Blog

  • Habimana Kayitsinga wo mujyi wa Kigali agize imyaka 60 akiri imanzi kubera kubyimba ubugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Habimana Kayitsinga wo mujyi wa Kigali agize imyaka 60 akiri imanzi kubera kubyimba ubugabo.

    Aganira na BTN, uyu musaza avuga ko atigeze ashaka umugore kubera ikibazo cyo kubyimba ubugabo.

    Avuga ko ari ikibazo amaranye igihe kuko ngo nta kintu akibasha kwikorera we ubwe.

    Agaragaza ko kubera kubyimba ubugabo ko atashobora kunama kubera icyo kibazo.

    Asaba ubufasha bwo kujya kwivuza aho yagiye kwivuza CHUK bakamuca amafaranga akayabura bigatuma areka kwivuza.

    Avuga ko akize akabasha kwikorera yabasha no gushaka umugore.

    Source : https://yegob.rw/habimana-kayitsinga-wo-mujyi-wa-kigali-agize-imyaka-60-akiri-imanzi-kubera-kubyimba-ubugabo/

  • Abagore b’i Musanze bari kwiba utwo babonye twose nyuma y’uko abagabo babo banze guhahira abana bababyayeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore b'i Musanze bari kwiba utwo babonye twose nyuma y'uko abagabo babo banze guhahira abana bababyayeho.

    Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru y'abagore bishoye mu ngeso mbi z'ubujura aho baba bashaka ibibatunga n'abana babo.

    Bamwe mu baturage bavuga ko abo bagore bishoye muri izo ngeso kubera abagabo babo banze guhahira ingo zabo.

    Bavuga ko abo bagore batanatinya kwiba n'inkono ziri ku ziko bakazijyana.

    Umuyobozi bwo buvuga ko iki kibazo bakiganiriyeho n'abaturage mu nteko rusange aho bemeje ko bagiye gushaka abo bagore bagahanwa.

    Source : https://yegob.rw/abagore-bi-musanze-bari-kwiba-utwo-babonye-twose-nyuma-yuko-abagabo-babo-banze-guhahira-abana-bababyayeho/

  • Prince Harry ntakozwa ibyo kwiyunga n’umuvand… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2020 Prince Harry hamwe n’umugore we Meghan Markle bava i Bwami bakajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umubano we n’umuryango we wasubiye inyuma by’umwihariko umubano we na mukuru we Prince William, yakunze gushinja ko we n’umugore we Kate Middleton bakoreye irondaruhu Meghan Markle.

    Ibi byaje gufata intera ubwo Prince Harry yamenega amabanga y’umuryango we mu gitabo yasohoye mu mpere z’umwaka wa 2022 yise ‘Spare’, aho yanavuze ko Prince William yamubaniye nabi kuva bakiri bato ndetse anavuga ko bigeze guterana ibipfunsi.

    Umubano wa Prince Harry na Prince William warushijeho kuba mubi nyuma y’igitabo ‘Spare’ yasohoye avugamo byinshi ku byatumye bashwana

     Ibi byose Harry yabivuze nyuma yaho muri filime ‘Harry & Meghan yanyuze kuri Netflix yagarukaga ku buzima bwabo, yanavuzemo ko kimwe mu bintu byatumye yegura ku nshingano ze akava i bwami ari uko atarakibasha kumvikana n’umuvandimwe we. 

    Nyuma y’igihe King Charles III agerageza kubunga bikanga, Prince Harry yongeye kugaragaza ko kuri we adashaka kwiyunga na Prince William nk’uko umuryango wabo ubishaka. Ibi yabyerekaniye mu mashusho yohorereje King Charles III amwifuriza isabukuru nziza nubwo atigeze ayitabira.

    Mu mashusho Prince Harry yoherereje King Charles III amwifuriza isabukuru nziza, ngo niho yavugiyemo ko adateganya kwiyunga na William ataramusaba imbabazi

    Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza birimo Daily Express hamwe na The Independent UK, byatangaje ko ubwo i bwami bizihizaga isabukuru ya King Charles III wizihizaga imyaka 75, ariho hakinywe amashusho ya Prince Harry arikumwe n’abana be bifuriza sekuru isabukuru nziza.

    Muri aya mashusho ngo niho Prince Harry yakomoje ko kuba atitabiriye ibi birori aruko atarabasha kwiyunga n’umuvandimwe we ndetse ko atanabyifuza, yagize ati: ”Mu birori byawe by’isabukuru biri imbere ndizera ko nzaba mpari nkakuririmbira imbona nkubone.

    Ubu nibyankundiye kandi sinumva uburyo twakwishimana ndikumwe n’umuvandimwe tutakivugana. Nibikunda ko twiyunga mu hazaza tuzafatanya kukuririmbira gusa ubu njyewe ntabwo ndifuza ko twiyunga igihe cyose ntambabazi aransaba”.

    Prince Harry ngo ntashaka kwiyunga na Prince William ataramusaba imbabazi

    The Indepenent UK itangaza ko Prince Harry yavuze ko atifuza kwiyunga na Prince William igihe cyose ataramusaba imbabazi. Ibi ngo bisa n’amagambo yavugiye mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey aho yamubwiye ko kugira ngo yiyunge na mukuru we aruko azamusaba imbabazi kumugaragaro ngo kuko abantu benshi bamwise umubeshyi kuko ibyo yavuze kuri William yamubeshyeraga, akaba yifuza ko William azabyemera kumugaragaro.

    King Charles III ngo yaba yaragerageje kunga aba bombi nyamara Prince Harry akabyanga

    Kuba Prince Harry yavuze ko adateganya kwiyunga na Prince William igihe cyose ataramusaba imbabazi, ngo ni nshuro ya kabiri yanze kwiyunga na William dore ko inshuro ya mbere King Charles III yabasabye kwiyunga mbere y’uko yimikwa kumugaragaro kugirango bitabire ibi birori bariyunze nyamara icyo gihe Prince Harry yabiteye utwatsi. Aba bavandimwe bamaze igihe batumvikana baheruka kuvugana muri Nzeri ya 2022 mu muhango wo gutabariza Queen Elizabeth II.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136641/prince-harry-ntakozwa-ibyo-kwiyunga-numuvandimwe-we-prince-william-136641.html

  • Amagambo Lionel Messi yatangaje nyuma yo gufata mu ishingo umukinnyi wa Uruguay #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi nyuma yo gufata mu ishingo umukinnyi wa Uruguay yavuze ko abakinnyi b’ubu batacyubaha.

    Hari mu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023 wahuje Urguay na Argentine mu ijonjora ryo muri Amerika y’Amagepfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Muri uyu mukino haje kubamo gushyaramirana hagati ya Rodrigo De Paul wa Argentina na Manuel Ugarte wa Uruguay.

    Lionel Messi usanzwe ukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafotowe yitambitse hagati y’aba bakinnyi ndetse yanafashe Manuel Ugarte mu ishingo.

    Nyuma y’uyu mukino yavuze ko hari ibimenyetso atasubiramo ariko na none abakinnyi b’ubu bakwiye kubaha bakuru babo.

    Ati “nahitamo kutagira icyo mvuga ku bimenyetso bimwe na bimwe (gesture). Ariko aba bakinnyi bakiri bato bakwiye kwiga kubaha bakuru babo. Uyu mukino wahoze urimo ishyaka unakomeye ariko buri gihe wabaga urimo icyubahiro cyinshi. Bakwiye kugira bike biga.”

    Uyu mukino n’ubwo Argentine yari yawakiriye byaje kurangira iwutakaje nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0.

    Messi yari yafashe umuntu mu ishingo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagambo-lionel-messi-yatangaje-nyuma-yo-gufata-mu-ishingo-umukinnyi-wa-uruguay

  • RIB yafunze Gisa Nduwayo wishe umwana we w’imyaka umunani amukubise inkoni z’umubiri wose – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIB yafunze Gisa Nduwayo wishe umwana we w'imyaka umunani amukubise inkoni z'umubiri wose.

    Umugabo utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba, afungiye kuri station RIB ya Byumba akurikiranyweho gukubita umwana we w'umuhungu w'imyaka umunani bikamuviramo gupfa.

    Urupfu rw'uyu mwana rwamenyekanye ku wa 14 Ugushyingo 2023, nyuma y'uko ubuyobozi bw'ishuri yigagaho bwari bwamwoherereje ababyeyi be, bubasaba kujya kumuvuza inkovu z'inkoni yari yakubiswe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo afungiye kuri station ya RIB ikorera Byumba, akurikiranweho icyaha cyo gukubita umwana we bikamuviramo gupfa.

    Yagize ati' Urupfu rw'uyu mwana rwamenyekanye ku wa 14 Ugushyingo 2023, ufunzwe ni se w'umwana witwa Gisa Nduwayo.'

    Bivugwa ko uyu mwana yagiye ku ishuri yigaho rya G.S Gacurabwenge, abarezi bakabona umwana afite inkovu z'inkoni ku maboko, ndetse yavunitse n'akaboko, bamubaza icyo yabaye ababwira ko akubitwa na se umubyara, na mukase babana mu rugo.

    Yavuze ko bamukubita mu gihe bamwigisha mu masaha ya ku mugoroba avuye ku ishuri.

    Ubuyobozi bw'ishuri yigaho icyo gihe bwahise butumaho se umubyara, bumusaba kujya kuvuza umwana, ahabwa imiti, mu gitondo bagiye kumuha indi miti basanga yapfuye.

    Uyu mwana witabye Imana yigaga ku ishuri rya G.s Mugera riri mu Karere ka Gatsibo, nyuma nyina amwohereza se umubyara ngo amurerere i Gicumbi, ari naho yigaga mu mwaka kabiri ku ishuri rya G.S Gacurabwenge.

    Source : https://yegob.rw/rib-yafunze-gisa-nduwayo-wishe-umwana-we-wimyaka-umunani-amukubise-inkoni-zumubiri-wose/

  • Umuganga gakondo w’i Rubavu, yatekeye umutwe umugore wibera muri Amerika amurya amafaranga y’ibyo bumvikanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muganga gakondo wo mu karere ka Rubavu ukoresha amazina ya Rutebuka, aravugwaho gutekera abaturage imitwe akabacucura utwabo.

    Zaninka Jeanine, Umunyarwandakazi usanzwe atuye ku mugabane w'Amarika akomeje gutakambira inzego z'Ubuyobozi ngo zimufashe kuba yasubizwa amafaranga ye yahaye uyu muganga Rutebuka, nyuma akamutekera umutwe n'Umuganga gakondo ukoresha amazina ya Muganga Rutebuka, yarangiza ntamukorere akazi bumvikanye.

    Mu kiganiro Zaninka yahaye Rwandanews24 dukesha iyi nkuru yatangaje ko haciyemo amezi 2 atekewe imitwe na Muganga Rutebuka, yo kuza kuvura inzu nk'umuryango baguriye umubyeyi wabo ikibasirwa n'amapusi batiyumvishaga aho aturuka, yanaje gutuma umubyeyi wabo (Nyina) atabaruka imburagihe, ariko uyu muganga nyuma yo kwakira amafaranga bavuganye ntiyegeze yongera kubitaba ku murongo wa terefone.

    Yavuze ko atagikeneye ko uyu muganga akora akazi bavuganye, ko ahubwo yifuza ko yatabwa muri yombi akaryozwa ubu butekamutwe hakazabaho gushakisha undi muganga ushoboye.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, Superitendenti Karekezi Twizere Bonaventure yavuze ko ibyakozwe na Muganga Rutebuka, abikorera Umuryango wa Zaninka mu mategeko ari icyaha, kandi ko batazigera babasha kwihanganira abantu nk'aba igihe cyose bamenyekanye.

    Ati 'Ikintu cy'abantu bakora ibikorwa nk'ibyo, mu bijyanye n'amategeko bacyita kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya. Niyo mpamvu tutazigera tubasha kubihanganira igihe cyose bamenyekanye. Itegeko rivuga ko umuntu wihesha ikintu cyundi, aba akoze icyaha, harimo uburiganya no guteka imitwe.'

    Yavuze ko iki cyaha gikorwa mu buryo bunyuranye burimo, kwiyitirira amazina atari yo, kwiyitirira imirimo udafitiye ububasha, kwizeza undi ikiza, no gutinyisha ko hari ikizaba kibi. Abakora icyo cyaha baba bagamijekwambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo. Uhamwe n'iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

    SP. Karekezi yaboneyeho gusaba Abaturage kutizera abantu bose, kuko nk'uwo muturage bacucuye utwabo yari yijejwe ibitangaza.

    Abibutsa ko abaribo bise byaba byarabayeho bakwiriye kugana Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, bagatanga ikirego maze abahemu nka Rutebuka bagakurikiranwa imbere y'amategeko.

     

    Source : https://yegob.rw/umuganga-gakondo-wi-rubavu-yatekeye-umutwe-umugore-wibera-muri-amerika-amurya-amafaranga-yibyo-bumvikanye/

  • Lionel Messi yanize umukinnyi wa Uruguay yenda kumuheza umwuka – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo ikipe ya Argentine yari irimo ikina na Uruguay, Lionel Messi yafashe mu ijosi umukinnyi wa Uruguay aramuniga.

    Messi aho agiriye muri MLS yo muri America, yahaye akazi umucungira umutekano 'bodyguard' witwa Yassine Cheuko ! Rodrigo De Paul kuko aribwo yatangiye kujya amwiyegereza cyane amurinda abamusagarira.

    Uyu mukino waje kurangira Uruguay itsinze Argentina yari imbere y'abafana bayo ibitego 2-0.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yanize-umukinnyi-wa-uruguay-yenda-kumuheza-umwuka-amafoto/

  • N’abakobwa bubuye ingeso: i Kigali umukobwa yibye muri Boutique bamuterereza umuzinga w’inzuki ziramurya [videwo] – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'abakobwa bubuye ingeso: i Kigali umukobwa yibye muri Boutique bamuterereza umuzinga w'inzuki ziramurya.

    Umukobwa utatangajwe amazina, yibye muri Boutique maze bamuterereza inzuki ziramurya.

    Mu mashusho ari ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, yerekana uyu mukobwa ari kuribwa n'inzuki ari nako ari kurira cyane asaba imbabazi.

    Abari aho barimo na nyiri Boutique bemeza ko uyu mukobwa yatatswe n'izo nzuki nyuma y'uko yari yibye ibintu muri iyo boutique.

    [videwo]

    Source : https://yegob.rw/nabakobwa-bubuye-ingeso-i-kigali-umukobwa-yibye-muri-boutique-bamuterereza-umuzinga-winzuki-ziramurya-videwo/

  • Ambulance yabo ni moto ya Rifani: Ikigo nderabuzima cya Kageyo mu karere ka Ngororero gifite moto ikora nka Ambulance – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ambulance yabo ni moto ya Rifani: Ikigo nderabuzima cya Kageyo mu karere ka Ngororero gifite moto ikora nka Ambulance.

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara ifoto ya moto ya Rifani yanditseho ko ikora nka Ambulance.

    Iyi moto imenyerewe mu gutwara imizigo mu gihugu cy'u Rwanda.

    Iyi moto ikora nk'ingobyi y'abaturage aho ibafasha kugera kwa muganga batari bazahazwa n'indwara.

    Source : https://yegob.rw/ambulance-yabo-ni-moto-ya-rifani-ikigo-nderabuzima-cya-kageyo-mu-karere-ka-ngororero-gifite-moto-ikora-nka-ambulance/

  • Hamenyekanye abakinnyi 2 bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bagiriwe imbabazi kuko batari babikwiye none byaviriyemo Mugunga Yves gusezererwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamenyekanye abakinnyi 2 bahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bagiriwe imbabazi kuko batari babikwiye none byaviriyemo Mugunga Yves gusezererwa

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nubwo ejo ititwaye nabi, ikomeje kugarukwaho cyane nyuma y'abakinnyi bagumishijwe mu ikipe y'igihugu hakagira abasezererwa kandi bari bashoboye.

    Bamwe mu bakinnyi bahamagawe kubera bamwe mu batoza bari bafitanye ubushuti bukomeye bimwe mu biri gutuma badashimwa cyane. Abo bakinnyi harimo Nshuti Innocent guhamagarwa kwe biravugwa ko byagizwemo uruhare na Jimmy Mulisa naho Gitego Arthur azanwa na Yves Rwasamanzi.

    Aba batoza bombi bari muri stafu n'ubundi y'ikipe y'igihugu dore ko ari bo batoza bungirije Frank Torsten Spittler urimo gutoza Amavubi kugeza ubu nk'umutoza mukuru nubwo ngo umukino wa mbere, ibyakozwe byose ari aba batoza babikoze kuko we ngo ntabwo arabamenya neza.

     

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-abakinnyi-2-bahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-bagiriwe-imbabazi-kuko-batari-babikwiye-none-byaviriyemo-mugunga-yves-gusezererwa/