Blog
• Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi #rwanda #RwOT
Iyo abategetsi ba Kongo bananiwe gusobanura amakimbirane adashira mu bice byinshi bigize icyo gihugu, babeshya ko hari 'abanyabubasha bo mu mahanga bifuza gutera Kongo imirwi (balkanisation), ngo kugirango bigarurire ubukungu bwayo.
Nyamara abakurikiranira hafi ibya Kongo, bazi neza ko kuva iki gihugu cyabona 'ubwigenge', cyananiwe gushyiraho politiki ishingiye ku miyoborere myiza, ahubwo uko ingoma zagiye zisimburana, zimitse ruswa no kudaha agaciro inyungu za rubanda, ahubwo buri wese ufite uko yasahura, akabigira intego. Nguko uko igihugu cyaje guhinduka ikimoteri, aho imyanda yose yo ku isi irunze.
Hari ubwo igihugu runaka gisumbirizwa, ibibazo bikaba ingutu, ariko hakazaboneka umutabazi ugikura mu kangaratete. Ni uko byagenze ku Rwanda, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse benshin bagatangira gutekereza ko uRwanda rusibanganye ku ikarita y'isi. Ya Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda yaratabaye, iruzanira FPR-Inkotanyi, maze izi ntwari zizira ubwiko zirukura mu manga.
Amateka y'u Rwanda yashoboraga kubera isomo abategetsi ba Kongo. Nyamara aho kwirinda politiki nk'iyoretse u Rwanda, ahubwo niyo bimitse, abajenosideri bahekuye uRwanda bahabwa ijambo muri Kongo.
N'ubu abo bajennosideri bibumbiye muri FDLR barica bagakiza muri icyo gihugu cyasabitswe n'ubwicanyi bushingiye ku Irondamoko. Kumwe n'abamubanjirije, Perezida Tshisekedi yabashyize ku ibere, yibeshya ko bazamufasha gutsinda umutwe wa M23, uharanira uburenganzira bw'Abanyekongo muri rusange, by'umwihariko abavuga ikinyarwanda.
Abo bajenosideri ba FDLR bishyize hamwe n'indi mitwe y'abagizi ba nabi, maze babishyigikiwemo na Tshisekedi, bashinga ikiswe'WAZALENDO', cyica, kigasahura, kigasambanya abagore ku ngufu, mbese nta kibi amashitani ya Wazalendo yasize inyuma.
Nubwo abashishozi ku rwego rw'isi, barimo n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, batahwemye kubwira Tshisekedi ko Wazalendo izasubiza ibintu irudubi mu burasirazuba bwa Kongo, yabimye amatwi, ahubwo agatangaza ku mugaragaro ko Wazalendo ari'intwari zahagurukiye kurinda ubusugire bwa Kongo'. Abajya kwisanga i La Haye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mbabona kare!
Imiryango mpuzamahanga ndetse n'abategetsi b'ibihugu binyuranye, bakomeje kugira inama ubutegetsi bwa Kongo kuyoboka inzira y'ibiganiro n'abarwanyi ba M23, kuko bigaragarira buri wese ko ikibazo cya Kongo kitazigera kirangizwa b'intambara. Ibyo Tshisekedi yarabyabze, akomeza kunyanyagiza intwaro mu baturage ngo bararwanya M23, arunda imitwe yitwaje intwaro itabarika mu burasirazuba bwa Kongo, nyamara ntasiba gukubitwa incuro no kwamburwa uduce twinshi muri Kivu y'Amajyaruguru.
Ko abategetsi ba Kongo se birirwa basakuza ngo hari umugambi wa 'balkanisation' wateguwe ku gihugu cyabo, ninde wundi waryozwa kuba hari uduce Leta idashobora gukandagiramo, uretse ubwo butegetsi bwanze kurangiza intambara binyuze mu nzira y'ibiganiro?
Muri iki cyumweru dusoza, Perezida Tshisekedi yavugiye kuri televiziyo mpuzamahanga ya France24, ko Teritwari za Rutshuru na Masisi zitarebwa n'amatora rusange, arimo n'ay'umukuru w'igihugu, ateganyijwe mu kwezi gutaha k'Ukuboza. Ubwo indi' balkanizasion' itari iyo ni iyihe, niba uvukije abaturage bo mu turere tumwe uburenganzi bwo guhitamo abayobozi b'igihugu? Ubwo se uracyabafata nk'abandi benegihugu, cyangwa ni nko kubabwira uti:' Ntaho mugihuriye n'ubutegetsi bwa Kinshasa.Mbahaye rugari, muzishyirireho ubutegetsi bwanyu, aho mutuye muhayobore uko mubyumva'?!
Nyamara nk'uko twabisobanuye, iyo Tshisekedi atishinga abahezanguni be, akemera imishyikirano na M23, intambara yari guhagarara, abaturage bo mu duce uwo mutwe ugenzura nabo bakazatora nk'abo mu zindi ntara za Kongo.
'Ndigabo' idafite aho ishingiye niyo ikoze kuri Tshisekedi. Igihugu gicitsemo ibice kubera ubushishozi buke. Nyamara iyo yumva impanuro akicarana na M23, yari kuba agifite ijambo ku butaka bwose bwa Kongo, cyane cyane ko M23 ivuga ko idashishikajwe no kwigarurira uduce runaka, ko icyo ishaka ari ibiganiro bigamije guha Abanyekongo bose uburenganzira bungana mu gihugu cyabo.
Tshisekedi yaguye mu mutego w'abatekereza giterahamwe, yanga inzira y'amahoro, ahitamo kuvugisha umuhoro, none dore ni we ubaye nyirabayazana wa'balkanisation' yaririmbaga. Bitinde bitebuke amateka azabimuryoza.
The post Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.
Source : https://rushyashya.net/gutera-kongo-imirwi-balkanisation-bizabazwe-mbere-na-mbere-perezida-tshisekedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gutera-kongo-imirwi-balkanisation-bizabazwe-mbere-na-mbere-perezida-tshisekedi
• Umubiri wa rutahizamu Raphael uherutse kugwa mu kibuga, wagejejwe mu gihugu avukamo utwikirijwe ibendera y’igihugu cye [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT
Umubiri wa rutahizamu Raphael uherutse kugwa mu kibuga, wagejejwe mu gihugu avukamo utwikirijwe ibendera y'igihugu cye.
Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye inkuru y'inshamugongo ko rutahizamu wa Black Stars, Raphael Dawmen yitabye Imana.
Uyu rutahizamu yaguye mu kibuga ubwo yari igiye gukina umukino wa shampiyona muri Albania aho yikinaga.
Nyuma yo kwitaba Imana, umubiri we wamaze kugezwa muri Ghana aho avuka.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 17/11/2023 nibwo umubiri w'uyu rutahizamu yagejejwe mu gihugu avukamo.
[AMAFOTO]
Source : https://yegob.rw/umubiri-wa-rutahizamu-raphael-uherutse-kugwa-mu-kibuga-wagejejwe-mu-gihugu-avukamo-utwikirijwe-ibendera-yigihugu-cye-amafoto/
• “Aba bakinnyi bakiri bato bakwiye kwiga kubaha bakuru babo” Lionel Messi yatangaje amagambo akakaye nyuma yo kuniga umukinnyi wa Uruguay – YEGOB #rwanda #RwOT
Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Messi nyuma yo gufata mu ishingo umukinnyi wa Uruguay yavuze ko abakinnyi b'ubu batacyubaha.
Hari mu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023 wahuje Urguay na Argentine mu ijonjora ryo muri Amerika y'Amagepfo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
Muri uyu mukino haje kubamo gushyaramirana hagati ya Rodrigo De Paul wa Argentina na Manuel Ugarte wa Uruguay.
Lionel Messi usanzwe ukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafotowe yitambitse hagati y'aba bakinnyi ndetse yanafashe Manuel Ugarte mu ishingo.
Nyuma y'uyu mukino yavuze ko hari ibimenyetso atasubiramo ariko na none abakinnyi b'ubu bakwiye kubaha bakuru babo.
Ati 'nahitamo kutagira icyo mvuga ku bimenyetso bimwe na bimwe (gesture). Ariko aba bakinnyi bakiri bato bakwiye kwiga kubaha bakuru babo. Uyu mukino wahoze urimo ishyaka unakomeye ariko buri gihe wabaga urimo icyubahiro cyinshi. Bakwiye kugira bike biga.'
Uyu mukino n'ubwo Argentine yari yawakiriye byaje kurangira iwutakaje nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0.
Source : https://yegob.rw/aba-bakinnyi-bakiri-bato-bakwiye-kwiga-kubaha-bakuru-babo-lionel-messi-yatangaje-amagambo-akakaye-nyuma-yo-kuniga-umukinnyi-wa-uruguay/
• Gicumbi! Umugore yatemye mugezi we akoresheje umuhoro amuzijije ibyo yaramubwiye ngo akorere umugabo we bitari byiza – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu ntara y'amajyaruguru mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi, umugore yatemye mugenzi we akoresheje umuhoro.
Ni nyuma yaho na we yagerageza kwiyahura mu bwiherero, ngo kubera ko uwo yatemye yamusuzuguye ubwo yamuhaga inzaratsi ngo aroge umugabo we, undi akanga kuzikoresha.
Source : https://yegob.rw/gicumbi-umugore-yatemye-mugezi-we-akoresheje-umuhoro-amuzijije-ibyo-yaramubwiye-ngo-akorere-umugabo-we-bitari-byiza/
• Kicukiro: Umusore w’igisambo yarwanye n’umugabo ku manywa izuba ricanye nyuma yo kumwiba akamufata [videwo] – YEGOB #rwanda #RwOT
Kicukiro: Umusore w'igisambo yibye umugabo ku manywa izuba ricanye bituma bafatana abaturage barashungera.
Mu mashusho ari kuri X, Umusore yafatanye n'umugabo yari yibye hafi y'isoko rya Miduha.
Iyo mirwano yahuruje imbaga y'abaturage bari baje gukiza abo bari bari kurwana.
Abaturage bavuga ko muri ako gace harimo umutekano muke kubera abasore biba abaturage ku manywa izuba ricanye.
VIDEWO
https://twitter.com/Rameshnkusi/status/1725796016627077176?t=NSqavp5ucZNHVkaxWjNBzQ&s=19
Source : https://yegob.rw/kicukiro-umusore-wigisambo-yarwanye-numugabo-ku-manywa-izuba-ricanye-nyuma-yo-kumwiba-akamufata-videwo/
• Soleil yavuze ku bukwe bwe na Kanimba bwaciye… – #rwanda #RwOT
Soleil yifashishije konti ye ya Instagram, yasohoye iyi 'invitation' abwira buri wese umukurikira kuri ruriya rubuga ko atumiwe. Yunganiwe na Kanimba wanditse agira ati 'Kubana natwe ni inkunga ikomeye cyane tariki 17 Ugushyingo 2023'.
Ibi byakomeje gushyira urujijo muri benshi, bituma bamwe batangira kwitegura gutaha ubukwe, ariko kandi abandi bakomeza gutegereza isaha nyirizina.
Ubukwe bwabo bwari buteganyijwe kuri uyu wa Gatanu ushingiye kuri 'Invitation' basohoye. Soleil avuga kuri iyi ‘Invitation’, yari yabwiye inyaRwanda ko ari ubukwe nyabukwe atari filime.
Kuri uyu wa Gatanu, aba bombi basohoye amafoto n'amashusho abagaragaza mu myambaro y'abageni bahamya isezerano ryabo, ariko basobanura ko ari kimwe mu bice bigize filime bahuriramo bise 'Ganza' bamaze igihe banyuza ku rubuga rwa Youtube.
Ubukwe bwabo bugaragara mu gice cya 45 cy'iyi filime bise 'Ubukwe burabaye. Amarira y'urukundo (45) Part 2'.
Mu mashusho yatambukije kuri konti ye ya Instagram, Soleil yiseguye ku bantu bose babonye integuza y'ubukwe bwe na Kanimba, avuga ko bitari ukuri.
Yavuze ati 'Mfashe uyu mwanya rero kugirango mbisegureho, mbasobanurira ibijyanye na 'Save the Date' mwabonye yanjye na Kanimba. Mu by'ukuri nta bukwe dufite mu buryo bwemewe (buri Official) ariko ubukwe turabufite muri filime […].'
Yakomeje ati 'Inshuti zanjye, abandakariye, abanyishimiye Imana ibahe umugisha. Ni iby'igiciro mwanyeretse ko munkunda, buriya no kugira abantu bagufuhira nabyo ni umugisha, ariko mushonje muhishiwe…'
Soleil yavuze ko yiteguye gukora ubukwe, ahishura ko afite umukunzi utari Kanimba kandi igihe kizagera bahamye isezerano ryabo.
Ati 'Rero ningira gahunda nzabamenyesha [Gahunda y'ubukwe, kuko ni vuba ntabwo bitinze. Ntawucyeza abami babiri…arahari uwo nihebeye.'
Yavuze ko ubwo yashyiraga hanze iriya 'invitation' hari abamwandikiye bamusaba kubaha nimero yo koherezaho intwererano yabo ntiyabikora, kuko yari azi neza atari ubukwe bwa nyabwo ahubwo ari filime.
Avuga ko ubwo azaba agiye gukora ubukwe n'umusore yihebeye, afite icyizere cy'uko abashakaga kumutwerera, bazamutwerera igihe nikigera.
Muri filime 'Bamenya' yatumye bamenyekana, Soleil akina ari umugore wa Kanimba kuva itangiye kugeza aho igeze ubu.
Akina nk'umugore w'umunyamahane, kandi utorohera umugabo we bitewe n'uko mu bihe bitandukanye agaragaza ubushake bwo kumuca inyuma.
Kanimba akina nk'umugabo uhagarara ku makosa ye! Mu bihe bitandukanye aca inyuma umugore we Soleil, akazana mu rugo Kecapu babyaranye, Keza bacuditse muri iki gihe kandi agenda amwereka ko ari we mugore mu rugo muri iki gihe.
Mu bice bishya by'iyi filime, Kanimba aha rugari umukozi we Bamenya nawe agatangira kubaho nk'umunyamafaranga bituma nyirabuja Soleil atamwishimira.
Muri filime, Soleil yigeze kumara imyaka ibiri atagaragaramo, ntiyigeze kandi abyarira Kanimba biri mu bituma umugabo we rimwe na rimwe amuhoza ku nkeke. Ni mu gihe Kecapu wazanwe mu rugo na Bamenya, yabyariye Kanimba.
'Bamenya' iri muri filime zamenyekanye cyane mu gihe cya Covid-19. Benimana Ramadhan [Bamenya] wayihanze agaragaza ko yamuciriye inzira mu buzima bwe.
Uyu musore avuga ko yashoye Miliyoni imwe muri filime ya 'Bamenya' nabwo yikandagira, ikagaruza ya mafaranga yose yari yarashoye muri filime zabanje.
Yigeze kuvuga ati 'Mu myaka mike ishize ni bwo nagize igitekerezo cya Bamenya. Ni filime nashoyemo miliyoni imwe nabwo nikandagira kubera ibihombo byinshi nari naragiye mpura nabyo. Ariko mu cyumweru kimwe nari maze kugira abantu ibihumbi 100 bankurikira.''
Soleil yatangaje ko nta bukwe yakoze na Kanimba, ahubwo ko ibyo bakinnye bigaragara muri filime bise 'Ganza'
Kanimba ari kumwe na Soleil bahamya isezerano ryabo nk'umugabo n'umugore- Bigaragara muri filime
Integuza y'ubukwe bwabo yatumye benshi babahanga ijisho kugeza ubwo bamenye ko ari 'Prank' yateguzaga filime yabo
Amashusho y'iyi filime yafatiwe kuri Romantic Garden ku Gisozi
Kanimba ari kumwe n'abasore bamuherekeje mu muhango wo gusaba no gukwe-bigaragara muri iyi filime
Soleil ari kumwe n'abakobwa bamuherekeje mu bukwe
KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME ‘GANZA’ KAGARAGAZA UBUKWE BW’ABA BOMBI
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136642/soleil-yavuze-ku-bukwe-bwe-na-kanimba-bwaciye-igikuba-ahishura-umukunzi-we-amafoto-136642.html
• Umunya-Malaysia yegukanye ikamba rya The Miss… – #rwanda #RwOT
Uyu mukobwa amateka ye yahindutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko Akanama Nkemurampaka kemeje ko yahigitse bagenzi be bose bari bahatanye yegukana ikamba ry'igiciro kinini kuri we n'umuryango we.
Ibirori byo kumwambika ikamba byabereye mu nyubako y'ishuri ry'umuziki ya Jordan Misja Artistic Lyceum iherereye Rruga e Elbasanit muri Albania.
Muri iri rushanwa kandi yanegukanye ikamba ry'umukobwa ufite impano [Miss Talent]. Yahigitse abakobwa 50 bari bahatanye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Aanvi Kher yambitswe ikamba rya Anabel Payano wo muri Dominican wari umaze umwaka umwe yambaye ikamba.
Uyu mukobwa yambitswe ikamba mu gihe ari kwitegura kuba umunyamategeko mu buryo bwemewe n'amategeko.
Yagaragiwe na Katia Agbodo Rodriguez wo muri Espagne wabaye igisonga cya mbere, Anna Valencia Lakrini wo muri Philippines wabaye igisonga cya Kabiri, Duru Esther Chidera wo muri Nigeria wabaye igisonga cya Gatatu na Kirstin Yvonne Bangs wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabaye igisonga cya Kane.
Muri The Miss Globe 2023 kandi hatanzwe andi makamba arimo nk'ikimba cy'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic] ryegukanwe na Nina Puangtip Malichanh wo muri Laos, ikamba ry'umukobwa watowe cyane [People's Choice] cyegukanwe na Melissandi Matthews wo muri Jamaica'
Umunya-Brazil, Laura Catuzzo yegukanye ikamba rya Miss Bikini n'aho Alyanna Joelle Santos wo muri Hawaii yegukanye ikamba rya 'Miss Friendship', ni mu gihe Neenã Macaïre Bezuidenhout wo muri Afurika y'Epfo ari we wahize abandi mu gace ko kugaragaraza ubumenyi 'Head-to-Head Challenge Winner'.
Akanama Nkemurampaka k'iri rushanwa kari kagizwe n'umukinnyi wa filime Mpuzamahanga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Elizabeth J. Cron. Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss Romania na Miss World International 2021.
Harimo kandi Hygerta Sako wabaye Miss Albania mu 1995, ndetse abasha no kuza ku bwakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma muri Miss Europe 1996. Asanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo wibanda cyane ku nkuru z'imikino, akaba n'umwanditsi w'ibitabo.
Aanvi Kher yegukanye ikamba rya Miss Globe 2023 ahigitse abakobwa 50 bageranye mu cyiciro cya nyuma
Aanvi Kher yegukanye amakamba abiri muri iri rushanwa ryabereye muri Albania
Ibyishimo by'ikirenga kuri Aanvi Kher nyuma yo guhigika bagenzi be
Uyu mukobwa amateka ye yahindutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136647/umunya-malaysia-yegukanye-ikamba-rya-the-miss-globe-2023-amafoto-136647.html
• APR FC igize icyo ivuga ku gutandukana na Michel Masabo wari Umunyamabanga wayo – YEGOB #rwanda #RwOT
APR FC igize icyo ivuga ku gutandukana na Michel Masabo wari Umunyamabanga wayo.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, APR FC yemeje ko yamaze gutandukana na Michel Masabo wari SG wabo.
Bagize ati: 'Bwana Michel Masabo arangije amasezerano ye nk'umunyamabanga mukuru wa APR FC.'
'Byaradushimishije gukorana nawe, nyakubahwa, twanyuranye mu bihe byiza n'ibibi mu ikipe. Turabifuriza ibyiza mu bikorwa byanyu bishya.'
Source : https://yegob.rw/apr-fc-igize-icyo-ivuga-ku-gutandukana-na-michel-masabo-wari-umunyamabanga-wayo/
• Nta miyaga yashyizemo: Côte D’Ivoire yatsinze ibitego birenga 8 Seychelles – YEGOB #rwanda #RwOT
Nta miyaga yashyizemo: Côte D'Ivoire yatsinze ibitego birenga 8 Seychelles.
Ikipe y'igihugu ya Côte D'Ivoire iri mu itsinda F yihereranye ikipe y'igihugu ya Seychelles mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizaba muri 2026 maze iyi kubita itayibabariye dore ko yayitsinze ibitego icyenda kubusa (9-0).
Abakinnyi batsindiye ikipe y'igihugu ya Côte D'Ivoire ni:
1. Haller ku munota wa 20 w'umukino
2. Sangare ku munota wa 24 w'umukino
3. Adingra ku munota wa 36
4. Konate ku munota wa 40 w'umukino
5. Fofana ku munota wa 60 w'umukino
6. Traore ku munota wa 72 w'umukino
7. Krasso ku munota wa 84 w'umukino
8. Traore ku munota wa 90+4 w'umukino
9. Konate ku munota wa 90+6 w'umukino.
Source : https://yegob.rw/nta-miyaga-yashyizemo-cote-divoire-yatsinze-ibitego-birenga-8-seychelles/