira ko nkiri isugi kuko hari benshi twabipfuye bikanatuma umubano wacu urangira kuko nababwiye ko ntazakora imibonano mpuzabitsina kugeza nkoze ubukwe”.

    Yvonne Orji avuga ko azakomeza kwifata kugeza akoze ubukwe

    Mu rwenya rwinshi Yvonne Orji uherutse gukina igice cya kabiri cya ‘Vacations Friends’ hamwe na John Cena, yagize ati: “Ndumva ahubwo abantu bansengera nkabona umugabo vuba kugirango ntakomeza gutegereza cyane kuko ni ibintu binkomerera. Ntekereza ko kuba narabashije kwifata kugeza ubu bifite aho bihuriye n’imyemerere yanjye”.

    Yvonne Orji yahishuye ko kwifata abikesha imyemerere ye

    People Magazine yatangaje ko kuva iki kiganiro cyasohoka Yvonne yahawe inkwenene na benshi ku mbuga nkoranyambaga bahinduye urwenya Yvonne Orji bamuseka, mu gihe bamwe bavuga ko ibyo yavuze ari ikinyoma ndetse ko yabikoze kugirango akunde avugwe. Mu gihe ibinyamakuru nka TMZ na Hollywood Life byatangaje ko Yvonne Orji yatangaje ibi kugirango ahubwo abone umugabo mu buryo bwihuse.

    Umwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: ‘Buri mwaka Yvonne Orji avuga ko ari isugi. Mukobwa, ntabwo duteze kuguha umudali’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136255/yvonne-orji-yahawe-inkwenene-nyuma-yo-kuvuga-ko-akiri-isugi-ku-myaka-39-136255.html

  • Umutoza w’umunyarwanda yirukanywe muri Simba SC #rwanda #RwOT

    Umutoza w’Umunyarwanda wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’ikipe ya Simba SC muri Tanzania, Hategekimana Corneille yirukananywe na Robertinho wari umutoza mukuru muri iyi kipe.

    Aba bombi basezerewe na Simba SC nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize banyagiwe na mukeba Yanga ibitego 5-1.

    Simba SC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2023 yasohoye itangazo rivuga ko yamaze kumvikana gutandukana n’aba batoza, babashimira ibyo babagejejeho mu gihe bamaranye.

    Muri Mutarama 2023 ni bwo ikipe ya Simba SC yatangaje umunya-Brazil watozaga Vipers muri Uganda, Robertinho nk’umutoza mushya wa yo.

    Ubwo yari ageze muri iyi kipe, muri Nyakanga 2023 ni bwo yahise azana Hategekimana Corneille bakoranye muri Rayon Sports ngo aze kongera ingufu abakinnyi ba Simba SC.

    Corneille na Robertinho birukanywe muri Simba SC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-umunyarwanda-yirukanywe-muri-simba-sc

  • Umugore wa Rayvanny Fahyvanny yatangaje ko abana n'agahinda gakabije muri we #rwanda #RwOT

    Niba ukunda gukurikirana amakuru avuga ku byamamare byo mu gihugu cya Tanzania, uyu mugore ugombe kuba umuzi. Yitwa Fahyvanny akaba umwe mu bagore bamamaye cyane hariya mu gihugu cya Tanzania ndetse no muri Afurika yose muri rusange by'umwhariko nyuma yo kwisuza Rayvanny amwambuye Paula Kajala.

     

     

    Uyu mugore yamamaye cyane ubwo yabyaranaga umwana na rurangirwa muri Muzika ya Tanzania Rayvanny ndetse babyaranye bari bamaze igihe bakundana. Uyu mugore yaje gutandukana n'uyu muhanzi gusa mu mezi macye ubwo uyu muhanzi Rayvanny yatandukanaga na Paula Kajala, yahise yongera asubirana n'uyu Fahyvanny ndetse akanaba mama w'umwana we.

     

    Ubusanzwe uyu mugore ni umucuruzi wabigize umwuga ndetse ajya mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi, uretse ibyo yerekana imideli cyane ko afite ubwiza bukuru abagabo benshi cyane ku mafoto anyuza ku mbugankoranyambaga ze cyane urubuga rwa Instagram.

     

     

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram [Story] maze ashyiraho amagambo akomeye ndetse amagambo yatangaje abatari bacye hirya no hino ku mbugankoranyambaga ndetse bakomeje kwibaza icyamuteye kwandika ibyo bintu.

     

     

     

    Uyu mugore ubusanzwe yifashisha urubuga rwa Instagram asangiza abamukurikira ubuzima bwe bwite bwa buri munsi. Icyakora amagambo yashize ku rubuga rwa Instagram yatumye abamukurikira Bose basigara bamugirira impuhwe.

     

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ati'Ninjye muntu utishimye(Depressed ) kurusha abandi ku Isi' yashyizeho udupupe twinshimye avuga ko ariko aba ameze hanze, ariko muri we aba yigunze afite agahinda gakomeye yagereranyije n'udupupe twarakaye.

     

     

    Abantu benshi bakoresha urubuga rwa Instagram bakomeje kugirira impuhwe uyu mugore ndetse bamusabira ko yakishima mu buzima.

     

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    The post Umugore wa Rayvanny Fahyvanny yatangaje ko abana n'agahinda gakabije muri we appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugore-wa-rayvanny-fahyvanny-yatangaje-ko-abana-nagahinda-gakabije-muri-we/

  • Yashatse gukora udukoryo mu mibonano mpuzabitsina umugore abigwamo #rwanda #RwOT

    Abantu bagize agahinda gakomeye nyuma yo kumenya inkuru y'umugore waguye mu mibonano mpuzabitsina kubera uwo bagateranaga.

     

    Aba bombi ngo bari baryamaniye mu nzu zicumbikira abantu zizwi nka 'Lodge' nk'uko Thechoice babitangaje.Nyuma y'uru rupfu rw'uyu mugore abantu bacitse ururondogoro baravuga , bibaza uburyo byagenze kugira ngo umugore apfe batera akabariro.

     

    Iri shyano ryabereye ahitwa Temideri mu gihugu cya Nigeria.Amakuru avuga ko uyu mugabo wari wanyoye imiti yongera imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro ngo asanzwe akora akazi ko kogosha.Ibi bikavugwa ko yari yabikoze kugira ngo yemeze uwo mugore bari bari kumwe.

     

    Amakuru yemeza ko impamvu yo gupfa kwa nyakwigendera ari umunaniro ngo na cyane ko uwo mugabo yari yakoresheje imbaraga nyinshi cyane.

     

    Umuyobozi wa Police yo muri aka Gace amahano yabereyemo , yavuze koi bi byabaye koko , gusa ashimangira ko uwo mugabo yamaze gutabwa muri yombi.

    The post Yashatse gukora udukoryo mu mibonano mpuzabitsina umugore abigwamo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yashatse-gukora-udukoryo-mu-mibonano-mpuzabitsina-umugore-abigwamo/