Blog

  • Birababaje! Umugore yafunzwe azira kwica abana babiri akoresheje imbunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birababaje! Umugore yafunzwe azira kwica abana babiri akoresheje imbunda.

    Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu mujyi wa Kentuky witwa Tiffanie Lucas w'imyaka 32 y'amavuko afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kwica abana be babiri akoresheje imbunda.

    Ikinyamakuru People kivuga ko uyu mugore yasanzwe mu rugo rurimo imbunda maze bitegereje neza babona imirambo y'abana be babiri ahita afatwa atyo gusa we yavuze ko atari we wabishe ahubwo yinjiye muri yo nzu agasanga bamaze kuraswa.

    Uyu mugore ushinjwa kwica abana be asanzwe yarabaswe n'ibiyobyabwenge dore ko yari amaze iminsi afunguwe bikaba bicyekwako yaba afite ikibazo cyo mu mutwe kubera imyitwarire ye idahwitse akunze kugaragaraza.

    Ikindi cyatumye Lucas abantu bakomeza kumuhamya icyaha cyo kwica abana be nuko ubwo yafatwaga wabonaga ko nta kibazo afite cyo kubura bana be babiri kandi ababyeyi b'abagore bazwiho gukunda abana babo ku kigero cyo hejuru.

    Abana ba Tiffanie Lucas bicyekwako yivuganye umuto yari afite imyaka 6 y'amavuko mu gihe umukuru we yari afite imyaka 9 y'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/birababaje-umugore-yafunzwe-azira-kwica-abana-babiri-akoresheje-imbunda/

  • Mbanze naremba ! Oda Paccy yarahiye avuga ko atazigera yanga abakunzi be cyangwa ngo abicishe irungu #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Oda Paccy umwe mu bahanzi  bamamaye cyane mu munjyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, yagize icyo asubiza abafana be bamubajije igihe azongera kubahera indirimbo nshya.

     

    Uyu muhanzikazi waherukga gushyira hanze indirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 13 akayita 'Ngingo' mu Mezi 3 ashize , yanyuze kuri X  atambutsa ubutumwa busanzwe asubiza inshuti ze ati:' Mwiriwe mute mwa mfura mwe?❤❤❤'.

    Nyuma yo gushyiraho ubu butumwa, benshi bamwikirije gusa uwitwa Fabrice Mukunzi arenzaho ati:' Ese kudususurutsa mu indirimbo waratwibagiwe?'.Oda Paccy yahise amusubiza ati:'Mbibagiwe naremba !!! vuba cyane'.Uyu muhanzikazi kandi abakunzi ba bavuze ko bifuza kumubona na Kendrick Lamar uterejwe i Kigali.

     

    Ubusanzwe Oda Paccy ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda ndetse ni umwe mu bahanzi bazi neza igisobanuro cy'abafana ari nabyo bituma abaha umwanya agasubiza buri umwe ntawe asimbutse.

    Mwiriwe mute mwa mfura mwe?❤❤❤ pic.twitter.com/1XCVLDKFtj

    — oda paccy (@paccyoda) November 9, 2023

    The post Mbanze naremba ! Oda Paccy yarahiye avuga ko atazigera yanga abakunzi be cyangwa ngo abicishe irungu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mbanze-naremba-oda-paccy-yarahiye-avuga-ko-atazigera-yanga-abakunzi-be-cyangwa-ngo-abicishe-irungu/

  • Umuhanzi Fizzo Mason yamaganye abanyamakuru bagaragaza inzara bakanga gufasha abahanzi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Fizzo Mason ubwo yari mu kiganiro na Mc Tino muri Dunda Show yavuze ko ababazwa cyane n'abanyamakuru banga kwakira abahanzi ngo ni uko badafite amafaranga yo kubaha.Uyu muhanzi ugezweho mu Karere ka Musanze, yagaragaje ko uretse kuririmba akora n'umwuga wo ku doda.

     

    Mc Tino yamubajije ati:'Ese ni ikihe kintu kibabaza kugeza ubu ? '.Uyu muhanzi atazuyaje yagize ati:'Utari wakomeza reka nkikubwire.Ibaze ko ubu naje i Kigali mvuye Musanze nje kureba Mc Tino , ariko abandi bose negereye banze kunyakira neza neza'.

     

    Uyu muhanzi yakomeje agira ati:'Ese Mc Tino koko inzara ituma tudahura n'abavandimwe, umuntu bange ku mwakira kuko nta mafaranga afite ? Ubwo se turaganahe noneho ?'.Ibi yabivuze asa n'uwababajwe cyane n'umubare wabo yakiriye.

     

    Agaruka ku ndirimbo nshya yakoze yitwa 'Zabada'  , yagaragaje ko iyi ari indirimbo yizeyeho kumufungurira umuryango ndetse aganagaragaza gukorana na Joshari byari ibintu byiza kuri we.Yagize ati:'Kuba narahisemo gukorana na Joshari ni uko ari umukobwa ugira umuco. Ninjye wagiye kumureba , ndamubwira ati, ni wowe ugomba kuririmba 'Korasi'  yayo , nkibivuga ntabwo yazuyaje yahise ambwira ati reka dukore.Ubwo twakoranye uko'.

     

     

    Ubusanzwe Fizzo Mason, ni umwe mu bahanzi basanzwe bakorera umuziki mu Karere ka Musanze.Uyu muhanzi yasezeranyije Mc Tino kuzamudodera umwambaro mu rwego rwo kumushimira no kumwerekako azi kudoda koko.

    The post Umuhanzi Fizzo Mason yamaganye abanyamakuru bagaragaza inzara bakanga gufasha abahanzi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-fizzo-mason-yamaganye-abanyamakuru-bagaragaza-inzara-bakanga-gufasha-abahanzi/

  • EXCLUSIVE: Imbamutima za Titi Brown nyuma yo… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown yamenye ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere. Uyu umwanzuro wasomwe ku isaha ya saa yine na 38(10:38) ku masaha y’i Kigali. 

    Ariko rero wari gusomwa ku gicamunsi saa saba haba impinduka kuko Umucamanza yagize ikibazo akajya kwa Muganga. Ku murongo wa telefoni Titi Brown yaganiriye na InyaRwanda. Ati:” Uzi se sinakubeshya pe hano ndi mu byishimo kandi ndashimira Imana ko yabikoze. Rero ndashaka gushimira Imana, ndashimira Leta y’u Rwanda kuko mbonye ubutabera”. 

    Titi Brown yari amaze imyaka 2 akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya M. J. Urubanza rwagarutsweho cyane mu bitangazamakuru kugeza ubwo Umuvugizi wungiririje wa guverinoma bwana Alain Mukurarinda yagize icyo aruvugaho ahantu hatandukanye. 

    Kugeza ubu hategerejwe kujya ku igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere kuzana Titi Brown agasubira mu buzima busanzwe.  Maitre wa Titi Brown yabwiye InyaRwanda ko umwanzuro w’urubanza yamaze kuwuhereza ku buyobozi bwa Gereza akaba ategereje kwerekezayo kuzana umukiriya we. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136374/exclusive-imbamutima-za-titi-brown-nyuma-yo-kugirwa-umwere-136374.html

  • Ibihembo Rwanda International Movie Awards bi… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Ukuboza 2023 hazatangira umuhango wo kwandikisha filime zizahatanira ibihembo kugeza ku wa 15 Mutarama 2024, ari nabwo hazamenyekana filime zageze mu cyiciro cya nyuma.

    Ni mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 2 Werurwe 2023 mu muhango uzaba muri Radisson Blu-Kigali Convention Center.

    Umuyobozi wa Ishusho Ltd, Mucyo Jackson yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ibi bihembo bizaba bitandukanye n’ikindi gihe byatanzwe.

    Yavuze ati “Ibyo twiteze bidasanzwe kuri iyi nshuro ni uko bizaba ari umuhango mugari kurusha ibindi byabanje. Dukurikije uko tuganira n’abafatanyabikorwa bacu duhuje umwuga ndetse n’abo tuzakorana mu gutegura, tubihuje n’ibitekerezo bishingiye ku bihembo twatanze umwaka ushize tuzaba dufite abantu benshi.”

    Mucyo Jackson avuga ko kuri iyi nshuro umuhango wo gutanga ibi bihembo uzitabirwa n’abantu barenga 500 bavuye mu bihugu bitandukanye byo Ku Isi.

    Kuri iyi nshuro kandi, ibi bihembo bizatangwa bitambuka imbona nkubone kuri Televiziyo Mpuzamahanga bakiri mu biganiro, ibi byatumye Ishusho Ltd yongera umubare w’abatekinisiye basanzwe bakorana ‘bijyanye n’uko igikorwa kizagenda’.

    Ati “Turakora ibishoboka byose kugirango igikorwa nk’iki kizaba gitambuka imbona nkubone kuri Televiziyo Mpuzamahanga kizabe kigaragara neza.”

    Abegukanye ibihembo Rwanda International Movie Awards mu 2022

    1.Best Supporting Actress: Phionah Igihozo/ indoto series

    2.Best Supporting Actor: Ivan Abouba Iradukunda

    3.Best Actor: Emmanuel Mugisha

    4.Best Actress: Jeanette Bahavu

    5.Best Local Director: Roger Niyoyita/ 'The Bishop' series

    6.Best Cinematographer: Luis Udahemuka/ 'The Pact' series

    7.Best Sound Engineer: Xavier Nsengiyumva/ 'Above the Brave' film

    8.Best Screenplay: 'Igenoryange'

    10.Best Legendary: Late Prince Nsanzamahoro [Rwasa]

    11.Best series: 'Impanga'

    12.Best feature film: 'Above the Brave'

    13.The People's Choice: Usanase Bahavu

    Abegukanye ibihembo muri RIMA muri EAC

    14.Best East Africa Actor: Nkakalukanyi Patriq

    15.Best East Africa Actress: Zion Kent

    16.Best Cinematographer East Africa: Emmanuel /'Dial m for Maya' film

    17.Best Sound Engineer: Diana Kairu (Kenya)

    18.Best Series East Africa: 'The Bishop's Family'

    19.Best Feature Film East Africa: 'Tembele'

    20.Best Director East Africa: Mugisha Hubert/ 'Tembele' film (Uganda)

    21.Best Academic East Africa: 'Option Z'

    Abegukanye ibihembo 'RIMA' bo mu bindi bihugu:

    22.Best Actor International: 'IK Obgonna' (Nigeria)

    23.Best Actress International: 'Ini Edo' (Nigeria)

    24.Best Short Film: '1795'

    25.Best Feature Film: 'When the Levees Broke: A Requiem in Four Acts' (cameroon)

    26.Best International Doc: 'Sacrificed Innocent'

    27.Best International Director: Ajalaja Stanley

    28.Best Legendary Africa: Richard Mofe

    29.Best Documentary film: 'Forgiven not Forgotten'

    30.Best International creator: Emmanuel Ejekwu [Mr Funnyman]

     Mu 2022, Bahavu yegukanye igihembo nyamukuru, Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonke) wegukanye igihembo cya Best Actor 

    Mu 2022, Igihozo Nshuti Mireille wegukanye igihembo cya Best Supporting Actress,

    Mu 2022, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya yegukanye igihembo cya Best Creator 


    Umuyobozi wa Ishusho Ltd, Mucyo Jackson [Uri ibumoso] avuga ko kuri iyi nshuro ya cyenda, umuhango wo gutanga ibihembo uzitabirwa n’abantu barenga 500 bo mu bindi bihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136365/ibihembo-rwanda-international-movie-awards-bigiye-gutangwa-ku-nshuro-ya-9-136365.html

  • Bayern Munich mu nzira zo kugura Irankunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage mu nzira zo kugura Irankunda Nestroy, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu ya Australia ariko ufite amamoko muri Tanzania.

    Amakuru dukesha umunyamakuru Fabrizio Romano aravuga ko iyi kipe isanzwe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Budage ishaka kugura Irankunda Nestroy w'imyaka 17 y'amavuko muri 2024.

    Bayern Munich ibonamo ubushobozi uyu rutahizamu w'ikipe ya Adelaide United muri Australia, dore ko kuva muri 2022 amaze kuyitsindira ibitego 9.

    Irankunda Nestroy ni umusore wavukiye muri Tanzania mu ntara ya Kigoma, ariko akaba akinira ikipe y'Igihugu ya Australia dore ko amaze gukinira ingimbi zayo zitarengeje imyaka 17 agatsinda ibitego 11 mu mikino 7.

    Source : https://yegob.rw/bayern-munich-mu-nzira-zo-kugura-irankunda/

  • Umunyezamu Ntwari Fiacre yakoze imyitozo ya mbere na bagenzi be bakinana mu ikipe y'Igihugu Amavubi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2023, ikipe y'Igihugu Amavubi yakoze imyitozo mu gukomeza urugendo rwo kwitegura imikino ibiri izahura na Zimbabwe na Afurika y'Epfo mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy'isi mu 2026.

    Umuzamu, Ntwari Fiacre yitozanyije na bagenzi be bwa mbere.

    Source : https://yegob.rw/umunyezamu-ntwari-fiacre-yakoze-imyitozo-ya-mbere-na-bagenzi-be-bakinana-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-amafoto/

  • Kigali: Umwana wakoze impanuka akaba arembeye mu bitaro bya Muhima arashakisha umuryango we (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana urembeye mu bitaro bya Muhima arashakisha umuryango we nyuma yo kugongwa na Moto ahita ajyanwa mu bitaro.

    Uyu mwana aho arembeye mu bitaro, yavuze ko yaginzwe aturutse mu Gatsata mu mujyi wa Kigali. Avuga ko Se yitwa Harerimana Obed nyina akitwa Mariya.

    Ku bantu baba bamuzi cyangwa bakamenya umuryango we, bakihutira gutanga amakuru.

    UYU MWANA ARASHAKISHA UMURYANGO WE! Yagonzwe na Moto ahita ajyanwa mu bitaro.

    Duhane hane amakuru kuko kuva aho arembeye mu Bitaro bya Muhima ugana iwabo si kure ikibazo ni igihe iwabo bazamenyera aho ari. pic.twitter.com/qTqNFoO7vS

    — Mihigo Saddam “Mkude” (@mihigosadam) November 10, 2023

    Source : https://yegob.rw/kigali-umwana-wakoze-impanuka-akaba-arembeye-mu-bitaro-bya-muhima-arashakisha-umuryango-we-videwo/

  • CG (rtd) Gasana Emmanuel uhakana kwakira indonke yatakambiye urukiko ngo afungurwe #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ibanze rwa Nyagatare mu Burasirazuba rwatangiye kuburanisha ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo rya CG (rtd) Gasana K. Emmanuel wahoze ayobora intara y'iburasirazuba ku byaha bifitanye isano na ruswa

    Bwana Gasana akurikiranweho ibyaha 2:Gukoresha ububasha bw'amategeko mu nyungu ze bwite ndetse no kwakira indonke, ibyaha ahakana yivuye inyuma.

    Uru rubanza rwabaye mu mutekano wakajijwe, kuko Gasana yari akikijwe n'abapolisi benshi ku buryo utari kumubona ngo umufotore wisanzuye.

    Gasana wigeze kuba umukuru wa polisi mu Rwanda imyaka 9 akayobora intara z'amajyepfo n'uburasirazuba,abanyamakuru ntibamenye igihe yagereye mu rukiko,n'abazindutse basanze yahageze.

    Uyu wahoze mu buyobozi bukuru mu Rwanda Cyubahiro Gad wa FLASH/Nyagatare  avuga ko atigeze abona yambaye amapingu.

    Saa Tatu ni bwo CG (Rtd) Gasana yinjiye mu cyumba cy'iburanisha. Imodoka ya RIB yamugeje ku rukiko ahagana saa Kumi n'Ebyiri z'igitondo mbere nibura y'amasaha abiri ngo iburanisha ritangire.

    Nta munyamakuru n'umwe wigeze amufotora agera ku rukiko, yewe nta n'uwigeze amubona asohoka mu modoka ya RIB. Ubwo umunyamakuru  yageraga ku rukiko saa 7:04, yasanze hagikorwa amasuku, abo wabazaga bose nta kintu bakubwiraga niba uregwa yahageze. Gusa hari ibice bimwe by'urukiko umuntu atari yemerewe kugeramo.

    Abanyamakuru bose basabwe kwinjira mu cyumba cy'iburanisha nta gikoresho na kimwe cy'ikoranabuhanga bafite, yaba telefoni, mudasobwa cyangwa se camera; nyuma ni bwo Gasana yinjiye yambaye ikote ryijimye.

    Ku muryango iburanisha ryabereyemo, hari amatangazo avuga ko nta muntu n'umwe wemerewe kwinjirana ibyo bikoresho. Usibye abanyamakuru bari bahari, abandi ni abo mu muryango we.

    CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023. Hari nyuma y'umunsi umwe ahagaritswe ku nshingano ze nka Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, umwanya yari amazeho imyaka ibiri n'igice.

    Umucamanza yavuze ko Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite. Abajije Gasana icyo abivugaho, yasubije ko byose abihakana.

    Umushinjacyaha yavuze ko asabira Gasana gufungwa by'agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

    Ni ibyaha yavuze ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.

    Ngo muri Gicurasi 2022, rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana. Ngo ageze muri Karenge, yahuye n'ikibazo, abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.

    Icyo gihe ngo yarebye Gasana, amuganiriza uwo mushinga n'imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha.

    Ku wa 25 Gicurasi 2022, Gasana ngo ari kumwe n'abayobozi b'uturere n'ab'inzego z'umutekano, basuye uwo mushinga barawushima. Nyuma y'iminsi itatu, Karinganire yandikiye Gasana, amusaba rendez-vous kugira ngo amugaragarize imbogamizi ziri mu mushinga, bityo amukorere n'ubuvugizi.

    Icyo gihe bahuriye kuri hotel i Nyagatare, baraganira, Gasana amubwira ko afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, amusaba ko yamupimira niba munsi y'ubutaka harimo amazi.

    Ku wa Kane Kamena 2022, Karinganire yagiye gupima ya sambu ya Gasana, asanga harimo amazi. Gasana ngo yamusabye ko yamufasha ayo mazi akazamurwa, akajya akoreshwa mu kuhira mu murima wa macadamia bityo akazabiheraho amukorera ubuvugizi ashaka.

    Icyo gihe Karinganire yakoresheje amafaranga yari yarahawe mu misanzu y'abaturage b'i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima.

    Tariki 4 Nyakanga 2022, amazi yari yamaze kugera mu isambu ya Gasana, mu bikorwa Ubushinjacyaha bwavuze ko byari bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw.

    Nyuma Gasana yatangiye gukorera Karinganire ubuvugizi, abwira ba Meya barimo uwa Rwamagana na Gatsibo, kuzashaka uyu mugabo ngo baganire, kugira ngo abasobanurire umushinga we.

    Yanahuje Karinganire n'abayobozi ba Koperative ya Ntende ihinga umuceri, kugira ngo abafashe kubona amazi kuko ubuhinzi bw'umuceri bukenera amazi menshi.

    Nyuma ngo Gasana yaje gusa n'uwikanga ko ibyo yakoze bishobora kuzamo ikibazo, ahagarika rwiyemezamirimo na bimwe mu bikoresho byari byashyizwe mu murima we arabihagarika.

    Mu mpamvu zikomeye Ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira gufungwa by'agateganyo, ni uko ngo RIB ubwayo yageze mu isambu ya Gasana tariki 27 Ukwakira 2023, isanga hari pompe zicomekwaho imipira ijyana amazi mu murima n'umuriro w'amashanyarazi wifashishwa kugira ngo izo mashini zikore.

    Indi mpamvu ngo ni amashusho n'amafoto agaragaza ko hari imirimo yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho ibikorwa bigeze kuri WhatsApp.

    Mu ibazwa, ngo Gasana yemeye ko yahuye na Karinganire kuri hotel i Nyagatare, ko rwiyemezamirimo yapimye amazi akayazamura no mu murima, ndetse yemera ko ibyo byose yakorewe nta mafaranga yigeze yishyura.

    Nibyo Ubushinjacyaha buheraho buvuga ko ari indonke yasabye, akanayakira kugira ngo akore ikiri mu nshingano ze, aricyo ubuvugizi.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare ko rwafunga Gasana by'agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa inyaka irenze ibiri. Bwagaragaje ko akomeje gukorwaho iperereza kandi bitewe n'imyanya yabayemo ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka igihugu.

    Gasana yasabye kuburana ari hanze, avuga ko amaze imyaka irindwi afite uburwayi bukomeye burimo ubwa diabete, pressure na cholesterol ndetse afite imitungo yatangaho ingwate.

    Nyuma yo kumva ubwiregure bw'impande zombi, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko umwanzuro ku cyemezo cy'ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo uzasomwa ku wa 15 Ugushyingo 2023, saa Cyenda.

    The post CG (rtd) Gasana Emmanuel uhakana kwakira indonke yatakambiye urukiko ngo afungurwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/10/cg-rtd-gasana-emmanuel-uhakana-kwakira-indonke-yatakambiye-urukiko-ngo-afungurwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cg-rtd-gasana-emmanuel-uhakana-kwakira-indonke-yatakambiye-urukiko-ngo-afungurwe

  • Rafael York ashobora kutitabira ubutumire bw’Amavabi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya Gefle IF, Rafael York ashobora kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi bitewe n’uko ataramera 100% nyuma yo gukiruka imvune.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati muri iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, aheruka mu kibuga tariki ya 16 Nzeri 2023 ubwo ikipe ye yanganyaga na Östersunds FK 2-2.

    York yahise agira imvune yatumye atongera kugaragara mu kibuga kugeza uyu munsi, gusa yari yarakize yaranatangiye imyitozo ariko Gefle IF ibona ko ataramera neza ku buryo yakinishwao.

    Yari mu bakinnyi 30 umutoza Torsten Frank Spittler yahamagaye mu Mavubi azifashisha ku mikino 2 ya Zimbabwe (tariki ya 15 Ugushyingo) na Afurika y’Epfo (tariki ya 21 Ugushyingo) mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, imikino yose izabera mu Rwanda.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi atakije kubera ko ataramera neza 100% cyane ko no kuva yakiruka imvune nta mukino n’umwe arakinira ikipe ye.

    Bivugwa ko we n’ikipe ye ya Gefle IF basanze ibyiza ari uko ataza ahubwo agakomeza kwitabwaho n’abaganga kugira ngo abe yagaruka gufasha ikipe ye vuba.

    Rafael York ashobora kutitabira ubutumire bw’Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-ashobora-kutitabira-ubutumire-bw-amavabi