Blog

  • Abarenga 8,000 basoje amasomo muri Kaminuza y… – #rwanda #RwOT

    Kaminuza y’u Rwanda (UR) imaze imyaka 60 irengaho iminsi micye ishinzwe ikaba yaragize uruhare rukomeye mu gutanga uburezi buboneye ku banyaRwanda ndetse n’abanyamahanga bayigana kugira ngo barahure ubumenyi butangwa n’abarimu b’inzobere bigisha muri iyi kaminuza.

    None ku wa 17 Ugushyingo 2023 habaye ibirori byo gushimira abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza barenga gato 8,000 bikaba byabaye umugisha ko uyu mwaka ari ubwa mbere habonetse umubare munini w’abanyeshuri bahawe impamyabumenyi y’Ikirenga izwi nka PhD.

    Kugeza magingo aya, abanyeshuri bose bamaze guca muri ibi birori “Graduation Party” bararenga 72,000 dore ko umwaka ushize bari abanyeshuri 64,000 bakaba biyongereyeho abandi barenga 8,000.

    Mu birori byabereye mu karere ka Musanze, abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye kuba bakora ibirori byo gusoza amasomo yabo bashimangira ko bahavanye ubumenyi budacagase ndetse biyemeza guhangana n’ibibazo biri hanze aha cyane ko guhangana n’ibibazo biri mu byo batojwe mu masomo yabo.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Madam Patricia L Champbell yatangaje ko yishimiye abanyeshuri basoje amasomo yabo ndetse ababwira ko abasoje amasomo umwaka ushize yabatuye umuvugo we witwa “Mary Olivier”.

    Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yasabye abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda gukomeza kurangwa n’indangagaciro batojwe muri kaminuza ndetse ashimira buri wese wagize uruhare mu masomo y’aba banyeshuri basoje muri Kaminuza.

    Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba turi kwishimana n’abanyeshuri basoje kwiga muri kaminuza. Mumfashe dushimire buri wese wagize uruhare mu rugendo rwanyu. Ibyo mugezeho ntabwo ari ku bw’imbaraga zanyu gusa, ahubwo ubufatanye n’abarimu, ndetse na kaminuza muri rusange.”

    Akomeza agira ati “Mu myaka 10 iyi kaminuza imaze ikora ibirori byo gusoza amasomo (Graduation) yerekanye ko ifite ubushobozi kandi ikaba ikomeje gutera imbere aho bigaragarira mu banyamahanga bayigana ndetse n’ibindi bigo mpuzamahanga bisinyana amasezerano y’ubufatanye.”

    Minisitiri w’Uburezi yabahaye impanuro ati “Banyeshuri musoje amasomo, ndabashishikariza kurangwa n’indangagaciro mwahawe muri kaminuza kuko bizabafasha mu kazi muzakora ako ari ko kose. Nk’uko byakomeje kuvugwa, mwibuke ko kwiga ari urugendo rurerure mu buzima. Mumenye kwisanga aho mugiye kandi mujye mushyira mu nyurabwenge.”

    Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kubera akazi gakomeye bamaze gukora mu myaka iyi kaminuza imaze kuri ubu hakaba habaye ibirori byo gusoza amasomo ku nshuro ya cyenda.

    Abarenga 8,000 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda






    Abarenga 8,000 bahawe impamyabumenyi za Kaminuza mu birori byabereye mu Karere ka Musanze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136620/abarenga-8000-basoje-amasomo-muri-kaminuza-yu-rwanda-basabwa-kurangwa-nindangagaciro-batoj-136620.html

  • FIFA yongeye gutegeka Kiyovu Sports kwishyura amamiliyoni Ndikumana Codjifa utarayikiniye umukino n’umwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi witwa Ndikumana Codjifa wari yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka 3, akaza kuyivamo nta mukino n'umwe w'amarushanwa ayikiniye, yayireze muri FIFA none Kiyovu yahanwe.

    FIFA yategetse ko Kiyovu Sports igomba kwishyura Ndikumana Codjifa miliyoni 13 n'ibihumbi 200 Frw kubera kubahiriza amasezerano, miliyoni 2 imugomba nk'uwari umukozi wayo, ndetse n'ibihumbi bisaba 250 nk'amafaranga Kiyovu Sports igomba Ndikumana wari umukozi wayo.

    Ayo mafaranga yaciwe Kiyovu Sports isabwa kuyishyura bitarenze mu minsi 45. Ndikumana Codjifa ni umukinnyi ukomoka mu Burundi was in wasinyiye Kiyovu Sports mu ntangiriro za Shampiyona ya 2022-2023, biza kurangira yimwe umwanya ndetse yimwa n'inzu yo kubamo kandi bari barabyemeranyijwe mu masezerano, nawe ahitamo kuyirega.

    Source : https://yegob.rw/fifa-yongeye-gutegeka-kiyovu-sports-kwishyura-amamiliyoni-ndikumana-codjifa-utarayikiniye-umukino-numwe/

  • Ikipe yo mu Bwongereza yakuweho amanota 10 – #rwanda #RwOT

    Abayobozi ba Premier League bafashe uyu mwanzuro kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 ndetse uhita unashyirwa mu bikorwa none aho kugeza ubu Everton yahise imanukaho imyamya 5 ijya ku mwanya wa 19.

    Iyi niyo kipe ya mbere mu mateka ya Premier League ihanishijwe gukurwaho amanota izize ibijyanye no gucunga nabi umutungo. 

    Everton kuri ubu iri mu makipe atatu arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 yahombye agera kuri Miliyoni 124.5 z’amayero.

    Ni mu gihe amategeko ya Premier League avuga ko ikipe yahombye amafaranga menshi mu mwaka umwe w’imikino, adakwiye kurenga Miliyoni 105 z’amayero.

    Mu itangazo Everton yashyize hanze, yavuze ko itishimiye uyu mwanzuro wo gukurwaho amanota angana gutya ndetse ko igomba guhita ijurira bidatinze.  

    Jamie Carragher usigaye uri umunyamakuru akaba yaranabaye umukinnyi ukomeye ndetse mu makipe yakiniye hakaba harimo Everton, nawe yavuze ko iki gihano kiremereye cyane.

    Iki gihano ni nacyo gishobora kuzahabwa Manchester City yo ishinjwa gukoresha amafaranga y’umurengera mu kugura abakinnyi nubwo iki cyaha kitarayihama. 

    Umutoza wa Everton Syn Dyche wari umaze kugeza ikipe ye kumwanya wa 14 ariko kuri ubu yakuweho amanota ajya ku mwanya wa 19

    Everton ikinamo Ashley Young kuri ubu iri kurwana no kutamanuka nyuma yo gukurwaho amanota 10

    Umwanya Everton iriho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136628/ikipe-yo-mu-bwongereza-yakuweho-amanota-10-136628.html

  • Daniel Svensson umaze kwandika indirimbo 250… – #rwanda #RwOT

    Niringiyimana Daniel [Daniel Svensson], azwi mu ndirimbo 'Igikomere' yashibutse ku buzima busharira yanyuzemo mu rukundo. Ni ubuzima butandukanye n’ubwo abayemo uyu munsi wa none kuko aranezerewe cyane mu gihe mbere yahoranaga ibikomere ku mutima.

    Daniel Svensson tuvuga ni umuramyi, umuvugabutumwa, umunyamakuru, umwanditsi w’indirimbo n’ibitabo. Uretse “Igikomere”, indi ndirimbo ye yakunzwe cyane ni 'Warakoze Mana' yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare; Aime Uwimana, Patient Bizimana na Simon Kabera.

    Gihamya y’uko ari mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gospel, ni nyinshi. Indirimbo nziza za Gospel muri iki gihugu, harimo izo yanditse ariko ntibyavugwa. Amaze kwandika indirimbo zirenga 250, aho zimwe yazihaye abandi baramyi, izindi araziririmba. Turabigarukaho neza mu kanya tunareba ubutumwa yibandaho.

    Mu mwaka wa 2015 yari mu bahanzi 6 bahataniraga ibihembo mu irushanwa rya Groove Awards rikomeye muri East Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (ariko ubu ryarahagaze) aho yari mu cyiciro cy’Umuhanzi w’Umwaka 'Best Male Artist'. Icyo gihe igikombe cyegukanywe na Israel Mbonyi.

    Kuri ubu Daniel Svensson agiye gukora ubukwe n’umukunzi we witwa Sauda Hakizimana utuye muri Amerika, bakaba bamaranye imyaka ibiri. Ubukwe bwabo buzaba tariki 2 Ukuboza 2023. Guhabwa umugisha n’umushumba bizabera i Burasirazuba kuri Muhazi Beach saa yine za mu gitondo. 

    Agiye kurushinga nyuma y’imyaka 15 akoze ‘Divorce’ kuko umugore we wa mbere yita “nyina w’abana banjye”, bashakanye mu mwaka wa 2002, batandukana mu mwaka wa 2008, bakaba bafitanye abana 3, umuhungu n’abakobwa 2.

    Aganira na inyaRwanda, Daniel Svensson yacyeje Sauda bagiye kwambikana impeta y’urudashira anahishura ibintu bimuhamiriza ko ari we yari arindiriye muri iyi myaka 15. Ati “Yankunze uko ndi kose, yankunze urw’ukuri”.

    Uyu muramyi wo guhangwa amaso, yavuze ko Sauda “Si umugore wanjye gusa, ni na Maman w’abana banjye. Si urukundo rwanjye gusa ahubwo ni urukundo rw’abana banjye. Ni uwo mu gihe gikwiriye kuko ni icyuzuzo cy’inzozi zanjye”.

    Ashingiye ku masomo yigiye mu buzima bw’urukundo, Daniel Svensson yatanze inama zabera benshi impamba y’ubuzima abasaba “kwirinda guhubuka kuko igihe cyose uhubutse ugwiza umubabaro uhetse ibikomere wikururiye”. 

    Ati “Kwihangana ni intwaro ikomeye igushyitsa ku mwuzuro w’icyo ushaka n’icyo ukeneye bikakurinda serwakira y’ibibonetse byose bidakenewe. Kugwiza imbaraga z’ubwenge n’umutima biguha gukomera n’imbaraga zo kuba wowe kuruta kuba uwo abantu bashaka ko uba ndetse bikaguha kurenga imitego yo mukibaya”.

    Ishusho y’umuziki wa Daniel Svensson nyuma y’ubukwe

    Benshi bakora ubukwe bagacogora mu muziki, ariko si ko bimeze kuri Daniel Svensson kuko afite imishinga myinshi nyuma yo gukora ubukwe. Ati “Ndimo ndakora umuzingo wa 2 uzaba ugizwe n’indirimbo 8 mu buryo bw’amajwi n’amashusho izina ry’uyu muzingo ukazaba witwa “Imbabazi Zagutse”.

    Yikije ku butumwa bukubiye mu ndirimbo ari gukora muri iyi minsi mu gihe kera yibandaga ku bikomere. Ati: “Mu ndirimbo ndi kwandika muri iki gihe ni indirimbo zuzuye ubuzima buzima zivuga Kristo, mu yandi magambo ni indirimbo z’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo”.

    Ahamya ko “imvi zizarinda ziba uruyenzi nta kindi ndirimba uretse Kristo gusa. Ku bw’iyo mpamvu, hari n’indirimbo nanditse mu myaka yashize ntazongera kuririmba ukundi, n’izindi ngenda nkosora mu myandikire kuko zitujuje ubuzima”.

    Daniel Svensson, umugabo utangirwa ubuhamya bwiza n’abatari bacye ku bw’inama zubaka akunze kubagira, yavuze ko nta gahunda yo guhagarika umuziki afite kuko hari indirimbo ziri hanze mu buryo bw’amajwi yitegura gukorera amashusho. 

    Mu rugendo rwe rw’umuziki, afite indirimbo 18 ziri hanze mu buryo bw’amajwi, nka “Warakoze” yakoranye na Aimé Uwimana, Simon Kabera na Patient Bizimana, “Yarishyuye”, “Umwifato”, “Ibyo ntunze”, “Ubuntu bw’Imana”, “Turaziranye” n’izindi.

    Arambye mu muziki kuko yatangiye kwandika indirimbo ku myaka 10 y’amavuko. Indirimbo ze ziri hanze amaze gusohora ni 19. Ati “Umubare w’izo nanditse haba izanjye ndirimba n’izo mfite ntarasohora ndetse n’izo nandikiye amatsinda n’abaririmbyi batandukanye zose hamwe ni 250”.

    Ntiyaciye ku ruhande ku bisabwa kugira ngo yandikire umuntu indirimbo. Aragira ati “Kwandikira umuntu cyangwa itsinda indirimbo, hari ibyo mvugana n’ushaka ko mwandikira. Kuba indirimbo ivuga Kristo, yuzuye ubuzima bwa Kristo. Kuba agomba kwishyura amafaranga 200.000Frw cyangwa 200$”.

    Yunzemo ati “Ariko bitabujije ko nshobora kwandikira umuntu indirimbo ku buntu nk’umuririmbyi mbonyemo impano ariko adafite ubushobozi mu byo akora mu muziki we ari ugupfundikanya uyu namwandikira atanabinsabye ariko mugihe twaba duhuje imyumvire yuko Kristo ariwe ndirimbo”.

    Daniel Svensson witegura kurushinga akanashyira imbaraga nyinshhi mu muziki we nyuma y’ubukwe, avuga ko imishinga afite mu muziki we ni myinshi, “kimwe cyo ni uko buri kwezi hazajya hasohoka indirimbo nshya amajwi n’amashusho”.

    Daniel Svensson ni umuramyi w’umuhanga umaze kwandika indirimbo 250

    Daniel Svensson yateguje ibikorwa bihoraho bijyanye n’umuziki yihebeye

    Umuramyi Svensson yahishuye ko hari indirimbo za kera atazongera kuririmba

    REBA INDIRIMBO “UBUNTU BW’IMANA” YA DANIEL SVENSSON

    REBA INDIRIMBO “NDAHARI” YA DANIEL SVENSSON

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136629/daniel-svensson-umaze-kwandika-indirimbo-250-agiye-kurushinga-nyuma-yimyaka-15-ategereje-136629.html

  • Kayiranga Babptiste yagizwe umutoza w'ikipe y'igihugu y'abari munsi y'imyaka 18 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryarangaje ko umutoza Kayiranga Jean Babptiste ariwe ugiye gutoza ikipe y'igihugu y'abari munsi y'imyaka 18.

    Ni ikipe ayoboye yitegura gukina ikikino ihuza ibihugu byo muri Afurika yo hogati ndetse n'iy'i Burasirazuba izabera ku gihugu cya Kenya.

    Ikipe y'u Rwanda igiye gukina iyi mikino nyuma yo kwisanga mu itsinda rya mbere ry'iri rushanwa aho irikukwe na Kenya, Somalia, Djibouti ndetse na Sudani.

    Itsinda rya Kabiri ririmo Tanzania, Zanzibar, South Sudan na Uganda.

    Iyi mikino izakinwa  guhera tariki ya 25 Ugushyingo kugeza kuya 9 Ukuboza 2023.

    Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe bazitabira umwiherero wo kwitegura imikino ya CECAFA U18.

    The post Kayiranga Babptiste yagizwe umutoza w'ikipe y'igihugu y'abari munsi y'imyaka 18 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kayiranga-babptiste-yagizwe-umutoza-wikipe-yigihugu-yabari-munsi-yimyaka-18/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayiranga-babptiste-yagizwe-umutoza-wikipe-yigihugu-yabari-munsi-yimyaka-18

  • Breaking news: Inkuru nziza ku munyamakuru Manirakiza Théogène wari ufungiwe i Magererage – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko umunyamakuru Manirakiza Theogene afungurwa by'agateganyo.

    Ndetse kandi rwongeye gutegeka ko ahita ava mu igororero rya Nyarugenge riri I Mageragere agataha iwe akajya yitaba buri wa Gatanu wa nyuma w'ukwezi.

    Manirakiza Theogene yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibikangisho. Yashinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite shene ya YouTube.

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-inkuru-nziza-ku-munyamakuru-manirakiza-theogene-wari-ufungiwe-i-magererage/

  • RIP Irakarama Nadine: Umukobwa witeguraga gusoza Kaminuza muri ICK Kabgayi yitabye Imana azize impanuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witeguraga gusoza Kaminuza muri ICK Kabgayi yitabye Imana azize impanuka.

    Uyu mukobwa yakoze impanuka ku wa 10/11/2023 aza kwitaba Imana ku wa 14/11/2023 aguye mu Bitaro bya CHUB.

    Nadine yagonzwe na Dyna yari itwawe na Migambi Jean Damascène.

    Uyu mukobwa yagonzwe avuye mu kazi aho yari agiye kuri Kaminuza ya ICK Kabgayi kurangiza igitabo cye.

    Yashyinguwe ku wa 16/11/2023 iwabo mu karere ka Muhanga.

    Source : https://yegob.rw/rip-irakarama-nadine-umukobwa-witeguraga-gusoza-kaminuza-muri-ick-kabgayi-yitabye-imana-azize-impanuka/

  • Kicukiro: Indaya yapfiriye muri Ghetto y’umusore wari wayiguze ngo imumare ipfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indaya yapfiriye muri Ghetto y'umusore wari wayiguze akayisambanya kugeza aheze umwuka.

    Umusore wo mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yatahanye umukobwa bagombaga kurarana maze apfira iwe, ahita yishyikiriza Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB.

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mukobwa wakoraga uburaya yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023.

    Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakuye iyo ndaya i Nyabugogo, bajya mu cyumba, bamaze gutera akabariro umukobwa arapfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bataramenya icyateye urwo rupfu.

    Yagize ati 'Amakuru dufite ngo yari yamukuye Nyabugogo, kwa kundi umuntu ajya kugura indaya noneho amuzana hariya, ntabwo yari umuturage wacu. Uwo muntu amaze kubona ko uwo yazanye apfuye yahise yijyana kuri RIB.'

    Uyu mugabo yahise yishyikiriza RIB kuri sitasiyo ya Gikondo, iperereza rihita ritangira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-indaya-yapfiriye-muri-ghetto-yumusore-wari-wayiguze-ngo-imumare-ipfa/

  • Dore uko byari byifashe mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Miss Mutesi Jolly ( VIDEO ) #rwanda #RwOT

    Byari umusangiro mu birori byo kwihiza isabukuru y'amavuko ya Miss Rwanda 2016

    Nyuma yo gushyira hanze ubutumwa bwo kwiyifuriza isabukuru nziza y'amavuko, Nyampinga w'u Rwanda wa 2016 , Miss Mutesi Jolly yatunguwe n'abarimo umubyeyi we, Bruce Melodie, Knowless Butera n'abandi.

     

    Celebrating another year around the sun in great health and a good sound of mind. In all humility, If I would do it again, I would still choose to be me! I love me and wouldn't want any other.

    Grateful for my mentors that have allowed me to make mistakes and grow through them… pic.twitter.com/tLz04IEJUM

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 15, 2023

     

    Just cleaning up my gallery:

    Outfit details: @blue_chic_premium 🇿🇦🇿🇦 pic.twitter.com/vVDZ8GuCel

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 17, 2023

    Outfit check . #thisisjolly🦅#fashionenthusiast

    Outfit from : @blue_chic_premium 🇿🇦 pic.twitter.com/rhokaJhVSn

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 16, 2023

    Mama jolly ❤ pic.twitter.com/NTKRTXpw4X

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 16, 2023

    One of the greatest happiness of existence is to appreciate and be appreciated too.

    In all honesty, I do not fancy my birthday, but here is to extend my sincere appreciations to each one of you for taking your time to think about me and showering me with beautiful birthday… pic.twitter.com/03F6oO4h8A

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 16, 2023

    The post Dore uko byari byifashe mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Miss Mutesi Jolly ( VIDEO ) appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-uko-byari-byifashe-mu-birori-byo-kwizihiza-isabukuru-yamavuko-ya-miss-mutesi-jolly-video/

  • Umunyamakuru wa Ukwezi TV Manirakiza Theogene yafunguwe asabwa kujya yitaba Urukiko ari hanze #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Umunyamakuru Manirakiza Theogene, Umwanzuro utegeka  kujya yitaba buri wa Gatanu wanyuma w'Ukwezi ari hanze.

     

     

    Uyu munyamakuru Manirakiza Theogene yari yajuririye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze  rwari rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza ya Mageragere.Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye Umwanzuro ku rubanza rwa Manirakiza Theogene.

     

     

    Nzizera Aimable yari yandikiye Gereza asabira Manirakiza imbabazi , Manirakiza arazanga ahubwo avuga ko yari kwandika avuga ko yamubeshyeye.Manirakiza Theogene yavuze ko nta cyaha yakoze kuko ngo bari bafitanye amasezerano y'imikoranire Uwunganira Manirakiza Theogene yabwiye Urukiko ko umukiriya we akwiriye gufungurwa akajya yitaba urukiko ari hanze.

     

    Mu bushishizi bw'Urukiko rero rwasanze nta mpungenge z'uko Manirakiza yabangamira Iperereza rwemeza ko yafungurwa akajya yitaba buri wa 5 wanyuma w'Ukwezi ari hanze.Urukiko rwategetse ko afungurwa umwanzuro ugisomwa.

    Isoko: Inyarwanda.com

    The post Umunyamakuru wa Ukwezi TV Manirakiza Theogene yafunguwe asabwa kujya yitaba Urukiko ari hanze appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umunyamakuru-wa-ukwezi-tv-manirakiza-theogene-yafunguwe-asabwa-kujya-yitaba-urukiko-ari-hanze/