Blog

  • Yahuye nuruva gusenya! Liverpool FC yakubiswe iteruwe n’ikipe ikinamo umunyaRwanda  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yahuye nuruva gusenya! Liverpool FC yakubiswe iteruwe n'ikipe ikinamo umunyaRwanda.

    Mu ijoro rya cyeye ikipe ya Liverpool FC yaraye igaritswe n'ikipe ya Toulouse ikanamo umunyaRwanda witwa Warrenhck aho iyi kipe itahabwaga amahirwe yafashe Liverpool ikayitsinda ibitego 3-2 byahise biyishyira ku mwanya wa kabiri aho iri kurushwa amanota abiri na Liverpool iri ku mwanya wa mbere kandi amahirwe yo kujya muri 1/8 yahise yiyongera.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Toulouse ni:

    1. Donnum ku munota wa 36

    2. Dallinga ku munota wa 58

    3. Magri ku munota wa 76 w'umukino.

    Abakinnyi batsindiye Liverpool ni:

    1. Cásseres Jr ku munota wa 73 w'umukino

    2. Jota ku munota wa 89 w'umukino.

     

    Source : https://yegob.rw/yahuye-nuruva-gusenya-liverpool-fc-yakubiswe-iteruwe-nikipe-ikinamo-umunyarwanda/

  • Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatanze ubutumwa bukomeye nyuma yo kwerekana ibyo abakinnyi b’iyi kipe bari gukora mur’iyi minsi bagenzi babo bagiye mu ikipe y’igihugu -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwatanze ubutumwa bukomeye nyuma yo kwerekana ibyo abakinnyi b'iyi kipe bari gukora mur'iyi minsi bagenzi babo bagiye mu ikipe y'igihugu.

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwifashishije imbuga nkoranyambaga z'iyi kipe bwerekanye abakinnyi bose b'iyi kipe batagize bagira amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu bari mu myitozo maze bagira bati :'Imyitozo ntiyahagaze! Ni gihe cyiza cyokwitekerezaho'.

    Ibi byagaragaje ko ikipe ya APR FC iri kwitegura bikomeye kugira shampiyona izasubukurwe ikosora amakosa yagiye ikora yo kunganya imikino bya hato na hato.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwikipe-ya-apr-fc-bwatanze-ubutumwa-bukomeye-nyuma-yo-kwerekana-ibyo-abakinnyi-biyi-kipe-bari-gukora-muriyi-minsi-bagenzi-babo-bagiye-mu-ikipe-yigihugu-amafoto/

  • Europa League: Liverpool yakubiswe n’ikipe ik… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko hakinwe imikino ya Champions League kuwa Kabiri nejo kuwa Gatatu kuri uyu wa Kane hari hatahiwe iya Europa League. Saa moya n’iminota 45 Toulouse FC yo mu Bufaransa yari yakiriye Liverpool yo mu Bwongereza bari kumwe mu itsinda E.

    Umukino watangiye Liverpool iri hejuru cyane ishaka igitego irekura amashoti aremereye ariko umuzamu wa Toulouse FC, Guillaume Restes akora akazi akuramo imipira iremereye. 

    Iyi  kipe yari iri imbere y’abafana bayo yo yacungiraga kukwirukankana imipira ariko ba myugariro ba Liverpool barimo Joel Matip na Quansah bagatabara.

    Ku munota wa 37 Toulouse FC byaje kuyihira ibona igitego cya 1 gitsinzwe na Aron Donnum nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Tsimikas amwihera umupira.

    Mu gice cya kabiri Jurgen Klopp yaje akora impinduka mu kibuga ashyiramo Mohammed Salah, Trent Alexander Arnold ndetse na Szoboszlai agirango ashake uko yakwishyura ariko bikomeza kugorana kuko kuwa 50 Toulouse FC yari yongeye kunyeganyeza inshundura gusa umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

    Kuwa 57 Dallinga yatsinze igitego cya 2 ku mupira rahawe na Vincent Sierro maze imibare ku bakinnyi ba Liverpool itangira kuzamo ibihekane.

    Igitego cya mbere kuri Liverpool cyaje kuboneka ku munota wa 74 ari Casseres Jr witsinze ariko nyuma y’iminota n’ubundi Toulouse FC yongeye ihita ibona cya 3 gitsinzwe na Magri.

    Mu minota ya nyuma y’umukino Liverpool yasatiriye cyane ishaka intsinzi ku bubi no kubwiza kuwa 90 Diogo Jota akora akazi acenga ba myugariro aba atsinze igitego cya 2.Umukino warangiye Toulouse FC yegukanye intsinzi y’ibitego 3-2

    Umukinnyi ufite ababyeyi be b’Abanyarwanda ariko akaba yaravukiye muri Norway ukinira iyi kipe Toulouse FC, Warren Kamanzi muri uyu mukino yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 81.

    Liverpool yatsinzwe ibitego 3-2

    Umukinnyi w’umunyarwanda, Warren Kamanzi yinjira mu kibuga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136344/europa-league-liverpool-yakubiswe-nikipe-ikinamo-umunyarwanda-136344.html

  • Ihatana ridasanzwe: Intoranwa nziza muri Bask… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino izaba mu kwezi k’Ukuboza aho umukino ubanza uzaba tariki 02 Ukuboza, ubere mu gihugu cy’u Burundi ku kibuga cya Département des sports. Umukino wo kwishyura ukazabera mu Rwanda tariki 09 Ukuboza, ubere muri BK Arena. 

    Bagirishya Jean de Dieu ukuriye B&B Sports Agency yatangaje ko iyi mikino iteguye ku buryo buri kipe yisangamo.

     Ikipe yose yemerewe abakinnyi 12 bazaba ari beza mu mikino ya Shampiyona z’ibi bihugu. 

    Bagirishya kandi yavuze ko abasifuzi b’iyi mikino, umusifuzi wo hagati azaba ari umunyamahanga udaturuka mu gihugu na kimwe muri ibi, mu gihe ku ruhande umusifuzi umwe uzaba ari umunyarwanda, undi ari Umurundi.

    Ibijyanye n’ibihembo; Ikipe ya mbere izegukana miliyoni 3 n’ibihumbi 600 y’amanyarwanda n’igikombe. 

    Mugwiza Desire uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, yavuko bishimiye igitekerezo cy’iyi mikino kandi ko cyaziye i gihe. 

    Yagize Ati” Mbere na mbere turanezerewe kubera iyi mikino. Twe nka Federasiyo  dufungurira amarembo umuntu  wese uza atugana kandi agamije iterambere ry’umukino wa Basketball.

     Ikindi navuga ni uko  igikorwa cyongera imikino ku bakinnyi ba Basketball bituma shampiyona izagaruka bahagaze neza. Iyi mikino izafasha amafederasiyo kuko ari igikorwa ngarukamwaka kandi  kigiye gutuma Federasiyo z’u Rwanda n’u Burundi twirengagije za FIBA dusanzwe duhuriramo.

    Mugwiza Desire yemeza ko iri rushanwa rizafasha abakinnyi kugumana ibihe byiza byabo

    Apotre Manirakiza Jean Paul uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Burundi,yavuze ko B&B Sports Agency igikorwa yateguye kizabasha kumenyekanisha umukino wabo.

    Yagize Ati “B&B Sports Agency ifite kudufasha kumenyekanisha umukino wa Basketball hagati y’Ibihugu byombi, bagiye kandi kudufasha kuzamura urwego rwa Shampiyona zacu kuko abakinnyi bazajya bakina Shampiyona bifuza kuza mu beza bazitabira iri rushanwa. Ikindi tumaze kubona abayobozi ba Federasiyo za Baseball b’ibihugu bitandukanye bifuza ko twasangira iki gikorwa batubaza bati twe twabigenza gute ngo iwacu kihagere, twavuga nk’aba Tanzania bo bamaze no kigishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo. 

    Twifuza ko Basketball iba ururimi ruhuza abantu cyane cyane hano iwacu mu Karere k’Iburasirazuba bwa Afurika aho abikorera bazana ibikorwa byabo tukababamariza bakamenyekana biciye mu irushanwa nk’iri.” 

    Apotre Manirakiza Jean Paul yemeza ko abakinnyi bafite mu Burundi bari ku rwego rwo gutsinda abo mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136342/ihatana-ridasanzwe-intoranwa-nziza-muri-basketball-yu-rwanda-zigiye-guhatana-nabeze-mu-bur-136342.html

  • Abasore bazabasaza! Umukobwa ararira ayo kwarika agasaba n’ubufasha kubera ibyo umukunzi we yamukoreye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore bazabasaza! Umukobwa ararira ayo kwarika agasaba n'ubufasha kubera ibyo umukunzi we yamukoreye

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umukobwa ukiri muto wo muri Ghana ari gutakambira Abanye-Ghana bose ngo bamufashe kongera kubona umukunzi we.

    Uyu mukobwa avuga ko atazi icyatumye umukunzi we amwanga dore ko batanabwiranye ko batandukanye.

    Uyu mukobwa akomeza avuga ko umukunzi we yagiye muri Amerika ndetse agahita aboroka nimero ye, akanga no kumuha iyo asigaye akoresha.

    Uko uyu mukobwa yagaragaraga, byerekana ko yakora icyo aricyo cyose agasubirana n'umukunzi we, dore ko ubu yatangiye no gukoresha uburyo bwo ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/abasore-bazabasaza-umukobwa-ararira-ayo-kwarika-agasaba-nubufasha-kubera-ibyo-umukunzi-we-yamukoreye/

  • Nyabugogo: Umuzunguzayi yateye icyuma umuguzi nyuma yo kumuca amafaranga menshi umuguzi nawe akamusubiza bijyanye nayo yari afite birangira abizize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyabugogo: Umuzunguzayi yateye icyuma umuguzi nyuma yo kumuca amafaranga menshi umuguzi nawe akamusubiza bijyanye nayo yari afite birangira abizize.

    Saa tanu z'amanywa mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge umuzunguzayi yateye icyuma umugore utuye mu Murenge wa Muhima ahazwi nko muri Dobandi nyuma yaho uyu muzunguzayi amuciye amafaranga ibihumbi 30 ku myenda yacuruzaga ariko uwo mugore akamusibiza ko atamurengereza inote y'igihumbi ibi byatumye bashyamirana bikomeye ariko bakizwa n'abantu baraho.

    Gusa uyu muzunguzayi uzwi nka Rasita ntabwo yigize yishimira umubare w'amafaranga uyu mubyeyi yari amasubije kugezaho yagiye gushaka icyuma bikarangira acyimuteye mu mugongo mu gihe abantu bari baziko byari byarangiye.

    Uyu mubyeyi watewe icyuma yajyanywe kwa Muganga mu gihe umuzunguzayi yatawe muri yombi n'urwego rw'Ubugenzacyaha RIB ikorera mu Murenge wa Muhima.

     

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-umuzunguzayi-yateye-icyuma-umuguzi-nyuma-yo-kumuca-amafaranga-menshi-umuguzi-nawe-akamusibiza-bijyanye-nayo-yari-afite-birangira-abizize/

  • Yahise yibanira n’undi mwarimu bigisha ku kigo kimwe: Umugore w’umwarimu yabenze umugabo we w’isezerano hagati mu nteko y’abaturage abana yigisha bareba none ababyeyi arerera bumiwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yahise yibanira n'undi mwarimu bigisha ku kigo kimwe: Umugore w'umwarimu yabenze umugabo we w'isezerano hagati mu nteko y'abaturage abana yigisha bareba none ababyeyi arerera bumiwe.

    Umugore w'umwarimu witwa Mukabyagaju Beatrice wigisha ku kigo cy'amashuri cya Mubuga cyo mu Karere ka Gakenke wasezeranye byemewe n'amategeko na Nahimana Silas wanamwishyuriye amashuri ariko ubu akaba yaramuteye iw'inyuma agahitamo kubana n'umwarimu bahuriye kuri icyo kigo witwa Musirikare.

    Umugabo wa Mukabyagaju avuga ko umugore we kuva yabona akazi mu Karere ka Gakenke akava mu Karere ka Rulindo aho bari batuye akaza gukodesha impande y'akazi aho yigisha ku kigo cya Mubuga muri Gakenke yatangiye guhinduka kugeza naho umugabo amusuye akamwima karibu.

    Silas uvuga ko ntacyo atakoreye umugore we dore ko ari nawe wamurihiye amashuri yisumbuye ya Kaminuza ndetse akaba ari nawe wamushakiye akazi akamujyana muri Gakenke none ngo icyo yifuza ni ubutabera kuko ngo nta kuntu umugabo yacyura urugo rwe kumugaragaro kandi akiriho ahumeka umwuka w'abazima.

    Abaturage bari mu nteko aho Silas yari yagiye gutangira ikibazo cye bagaragaje ko Mukabyagaju wigisha ku kigo cy'amashuri cya Mubuga ari umunyafuti kandi ko ibintu yakoze bidakwiriye umurezi kuko bigaragaza isura mbi imbere y'abana arera.

    Aba babyeyi babihuje nuko abana Mukabyagaju yigisha nabo bari mur'iyo nteko bumva ibyo umurezi wabo aregwa.

     

    Source : https://yegob.rw/yahise-yibanira-nundi-mwarimu-bigisha-ku-kigo-kimwe-umugore-wumwarimu-yabenze-umugabo-we-wisezerano-hagati-mu-nteko-yabaturage-abana-yigisha-bareba-none-ababyeyi-arerera-bumiwe/

  • Patoranking na King Promise bari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, umuhanzi Patrick Nnaemeka Okorie w’imyaka 33 uzwi ku mazina ya Patoranking uheruka mu Rwanda umwaka ushize, yatangaje ko yamaze gusesekara mu Rwanda.

    Uretse Patoranking ukomoka mu gihugu cya Nigeria, King Promise wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Terminator nawe yamaze gusesekara i Kigali mu Rwanda nk’uko nawe yabitangaje akoresheje urubuga rwa Instagram. 

    King Promise ni ubwa mbere ageze ku butaka bw’u Rwanda bushobora kuzaba ubutagatifu igihe Grammy Awards yaba ibereye i Kigali nk’uko biromo bivugwa ko u Rwanda arirwo ruhabwa amahirwe. 

    Patoranking we si ubwa mbere dore ko n’umwaka ushize yari mu Rwanda ari kumwe n'umunya-Zimbabwe Mukudzeyi Mukombe uzwi nka Jah Prayzah, batumiwe mu gitaramo kizaherekeza Inama nyafurika y'Urubyiruko izwi nka “Youth Connekt Africa Summit.”

    Aba bahanzi bombi baje mu nama ya Qatar Business Africa Forum yatangiye mu mwaka wa 2022 kuri ubu ikaba irimo kubera i Kigali aba bahanzi bo bakaba barageze mu Rwanda ku munsi w’ejo. 

    King promise yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere


    King promise yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Terminator


    Patoranking yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize


    Ubwo Patoranking aheruka mu Rwanda yahuye na Perezida Paul Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136340/patoranking-na-king-promise-bari-mu-rwanda-136340.html

  • JP Bimeni uri mu bakomeye i Burayi yaje gutar… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaye mu muziki wo mu bwoko bwa 'Classic Soul' yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2023.

    Aherutse gukorera igitaramo gikomeye mu Burundi cyari cyateguwe na Dj Paulin, ari nawe wateguye igitaramo uyu muhanzi azakorera kuri Century Park i Nyarutarama ku wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023.

    Yabwiye InyaRwanda ati 'Mfite umuryango hano, mfite inshuti, rero ni ibintu binshimishije kuba ngarutse mu rugo, nakundaga kuhaza mu bikorwa binyuranye. Mu gitaramo nzakora nizeye ko kizaba cyuzuyemo amarangamutima, kuko abantu benshi duherukana cyane, imiryango duherukana cyera. Kubabona nzishima.”

    JP Bimeni yavukiye i Burundi mu 1976. Nyuma, kubera intambara yabaye muri iki gihugu mu 1993 yaje guhungira muri Kenya akomereza mu Bwongereza ari naho abarizwa muri iki gihe.

    Avuga ko ubuzima bwo guhunga bwamwigishije gushikama ku Mana, kuko yabayeho ubuzima bwiza n'ububi, ariko yakomeje gushikama ku Mana yamenye.

    Agira inama n'abandi bari mu buzima nk'ubwe gukomera. Yavuze ati 'Ni ukwemera Imana, kutanyeganyega mu kwemeza. Mu buzima urazamuka cyangwa ukamunaka, ibintu birahinduka, ntugire umutima uhangayitse, ahubwo wumve ko Imana ikora, ukomeze gusenga, ugire inshuti, urangwe n'urukundo byose ubicamo.'

    Bimeni avuga ko hari imyaka yabayemo ku buryo yumvaga ubuzima bugiye kwanga, ariko ko yakomeje umutsi bitewe n'uko hari ibindi bihe yanyuzemo bikomeye.

    Uyu mugabo avuga ko iyo ari kunyura mu bihe 'bikomeye' yisunga gitari, agacuranga indirimbo zinyuranye. Ati 'Kenshi usanga umuziki umvuye ntagiye gutesha umwanya umuntu, ndabishima ko Imana yanshyize umuziki mu buzima bwanjye.'

    Bimeni avuga ko n'ubwo ariwe wamenyekanye mu muryango we mu bakora umuziki, afite abavandimwe n'abandi bakora umuziki ariko impano z'abo zitamenyekanye nk'uko impano ye yamenyekanye. Ati 'Hari ibyo byinshi dukora bihurira n'urukundo rw'umuziki.'

    Asobanura ko gukunda umuziki byatumye 'nyura mu buzima bukomeye'. Ati 'Ni ukwisuzuma ukumva ko ibikomere byashize. Gitari n'umuziki ni umuti ukomeye, kandi uwufate neza, uwufashe neza urakuvura, uwufashe nabi urakwica.'

    Bimeni avuga ko igitaramo cye kizarangwa n'urukundo hagati y'Abanyarwanda n'Abarundi, kandi kizahuza abavandimwe benshi bafite 'indoto nyinshi muri aka kare tuvukamo'.

    Uyu muhanzi yavuze ko mu rugendo rwe i Kigali anateganya kugirana ibiganiro n'abahanzi barimo Gael Faye, Michael Makembe na Samy bakaba bakorana indirimbo.

    Yavuze ati 'Ni icyifuzo gikuru kandi birimo! Ndi mu biganiro n'abahanzi barimo Gael Faye numvise ko ari hano, Samy na Makembe bari hano. No kwicarana gusa, tugatera inkuru, tugateka, tureba ibyo twakora n'ibizakurikiraho, tumenyanye, tuganire, kuko ibiganiro bibyara ibintu byinshi cyane.'

    Uyu muhanzi asobanura ko mu 2018 yashyize hanze album yise 'Free Me' iriho indirimbo zatumye amenyekana cyane mu bihugu bitandukanye mu Burayi.

    Ni mu gihe mu 2022 yasohoye Album yise 'Give me Hope' yitsa cyane ku ndirimbo zubakiye ku cyizere bitewe n'ibihe yanyuzemo mu buzima bwe. 


    Bimenyi [Uwa gatatu uvuye ibumoso] ari kumwe n’abamufashije gukorera igitaramo i Kigali

    JP Bimeni yaje gukorera igitaramo i Kigali nyuma ya Album ze zakunzwe mu buryo bukomeye


    Bimeni [Uri iburyo] yamenyekanye ku mazina ya Mudibu mu muziki, kandi mu 2021 yakoreye ibitaramo bikomeye mu Burundi


    Muri Gashyantare 2022 nibwo Label ya 'Lovemonk' JP abarizwamo yasohoye album yise 'Give Me Hope'


    Album ye yise 'Free Me' yegukanye ibikombe birimo BBC 6 Music nka Album y'umwaka


    Dj Paulin wamamaye mu gutegura ibitaramo i Burundi ari kumwe na JP Bimeni yatumiye


    Kwinjira muri iki gitaramo cya JP Bimeni ni ukwishyura 50 Frw 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FOUR WALLS’

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GIVE ME HOPE’

    “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘THE BLACK BELTS’ YA J.P BIMENI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136341/jp-bimeni-uri-mu-bakomeye-i-burayi-yaje-gutaramira-i-kigali-ahishura-gukorana-nabarimo-gae-136341.html

  • Yari yambaye nk'umuraperi ! Amafoto ya Papa Sava akomeje ku rwaza benshi imbavu #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya kabuhariwe Niyitegaka Gratien wamamaye nka Papa Sava akomeje kurwaza Abanyarwanda imbavu kubera uburyo yifotoje yambaye nk'abahanzi baririmba injyana ya Hip Hop.

     

    Uyu mugabo umaze kugira amazina nk'ay'imarabiti, akomeje gutangaza benshi dore ko kuri ubu noneho yahawe izina ry'umuraperi abandi bamwita Burna Boy , [Kuri Instagram ye ], kubera imyambarire yagaragaje ubwo yashyiraga hanze amafoto adasanzwe.

     

    Uyu mugabo anyuze kuri Konti ye ya Instagram yabanje gushyiraho ifoto imwe agira ati:'Ngo afotora ibirori neza cyane'.Ubwo yahise ashyiraho ifoto yambaye inkweto yo mu bwoko bwa Timba, amasogizi arimo amabara higanjemo umweru, ikabutura y'ikoboyi , umupira w'abaraperi n'amadarubindi gusa ifotoye mu buryo budasanzwe.

     

    Nyuma y'aho yashyizeho indi foto , yambaye Bandana mu mutwe, afashe radio 2 ahagaze nk'abastari.Mu bitekerezo byatanzwe, Papa Sava yahawe amashyi gusa bibaza ibibaye, uwitwa 250Chris ati:'Uti Burna Boy wo mu Rwanda'.Undi witwa Bana ati:'Mfite amatsiko y'iyi Episode gira udutemo n'ubundi turabawe hh'.

     

    Uretse kuba byafatwa nko gutebya ubusanzwe Papa Sava azwiho urwenya na cyane ko amazina yaherewe muri filime yakinnye nawe ubwe ashobora kuba atayibuka kuko filime yose akinnyemo birangira ariwe bayitiriye.

    The post Yari yambaye nk'umuraperi ! Amafoto ya Papa Sava akomeje ku rwaza benshi imbavu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yari-yambaye-nkumuraperi-amafoto-ya-papa-sava-akomeje-ku-rwaza-benshi-imbavu/