Blog

  • Canada: Ibyiyumviro bya Safi Madiba ugiye guk… – #rwanda #RwOT

    Kuva asezeye mu itsinda rya Urban Boys agatangira gukora umuziki ku giti cye, Safi Madiba agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise 'Back to life' amaze imyaka ine akoraho.

    Aganira na inyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko yiteguye gutaramira mu mujyi abamo aha ikaze abatuye isi yose kuzaza kwifatanya nawe.

    Iki gitaramo cye cyateguwe na Silverback Entertainment y'abanyarwanda ndetse isanzwe inategura ibitaramo.

    Ni igitaramo kizaba ku itariki 30 Ukuboza 2023, kiyoborwe na Frank Rukundo naho Dj Luc Cyamatare na Dric The Deejay batange umuziki ugezweho. Kanda HANO ugure Itike unamenye andi makuru.

    Si abo gusa kuko na Bwanaz wo muri Zimbabwe umenyereweho umuziki wo muri Africa azaba ari muri icyo gitaramo. “Back to life” ni album Safi yatangiriye mu Rwanda akayisoreza muri Canada, aho asigaye atuye muri iyi minsi.

    Mu 2018, nyuma y'umwaka umwe atandukanye na Urban Boys, Safi Madiba yabwiye inyaRwanda ko yitegura gusohora album ndetse anatangaza izina ryayo, 'Back to life'.

    Safi Madiba agiye kumurika Album ye ya mbere

    Ni album buri mwaka abakunzi b'uyu muhanzi babaga bategereje, icyakora bikarangira bayibuze, na we agakomeza kubahata indirimbo.

    'Back to Life' Ni album iriho indirimbo kuva ku yitwa 'Kimwe kimwe', iya mbere yakoze akiva muri Urban Boys, kugeza ku yitwa 'Won't lie to you' yari aherutse gusohora.

    Iyi album nshya ya Safi Madiba yakozweho mu buryo bw'amajwi n'aba producers bakomeye mu Rwanda nka Element, Madebeats, Junior Multisystem, Davydenko, Pacento na Knoxbeats.

    Sikana ugure itike byoroshye

    Igaragaraho indirimbo zirindwi uyu muhanzi yakoranye n'abandi yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo nka Rayvanny bakoranye 'Fine' na Harmonize bakoranye 'In a million'.

    Mu Rwanda, Safi Madiba yakoranye n'abarimo Riderman bakoranye 'Nisamehe', Meddy bakoranye 'Got it', DJ Marnaud bakoranye 'Ntimunywa' na DJ Miller bakoranye 'Vutu' itarajya hanze.

    Safi Madiba agiye kumurikira album mu mujyi atuyemo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136627/canada-ibyiyumviro-bya-safi-madiba-ugiye-gukora-igitaramo-cye-cya-mbere-136627.html

  • Amavubi muri Arena ku mukino wa APR na Police (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi yakurikiranye umukino wa 1/2 cya Zone V wahuje APR VC na Police VC.

    Iyi kipe y’igihugu iri mu mwiherero wo kwitegura umukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 izakiramo Afurika y’Epfo ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki 21 Ugushyingo 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Umukino wa mbere Amavubi akaba yari yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa mu mukino wabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

    Amavubi arimo gukorera umwiherero muri Saint Famille Hotel, uyu munsi wabanjirijwe n’urugendo rworoheje rubafasha kuruhuka no kubanura imitsi.

    Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu bakaba bahise bajya muri Kigali Arena kwirebera irushanwa rya Volleyball “Zone V VOLLEYBALL CLUB CHAMPIONSHIP” rimaze iminsi ribera mu Rwanda.

    Iri rushanwa ryatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru, rigeze muri 1/2, Amavubi akaba arimo akurikirana umukino wa APR VC na Police VC zombi zo mu Rwanda.

    APR VC

    Police VC

    Mitima Isaac (uri kuri telefoni), Kevin imbere ye

    Byiringiro Lague (ibumoso) , Mugisha Bonheur (iburyo), Ruboneka Bosco uri inyuma yabo

    Yves Hendrickx (ibumoso), Maxime Wenssens (hagati) na Hakim Sahabo (iburyo)

    Niyomugabo Claude (ibumoso), Omborenga Fitina (hagati) na Sibomana Patrick Papy (iburyo)

    Ntwari Fiacre (urimo gukoresha telefoni) na Niyonzima Olivier Seif

    Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) na Nshuti Innocent (iburyo)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-muri-arena-ku-mukino-wa-apr-na-police-amafoto

  • Kaboy yatumye aba-Rayon batangira weekend neza! Rayon Sports WFC yisasiye Bugesera WFC inayirusha cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye amanota atatu mu mukino wa Shampiyona yakinnye mo na Bugesera WFC mu Nzove kuri SKOL STADIUM.

    Ni umukino warangiye iyi kipe ya Rayon Sports WFC yari imbere y'abafana bayo, yatsinze Bugesera WFC ibitego 2-0.

    Ibi bitego byose byatsinzwe na rutahizamu Mukandayisenga Jeannine bakunzi kwita Kaboy.

    Source : https://yegob.rw/kaboy-yatumye-aba-rayon-batangira-weekend-neza-rayon-sports-wfc-yisasiye-bugesera-wfc-inayirusha-cyane/

  • KNC yamwenyuye! Gasogi United yanyagiye imvura y’ibitego ikipe ya Kiyovu Sports muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 20 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023, Shampiyona y'umupira w'amaguru mu batarengeje imyaka 20 yakomezaga.

    Mu mukino w'umunsi wa 4 w'iyi Shampiyona, ikipe ya Gasogi United y'umukire Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yatsinze Kiyovu Sports ibitego 5-3.

    Source : https://yegob.rw/knc-yamwenyuye-gasogi-united-yanyagiye-imvura-yibitego-ikipe-ya-kiyovu-sports-muri-shampiyona-yabatarengeje-imyaka-20/

  • Bruce Melodie ntiyahiriwe mu bihembo byihariw… – #rwanda #RwOT

    Byatanzwe ku nshuro ya 12 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, muri Kampala Serena Hotel mu muhango witabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zinyuranye cyane cyane abafite aho bahuriye n'inganda Ndangamuco muri Uganda.

    Ni ibi bihembo byari bihatanyemo abahanzi bakomeye kugeza kuri Burna Boy wo muri Nigeria, kuko yanatwaye igikombe cy'indirimbo y'umwaka.

    Muri ibi bihembo bya HiPiPo Music Awards, umunyamuziki Eddy Kenzo yegukanye ibikombe bibiri, birimo icy'umuhanzi w'umwaka (Artist of the Year), igikombe cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka (Best Male Artist) ahigitse Fik Fameica, Joshua Baraka, Allien Skin, B2C ndetse na David Lutalo.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Sitya Loss' yanatwaye igikombe cya 'Best Regional Song' abicyesha indirimbo 'Sisikem' yakoranye na Titus Vybes.

    Fik Fameica, Cassper Nyovest, Khaligraph Jones na Navio begukanye igikombe cya 'Africa Best ACT' babicyesha indirimbo 'Mafia' basubiyemo bakoranye.

    Alien Skin wabiciye bigacika mu minsi ishize ubwo yari ahanganye na Pallaso bakorera igitaramo ku munsi umwe yegukanye ibikombe. Yatwaye igikombe cy'indirimbo y'umwaka (Song of the year) abicyesha indirimbo ye yise 'Party'.

    Uyu muhanzi yanegukanye igikombe cy'indirimbo ifite amashusho meza ikunzwe (Most Viral Song) abicyesha n'ubundi indirimbo ye 'Party', yanegukanye igikombe cy'umuhanzi uri kwigaragaza (Breakthrough Artist).

    Diamond yatwaye ibikombe bitatu, kuko yegukanye igikombe cya 'Africa Number One', aho yahigitse indirimbo 'Bonane' ya Deejay Pius, Alyn Sano na Bushali ndetse n'indirimbo 'Fou de Toi' ya Bruce Melodie, Element na Ross Kana.

    Uyu muhanzi yanegukanye igikombe cy'indirimbo ikunzwe muri iki gihe mu bihugu by'Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba (East Africa Super Hit) abicyesha indirimbo 'Enjoy' yakoranye na Juma Jux.

    Diamond yanatwaye igikombe cya 'Africa Best Video' abicyesha 'Achii' yakoranye na Koffi Olomide wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Diamond yanatwaye igikombe cya 'Africa Number One' ahigitse abarimo Asake, Davido, Diamond, Firebo, Kizz Daniel, Rema, Sheebah, Tiwa Savage ndetse na Ayra

    Sheebah Karungi wagaragaje ibyishimo bihambaye muri ibi bihembo, yatwaye igikombe cy'umuhanzikazi w'umwaka (Best Female Artist).

    Anatwara igikombe cy'indirimbo nziza muri EAC (East Africa Super Video) ahigitse indirimbo zirimo 'Fou de Toi'.

    Mu 2018, Bruce Melodie yegukanye igihembo cy'umuhanzi wigaragaje muri Afurika y'Iburasirazuba (East Africa Best Breakthrough Artist) muri HiPiPo Music Awards. Icyo gihe yahigitse Ben Pol, Darassa, Lydia Jazmine, Meddy, Nyashinski, The Band BeCa, The Ben na Ykee Benda.

    Muri uriya mwaka kandi, indirimbo 'Binkolera' ya The Ben na Sheebah yahawe igihembo cya Best East African Collabo muri HiPiPo.

    Yahigitse 'Babiee' ya Avril na A Pass, 'Barua Kwa Mama' ya Bahati na Eddy Kenzo, 'Just a Dance' ya Buravan na AY, 'Owooma' ya Charly & Nina na Geosteady, 'Throne' ya Navio na King Kaka, 'Body' ya Rabadaba na Jody ndetse na 'Nikungushe' ya Willy Paul na Rayvanny.

    Mu bandi bahawe ibihembo barimo Knowless wegukanye icy'umuhanzi wakoze amashusho y'indirimbo meza, binyuze mu ndirimbo ye yise 'Uzagaruke'. Icyo gihe yahigitse 'Zahabu' ya Charly & Nina, 'Ntawamusimbura' ya Meddy na 'Habibi' ya The Ben.

    Ni mu gihe 'Slowly' ya Meddy yabaye indirimbo y'umwaka mu cyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda.


    Eddy Kenzo yigaragaje cyane kuri ibi bihembo bya HipPiPo byatangiwe muri Uganda


    Sheebah Karungi yegukanye ibikombe bibiri muri ibi bihembo


    Alien Skin uzwi cyane muri Uganda muri iki gihe yatwaye ibikombe bitatu


    Indirimbo 'Bonane' ya Di Pius, Alyn Sano na Bushali yabuze igikombe mu byatanzwe byose





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136655/bruce-melodie-ntiyahiriwe-mu-bihembo-byihariwe-na-sheebah-na-eddy-kenzo-136655.html

  • Uwayezu Jean Fidèle yamurikiye abanyamuryango ba Rayon Sports ibikombe 4 yegukanye mu mwaka w’imikino ushize – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inama y'intekorusange y'umuryango wa Rayon Sports yatangijwe na Perezida Jean Fidele UWAYEZU ubu ikaba irimbanyije.

    Abanyamuryango bamurikiwe ibikombe bine Rayon Sports yegukanye. Harimo; Igikombe cy'Amahoro, FERWAFA Super Cup 2023 na RNIT Savings CUP 2023 (mu bagabo) Igikombe cya Shampiyona y'icyiciro cya Kabiri mu bagore.

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-yamurikiye-abanyamuryango-ba-rayon-sports-ibikombe-4-yegukanye-mu-mwaka-wimikino-ushize-amafoto/

  • Umunyamabanga wa Rayon Sports Namenye Patrick yamuritse ishusho ya Tekinike y'amakipe ya Rayon Sports yose uko ari ane(4) anahiga umuhigo w’iyi kipe ku ruhando rw’Africa – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Rayon Sports Patrick NAMENYE yamuritse ishusho ya Tekinike y'amakipe ya Rayon Sports ane (Rayon Sports FC, Rayon Sports WFC, Rayon Sports FC U20, Rayon Sports WFC U20).

    Yahize kwegukana IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA uyu mwaka no guhagararira u Rwanda muri CAF Champions Leagues umwaka utaha.

    Ibi yabitangarije abitabiriye Inama y'intekorusange y'umuryango wa Rayon Sports yatangijwe na Perezida Jean Fidele UWAYEZU.

    Source : https://yegob.rw/umunyamabanga-wa-rayon-sports-namenye-patrick-yamuritse-ishusho-ya-tekinike-yamakipe-ya-rayon-sports-yose-uko-ari-ane4-anahiga-umuhigo-wiyi-kipe-ku-ruhando-rwafrica-amafoto/

  • Soleil wo muri Bamenya yavuze ku mukunzi we #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gushyira hanze amafoto yakoze ubukwe na Kanimba bakinana muri filime y’uruhererekane ya Bamenya ariko akaba ari ubukwe bwo muri filime, Soleil yahamije ko nta n’urukundo ruri hagati ye na Kanimba ahubwo ko afite undi yihebeye.

    Mu ntariro z’uku kwezi ni bwo Delphine Ortha Uwase [Soleil] na Mazimpaka Wilson [Kanimba] bakinana ari umugore n’umugabo muri filime ya Bamenya, bashyize hanze integuza y’ubukwe bwa bo basaba abantu kuzabashyigikira.

    Ubu bukwe bwari buri ejo hashize tariki ya 17 Ugushyingo 2023, zarageze maze batangira gushyira hanze amafoto y’ubukwe bwa bo, imbuga nkoranyambaga zatangiye gutigita bamwe bati “babikuye muri filime babigize ibya nyabyo “, ni mu gihe abandi bavugaga ko ari filime barimo gukina.

    Bidaciye kabiri hahise hajya hanze igice cya 45 cya filime y’uruhererekane yitwa “Amarira y’Urukundo”, filime itegurwa na bo bombi, ari nacyo bagaragaramo bakoze ubukwe.

    Soleil yifashishije imbuga nkoranyambaga yahise yusegura ku bantu bari bagize ngo ni ubukwe bwa nyabwo yakoze ko atari bwo.

    Ati “Mfashe uyu mwanya rero kugira ngo mbisegureho, mbasobanurira ibijyanye na 'Save the Date’ mwabonye yanjye na Kanimba. Mu by’ukuri nta bukwe dufite mu buryo bwemewe (buri Official) ariko ubukwe turabufite muri filime […].'

    'Inshuti zanjye, abandakariye, abanyishimiye Imana ibahe umugisha. Ni iby’igiciro mwanyeretse ko munkunda, buriya no kugira abantu bagufuhira na byo ni umugisha, ariko mushonje muhishiwe.'

    Yakomeje avuga ko atanakundana na Kanimba ariko afite uwo yihebeye bari mu mishinga y’ubukwe.

    Ati 'Rero ningira gahunda nzabamenyesha gahunda y’ubukwe, kuko ni vuba ntabwo bitinze. Ntawucyeza abami babiri…arahari uwo nihebeye.'

    Muri filime ya Bamenya bombi bamenyekaniyemo, Kanimba akina ari umugabo w’amafuti menshi, ugira amanyanga, urya imyenda atazishyura, ucyura abagore bandi mu nzu ariko akihagararaho, ni mu gihe Soleil na we aba ari umugore w’igitsure utavugirwamo.

    Soleil yavuze ko afite uwo yihebeye

    Yakoze ubukwe na Kanimba muri filime ariko ubusanzwe ntibakundana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/soleil-wo-muri-bamenya-yavuze-ku-mukunzi-we

  • Josh Ishimwe utegerejwe mu gitaramo cya Chora… – #rwanda #RwOT

    Yiyongereye ku bahanzi baririmba ku giti cy'abo barimo Israel Mbonyi bamaze kubona ko isoko ry'abakunzi b'umuziki bumva cyane Igiswahili ryagutse. Indirimbo ze nka 'Nina Siri' na 'Nitamani' zimaze guca uduhigo muri Kenya, aho ziganza cyane ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri kiriya gihugu.

    Imyaka itanu irashize u Rwanda rwemeje Igiswahili nk'ururimi rwa Kane mu zemewe zikoreshwa. Igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku Isi aho abarenga Miliyoni 200 barukoresha.

    Ibarura rusange ry'abaturage ryatangajwe muri Gashyantare 2023 ryerekanye ko Igiswahili mu Rwanda kivugwa n'abagera kuri 2,97%.

    Josh Ishimwe uri mu bakunzwe nyuma yo gusubiramo indirimbo z'abahanzi banyuranye, ari kwitegura kuririmba mu gitaramo 'I Bweranganzo' cya Chorale Christus Regnat kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.

    Yabwiye InyaRwanda ko yongeye ikibatsi mu rugendo rw'umuziki we, ahitamo gutangira kuririmba mu ndimi z'amahanga kugira ngo ubutumwa bugere kure.

    Uyu muhanzi anavuga ko yasohoye iyi ndirimbo mu murongo wo kwitegura kuririmba muri kiriya gitaramo, kubera ko ari indirimbo ihimbaza Imana.

    Yavuze ati “Ni indirimbo yo gushima Imana, navuga ko ari indirimbo ijyanye n’igikorwa cyo gushima no gusingiza Imana kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023.

    Josh Ishimwe avuga ko iyi ndirimbo yari ayimaranye igihe kinini, ariko ko atari yakabonye uko ayikora ngo ayigeze ku bakunzi be.

    Ati “Naravuze nti reka nyisohore tugerageza twagure natwe imbibi z’umuziki, kandi ni ukugira ngo n’abatumva Ikinyarwanda bamenye ko umuntu ashobora kuririmbira Imana, agatambira Imana muri iyi njyana y’Abanyarwanda y’umwihariko, ya gakondo. Kandi twizeye ko bizagenda neza.”

    Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibiri ishize yarakunzwe.

    Avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

    Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'.

    Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano', avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.

    Uyu musore avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.


    Josh Ishimwe yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Nakushukuru Ee Bwana' yagiye iririmbwa n'abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel


    Josh ishimwe avuga ko yahisemo gukora indirimbo mu rurimi rw'igiswahili mu rwego rwo kwagura imbago z'umuziki we


    Ishimwe yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo yitegura kuririmba mu gitaramo cyo gusingiza Imana cya Chorale Christus Regnat 


    Chorale Christus Regnat iri kwitegura gukora igitaramo gikomeye kuri iki Cyumweru

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA JOSH ISHIMWE

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136650/josh-ishimwe-utegerejwe-mu-gitaramo-cya-chorale-christus-regnat-yaguye-imbago-zumukizi-vid-136650.html