Blog

  • Perezida Paul Kagame yageneye impano abaturage ibihumbi 30 bo mu Karere ka Muhanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu babarirwa mu bihumbi 30 bo mu Karere ka Muhanga bagiye guhabwa telefone zigezweho, kuri nkunganire y'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame, aho azishyurira amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 45 kuri buri wese uyifuza.

    Ushaka telefone wamaze kwiyandikisha ku biro by'Umudugudu na we azasabwa kwiyishyurira 20.000Frw, ubwo azaba agiye gufata telefone. Abaturage bakiriye neza iyo mpano y'umukuru w'Igihugu, bahamya ko izabafasha mu kumenya amakuru yo hirya no hino no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

    Abenshi mu baje kwiyandikisha ngo bazahabwe izo telefone barimo urubyiruko, ndetse n'abageze mu zabukuru ntibahatanzwe kuko n'abari mu myaka ya 50 na 60 baje kwiyandikisha ngo bazazihabwe.

    Umwe mu bakora umurimo wo gutwara imizigo mu Mujyi wa Muhanga avuga ko yamenye ko amatelefone agiye gutangwa, agira bwangu ajya kwiyandikisha ku biro by'Umudugudu wa Rutenga.

    Agira ati 'Nta binyamakuru nzi kuko nta telefone igezweho nagiraga, umukarani na we akeneye kugendana n'ibigezweho, nakoreshaga telefone ya gatoroshi ariko ubu ngiye kubona telefone igezweho, nzajya ku mbuga nkoranyambaga, nzajya nsoma amakuru'.

    Umukecuru w'imyaka 64 uvuga ko ataratunga telefone igezweho, avuga ko yajyaga agira amatsiko yo kureba mu z'abana be ngo arebe ibyo bakoramo, akavuga ko na we namara kuyigira azajya abona amakuru akumva n'indirimbo zimumara irungu, akabona amafoto y'abana be bakaganira.

    Source : https://yegob.rw/perezida-paul-kagame-yageneye-impano-abaturage-ibihumbi-30-bo-mu-karere-ka-muhanga/

  • Abanye-Congo basanze umusore w’umunyaRwanda ari kuroba mu kiyaga cya Kivu baramutemagura baramwica – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanye-Congo basanze umusore w'umunyaRwanda ari kuroba mu kiyaga cya Kivu baramutemagura baramwica.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo hasakaye inkuru y'akababaro ko Gashuhe Jean-Claude wo mu Karere ka Rubavu yitabye Imana yishwe n'abagizi ba nabi ubwo yari yagiye kuroba mu kiyaga cya Kivu.

    Biravugwa ko abishe uyu musore ari Abanye-Congo bamusanze ku mazi ari kuroba bakamutemagura.

    Uyu musore ngo ubwo yari yagiye kuroba mu kiyaga cya Kivu yahuriyeyo n'abagizi ba nabi baramutemagura, abumvise urusaku baratabaje abasirikare b'u Rwanda bahise baza gutabara ariko ku bwamahirwe make basanga abagizi ba nabi bahunze.

    Abaturage ngo impamvu bemeza ko ari Abanye-Congo ngo ni uko bari bambaye inifomo ya gisirikare ya Congo.

    Uyu musore wishwe yari afite imyaka 22, uyu musore yashyinguwe ku munsi w'ejo, ndetse yababaje abaturage benshi n'abagenzi be bakorana.

     

    Source : https://yegob.rw/abanye-congo-basanze-umusore-wumunyarwanda-ari-kuroba-mu-kiyaga-cya-kivu-baramutemagura-baramwica-videwo/

  • Nyuma y’uko rutahizamu wa Rayon Sport akomanze muri APR FC bakamubwira ko batamukeneye, umukire wifitiye ikipe ye mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yatangiye kumwegera kugira ngo aze ajye yihimura kuri izi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Youccef Rharb nyuma yo gukomanga muri APR FC ikamuhakanira, ubu ashobora kwerekeza muri Gorilla Fc y'umukire Hadji Mudaheranwa.

    APR irashaka kwinjizamo abakinnyi 2 bo hagati muri uku kwa 1 mu myanya 4 ifite, umwe mu bashakwa n'iyi kipe y'ingabo ni Frodouard ukinira Kiyovu Sports.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yuko-rutahizamu-wa-rayon-sport-akomanze-muri-apr-fc-bakamubwira-ko-batamukeneye-umukire-wifitiye-ikipe-ye-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-yatangiye-kumwegera-kugira-ngo-aze-ajye-yihimura-kuri/

  • Rafael York ntazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu, kubera iki? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rafael York ntazitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu, kubera iki?

    Abatoza b'ikipe y'igihugu Amavubi bahamagaye Raphael York basanga yaravunitse.

    Ferwafa ikimara kohereza ubutumire, ikipe ya Raphael York yahise isubiza ivuga ko Umukinnyi amaze igihe yaravunitse ataboneka.

    Iyo niyo mpamvu uyu musore atazagaragara mu ikipe y'igihugu Amavubi.

    Source : https://yegob.rw/rafael-york-ntazitabira-ubutumire-bwikipe-yigihugu-kubera-iki/

  • Rubavu: Abagabo baratabaza kubera umugabo wahinduye urugo rwe urusengero none akaba abamazeho abagore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rubavu: Abagabo baratabaza kubera umugabo wahinduye urugo rwe urusengero none akaba abamazeho abagore.

    Bamwe mu bagabo batuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Kiraga mu Mudugudu wa Rambo barasaba ubuyobozi kutareberera umugabo wahinduye urugo rwe urusengero rusengera abagore none akaba agiye kubamaraho abagore babo nk'uko abo bagabo babihamirije umunyamakuru wa Radiotv10 dukesha iyi nkuru.

    Ubwo umunyamakuru wa Radiotv10 yageraga ku rugo rw'uwo mugabo w'umupasiteri ushinjwa gutwara abagore b'abandi bagabo pasiteri yafashe amabuye aramwirukankana maze umunyamakuru nawe akizwa n'amaguru.

     

    Source : https://yegob.rw/rubavu-abagabo-baratabaza-kubera-umugabo-wahinduye-urugo-rwe-urusengero-none-akaba-abamazeho-abagore/

  • JENOSIDE:'Nta bumuntu bari bagifite, bari bameze nk'ibikoko'-Umutangabuhamya #rwanda #RwOT

    Mu rubanza rubera i Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi, aho Abanyarwanda babiri; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Umutangabuhamya yabwiye urukiko kuri uyu wa 09 Ugushyingo ko; Abicanyi, Interahamwe igihe bicaga Abatutsi yabonaga bari mu bihe bibanejeje, bameze nk'abari mu munsi mukuru, Nta bumuntu bafite, ko bari nk'ibikoko.

    Umwe mu batangabuhamya muri uru rubanza, avuga ko mbere y'itariki 6 Mata 1994 yari atuye mu Gatenga mu mujyi wa Kigali abana n'umuryango we, aho yari umunyeshuri mu mwaka wa 5 w'amashuri yisumbuye muri APAPE.

    Yabwiye urukiko ko igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyari igihe kigoye ariko kandi ku bicanyi bikaba ibihe bibanejeje. Ati' Byari ibihe bibanejeje, bimeze nk'umunsi mukuru, nta bumuntu bari bagifite, bari bameze nk'ibikoko'.

    Akomeza avuga ko abicanyi bavugaga ko ibyo Abatutsi bose bapfuye basize, ari ibyabo. Yabwiye urukiko kandi ko urubyiruko rw'interahamwe ndetse n'abandi baturage b'interahamwe bari bayobowe na Seraphin aribo bakoreshejwe mu kwica abatutsi, ko interahamwe zabaga ziri hose mu mujyi wa Kigali.

    Uwunganira Twahirwa Séraphin, yabajije uyu mutangabuhamya impamvu yavuze ko mbere ya Jenoside, babagaho mu bwoba bwo kuba igihe cyose bapfa, asubiza ko byatewe n'uko bahoraga birukanka, bumva amafirimbi ndetse n'induru. Ibyo ngo byakundaga kuba nijoro. Ati 'Hari igihe tutararaga mu rugo, iyo tutabaga Twatetse kare, ntabwo twaryaga'.

    Abajijwe niba muri icyo gihe hari urwego runaka bigeze batangamo ikirego, yagize ati 'Ndegera nde, ntawe twagiraga turegera, twumvaga ko Imana yadukuyeho amaboko, turi mu maboko y'urupfu gusa'.

    Akomeza avuga ko muri icyo gihe hari n'imihanda batanyuragamo, ko kandi wasangaga ujya kurega ariwe bahindukira bagafunga. Ahamya ko Leta ya Habyalimana itashoboraga kurengera umututsi.

    Abajijwe igihe yabonye interahamwe zaduka, yasubije ko kuva mu 1990 bavuga ko inkotanyi zateye, aribwo Interahamwe zatangiye kugirira nabi Abatutsi, ko ndetse n'abo bakekaga ko ari bo babateraga bakabambura ibyabo.

    Avuga kandi ko Interahamwe zabaga zambaye impuzankano( uniforme) zabo zikoze mu bitenge,ko bicaga uwo bashaka, batwaraga ibyo bashaka ndetse hakaba n'abantu batwaraga bakababura.

    Undi mutangabuhamya, avuga ko mu 1994 yari atuye Kamabuye, Karambo muri Segiteri Gatenga, aho yabanaga n'Umuryango we kuko yari yubatse, afite abana babiri n'umugore we atwite.

    Abajijwe uko byari byifashe mu Gatenga, yasubije ko byari ibicika, interahamwe ziyobowe na Twahirwa Séraphin zari zicumbitse iwe, yarazubakiye inzu,…, ko kandi uyu Twahirwa yari icyamamare, yicaga agakiza.

    Avuga ko uyu Twahirwa Séraphin ubwe hari umugore yabohoje nyuma y'uko yari amaze kumwicira umugabo. Yabwiye urukiko kandi ko aha mu Gatenga hari urugomo ku buryo 'Bakubitaga abantu ku manywa y'ihangu, bagakubitwa byo gukomeretswa'. Ahamya ko urwo rugomo rwose rwabaga Twahirwa ahari.

    Abajijwe niba nta muyobozi wari muri ako gace bashoboraga kwiyambaza ngo abafashe ku by'urwo rugomo rwakorwaga, yasubije ati 'Byari bimeze nk'aho ari mu gahugu kigenga, bakoraga icyo bashaka. Séraphin yari umuntu ufite ubushobozi bwose akora icyo ashatse'. Akomeza avuga ko uyu Twahirwa Séraphin yari ahafite ingufu ku buryo nta muyobozi cyangwa umusirikare washoboraga kumubuza gukora icyo ashaka.

    Uyu mutangabuhamya yahamirije Parti Civil(abunganira abaregera indishyi) n'urukiko, ko mu gitondo cya tariki 7 Mata 1994, imbere yo kwa Twahirwa Séraphin hateraniye interahamwe zirenga 100 bakora inama, zinahabwa amabwiriza.

    Muri uru rubanza rukomeje kubera mu rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi, Ubushinjacyaha bwagaragarije abagize inteko iburanisha ko uru rubanza aba bagabo bombi; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin baburana bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye i Gikondo na Gatenga.

    Nkuko Ubushinjacyaha bwabigarutseho, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin ibyaha bakurikiranyweho ni; Kugira uruhare mu byaha bya Jenoside byakoze hagati y'itariki ya 6 Mata n'iya 14 Nyakanga mu 1994. Kugira uruhare mu gushinga, mu kuyobora ndetse no gutoza interahamwe no kuziha ubundi bufasha. Kwitabira no kugira uruhare mu nama zabaga zigamije kurimbura no kwica Abahutu batavugaga rumwe n'ubutegetsi ndetse no gukora intonde(listes) z'abagombaga kwicwa.

    Bagize kandi uruhare mu gushyiraho bariyere ndetse no kuzihagararaho hagamijwe kurobanura Abatutsi bagombaga kwicwa. Hari kandi ibyaha by'intambara byakorewe I Kigali ku matariki anyuranye nko hagati y'itariki ya mbere Mutarama n'iya 8 Mata 1994. Kuri Twahirwa Séraphin hiyongeraho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore b'Abatutsi hagati y'itariki ya 1 Mutarama n'iya 30 Kamena 1994.

    Urubanza rw'aba Banyarwanda uko ari babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin rwiswe ''Rwanda 8 '' rwatangiye kuburanishwa mu mizi taliki ya 09 Ukwakira 2023. Biteganijwe ko nta gihindutse ruzapfundikirwa taliki ya 08 Ukuboza 2023.

    Photo/internet

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/11/10/jenosidenta-bumuntu-bari-bagifite-bari-bameze-nkibikoko-umutangabuhamya/

  • Nyuma yo gukubita umugore we, umugabo yafashe kungufu nyirabukwe maze aramukomeretsa cyane #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Zambia haravugwa inkuru yuyu mugabo w'imyaka 33 wakoze amahano akomeye cyane, uyu mugabo yafashe kungufu nyirabukwe maze aramukomeretsa cyane ubwo nyirabukwe yamusangaga Ari gukubita umugore we ni ukuvuga uyu mugabo yakubitaga umukobwa wuyu mubyeyi.

     

     

    Uyu mugore ufite imyaka 58 niwe wafashe kungufu n'uyu mugabo. Uyu mugore yavuze ko yumvishe mu nzu umukobwa we Ari kurira cyane atabaza kubera ko ngo uyu mukobwa we yari Ari gukubitwa n'umugabo we, uyu mugabo ubusanzwe yitwa Pathias.

     

     

    Nibwo uyu mugore ukuze yigiriye inama yo kujya mu nzu kureba icyo umukobwa we abaye, ubwo yageraga mu nzu yasanze umukobwa we Ari gukubitwa n'umugabo we ndetse umugabo Ari kumukubita ntacyo yitayeho ngo dore ko yakubitaga aho abonye hose.

     

     

    Ubwo uyu mugore yinjiraga, umukobwa we yahise yiruka asohoka mu muryango kuko uyu mubyeyi yari amaze gufungura maze umukobwa we aboneraho umwanya aratoroka arasohoka, maze asiga umugabo we wari warakaye cyane Ari kumwe na nyina ubwo ni nyirabukwe wuyu mugabo.

     

     

    Uyu mugore yasize umugabo we na nyina umubyara bari gutongana mu nzu, ngo yumvaga nyina agiye kumufasha guturisha umugabo we ariko siko byagenze kuko byarangiye uyu mugabo akoze amahano. Nkuko uyu mugore yabivuze yagarutse mu rugo maze yumva nyina Ari gusakuza cyane, ubwo yajyaga kubera icyo nyina abaye yasanze umugabo we Ari guhatiriza nyina umubyara gukora imibonano mpuzabitsina aribyo bita gufata kungufu.

     

     

    Icyakora uyu mugabo yahise yiruka arahunga maze asiga nyirabukwe Ari mu gahinda ndetse amusigira ibisebe mu myanya y'ibanga ndetse no mu maso no ku minywa. Uyu mubyeyi yahise ajyanwa ku ivuriro icyakora Kandi uyu mugabo yaje gufatwa kuri ubu Ari mu maboko yabashinzwe umutekano.

     

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

     

     

     

    Source: talkofkenya

    The post Nyuma yo gukubita umugore we, umugabo yafashe kungufu nyirabukwe maze aramukomeretsa cyane appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nyuma-yo-gukubita-umugore-we-umugabo-yafashe-kungufu-nyirabukwe-maze-aramukomeretsa-cyane/

  • Bakobwa, ntukemere kubyarana n'umugabo utaragira imyaka 35 ! Umukobwa w'uburanga yagiriye inama bagenzi be #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'uburanga wo mu gihugu cya Kenya witwa Huddan Monhoe usanzwe akora ubucuruzi ndetse akaba yarabigize umwuga, yafashe umwanya maze agira inama abakobwa ko badakwiye kwemera gukora cyangwa kubyarana n'umugabo mu gihe bataragira imyaka 35, mbese kuri we avuga ko umukobwa akwiye kumanza gushishoza mbere yo kwemera kubyarana n'umugabo.

     

    Nkuko uyu mukobwa uhagarariye ikigo gishinzwe gucuruza ibijyanye n'imikufi ndetse n'ibindi abagore Bose bambara ngo barimbe, yavuze ko kubyara umwana vuba bishobora kubera imbogamizi ku mukobwa iyo abyaranye n'umugabo atazi atizeho mbese ngo yige umugabo ku buryo buhagije.

     

    Yakomeje avuga ko n'imyaka 10 yashira ubana n'umugabo utaremera ko mubyarana ariko ukiri kumwiga mbese ureba Niba umugabo mubana Ari umugabo nyawe ukwiye kukubera papa w'abana bawe ndetse ko uwo mugabo muzabana mugafatanya kurera abo bana.

     

    Ibyo byose uyu mukobwa abivuze nyuma Yuko hirya no hino isenyuka ry'ingo rikomeje kwiyongera, aho umukinnyi wa filime wabigize umwuga wo muri America witwa Keke Palmer aherutse gushwana na se w'umwana we Darius Jackson mu minsi mike ubwo uyu mugore yari amaze igihe gito yibarutse umwana.

     

    Nibwo uyu mukobwa wo mu gihugu cya Kenya yahise yandika ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ati' sindabyumva neza ngo menye impamvu zibitera, kubera iki iyo abantu bamaze kubyarana bahita bashwana!??'Yashise aboneraho umwanya maze agira inama abakobwa agira ati'bakobwa bato ntuzemere kubyara utaragira imyaka 35.

     

    Ntukihutire kubyara ngo uzane uwo mwana mu bibazo byawe, 90% byabagore benshi ni abagore babyaye batabana n'abagabo Kandi ataruko bahisemo ko bigenda gutyo abandi bagore babana n'abagabo ariko bakabaho nkaho batagira abagabo. Rero mufunge amaguru yanyu kugeza igihe ushobora kwiyitaho wowe ubwawe 'Mu mwaka wa 2021 uyu mukobwa Huddan Monhoe yavuze ko yiteguye kubyarana n'umugabo ariko umugabo akamanza kumwishyura.

     

    Yavuzeko ko kugira ngo yemere kubyarira umugabo agomba kumwishyura amafaranga menshi angana na 1,000,000 yamama dollar ya America ni ukuvuga arenga miliyali y'amafaranga y'uRwanda.

    Abantu benshi bakomeje kuvuga ko uyu mukobwa yavuze amagambo nyayo ndetse bavuga ko bemeranya nawe cyane

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: News Hub Creator

    The post Bakobwa, ntukemere kubyarana n'umugabo utaragira imyaka 35 ! Umukobwa w'uburanga yagiriye inama bagenzi be appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bakobwa-ntukemere-kubyarana-numugabo-utaragira-imyaka-35-umukobwa-wuburanga-yagiriye-inama-bagenzi-be/

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yatakambiye ubuyobozi bwa APR FC asaba ko bamugura ubuyobozi bumubwira ko bidashoboka kubera ko umutoza Thiery Froger adakunda imikinire ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports yatakambiye ubuyobozi bwa APR FC asaba ko bamugura ubuyobozi bumubwira ko bidashoboka kubera ko umutoza Thiery Froger adakunda imikinire ye

    Rutahizamu wa Rayon Sports bivugwa ko yamaze gusezererwa, Yousef Rharb yakomanze mu ikipe ya APR FC asaba ko yayerekezamo ubuyobozi buramwangira.

    Hashize iminsi Yousef Rharb asinyiye ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho ubwo yazaga yakoze ibitangaza ariko kuri iyi nshuro agaruwe ntabwo yigeze agira icyo akora ndetse bigera naho agiye gutandukana n'iyi kipe kuko bivugwa ko yanamaze kumenyeshwa nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports butaragira icyo bubitangazaho.

    Amakuru twamenye ni uko Youseff Rharb nyuma yo kubona ko muri Rayon Sports kubona umwanya bigoye yahise akomanga muri APR FC asaba ko yahabwa amahirwe akayikinamo ariko uyu rutahizamu yabwiwe ko bidashoboka kubera ko ngo ibyo umutoza akeneye atabimubonamo.

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-rayon-sports-yatakambiye-ubuyobozi-bwa-apr-fc-asaba-ko-bamugura-ubuyobozi-bumubwira-ko-bidashoboka-kubera-ko-umutoza-thiery-froger-adakunda-imikinire-ye/

  • RIP Iradukunda Eric : Umusore witwa Eric wari uri gusangira urwaga n’umugore w’undi mugabo mu kabari, yasanzwe muri ako kabari yapfuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Iradukunda Eric : Umusore wari uri gusangira urwaga n'umugore w'undi mugabo mu kabari, yasanzwe muri ako kabari yapfuye

    Iradukunda Eric w'imyaka 29 wakoraga akazi ko gucunga isoko rinini rya Kamembe mu Mujyi wa Rusizi, yasanzwe mu kabari yapfuye nyuma y'uko yari amaranyemo amasaha ane n'umugore w'undi mugabo basangira urwagwa.

    Bivugwa ko yasohotse mu kabari umwanya muto inzoga zamurenze ariko kugaruka bikamunanira, bamufashije kugaruka mu cyumba aho bamuryamishije agahita ashiramo umwuka.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu musore ukomoka mu Kagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye, yapfuye akiri kumwe nuwo mugore basangiraga byanavugwaga ko yari inshuti ye.

    Akabari yaguyemo kaba mu Mudugudu wa Badura. Gitifu Iyakaremye yavuze ko amakuru bayahawe na nyiri akabari wavugaga ko banyweye igihe kinini akaba yarasohotse agiye kwihagarika no guhagarara bikanga.

    Source : https://yegob.rw/rip-iradukunda-eric-umusore-witwa-eric-wari-uri-gusangira-urwaga-numugore-wundi-mugabo-mu-kabari-yasanzwe-muri-ako-kabari-yapfuye/