Blog

  • Kanimba na Soleil bamamaye muri filime Bamen… – #rwanda #RwOT

    Soleil yemereye InyaRwanda ko kuri iriya tariki azatangira urugendo rushya n’umukunzi we rwo kubana byemewe n’amategeko n’imbere y’Imana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’imyaka irenze ine bahuriye muri filime yatumye amazina y’abo akomera.

    Kanimba yanditse kuri konti ye ya Instagram asaba abafana be n’abakunzi ba filime muri rusange kuzabashyigikira mu rugendo rw’urugo bagiye gutangira. Yavuze ati ‘Kubana natwe ni inkunga ikomeye cyane. Tariki 17 Ugushyingo 2023.’

    Aba bombi basanzwe banahurira muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Ganza’. Soleil wabaye umunyamakuru mu myaka ya 2017, we yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati ‘Mwese muratumiwe.’

    Mu bitekerezo birenga 200 yakiriye, harimo ababifurije kurushinga rugakomera n’abandi bashidikanya bavuga ko ‘byaba ari ibizagaragara muri filime ‘Bamenya‘.

    Ukoresha izina rya Nadine yagize ati ‘Burya koko muri abakunzi bya nyabyo? Muri beza, musa neza, Nyagasani azabubakire abahe n’ibijyanye n’urugo byose, umunezero, ubwumvikane n’ubutunzi bufatika n’ibindi byinshi byiza. Kandi n’ibibi muzahabwe imbaraga zo kubinesha.’

    Muri filime ‘Bamenya’, Soleil akina ari umugore wa Kanimba kuva itangiye kugeza aho igeze ubu. Akina nk’umugore w’umunyamahane, kandi utorohera umugabo we bitewe n’uko mu bihe bitandukanye agaragaza ubushake bwo kumuca inyuma.

    Kanimba akina nk’umugabo uhagaragara ku makosa ye! Mu bihe bitandukanye aca inyuma umugore we Soleil, akazana mu rugo Kecapu babyaranye, Keza bacuditse muri iki gihe kandi agenda amwereka ko ari we mugore mu rugo muri iki gihe.

    Mu bice bishya by’iyi filime, Kanimba aha rugari umukozi we Bamenya nawe agatangira kubaho nk’umunyamafaranga bituma nyirabuja Soleil atamwishimira.

    Muri filime, Soleil yigeze kumara imyaka ibiri atagaragaramo, ntiyigeze kandi abyarira Kanimba biri mu bituma umugabo we rimwe na rimwe amuhoza ku nkeke. Ni mu gihe Kecapu wazanwe mu rugo na Bamenya, yabyariye Kanimba.

    ‘Bamenya’ iri muri filime zamenyekanye cyane mu gihe cya Covid-18. Benimana Ramadhan [Bamenya] wayihanze agaragaza ko yamuciriye inzira mu buzima bwe.

    Uyu musore avuga yashoye Miliyoni imwe muri filime ya ‘Bamenya’ nabwo yikandagira, ikagaruza ya mafaranga yose yari yarashoye muri filime zabanje.

    Yigeze kuvuga ati ‘Mu myaka mike ishize ni bwo nagize igitekerezo cya Bamenya. Ni filime nashoyemo miliyoni imwe nabwo nikandagira kubera ibihombo byinshi nari naragiye mpura nabyo. Ariko mu cyumweru kimwe nari maze kugira abantu ibihumbi 100 bankurikira.’

    Uwase Delphine ‘Soleil’ na Kanimba batangaje ko ku wa 17 Ugushyingo 2023 bazakora ubukwe


    Mazimpaka Wilson yagize izina rikomeye muri cinema abicyesha filime ‘Bamenya’ inyura ku muyoboro wa Youtube


    Muri filime ‘Bamenya’, Soleil akina ari umugore wa Kanimba

    Uwase ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, umucuruzi wanabyize muri Kaminuza, umu sportif ubirambyemo ndetse unafite umukandara w’umukara muri karate (Ceinture Noire)

    Muri filime Bamenya, Kanimba akian acuditse n’abagore barimo Kecapu na Keza kandi bose akabazana mu rugo 

    REKA HANO AGACE GASHYA KA FILIME ‘BAMENYA’ KAGARAGARAMO KANIMBA NA SOLEIL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136307/kanimba-na-soleil-bamamaye-muri-filime-bamenya-bagiye-gukora-ubukwe-136307.html

  • Amavubi yasezerewe muri CECAFA (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 yasezerewe muri CECAFA atageze muri 1/2, ni nyuma yo gutsindwa na Tanzania 2-1.

    Ni mu mukino wa kabiri w’itsinda B wabereye kuri FUFA Technical Centre mu gace Njeru muri Uganda yakiriye iri rushanwa.

    Nyuma yo gutsindwa na Zanzibar 3-0, u Rwanda rwakinnye umukino wa 2 kuri uyu wa Gatatu na Tanzania.

    Amavubi U15 yasabwaga gutsinda ubundi akazategereza umunsi wa nyuma ariko ntibyaje gukunda kuko Tanzania yatsinze 2-1.

    Ibitego bya Tanzania byatsinzwe na Peter Arbogasti ku munota wa 35 na 48 ni mu gihe igitego cy’impozamarira cyabonetse ku munota wa 89 gitsinzwe na Niyongabo Patrick ku mupira wavuye muri koruneri.

    U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ku wa Gatandatu rukina na Somalia umukino udafite icyo uvuze kuko ibi bihugu byombi byamaze gusezererwa.

    Ingimbi z’u Rwanda ntako zitagize

    Tanzania yabonye intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yasezerewe-muri-cecafa-amafoto

  • Itsinda rya P-Unity bishongoye bavuga ko bimye Diamond Platnumz 'Collable' nyuma yo kubirukaho igihe kirekire #rwanda #RwOT

    Umwe mu basore bagize itsinda P-Unity, witwa Frasha yemeje ko bimye umuhanzi Diamond Platnumz 'Collable' yari yabasabye avuga ko we atigeze amenya uko byagenze.Uyu muhanzi yavuze ko byakozwe nabagenzi be.

     

     

    Mu kiganiro yagiranye na Nairobi News  kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2023 Frasha yavuze ko atigeze amenya ibyo bagenzi be bafatanyije itsinda rya P Unity   bakoze guhakanira Diamond Platnumz ubusabe bwe bwo gukorana indirimbo .

     

     

    Uyu muhanzi yagize ati:'Ntabwo nigeze menya uko byagenze gusa mu rugendo rwo kwiyubaka muri muzika uba ugomba kumenya neza uwo mu giye gukorana kandi ukitonda bihagije.Ubu rero ntagushidikanya ko afite abantu , ashobora kutemera gukorana natwe kubera urwego amaze kugeraho'.

     

    Uyu muhanzi Frasha yavuze ibi nyuma ya mugenzi we wo muri iri tsinda witwa Bon'Eye nawe yavuze uburyo birengagije ubusabe bw'umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz wabasabaga indirimbo.Mu kiganiro uyu musore Bon'EYE yagiranye na SPM Buzz  yavuze ko ubwo bari mu gitaramo muri Tanzania aribwo Diamond Platnumz yababonye akishimira gukorana nabo gusa ngo n'inkuru zitigeze zivugwa.

     

    Uyu muhanzi Bon'Eye , yavuze ko icyo gihe atari afite izina nk'iryo afite ubu  ndetse bemeza ko iyo bemeranya gukorana indirimbo byari kumufasha muri muzika ye.Bon'Eye yagize ati:'Twanze gukorana na Diamond Platnumz.Icyo gihe yari adutegereje cyane ubwo twari muri Dar es Salaam.Aradutegereza hafi amasaha 4 twe turi muri Hotel.Yashakaga ko dukorana ariko turamwangira'.

     

     

    Bon'Eye yemeza ko Diamond yashakaga gukorana nabo indirimbo yitwa 'Nitampata Wapi'ndetse abasaba ko binakunze indirimbo yaba iyabo nka P-UNIT aho kuba iya Diamond Platnumz'.Aba basore  bemeza ko aribo bahaye amahirwe  Diamond yo kuririmba Korasi y'indirimbo 'Kare' ya RickRoss ubwo bari i Lagos muri Nigeria mu bihembo bya MTV Awards agahura n'abafasha Rick Ross.

    Bon'Eye

    The post Itsinda rya P-Unity bishongoye bavuga ko bimye Diamond Platnumz 'Collable' nyuma yo kubirukaho igihe kirekire appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/itsinda-rya-p-unity-bishongoye-bavuga-ko-bimye-diamond-platnumz-collable-nyuma-yo-kubirukaho-igihe-kirekire/

  • Amakipe 10 arimo atanu y'Abagabo n'atanu y'Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority #rwanda #RwOT

    Impera z'iki icyumweru harakinwa 'Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament' izahuza amakipe y'ikiciro cya mbere mu bagabo n'abagore.

    Ni irushanwa ritegurwa n'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro, Rwanda Revenue Authority, ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda bateguye irushanwa rizamara iminsi ibiri.

    Nk'uko byatangajwe n'abategura iri rushanwa mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Bayisabe Paulin Komiseri muri RRA yavuze ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gushimira abasora neza.

    Iri rushanwa rigiye gukinwa ku ncuro ta Gatatu, rirahuza amakipe 10 yo mu Rwanda atarimo REG VC iheuka gutwara iki gikombe umwaka ushize wa 2022.

    Mu bagabo, amakipe azitabira ni APR VC, Police VC, Gisagara VC ; aya yiyongeraho amakipe mashya yanasabye ko yazakina shampiyona y'umwaka utaha, ayo ni Kepler VC na East African University VC.

    Mu bagore amakipe azitabira ni Rwanda Revenue Authority WVC, APR WVC, Police WVC, Ruhango WVC na IPRC Kigali WVC.

    Iyi mikino iteganyijwe kubera muri BK Arena guhera kuri uyu wa wa Gatandatu tariki ya  14 Ugushyingo kugeza kuya 15 Ugushyingo 2023.

    Mu isozwa rya TaxPayers Appreciation Volleyball Tournament, hazahembwa abakinnyi bazahiga abandi kuri buri mwanya (Individual Awards).

    Hazahembwa kandi  ikipe ya mbere aho izahabwa miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, iya kabiri ihabwe Miliyoni imwe n'igice naho iya Gatatu ihabwe miliyoni imwe.

    Umwaka ushize wa 2022, igikombe mu bagabo cyatwawe na REG VC naho mu bagore gitwarwa na APR WVC.

    The post Amakipe 10 arimo atanu y'Abagabo n'atanu y'Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-10-arimo-atanu-yabagabo-natanu-yabagore-niyo-azitabira-irushanwa-ryateguwe-na-rwanda-revenue-authority/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-10-arimo-atanu-yabagabo-natanu-yabagore-niyo-azitabira-irushanwa-ryateguwe-na-rwanda-revenue-authority

  • Kenya : Umugabo yabajijwe n'umugore we impamvu amuca inyuma ahita afata igisu amukata intoki 3 amufungirana mu cyumba bararamo #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Boniface Nawate wo mu gihugu cya Kenya  yakase umugore we intoki 3 nyuma y'uko umugore we amusabye ko baganira ku ihabara ry'uyu mugabo bafatanyaga bamuca inyuma.

     

     

    Boniface Nawate yafatiwe ahitwa Mzungu Mchafu muri Likoni ho muri Kenya, nyuma yo gukora amarorerwa yo guca intoki z'umugore we babanaga.Ubwo umugore wa Boniface witwa Hellen Kangecha yabazwaga uko byagenze , yasobanuye ko yaganirije umugabo we kuby'umugore baryamana bakamuca inyuma , arangije agira uburakari ngo ajya gufata igisu amukata intoki 3 amufungirana mu cyumba ahita yigendera.

     

     

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, ukekwaho icyaha yagejejwe imbere y'umuyobozi mukuru wa Mombasa, Gladys Ollimo, aho yemeye icyaha ashinjwa cyo guhohotera umugore we agafata icyuma cyo mu gikoni akamukata intoki eshatu.Nk'uko byasomwe uyu munsi ku wa 08 Ugushyingo 2023 , ngo uyu mugabo yasigiye ubusembwa umugore we Hellen.

     

     

    Boniface yavuze ko nta mpamvu yo kumufunga kuko ngo ari we utunze umuryango cyakora wemera icyaha.Yagize ati:'Ndasaba imbabazi gusa mbabajwe n'ibyabaye  ariko urukiko rurebe ko arinjye utunze umuryango kandi nindamuka noherejwe mu rukiko umuryango wanjye uzahangayika ubeho nabi'.Urukiko rwavuze ko uru rubanza ruzamwa tariki 21 Ugushyingo uyu mwaka.

    Src: K24

    The post Kenya : Umugabo yabajijwe n'umugore we impamvu amuca inyuma ahita afata igisu amukata intoki 3 amufungirana mu cyumba bararamo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-umugabo-yabajijwe-numugore-we-impamvu-amuca-inyuma-ahita-afata-igisu-amukata-intoki-3-amufungirana-mu-cyumba-bararamo/

  • Karim Benzema na N’Golo Kante Muri Saudi Arabia bari kwi papa baka ni mama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Saudi Arabia, Karim Benzema, Fabinho na N'Golo Kante ntibagifite umutoza.

    Al Ittihad yirukanye umunya Portugal Nuno Esporito Santo nyuma yo gutsindwa imikino 2 ikurikirana; muri shampiyina na Al Shabab 1-0 ikarushwa amanota 11 na Al Hilal ya mbere.

    Muri Champions League ya Asia batsinzwe 2-0 na Al Quwa Al Jawiya yo muri Iraq nubwo bakiyoboye itsinda C.

    Source : https://yegob.rw/karim-benzema-na-ngolo-kante-muri-saudi-arabia-bari-kwi-papa-baka-ni-mama/

  • Celine Dion uherutse gusohokana n'abahungu be yatewe ishavu n'urupfu rw'umubyinnyi we wapfuye #rwanda #RwOT

    Celine Dion wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yatangaje ko ababajwe cyane n'urupfu rwa Jean Christophe Dasse bagiranye ibihe byiza by'umwihariko mu bitaramo yari yarise 'A New Day' Muri Las Vegas.

     

    Abinyujije ku kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ] , Celine Dion, yavuze ko atewe agahinda cyane n'urupfu rw'uyuugabo wamubaye hafi cyane muri muzika ye na cyane ko yari umwe mu babyinnyi be.

     

    Mu magambo ye uyu mugore nawe usumbirijwe cyane n'indwara yaburiwe urukingo yagize ati:' Mbabajwe cyane no kumva inkuru y'urupfu rwa Jean Christophe Dasse. Twese twari tumuzi nka Titof, yari umubyinnyi udasanzwe kandi sinzibagirwa uburyo twasangiye urubyiniro mu myaka itanu ishize mu bitaramo bya 'A New Day'.

     

    Buri joro yatuzaniraga umunezero n'urumuri akanadutera imbaraga.Ndihanganisha umuryango we n'inshuti ze n'abamukundaga.Warakoze cyane Titof. Ndagukunda'. Celine xx.

     

    Uyu mugore uherutse gusohokana n'abasore be ku nshuro ya Mbere akagaragara muruhame kuva yaremba, yatangaje aya magambo bituma benshi bibaza aho ubuzima bwe buhagaze.

    The post Celine Dion uherutse gusohokana n'abahungu be yatewe ishavu n'urupfu rw'umubyinnyi we wapfuye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/celine-dion-uherutse-gusohokana-nabahungu-be-yatewe-ishavu-nurupfu-rwumubyinnyi-we-wapfuye/

  • Abakunzi ba Filime bashyizwe igorora kuri Startimes #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, Startimes ku nshuro ya mbere, kuri uyu wa 08/11/2023, yamuritse shene ya televiziyo igiye kujya yerekana ibiganiro n'amafilime mpuzamahanga mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

    Ni shene yitwa GANZA TV, itangijwe mu Rwanda nyuma y'ubushakashatsi bwemeje ko hari abakunda izi filime zo mu mahanga ariko ntizibagirire akamaro nyakuri kuko hari amasomo menshi aba azirimo batiga kuko bataba bumvise ururimi mu buryo bwuzuye.

    Kureba film ubusanzwe bigira imimaro irimo guhembura ubwonko, kuruhura, kwigisha no Kunezeza amarangamutima y'abazireba cg kwibutsa ahashize habo, bigatera abantu kugira inyifato nshya mu hazaza habo.

    Kuva tariki ya 01/11/2023, Ganza TV igaragara kuri shene y'103 ku bakoresha anteni y'udushami naho ku bakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460, ikerekana izo filime zose mu Kinyarwanda.

    Ganza ni ubundi buryo startimes izanye bwo kwereka abanyarwanda ibiganiro mu buryo bwihariye nyuma yo gutangiza Magic sport yerekana imikino y'umupira w'amaguru w'amakipe yo mu Rwanda, bafatanyije n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru (RBA).

    GANZA TV, igaragara amasaha makumyabiri n'ane iminsi yose. (24/7) ikerekana ibiganiro mpuzamahanga by'imyidagaduro, n'amafilime arimo ayo muri Amerika y'amajyepfo,Filipine, Turikiya, Nigeria, Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n'ahandi, Mu gihe kitarambiranye Ganza TV ifite gahunda yo kuzamura impano z'abakinnyi ba filime-Nyarwanda by'umwihariko bazitambutsa ari nako ziterwa inkunga mu gihe imishinga n'inyigo byaba bikozwe neza

    Frankly wang; Umuyobozi mukuru wa Startimes mu Rwanda yagize ati:'Twebwe nka Startimes biratunezeza iyo twatanze serivisi nziza ku bakiliya. Twabanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi bacu, bidutera kumenya ko ari ingenzi gutangira kubagezaho ibi biganiro mpuzamahanga. Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y'ururimi. Turabizeza kandi ko ababana na startimes batazahwema kwishimira ibyiza dukomeje kubagezaho'.

    Startimes ni yo kompanyi ya mbere muri Afurika itanga serivisi z'amajwi n'amashusho agezweho (Digital television).
    Iha serivisi abakoresha televiziyo basaga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30+ mu myaka irenga 35 ivutse. Ifite amashene asaga 700 icishaho ibiganiro birimo ibyo muri Afrika no ku yindi migabane. Intego yayo ni uko buri munyafurika yegerezwa serivisi, zimuhendukire kandi asangire n'abandi ubwiza bw'itumanaho rigezweho.

    The post Abakunzi ba Filime bashyizwe igorora kuri Startimes appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abakunzi-ba-filime-bashyizwe-igorora-kuri-startimes/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakunzi-ba-filime-bashyizwe-igorora-kuri-startimes

  • 'Uwanze kubwirwa ntiyanze kubona' Umugani mugufi perezida Kagame akunda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yasubije bimwe mu bibazo by'amatsiko abantu bamwibazaho cyangwa bashaka kumva icyo abitekerezaho birimo ibyiza byo kugira abuzukuru ndetse n'inama ashobora kugira umutoza w'Ikipe ya Arsenal afana.

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro 'Norrsken Kigali House', Ishami rya Afurika y'Iburasirazuba ry'Ikigo cyo muri Suède, Norrsken, gisanzwe gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y'ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

    Muri uyu muhango, Perezida Kagame yagize umwanya wo kuganira n'urubyiruko rukorera muri 'Norrsken Kigali House' rugira byinshi rumubaza ku bijyanye n'ishoramari n'urugendo rw'iterambere u Rwanda rurimo ruri kurangwa cyane n'ibikorwa by'ikoranabuhanga.

    Ubwo iki kiganiro cyari kirangiye, Shami Elodie, wari umusangiza w'amagambo yamubajije niba ashobora kumuha amahirwe yo kumubaza bimwe mu bibazo byoroheje ariko abantu bamwibazaho, Umukuru w'Igihugu ahita amwemerera atazuyaje.

    Shami Elodie: Ni uruhe rubuga nkoranyambaga ukunda?

    Perezida Kagame: Twitter

    Shami Elodie: Ni ikihe kintu ukunda kurenza ibindi mu bijyanye no kuzukuruza?

    Perezida Kagame: Ni buri kimwe

    Shami Elodie: Ni uwuhe mushinga cyangwa umurongo wa politike wagenze neza mu Rwanda mu buryo butari bwitezwe?

    Perezida Kagame: Ni ukugerageza guhindura imyumvire y'Abanyarwanda uhereye ku kuva gutega amaboko ku bandi, kugera ku kwirwanaho ariko no gufatanya n'abandi, ariko guhindura imyumvire ni ingenzi

    Shami Elodie: Ni iyihe nama yawe ku mutoza wa Arsenal?

    Perezida Kagame: Mbere na mbere ni umutoza mwiza kandi ari gukora neza hamwe n'ikipe, ariko buri umwe uri gukora neza ikiba gikurikiye ni uko uwo muntu aba ashaka kurushaho gukora neza, buri gihe haba hari ugushaka kurushaho gukora neza mu byo uri gukora.

    Inama yanjye ni komeza muri uwo murongo.

    Shami Elodie: Ni uwuhe mugani w'Ikinyarwanda ukunda?

    Perezida Kagame: Hari umugani uvuga ngo uwanze kubwirwa ntiyanze no kubona, Bivuze ko dukwiriye kumva cyane kandi tugahora dutekereza ingaruka z'amakosa. Bituma bizamura ubushobozi bw'abantu bwo gutekereza byagutse, gutekereza ku ngaruka zo gukora ibintu bidakwiriye kandi bakaguma mu murugo wo gukomeza gukora ibyiza bishoboka.

    IGIHE

    The post 'Uwanze kubwirwa ntiyanze kubona' Umugani mugufi perezida Kagame akunda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/08/uwanze-kubwirwa-ntiyanze-kubona-umugani-mugufi-perezida-kagame-akunda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uwanze-kubwirwa-ntiyanze-kubona-umugani-mugufi-perezida-kagame-akunda

  • 'Nta hantu hari amahirwe mu ishoramari nko muri Afrika'Perezida Kagame afungura 'Norrsken Kigali House' #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko imyumvire y'uko ishoramari muri Afurika rigoye kurikora idakwiye kuko uyu umugabane ufite amahirwe mu ishoramari nk'aboneka ahandi ku Isi ndetse ukagira n'akarusho k'abaturage bari mu nzira y'iterambere.

    Ibi yabivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Norrsken House Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023. Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahubatse iki kigo gikoreramo amakompanyi atandukanye akora ibijyanye n'ikoranabuhanga kikanabafasha kubahuza n'abandi hagamijwe kubagira inama mu kurushaho kwagura imishinga bafite.

    Norrsken Kigali House ni ikigo cy'umuryango Norrsken Foundation ku mugabane wa Afurika ndetse kikaba ari na ryo shami ryawo rya mbere nyuma y'icyicaro gikuru giherereye muri Sweden.

    Mu kiganiro yagiranye n'Umuyobozi Mukuru wa Norrsken Foundation, Niklas Adalberth, Perezida Kagame yavuze ko abashoramari bakwiye kumenya ko Afurika ari umugabane ufite byinshi byashorwamo imari bitandukanye n'abawufiteho imyumvire itari yo mu kuhakorera.

    Yagize ati: 'Simbona impamvu Afurika nk'ahandi hose ku Isi abantu bafite ubwenge n'izindi mpano twese twaremanywe haba ahantu hihariye aho buri kintu giteshwa agaciro cyangwa kigafatwa uko kitari. Abashoramari bagomba gushyira mu mutwe ko Afurika ifite buri kintu kiri nk'ahandi ku Isi ndetse ku bwinshi. Kandi n'iyo tugeze ku bantu, twibona nk'abareshya n'abandi bari ahandi ku Isi. Kandi n'indi mitungo itari abantu, dushobora kwerekanamo uruhare rwacu tugatera imbere tugakorana n'abandi ku Isi mu nyungu zacu ariko n'iz'Isi muri rusange'.

    Yongeyeho kandi ko abashoramari badakwiye kubona Afurika nk'ahantu hari isoko rinini ry'abatuye umugabane gusa ko ahubwo ari n'ahantu hari gutera imbere kandi ko ibyo ari andi mahirwe ku bahashora imari.

    Agaruka ku gushora imari mu Rwanda, yagize ati: 'Mu Rwanda turashishoza mu bijyanye no gushaka uburyo budufasha kugera ku byo dushaka kugeraho. Muri uwo mujyo ntibivuze Abanyarwanda gusa by'umwihariko ahubwo bivuze Afurika cyangwa undi w'aho ari ho hose ku Isi ushaka gushora imari cyangwa gukorana ubucuruzi natwe. Iyo mitekerereze idufasha kugabanya ibyago umuntu ashobora guhura na byo mu gihe twakoranye akatwizera. Rero dukora ibintu nk'ibyo bikagenda uko twari tubyiteze mu bijyanye no gufatana urunana tugatera imbere'.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ubu ari igihe cyiza cyo gushora imari mu ikoranabuhanga ku mugabane kuko harimo inyungu zigaragara nk'umugabane uri gutera imbere. Yanashimiye ubuyobozi bwa Norrsken Foundation kuba bwarahisemo u Rwanda mu kubaka ishami ryabo rya mbere muri Afurika kandi ko Igihugu cyizabyaza aya mahirwe umusaruro kikaba igicumbi cy'imishinga y'ikoranabuhanga ku mugabane.

    Norrsken Kigali House ni ikigo cyatangiye kubakwa mu 2021 ahahoze hakorera Ecole Belge mu Mujyi rwagati. Gihagaze ishoramari rya miliyoni 20 z'Amadolari ya Amerika, kikaba ari cyo kigo cya mbere muri Afurika gikora imishinga yo guhuza ba rwiyemezamirimo mu by'ikoranabuhanga.

     

    The post 'Nta hantu hari amahirwe mu ishoramari nko muri Afrika'Perezida Kagame afungura 'Norrsken Kigali House' appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/08/nta-hantu-hari-amahirwe-mu-ishoramari-nko-muri-afrikaperezida-kagame-afungura-norrsken-kigali-house/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-hantu-hari-amahirwe-mu-ishoramari-nko-muri-afrikaperezida-kagame-afungura-norrsken-kigali-house