Blog

  • Champions League: Manchester United yabohewe… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu ni bwo imikino ya Champions League yakomeje gukinwa nyuma yuko imwe ibaye ejo kuwa Kabiri. 

    Saa moya n’iminota 45 ni bwo iya mbere yakinwe aho mu itsinda C, Napoli yari yakiriye Union Berlin kuri Diego Armando Maradona banganya 1-1 naho Real Sociedad yari yakiriye Benfica kuri Reale Arena mu itsinda D iyitsinda 3-1.

    Saa yine z’ijoro mu itsinda A, FC Bayern Munich yari yakiriye Galatasaray kuri Allianz Arena iyitsinda ibitego 2 bya Harry Kane kuri 1 cya Bakambu ndetse ihita inakatisha itike ya 1/8 . Muri iri tsinda kandi FC Copenhagen yari yakiriye Manchester United kuri Parken. 

    Umukino warangiye ikipe y’amashitani atukura ihuriye n’ibibazo muri Denmark ihatsindirwa ibitego 4-3, ibi bitego bya Copenhagen byatsinzwe na Elyounoussi, Gonçalves, Lelager na Bardghji naho ibya Manchester United bitsindwa Rasmus Hoejlund watsinze 2 ndetse na Bruno Fernandes kuri penariti.

    Mu itsinda B, Arsenal yatsinze FC Sevilla ibitego 2-0 bya Bukayo Saka na Leandro Trossard kuri Emirates Stadium ari nako ikatisha itike yo kuva mu matsinda naho PSV Eindhoven yo itsinda Lens 1-0.

    Mu itsinda C Real Madrid nayo yakatishaga itike ya 1/8 yihanangiriza SC Braga iyitsindira kuri Estadio Santiago Bernabeu ibitego 3-0 byatsinzwe na Brahim Diaz, Vinicius Junior ndetse na Rodrygo naho mu itsinda D, FC Salzburg yatsindiwe imbere y’abafana bayo na Inter Milan  1-0 cyatsinzwe na Lautaro Martinez kuri penariti. Iyi kipe yo mu Butaliyani yahise inakatisha itike yo gusohoka mu matsinda.

    Arsenal yatsinze Sevilla ibitego 2 bya Bukayo Saka na Leandro Trossard ndetse igahita inakatisha itike iva mu itsinda

    Manchester United yatsinzwe na Copenhagen ibitego 4-3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136312/champions-league-manchester-united-yabohewe-muri-denmark-naho-real-madrid-na-arsenal-zirak-136312.html

  • Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze ko ukunda cyane Harmonize agaragaza ko yifuza ko babana #rwanda #RwOT

    Mushiki wa Diamond Platnumz badahuje ababyeyi bombi witwa Zubeda Juma uba mu Bwongereza yavuze ko yakunze Harmonize cyane yemeza ko afite ijwi ryiza.

     

    Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru [ YouTuber ] Carry Mastory , yashyize ukuri kose hanze agaragaza ko akunda cyane umuhanzi Harmonize.Uyu mukobwa uvukana na Diamond yavuze ko iyo Harmonize aza kuba mu Bwongereza ngo baba barabanye kera.

     

    Yagize ati:' Uriya mwana azi kuririmba cyane rwose, namukunze kuva yashyira hanze indirimbo 'Am Single Again'. Sinari nahura nawe amaso ku maso ariko azi kuririmba pe, iyo aza kuba hano twari kwibanira'.

     

    Zubeda Juma, yemeza ko aho atuye abakobwa aribo basaba abasore ko bashakana , avuga ko iyo aza kuba yo yari kubimwisabira. Ati:' Iyo aza kuba hano nari gupfukama pe, twe hano abakobwa nibo bapfukamira abasore'.

     

    Zubeda Juma, yemeza ko Harmonize aramutse amwemereye urukundo , yamujyana mu Bwongereza akaba arinaho akomereza umuziki.

     

    Zubeda Juma yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yageraga muri Tanzania gufasha se Abdul Juma , nyuma yaho Diamond yari yanze kugira icyo amufasha.Muri iki kiganiro yagaragaje ko yishimiye uburyo se abayeho neza.

    The post Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze ko ukunda cyane Harmonize agaragaza ko yifuza ko babana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mushiki-wa-diamond-platnumz-yavuze-ko-ukunda-cyane-harmonize-agaragaza-ko-yifuza-ko-babana/

  • Umukobwa aragisha inama nyuma yo  kwereka Ise umukwe, hanyuma Ise akamwaka akayabo k’inkwano ngo ni uko umukobwa yarangije kaminuza kandi umusore ari umuhinzi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ese nkurikize umuco negereze umuntu uzatanga amafaranga angana gutyo? Cyangwa nishyingire? ' Umukobwa aragisha inama nyuma yo  kwereka Ise umukwe, hanyuma Ise akamwaka akayabo k'inkwano ngo ni uko umukobwa yarangije kaminuza kandi umusore ari umuhinzi

    Umukobwa wo mu gihugu cya Kenya aragisha inama nyuma yuko Ise avuze ko nta muntu uzamukura aho atazanye million 50 z'amashiringi.

    Uyu mukobwa w'imyaka 29 yari afite umusore bakundana w'umuhinzi bifuzaga kurushinga gusa Ise aramunaniza kubera inkwano nyinshi ashaka.

    Uyu mukobwa yarangije kaminuza mubijyanye n'ubucuruzi, naho umusore we yagarukiye muri primary ahita agana iy'ubuhinzi.

    Kuri ubu umukobwa ari mu gihirahiro kubera Ise yamushyizeho million 50, kandi uwo musore akaba adafite ubushobozi bwo kuyabano.

    Umukobwa aribaza ati se nkurikize umuco negereze umugabo uzatanga izo nkwano!, cyangwa se nishyingire data mucike? Cyangwa nicare aho ngumirwe?.

    Ese wowe wamugira iyihe nama?.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-aragisha-inama-nyuma-yo-kwereka-ise-umukwe-hanyuma-ise-akamwaka-akayabo-kinkwano-ngo-ni-uko-umukobwa-yarangije-kaminuza-kandi-umusore-ari-umuhinzi/

  • Juvénal yayisize muri Dumburi: Kiyovu Sports itakibarizwamo Mvukiyehe Juvenal igiye guhagarikwa na FIFA iminsi 1,095 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Juvénal yayisize muri Dumburi: Kiyovu Sports itakibarizwamo Mvukiyehe Juvenal igiye guhagarikwa na FIFA iminsi 1,095.

    Kiyovu Sports ishobora guhagarikwa imyaka 3 na FIFA nyuma yo kutishyura umugande Muzamiru Mutyaba babereyemo miliyoni 11.

    Ubusanzwe uyu mukinnyi yareze Kiyovu Sports ndetse anayitsinda tariki ya 25/08/2023, aho FIFA yahise iha Kiyovu Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye uyu mukinnyi gusa iyo minsi yageze ntacyo Kiyovu Sports yabikozeho.

    Kuri ubu hategerejwe umwanzuro wa FIFA ku cyo izakorera Kiyovu Sports itari yashyira mu bikorwa ibyo yasabwe.

    Source : https://yegob.rw/juvenal-yayisize-muri-dumburi-kiyovu-sports-itakibarizwamo-mvukiyehe-juvenal-igiye-guhagarikwa-na-fifa-iminsi-1095/

  • Bidasubirwaho: Ikipe y’igihugu Amavubi yahise isezererwa muri CECAFA itarenze umutaru nyuma y’Imikino 2 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 15 yasezerewe mu irushanwa rya CECAFA atageze muri kimwe cya kabiri, ni nyuma yo gutsindwa na Tanzania 2-1 mu mukino wabereye kuri wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023.

    Nyuma yo gutsindwa na Zanzibar 3-0, u Rwanda rwakinnye umukino wa 2 kuri uyu wa Gatatu na Tanzania.

    Aba basore b'Amavubi bazasoza iyi mikino yo mu itsinda ku wa Gatandatu bakina na Somalia umukino udafite icyo uvuze kuko ibi bihugu byombi byamaze gusezererwa.

    Source : https://yegob.rw/bidasubirwaho-ikipe-yigihugu-amavubi-yahise-isezererwa-muri-cecafa-itarenze-umutaru-nyuma-yimikino-2/

  • Umugabo watemye umugore n’umwana we akabica baje kumwaka 1,000 cy’iposho, yireguye cyigabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ukekwaho kwicisha umuhoro umugore we n'umwana we aho yakoraga akazi k'izamu mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, ubwo umugore we yamwakaga 1 000 Frw, yajyanywe kuburanishirizwa mu ruhame ahabereye icyaha, asabirwa gufungwa burundu.

    Ni icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 22 Nzeri 2023 saa munani z'ijoro, aho uyu mugabo witwa Iradukunda Jean Bosco yishyikirizaga Sitasiyo ya Polisi ya Karenge nyuma yo kwica umugore we n'umwana we, anemerera uru rwego ko yabishe.

    Urubanza rw'uyu mugabo rwabaye tariki 06 Ugushyingo 2023, mu Mugudugu wa Kanyangese mu Kagari ka Nyabubare mu Murenge wa Karenge, ahabereye iki cyaha mu ruhame, aho abaturage bo muri aka gace bari baje kumva imiburanishirize.

    Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, burega uyu mugabo icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku busaheke, bwamusabiye gufungwa burundu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo umugore w'uyu mugabo yajyaga kumwaka amafaranga igihumbi (1 000 Frw), yayamwimye bagatongana, ubundi agiye gutaha aramutemagura n'umuhoro, ahita yitaba Imana.

    Buvuga kandi ko ubwo uyu mugabo yatemaguraga umugore, umwana we yari yaryamishije hafi aho, yarize, na we agahita amutema, na we ahita yitaba Imana.

    Ni urubanza rwahise rupfundikirwa, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwanzuye ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 23 Ugushyingo 2023.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-watemye-umugore-numwana-we-akabica-baje-kumwaka-1000-cyiposho-yireguye-cyigabo/

  • Undi muhanzi ukomeye muri Afurika yatangaje ko ahagaritse umuziki ajya muri Siporo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun [ Wizkid ] yatangaje ko ahagaritse ibyo kuririmba avuga ko hari ibindi agiyemo birimo no gukina umupira.

     

    Wizkid uherutse gushyingura nyina mu cyubahiro mu cyumweru gishize yatangaje ko kuri ubu agiye kwerekeza mu mupira w'amaguru.

     

    Ibi yabitangaje nyuma y'aho umufana yari amubajije igihe azashyirira hanze indirimbo nshya anyuze k'ubutumwa uyu muhanzi yari yashyize kuri Instagram [ Story ].Wizkid mu gusubiza uyu mufana yamubwiye ko agiye kujya mu karuhuko ariko byumvikana nko gutebya.

     

    Ati:' Una Papa dey Holiday , make I enjoy'. Uyu muhanzi yakomeje avuga ko agiye kujya akina imikino itandukanye yitsa kuri Golf.Wizkid yihaye igihe kingana n'imyaka 4 kugeza kuri 5 agerageza n'izindi mpano afite by'umwihariko umukino wa Gold.

     

    Asa nutebya kandi Wizkid yashyizeho urutonde rw'imikino azakina irimo ; Football, Golf na FIFA hoe na Wrestling bitches.Ibi byatumye benshi bibaza impamvu nyamukuru yatumye Wizkid avuga atya.

    Ubusanzwe Wizkid ni umwe mu bahanzi bakomeye Isi ifite.Ni impano ya Afurika na cyane ko yagiye akora indirimbo zitandukanye zigahesha Nigeria na Afurika ikuzo i Mahanga.

    Benshi bemeza ko Wizkid yatangaje ibi kubera kwigunga no kuba agifite agahinda yatewe n'urupfu rw'umubyeyi b
    we, bemeza ko aramutse abonye inshuti ikamwigisha , ashobora guhindura intekerezo.Kuri Wizkid wari umaze kugera kuri byinshi mu gihe gito , abafana basanga atazapfa kubitera inyoni.

    Wizkid yatangiye umuziki mu 2001 arinabwo yakoze indirimbo ya mbere yise Lil Prinz yakoranye na Glorious Five.

    The post Undi muhanzi ukomeye muri Afurika yatangaje ko ahagaritse umuziki ajya muri Siporo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/undi-muhanzi-ukomeye-muri-afurika-yatangaje-ko-ahagaritse-umuziki-ajya-muri-siporo/

  • Igikoni.com: Revolutionizing E-commerce in Kigali #Rwanda #RwOT



    In the digital age, e-commerce has become an essential part of our lives, transforming the way we shop and conduct business. With convenience and accessibility at the forefront, consumers now demand seamless online experiences that cater to their specific needs. Igikoni.com, an innovative e-commerce app and website based in Kigali, Rwanda, has emerged as a trailblazer, revolutionizing the local retail landscape. In this article, we will explore the key features and reasons why Igikoni.com stands out as the best e-commerce platform in Kigali.

    User-Friendly Interface

    Igikoni.com boasts a sleek and intuitive user interface, ensuring a hassle-free shopping experience for customers. The platform is designed with a user-centric approach, making it easy to navigate, browse products, and complete purchases. From the moment users enter the website or launch the app, they are greeted with a visually appealing layout, showcasing popular products, exclusive deals, and personalized recommendations.

    Extensive Product Selection

    One of Igikoni.com’s standout features is its wide range of products, catering to diverse consumer preferences. Whether users are looking for the latest fashion trends, electronics, home appliances, or even groceries, the platform has it all. Partnering with numerous local and international brands, Igikoni.com ensures that customers can find everything they need in one convenient location, eliminating the need to visit multiple physical stores.

    Secure Payment Options

    When it comes to e-commerce, security is paramount, especially when handling sensitive banking information. Igikoni.com excels in providing a secure and trustworthy payment system, safeguarding customers’ personal and financial details. With multiple payment options available, including mobile money services, credit/debit card payments, and cash on delivery, Igikoni.com ensures that customers have the flexibility to choose a method that suits them best, bolstering their confidence in online transactions.

    Seamless Delivery and Exceptional Customer Service

    Prompt and reliable delivery is key to any successful e-commerce platform. Igikoni.com recognizes the importance of timely deliveries and has established a robust logistics network that ensures efficient dispatch and swift order fulfillment. Customers can easily track their orders in real-time, enhancing the transparency of the entire process.

    In addition to efficient delivery, Igikoni.com provides exceptional customer service. Their dedicated support team is readily available through various communication channels, offering assistance, addressing queries, and resolving any issues that may arise. This commitment to customer satisfaction sets Igikoni.com apart from its competitors.

    Promotions and Loyalty Programs

    Igikoni.com continuously offers exciting promotions, discounts, and loyalty programs to reward its customers. From seasonal sales to exclusive offers for loyal shoppers, the platform goes the extra mile to provide added value and incentivize customers to choose Igikoni.com for their e-commerce needs. By doing so, they foster long-term customer loyalty and create a thriving community of satisfied shoppers in Kigali.

    Igikoni.com has set a high standard for e-commerce in Kigali, combining an intuitive user interface, extensive product selection, secure payment options, seamless delivery, exceptional customer service, and enticing promotions. By embracing the evolution of online retail, Igikoni.com has become the go-to platform for convenient, safe, and reliable shopping experiences. Whether you are a tech enthusiast, a fashionista, or simply seeking everyday essentials, Igikoni.com is undoubtedly the best e-commerce app and website in Kigali, ensuring your needs are met with utmost satisfaction.

  • Ese ni we gisubizo mu Mavubi atsindwa nk’umwana udakora étude: Hitezwe iki ku munyaburayi ugiye kuza gufatira ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavubi yahamagaye umuzamu ukina mu ikipe yo mu kiciro cya mbere i Burayi.

    Umunyezamu Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yahamagawe bwa mbere mu Amavubi. Ikipe y'Igihugu iri kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Uyu mukinnyi azafasha byinshi ikipe y'igihugu Amavubi kuko yahuye na byinshi i Burayi aho akina.

    Ukurikije umupira w'Afurika utandukana cyane n'uwa Banyaburayi kuko bo bari ku rundi rwego aho uyu mwana azagira umusanzu atanga mu Mavubi.

    Ikindi ni inyungu ihambaye ku Mavubi ndetse ni n'akazi gakomeye kuri Kwizera Olivier na Ntwari Fiacre bari bamaze gufata izamu ry'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Source : https://yegob.rw/ese-ni-we-gisubizo-mu-mavubi-atsindwa-nkumwana-udakora-etude-hitezwe-iki-ku-munyaburayi-ugiye-kuza-gufatira-ikipe-yigihugu-amavubi/

  • Clapton Kibonge yandikiye Manchester United umwanzuro yamaze gufata kubera gutsindwa kwayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Clapton Kibonge yandikiye Manchester United umwanzuro yamaze gufata kubera gutsindwa kwayo.

    Nyuma y'uko Manchester United itewe ibitego bine na Copenhagen mu mukino ya Champions League, umufana wayo w'imena Clapton Kibonge yamaze gufata akaruhuko.

    Kuri ubu uyu munyarwenya yamaze kwemeza ko yabaye ahagaritse gufana iyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/clapton-kibonge-yandikiye-manchester-united-umwanzuro-yamaze-gufata-kubera-gutsindwa-kwayo/