Blog

  • Ese Kuki abagabo n'abagore bakomeje gucana inyuma, bagaha intebe ibinyoma bamwe bakarera abo batabyaye ? #rwanda #RwOT

    Uramutse urebye mugace utuyemo ukabaza abatuyemo bose niba bararezwe n'ababyeyi babo 90% bakubwira bakuriye iwabandi.Ibi bishatse kuvuga ko kurera umwana utabyaye ntacyo bitwaye na cyane ko ushobora gusanga nawe ubwawe utararezwe n'abakubyaye.

     

    Ikinyamakuru Cocokids.org, kigaragaza ko kwita ku mwana w'abandi no kumurera neza ari inshingano za buri muntu wese kabone nubwo waba utari umubyeyi we.Ibi biragaruka bize bisubiza ikibazo twatangiye twibaza.

     

    Kurera umwana ni umugisha kuri wowe umurera niyo mpamvu umwana atari akwiriye kubuzwa amahirwe yo kubaho no kuba aho yishimiye nyuma yo gutereranwa.

     

    Nyuma y'aho uwiyita se cyangwa nyina babonekeye 90% ubushakashatsi bugaragaza ko abo bana batangira kubaho nabi ndetse bamwe bagatangira kwinjizwa mu manza kuva ubwo ubundi bakaziragwa nk'umurage nabo bazaraga abana babo na cyane ko ababyeyi babo baba barangajwe imbere no kugabana.

     

    ESE NI KUKI ABASHAKANYE BAKOMEJE GUCANA INYUMA ?

    Gucana inyuma ni ikibazo gikomeje guhangayikisha isi ndetse n'u Rwanda muri rusange.Zimwe mu mpamvu zituma abashakanye bacana inyuma zagaragajwe n'ikinyamakuru Healthline ndetse na Marin aho bavuga ko aba bacana inyuma baba batagiye gushaka ibintu baburiye kubo bashakanye ahubwo gucana inyuma ni imico yabo iba yanze kubaho ku neza no mu mahoro igahitamo ibibazo.

     

    Healthline, bavuga ko guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bituma wiyumva nkudafite agaciro rimwe na rimwe ukabona ko wabuze epfo na ruguru , wanzwe cyangwa nawe ubwawe ugatangira kujya wigaya.

     

    Bavuga ko ibindi bifatwa nk'impamvu ari ukutanyurwa , uburara ndetse no kutubaha uwo mwashakanye.

     

    ESE KUKI IBINYOMA BIMAZE KUGWIRA MUNGO Z'ABASHAKANYE ?

    Umwe akora aha undi akora hariya, muri make ntabwo bari hamwe.Umwe yirirwa muri ibi , undi yirirwa muri biriya muri make ntabwo barahura vuba.

     

    Umugabo yirirwana n'abanyangeso mbi cyangwa se umugore yirirwana nabo mu buzima bwa buri munsi barakorana.Kubera ubuzima bwamaze kumuhindura ntabwo acyibuka ko yashatse , asigaye afata abo birirwana akabaha umwanya munini yagahaye uwo bashakanye bigatuma ingeso mbi zikururuka zikamugeraho maze akibwira ati:' Ese Satani woheje Eva njye ndinde wo kumurusha imbaraga?'.Ubwo urumva aho yerekeje ?

     

    Ikindi kandi ntabwo bibuka amasezerano bagiranye.

     

    Iyo abantu basezerana haba imbere y'Imana cyangwa imbere y'amategeko, bagira indahiro barahira buri wese akagira ibyo yiyemeza kuburyo buri umwe muri bo abigira ibye ndetse akabizirika kumutima kuburyo ntawe muri bo ushobora kubirengaho.

     

    Iyo habayeho kwibagirwa aya masezerano, uyu muryango uzatangira kugendera mubushake bwa Satani , umugabo ashake ibimunezeza ndetse n'umugore ashake ibimunezeza usange ntacyo bakibwirana ahubwo umwanya bawuhariye abo birirwana kurenza bo ubwabo.

     

    Kutubahana.Burya kuba uwo mubana atakubaha nabyo ni akaga kuko bituma atangira kugusuzuguza umuhisi n'umugenzi abo bakorana bose bakamenya ko utigeze ushaka , abo mubana bakamenya ko uwawe yabaye uwabandi wamugera imbere akakwerekako ntacyo usobanuye kuri we .

     

    Inda ndende . Ahari mwashakanye buri wese afite imibare kubyo mugenzi we atunze.Aha bizatuma uwakubashywe yamburwa ikamba maze ejo ashyirwe kukarubanda imbuga zateye nazo zibonereho.

     

    Igikuru muri byose ni ukuba uwo mwashakanye.

     

    Ntabwo isaha yari ikwiriye gushira utavuganye n'umukunzi wawe cyangwa umugore wawe cyangwa umugabo wawe mutavuganye ngo umubaze amakuru n'ibyo arimo niba birino kugenda neza.

     

    Bamwe bati:' Ari mukazi nanjye ndi mukazi ntacyo yambaza'. Iyi mvugo yitsinde uyu munsi kuko umutereta cyangwa musezerana ntabwo wigeze umubwira ko uzamusimbuza akazi , ntanubwo biri mu byo mwasezeranye.

    ESE NI GUTE IBI BYOSE BYACIKA , UMUCO UGASUBIZWA KU IVUKO ?

     

    1.Kwimika urukundo. Urukundo ni nyina wabyose, urukundo ni cyo gisubizo cya byose kuko nirwo rwonyine rwabahuje ninarwo mukwiye kurwanaho.

     

    Muvugane buri munsi , buri mwanya , ya magambo wamubwiraga mbere buri segonda yagarure uyamubwire kandi ushake n'andi mashya yo kumubwira.

     

    2.Kwibuka amasezerano mwagiranye. Mugabo , mugore ibuka amasezerano mwagiranye mujya gusezerana imbere y'amatege ko ndetse n'imbere y'Imana.

     

    Mbese ibuka ibyo wamubwiye byose , Niba mutaraseranye aho hose, ibuka amagambo yawe agutere ubwabo wubahe uwo wayabwiraga.

     

    Ubaha umuryango wawe wubahe n'umuryango we.Ha agaciro urubyaro rwanyu.

    N.B: Mu gihe hagaragaye ikibazo cy'umwihariko hagati y'abashakanye , buyambaza abo mu muryango cyangwa inshuti zabo ziri hafi mbere y'uko babirenza isibo.

    The post Ese Kuki abagabo n'abagore bakomeje gucana inyuma, bagaha intebe ibinyoma bamwe bakarera abo batabyaye ? appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-kuki-abagabo-nabagore-bakomeje-gucana-inyuma-bagaha-intebe-ibinyoma-bamwe-bakarera-abo-batabyaye/

  • Ese The Ben yarakennye ? ! Umuntu utazabasha kugera ahazabera ubukwe bwa The Ben na Pamella ariko akifuza kubutaha azatanga ibihumbi 50 RWF #rwanda #RwOT

    Igiciro cy'ubukwe bwa The Ben na Pamella gikomeje kuba imbarutso yo kubibasira kumbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyiraho urubuga ruriho igiciro kubntu bifuza gushyigikira uyu muryango wa The Ben na Pamella.

     

     

    Nyuma yaho The Ben na Pamella bashyizeho uburyo bwo gukurikirana  imihango y'ubukwe bwabo ndetse bagashyiraho igiciro gihanitse, benshi batangiye kubibasira bavuga ko bakennye cyane.Tariki 15  Ukuboza nibwo biteganyijwe ko imihango yose y'ubukwe bwabo aribwo izaba aho hazaba gusaba no gukwa ndetse umuhango wo gushyingirwa ukabera muri Convention Center tariki 23 Ukuboza nk'uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje.

     

     

    Ni ubukwe bw'ibyamamare gusa dore ko Uwicyeza Pamella yamamaye nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse akaba ari umwe mu banyamideri beza u Rwanda rufite bikagaragarira mu buryo The Ben yambara iyo agiye kurubyiniro.Pamella kandi ni afite inzu yambika abantu, mu gihe umugabo mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben we ari umuhanzi [Nibyo gusa abatu bazi].

     

     

    Ubu bukwe bwitezweho guhuruza imbaga binyuze mu bigwi bya bombi.Aba bombi bamaze gushyiraho igiciro aho kwemererwa kubureba mu buryo bwa Live ugomba gutanga ibihumbi 50 ugashyiraho na interineti yawe.

     

     

    Kuri Instagram Konti ya Isimbi , bashyizeho ubutumwa bukangurira bantu kuzitabira ubu bukwe, basa n'abashaka kugaragaza ibiciro ngenderwaho kubantu bashaka kuzitabira ubukwe ariko ntibagere aho bwabereye, gusa abantu ntibabyakira kimwe.

     

     

    Benshi bibajije niba  The Ben yarakennye kugeza ubwo agiye gucuruza ubukwe bwe, abandi bati:'Gutwerera si itegeko kuburyo bashyiraho n'igiciro'.Muri ubu butumwa nk'uko byanditswe na ISIMBI, babajije The Ben niba yarakennye kuburyo akaneye amafaranga yo gusohora indirimbo na cyane ko idaheruka.

     

     

    The Ben aherutse guca kumbuga Nkoranyambaga ze agaragaza ko afite indirimbo ashaka ko bamufasha guhitamo imwe asohora , abahitishamo mu ndirimbo isanzwe ndetse n'iyahimbiwe Imana.Mu batanze ibitekerezo harimo n'umugore we.

    The post Ese The Ben yarakennye ? ! Umuntu utazabasha kugera ahazabera ubukwe bwa The Ben na Pamella ariko akifuza kubutaha azatanga ibihumbi 50 RWF appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-the-ben-yarakennye-umuntu-utazabasha-kugera-ahazabera-ubukwe-bwa-the-ben-na-pamella-ariko-akifuza-kubutaha-azatanga-ibihumbi-50-rwf/

  • Amakipe 10 ni yo agiye guhatana mu irushanwa ry’Umusoreshwa #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya gatatu ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro “RRA” hateguwe irushwanwa ryo gushimira abasora “Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament'.

    Ni irushanwa riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 11 na 12 Ugushyingo 2023 aho rizitabirwa n’amakipe 5 mu bagabo na 5.

    Uwitonze Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) yavuze ko kuba bamaze umwaka bashishikariza abantu gusora rero igihe kiba kigeze ngo hagire ababishimirwa, gusa uyu mwaka hiyongereyemo no gushishikariza abantu gusaba Facture ya EBM.

    Ati “nk’ibisanzwe ni ugushimira abasora ariko tunashishikariza abantu gusaba inyemezabwishyu (Facture) ya ‘EBM’ kugira ngo twubake u Rwanda rwacu.”

    Paulin usanzwe ari perezida wa RRA, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, yavuze ko nta gihundutse igikombe cya Volleyball cy’iri rushanwa bazacyegukana.

    Ati “Nka perezida wa RRA numva ko uretse bya bindi byo kubyukira ibumoso ariko numva tugomba kugitwara, n’ubwo ari twe tuba twagiteguye tugitwaye ntabwo cyatugwa nabi.”

    Ngarambe Raphael, perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball “FRVB”, yavuze ko iri rushanwa bifuza kuryagura rikabera mu gihugu hose.

    Ati “Twifuza ko iri rushanwa ryaba mu gihugu hose, mu kimashuri no mu Turere bikamara igihe kirere ariko tugatanga ubutumwa kuko murabizi ko Volleyball ikinirwa mu gihugu hose (…) dufite uburyo dufatanyije n’umufatanyabikorwa twamenyekanisha umusoro n’akamaro ka wo, ni muri urwo rwego twifuza gutegura irushanwa rikagera mu gihugu cyose.”

    Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena, rizitabirwa n’amakipe 10 mu bagabo n’abagore.

    Amakipe 5 yo mu bagabo ni; Gisigara VC, APR VC, Police VC, Keepler VC na East University VC.

    Amakipe 5 yo mu bagore ni; RRA, APR WVC, Police WVC, IPRC Kigali na Ruhango WVC.

    Irushanwa riheruka kuba rya 2022 mu bagore ryegukanywe na APR WVC yatsinze RRA ku mukino wa nyuma ni mu gihe mu bagabo yegukanywe na REG VC yatsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma.

    Irushanwa ry’umusoreshwa rizaba mu mpera z’iki cyumweru

    Ngarambe Raphael perezida wa FRVB (ibumoso) na Uwitonze Paulin Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA (iburyo) mu kiganiro n’itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-10-ni-yo-agiye-guhatana-mu-irushanwa-ry-umusoreshwa

  • Amavubi yatumijeho umunyezamu ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze guhamagara umunyezamu wa Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens ngo aze mu Mavubi.

    Uyu munyezamu ufite inkomoko mu Rwanda akaba yamaze kohererezwa ubutumire binyuze my ikipe ye ya Union Saint-Gilloise basaba uyu munyezamu ndetse amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko na yo yasubije yemera kumurekura.

    Yohererejwe ubutumire nyuma y’ibiganiro yagiranye na FERWAFA imusaba kuba yaza gukinira Amavubi.

    Maxime Wenssens akaba avuka kuri Se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi, ni umunyezamu ukiri muto utanga icyizere.

    Maxime Wenssens wakiniye amakipe nka KV Mechelen na Saint-Truidense V.V, ni umunyezamu wa kabiri wa Royal Union Saint-Gilloise ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi aho ubu ari bo bayoboye shampiyona n’amanota 31.

    Muri UEFA Europa League aho iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda F n’amanota ane inganya na Toulouse yo mu Bufaransa. Itsinda riyobowe na Liverpool n’amanota icyenda mu gihe LASK Linz yo muri Autriche iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite.

    Maxime Wenssens yahamagawe mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatumijeho-umunyezamu-ukina-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-bubiligi

  • Rema yarabimenye ! Bruce Melodie , Davido na Diamond Platnumz ntibaramenya ko begukanye ibihembo muri Trace Awards 2023 #rwanda #RwOT

    Ubusazwe buri muhanzi wamaze kwisobanukirwa agira Paji ku rubuga runaka igaraza amavu n'amavuko ye ndetse ikanagaragaza ubukaka uwo muhanzi afite muri bagenzi be.Urubuga ruzwi nka Wikipedia nirwo rwamamaye mukuranga ibyamamare ndetse na Bruce Melodi ahafite Paji.Mu bihembo yatsindiye ntihagaragaramo icy'umuhanzimwiza w'umunyarwanda ndetse n'abarimo Davido ni uko.Reka twitse ku mateka ya Bruce Melodie.

     

    Kuri paji ya Wikipedia y'umuhanzi Bruce Melodie bigaragara ko yavutse tariki 2 Weurwe 1992 bivuze ko kugeza ubu Bruce Melodie afite imyaka 31 y'amavuko.Bagaragaza ko kandi Bruce Melodie ari umuhanzi w'Umunyarwanda watwaye Primus Guma Guma Icyiciro cya 8 , akaba nyiri 'IGITANGAZA  MUSIC Lebal'.Muri uku kugaragaza ibigwi bya Bruce Melodie, bavuye imuzi , abo akorana nabo haba mu kwamamaza kugera kuri Coach Gael umushoramari umusha muri muzika muri Lebal ya '1:55Am'.

     

     

     

    Kuri iyi Paji ya Bruce Melodie, hariho ko yakoranye indirimbo na Shaggy wo muri Jamaica gusa wamamaye ku Isi nzima kubera ubukaka n'ibindirimbo zamamaye ku ruhando mpuzamahanga.Bruce Melodie bakoranye iyitwa 'Funga Macho' [When she is around].Banditse ko Bruce Melodie ari umwana wa 2 mu muryango w'abana 4 ba Gervain Ntibihangana na Velene Muteteri.Bruce Melodie yize amashuri abanza ku ishuri rya Kanombe Priamary School , ayisumbuye ayiga muri Rwamagana Islamic Secondary School.

     

     

     

    Bruce Melodie yaririmbye mu bitaramo mpuzamahanga ndetse akorana n'abahanzi mpuzamahanga nk'uko twabigarutseho haraguru.

     

    IBIHEMBO YATWAYE

    2014 Salax Awards Best RnB Artist
    2016 Salax Awards Best Male Artist
    2017 HiPipo Awards Song Of The Year (Rwanda)
    2018 Salax Awards Best Artist
    2018 PGGS8 Best Artist
    2019 Salax Awards Best R & B Artist
    2019 Salax Awards Best male artist
    2019 Kiss Summer Awards Best Summer Artist
    2019 HiPipo Awards Song Of The Year (Rwanda)
    2019 HiPipo Awards Video Of The Year (Rwanda)
    2021 The Choice Awards Artist Of The Year
    2021 Kiss Summer Award 2021 Best Summer Artist

     

    Muri uru rutonde rw'ibihembo Bruce Melodie yashyize kuri Paji ye ya Wikipedia ntabwo hagaragaramo igihembo nyamukuru cya Trace Awards yatwaye muri uyu mwaka wa 2023.

    Uretse Bruce Melodie abarimo Davido na Diamond Platnumz ntabwo bri bashyira iki gikombe mu bindi gusa Rema we yamaze kugishyiraho ndetse agaragaza n'abo hatanaga nabo.

    The post Rema yarabimenye ! Bruce Melodie , Davido na Diamond Platnumz ntibaramenya ko begukanye ibihembo muri Trace Awards 2023 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rema-yarabimenye-bruce-melodie-davido-na-diamond-platnumz-ntibaramenya-ko-begukanye-ibihembo-muri-trace-awards-2023/

  • Ese azabikora ! Mu mateka Bruce Melodie ashobora gutwara Grammy Awards ibihembo mpuzamahanga byahawe ikaze i Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho umujyi wa Kigali ushyizwe muhashobora kuzakira ibihembo bya Grammy Awards bikomeye ku Isi, benshi bakomeje kwemeza ko Bruce Melodie ashobora kongera kwegukana igihembo cy'umuhanzi witwaye neza mu Rwanda cyangwa muri Afurika nyuma yo guca agahigo ko kuba Umunyarwnda wa mbere wegukanye Trace Awards.

     

     

    Umujyi wa Kigali ushobora kuberamo ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards , bimwe mu bihembo bikomeye ku Isi aho byitabirwa n'abahanzi bakomeye kurwego rw'Isi , haba muri Muzika, muri Cinema ndetse no mu bindi byiciro  by'ubuzima.U Rwanda rushobora kuzakira ibi bihembo muri 2025 na 2026 .

     

     

    Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mishinga ya Recording Academy isanzwe itegura ibi bihembo, aho yiyemeje kubyagura bikagera no kuyindi migabane irimo na Afurika.Urubuga rwa Africa Intelligence ruherutse gutangaza ko Afurika igiye kujya yakira ibi bihembo binyuze mu mushinga wabo uzatangira hagati ya 2025 na 2026.

     

    Muri Afurika hatoranyije imijyi 5 ishobora kwakira ibi bihembo ariyo ; Kigali, Johannesburg, Nairobi, Lagos na Abidjan ni yo igomba kurebwamo umwe.Amakuru avuga ko Umujyi wa Abija ariwo uzaba icyicaro cya Grammy Awards by'umwihariko kubahanzi bo muri Afurika babarizwa mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa.

     

     

    Benshi mu barebera hafi umuziki Nyawanda , babona Bruce Melodi ari umwe mu bahanzi bashobora kuzegukana Grammy Awards bwa mbere mu Mateka y'u Rwanda dore ko u Rwanda rushobora gutoranywa akaba arirwo rwakira ibi bitaramo na cyane ko ibiheruka bya Trace Awards byahabereye byagenze neza ndetse na Visit Rwanda ikaba imaze kubaka izina ku Isi.

     

     

    Bruce Melody ashobora kuzabifashwamo n'indirimbo aherutse gukorana na Shaggy ikandikwa ku rwego mpuzamahanga n'ibinyamakuru mpuzamahanga.

     

    Abakurikiranira hafi umuziki Nyarwanda bemeza ko Juno Kizigenza, Chris Eazy n'abandi bakabaye kurutonde rumwe na Bruce Melodie gusa ngo Juno Kizigenza kuba adakunda kugaragara mu bitaramo cyane bikazamubera imbogamizi mugihe Bruce we agaragara nk'uko Diamond Platnumz agaragara muri Tanzania [ Barakora cyane ].

     

    Diamond Platnumz umwe mu bahanzi bafite indege ye bwite [Private Jeet], uherutse no kwegukana EMTV Awards nk'umuhanzi mwiza muri Afurika yose ahigitse Burna Boy , Asake , Davido n'abandi , nawe ahabwa amahirwe mu gihe yakomereza ku muvuduko ariho muri iki gihe.

    Iyo ugiye mu mateka ya Bruce Melodie hamaze kugeramo ko yegukanye Trace Awards ndetse na Diamond ni uko.Benshi mu bahanzi Nyarwanda bamaze gushyiramo ko babaye Nominee  muri Trace Awards.Mu gihe u Rwanda rwaba ruhawe amahirwe, benshi mu bahanzi Nyarwanda bataguye isari, bashyiramo ko babaye Nominee muri Grammy Awards kimwe n'ibindi byamamare.

    The post Ese azabikora ! Mu mateka Bruce Melodie ashobora gutwara Grammy Awards ibihembo mpuzamahanga byahawe ikaze i Kigali appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-azabikora-mu-mateka-bruce-melodie-ashobora-gutwara-grammy-awards-ibihembo-mpuzamahanga-byahawe-ikaze-i-kigali/

  • Bruce Melodie arayoboye! Indirimbo 15 zumvisw… – #rwanda #RwOT

    Nduhungirehe mu bihe bitandukanye yakunze kugaragaza uburyo ashyigikira umuziki w'abahanzi bo mu Rwanda, kandi akagirana ibiganiro n'abo.

    Nko muri Werurwe 2023, yakiriye kandi agirana ibiganiro na Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye, umunyamakuru wa B&B Fm, David Bayingana ndetse na Irankunda Julien wamenyekanye nka Julien Bmjizzo bari mu rugendo rwo gutegura ibitaramo Israel Mbonyi yakoreye i Burayi.

    Ku wa 28 Nyakanga 2021, yagaragaje uburyo indirimbo 'My Vow' ya Meddy yabaye icyatwa mu ndirimbo zose yasohoye, ashima Meddy ku bwo kwesa umuhigo.

    Yavuze ati 'Ibi ni undi muhigo utangaje wa Meddy. Uretse ko indirimbo ikwiriye kuba yarebwa n'abantu Miliyoni ebyiri mu minsi itanu, izaba indirimbo izasusurutsa ubukwe butandukanye nyuma ya guma mu rugo. Ntabwo ari isezerano ryanjye, ni uko mbikeka. Komeza utere imbere Meddy.'

    Kuri uyu wa Gatatu, yagaragaje urutonde rw'indirimbo 15 yumvise ubwo yari muri Sports, aho yagenze 9.7 Km. Ni urutonde rwiganjemo indirimbo za Bruce Melodie, Meddy ndetse na Israel Mbonyi.

    Ku mwanya wa Mbere yashyizeho indirimbo 'Katerina' ya Bruce Melodie yasohoye ku wa 17 Nzeri 2019 imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 13.

    Bruce Melodie yigeze kuvuga ko iyi ndirimbo yayihimbiye umugore we. Iri mu ndirimbo zabaye idarapo ry'umuziki we  umaze imyaka 12.

    Amb.Nduhungirehe ku mwanya wa kabiri yahashyize indirimbo 'Rurabo' ya Kitoko. Uyu muhanzi ubarizwa mu Bwongereza yasubiyemo iyi ndirimbo yamamaye muri 'Karahanyuze' ayishyira hanze ku wa 27 Nzeri 2018. Imaze imyaka itanu kandi imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 2.

    Ku mwanya wa Gatatu, Nduhungirehe yashyizeho indirimbo 'Oya' ya Yvan Buravan. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 20 Gashyantare 2018, yakozwe mu buryo bw'amajwi na Pastor P naho amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

    Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe ahanini bisembuwe n'uburanga bwa Mbabazi Shadia [Shaddybbo]. Imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 2.

    'Ibihe' ya Israel Mbonyi n'iyo Amb. Nduhungirehe yashyize ku mwanya wa Kane.  Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 16 Mutarama 2018, kandi imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 4.

    Iri mu ndirimbo za Israel Mbonyi zakunzwe mu buryo bukomeye, binumvikana mu bitaramo bikomeye yagiye akorera ahantu hanyuranye n'abantu bayisakaza bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Ku mwanya wa Gatanu, Nduhungirehe yashyizeho kandi indirimbo ya Buravan yise 'Garagaza' imaze imyaka itanu, kuko yasohotse ku wa 25 Kamena 2018, aho imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 2.

    Iyi ndirimbo Buravan yayikoranye na Se, ndetse iri mu muzahesheje kwegukana irushanwa rya Prix Decouverte RFI 2018.

    Nduhirehe yashyize ku mwanya wa Gatandatu indirimbo 'Igare' ya Mico The Best. Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo bukomeye, ku buryo Mico avuga ko yatunguwe n'uburyo yakiriwe.

    Yabaye idarapo ry'umuziki we mu 2020 bituma anegukana igikombe muri Kiss Summer Awards. Mu gihe cy'imyaka itatu ishize isohotse imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 4.

    Ku mwanya wa karindwi hariho indirimbo 'Urakunzwe' ya Igor Mabano. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 16 Nzeri 2019 imaze kurebwa n'abantu 475,258.

    Mu buryo bw'amajwi yakozwe na Ishimwe Karake Clement naho amashusho yakozwe na Pose Films.

    Indirimbo 'Te Amo' Butera Knowless yakoranye na Roberto niyo iri ku mwanya wa munani ku rutonde rwa Nduhungirehe. Iyi ndirimbo imaze igihe kinini, kuko yasohotse ku wa 9 Ukuboza 2015, aho imaze kurebwa n'abantu 2,930,942.

    Roberto ari ku rutonde rw'abahanzi bakoranye indirimbo na Knowless mu gihe cy'imyaka irenga 15 ishize ari mu muziki, kandi Knowless yakunze kugaragaza ko gukorana na Roberto hari byinshi byongeye ku rugendo rwe rw'umuziki.

    Ku mwanya wa Cyenda, Nduhungirehe yashyizeho indirimbo 'Complete Me' naho ku mwanya wa Cumi yahashyize indirimbo 'Turaberanye' n'ubundi ya Bruce Melodie. 'Complete me' yasohotse ku wa 19 Ukwakira 2016 naho 'Turaberanye' yasohotse ku wa 20 Nzeri 2016.

    Nduhungirehe yashyize indirimbo 'Nzi ibyo nibwira' ya Israel Mbonyi ku mwanya wa 11. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 20 Nzeri 2014, imaze kurebwa n'abantu 3,253,161. Ni imwe mu ndirimbo za Israel Mbonyi zakunzwe mu buryo bukomeye yakubiye kuri Album ze zitandukanye.

    Ku mwanya wa 12, Nduhungirehe yashyizeho indirimbo 'Naremeye' ya The Ben yasohotse ku wa 8 Kamena 2019. Iri mu ndirimbo za The Ben zakunzwe mu buryo bukomeye, ndetse ushingiye ku butumwa buyigize watekereza ko yaririmbiraga umukunzi we Uwicyeza Pamella bitegura kushinga.

    Ku mwanya wa 13, Nduhungirehe yashyizeho indirimbo 'My Vow' ya Meddy. Iyi ndirimbo yaciye ibintu kuva igisohoka, ihiga izindi ndirimbo z'abahanzi Nyarwanda. Imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 31, kandi yasohotse ku wa 22 Nyakanga 2021, igaragaramo ibihe by'ingenzi byaranze ubukwe bwa Meddy na Mimi.

    Ku mwanya wa 14 hariho indirimbo 'Ntacyo Nzaba' ya Meddy na Adrien Misigaro. Iyi ndirimbo ihimbaza Imana yarakunzwe cyane, ahanini bitewe n'amagambo ayigize.

    Ni mu gihe ku mwanya wa 15, Nduhungirehe yashyizeho indirimbo 'Please me' ya Juno Kizigenza. Uyu muhanzi aherutse gusohora Album yise 'Yaraje'. Nduhungirehe asaba abantu kumva cyane cyane indirimbo eshanu za mbere (Top 5).


    Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yasohoye urutonde rw'indirimbo 15 z'abahanzi Nyarwanda yumvise 


    Nduhungirehe yagenze ibirometero 9 yumva indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda


    Bruce Melodie afite indirimbo eshatu ku rutonde rw'indirimbo 15 zumviswe na Nduhungirehe


    Meddy afite indirimbo ebyiri mu zumviswe na Nduhungirehe ari muri Sports


    Israel Mbonyi afite indirimbo ebyiri ku rutonde rw'indirimbo zumviswe na Nduhungirehe

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KATERINA' IRI KU MWANYA WA MBERE

    KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLEASE ME' IRI KU MWANYA WA 15

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136295/bruce-melodie-arayoboye-indirimbo-15-zumviswe-na-amb-nduhungirehe-136295.html

  • Ibibanza byiza bihendutse mu Bugesera miliyoni 6 #rwanda #RwOT

    Buri kibanza gifite 15/20
    biri mu kirometero kimwe ahantu hatuwe cyane
    biragurishwa 6,000,000 negotiable.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/article/Ibibanza-byiza-bihendutse-mu-Bugesera-miliyoni-6

  • Umunsi Nyafrika w'Itangazamakuru: Mu Rwanda abanyamakuru benshi ni ba mbarubukeye #rwanda #RwOT

    Tariki 7 ukwezi kwa cumi na kumwe buri mwaka,u Rwanda rwifatanya na Afrika mu kwizihiza umunsi Nyafrika w'itangazamakuru. Uyu mwaka wizihijwe urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB rugaragaza ko abanyamakuru benshi bahagaze nabi mu mufuka.

    Icyakora bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru rya FLASH bashima uruhare uyu mwuga ugira mu kubafasha kwiteza imbere no kubaha amakuru.

    Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, yagaragaje ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi n'ibihumbi 200 Frw ku kwezi, ikagaragaza ko ari amafaranga make adafasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza.

    Ibi byagaragajwe kuri uyu munsi wo kwizihiza uyu munsi Nyafrika w'itangazamakuru twavuze hejuru.

    Uretse abahembwa intica ntikize abenshi mu bakora muri uyu mwuga n'aya make ntibayahabwa bigatuma bamwe bakora bagamije gushaka imibereho.

    Hagaragajwe ko ko 42,9% by'ibitangazamakuru ari byo bitanga amasezerano y'akazi ku bakozi babyo, mu gihe 28,6% bitangira abakozi ubwiteganyirize, umubare ungana n'uw'ibitanga ikiruhuko cy'umwaka.

    Ibitangazamakuru bigera kuri 28,6% byishyura abakozi babyo imishahara ijyanye n'ibyo binjije.

    Hagaragajwe kandi ko ibitangazamakuru mu Rwanda bidakora raporo igaragaza uko amafaranga yabyo yakoreshejwe ku mwaka, ibikomeje kugorana kugira ngo bibone abashoramari babitera inkunga.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel yavuze ko nubwo bari gufatanya mu guteza imbere itangazamakuru ryo mu Rwanda, ibitangazamakuru na byo bigomba gushyiraho akabyo mu gukora kinyamwuga kugira ngo n'amafaranga bibona yiyongere.

    Ati 'Ese uburyo bw'icungamutungo buranoze? Ese iyo ubonye amafaranga ni ibiki uheraho wishyura? Umutungo w'ikigo ugenzurwa gute? Nta mushoramari ushobora gushora imari mu kigo cyawe nta buryo ufite bugaragaza uko imari wabonye yakoreshejwe. Ni ibintu bigomba gushyirwamo imbaraga.'

    Raporo ya RGB igaragaza ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byose ntaho bifite ho gukorera habyo kuko 85,7% bikodesha mu gihe 14,3% bikorera mu kirere.

    Dusengiyumva yavuze ko hari guteganywa uburyo bwo gushyiraho ikigo kizajya cyubakira ubushobozi abatangiza ibinyamakuru bito nko kubona aho bikorera n'ibindi kugira ngo hakorwe itangazamakuru ry'umwuga.

    Ikibazo cy'ubukene mu itangazamakuru kandi cyagaragarijwe kuri za radio na televiziyo zidafite ubushobozi bwo kwishyura iminara zikoresha.

    Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA ni rwo rugenzura iminara ya radio na televiziyo mu Rwanda.

    RBA yerekanye ko kugeza muri Werurwe uyu mwaka habarurwaga ibitangazamakuru 23 bitishyuye amafaranga y'iminara agera kuri miliyari 1,5 Frw.

    Iki ni kimwe mu bibazo bikomeje kugora ibinyamakuru nk'uko byagaragajwe n'ibigera kuri 71% mu gihe 84,6% byagaragaje ko kugura ibikoresho bikomeje kuba ingorabahizi.

    Abanyamakuru bagera kuri 34,4% bavuga ko iyubahirizwa ry'ihame ry'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo mu Rwanda rikiri hasi cyane mu gihe 26,7% bagaragaza ko itangazamakuru ritisanzuye naho abagera ku 53,9% bagaragaza ko kugera ku makuru bigoye.

    Umuyobozi wa RGB, Usta Kaitesi yavuze ko amakuru abanyamakuru badafite n'abaturage baba batayafite, icyakora ngo bamwe muri bo bashaka amakuru mu buryo butari ubw'umwuga ku buryo bigorana ko bayabona.

    Ati 'Yego hari abadatanga amakuru ariko hari n'abatayatanga kuko nta cyizere bafitiye abo bayaha. Abanyamakuru bagomba kureba igituma batizerwa n'ababaha amakuru. Icya mbere bagomba gutangaza amakuru y'ukuri ndetse no kumenya uburyo bayakamo, akaba agamije kubaka.'

    Iyi raporo yagaragaje ko abanyamakuru bagera kuri 78% bafite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye mu gihe 63,8% ari bo bize itangazamakuru.

    Uretse ibitangazamakuru bya leta bifite abakozi mu nzego zose ibindi byose usanga hari ibyo bibura aho usanga hari ibidafite nk'abakosora inkuru, abamamaza, abashinzwe imari, ikoranabuhanga n'ibindi.

    Raporo ya 2021 ku miterere y'itangazamakuru mu Rwanda igaragaza ko radio zumvikana ku kigero cya 98% mu Rwanda, mu gihe televiziyo zirebwa ku kigero cya 80% na ho internet ya 4G igera kuri 96,7% by'ibice by'igihugu.

     

    The post Umunsi Nyafrika w'Itangazamakuru: Mu Rwanda abanyamakuru benshi ni ba mbarubukeye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/08/umunsi-nyafrika-witangazamakuru-mu-rwanda-abanyamakuru-benshi-ni-ba-mbarubukeye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-nyafrika-witangazamakuru-mu-rwanda-abanyamakuru-benshi-ni-ba-mbarubukeye

  • Icyuka k'intambara hagati y'u Rwanda na Kongo:Perezida Kagame yavuganye na Antonio Guterres #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mukuru wa Loni bwana Antonio Guterres yavuganye na perezida Kagame ku kibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,asaba ko umwuka w'intambara wahagarara.

    Uyu munyamabanga mukuru wa Loni yahamagaye perezida Kagame kuri telefoni ndetse ibiro by'umukuru w'igihugu mu Rwanda, byatanaje ko baganiriye neza.

    Leta ya Kongo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 Kigali nayo ikabashinja gukorana na FDLR,ariko buri ruhande rurabihakana.

    Guterres ahamagaye perezida w'u Rwanda nyuma y'umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga Antony J. Blinken,nawe wasabye ko ingabo z'u Rwanda n'iza RDC zivanwa ku mupaka.

    Ibyo biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira, Perezida Kagame akaba yahamirije Guterres ko igisubizo kizima kuri ibyo bibazo atari icya gisirikare ahubwo hakenewe igisubizo cya Politiki.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byashimangiye ko abo bayobozi bombi baganiriye ku gukomeza ubufatanye bufatika mu guharanira amahoro n'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu nzira zashyizweho ku rwego rw'Akarere.

    Muri izo nzira za Politiki hari ibiganiro bya Luanda ndetse n'ibya Nairobi byateguwe kandi bikurikiranirwa hafi n'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Perezida Kagame yavuganye na Guterres nyuma y'ibiganiro n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amwerika (USA) Antony J. Blinken, aho yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye gahunda z'ibiganiro byo ku rwego rw'Akarere bigamije kugarura amahoro n'umutekano muri RDC no mu Karere kose.

    Ibi biganiro biri kuba mu gihe Leta ya Tshisekedi yinangiye kuganira n'umutwe wa M23 intambara ikaba ikomeje guhitana inzirakarengane z'abasivili.

     

    The post Icyuka k'intambara hagati y'u Rwanda na Kongo:Perezida Kagame yavuganye na Antonio Guterres appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/08/icyuka-kintambara-hagati-yu-rwanda-na-kongoperezida-kagame-yavuganye-na-antonio-guterres/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyuka-kintambara-hagati-yu-rwanda-na-kongoperezida-kagame-yavuganye-na-antonio-guterres