Blog

  • Ntacyibihisha: Umunyamakuru Marcel Rutagarama wa RBA yaje mu kazi yambaye umwenda wa Rayon Sports ndetse anavuga ukuntu bari kuryana muri uyu mwaka [videwo] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntacyibihisha: Umunyamakuru Marcel Rutagarama wa RBA yaje mu kazi yambaye umwenda wa Rayon Sports ndetse anavuga ukuntu bari kuryana muri uyu mwaka.

    Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane, umunyamakuru wa RBA, Marcel Rutagarama yongeye kwerekana urukundo akunda Rayon Sports.

    Ubwo yazaga mu kazi, umunyamakuru mugenzi we Lorenzo Christian yamufashe amashusho kuko yari yaje yambaye umwambaro wa Rayon Sports.

    Mu mashusho mato Lorenzo yafashe, yahise ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye.

    Marcel abwira Lorenzo ko Rayon Sports y'uyu mwaka iri kuryana cyane.

    Lorenzo amubajije kuri Youssef Rharb aho yari ari kumubwira ko agiye kumujyana i Musanze, Rutagarama yamubwiye ko batamushobora kuko no mu Nzove barananiwe.

    [videwo]

    Umukunzi wa @rayon_sports kuva muw' 1930 , @MRutagarama1 ! Gusa araberewe peee ! pic.twitter.com/4k9i49gVJG

    — Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) November 10, 2023

    Source : https://yegob.rw/ntacyibihisha-umunyamakuru-marcel-rutagarama-wa-rba-yaje-mu-kazi-yambaye-umwenda-wa-rayon-sports-ndetse-anavuga-ukuntu-bari-kuryana-muri-uyu-mwaka-videwo/

  • Arenze Miliyoni 11 RWF ! Hamenyekanye akayabo k'amafaranga y'ishuri Diamond Platnumz na Tanasha Donna bishyurira umwana wabo Naseeb Junior #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz na Tanasha Donna ni ababyeyi ba Naseeb Junior ndetse bose bashimishwa nawe.Uyu mwana kuri ubu ari kwiga mu ishuri rya Braeburn mu Mujyi wa Dar es Salam.Uyu mwana wavutse kwezi kwa Nzeri 2019 arimo kwigira mu Mujyi wa Dar es salaam mu kigo mpuzamahanga na cyane ko yishyura arenga Miliyoni 1.4Ksh arenga Miliyoni 11 z'Amafaranga y'u Rwanda.

     

     

    Diamond Platnumz na Tanasha Donna bashyize uyu mwana muri iri shuri nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye.Binyuze mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Instagram ya Naseeb Junior  ndetse na Mama Dangote akayashyira kuye , byagaragaye ko uyu mwana yari avuye ku Ishuri.

     

     

    Uyu mwana yari yambaye umwambaro w'ishuri , wiganjemo ubururu n'umweru inyuma hari Logo y'ikigo cy'ishuri rye, ariryo Braeburn Group Of International School riherereye mu Mujyi wa Dar Es Salaam.Uyu mwana ari mu mwaka wa mbere w'amashuri y'inshuke  ndetse amafaranga yishyura ku mwaka muri iri shuri ni Ibihumbi 9.390 USD akangana na 1,424,932 Ksh , mu mafaranga y'u Rwanda akaba ari Miliyoni 11,352,247.55 RWF.

     

     

    Uyu mwana ari mu mwaka wa Mbere w'amashuri y'inshuke ndetse muri iri shuri rivuga ko umwana wiga muri iki cyiciro agomba kuba afite imyaka nibura 3 y'amavuko ndetse ibikorwa byambere biba ari ukwitegereza no kuvumbura.Muri iri shuri bakoresha ibikoresho karemano bagakora ibintu bitandukanye birimo ; Ibyo kurya n'ibindi bitandukanye.

    The post Arenze Miliyoni 11 RWF ! Hamenyekanye akayabo k'amafaranga y'ishuri Diamond Platnumz na Tanasha Donna bishyurira umwana wabo Naseeb Junior appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/arenze-miliyoni-11-rwf-hamenyekanye-akayabo-kamafaranga-yishuri-diamond-platnumz-na-tanasha-donna-bishyurira-umwana-wabo-naseeb-junior/

  • Titi Brown nyuma y’imyaka 2 afunzwe yagizwe umwere #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagizwe umwere umubyinnyi Titi Brown nyuma y’imyaka 2 afunzwe ndetse runategeka ko ahita arekurwa.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 saa 10h00′ ni bwo hasomwe umwanzuro w’uru rubanza aho kuba saa 13h nk’uko byari biteganyijwe.

    Ubushinjacyaha bukaba bwari bukuranyeho uyu mubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown] icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17, bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

    Hafashwe iki cyemezo nyuma y’iburanisha ryabaye ku wa 13 Ukwakira 2023 aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwumvaga iburanisha kuri uru rubanza.

    Uko iburana ryagenze

    Nyuma yo gusubikwa inshuro 6, tariki ya 13 Ukwakira 2023 Urubanza Titi Brown aregwamo gusambanyanya umwana utujuje imyaka y’ubukure, akanamutera inda yaje gukurwamo, rwakomeje.

    Inshuro ya nyuma rwasubitswe hari tariki ya 22 Nzeri 2023 ubwo hagombaga gusomwa umwanzuro ku Bujurire bwa Titi Brown bw’iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe muri Kuboza 2022.

    Tariki ya 22 Nzeri 2023 Urukiko rwavuze ko umwanzuro utari busomwe kuko Ubushinjacyaha bwari bwabonye ibimenyetso bishya uruhande rwa Titi Brown rugomba kwisobanuraho.

    Uruhande rwa Titi Brown rwari rwasabye ko uyu musore yarekurwa kuko n’ibizami bya DNA byafahswe bitagaragaje ko uyu mubyinnyi ari we se w’umwana wakuwemo.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, Ishimwe Thierry (Titi Brown) yagarutse imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwisobanura kuri ibyo bimenyetso bishya.

    Mbere y’uko iburanishwa ritangira ni bwo byagaragajwe muri iki kirego hiyongereyemo ikindi cy’indishyi y’akababaro cyaburanwaga na Me Safari.

    Uyu munyamategeko yasabye ko iburanisha ryabera mu muhezo mu rwego rwo kubunyabunga ubuzima bwite bw’umwana, imyirodoro itakomeza kuzenguruka mu itangazamakuru hakiyongeraho n’indishyi umuryango w’uyu mwana uregera.

    Titi Brown we yavuze ko nta mpamvu yo kuburanishwa mu muhezo kuko n’ubundi rwatangiye ari mu ruhame kandi n’iyo myirondoro bavuga yamaze kujya mu itangazamakuru.

    Uwunganira Titi Brown, Me Mbonyimpaye yavuze ko ikirego cyiyongereyemo cyo kuregera indishyi kitahabwa agaciro kuko cyaje nyuma urubanza rwaramaze gupfundikirwa, akaba abona byarakozwe mu rwego rwo gutinza urubanza.

    Urukiko rwafashe umwanzuro ko urubanza rukomeza kuburanishwa mu ruhame kuko ubusabe bwa Me Safari nta shingiro bufite.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya bugaragaza ibimenyetso bishya. Bwazanye ikimenyetso gishya aho bwavuze ko mu ibazwa rye Titi Brown yahakanye ko umwana atigeze yinjira mu nzu iwe ahubwo yaje akaherebera hanze agahita agenda kuko nta mwanya wari uhari.

    Bahaye Urukiko amashusho agaragaza ari muri Salon kwa Titi Brown bari kumwe, ari nabwo nyuma ngo yaje kumusambanya.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iri hohoterwa yakorewe ryamuhungabanyije bikomeye nk’uko byagaragajwe na raporo y’umuganga wo mu mutwe yakozwe muri Nzeri uyu mwaka.

    Kuri iyi raporo, Titi Brown yagize ati “iyo raporo nyakubahwa perezida w’u Rukiko ntacyo nayivugaho kuko guhungabana kwe nta ruhare nabigizemo.”

    Uwunganira Titi Brown yavuze ko iyo raporo yakozwe kugira ngo batinze urubanza, kuko batumva uburyo uyu mukobwa wasambanyijwe tariki 11/8/2021 ariko raporo igakorwa muri Nzeri 2023, nyuma y’imyaka ibiri ntabwo bumva ko ari bwo yagize iryo hungabana.

    Ikindi yaharagaje ko harimo kwivuguruza kuko iyi raporo mu ntangiriro ivuga ko umwana ameze neza nta kibazo afite ariko mu kuyisoza bakavuga ko uyu mwana w’umukobwa ababaye.

    Ku kimenyetso cya kabiri cy’amashusho Ubushinjacyaha bwagaragaje, Titi Brown yabiteye utwatsi avuga ko aho itari iwe.

    Titi Brown abajijwe niba ari we uri mu mashusho, yagize ati “umuntu urimo arasa nanjye.” Abajijwe niba umukobwa urimo ari we bamushinja, ati “na we ndabona basa.”

    Yakomeje avuga ko akazi akora ari ukubyina, abyina ahantu hatandukanye aba yarahuye n’abantu benshi bagafatana amashusho arimo kubyaba yaba abafana cyangwa n’abandi. Yasabye ko uwafashe ayo mashusho yagaragazwa ndetse akagaragaza niba yari abifitiye uburenganzira.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo mashusho yafashwe na telefoni ya iPhone ya Titi, bayishyize ku idirishya barayifata ndetse bushimangira ko ari muri Salon ya Titi Brown cyane ko harimo n’ifoto ye imanitse ku rukuta. Ayo mashusho ngo yohererejwe umukobwa na Titi Brown kuri Instagram.

    Titi Brown yabiteye utwatsi avuga ko ayo mashusho ibyo kuvuga ngo yayohereje kuri Instagram atari byo kuko atayazi cyane ko atari we wayafashe, ikindi yongeye gushimangira ko atari iwe. N’aho ku kijyanye n’ifoto ye imanitse yavuze ko uretse ko itagaragara neza ko ari we, ariko na none ntibyaba igitangaza kuko ni umuntu uzwi (star). Yongeyeho ko ashobora kuba ari n’amashusho yahinduwe (videoshop).

    Uwunganira Titi Brown, Me Mbonyimpaye na we yavuze ko aya mashusho atahabwa agaciro mu gihe hatagaragara uwayafashe kuko ibivugwa ko yohererejwe kuri Instagram, muri iyi minsi abantu biyitirira abandi ari benshi rero nabyo bishoboka.

    Byongeye kandi yavuze ko Isi irimo kugenda itera imbere mu ikoranabuhanga, byoroshye cyane kuba bafata umuntu bakamwambika isura (mask) ya Titi undi bakwamwambika iy’umukobwa, rero bishoboka kuba ari amashusho yahinduwe.

    Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha niba telefoni yafashe amashusho bayifite, buvuga ko telefoni ntayo bafite kuko ari telefoni ya Titi kandi bakaba ubu ntayo bafite, bo icyo bagaragaje ari ikimenyetso kandi akaba ari amashusho y’ukuri niba uruhande rwa Titi rubihakana bakwiye kuzana umuhanga akagaragaza ko ayo mashusho yahinduwe bityo bakaba batakwivuguruza ku kimenyetso batanze. Basabye Titi n’umwunganira kubigaragaza n’ibimenyetso atari mu magambo gusa.

    Uwunganira Titi Brown yongeye gushimangira ko ayo mashusho batayemera kuko “aho yahafatiwe ntihazwi, uwayifashe ntazwi nta nubwo igaragaza niba ari Ishimwe Thierry ari kumwe na MG(umwirundoro wahawe umukobwa mu Rukiko)”.

    Ku kirego cy’indishyi, Me Safari yavuze ko baregeye indishyi ya miliyoni 20. Bishingiye kuri raporo ya muganga yagaragaje ingaruka byamuteye harimo agahinda gahoraho, kubura ibitotsi aterwa n’ihohoterwa yakorewe kongeraho n’amafaranga yatanzwe ajya kwa muganga bamuvuza.

    Umunyamategeko wunganira Titi yavuze ko bashingiye ku kuba uregera indishyi aba agomba kugaragaza ibimenyetso bifatika kandi bakaba ntabyo bigeze bagaragaza, akaba yanananiwe kubisobanura, bumva bitagahawe ishingiro.

    Yahise asaba Urukiko ko mu gihe Titi Brown yagirwa umwere yazishyurwa miliyoni 53 nk’indishyi y’akababaro, harimo miliyoni 48 z’umushahara we w’imyaka 2 amaze afunzwe kuko yakoreraga miliyoni 2 ku kwezi, kongeraho igihembo cy’umwunganira mu mategeko na we yishyuye.

    Titi Brown yagizwe umwere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/titi-brown-nyuma-y-imyaka-2-afunzwe-yagizwe-umwere

  • Umubyinnyi Titi Brown yagizwe umwere ahita afungurwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy'Ubushinjacyaha ntashingiro gifite rwemeza ko Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya M.J.

    Urukiko rwemeje ko Ikirego cy'indishyi cy M.J ntashingiro gifite n'icyo kwiregura ku ndishyi cya Ishimwe Thierry aka TITI Brown nta shingiro gifite.

    Remeje ko kandi indishyi zidatanwa muri uru rubanza.Urukiko rwemeje ko Titi Brown ahita afungurwa akimara gusomerwa.

    The post Umubyinnyi Titi Brown yagizwe umwere ahita afungurwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umubyinnyi-titi-brown-yagizwe-umwere-ahita-afungurwa/

  • Bose bajya biganirira ! Umuhanzi Harmonize yemeje ko nta kibazo ajya agirana n'abakobwa bose bakundanye #rwanda #RwOT

    KONDE GANG CEO wamamaye nka Harmonize muri Tanzania  yahishuye ko ntakibazo ajya aterwa no kuvugana n'abakobwa yakundanye nabo, ahishura ko bose bavugana.Avuze ibi nyuma y'igihe yihakanye Laika Umuhoza agaragaza Hamissa Mobeto nk'inshuti ye magara.

     

    Harmonize 'Single Again super Star' , yavuze ko gutuma haba umwuka mwiza hagati ye n'abakobwa bose yakundanye nabo bimufasha gukomeza kubaho nta muntu bafitanye ikibazo na kimwe.

     

    Konde Boy , yagize ati:'Nshobora kuba ndi umuntu mubi ariko nanone uruhande rwanjye rwiza ruganza urubi.Abantu bose twakundanye turavugana ntakibazo.Erega ubuzima buba bugomba gukomeza.Nta makuru yanyayo ahari avuga ko nashakanye na Sarah , kandi nanone nta makuru yizewe ahari avuga ko twatandukanye' [Official Statement].

     

     

    Mu 2022 nibwo Fridah Kajara yatandukanye na Harmonize ashinja uyu muhanzi kumuca inyuma nk'uko bigenda kubandi bakobwa bose bahitamo gusiga uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Deka'.Ajya gutandukana na Fridah Kajala , Harmonize yashinjwaga kuryamana na Sophie, umukobwa usanzwe ajya mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi.

     

     

    Uyu mukobwa wasenyeye Fridah Kajala na Harmonize ubwo yivugiye ko ngo arenze Kajara , agaragaza ko Harmonize ariwe akunda cyane.

     

    'B.Ntabwo nkuzi erega, Urekere aho kuvuga cyane k'umuvandimwe wawe  wagufashije  inzozi zawe zikaba impamo.Nyubaha, kugeza ubu warengereye kuko nta nubwo wabasha kunshimisha wowe [Pleasure Organ],Tuza kuko nturambona nyuma y'amashusho'. [ Harmonize yasubizaga Sophie].

     

    Urukundo rwa Harmonize na Kajala rwaje nyuma yo gutandukana n'umugore we Sarah Michelotti wo mu Butaliyani.

     

     

    Ugutandukana kwa Harmonize na Sarah Michelotti nabyo byatewe nuko uyu muhanzi yari yamuciye inyuma kuri Frida Kajala kuva batangira gukundana.Harmonize yahise yishyiraho Tattoo ya Kajala agira ati:'Ubundi njye , mu mateka yanjye, iyo unshimishije nishyiraho Tattoo yawe'.

     

    The post Bose bajya biganirira ! Umuhanzi Harmonize yemeje ko nta kibazo ajya agirana n'abakobwa bose bakundanye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bose-bajya-biganirira-umuhanzi-harmonize-yemeje-ko-nta-kibazo-ajya-agirana-nabakobwa-bose-bakundanye/

  • Kigali: Abahoze mu buzunguzayi barataka ibihombo mu masoko bashyizwemo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bazunguzayi bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko amasoko bubakirwa ahabwa abifite, ndetse n'inkunga bagenerwa zitabageraho zigahabwa abasanzwe bafite ubushobozi

    Ikibazo cy'abazunguzayi mu mujyi wa Kigali gisa n'icyabaye agatereranzamba, kuko iyo ugeze nka Nyabugogo uhasanga urujya n'uruza rwabo

    Abaganiriye n'itangazamakuru ryacu batubwiye ko, nubwo umujyi wa Kigali ububakira amasoko , birangira aya masoko ahawe abifite kuko usanga bashyizeho umusoro ubaremereye aho kuri ubu, basora 12,000Frw amafaranga bita menshi kuri bo kuko hari n'abo usanga bafite igishoro kiri munsi y'uyu musoro, bikarangira bagumye mu muhanda.

    Umwe ati ' Nkanjye uciriritse ntabwo mfa kubona amafaranga yo kwishyura buri kwezi ujyamo wenda wakora wishyuye ugahomba ,iyo ubonye uhomba uhita ugita ugasohoka ugataha'

    Undi ' twebwe wenda badukoreye nk'iryacu soko twishyura amafaranga make bitewe n'uko tuba twaranguye.'

    Twaganiriye na bamwe mu bahoze ari abazunguzayi bakorera mu isoko  rya Nyabugogo, batubwira ko kuribo umusoro batanga uhanitse kandi isoko bahawe ritagira abakiriya, ibintu bituma mu masaha ya nimugoroba nabo basohoka mu isoko bakajya kuzunguza kimwe n'abandi, ibindu bikomeje gutiza umurindi ubuzunguzayi mu mujyi wa Kigali.

    Umwe  ati ' ubuzima bwo muri iri soko ikibazo ni uko ntabakiriya.'

    Undi ati ' Ntabwo uzarangura imari ushyire hano ku iseta wiRIrwe uyireba nta bakiriya ubona iyo bigeze nimugoroba nawe ujya gushaka abakiriya mu muhanda w'abandi bari n'ubu ugiye mu mihanda  wasanga isoko ryaremye ariho abakiriya bibereye n'umurenge urabizi ko mu muhanda haba isoko n'akarere karabizi.'

    Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, Madame URUJENI MARTINE , avuga ko babimenye ko hari uburiganya bugaragara muri ariya masoko ariko ko bakomeje kubikurikirana.

    Ati ' Nibyo koko hari ahantu twagiye dusanga koko harabayeho uburiganya ,hari aho koko byagiye bigaragara hari nabo twagiye tuyambura tukanabasohoramo kuko byagiye bigaragara y'uko bayagiyemo koko batakagombye kuyajyamo ntabwo twavuga y'uko ari ibyo gushyigikira ntabwo aribyo biriya bibanza  mu masoko ntabwo byari bigenewe kugurishwa byari bigenwe bariya bahoze ari abazunguzayi ndetse no kugirango tubabarure tunabashyiremo bo bwabo babigiragamo uruhare duhereye ku maseta yabo aho babaga bari ariko aho byagiye bigaraga aho twamenye  twagiye tubikosora no kubasohoramo tukabasohoramo.'

    Nubwo umujyi wa Kigali ushyira imbaraga mu guhashya ikibazo cy'abazunguzayi ariko hirya no hino muri uyu mujyi urababona aho usanga bakwepana ninzego z'umutekano, aho ku itariki 07/03/2023 mu murenge wa nyarugenge ,umunyerondo yishwe na bamwe mu bazunguzayi ubwo hakorwaga umukwabu wo kurwanya ubu bucuruzi butemewe.

    The post Kigali: Abahoze mu buzunguzayi barataka ibihombo mu masoko bashyizwemo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/10/kigali-abahoze-mu-buzunguzayi-barataka-ibihombo-mu-masoko-bashyizwemo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-abahoze-mu-buzunguzayi-barataka-ibihombo-mu-masoko-bashyizwemo

  • Ndatimana w'i Karongi wabuze ubwishyu bwa CHUK agahinduka umudozi w'inkweto aratabaza #rwanda #RwOT

    Ndatimana Anastase w'imyaka 40, ukorera ubudozi bw'inkweto impande ya CHUK, avuga ko yageze i Kigali mu myaka itatu ishize aje kwivuza kanseri y'impindura n'urwagashya, ariko abura ubwishyu bw'ibihumbi 180 Frw ibitaro byamuciye.

    Uyu mugabo avuga ko akomoka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Shyembe mu mudugudu wa Bugaramantare.

    Mu myaka itatu ishize ngo ibizamini bya muganga byagaragaje ko arwaye kanseri y'impindura n'urwagashya aza kwivuriza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Muri icyo gihe yari mu bafashwa na Leta bari mu cyiciro cya mbere ariko nyuma aza gusanga atakibarizwa ku rutonde rw'abishyurirwa na Leta serivisi z'ubuvuzi.

    Ndatimana yabwiye itangazamakuru rya FLASH ko muri iyo myaka itatu atagira aho arara, ndetse n'ibyo kurya abikesha abagiraneza cyangwa ubudozi bw'inkweto akora iyo yabonye imbaraga.

    Yagize ati 'Akababaro mfite ni uko nta muntu mfite unyishyurira ibitaro, kuko mbarimo ibihumbi 180 Frw, nkaba mfata imiti ya morphine, pethidine n'indi, ubwo rero bakaba bari baranshyize mu cyiciro cya mbere bakaza kukinkuramo, nabasaba ubufasha ngo mbone uko nivuza bakambwira ngo barangije kwandika ibyiciro.'

    Uyu mugabo asaba ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi kumufasha kwishyura umwenda kuko n'ubwo agihabwa imiti n'izindi serivisi ariko azihabwa nabi kubera iryo deni.

    Ati 'Imiti bayimpa nabi bitonganya kuko mbarimo umwenda, bakambwira ngo ese nagiye ku karere kacu bakanshyira mu cyiciro cya mbere ko ntabona ayo nishyura. Njyewe ndirwaje nta murwaza ngira.'

    Umuyobozi ushinzwe kwishyuza abivuriza mu bitaro bya CHUK, Nshizirungu Fabien yagize ati 'Tumuha ubufasha bakamuvura tukazasigara twishyuza nyuma, n'ubu najyaga mwandikira ibipapuro bigaragaza ideni afite avuga ko agiye mu murenge w'iwabo kwaka ubufasha.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Mukase Valentine yavuze ko niba uwo muturage ari mu bagomba gufashwa, mu gihe haza fagitire izanywe n'ibitaro yakwishyurwa binyuze mu buryo busanzwe.

    Ati 'Niba asanzwe ari umuturage dusanzwe dufasha, ari umuturage utishoboye dusanzwe turihira nk'akarere iyo yagiye kwa muganga batwoherereza fagitire kuko n'ubundi tuba dufite ibyo twiyemeje ko nk'ubuyobozi uwo muturage wacu tuzamuvuza. Iyo batwoherereje fagitire turayishyura nta kibazo.'

    Kwigira Issa Radio Flash/Kigali

    The post Ndatimana w'i Karongi wabuze ubwishyu bwa CHUK agahinduka umudozi w'inkweto aratabaza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/10/ndatimana-wi-karongi-wabuze-ubwishyu-bwa-chuk-agahinduka-umudozi-winkweto-aratabaza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ndatimana-wi-karongi-wabuze-ubwishyu-bwa-chuk-agahinduka-umudozi-winkweto-aratabaza

  • Gukomeza kwera imbuto no gukora igitaramo mur… – #rwanda #RwOT

    EAR Paruwasi ya Kacyiru ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamatamu, Umudugudu wa Kibaza.

    Korali Abacunguwe yatangiye umurimo ko kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku itariki ya 04/11/2001, itangirana n'abaririmbyi 14. Icyo gihe mu gace ka Kacyiru nta rusengero rw'Abangilikani rwahabaga.

    Igitekerezo cyo gushinga Korali cyaje guturuka ku bakristo b'Itorero Anglikani mu Rwanda bari batuye mu gace ka Kacyiru, bajyaga bahurira muri Bus bagiye gusengera mu Biryogo n'ahandi.

    Baje rero kwegerana baraganira, bagira umutwaro wo gushaka uko basaba ubuyobozi bw'itorero kubaha Ikanisa yo gusengeramo Kacyiru kuko byabagoraga kugera i Remera no mu Biryogo.

    Kugira ngo biborohere, hahise habaho ubwitange hagurwa ibyuma, batangira kwitoza ari bantu 14, baza gusaba kuzaririmba mu Biryogo kuko ari ho habaga Diyosezi ya Kigali mu buryo bwo kugira ngo bimenyekane ko Kacyiru hari Abakristo muri iryo torero.

    Ibyo byaje gukurikirwa n'inama zitandukanye, korali ifashijwe n'abapasitori bari batuye Kacyiru, ikibazo kigezwa kuri Diyosezi, hashakwa aho gusengera dutangira dukodesha icumba cyo mu kigo cy'umuryango w'abasoma Bibiliya mu Rwanda (Ligue pour la Lecture de la Bible).

    Ku itariki ya 03/03/2003 nibwo ubuyobozi bw'itorero bwemeye gusura aba bantu bishyize hamwe kugira ngo bafungurirwe ikanisa ku mugaragaro.

    Ariko bitewe nuko basanze hari ububyutse n'ishyaka ry'umulimo w'Imana, aho gufungura ikanisa hafungurwa Paruwasi ya Kacyiru ku mugaragaro ari nayo dusengeramo uyu muns.

    Korali Abacunguwe ifite amategeko igenderaho yashyizweho umukono kuwa 2003 aza kuvuguruwa mu mwaka 2014 no muri 2018 akaba ariyo ikigenderaho.

    Korali Abacunguwe iyoborwa n'inzego ebyiri nkuru: Inama rusange ari nayo ifata ibyemezo hamwe na Komite Nyobozi itorwa n'abaririmbyi bose irimo amakomisiyo atandukanye, ikagira manda y'imyaka ibiri.

    Korale Abacunguwe ifite inshingano cyangwa intego yo: Kuvuga ubutumwa mu ndirimbo no mu bundi buryo no Gukora ibikorwa bijyana n'Ivugabutumwa muri Paruwasi n'ahandi hose mu gihugu no hanzeyacyo.

    Ibikorwa byose Korali ikora, bigendera ku Igenamigambi rya buri mwaka. Imaze kuvuga ubutumwa mu mpane enye zose z'igihugu cy'u Rwanda, Intara y'Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba n'Iburengerazuba no mu mujyi wa Kigali.

    Korali Abacunguwe yakira abaririmbyi bavutse ubwa kabiri, imaze kubagerageza nibura mu gihe cy'amezi 2. Abaririmbyi bakirwa l ni abo mu Itororero ry'Anglikani, babatijwe, banakomejwe bafite ubuhamya bwiza kandi bera imbuto. Korali Abacunguwe ubu igizwe n' abaririmbyi barenga 64.

    “Imana yaratwaguye twavuye ku baririmbyi 14 ubu tugeze kuri 64. Dufite ibyuma bya muzika. Mu mwaka wa 2009 twasohoye umuzingo w'indirimbo witwa ''GUMA MU BUSHAKE BW'IMANA'' uriho indirimbo 10”.

    Ibyo ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi korali iri mu zikomeye muri Angilikani ubwo bavugaga ibikorwa bishimira bamaze kugeraho mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru. Bakomereje ku mishinga bafite.

    Bati “Dufite umushinga w'iterambere twatangije mu mwaka 2019 wo gukusanya amafaranga avuye mu baririmyi n'inshuti za korali Abacunguwe ava kuri 3980000 FRW , ubu yarungutse ageze kuri 15,000,000 Frw arenga.

    Aya agenda adufasha mu bikorwa by'ivugabutumwa rya korali ndetse no kwiteza imbere hagati yacu muri ya ntego yacu ivuga ko ''BIGOMBA GUHINDUKA''.

    Mu kwezi kwa Nzeri twakoze igitaramo ''TURAGUSHIMA LIVE CONCERT'' cyabereye Kacyiru tunafatamo amashusho y'indirimbo 3 ari nazo twitegura gushyira hanze ngo dukomeze kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugira ngo abantu bakomeze guhinduka bakire Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza w'ubugingo.

    Mu byo bateganya gukora mu bihe biri imbere harimo gusakaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo 3 baherutse gukora bukagera kure hashoboka ndetse no gukora nibura indirimbo 3 buri mwaka mu buryo bw'amashusho.

    Bati “Turi gutegura ivugabutumwa muri Diyosezi ya Shyogwe mu kwezi kwa 12 uyu mwaka. Turateganya kuzajya dukora nibura igitaramo rimwe mu mwaka cy'indirimbo zakorewe amashusho.”

    “Turateganya kuzakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza muri paruwasi yacu, muri Diyosezi zacu ndetse n'ahandi hose mu gihugu ndetse no hanze yacyo bityo tugakomeza gukora umurimo w'Imana hakiri ku manywa;

    Nk'uko intego ya Korali Abacunguwe tugenderaho iboneka mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 9: 4 igira iti “Nkwiye gukora imirimo y'uwantumye hakiri ku manywa, dore bugiye kwira aho umuntu atakibasha gukora”.

    Bavuga kandi ko bazakomeza kongera ibyuma bya muzika ndetse n'impuzankano. “Tuzakomeza kwera imbuto bizakomeza gutuma twongera umubare w'abatugana kandi bafite impano zitandukanye zizakomeza kudufasha mu kwaguka mu buryo bwose.”

    Abacunguwe choir yabwiye InyaRwanda ko Mlmu myaka 5 iri imbere “tuzaba tubasha gukora concert iri ku rwego rw’igihugu ibereye ahagutse nka BK Arena, Camp Kigali ndetse n’ahandi hasablnzwe hategurirwa ibitaramo bikomeye”.

    Abacunguwe choir barashaka kujya bashyira hanze indirimbo 3 buri mwaka

    Korali Abacunguwe ishyigikiwe cyane n’ubuyobozi bw’itorero ibarizwamo rya EAR Kacyiru

    Korali Abacunguwe mu mihigo ifite mu myaka 5 harimo no gukora igitaramo muri BK Arena

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA KORALI ABACUNGUWE YA EAR KACYIRU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136356/gukomeza-kwera-imbuto-no-gukora-igitaramo-muri-bk-arena-imihigo-ya-korali-abacunguwe-ya-ea-136356.html

  • Sherrie Silver mu bazahabwa ibihembo TIME100… – #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama, izahuza abantu 100 bavuga rikijyana mu ngeri ziyuranye z'ubuzima, ihujwe no gutanga ibihembo ku bakoze ibikorwa by'indashyikirrwa ku rwego rw'Umugabane wa Afurika.

    Muri Gicurasi 2023, nibwo Ikinyamakuru Time cyagiranye ubufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) bugamije gutangira i Kigali ibihembo, ku wa 17 Ugushyingo 2023 mu muhango ukomeye uzabera muri Kigali Convention Center mu Mujyi wa Kigali, kandi bizayoborwa na Bonang Matheba umaze kuba ikimenyabose mu bijyanye no kuyobora ibirori bihuza abakomeye ku Isi.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabanzirizwa n'ibiganiro bizatangwa n'abarimo Karim Beguir, Aya Chebbi, Wanjira Mathai, Elizabeth Wathuti n'abandi.

    Urutonde rw'abazahabwa ibihembo rugaragaraho ab'amazina akomeye mu ngeri zinyuranye z'ubuzima nka Danai Gurira, Ashley Judd, Kennedy Odede, Sherrie Silver wamamaye kubyina, Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Libera, Fred Swaniker washinze Kaminuza ya African Leadership University n'abandi.

    Ibi bihembo bizahabwa abagize uruhare mu kurenga inzitizi bagashakira ibisubizo ibibazo runaka, kandi bagaragaza impinduka mu buzima bw'abatuye Isi bw'abo n'ubw'abandi, barimo abakinnyi ba filime, abaharanira uburenganzira bwa muntu n'ibindi.

    Bizahabwa Ashley Judd usanzwe ari umukinnyi wa filime, umwanditsi w'ibitabo akaba n'uharanira ubutabera, harimo kandi Ambasaderi wa UN mu guharanira amahoro Dania Gurira, Kennedy Odede washinze umuryango 'Shining Hope', umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver akaba na Ambasaderi wa IFAD;

    Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia agatsindira n'igihembo cya Nobel ndetse na Fred Swaniker, umuyobozi wa African Leadership Group washinze Kaminuza ya African Leadership University.

    Abazatanga ibiganiro bazitsa cyane ku guhangana n'ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, hategurwa ejo hazaza heza habereye buri wese.

    Barimo Karim Beguir washinze ikigo InstaDeep, Aya Chebbi wabaye intumwa y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe urubyiruko, Kate Kallot washinze ikigo Amini, Ambasaderi wa Loni ku mihindagurikire y'ibihe, Bogolo Kenewendo, Emi Mahmoud; Sindy Zemura-Bernard; Elizabeth Wathuti, Danai Gurira, Ellen Johnson Sirleaf, Fred Swaniker n'abandi.

    Batandatu nibo bazahabwa ibihembo. Umuyobozi Mukuru wa TIME, Jessica Sibley, yavuze ko bishimiye kuba bagiye gutanga ibihembo hashimirwa abanyafurika. Kandi avuga ko bibateye ishema kuba 'bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere binyuze mu bufatanye na Visit Rwanda'.

    Umwanditsi Mukuru wa TIME, Sam Jacobs, yavuze ko muri rusange ibi bihembo bigamije 'gushimira abantu bagaragaza impinduka'. Ati 'Twishimiye guha ikaze no kuzabana n'abo.'

    Ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda kubufatanye na Visit Rwanda binyuze mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Kigali International Financial Centre ndetse na RwandAir.

    Ikinyamakuru TIME kigiye gutanga ibi bihembo kimaze imyaka 100 gikora amakuru yubakiye ku ngeri zinyuranye z'ubuzima, hirya no hino ku Isi.

     

    Sherrie Silver ari ku rutonde rw'abazahabwa ibihembo bya TIME100 bashimirwa ibikorwa by'indashyikirwa bakoze


    Ellen wayoboye Liberia usanzwe ufite igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel ari mu bazashimirwa na TIME100


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136355/sherrie-silver-mu-bazahabwa-ibihembo-tim100-bigiye-gutangirwa-i-kigali-136355.html

  • Uyifite aruta bamwe mu batunzi b’i Nyagata… – #rwanda #RwOT

     Ayam Cemani ni inkoko abantu benshi bahimba Lamborghini Chicken kubera ukuntu ihenze ndetse n’agaciro ifitiye abantu bayoroye cyangwa se bayirya.

    Ayam Cemani ifite inkomoko mu gihugu cya Indonesia bakaba bakunze gukoresha inyama zayo mu migati iribwa n’abantu batunze agatubutse muri iki gihugu.

    Iyi nkoko ni umukara hose  kubera utunyangingo twa hyperpigmentation tuzwi nka fibromelanosis dutuma isa nk’umukara haba amababa, inyama, umunwa, amaguru ndetse n’ahandi hose.

    Iyi nkoko ifite umwihariko w’uko inyama zayo zisa umukara netse amagi zitera akaba akunze gusa ubururu bwijimye cyane. Iyi nkoko ikaba ari ubwoko bukunze gukoreshwa mu marushanwa yo guteka muri Bali.

    Isake y’inkoko yo mu bwoko bwa Ayam Cemani ipima 2Kg kugeza kuri 2.5Kg naho inkokokazi igapima 1.5Kg kugeza kuri 2Kg. Byumvikanisha ko izi nkoko zidakunze kuba nini cyane nk’uko izindi zisanzwe ziba nini.

    Inkokokazi ya Ayam Cemani ishobora gutera amagi 80 ku mwaka. Bivuze ko ubaye uyitunze waba urusha umutungo umuturage wo mu Rwanda utunze inka 10. Iyi nkoko imwe igura  arenga Miliyoni 5 Frw  ubwo ku mwaka mu magi 80 iyi nkoko itera ibashije guturaga amagi 50 akagurisha imishwi ku mwaka yaba akoreye  arenga Miliyoni 250 Frw.

    Ayam Cemani niyo nkoko ya mbere ihenze ku isoko kugeza ubu ikaba ari nayo n ifite igi rihenze aho kwigondera rimwe ari 19,000 Frw. Mu gihe amagi y’inkoko zo mu Rwanda agura 200 Frw.

    Izi nkoko zatangiye kororwa mu kinyejana cya 12 mu kirwa cya Java muri Indonesia. Kugira ngo iyi nkoko bayite Ayam Cemani ni amagambo yo mu rurimi  muri Indonesia bakoresha. Ayam bivuze inkoko naho Cemani bivuze ikintu cy’umukara. Ayam Cemani bivuze inkoko y’umukara.

    Iyi nkoko kandi iraramba kuko ishobora gusazira ku myaka 6 cyangwa 8. Iyi nkoko mu myaka 7 ishaje yaba imaze kwinjiriza nyirayo arenga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda. 

    Ayam Cemani niyo nkoko ihenze ku Isi.


    Ifoto igaragaza amagi yayo, inyama yayo ndetse no mu kanwa ka Ayam Cemani. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136358/uyifite-aruta-bamwe-mu-batunzi-bi-nyagatare-byinshi-ku-nkoko-igura-asaga-5000000-frw-136358.html