Blog

  • Miss Bahati Grâce n’umugabo we bagiye kwibaruka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace ari mu myiteguro yo kwibaruka nyuma y’imyaka 2 akoze ubukwe na Pacifique Murekezi.

    “Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye ni byo biva mu ijuru.” Aya ni amagambo aboneka mu gitabo cya Yakobo 1:17, ni yo Bahati Grace yakoresheje amenyesha abamukurikira ko yitegura kwibaruka ubuheta abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni amagambo yari aherekeje amafoto y’uyu mubyeyi amugaragaza ko akuriwe ari kumwe n’umugabo we ndetse n’umwana we w’imfura. Umwana we w’imfura ntabwo yamubyaranye na Murekezi.

    Muri Mata 2021 ni bwo Bahati Grace yakoze ubukwe na Murekezi Pacifique. Ni umwana wa kabiri agiye kwibaruka nyuma ya Ethan Jedidiah yabyaranye n’umuraperi K8 Kavuyo muri 2012.

    Bahati n’umugabo ndetse n’imfura ye

    Pacifique n’imfura ya Bahati, Ethan

    Ethan na nyina Grace

    Miss Bahati aritegura kwibaruka we n’umugabo we Murekezi Pacifique baritegura kwibaruka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-n-umugabo-we-bagiye-kwibaruka-amafoto

  • Nyampinga w'u Rwanda wa 2009 Miss Bahati Grace agiye kwibaruka – AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2009  we n'umugabo we Murekezi Pacifique bagiye kwibaruka nk'uko yabigaragaje mu mafoto yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram.

     

     

    Mu mafoto yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram yifashishije umurongo wo muri Bibiliya ,  yagize ati:' Every good and Perfect gift is from above' [James 1:17].

     

    Miss Bahati Grace , yibarutse umwana w'umuhungu ku wa 19/07/2012 amwita Ethan, amubyarira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    The post Nyampinga w'u Rwanda wa 2009 Miss Bahati Grace agiye kwibaruka — AMAFOTO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nyampinga-wu-rwanda-wa-2009-miss-bahati-grace-agiye-kwibaruka-amafoto/

  • Menya igihe ukwiriye kwirinda kujya mu bwogero uko byagenda kose #rwanda #RwOT

    Hari igihe umuntu agirwa inama yo kwirinda kujya koga kabone nubwo yaba yumva abikeneye cyane.Iyi nkuru nigushimisha uyisangize bagenzi bawe.

     

    Burya mu buzima abantu bagirwa inama yo kwigengesera kugira ngo ubuzima bukomeze buborohere ugereranyije nubwo bari babayemo.Muri uko kwigengesera rero niho ugirwa inama yo kumenya igihe ugira mu bwogero cyangwa utagiramo.

     

     

    Burya umuntu ajya mu bwogero iyo avuye mu kazi ndetse habaye n'izindi mpamvu zishobora gutuma yumva yajya koga kugira ngo ubuzima bwe bugende neza.Muri uko kujya mu bwogero , hari amakosa ashobora gukorwa kabone nubwo yaba atagaragarira uwagiyeyo ahubwo bikaba ingaruka kubasigaye cyangwa umuryango we.

     

     

    ESE NIRYARI USABWA KWIHANGANA NTUJYE MU BWOGERO ?

    1.Igihe wumva inkuba zikubita : Burya mwabantu mwe si byiza kujya koga mu bwogero mu gihe cy'imvura irimo inkuba.Ikinyamakuru Fox8 dukesha iyi nkuru, kivuga ko kujya mu bwogero mu nkuba n'imirabyo bishobora gutuma uturika , ingaruka zikagera kuri wowe n'umuryango wawe ukaba wanahaburira ubuzima.

     

    2.Mu gihe amazi yabaye ikibazo: Ibaze kuba amazi yarabuze ,wenda amaze nk'icyumweru , warangiza ugafata amazi arimo ugahita yose uyajyana mubwogero.Ibi bigira ingaruka kuri wowe no k'umuryango wawe kuko urugo rutarimo amazi rutajya rurangwamo n'ibyo kurya.

     

     

    3.Mu gihe amazi akonje cyane cyangwa ashyushye cyane: Niba aho mutuye muri mu bihe bidasanzwe, ukaba wumva amazi akonje cyane ntabwo ari byiza ko ujya mu bwogero.Burya abantu bakwiriye kumenya neza igihe bagira mu bwogero bahereye kuri 'Temperature' amazi afite.

     

     

    4.Mu gihe urwaye: Aha batanze urugero k'umugore umaze igihe abyaye, afite ibikomere cyangwa atari yakira.Mu by'ukuri si ngombwa ko ufata umwanya wawe ngo ujye mu bwogero nyamara ushobora no kubugwamo.Abakuri hafi bashobora kugufasha koga.

    5.Ni joro cyane cyangwa mu gitondo kare kare: Abantu bose bagirwa inama yo kutajya bajya mu bwogero mu ijoro cyangwa mu masaha yo mu gicuku mu gitondo.Ibi bishobora kuba impamvu yo gusakuriza abaturanyi n'amazi atemba.

    Izi nama zijyana n'ikiriho, ntabwo ari itegeko gusa zifasha mu buzima bwiza bigendanye n'imibereho rusange.

    The post Menya igihe ukwiriye kwirinda kujya mu bwogero uko byagenda kose appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-igihe-ukwiriye-kwirinda-kujya-mu-bwogero-uko-byagenda-kose/

  • Menya amakosa akorwa n'igitsina gore bigatuma mu myanya y'ibanga yabo hagira impumuro mbi ibangamira abagabo babo #rwanda #RwOT

    Mu myanya y'ibanga y'abagore ni hamwe mu hantu hashobora kugira impumuro mbi mu gihe hatitaweho bikaba byakurura umwuka mibi hagati ye n'uwo bashakanye cyangwa nawe ubwe.Muri iyi nkuru tugiye kwifashisha izindi nyandiko tubashe kubagezaho ayo makossa n'uburyo bwo kuzirinda.

     

     

    Ubusanzwe igitsina gore [Vagina], kigira impumuro yacyo ubwacyo ndetse iyo mpumuro nziza yacyo ituma hakura bagiteriya nziza ndetse n'umugabo we akishimira kwihumuriza iyo mpumuro mu gihe cyanyacyo bombi bari kumwe.

     

     

    Mu gihe ibintu byatangiye guhinduka rero , uwari umugabo we ntabwo aba acyumva neza wamugore wa mbere.Iyo agize isoni zo guhita amubwira ko yahindutse rero bituma ibyo yamukoreraga bihinduka , uwasekaga agatangira kurangwa n'umunabi ariyo mpamvu umugore wese akwiriye guharanira inseko y;umugabo we ashaka uburyo iyo mpumuro itagenda.

     

    Ibintu bishobora gutuma utakaza Parufe y'umugabo wawe rero cyangwa impumuro mbi mu myanya yawe y'ibanga [Mugore], ni umwanda cyangwa hakaba hari ibindi bintu runaka utari wakora nkuko ikinyamakuru cyitwa Digital Standard kibitangaza.

     

     

    1.Isuku nke mu gihe cy'imihango: Niba uri mu mihango , uwo ni wo mwanya wawe wo kwita ku isuku yawe mu buryo budasanzwe kandi bw'umwihariko.Muri iki gihe n'ingombwa kubaza mu ganga kugira ngo agufashe kumenya neza uburyo gukora isuku yo mu myanya y'ibanga cyangwa ugakoresha imbuga nkoranyambaga neza mu nkuru twagiye tubagezaho mbere gusa ntuzisimbuze kujya kwa muganga mu gihe ubikeneye.

     

     

    2.Isuku nke nyuma yo gutera akabariro: Burya ikintu gituma umugore agira impumuro mbi mu myanya ye y'ibanga ni isuku nke , ashobora kugira mu gitsina cye nyuma y'uko we n'uwo bashakanye barangije gutera akabariro.

     

    Iki kinyamakuru twavuze haraguru dukesha iyi nkuru , cyemeza ko nyuma yo gutera akabariro mu myanya y'ibanga haba harimo ibyuya ndetse hakaba hashobora kujya za mikorobe mbi zizana impumuro mbi , bityo umugore aba agomba kwita ku isuku.

    The post Menya amakosa akorwa n'igitsina gore bigatuma mu myanya y'ibanga yabo hagira impumuro mbi ibangamira abagabo babo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-amakosa-akorwa-nigitsina-gore-bigatuma-mu-myanya-yibanga-yabo-hagira-impumuro-mbi-ibangamira-abagabo-babo/

  • Abasore gusa ! Menya ahantu umukobwa ahita akubita amaso bwa mbere ukimwegera ujye uhagenzura cyane #rwanda #RwOT

    Abakobwa ni ibiremwa bikundwa n'abagabo cyane.Iyo ari umukobwa,abasore benshi baba bamuhanze amaso ndetse bashaka kuba inshuti nawe.Muri uru rugendo rwo kumukunda , bamwe baba bifuza ko bamenyana , byo gukundana abandi bashaka kubakoresha gusa.Iyo umusore ageze imbere y'umukobwa rero, hari ahantu amaso ye ahera.

     

     

    1.Uburyo ureba: Burya ahantu hambere umukobwa yitaho ni indoro y'umusore umuri imbere.Muri uko kwita ku ndoro niho umusore amenyera niba uwo musore aje kumutereta cyangwa aje ngo baganire bisanzwe.Umukobwa yita ku ndebo yawe , niba uri guseka cyangwa niba urakaye, niba uri kureba indoro y'urukundo cyangwa niba urimo kureba bisanzwe.Aha niho uzabwira umukobwa ko umukunda , agahita agusubiza utaranasoza amagambo yawe kuko aba yamaze kumenya niba ibyo ushaka kuvuga.

     

     

    2.Uburyo uhugaragara n'uburyo ukoresha ibimenyetso [Amarenga]: Umukobwa yita kumpagarike yawe, no mu buryo witwara.Umusore iyo ari imbere akigukubita amaso , umukobwa ahita areba uburyo urimo gutambuka, uburyo ukoresha intambwe zawe, n'uburyo ukoresha amarenga mu gihe wamugeze imbere.

     

     

    3.Uburyo wivuga: Kwivuga k'umusore uri imbere y'umukobwa bimuhesha amanota cyangwa bikayamwambura yose.Uburyo utangiza ikiganiro mu gihura bituma akubonamo umuyobozi w'umutima we.

     

     

    Mu byukuri, abakobwa baba abahanga mu gihe cyo guhitamo no gutekereza k'uzababera umuyobozi w'ubuzima bwabo.Abakobwa antabwo babasha gutegereza ahubwo uwo mwanya bahita bafata umwanzuro kuko niyo akubwiye ngo nzagausubiza hari ubwo utegereza ugaheba kuko we mu gihura aba yarahise afata umwanzuro nk'uko twabibabwiye hejuru.

    Isoko: Denisblog

    The post Abasore gusa ! Menya ahantu umukobwa ahita akubita amaso bwa mbere ukimwegera ujye uhagenzura cyane appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abasore-gusa-menya-ahantu-umukobwa-ahita-akubita-amaso-bwa-mbere-ukimwegera-ujye-uhagenzura-cyane/

  • Raheem Sterling ntawurimo: Ihere ijisho urutonde rw’abakinnyi bahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza -URUTONDE – YEGOB #rwanda #RwOT

    Raheem Sterling ntawurimo: Ihere ijisho urutonde rw'abakinnyi bahamagawe n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza.

    Gareth Southgates utoza ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yatangaje abakinnyi 25 agomba kuzifashisha mu mikino yo gushaka itike yo kujya muri Euro ya 2024 gusa Raheem Sterling ukinira ikipe ya Chelsea ntabwo yisanze mu bakinnyi uyu mutoza azifashisha.

    Dore uko urutonde ruhagaze:

    Source : https://yegob.rw/raheem-sterling-ntawurimo-ihere-ijisho-urutonde-rwabakinnyi-bahamagawe-numutoza-wikipe-yigihugu-yu-bwongereza-agomba-kwifashisha-muri-euro-ya-2024/

  • Ikipe ya Rayon Sports yatumijeho inama y’igitaraganya kubera ingingo zikomeye bagiye kwigaho harimo ingingo isanzwe ibangamira ubuyobozi bw’iyi kipe inshingano zabo ntizikorwe neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatumijeho inama y'igitaraganya kubera ingingo zikomeye bagiye kwigaho harimo ingingo isanzwe ibangamira ubuyobozi bw'iyi kipe inshingano zabo ntizikore neza

    Iyi nama y'inteko rusange iteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2023, ni mu minsi micye iri imbere. Ikipe ya Rayon Sports zimwe mu ngingo zizigwaho ni ikibazo gikomeye iyi kipe ifite harimo icy'amafaranga adahagije babona atasoza uyu mwaka w'imikino.

    Indi ngingo igomba kwigwaho ni Raporo yibikorwa bya komite ngenzuzi ndetse n'ingingo yo gusuzuma imikorere y'ubuyobozi.

    Muri Izi ngingo zose ubona ko ihatse izindi zose ni ukurebera hamwe umutungo cyangwa ikibazo cy'amafaranga kugirango hagire igikorwa mu gihe cya vuba kugirango bitazababangamira mu myitwarire y'ikipe mu minsi iri imbere.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yatumijeho-inama-yigitaraganya-kubera-ingingo-zikomeye-bagiye-kwigaho-harimo-ingingo-isanzwe-ibangamira-ubuyobozi-bwiyi-kipe-inshingano-zabo-ntizikore-neza/

  • Icyuho cyasizwe nisenyuka ryamatsinda yaba… – #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaciye umugani ngo 'Akaryoshye ntigahora mu itama,' undi yongeraho ko nta gahora gahanze. Iyi migani yombi, neza neza irasobanura inkuru y'amatsinda y'abahanzi nyarwanda yaje akigarurira imitima y'abanyarwanda, nyuma y’igihe gito akaza kugenda nka nyomberi.

    Amatsinda nka Urban Boys, Dream Boys, Acive, KGB, Just Family, TBB, The Brothers, Tough Gang, Yemba Voice n'ayandi yarakoze, ndetse atanga icyizere cy'ejo hazaza heza h'umuziki nyarwanda, none ubu yose yamaze kuba amateka.

    Bahati Makaca, umwe mu bahoze bagize itsinda rya Just Family akaba anakurikiranira hafi ibijyanye n'umuziki nyarwanda, aganira na InyaRwanda yatangaje ko bigoye cyane kuba amatsinda y'abahanzi yaramba, asobanura ko iki kibazo kitari mu Rwanda gusa ahubwo ari ikibazo rusange ku isi hose.

    Yagize ati: 'Ibintu by'amatsinda biragoranye cyane kandi si mu Rwanda gusa ugiye no muri Amerika, igihugu kiyoboye mu bintu byose ku isi, usanga nta tsinda rikibayo kandi hahozeyo amatsinda akomeye. 

    No mu minsi ishize itsinda rya One Direction naryo ryarasenyutse, ariko tuje no muri Afurika y'Iburasirazuba itsinda twari tumaze iminsi dufite rikomeye rya Sauti Sol, riherutse gukora igitaramo cya nyuma cyo gutandukana no gusezera ku bafana babo, aho buri wese agiye gukora ku giti ke.'

    Makaca yasobanuye ko nubwo bigoye ko umuziki ukozwe mu matsinda uramba, usanga byoroha ko ayo matsinda amenyekana vuba kuko muba mufatanya, mugakorera hamwe murenze umuntu umwe.

    Ati: 'Mufatisha vuba mugasenyuka byihuse kubera ko uko mworoherwa no gushaka igishoro ni nako mugorwa no kugabana inyungu. Inyungu iraza ikaza ari nkeya, yakabaye ihaza umuntu umwe mukabona mugiye kuyigabana muri abantu batatu, bane. Noneho uko mutinda muri ya matsinda muba muri kugenda mukura, mugera muri ya myaka buri wese yo gufata inshingano ze ku giti cye.'

    Yavuze ko iyo abagize itsinda batangiye kureba inyungu zabo bwite kuko iza rusange byanze, biba bitangiye kwanga mu gihe uririmba wenyine aba akataje mu kumenyekanisha ibikorwa bye, inyungu ayigengaho wenyine.

    Bahati yashimangiye ko isenyuka ry'aya matsinda ryateye icyuho gikomeye mu muziki nyarwanda, cyane ko aya matsinda yagaragaraga cyane mu gihe cy'abahanzi nka ba The Ben na Meddy, iyo adahagarara agakomeza gukora ubu aba ageze ku rwego rushimishije.

    Yagize ati: 'Kuba amatsinda nka KGB, Just Family, The Brothers batagikora umuziki wo mu Rwanda, harimo icyuho kinini cyane ariko na none ntabwo byatuma umuziki wo mu Rwanda udakorwa neza ngo nuko nta matsinda ahari.'

    Pundit Peacemaker, umwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi umuziki ndetse n'imyidagaduro nyarwanda muri rusange, nawe yashimangiye ko ubu aho ibihe bigeze, iterambere ry'umuziki risigaye rishingiye mu kuba buri wese akora umuziki ku giti ke.

    Yasobanuye ko umuziki wo mu matsinda utagitanga umusaruro, kuko inyungu iva mu byo bakora nk'itsinda usanga bayigabana ari nabyo birangira bidindije iterambere ry'abagize iryo tsinda.

    Pundit yaboneyeho no kuvuga ko imwe mu mpamvu zateye ikendera ry'amatsinda y'abahanzi, ari uko abantu bose basigaye bikunda bikabije ku buryo ntawe ugishaka gufatanya na mugenzi we, ibintu bitandukanye cyane n'uko byahoze mu bihe byo hambere.

    Nubwo inyungu ziba nke cyane ku ruhande rw'abakorera umuziki mu matsinda, Pundit yashimangiye ko isenyuka ry'aya matsinda ryasize icyuho kinini mu muziki nyarwanda, kuko byarangiye ubuze ihangana, habura icyanga, abafana barakonja bitandukanye n'uko byahoze hakibaho aya matsinda.

    Yagize ati: 'Icyuho cyo kirahari, umuziki ubura ihangana, ukabura icyanga, abafana bakabura kwicamo amatsinda kandi ubusanzwe buri tsinda ryagiraga abafana, haba abafana Dream Boys, abafana Just Family,… Amatsinda yari menshi akagira abafana bayo, bikazamura ibyishimo mu bafana, bigakora inkuru, itangazamakuru rigacuruza ndetse n'abanyarwanda bakabona ibyo bahugiraho.'

    Abenshi mu bari bagize aya matsinda, bahise batangira gukora umuziki ku giti cyabo, ndetse bamwe muri bo bakomeje kuzengurutsa idarapo ry'umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Bahati Makaca wabaye muri Just Family yavuze ko isenyuka ry’amatsinda y’abahanzi ryateye icyuho gikomeye mu muziki


    Pundit, nawe yasobanuye ko umuziki nyarwanda wahungabanijwe n’ikendera ry’amatsinda y’abahanzi yashyushyaga umuziki nyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136339/icyuho-cyasizwe-nisenyuka-ryamatsinda-yabahanzi-nyarwanda-mu-mboni-zabanyamuziki-136339.html

  • Abagore: Dore ibintu byatuma umugabo wawe agaragara nk'umwami murugo rwe #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abashakanye hari ibyo bakora bikagaragaza umugabo nk'umwami neza ku buryo nawe ashobora kujya yikomanga mugatuza aho ari hose.Iyo umugabo wawe yiyumvise nk'umwami bituma urugo rwanyu rurushaho kugenda neza.

     

    Uko umugabo yaba ameze kose iteka azahora yifuza kubaho mu munezero no kubahwa mu rugo rwe.Nk'umugore , umukoro wawe ni uwo gutuma uwo mwashakanye yiyumva nk'udasanzwe ndetse agahora yiyumva nk'umutware wawe binyuze mu magambo ndetse no mu bikorwa.

     

     

    Icya mbere , bwira uwo mwashakanye ko ari mwiza ndetse ko asa neza imbere n'inyuma , ibi bizatuma umunsi we yirirwana akanyamuneza hahandi akandagira ibuye akarivaho ryamenetse kubera umurava uba wamuteye.

     

    Icyakabiri, burya umugabo abashaka kumva ko yakoze ibidasanzwe , akazi ke yagakoze neza.Ibi bituma no mu masaha akurikira cyangwa mukandi kazi ken awe yumva ko yakoze ibidasanzwe bityo agakomerezaho.

     

     

    Niba ushaka gutuma uwo mwashakanye yiyumva nk'umwami, menya neza amajwi ukoresha uko ameze.Iga gukoresha ijwi neza kandi ituje kuburyo uwo mugabo yiyumva mo kubahwa.

     

    The post Abagore: Dore ibintu byatuma umugabo wawe agaragara nk'umwami murugo rwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagore-dore-ibintu-byatuma-umugabo-wawe-agaragara-nkumwami-murugo-rwe/

  • Amavubi yatumijeho undi mukinnyi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu Amavubi yamaze gutumizaho Mugisha Bonheur Casemiro ukinira AS Marsa yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia ngo aze asange abandi bitegura umukino wa Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ntabwo yari mu bakinnyi 30 bahamagawe kwitegura imikino 2 ibanza y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2023 ruzakirmo na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo.

    Abantu benshi bari bibajije impamvu uyu mukinnyi atahamagawe, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko umutoza w’ikipe y’igihugu Torsten Frank Spittler, nyuma yo kureba umukino wahuje ikipe ye na CS Sfaxien tariki ya 5 Ugushyingo, yashimye imyitwarire ye ahitamo guhita amuhamagara akiyongera mu bandi.

    Byitezwe ko Mugisha Bonheur azagera mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023 ni nyuma y’uko ejo ku wa Gatandatu ikipe ye izakina na US Monastir.

    Mugisha Bonheur ahamagawe yiyongera kuri Maxime Wenssens, umunyezamu wa Union Saint-Gilloise na we uheruka gutumizwaho ngo aze gufasha abandi muri iyi mikino.

    Casemiro abanzamo mu ikipe ye

    Asanzwe ari umukinnyi w’Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatumijeho-undi-mukinnyi