Blog

  • Inkumi y'uburanga yagaragaye mu gakanzu keza ku muhanda ari gucuruza ibiryo maze abasore benshi batangira kumurangarira #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria hakomeje kuvugwa inkuru yuyu mukobwa mwiza w'imiterere ishitura abagabo wagaragaye mu mihanda yo muri iki gihugu cya Nigeria Ari gucuruza ibiryo maze abasore benshi batangira kumurangarira.

     

     

    Mu mashusho yafashwe uyu mukobwa yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho uyu mukobwa yari Ari gucuruza ibiryo ku muhanda yambaye neza maze abantu benshi batangira kuvuga ko arazamura ibiciro ku biryo Ari gucuruza kubera ko ngo Ari mwiza bityo akwiye kuzamura ibiciro by'ibyo yari Ari gucuruza.

     

     

    Uyu mukobwa mu mashusho yasaga neza cyane kubera ikanzu yiganjemo amabara y'umukara yari yambaye ndetse igaragaza imiterere ye cyane ko afite ubwiza karemano, uwamubonye wese yagiraga ngo ni umunyamideli wabigize umwuga byatumye abasore benshi bitabira kumugurira bityo bakaboneraho amahirwe yo kumuvugisha kubera ubwiza afite.

     

     

    Abakoresha imbuga nkoranyamaga hirya no hino bakomeje kuvuga ko kuba umukobwa Ari mwiza bidakwiye kumubuza gukora cyane ko ngo icyambere ari ugukura amaboko mu mufuka, uyu mukobwa yahaye urugero abandi bakobwa beza bategereza amafaranga yabasore aho guhaguruka ngo bakorere ayabo.

     

     

     

    Ibyo bibaye nyuma Yuko muri iki gihugu cya Nigeria nubundi Umusore w'imyaka 22 yambaye agakote keza ndavuga agatariyani maze ajya gucuruza ibiryo ku muhanda kuburyo uwamubonye wese yagiraga ngo asanzwe akora muri Banki, yavuze ko yambara neza kugira ngo akurure abakiriya kuko ngo iyo ukunze uko yambaye ucyenera no kumva ibyo acuruza uko bimeze.

     

     

     

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

     

     

    Source: TUKO

     

     

    The post Inkumi y'uburanga yagaragaye mu gakanzu keza ku muhanda ari gucuruza ibiryo maze abasore benshi batangira kumurangarira appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/inkumi-yuburanga-yagaragaye-mu-gakanzu-keza-ku-muhanda-ari-gucuruza-ibiryo-maze-abasore-benshi-batangira-kumurangarira/

  • Umubyinnyi Tity Brown washinjwaga gusambanya umwana yagizwe umwere #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka ibiri akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure akamutera inda, Titi Brown yagizwe umwere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanahise rutegeka ko arekurwa.

    Icyemezo cyo kurekura Titi Brown cyasomwe ku wa 10 Ugushyingo 2023 saa Yine za mu gitondo aho kuba saa Saba nk'uko byari byitezwe.

    Mu cyemezo cy'Urukiko, ikirego cy'Ubushinjacyaha cyateshejwe agaciro ndetse uyu mubyinnyi agirwa umwere.

    Hateshejwe agaciro kandi ikirego cy'indishyi ababuranyi b'impande zombi bari batanze, Urukiko rwemeza ko izo ndishyi zidatangwa mu rubanza.

    Ni icyemezo umucamanza yafashe nyuma y'iburanisha ryabaye ku wa 13 Ukwakira 2023, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwumvaga iburanisha kuri uru rubanza.

    Uyu musore yari akurikiranyweho n'Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17, bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

    Ku itariki 3 Ukuboza 2021, Urukiko rwategetse ko Titi Brown afungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

    Kuva icyo gihe Titi Brown yatangiye kujuririra iki cyemezo kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2023 itariki yagiriweho umwere kuri iki cyaha n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Titi Brown ni umwe mu batoje akanabyina imbyino ziri mu ndirimbo nka 'Kamwe' , 'Ubushyuhe' ya Dj Pius na Bruce Melodie , 'Amashu' na 'Faster' za Chris Easy n'izindi zakunzwe na benshi mu Rwanda.

    The post Umubyinnyi Tity Brown washinjwaga gusambanya umwana yagizwe umwere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/10/umubyinnyi-tity-brown-washinjwaga-gusambanya-umwana-yagizwe-umwere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umubyinnyi-tity-brown-washinjwaga-gusambanya-umwana-yagizwe-umwere

  • Nta mukinnyi twirukanye – Rayon Sports igaruk… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports Ngabo Roben yagiranye na InyaRwanda yemeje ko amakuru amaze iminsi atangazwa ko abakinnyi bayo babiri Eid Mugadam Abakar Mugadam ndetse na Youssef Rharb birukanwe n’iyi kipe atariyo, ndetse nta na gahunda yo gutandukana ihari.

    Ngabo Roben yagize ati” Mbere na mbere nta mukinnyi Rayon Sports yirukanye. Youssef Rharb na Eid Mugadam Abakar Mugadam ni abakinnyi 2 ba Rayon Sports bafite amasezerano, igikorwa cy’ikipe giheruka, ubwo ni imyitozo yo ku wa kabiri, aba bakinnyi bakoze imyitozo yose. 

    Hari umuntu ushobora kwibaza ngo oya nonese ko nababonye ku biro by’ikipe?  Abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe kujya ku biro uko bashaka. Nta mukinnyi twigeze twirukana nta na gahunda ihari yo kubirukana, kuko bose bafite amasezerano y’ikipe, nihagira impinduka zizaba muzazimenyeshwa ariko ubu ntazihari.'

    Youssef Rharb amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 2 muri shampiyona y’uyu mwaka, mu gihe Eid Mugadam Abakar Mugadam atarabasha kubona umwanya wo gukina.

    Youssef ari gukina ku nshuro ya kabiri muri Rayon Sports nyuma y’umwaka w’imikino 2021-22 nabwo yahavuye shampiyona itarangiye 

    Mugadam ntabwo arabasha gukina bihagije muri Rayon Sports 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136369/nta-mukinnyi-twirukanye-rayon-sports-igaruka-ku-kibazo-cya-youssef-na-mugadam-video-136369.html

  • Breaking News! Titi Brown yagizwe umwere – #rwanda #RwOT

    Rwemeje ko ikirego cy'indishyi cya M.J. nta shingiro gifite n'icyo kwiregura ku ndishyi cya Ishimwe Thierry nacyo nta shingiro gifite. Rwemeje ko indishyi zidatangwa muri uru rubanza. Urukiko rwategetse ko Ishimwe Thierry ahita afungurwa akimara gusomerwa. Rutegetse ko amagarama ahera ku isanduku ya Leta.

     

    Uyu mwanzuro wari gusomwa saa Saba z'amanywa ariko wasomwe mbere y'isaha bitewe nuko  umucamanza yarwaye yagiye kwivuza. Titi Brown yari amaze imyaka 2 afungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka  Mageragere. Umwanzuro wasomwe kuri uyu wa  Gatanu  tariki 10 Ugushyingo 2023 Saa Yine n’igice za mu gitondo.


    Inkuru bifitanye isano wasoma ijyanye n’uru rubanza rwa Tity Brown

    Imyaka ibiri yari ishize ‘Titi Brown’ afungiye muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge 


    Titi ari kumwe n’umunyamategeko we Mbonima Elias bagendanye mu rugendo rw’uru rubanza


    Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136368/breaking-news-titi-brown-agizwe-umwere-urukiko-rutegeka-ko-afungurwa-136368.html

  • Byinshi wamenya kuri Tessa Evans wavutse nta mazuru afite ! Kuri ubu amaze kugira imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa kabiri italiki  ya 14 ,  2013, nibwo havutse umwana w'umukobwa udasanzwe wavutse nta mazuru afite maze bamwita Tessa Evans, yavukiye mu mujyi witwa Maghera mu gihugu cya Ireland. Inkuru y'uyu mukobwa iri mu nkuru zitangaje ndetse zakoze ku mitima ya benshi.

     

     

    Uyu mukobwa Tessa Evans ni umwana udasanzwe wavutse nta mazuru afite, ubusanzwe iyo ndwara cyangwa kuvuka umeze gutyo babyita 'Bosma arthinia microphthalmia syndrome'(BAMS). Ni ukuvuga ngo uyu mukobwa Tessa Evans ni umwe mu bantu batagera ku 100 bavutse bameze gutyo.

     

     

    Aho uyu mukobwa Tessa Evans atandukaniye n'abandi ni uko we abayeho mu buzima yishimye ndetse agira umurava akarangwa no kugira umutima ukomeye. Nyina umubyara aterwa ishema no kubona umukobwa we yishimye ndetse Ari umunyamurava ndetse akanezezwa no kuba umukobwa we agira Umutima ukomeye.

     

     

    Icyakora urugendo rw'uyu mukobwa Tessa Evans ntirwari urugendo rworoshye ngo abe ageze aho ari ubu. Ababyeyi be Grannie na Nathan Evans baratunguwe ubwo bibarukaga umwana wabo Tessa Evans, kuko bari baziko bazabyara umwana usanzwe ariko umukobwa wabo yaje atandukanye cyane, kuko yavutse nta mazuru afite, gusa ibyo ntibibabuza gukunda umukobwa wabo ndetse bakamuba hafi. Uyu mukobwa wabo abayeho nk'abandi bana ndetse akora nkibyo abandi bana bakora.

     

     

     

    Ubwo uyu mukobwa wabo Tessa Evans yari afite imyaka 2 gusa, yagiye kubagwa ibice bimwe byo ku mazuru mbese aho amazuru aba, ibyo bimugira umuntu wa mbere wabazwe ibyo bice afite imyaka mike kuko yari afite 2 gusa. Ubusanzwe babagwa bakuze ariko ababyeyi b'uyu mwana bafashe umwanzuro nkuwo ukomeye kugira ngo bite ku mukobwa wabo. Ababyeyi be kandi bavuze ko bazakomeza kumujyana kumubagisha kugeza igihe iziru rye rizamera nkibisanzwe.

     

     

    Uyu mwana w'umukobwa yabaye ikimenya bose ndetse agira inama benshi  kuko akorera imbugankoranyamaga cyane urubuga rwa Facebook ariho anyuza amashusho ye ndetse n'amafoto bye. Uyu mwana Tessa Evans yigisha abantu ko kuba waravutse utandukanye bitakugura ukanganye ahubwo bikwiye kukwibutsa ko twese turi bamwe nubwo tudasa ariko uwaduhanze ni umwe.

     

     

     

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

     

    Source: faithpanda.com

    The post Byinshi wamenya kuri Tessa Evans wavutse nta mazuru afite ! Kuri ubu amaze kugira imyaka 10 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/byinshi-wamenya-kuri-tessa-evans-wavutse-nta-mazuru-afite-kuri-ubu-amaze-kugira-imyaka-10/

  • Menya uburyo bwiza bwo gukoresha agakingirizo ku bagabo #rwanda #RwOT

    Gukoresha agakingirizo ni uburyo bwiza bikoreshwa mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse harimo no gutera inda itateganijwe.

     

     

    Ni ngombwa ko umugabo wese amenya uburyo bwiza bwo gukoresha agakingirizo kugira ngo yirinde izo ngaruka tuvuze haruguru. Bishobora kugucanga mu gihe ugiye gukoresha agakingirizo bwa mbere, muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira ndetse no mu kubaha amakuru yizewe ku buryo bwiza wakoreshamo agakingirizo.

     

    DORE UBURYO BWIZA BWO GUKORESHA AGAKINGIRIZO KU BAGABO;

     

     

    1.Reba amataliki kakoreweho nayo kazarangiriraho

     

    Ni ngombwa ko umanza kureba amataliki agakingirizo ugiye gukoresha kazarangiriraho mbere yo kugira ikindi kintu ukora mbere ya byose. Mu gihe usanze amataliki kazarangiriraho yegereje cyangwa yararangiye, ihutire gushaka akandi kuko Ako sikizewe.

     

     

    2.Umva neza Niba hakirimo umwuka

     

    Agakingirizo kameze neza Kandi gafite ubuzima kagomba kuba karimo umwuka, rero mbere yo kugira icyo ugakoresha gafate neza wumve niba umwuka ukirimo cyangwa waravuyemo. Mu gihe wavuyemo menyako Ako katizewe ihutire gushaka akandi.

     

     

    3.Fungura agasashi kinyuma neza

     

    Ikindi ukwiye gufungura agasashi kinyuma neza kugira ngo utangiza agakingirizo karimo imbere bityo ugasanga ugakoresheje kacitse waruzi ko uri kwikingira bikarangira uhuye ningaruka ziva mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

     

     

    4.Reba uruhande nyarwo ukwiye kwambariraho

     

    Agakingirizo Kandi gakozwe ku buryo gafite impande ebye, aho kambarwa mbese aho umugabo akwiye kwinjizamo igitsina cye bityo mu gihe agiye gukira imibonano mpuzabitsina.

     

     

    5.Yambare yose

     

    Ikindi agakingirizo iyo ukambara gakozwe ku buryo umugabo uri kugakoresha asa nukurura bityo kagatangira kuzinguka kazamuka gakwira ku gitsina gabo. Ni ngombwa ko umugabo wese amenya ingano yigitsina cye ndetse kugira ngo amenye ingano y'agakingirizo akwiye gukoresha, ni bibi gukoresha agakingirizo katagukwiriye.

     

     

    6.Kuramo agakingirizo mu gihe urangije

     

    Umugabo wese akwiye kwihutira gukuramo agakingirizo mu gihe arangije ndetse akagakuramo mu gihe igitsina cye kitaragwa mbese mu gihe kigusa nigihagaze.

     

     

    7.Jugunya agakingirizo

     

    Agakingirizo gakwiye kujugunywa ahabugenewe, mbere yo kuzijugunya ukwiye kugashira mu bipapuro mu buryo bwiza bwo kugira ibanga cyangwa kwirinda ko hari uwakwinjirira ngo amenye ibyaribyo. Mu gihe wagashize mu bipapuro wagashyira no mu bwiherero ariko mu gihe katari mu mpapuro, si byiza kugata mu bwiherero.

     

     

     

    Gukoresha agakingirizo ni uburyo bwiza bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda gutera inda zitategiwe.

     

     

     

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

     

    Source: verywellhealth

    The post Menya uburyo bwiza bwo gukoresha agakingirizo ku bagabo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-uburyo-bwiza-bwo-gukoresha-agakingirizo-ku-bagabo/

  • Bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi ntibarimo gukozwa ibyo umutoza abakoresha ndetse bakanemeza ikintu gikomeye abakunzi b’ikipe y’igihugu bagarutse nyuma yo kubona uyu umutoza ahawe akazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi ntibarimo gukozwa ibyo umutoza abakoresha ndetse bakanemeza ikintu gikomeye abakunzi b'ikipe y'igihugu bagarutse nyuma yo kubona uyu umutoza ahawe akazi

    Hashize igihe kitagera ku byumweru 2 FERWAFA ihaye akazi umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nyuma yaho itandukanye na Carlos Alos Ferrer umunya-Esipanye wabonye akazi ahandi.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA umutoza wahawe akazi witwa Frank Torsten Spittler yatangiye gukoresha imyitozo ndetse ku ku munsi wejo hashize yahaye ikiganiro itangazamakuru yanga kwemeza ko agiye gukora ibitangaza ariko ko agiye gukora ibishoboka byose ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikabasha kubona intsinzi cyane imikino yo mu rugo.

    Muri iyi myitozo uyu mutoza amaze iminsi akoresha benshi bakomeje gutungurwa ni uko arimo kwigisha abakinnyi gucenga harimo nabo benshi bavuga ko bidakenewe cyane nkaba myugariro ariko we bose akabibigisha. Amakuru YEGOB twamenye ni uko imyitozo uyu mutoza arimo gukoresha ntabwo abakinnyi bamwe babyishimiye ndetse abo muganiriye banemeza ko ubushobozi bwe bugererwa ku mashyi, bivuze ko ntakintu ashobora guhindura.

    Ibi abakinnyi bavuga byanagarutsweho cyane ubwo Frank Torsten Spittler yahabwaga akazi kuko iyo ushatse ibigwi bye usanga ntahantu yakoze hakomeye ku buryo wakizera ko hari icyo agiye kumarira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi imaze iminsi ubona ko ititwara neza kubera ibibazo byimikorere cyane cyane ku batoza.

    Amavubi arimo kwitegura imikino 2 azakinira hano mu Rwanda harimo uwa Zimbabwe ndetse n'Afurika y'epfo mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/bamwe-mu-bakinnyi-bahamagawe-mu-amavubi-ntibarimo-gukozwa-ibyo-umutoza-abakoresha-ndetse-bakanemeza-ikintu-gikomeye-abakunzi-bikipe-yigihugu-bagarutse-nyuma-yo-kubona-uyu-umutoza-ahawe-akazi/

  • Kylian Mbappé mu nzira imwerekeza muri Arsenal FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappé mu nzira imwerekeza muri Arsenal FC.

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa Kylian Mbappé ukinira ikipe ya Paris Saint Germain nyuma y'igihe kirekire amaze avugwa mu ikipe ya Real Madrid ubu byatangiye guhindura isura aho bivugwa ko iyi kipe itacyimwifuza bitewe n'uko uyu musore ari kuyaka amafaranga y'umurengera ngo dore ko ashaka umushara wenda gukuba kabiri uwa Bellingham umeze neza cyane mur'iyi minsi.

    Amahirwe yo kuba Arsenal yashinyisha Kylian Mbappé akomeje kwiyongera umunsi ku w'undi bitewe n'inkuru ziri kuva i Madrid zivuga ko Real Madrid yamaze kuva muri gahunda yo gusinyisha Mbappé iyi nkuru nziza itegerejwe n'abakunzi ba Arsenal kugira ngo Mikel Arteta agire ikipe imeze nka Manchester City.

    Ikipe ya Arsenal yagaragaje ko yifuza cyane Kylian Mbappé n'ubwo benshi babona bitazayorohera kuko uyu musore w'Umufaransa yifuza Real Madrid kandi nta makuru yizewe y'uko Real Madrid yaba yaramaze gufata umwanzuro wo kureka gusinyisha Mbappé.

     

    Source : https://yegob.rw/kylian-mbappe-mu-nzira-imwerekeza-muri-arsenal-fc/

  • Ntacyibihisha: Umunyamakuru Marcel Rutagarama wa RBA yaje mu kazi yambaye umwenda wa Rayon Sports ndetse anavuga ukuntu bari kuryana muri uyu mwaka [videwo] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntacyibihisha: Umunyamakuru Marcel Rutagarama wa RBA yaje mu kazi yambaye umwenda wa Rayon Sports ndetse anavuga ukuntu bari kuryana muri uyu mwaka.

    Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane, umunyamakuru wa RBA, Marcel Rutagarama yongeye kwerekana urukundo akunda Rayon Sports.

    Ubwo yazaga mu kazi, umunyamakuru mugenzi we Lorenzo Christian yamufashe amashusho kuko yari yaje yambaye umwambaro wa Rayon Sports.

    Mu mashusho mato Lorenzo yafashe, yahise ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye.

    Marcel abwira Lorenzo ko Rayon Sports y'uyu mwaka iri kuryana cyane.

    Lorenzo amubajije kuri Youssef Rharb aho yari ari kumubwira ko agiye kumujyana i Musanze, Rutagarama yamubwiye ko batamushobora kuko no mu Nzove barananiwe.

    [videwo]

    Umukunzi wa @rayon_sports kuva muw' 1930 , @MRutagarama1 ! Gusa araberewe peee ! pic.twitter.com/4k9i49gVJG

    — Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) November 10, 2023

    Source : https://yegob.rw/ntacyibihisha-umunyamakuru-marcel-rutagarama-wa-rba-yaje-mu-kazi-yambaye-umwenda-wa-rayon-sports-ndetse-anavuga-ukuntu-bari-kuryana-muri-uyu-mwaka-videwo/

  • Arenze Miliyoni 11 RWF ! Hamenyekanye akayabo k'amafaranga y'ishuri Diamond Platnumz na Tanasha Donna bishyurira umwana wabo Naseeb Junior #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz na Tanasha Donna ni ababyeyi ba Naseeb Junior ndetse bose bashimishwa nawe.Uyu mwana kuri ubu ari kwiga mu ishuri rya Braeburn mu Mujyi wa Dar es Salam.Uyu mwana wavutse kwezi kwa Nzeri 2019 arimo kwigira mu Mujyi wa Dar es salaam mu kigo mpuzamahanga na cyane ko yishyura arenga Miliyoni 1.4Ksh arenga Miliyoni 11 z'Amafaranga y'u Rwanda.

     

     

    Diamond Platnumz na Tanasha Donna bashyize uyu mwana muri iri shuri nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye.Binyuze mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Instagram ya Naseeb Junior  ndetse na Mama Dangote akayashyira kuye , byagaragaye ko uyu mwana yari avuye ku Ishuri.

     

     

    Uyu mwana yari yambaye umwambaro w'ishuri , wiganjemo ubururu n'umweru inyuma hari Logo y'ikigo cy'ishuri rye, ariryo Braeburn Group Of International School riherereye mu Mujyi wa Dar Es Salaam.Uyu mwana ari mu mwaka wa mbere w'amashuri y'inshuke  ndetse amafaranga yishyura ku mwaka muri iri shuri ni Ibihumbi 9.390 USD akangana na 1,424,932 Ksh , mu mafaranga y'u Rwanda akaba ari Miliyoni 11,352,247.55 RWF.

     

     

    Uyu mwana ari mu mwaka wa Mbere w'amashuri y'inshuke ndetse muri iri shuri rivuga ko umwana wiga muri iki cyiciro agomba kuba afite imyaka nibura 3 y'amavuko ndetse ibikorwa byambere biba ari ukwitegereza no kuvumbura.Muri iri shuri bakoresha ibikoresho karemano bagakora ibintu bitandukanye birimo ; Ibyo kurya n'ibindi bitandukanye.

    The post Arenze Miliyoni 11 RWF ! Hamenyekanye akayabo k'amafaranga y'ishuri Diamond Platnumz na Tanasha Donna bishyurira umwana wabo Naseeb Junior appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/arenze-miliyoni-11-rwf-hamenyekanye-akayabo-kamafaranga-yishuri-diamond-platnumz-na-tanasha-donna-bishyurira-umwana-wabo-naseeb-junior/