Blog

  • Umunyamakuru Emmalito yasanze umugore we muri Canada #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Murenzi Emmanuel [Emmalito] yimukiye gutura muri Canada aho asanze umugore we baheruka kurushinga.

    Aherekejwe n’inshuti n’umuryango Emmalito yahagarutse i Kigali ku wa 15 Ugushyingo 2023 yerekeza muri Canada guturayo.

    Byari biteganyijwe ko agomba kunyura Toronto mbere y’uko akomeza Ottawa aho umugore we atuye.

    Asanze umugore we nyuma y’uko muri Kanama 2023 ari bwo yarushinze na Umwali Liliane.

    Emmalito ni umwe mu banyamakuru bafite uburambe mu itangazamakuru aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Royal TV & Royal FM ndetse na Isibo TV.

    Yari yaherekejwe n’inshuti n’abavandimwe

    Yageze Ottawa yakiriwe n’umugore we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-emalito-yasanze-umugore-we-muri-canada

  • Dore amafoto y'indobanure ya Rihanna bivugwa ko atwite indi nda nyuma y'amezi 3 yibarutse #rwanda #RwOT

    Rihanna ni umuhanzikazi wamamaye cyane mu myaka ya tambutse gusa nyuma aza gusa n'ugenza gake ariko nanone kumbuga ze akajya atambutsa ho ibijyanye n'indi mirimo ye ya buri munsi.

     

     

    Uyu muhanzikazi yaje gushakana na A$AP Rocky nawe wamamaye mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Kuri ubu bamaze kubyarana abana 2 gusa hakaba hari amakuru yakwirakwiye kumbuga nkoranyambaga yavugaga ko aba bombi batwite undi mwana wa3 nyuma y'amezi atageze kuri 3 bibarutse uwa 2.

     

    Rihanna yagiye akunda kugaragaza inda ye atwite ndetse agakora n'ibyo benshi bise ubwibone kuva ku mwana we wa mbere kugeza ku mwana wa 2.

     

    REBA HANO AMAFOTO YA RIHANNA

    The post Dore amafoto y'indobanure ya Rihanna bivugwa ko atwite indi nda nyuma y'amezi 3 yibarutse appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-amafoto-yindobanure-ya-rihanna-bivugwa-ko-atwite-indi-nda-nyuma-yamezi-3-yibarutse/

  • Gahutu André wakoraga mu ikipe y’umujyi, ari kubyina imbyino ya nyuma aho yari yagize iwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali Women Football, bwamaze gusezerera Mamelodi Gahutu André wari uyimazemo imyaka akavagari.

    Muri iyi kipe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali, hamaze iminsi havugwamo ibibazo byinshi birimo ko bamwe mu bakozi ba yo bakora bacungana ku jisho buri umwe yifuza ko mugenzi we akazi ke kakangirika ngo abiryozwe.

    Umwe mu bakomeje gushyirwa mu majwi kenshi, ni Gahutu André uzwi nka Membre wari umukozi ukurikirana ubuzima bw'ikipe bwa buri munsi ariko wari n'Umucungamari w'ikipe.

    Amakuru twamenye, ni uko uyu musaza wari umaze imyaka 13 muri iyi kipe, yamaze kubwirwa n'ubuyobozi ko amasezerano ye nayasoza nta yandi azahabwa kuko atazaba atakiri umukozi.

    Amasezerano ya Membre, amakuru avuga ko azarangira mu ntangiriro z'ukwezi gutaha k'Ukuboza uyu mwaka.

     

     

    Source : https://yegob.rw/gahutu-andre-wakoraga-mu-ikipe-yumujyi-ari-kubyina-imbyino-ya-nyuma-aho-yari-yagize-iwabo/

  • Argentina ya Lionel Messi bayikubise bayiteruye maze Brazil idafite Neymar iririmba urwibonye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Argentina ya Lionel Messi bayikubise bayiteruye maze Brazil idafite Neymar iririmba urwo ibonye.

    Ikipe y'igihugu ya Argentina yaherukaga gutsindwa na Saudi Arabia ku mukino wa mbere w'igikombe cy'Isi yatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Uruguay 2-0 maze Brazil idafite Neymar ikubitwa ibitego 2-1 n'ikipe y'igihugu ya Colombia.

    Source : https://yegob.rw/argentina-ya-lionel-messi-bayikubise-bayiteruye-maze-brazil-idafite-neymar-iririmba-urwo-ibonye/

  • Fuso yari itwaye inka yishe abantu batatu n’inka 18 mu mpanuka ikanganye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahitwa Kadasomwa muri Rusizi, abantu 3 bapfiriye mu mpanuka y'imodoka ya Fuso yari itwaye inka.

    Mu nka 25 yari itwaye harokotsemo 7 ariko na zo zavunitse.

    Iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw'imodoka bituma igwa mu manga.

    Source : https://yegob.rw/fuso-yari-itwaye-inka-yishe-abantu-babiri-mu-mpanuka-ikanganye/

  • Impinduka mu buyobozi bwa APR FC #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera Masabo Michel wari umunyamabanga mukuru w’iyi kipe.

    Masabo Michel akaba yaragizwe umunyamabanga mukuru w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu tariki 8 Mutarama 2021 aho yari asimbuye Lt (Rtd) Col Sylvestre Sekaramba.

    Michel akaba yari amaze hafi imyaka 4 ari umunyamabanga wa APR FC aho batwaranyemo ibikombe 3 bya shampiyona.

    Nubwo yasezerewe ariko ntabwo APR FC iratangaza umunyamabanga mushya gusa bivugwa ishobora kuzabikora mu minsi ya vuba.

    Masabi Michel yasezerewe ku mwanya w’umunyamabana wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-mu-buyobozi-bwa-apr-fc-10147

  • Titi Brown yavuze uko yarinze agera i Mageragere akirya inzara ngo yumve ko adasinziriye, ijambo Bamporiki yamubwiye agiye gutaha (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yavuze ko ubwo yajyaga gufungirwa i Mageragere yarinze agera kuri iyi gereza akishuna inzara kugira ngo yumve ko adasinziriye yaba arimo kurota.

    Titi Brown yatawe muri yombi muri 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17, bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

    Uyu mubyinnyi yaje gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ahita ayijuririra maze ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugira umwere.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Titi Brown yavuze ko umunsi wa mbere ajyanwa i Mageragere atabyiyumvishaga ahubwo yagize ngo arimo kurota.

    Ati 'Ntabwo nabyumvaga, ngira ngo abantu barayizi ya modoka ya RCS twagendagamo, navuye Sitasiyo ya Kicukiro kugera i Mageragere ndimo kunosha umubiri wanjye, mvuga ngo ntabwo ndyame ibi bintu birimo kumbaho koko?'

    Yakomeje avuga ko akigerayo abagororwa bahise bamwakira, ndetse mu buryo busa no kumunnyuzura bamusaba ko yababyinira indirimbo ya Bruce Melodie n’iya Chris Eazy.

    Ati 'barambajije ngo ni wowe Titi Brown? Kuko hariya amakuru baba bayafite bumva Radio bakanareba Televiziyo ni byo bintu byemewe nta bwo telefoni zemewe cyangwa ibintu bifite ahantu bihuriye na Murandasi (Internet), baramfata bantereka ku meza, barambwira ngo ukatubyinira Ikinyafu (ya Bruce Melodie) n’Amashu (ya Chris Eazy), urumva urimo kubona abantu bambaye amaroza ari ibintu biteye ubwoba, narabyinnye da.'

    Akigeramo kwiyakira byaragoranye kubera ko umutima we wabaga uri ku muryango kuko ari we wawukoreraga, ukarya ari uko yakoze.

    Ati 'nagezemo umutima wanjye wari uri ku muryango wa njye, naravuze nti se ko ari njye wakoreraga umuryango wanjye buri kimwe, barumuna banjye bigaga kubera njye, ndavuga nti Mana kubera iki njyewe? Nyuma y’uko untwariye mama ubuzima bwanjye bugiye kurangira gutya? Nibutse abantu ko namanukanye urupauro runsabira imyaka 25, ni yo batayigukatira ariko ihungabana uhura naryo ubwa ryo rirakwica mu mutwe.'

    Ijoro rye rya mbere yavuze ko atigeze asinzira ahubwo yaraye arira. Ati 'ijoro ryanjye rya mbere ntabwo nasinziriye, naraye ndira muri couvre-lit, noneho niragiza Imana ndavuga ngo Mana niba ari gutya wabishakaga, mpa imbaraga zo kwakira ibi bihe ngiye kunyuramo.'

    Yavuze ko ikintu cyamugoye cyane ari ibiryo byo muri gereza ari byo bigori (impungure) kuko igifu cye kirobanura, byanatumye anarwara cyane ariko akaba ashimira cyane abantu bamubaye hafi cyane by’umwihariko umukobwa witwa Chance uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamwohererezaga ibihumbi 50 byari buri kwezi.

    Yaje kwiyakira noneho atangira no kujya yigisha abana bafungiyeyo kubyina, akaba ari n’umushinga afite wo kuzajya afasha abana bavuye muri gereza kubigisha kubyina bakabona ikintu gituma bahuga, gusa n’ubwo yakoraga ibyo byose iyo hasohokaga indirimbo nshya n’ubundi yarariraga bikamutera agahinda kuko yahitaga yibuka ko yari kuba ari mu kazi.

    Titi Browan yavuze ko imyaka 2 yamaze muri Gereza byanamufashije kwegerana n’Imana, icyamufashije ni umupasiteri witwa Morodekayo ubayo wamubwiye ko we atajya ahanura ariko iyo arose inzozi ziba zo, amubwira ko yarose aburana kandi akarekurwa akagirwa umwere kandi ko nasohoka ari bwo azabona impamvu yo kumaramo igihe kingana gutyo, yabanje kugira ngo ni umutubuzi ariko abandi bamubwira ko niba ari ko yamubwiye akwiye gusenga bikaba impamo kuko ibyo avuze biba biba ari ukuri.

    Avuga ko yagize amahirwe yo kuganira na Bamporiki Edouard na we urimo kugororerwa i Mageragere ndetse ko ikintu yamwigishije cyamusigaye ku mutima ari uko yamwigishije indangagaciro z’umunyarwanda.

    Ati 'ikindi cya mbere yanyigishije cyansigaye ku mutima ni uko yanyigishije indangagaciro z’umunyarwanda, abanza kumbwira icyo kuba umunyarwanda bisaba, erega buriya ntabwo wakunda igihugu utakizi, ntabwo bishoboka, turaganira anyereka inzira ngomba kunyuramo, ibyo nakora ni naho nakuye igitekerezo cy’uriya mushinga wo kwigisha kubyina abana bavuye muri gereza, mbese muri make icyo nakubwira muri rusange yanyeretse inzira, yampaye umurongo kandi nzawukurikiza.'

    Ubwo yari atashye amaze kuba umwere, Bamporiki yaramubwiye ati 'yarambwiye ngo ugiye kuba umuntu ukomeye. Ntaha yamfashe mu ntoki buriya ntabwo ajya akunda kuvuga amagambo menshi Bamporiki, naramusezeye kuko yari yambwiye ngo nugenda muhungu wanjye, yamfashe nk’umwana we.'

    'Najyaga muserereza ngo wambyaye muri batisimu, wabyariye muri gereza, yankoze mu ntoki arambwira ngo ugiye kuba umuntu ukomeye, ni ryo jambo ryonyine yambwiye, arambwira ngo Imana ikurinde aho ugiye kandi natwe mudusengere tuzatahe turi amahoro.'

    Titi Brown yavuze ko akigera hanze ibintu byamucanze cyane kuko yasanze byarahindutse harimo no gukoresha telefoni, kubona amatara ku mihanda yaka ibintu ataherukaga, kurya ibiryo bishyushye n’ibindi.

    Titi Brown yavuze ubuzima yanyuzemo muri gereza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/titi-brown-yavuze-uko-yarinze-agera-i-mageragere-akirya-inzara-ngo-yumve-ko-adasinziriye-ijambo-bamporiki-yamubwiye-agiye-gutaha

  • Bagira umuco utangaje ! Menya ubwoko butangaje bwo muri Africa #rwanda #RwOT

    Bagira umuco utangaje ! Menya ubwoko butangaje bwo muri Africa

     

    Afurika ni umwe mu migabane igize isi yose, ndetse ni umugabane munini ubamo abantu benshi batandukanye, birumvikana ko bagomba no kugira imico n'imigirire idahuye cyane ko Ari abantu benshi baba ahantu hatandukanye.

     

    Nkuko ku Isi haba imico itandukanye gusa muri Afurika niho hazwi kugira ubwoko bw'abantu bagira imico iteye ubwoba cyane kurusha ahandi. Nko mu gihugu cya Kenya uhasanga ubwoko (tribe) burenga 42, ubu bwoko bw'abantu bufite imico itandukanye ndetse bivugwa ko hakirwa amagana y'abantu baturutse mu mpande zose z'Isi baje kureba abo bantu n'imico yabo kubera ko aba ari imico cyangwa umuco wihariye utapfa gusanga ahandi ku isi hose.

     

    Mu gihugu cya Ethiopia naho havugwa ubwoko bw'abantu badakunda kuvugana n'abantu ngo dore ko ubu bwoko bw'abantu bibera mu mashyamba. Abo bantu kenshi bafatwa nkabasigaye inyuma y'iterambere, icyakora nabo basurwa n'ingeri z'abantu bakundanye baturutse mu mpande zose z'Isi.

     

    Hagati muri park nkuru y'Igihugu cya Ethiopia yitwa Mago, habamo ubwoko bw'abantu bitwa Mursi cyangwa Mun tribe, ubwo bwoko bugizwe n'abantu bagera ku 11,500. Mu muco wabo bazwiho kubumba ndetse no gukora ibindi bintu bo bafata nko kwita ku bwiza.

     

    Ingano yibumba umugabo ashobora kubona igenderwaho nk'igiciro cyo gukwa umukobwa mu muco wabo. Mu muco wabo kandi bazwiho gupfumura abana b'abakobwa bari hagati y'imyaka 15 na 16, aho bacumurwa iminwa rimwe narimwe hagashyirwamo ikintu runaka bifatwa nko kurimba cyangwa kwita ku bwiza mu muco wabo.

     

    Iyo migenzo ni imwe mu migenzo iteye ubwoba ikorwa muri ubu bwoko.Icyakora abantu benshi ingeri zose baturutse mu mpande zose z'Isi baza muri aka gace baje kwita no kureba umuco wabo. Ibiganiro byinshi bikorwa kuri aba bantu bagaragaza umuco wabo.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: News Hub Creator

    The post Bagira umuco utangaje ! Menya ubwoko butangaje bwo muri Africa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bagira-umuco-utangaje-menya-ubwoko-butangaje-bwo-muri-africa/

  • Byinshi ku kiganiro ku ishoramari mu buhanzi… – #rwanda #RwOT

    Iri huriro ry'urubyiruko rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse n’umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada, aho urubyiruko ruzaganirizwa ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n'ibindi.

    Muri iyi nama y'iri huriro izibitabirwa n'abarenga 2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho, habeho n'umwanya wo guhura kw'abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

    Iyi nama y'iri huriro yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda kubufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ally Soudy yavuze ko ikiganiro azayobora kiri mu bigize iri huriro, kizibanda cyane ku kuganira ku bucuruzi mu myidagaduro no muri siporo by'u Rwanda mu buryo butandukanye.

    Avuga ko iki kiganiro kidasanzwe, kuko ari ngingo idakunze kugarukwaho cyane mu biganiro nk'ibi bihuza abantu banyuranye hirya no hino ku Isi.

    Ati 'Urumva ko ni ikintu cyiza cyo kuganiraho, kandi kidasanzwe, kitamenyerewe mu y'andi mahuriro kuko usanga kenshi mu nama zikunze kubera mu Rwanda zo ku rwego rwo hejuru usanga baba batatekereje ku ruganda rw'imyidagaduro n'uruganda rwa siporo cyangwa imyidagaduro muri rusange.'

    Uyu mugabo wakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Isango Star, avuga ko muri iki kiganiro bazaganira cyane ku iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda, ibimaze gukorwa, ibigisabwa kugirango uru rwego rutere imbere kandi ruhindure ubuzima bw'abarubarizwamo ndetse n'ibikwiye gukorwa.

    Iki kiganiro kizitabirwa n'abayobozi mu nzego zinyuranye, urubyiruko, abashoramari n'abandi. Ally Soudy avuga ko kuba yahawe amahirwe yo kuyobora iki kiganiro ari ibintu 'bishimishije'.

    Ati 'Ni agaciro gakomeye baba baguhaye! Ni ibintu rero umuntu aba agomba kwishimira kandi nabwo nkashimira Imana ku bw'icyizere ngirirwa n'abantu, kandi nanjye bituma nongera gutekereza nkareba neza uruhare rwanjye, icyo nkwiye kuganiriza abantu, ubumenyi nkwiye gusangiza abantu, nkafata n'umwanya wo kwiga kurushaho…'

    Uyu munyamakuru avuga ko ibi bijyanye no kwitegura bihagije kugirango icyizere yagiriwe agisigasire, ariko kandi ni intambwe ikomeye aba ateye mu buzima bwe, bikamuha ishusho ikomeye yo kudacika intege mu buzima bwe.

    Ally Soudy avuga ko iri huriro rikomeye cyane, kuko ryateguwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda baba muri Canada mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw'abo mu guteza imbere u Rwanda n’umugabane wa Afurika.

    Ati 'Ni uhuriro risobanuye ikintu kinini, aho dushobora guhura twese tuganira ku gihugu cyacu, byose bigamije guteza imbere u Rwanda. Ni ikintu kidasanzwe kuri njyewe, ni ikintu ntubaha mba numva buri wese akwiye kwitangira mu buryo bumwe cyangwa ubundi, rero ndumva y'uko ari ikintu kigomba gusiga umusaruro.'

    Umuyobozi akaba n'umwe mu bashinze IRYD, Me Moses Gashirabake, aherutse kubwira One Nation Radio ko batangije iki gikorwa mu 2015 bagitangirije mu Mujyi wa Montreal mu rwego rwo kwishyira hamwe kugirango bagire uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

    Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko iri huriro muri rusange rigamije kureba uko urubyiruko rw'abanyafurika batuye mu bindi bihugu bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu bakomokamo kandi bagateza imbere n'umugabane wa Afurika.

    Yavuze ko biyemeje ko iki gikorwa kikazajya kiba buri nyuma y'imyaka ibiri, ari nabyo byatumye mu 2017 bakorera iri huriro mu Mujyi wa Edmonton, muri 2019 bakoreye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, mu 2021 bagomba gukorera mu Mujyi wa Ottawa birasubikwa bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Gashirabake avuga ko bahisemo kuri iyi nshuro gukorera mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau kubera y'uko hari Abanyarwanda benshi. Yagaragaje ko ibi biganiro byatanze umusaruro, kuko mu gihe cy'imyaka umunani ishize bamaze kugera ku rubyiruko rurenga ibihumbi icumi.

    Yavuze ko hari urubyiruko rwari rufite imishinga bashakaga gukora, ariko biyemeza kuyikorera mu Rwanda. Ati 'Niba nibeshye neza hari imishinga irenga nka 500 imaze gutangizwa mu Rwanda, kandi turifuza y'uko iyo mishinga yakwiyongera ahubwo ikagera biramutse bibaye byiza ikarenga 5000 bikikuba inshuro 10.'

    Iri huriro kandi rizarangwa n'ibikorwa by'umuziki, aho abahanzi Massamba Intore na The Ben bazasusurutsa abazaryitabira.

    Iyi nama y'urubyiruko kandi izatangwamo ibiganiro n'abayobozi muri Guverinoma y'u Rwanda, bamwe mu bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda, abayobozi mu by’ubucuruzi, abashoramari, ndetse n'abandi.

    [Umurongo w’ikoranabuhanga wanyuraho ushaka kwiyandikisha]: https://t.co/ksXuiDPmZn

    Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iyi nama zizibanda ku ruhare rw'urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere ry'u Rwanda.

    Hazaganirwa kandi ku ngingo zishingiye ku mibereho n'ubukungu ndetse n’ubufatanye hagati y’urubyiruko rwo mu Rwanda rutuye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibimaze kugerwaho kuva Ihuriro rya “The International Rwanda Youth for Development [IRYD]” ryashingwa n’abarimo Moses Gashirabake, akaba ari na we urihagarariye kugeza ubu.


    Ally Soudy yahawe kuyobora ikiganiro kizitsa ku ishoramari muri Siporo no mu myidagaduro


    Ally Soudy avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba agiye kuyobora iki kiganiro kizagaruka cyane ku ngingo asanzwe yibandaho mu biganiro bye


    The Ben ari kwitegura gutaramira muri Canada mbere yo kurushinga


    Massamba Intore agiye kongera gutaramira muri Canada nyuma ya Nzeri 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136597/byinshi-ku-kiganiro-ku-ishoramari-mu-buhanzi-ally-soudy-azayobora-mu-nama-yurubyiruko-muri-136597.html

  • Nyuma yo kurya amafaranga ye, umukobwa w'imyaka 22 yanze gushyingiranwa n'umugabo w'imyaka 52 #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe bigezweho ko abagabo benshi bakuze bakunda gushuka abakobwa bakiri bato, bakabashukisha amafaranga rimwe narimwe babasezeranya ko bazabana.

     

    Icyakora Hari abemeza ko Hari ubwo abakobwa nabo babigizemo uruhare nubwo Kenshi usanga abo bagabo bakuze aribo ntandaro yo gushuka abakobwa bakiri bato.

     

    Mu gihugu cya Nigeria umukobwa ukiri muto ufite imyaka 22 witwa Zainab Abidoye yavuze ko yakatiye umugabo washaka ko babana kubera uwo mugabo yari mukuru cyane yari afite imyaka 52 ni ukuvuga ngo Arusha uyu mukobwa imyaka 30 yose.

     

    Uyu mukobwa wasoje amashuri ye ya Kaminuza muri Kaminuza yitwa Ilorin yo mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko uyu mugabo witwa Alhaji ariwe wamumenyeraga byose igihe yarakiri mu mashuru ye ya Kaminuza ndetse bivugwa ko bombi bari mu rukundo mbere Yuko uyu mukobwa amukatira ubwo uyu mugabo yamusabaga ko babanana.

     

    Zainab Abidoye yakomeje avuga ko yanze kushakana n'uyu mugabo kuko yamurushaga imyaka 30 yose, Kandi ngo yashakaga ko uyu mukobwa amubera umugore we wa kabiri.

     

    Yakomeje avuga ko nubwo uyu mugabo afite amafaranga menshi atakemera ko babana kubera amafaranga ngo kuko igihe kigera nayo mafaranga agashira.Yakomeje avuga ko yiyizeye, yizeye ubushobozi bwe nawe mu hazaza ayo mafaranga yayagira aho kwemera umugabo adakunze ngo ni ukubera amafaranga, ngo ntiyakemera umugabo adakunze adakunda ndetse ko byose barimo akiri mu mashuri ye ya Kaminuza nta rukundo rwarimo na rucye.

     

    Uyu mukobwa Zainab Abidoye n'uyu mugabo Alhaji bari bamaze igihe kinini bizwi ko bari mu rukundo kuva uyu mukobwa Ari mu mashuri ye ya Kaminuza, uyu mugabo yashoye amafaranga menshi kuri uyu mukobwa cyane ko ngo yamufashaga kujya gutembera no hanze ya Nigeria. Uyu mugabo ngo yakundiye uyu mukobwa ko yambaraga neza nkumu Islam ndetse yitonda bityo uyu mugabo aramukunda.

     

    None kuri ubu uyu mugabo asigaye iheruheeu kuko uyu mukobwa yamukatiye amubwira ko atakemera ko babana.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: News Hub Creator

    The post Nyuma yo kurya amafaranga ye, umukobwa w'imyaka 22 yanze gushyingiranwa n'umugabo w'imyaka 52 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nyuma-yo-kurya-amafaranga-ye-umukobwa-wimyaka-22-yanze-gushyingiranwa-numugabo-wimyaka-52/