Blog

  • Umuhanzi Snoop Dogg yatangaje ko yavuye ku itabi burundu #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahanzi bokomeye muri Amerika, wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop yatangaje ko yavuye ku itabi ndetse asaba abantu kumuha amahoro no kubaha ubuzima bwe bwite.

     

    Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze Snoop Dogg yavuze ko atakinywa itabi , ndetse abuza n'abantu kumwinjirira mu buzima bwe bwite.Uyu muhanzi wagiye avugwaho kunywa itabi ryo mu bwoko bwa Marijuana , yagize ati:

    'Nyuma yo kubyitaho cyane ndetse no kuganira n'umuryango n'inshuti, nahisemo kuva ku itabi.Rero ndabasabye mwubahe ubuzima bwanjye bwite'.

    Ubusanzwe Snoop Dogg w'imyaka 52 y'amavuko yashyirwaga mu gatebo kamwe n'abahanzi bagendera kuntero y'abarimo Bob Marley n'abandi bakemeza ko batava ku itabi.

    The post Umuhanzi Snoop Dogg yatangaje ko yavuye ku itabi burundu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-snoop-dogg-yatangaje-ko-yavuye-ku-itabi-burundu/

  • Sitting Volleyball: U Rwanda rwatsinze u Bwon… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe y’igihugu mu bagabo yamanutse mu kibuga, mu mikino yo gushaka imyanya myiza uhereye ku mwanya wa 9 kuzamura. 

    Umukino wa mbere bakinnye batsinze ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, umukino wa kabiri batsinda Algeria, ndetse bahita bagera ku mukino bagombaga guhuramo n’u Bwongereza bahatanira umwanya wa 9.

    Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25-9, iseti ya kabiri irangira ari amanota 25-17, iseti ya nyuma ariyo ya gatatu, u Rwanda rutsinda u Bwongereza amanota 25 kuri 11.

    U Rwanda rwahise rwegukana umwanya wa 9, ubemerera kuba aba 9 ku rutonde rw’isi yose. U Rwanda rwitabiriye iyi mikino ruri ku mwanya wa 13 rukaba rwigiyeho imbere imyanya ine.

    Mu bagore, ikipe y’igihugu yasezerewe mu mikino ya 1/4 itsinzwe na Brazil amaseti 3-0, ikaba igomba guhatanira umwanya wa 5.

    U Rwanda ubu ruri mu makipe 10 akomeye mu bagabo nyuma yo kuva ku mwanya wa 13 


    Mu bagore u Rwanda rwari ku mwanya wa 6 ku Isi, basabwa kudasubira inyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136616/sitting-volleyball-u-rwanda-rwatsinze-u-bwongereza-ruba-urwa-9-ku-isi-136616.html

  • Bashaka gusimbuka inzego! Alain Mukularinda… – #rwanda #RwOT

    Alain uheruka gushyira hanze indirimbo yise Afurika, yatangaje ko atayikoze ayishakamo amafaranga nubwo ayabonye ryaba ari ijana ryiyongera mu rindi, yavuze ko intego yo gukora iyo ndirimbo ari ukugira ngo buri wese cyane cyane urubyiruko yumve agaciro afite nk’umuntu uturuka muri Afurika ndetse n’icyo akwiye gukorera Afurika kugira ngo ikomeze itere imbere amahanga ayitinye.

    Mu gusubiza icyabuze kuba ari umuhanzi ukunzwe ariko akaba adakunze gukora igitaramo ngo abafana be bishimane ndetse bumve aririmba indirimbo ze imbona nkubobone, Alain Mukuralinda yavuze ko nta kidasanzwe cyabuze ahubwo igisigaye ari ubushake n’igihe dore ko kugira ngo igitaramo kibe cyiza bisaba kugitegura igihe ndetse no kwiga neza umushinga wacyo.

    Alain Mukuralinda yagize ati “Igitaramo nagitegura gusa bigomba gusaba umwanya n’ubushake ndetse no kureba impamvu z’icyo gitaramo. Niba umuntu afite izindi nshingano wahoze ubivuga, mu buryo bumwe bwo gukora inshingano wiyemeje arizo washyize imbere, niba ubona bishobora kubangamirwa n’ibindi, uba warahisemo icyo ushyira imbere. Ariko umwanya ubonetse nabikora indirimbo zirahari kandi n’abazizi barahari benshi.”

    Yakomeje avuga ko ibitaramo bisaba umwanya ndetse n’uburyo gusa ariko abahanzi bo mu Rwanda bategura ibitaramo nibo bihendesha kuko bose bashaka gukorera igitaramo muri BK Arena cyangwa ahandi hanini kandi hahenze bityo bigatuma ibitaramo mu Rwanda biba bike ugereranyije n’uko mu myaka yatambutse byari bimeze.

    Alain Mukuralinda yagize ati “Gutegura ibitaramo birahenda uretse ko njyewe mbona bihenda ku bushake bw’abantu. Ntabwo abantu bose bashobora gukorera muri Arena cyangwa muri Sitade. Hari ahantu henshi hari salles ntoya kuki batahera aho ngaho ngo bagende bazamuka?”

    Yavuze kandi ko baramutse bagiye bahera hasi bazamuka byabahendukira bakazagera ku rwego rwo kubasha gukorera igitaramo muri BK Arena bafite ubunararibonye.

    Alain yagize ati “Izo Salle nto wazibona muri buri ntara kandi bikagufasha kumenyekana udahenzwe cyane. Ntabwo umuntu wese agomba gutangira gukora igitaramo ahereye muri Salle zijyamo abantu 5,000 cyangwa 10,000. Hari Salle zijyamo abantu 100, 200, 500 waheramo,iki nicyo gituma ubona mu Rwanda hataba ibitaramo bihoraho kuko dutegereza ibitaramo bihuza abahanzi benshi.”

    Mukuralinda yavuze ko mu gihe cyo hambere, abahanzi n’amatorero bakoreraga ibitaramo hirya no hino mu gihugu ku buryo byabaga bigoranye ko hari impera z’icyumweru zaburaga ibitaramo mu ntara z’igihugu zose.

    Mukuralinda yagize ati “Twebwe tukiri bato hano mu Rwanda buri wa Gatandatu ndetse no ku cyumweru, mu Rwanda hose habaga ibitaramo kandi akenshi icyo ku wa Gatandatu cyagezaga mu gitondo. Niko habaga habaye umupira w’amaguru, ikinamico, Volleyball. Ibyo byose byarabaga. Hari abahanzi benshi, Orchestre nyinshi ukumva ngo Abamararungu bagiye aha, Inkumburwa bagiye aha gutyo gutyo.”

    Abahanzi ba kera baheraga muri izo Salle nto bakazamuka gake gake bakagera ubwo bakoreraga igitaramo muri Sitade ariko barabanje guca muri izo nzira zose ariko ubu buri wese yifuza guhera muri BK Arena kandi yaba asimbutse urwego yakagombye kunyuraho bigatuma abanyarwanda babaho mu bwigunge bw’ubuke bw’ibitaramo.

    Alain Muku  akaba anareberera inyungu z’abahanzi barimo Nsengiyumva Francois uzwi nka Gusupusu.

    IKIGANIRO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136613/bashaka-gusimbuka-inzego-alain-mukularinda-yagaragaje-nyirabayazana-wubuke-bwibitaramo-mu–136613.html

  • Titi Brown yakorewe agashya mu gitaramo cya G… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cy'urwenya gihuza benshi biganjemo urubyiruko cyahuje bamwe bafite amazina akomeye mu Rwanda barimo na Titi Brown wakunzwe nk'umubyinnyi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2014 ahazwi nka Camp Kigali.


    Nyuma y’uko Umunyarwenya Fally Merci asabye abitabiriye iki gitaramo kugora icyo bafasha uyu musore,abitabiriye biganjemo abafana ba Titi batangiye kuzana amafaranga imbere kugeza ubwo bakoze ikirundo cyanyo mu gushyigikira uyu mubyinnyi uri mu bihe byo kwiyubaka bundi bushya.

    Kuwa Gatanu Tariki 10 Ugushyingo 2023 Titi Brown wakunzwe kubera kubyina no mu muziki nyarwanda, yagizwe umwere n’urukiko arafungurwa nyuma y’imyaka ibiri ari muri gereza.

    Titi Brown witabiriye igitaramo cy'abanyarwenya yashimiye abantu bose bamuteye inkunga bagakora ku mufuka wabo bamufasha kongera kwiyubaka nyuma yo kurekurwa akava muri gereza.

    Ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 , nibwo Urukiko rw'isumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy'ubushinjacyaha nta shingiro gifite. Rwemeza ko Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Tity Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya M.J.


    Yashimiye buri wese wakoze ku mufuka we akamufasha amusabira umugisha


    Titi Brown witabiriye Gen Z Comedy yahawe ikirundo cy’amafaranga


    Igitaramo cy’abanyarwenya cyabonetsemo inkunga ishyigikira Titi Brown


    Abitabiriye biganjemo urubyiruko bishimiye gufasha umubyinnyi uzwi nka Titi Brown

    Umuyobozi wa Gen Z Comedy Fally Merci yasabye buri wese kugaragariza  urukundo Titi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136611/titi-brown-yakorewe-agashya-mu-gitaramo-cya-gen-z-comedy-amafoto-136611.html

  • Unveiling the Dark Reality: Slay Queen Prostitution Rings in the UAE #Rwanda #RwOT

    The rise of social media and the glamorization of luxurious lifestyles have given birth to a disturbing trend in the United Arab Emirates (UAE) – the emergence of slay queen prostitution rings. Although the UAE has gained worldwide recognition for its opulence and extravagance, it is crucial to shed light on the darker side that lies behind closed doors. In this article, we delve into the clandestine world of slay queen prostitution rings, their influences, and the consequences they have on individuals and society as a whole.

    Understanding Slay Queen Culture:

    Originating from social media platforms, the term “slay queen” refers to young women who flaunt extravagant lifestyles, designer outfits, and seemingly endless wealth. Many admire them for their allure, but behind the glamorous façade often lies a different reality.

    The Intertwining of Prostitution and Slay Queen Culture:

    While not all slay queens are involved in prostitution, the culture surrounding them has inadvertently created a platform for illegal activities. Slay queens seek sponsors, often older and wealthier individuals, who are willing to fund their lavish lifestyles in exchange for romantic or sexual relationships. This murky realm has remarkably transformed into an underground market for prostitution in some cases.

    Flourishing Prostitution Rings:

    Prostitution rings catering to the demands of the slay queen culture have silently thrived in the UAE. These networks exploit vulnerable young women, enticing them with promises of luxury and wealth. They are often made to believe that their connection with influential individuals will guarantee endless opportunities. Unfortunately, these promises seldom come true, trapping these women in a dangerous cycle.

    Online Enablers and Social Media:

    Social media platforms have become crucial enablers for these prostitution rings. Instagram, Snapchat, and other image-focused platforms have evolved into marketplaces where sponsors can browse through profiles and handpick potential “sponsors.” The online space allows anonymity and provides a convenient platform for those involved in these illicit activities to operate discreetly.

    Impacts on Individuals and Society:

    The consequences of slay queen prostitution rings are far-reaching. For the women involved, they are subjected to exploitation, blackmail, and emotional and physical abuse. Their dreams of a luxurious lifestyle are shattered, leaving them mentally and emotionally scarred. Furthermore, this phenomenon undermines the UAE’s efforts to maintain its reputation as a safe and secure destination.

    Combating the Issue:

    Addressing the issue of slay queen prostitution requires a multi-faceted approach. It begins with stricter regulations and enforcement to crack down on prostitution rings operating under the guise of the slay queen culture. Authorities should also focus on intervention programs, providing support and protection for victims to help them rebuild their lives and reintegrate into society

    The emergence of slay queen prostitution rings in the UAE is a dark reality that demands immediate attention. As a society, we must confront the underlying issues, such as socio-economic disparities and the exploitation of vulnerable individuals, that contribute to this problem. By shedding light on this issue and implementing comprehensive measures, we can strive to create a safer, society for all.

  • Ukuri ku mafoto y’ubukwe bwa Kanimba na Soleil yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ni bwo hatangiye gucicikana amafoto y’abakinnyi babiri ba Sinema Nyamrwanda, Delphine Ortha Uwase [Soleil] na Mazimpaka Wilson [Kanimba] bamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya Bamenya bakoze ubukwe.

    Ni amafoto yaje akurikira Integuza y’ubu bukwe bashyize hanze tariki ya 7 Ugushyino 2023 basaba abantu kuzabashyigikira.

    Benshi babyimye amatwi bavuga ko ari filime barimo gutegura barimo kumenyekanisa kugira ngo izasohoke ifitiwe amatsiko na benshi.

    Bongeye kugaruka mu mitwe y’abanyarwanda uyu munsi tariki ya 17 Ugushyingo ubwo bashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga za bo bagaragaza ko bakoze ubukwe.

    Bamwe bongeye gushimangira ko ari filime yenda gusohoka ariko abandi bakemeza ari ubukwe bwa nyabwo ndetse bwateguwe mu ibanga rikomeye bugatmirwamo abantu bake.

    Gusa byaje kugaragara ko atari ubukwe bwa nyabwo ahubwo ari filime bakinaga kuko bahise basohora igice cya 45 cya filime y’Amarira y’Urukundo bombi bakina bakundana, akaba na filime ya bo bwite itakumbuka kuri YouTube ya 'Ganza Films’.

    Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/ukuri-ku-mafoto-y-ubukwe-bwa-kanimba-na-soleil-yaciye-ibintu-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • Titi Brown yaherewe akayabo k'amafaranga mu gitaramo cya Gen-Z Comedy #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kimaze kugarukwaho n'abatari bake kubera imitegurire yanyiracyo abinyujije mu gutumira itangazamakuru ritandukanye, niho Titi Brown yaherewe amafaranga.

     

    Merci Fally utegura iki gitaramo yatunguwe no kubona umubyinnyi Titi Brown yitabiriye iki gitaramo ubwo cyabaga mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo 2023.

     

     

    Ubwo uyu munyarwenya ukunze gufasha impano z'abantu batandukanye kwigaragaza , yabonaga Titi Brown , yasabye abantu kumuremera mu rwego rwo ku mwereka urukundo, maze nabo baramwumvira Titi Brown atungurwa n'umubare w'amafaranga bamuhaga.

    Hamwe na Fally utegura Gen-Z Comedy

     

    The post Titi Brown yaherewe akayabo k'amafaranga mu gitaramo cya Gen-Z Comedy appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/titi-brown-yaherewe-akayabo-kamafaranga-mu-gitaramo-cya-gen-z-comedy/

  • APR FC yamaze gusezerera umwe mu bari abakozi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yaraye isezereye Masabo Michel uwari umunyamabanga wayo ku mirimo ye nyuma y'imyaka ikabakaba itatu kuri iyi mirimo.

    Biravugwa ko yazize kuba ashaje, vuba haratangazwa uzamusimbura.

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yamaze-gusezerera-umwe-mu-bari-abakozi-bayo/

  • Gereza zaruzuye z’iranatendeka! Dore ingano y’abantu bagiye bari muri gereza zo mu Rwanda uko ari 14 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gereza zaruzuye z'iranatendeka! Dore ingano y'abantu bagiye bari muri gereza zo mu Rwanda uko ari 14

    Gereza zo mu Rwanda uko ari 14 ziri mu turere dutandukanye tw'u Rwanda zugarijwe n'ikibazo cy'ubucucike bwinshi.

    Gereza zaruzuye kuburyo inyinshi zagiye zirenza abantu zakagombye kwakira, zimwe na zimwe zinakubye kabiri abantu zigomba kwakira. Mu mibare ikurikira buri gereza iba yaragenewe kwakira abantu 100% (ubwo niba yaragewe kwakira abantu 10000, iyo bagezemo ubwo baba buzuye ijajana ku ijana, ariko iyo babaye 11000 baba babaye 110 %. None rero imibare igaragaza ko gereza nyinshi zo mu Rwanda zarengeje abantu zigomba kwakira).

    Source : https://yegob.rw/gereza-zaruzuye-ziranatendeka-dore-ingano-yabantu-bagiye-bari-muri-gereza-zo-mu-rwanda-uko-ari-14/

  • Abagore ! Dore uburyo bwiza bwo kugirira isuku mu myaka y'ibanga yawe nyuma yo gutera akabariro n'uwo mwashakanye #rwanda #RwOT

    Abagore bakenera isuku yihariye by'umwihariko nyuma yo gusangira ibyishimo n'abo bashakanye.Ese ni mu buhe buryo iyo suku yakorwa neza?

     

     

    Iyi nkuru igiye kugaruka ku isuku yo mu myanya y'ibanga nyuma yo gutera akabariro gusa turibanda ku bagore.

     

    1.Jya kwibohora: Nyuma yo gutera akabariro abagore bagirwa inama yo kujya kunyara kugira ngo za bagiteriya zisohoke, ndetse hirindwe infection zitandukanye.

     

    2.Hakorere isuku: Urasabwa gukoresha amazi y'akazuyaze kandi wirinde gukoresha cyane isabune isanzwe woza mu gitsina imbere.

     

    3.Hahanagure neza: Shaka agatambara kameze neza kabugenewe ariko ukoresha usukura mu myaka yibanga yawe [Guhanagura].

     

    4.Singombwa ko ujya mu bwogero: Mu byukuri ntabwo ari ngombwa ko wihutira mu bwogero.Mbere na mbere , urasabwa gukora ibyo twavuze haraguru.

     

    5.Hindura umwambaro w'imbere: Ningombwa ko uhindura umwambaro w'imbere.Uyu mwabaro wawe w'imbere ushobora kuba urimo ibyuya cyangwa ukaba wanduye.

     

    Wibukeko ibi ari ibiteganywa ushobora kwihutira gukora ariko nanone umuganga wawe ukwitaho ni ingenzi kumvira inama ze.

    SRC: Healthline

    The post Abagore ! Dore uburyo bwiza bwo kugirira isuku mu myaka y'ibanga yawe nyuma yo gutera akabariro n'uwo mwashakanye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagore-dore-uburyo-bwiza-bwo-kugirira-isuku-mu-myaka-yibanga-yawe-nyuma-yo-gutera-akabariro-nuwo-mwashakanye/