Blog

  • Ibibanza byiza bihendutse mu Bugesera miliyoni 6 #rwanda #RwOT

    Buri kibanza gifite 15/20
    biri mu kirometero kimwe ahantu hatuwe cyane
    biragurishwa 6,000,000 negotiable.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/article/Ibibanza-byiza-bihendutse-mu-Bugesera-miliyoni-6

  • Umunsi Nyafrika w'Itangazamakuru: Mu Rwanda abanyamakuru benshi ni ba mbarubukeye #rwanda #RwOT

    Tariki 7 ukwezi kwa cumi na kumwe buri mwaka,u Rwanda rwifatanya na Afrika mu kwizihiza umunsi Nyafrika w'itangazamakuru. Uyu mwaka wizihijwe urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB rugaragaza ko abanyamakuru benshi bahagaze nabi mu mufuka.

    Icyakora bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru rya FLASH bashima uruhare uyu mwuga ugira mu kubafasha kwiteza imbere no kubaha amakuru.

    Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, yagaragaje ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi n'ibihumbi 200 Frw ku kwezi, ikagaragaza ko ari amafaranga make adafasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza.

    Ibi byagaragajwe kuri uyu munsi wo kwizihiza uyu munsi Nyafrika w'itangazamakuru twavuze hejuru.

    Uretse abahembwa intica ntikize abenshi mu bakora muri uyu mwuga n'aya make ntibayahabwa bigatuma bamwe bakora bagamije gushaka imibereho.

    Hagaragajwe ko ko 42,9% by'ibitangazamakuru ari byo bitanga amasezerano y'akazi ku bakozi babyo, mu gihe 28,6% bitangira abakozi ubwiteganyirize, umubare ungana n'uw'ibitanga ikiruhuko cy'umwaka.

    Ibitangazamakuru bigera kuri 28,6% byishyura abakozi babyo imishahara ijyanye n'ibyo binjije.

    Hagaragajwe kandi ko ibitangazamakuru mu Rwanda bidakora raporo igaragaza uko amafaranga yabyo yakoreshejwe ku mwaka, ibikomeje kugorana kugira ngo bibone abashoramari babitera inkunga.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel yavuze ko nubwo bari gufatanya mu guteza imbere itangazamakuru ryo mu Rwanda, ibitangazamakuru na byo bigomba gushyiraho akabyo mu gukora kinyamwuga kugira ngo n'amafaranga bibona yiyongere.

    Ati 'Ese uburyo bw'icungamutungo buranoze? Ese iyo ubonye amafaranga ni ibiki uheraho wishyura? Umutungo w'ikigo ugenzurwa gute? Nta mushoramari ushobora gushora imari mu kigo cyawe nta buryo ufite bugaragaza uko imari wabonye yakoreshejwe. Ni ibintu bigomba gushyirwamo imbaraga.'

    Raporo ya RGB igaragaza ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byose ntaho bifite ho gukorera habyo kuko 85,7% bikodesha mu gihe 14,3% bikorera mu kirere.

    Dusengiyumva yavuze ko hari guteganywa uburyo bwo gushyiraho ikigo kizajya cyubakira ubushobozi abatangiza ibinyamakuru bito nko kubona aho bikorera n'ibindi kugira ngo hakorwe itangazamakuru ry'umwuga.

    Ikibazo cy'ubukene mu itangazamakuru kandi cyagaragarijwe kuri za radio na televiziyo zidafite ubushobozi bwo kwishyura iminara zikoresha.

    Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA ni rwo rugenzura iminara ya radio na televiziyo mu Rwanda.

    RBA yerekanye ko kugeza muri Werurwe uyu mwaka habarurwaga ibitangazamakuru 23 bitishyuye amafaranga y'iminara agera kuri miliyari 1,5 Frw.

    Iki ni kimwe mu bibazo bikomeje kugora ibinyamakuru nk'uko byagaragajwe n'ibigera kuri 71% mu gihe 84,6% byagaragaje ko kugura ibikoresho bikomeje kuba ingorabahizi.

    Abanyamakuru bagera kuri 34,4% bavuga ko iyubahirizwa ry'ihame ry'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo mu Rwanda rikiri hasi cyane mu gihe 26,7% bagaragaza ko itangazamakuru ritisanzuye naho abagera ku 53,9% bagaragaza ko kugera ku makuru bigoye.

    Umuyobozi wa RGB, Usta Kaitesi yavuze ko amakuru abanyamakuru badafite n'abaturage baba batayafite, icyakora ngo bamwe muri bo bashaka amakuru mu buryo butari ubw'umwuga ku buryo bigorana ko bayabona.

    Ati 'Yego hari abadatanga amakuru ariko hari n'abatayatanga kuko nta cyizere bafitiye abo bayaha. Abanyamakuru bagomba kureba igituma batizerwa n'ababaha amakuru. Icya mbere bagomba gutangaza amakuru y'ukuri ndetse no kumenya uburyo bayakamo, akaba agamije kubaka.'

    Iyi raporo yagaragaje ko abanyamakuru bagera kuri 78% bafite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye mu gihe 63,8% ari bo bize itangazamakuru.

    Uretse ibitangazamakuru bya leta bifite abakozi mu nzego zose ibindi byose usanga hari ibyo bibura aho usanga hari ibidafite nk'abakosora inkuru, abamamaza, abashinzwe imari, ikoranabuhanga n'ibindi.

    Raporo ya 2021 ku miterere y'itangazamakuru mu Rwanda igaragaza ko radio zumvikana ku kigero cya 98% mu Rwanda, mu gihe televiziyo zirebwa ku kigero cya 80% na ho internet ya 4G igera kuri 96,7% by'ibice by'igihugu.

     

    The post Umunsi Nyafrika w'Itangazamakuru: Mu Rwanda abanyamakuru benshi ni ba mbarubukeye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/08/umunsi-nyafrika-witangazamakuru-mu-rwanda-abanyamakuru-benshi-ni-ba-mbarubukeye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-nyafrika-witangazamakuru-mu-rwanda-abanyamakuru-benshi-ni-ba-mbarubukeye

  • Icyuka k'intambara hagati y'u Rwanda na Kongo:Perezida Kagame yavuganye na Antonio Guterres #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mukuru wa Loni bwana Antonio Guterres yavuganye na perezida Kagame ku kibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,asaba ko umwuka w'intambara wahagarara.

    Uyu munyamabanga mukuru wa Loni yahamagaye perezida Kagame kuri telefoni ndetse ibiro by'umukuru w'igihugu mu Rwanda, byatanaje ko baganiriye neza.

    Leta ya Kongo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 Kigali nayo ikabashinja gukorana na FDLR,ariko buri ruhande rurabihakana.

    Guterres ahamagaye perezida w'u Rwanda nyuma y'umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga Antony J. Blinken,nawe wasabye ko ingabo z'u Rwanda n'iza RDC zivanwa ku mupaka.

    Ibyo biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira, Perezida Kagame akaba yahamirije Guterres ko igisubizo kizima kuri ibyo bibazo atari icya gisirikare ahubwo hakenewe igisubizo cya Politiki.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byashimangiye ko abo bayobozi bombi baganiriye ku gukomeza ubufatanye bufatika mu guharanira amahoro n'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu nzira zashyizweho ku rwego rw'Akarere.

    Muri izo nzira za Politiki hari ibiganiro bya Luanda ndetse n'ibya Nairobi byateguwe kandi bikurikiranirwa hafi n'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Perezida Kagame yavuganye na Guterres nyuma y'ibiganiro n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amwerika (USA) Antony J. Blinken, aho yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye gahunda z'ibiganiro byo ku rwego rw'Akarere bigamije kugarura amahoro n'umutekano muri RDC no mu Karere kose.

    Ibi biganiro biri kuba mu gihe Leta ya Tshisekedi yinangiye kuganira n'umutwe wa M23 intambara ikaba ikomeje guhitana inzirakarengane z'abasivili.

     

    The post Icyuka k'intambara hagati y'u Rwanda na Kongo:Perezida Kagame yavuganye na Antonio Guterres appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/08/icyuka-kintambara-hagati-yu-rwanda-na-kongoperezida-kagame-yavuganye-na-antonio-guterres/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyuka-kintambara-hagati-yu-rwanda-na-kongoperezida-kagame-yavuganye-na-antonio-guterres

  • Byinshi kuri Akothee umuhanzikazi ukize kurus… – #rwanda #RwOT

    Esther Akoth wamamaye mu muziki ku izina rya Akothee, ni umuhanzikazi wo mu gihugu cya Kenya akaba n’umushoramari. Uyu yatunguye benshi ubwo haherutse gusohoka urutonde rw’abahanzi 10 bakize cyane muri East Africa maze akaza ku mwanya wa Kane na Miliyoni 7 n'ibihumbi 500 by’Amadorali ya Amerika. Aya uyashyize mu manyarwanda arenga Miliyari 7.

    Ibi byahise bimugira umuhanzikazi wa mbere muri East Africa utunze agatubutse kurusha abandi, gusa benshi bibaza aho ubutunzi bwe buturuka dore ko atakunze no gukora umuziki cyane ndetse ntanakunze kuvugwa mu binyamakuru.

    Ni muntu ki Akothee umuhanzikazi utunze amafaranga menshi muri East Africa?

    Umuhanzikazi Akothee yavutse ku itariki 8 Mata mu 1983 avukira mu gace ka Kisumu County muri Kenya. Akothee akaba yaranyuze mu buzima bukomeye akiri muto bwanatumye ava mu ishuri afite imyaka 14 akajya gufatanya n’ababyeyi be gushaka ubuzima. 

    Byinshi ku muziki wa Akothee

    Mu 2008 nibwo Akothee yinjiye mu muziki ndetse ajya mu jyana itakunze kugaragaramo abahanzi benshi yitwa ‘Benga’ imenyerewe muri Kenya. Gusa nubwo yatangiye umuziki mu 2008 ntabwo yahise amenyekana ku rwego rwo hejuru cyangwa ngo ibihangano bye bimenyekane mu bindi bihugu byo muri Afurika.

    Mu 2016 Akothee yakoranye indirimbo na Diamond Platnumz

    Umuziki wa Akothee waje kuzamuka cyane utuma amenyekana mu 2016 ubwo yakoraga indirimbo yitwa ‘Sweet Love’ yafatanije n’icyamamare Diamond Platnumz. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane ndetse amashusho yayo agenda anyura kuma televiziyo akomeye arimo nka MTV Base yo muri Afurika y’Epfo  hamwe na Trace Urban.

    Akothee yahise akomerezaho yiyambaza undi muhanzi ukomeye muri Afurika  witwa Flavour wo muri Nigeria, bakorana indirimbo bise ‘Give It To Me’. Iyi ndirimbo nayo yarakunzwe inashyirwa ku rutonde rw’indirimbo 5 zakunzwe cyane muri Kenya mu mwaka wa 2016. 

    Akothee kandi yanakoranye indirimbo na Flavour yamuhesheje igihembo cy’amashusho meza y’umwaka mu 2016

    Uhereye muri 2016 kugeza mu 2020 umuziki wa Akothee waratumbagiye cyane ndetse ugenda unamuhesha ibihembo bikomeye birimo nka ‘Best Female Artist’ yahawe na African Muzik Magazine Awards, ‘Best Video’ mu 2019 yahawe n’ubundi na African Muzik Magazine Awards imenyerewe mu gutegura ibihembo by’abahanzi muri East Africa. Akothee kandi yaje no guhabwa igihembo cya ‘Best Female Artist (East Africa) yahawe na African Enterntainment Awards zabereye i New York mu 2020.

    Kuva mu 2020 kugeza ubu Akothee ntabwo agikora cyane umuziki nka mbere kuko usanga ubu agenda asohora ibihangano bye buhoro buhoro dore ko nk’indirimbo eshatu aherutse gusohora yazisohoye mu 2021. Kuva mu 2021 kugeza ubu Akothee ntabwo arongera gusohora igihangano gishya.

    Ese Akothee amafaranga afite yamugize umuhanzikazi wa mbere ukize muri East Africa yayakuye he?

    Kimwe n’abandi bahanzi b’abahanga babyaje umusaruro impano zabo, Akothee ubwo yatangiraga kubona amafaranga mu muziki yatangiye kuyashora muri bushabitsi ku ruhande.  Mu 2015 Akothee yashinze kompanyi y’imodoka zitwara bamukerarugendo yitwa ‘Akothee Safaris’.

    Akothee yahise yinjira mu bushabitsi  bw’amacumbi aho afite amazu  atatu. Imwe ayifite mu gace ka Migori yavukiyemo, indi yayifunguye mu mujyi wa Mombasa ndetse iya gatatu yayifunguye mu 2021 i Nairobi. Aya macumbi yose uko ari 3 azwi ku izina rya ‘Aknotela & Akothee Homes’.

    Akothee uretse gukora umuziki afite ibindi bikorwa byinshi bimwinjiriza ku ruhande

    Uyu muhanzikazi kandi uretse gukora  ubushabitsi bumwinjiriza agatubutse, yanashinze umuryango wita ku batishoboye witwa ‘Akothee Foundation’ yashinze mu 2018 aho ufasha abana b’abakobwa babyariye iwabo bagacikiriza amashuri ndetse akanabafasha gusubira mu ishuri abishyurira.

    Daily Africa itangaza ko Akothee uretse Business  yashinze zimwinjiriza, ngo yanagiye yinjiza amafaranga menshi binyuze mu kwamamariza kompanyi zitandukanye  zirimo nka Rosy Tissues, Orchid Valley, Ruai Family Hospital (RFH) ndetse ubu ari kwamamaza inkweto za Umoja Shoes.

    Ubuzima bwite bwa Akothee

    Akothee ni umubyeyi w’abana batatu b’abakobwa

    Umuhanzikazi Akothee ku myaka 40 y’amavuko afite abana 3 yabyaranye ku mugabo we wa mbere. Nubwo A akunze kugira ibanga ubuzima bwe bwite, yaje kujya akunda kugarukwaho cyane mu binyamakuru kuva mu 2020 ubwo yatangiraga gukundana n’umuzungu witwa Denis Schweizer umushoramari ukomoka mu gihugu cya Switzerland.

    Akothee arikumwe na Denis Schweizer bakanyujijeho mu rukundo

    Urukundo rwabo rwakunze kuvugwa cyane ndetse amafoto yabo aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga. Denis yaje kwambika impeta y’urukundo Akothee mu 2022 ndetse baza kurushinga muri Mata uyu mwaka. 

    Kuva muri Nyakanga uyu mwaka nibwo inkuru zatangiye kuvugwa hirya no hino mu binyamakuru byo muri Kenya ko Akothee yatandukanye n’umugabo we nyuma y’amezi abiri barushinze. Ibi Akothee yabyemeje mu kwezi gushize ubwo yabitangarizaga kuri radiyo ya ‘Radio Citizen’ akavuga ko yamaze gutandukana na Denis Schweizer ndetse ko igisigaye ari ugusinya impapuro za gatanya. Ubwo yatangaza ibi ariko Akothee yirinze kuvaga impamvu ya nyayo yatumye batandukana nyuma y’amezi abiri  gusa bakoze ubukwe.

    Akothee yatandukanye na Denis Schweizer bamaranye amezi 2 gusa barushinze

    Kugeza ubu Akothee niwe muhanzikazi wa mbere utunze amafaranga menshi muri East Africa n’umutungo ungana na  Miliyoni 7 n'ibihumbi 500 mu madorali y'Amerika. Akothee kandi ari ku mwanya wa Kane mu bahanzi 10 bakize muri East Africa aho yahuriye ku rutonde n’ibyamamare birimo Bobi Wine, Sauti Sol, Diamond Platnumz, Jaguar hamwe na Professor Jay.

    Ku mutungo wa miliyoni 7 n’ibihumbi 500 by’amadolari, Akothee niwe muhanzikazi wa mbere ukize muri East Africa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136291/byinshi-kuri-akothee-umuhanzikazi-ukize-kurusha-abandi-muri-east-africa-136291.html

  • Simba SC ihanze amaso umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwirukana abatoza babiri, Simba SC irifuza umutoza wa APR FC wongerera ingufu abakinnyi, Dr Adel Zrane.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2023, Simba SC yo muri Tanzania yirukanye abatoza babiri, Umunya-Brazil Robertinho wari umutoza mukuru ndetse n’Umunyarwanda Hategekimana Corneille wari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

    Amakuru yatangiye gusakara mu bitangazamakuru byo muri Tanzania ku mugoroba w’ejo hashize ni uko iyi kipe irimo kwifuza kugarura umunya-Tunisia usigaye wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Dr Adel Zrane.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza yahamagawe n’ubuyobozi bwa Simba SC bumubwira ko bifuza ko yagaruka muri iyi kipe batandukanye mu Kuboza 2021 ubwo yanasezereraga Didier Gomes Da Rosa, kimwe mu byo yababwiye ni uko byagorana ko yatandukana na APR FC kuko yishimye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Si ubwa mbere yifuje kugarura uyu mutoza kuko no muri Werurwe 2022 yatangaje ko igiye kumugarura ariko birangira ataje.

    Dr Adel Zrane w’imyaka 39, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2023, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu birebana n’ubuzima bw’abakinnyi.

    Simba SC irifuza kumugarura

    Ubu ni umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/simba-sc-ihanze-amaso-umutoza-wa-apr-fc

  • Dore ibintu abakobwa baba bashaka mu rukundo ariko abasore bakaba batabizi #rwanda #RwOT

    Abasore benshi ntibajya bita cyangwa ngo bamenye ibyifuzo by'abakunzi babo mu rukundo rwabo, arinabyo bituma urukundo rwabo rurohama mu gihe gito. Hari abasore bumva ko umukobwa mu rukundo ashaka amafaranga nkuko abubu babifata ariko burya si buri mukobwa wese wifuza amafaranga mu rukundo kuko ngo umukobwa ni umwe mu bantu bagira ibyifuzo byinshi mu rukundo.

     

     

     

    Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe Kandi zitandukanye mu kubacukumburira amakuru yizewe ku bintu abakobwa baba bashaka mu rukundo ariko abasore bakaba batabizi.

     

     

    DORE BIMWE MU BINTU ABAKOBWA BABA BASHAKA MU RUKUNDO ARIKO ABASORE BAKABA BATABIZI;

     

    1.Urukundo nyarwo

     

    Ikintu cya mbere umukobwa aba ashaka mu rukundo ni uguhabwa urukundo akumva ko akunzwe. Uretse ibintu byateye aho umukobwa akunda Umusore kugura ngo Umusore ajye amuha amafaranga arinabyo bituma Umusore wese aba yumva ko umukobwa bakundana ashaka amafaranga ariko Hari abakobwa benshi baba bashaka urukundo mbere y'ibindi byose.

     

     

    2.Kuganira

     

    Kuganira ni Ipfundo mu rukundo, tuzi ingero nyinshi zabantu bakundanye ariko kubera kuburirana umwanya wo kuganira bigatuma urukundo rwabo rurohama, rero umukobwa akenshi aba acyeneye mu rukundo kugirana ibiganiro n'umukunzi we mbese bakaganira bakamenyana hahandi baba inshuti Magara.

     

     

    3.Ikizere

     

    Ikindi abakobwa benshi mu rukundo baba bashaka wa musore bizera wa musore ubabwiza ukuri kuko akenshi iyo mutangiye kubeshyanya mu rukundo birangira urukundo rwanyu ruraramba Kandi mu Byukuri mwakundanaga ndetse cyane.

     

     

    4.Kubaha

     

    Umukobwa Kandi mu rukundo aba ashaka wa musore umwubaha akubaha ibyo akora mbese wawundi utarengera ko amwubahuke, rero icyo ni ikindi kintu abakobwa benshi baba bashaka mu rukundo.

     

     

    5.Guhuza imyemerere

     

    Ikindi abakobwa benshi baba bashaka kugira umukunzi cyangwa Umusore wawundi bahuje imyemerere ndetse bahuza muri byose.

     

     

    6.Umuba hafi

     

    Ikindi abakobwa benshi bakunda abasore babaha hafi, ni ukuvuga ngo mu rukundo umukobwa aba ashaka Umusore uzajya umuba hafi muri byose mbese mu bibi no mu byiza.

     

     

    7.Kwigenga

     

    Umukobwa wese mu rukundo aba ashaka kwigira (independent) mbese wawundi utamutegeka ibyo akora wawundi utamubwira cyangwa ngo amutegeke ibyo yambara mbese akamureka akigira akaba uwo ariwe.

     

     

     

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Dore ibintu abakobwa baba bashaka mu rukundo ariko abasore bakaba batabizi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-ibintu-abakobwa-baba-bashaka-mu-rukundo-ariko-abasore-bakaba-batabizi/

  • Ku bakundana gusa ! Dore amagambo meza ukwiye kubwira umukunzi wawe mu gitondo abyutse #rwanda #RwOT

    Urukundo Kenshi ruryoshwa nibyo munyuramo amagambo mu bwirana, rero mu gihe ufite umukunzi wawe kandi umukunda urukundo nyarwo, ni ngombwa ko umubwira amagambo meza cyane ukayamubwira mu gitondo abyutse mu buryo bwo kugira ngo atangire umunsi we neza.

     

    DORE AMAGAMBO MEZA UKWIYE KUBWIRA UMUKUNZI WAWE MU GITONDO;

     

    1.Waramutse mukunzi, igitondo kiza, ndacyari gutecyereza ukuntu ukomeje kugira umunsi wanjye umunsi udasanzwe.

     

    2.Byuka umurike, mwiza! Nizeye ko umunsi wawe ukubera mwiza nkuko nawe uri mwiza!!

     

    3.Nkuko izuba rirasa, binyibutsa inseko nziza yawe, Igitondo kiza rukundo!!!

     

    4.Kubyuka ngutecyereza bintera akanyamuneza mu mutima wanjye, ugire umunsi mwiza rukundo rwanjye!!

     

    5.Buri gitondo ndi mu rukundo nawe ni umugisha, Igitondo kiza Kandi umunsi wawe wuzure urukundo n'ibyishimo.

     

    6.Ikintu kiza mu gitondo ni ugukanguka nziko ndi mu rukundo n'umuntu udasanzwe nkawe, ugire umunsi mwiza rukundo!!

     

    7.Waramutse ute kwezi kwanjye, Urukundo rwawe nirwo runtera kubyukana akanyamuneza, Igitondo kiza mukunzi!!!

     

    8.Uyu munsi ukuzanire amahirwe n'ibyiza bidashira mukobwa wanjye udasanzwe, cyuzuzo cy'umutima wanjye ugire umunsi mwiza!!

     

    9.Igitondo kindyohera burigihe iyo uri mu buzima bwanjye, nkwifurije kugira umunsi wuzuye urukundo gusa!!!

     

     

     

     

     

    Source: timesofindia.indiatimes.com

    The post Ku bakundana gusa ! Dore amagambo meza ukwiye kubwira umukunzi wawe mu gitondo abyutse appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ku-bakundana-gusa-dore-amagambo-meza-ukwiye-kubwira-umukunzi-wawe-mu-gitondo-abyutse/

  • Umukunzi wa Neymar n’umwana baheruka kwibaruk… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’Ukwakira nibwo uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse n’uyu mukunzi we bari mu byishimo bihambaye nyuma yuko bibarutse impfura hagati yabo ndetse banerekana amarangamutima yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Kuwa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo ibisambo byitwaje intwaro byari byiyemeje kubabaza Neymar bishimuta umukunzi we ndetse n’umwana we. 

    Nk’uko ikinyamakuru Marca cyabyanditse ibi bisambo byateye inzu Bruna Biancardi abamo n’umwana we bise Mavie ndetse akanabanamo n’ababyeyi bimena umuryango birinjira.

    Ku bw’amahirwe muri ayo masaha Bruna Biancardi n’umwana ntabwo bari bahari ahubwo hari hari ababyeyi b’uyu mukunzi wa Neymar gusa. 

    Ibi bisambo byahise bibaboha bishaka Bruna Biancardi n’umwana barababura bahita bafata umwanzuro wo kwiba amasaha ahenze ye, ibikapu ndetse n’ibindi. 

    Nyuma yuko ibi bibaye abaturanyi bahise bahagamagara Police iratabara ifata igisambo kimwe, kuri ubu iracyashakisha abandi 2 kugira ngo nabo batabwe muri yombi. 

    Ibi byari bibaye ku mukunzi n’umwana ba Neymar mu gihe nawe afite ikibazo cy’imvune ndetse akaba aheruka no kubagwa.

    Neymar ari kumwe n’umukunzi we ndetse n’umwana we bari bashimuse

    Umwana wa Neymar n’umukunzi we bari bashimuswe mu gihe nawe afite ikibazo cy’imvune 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136287/umukunzi-wa-neymar-numwana-baheruka-kwibaruka-bari-bashimuswe-136287.html

  • Champions League: Paris Saint-Germain byanze,… – #rwanda #RwOT

    Iyi ni imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri saa yine z’ijoro. Mu itsinda F AC Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yari yagiye gusura AC Milan yo mu Butaliyani kuri San Siro.

    Paris Saint-Germain yatangiranye Umukino imbaraga ndetse ku munota wa 8 gusa myugariro Milan Skriniar yari yatsinze igitego cya 1 akoresheje umutwe ku mupira yahawe na Marqinhos.

    Nyuma y’iminota 3 gusa AC Milan itsinzwe iki gitego nayo yahise yishyura gitsinzwe na Rafael Leao ahawe umupira na Olivier Giroud.

    Umukino wakomeje amakipe yombi ubona ahererekanya ariko Paris Saint-Germain akaba ariyo ibona uburyo buremereye imbere y’izamu nk’aho Kylian Mbappé yari asigaranye n’umuzamu gusa yarekura ishoti rikanyura hepfo y’izamu ndetse n’aho Dembele yarekuye ishoti riremereye ariko rikubita igiti cy’izamu. 

    AC Milan nayo yanyujijemo ikajya ibona uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego ariko ba rutahizamu bayo Rafael Leao na Olivier Giroud barekura amashoti akanyura impande y’izamu bituma bajya kuruhuka bakinganya 1-1.

    Mu gice cya kabiri AC Milan yaje gutsinda igitego cya 2 ku munota wa 51 gitsinzwe na Olivier Giroud ku mupira muremure wazamuwe na Theo Hernandez. 

    Ku munota wa 60 AC Milan yashoboraga kubona igitego cya 2 kuri kufura nziza yatewe na Theo Hernandez ariko umuzamu wa Paris Saint-Germain aratabara ashyira umupira muri koroneri.

    Paris Saint-Germain yananiwe kwishyura umukino urangira AC Milan itsinze ibitego 2-1.

    Mu itsinda G Manchester City yari iri kuri Etihad yatsinze Young Boys ibitego 3-0 byatsinzwe na Erling Haaland ndetse na Phil Foden. 

    Mu yindi mikino yabaga kuri izi saha RB Leipzig yatsinze FK Crvena Zvezda igitego 2-1, Atletico Madrid inyagira Celtic 6-0 naho Lazio itsinda Feyenoord 1-0.

    Erling Haaland yatsinze igitego cya 1 acyishimira nka Didier Drogba 

    Olivier Giroud yatsindiye AC Milan igitego cya 2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136282/champions-league-paris-saint-germain-byanze-manchester-city-itanga-isomo-136282.html

  • Yarakennye bigeze aho? – Igiciro cy’ubukwe bwa The Ben na Pamela cyatumye bibasirwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko The Ben na Pamela batangaje ko kugira ngo umuntu akurikirane imihango y’ubukwe bwa bo asabwa kwishyura ibihumbi 50, benshi bibasiye uyu muhanzi bibaza niba yarakennye kugeza aho agiye gucuruza ubukwe bwe.

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ndetse n’umugore we Uwicyeza Pamela bazakora ubukwe tariki ya 15 Ukuboza 2023 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa.

    Tariki ya 23 Ukuboza 2023 ni bwo bazasezeranira imbere y’Imana ndetse habe n’umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre.

    Ubu bukwe bwitezwe n’abantu benshi, The Ben na Pamela batekereje ku bantu batazabasha kugera aho bwabereye aho bashyizeho urubuga rwa www.thebenandpamela.com buzatambukaho imihango y’ubukwe mu buryo bw’ako kanya hifashishijwe ikoranabuhanga “Live”.

    Gusa ariko bakaba banamaze gushyiraho igiciro cy’abantu bifuza kubukurikira aho kugira ngo uzemererwe kubureba mu buryo bwa “Live” ugomba kuba wishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

    Aya makuru akimara kujya hanze ntabwo benshi mu bantu babyishimiye nk’uko bigaragara mu bitekerezo by’abantu batanze kuri ‘post’ y’ikinyamakuru ISIMBI cyashyize kuri Instagram.

    Benshi bagiye bibaza niba The Ben yarakennye kugeza aho agiye gucuruza ubukwe bwe, abandi bati “gutwerera si itegeko ku buryo bashyiraho n’igiciro”, hari n’abataripfanye bamubaza niba yarakennye akeneye amafaranga yo gusohora indirimbo cyane ko adaheruka.

    Bagiye kubana nyuma y’uko mu Kwakira 2021 The Ben yambitse Pamela impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi aremera maze muri Kanama 2022 basezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.

    Urasabwa kwishyura ibihumbi 50

    Abantu ntibahuza na The Ben na Pamela ku giciro cy’ubukwe bwa bo bashyizeho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yarakennye-bigeze-aho-igiciro-cy-ubukwe-bwa-the-ben-na-pamela-cyatumye-bibasirwa