Blog

  • Ruri muri 4 bya mbere: U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bifite abaturage babayeho neza cyane ku mugabane – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa Kane mu bihugu bifite abaturage babayeho neza muri Afurika (Best Quality of Life), ku rutonde rwakozwe n'Urubuga Monkey Insider rusesengura amakuru ajyanye n'ubukungu hirya no hino ku Isi.

    Uru rutonde rwakozwe hifashishijwe imibare ya vuba y'ibigo mpuzamahanga bishinzwe ubukungu n'iterambere nka Banki y'Isi, IMF, Banki Nyafurika y'Iterambere, Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere, UNDP n'ibindi.

    Hibanzwe ku nkingi eshatu kugira ngo ibihugu bihabwe amanota, aho iya mbere yarebwe ari iyo kubaka umuturage ushoboye (Human Development Index) ishingira cyane ku bijyanye n'iterambere ry'ubuvuzi mu gihugu, uburezi, icyizere cyo kubaho ku baturage na gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza.

    Inkingi ya kabiri yarebweho ni ijyanye n'ubukungu aho hibandwa ku iterambere n'ubwisanzure bwo gucururiza mu gihugu, amategeko n'ibindi byoroshya ishoramari n'ibindi.

    Indi nkingi yarebweho ni ijyanye n'imiyoborere myiza ireba cyane imitangire ya serivisi za Leta, uko abakozi ba Leta bafatwa, ishyirwaho ry'amategeko na politiki zitandukanye n'uburyo Guverinoma ishyira imbaraga mu guharanira ko byubahirizwa.

    Nyuma yo guhuza ibyo byose, ku rutonde rw'ibihugu 12 byagaragajwe nk'ibifite abaturage babayeho neza muri Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane.

    Inkingi yo kubakira umuturage ubushobozi rufite amanota 0.534. Ubusanzwe iyi nkingi ibarwa mu byiciro bine, igihugu kiri hagati ya 0.8-1.0, kibarwa nk'ikiri hejuru cyane mu kubakira abaturage ubushobozi, hagati ya 0.7-0.79 igihugu kiba kiri hejuru, ikiri hagati ya 0.55-0.70 kibarwa mu biringaniye mu gihe ibiri hasi biba biri munsi ya 0. 0.55.

    Ku nkingi y'ubukungu u Rwanda rufite amanota 52.20% mu gihe mu bijyanye n'imiyoborere myiza rufite amanota 61.32%, byose byahurizwa hamwe rukagira amanota 56.76%.Ku mwanya wa mbere kuri iyi raporo hariho Ibirwa bya Maurice, ku wa kabiri ni Botswana, Seychelles iri ku mwanya wa Gatatu mu gihe ku mwanya wa gatanu hari Namibia.

    Mu bihugu 12 byagaragajwe nk'ibifite abaturage babayeho neza muri Afurika, ibyo muri Afurika y'Iburasirazuba bigaragara kuri uru rutonde ni Tanzania iri ku mwanya wa cyenda na Kenya iri ku mwanya wa cumi.

    Source : https://yegob.rw/ruri-muri-4-bya-mbere-u-rwanda-rwashyizwe-ku-mwanya-ushimishije-mu-bihugu-bifite-abaturage-babayeho-neza-cyane-ku-mugabane/

  • Abakunzi b’ifiriti bari kumwenyura: Banki Nkuru y'u Rwanda yatanze amakuru meza ku giciro cy’ibirayi cyari cyaratumbagiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR, yagaragaje ko igiciro cy'ibirayi cyari cyaratumbagiye mu minsi ishize kigenda kimanuka ndetse hakaba hari icyizere cy'uko no mu gihe kiri imbere kizarushaho kugabanuka.

    Ibijyanye n'ibiciro by'ibirayi ku isoko ni ingingo yagarutsweho na Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku wa Kane, tariki 23 Ugushyingo mu 2023.

    Ni mu kiganiro cyari kigamije kugaragaza ishusho y'urwego rw'imari mu Rwanda mu Gihembwe cya Gatatu cya 2023 ndetse n'amezi atandatu ya nyuma y'uyu mwaka.

    Kimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho mu minsi yashize ni ikijyanye n'itumbagira ry'ibiciro by'ibirayi, kugeza n'aho hamwe na hamwe byari byageze kuri 2000 Frw ku kilo, gusa uko iminsi yagiye igenda ibiciro byabyo byaragabanutse nk'uko byashimangiwe na Guverineri wa BNR, John Rwangombwa.

    Yagize ati 'Urebye ibirayi muri Nzeri byari ku mpuzandego y'igiciro cya 840 Frw, bivuye kuri 580 Frw mu kwezi kwari gushize, ariko kubera ko hahise haza ibirayi byavuye Uganda ntabwo icyo giciro cyakomeje gutumbagira. Mu Ukwakira byaramanutse bigera kuri 710 Frw, iyo urebye uyu munsi bigeze kuri 625 Frw. Ibirayi byaturutse Uganda byafashije kumanura igiciro.'

    Yakomeje avuga ko hari icyizere cy'uko iki giciro cy'ibirayi kizakomeza kumanuka. Ati 'Twizeye ko noneho umusaruro wo mu gihugu nuboneka bizarushaho kumanuka umusaruro nuboneka nk'uko tubyiteze.'

    Rwangombwa yavuze ko kuba u Rwanda rwakura ibirayi muri Uganda nta kibazo kirimo kuko igihugu kigirana ubuhahirane n'ibindi, gusa yemeza ko umusaruro w'u Rwanda nuboneka, ibiva Uganda bishobora kuzahagarara kuko bizisanga bihenze ugereranyije n'ibyera imbere mu gihugu.

    Ku bijyanye n'ibiciro ku masoko, BNR yagaragaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2023, ibiciro ku masoko yo hirya no hino mu gihugu bizazamuka ku kigero cya 12,7%, ni ibipimo byagabanutse ugereranyije n'igihe nk'icyo mu mwaka ushize wa 2022 kuko ho byari byazamutse ku ijanisha rya 15,2%.

    Iyi mibare igaragaza izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa riteganyijwe ku ijanisha rya 31,4%. Ni ibipimo byagabanutse kuko mu gihe nk'icyo mu mwaka washize ryari kuri 40,4%.

    Source : https://yegob.rw/abakunzi-bifiriti-bari-kumwenyura-banki-nkuru-yu-rwanda-yatanze-amakuru-meza-ku-giciro-cyibirayi-cyari-cyaratumbagiye/

  • Saa tatu z’ijoro ku giti cy’inyoni habaye impanuka y’imodoka yishe umugore wari uri kuri moto imutwaye mu mapine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Saa tatu z'ijoro ku giti cy'inyoni habaye impanuka y'imodoka yishe umugore wari uri kuri moto imutwaye mu mapine.

    Mu joro ryo ku wa Gatatu nibwo iyo mpanuka yabaye.

    Yabereye ku giti cy'inyoni mu isangano ry'umuhanda Nyabugogo Kamonyi.

    Umumotari Nsabimana Nelson, wari utwaye nyakwigendera ntiyamenye uko iyo mpanuka yabaye kuko yisanze hasi.

    Nyirankundinzanye Brandine uri mu kigero cy'imyaka 35 ni we wahitanwe n'iyo mpanuka.

    Ababonye iyo mpanuka iba, babwiye BTN TV ko babonye moto igwa bakabona inyanya zigwa bakagira ngo ni motari wari uvuye guhaha.

    Bakomeje bavuga ko begeye imbere babonye inkweto bacyeka ko hari undi muntu wari uri kuri iyo moto aho bavugije induru iyo modoka yari igonze moto igahagarara. Igihagarara basanze yatwaye uwo mubyeyi mu mapine yayo.

    Kumukuramo byagoranye aho byafashe amasaha ane, bari gukuramo umurambo we mu mapine y'iyo modoka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, yavuze ko iyo mpanuka yatewe no kunyuranaho nabi ku uwo mumotari.

    Source : https://yegob.rw/saa-tatu-zijoro-ku-giti-cyinyoni-habaye-impanuka-yimodoka-yishe-umugore-wari-uri-kuri-moto-imutwaye-mu-mapine/

  • Uyu ko yifitiye icyizere Ra! Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yatunguranye nyuma yo gutangaza ingano y’imyaka ashaka kumara muri iyi kipe kandi itaranamusinyisha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu ko yifitiye icyizere Ra! Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yatunguranye nyuma yo gutangaza ingano y'imyaka ashaka kumara muri iyi kipe kandi itaranamusinyisha

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Rutahizamu w'umunya-Guinea Conakry witwa Alsény Camara Agogo nibwo yasesekaye hano mu Rwanda aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports nubwo bizafata iminsi kugirango asinye kuko azabanza kugeragezwa.

    Uyu rutahizamu umaze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ya Guinea Conakry inshuro 7, akigera mu Rwanda yatangaje ko yishimiye igihugu kuko ngo yigeze kuhakinira ndetse yizeye ko azafasha Rayon Sports bitewe n'ubunararibonye afite.

    Uyu rutahizamu yaje guhita atangaza ko ikipe ya Rayon Sports bamaze kumvikana byose atekereza ko azamara hano mu Rwanda imyaka igera kuri 3 cyangwa 4 bitewe ni uko ikipe izabona ameze.

    Alsény Camara Agogo afite imyaka 27, ashobora gukina nka rutahizamu nimero 9 ndetse akaba yakina aciye ku ruhande nubwo ibitego bigaragara yatsinze ari bicye cyane ku buryo Kwizera ko azatsinda byinshi bigoye cyane.

    Source : https://yegob.rw/uyu-ko-yifitiye-icyizere-ra-rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-yatunguranye-nyuma-yo-gutangaza-ingano-yimyaka-ashaka-kumara-muri-iyi-kipe-kandi-itaranamusinyisha/

  • Abakinnyi ba Rayon Sports ntibumva ibyabaye kuri rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy’ubugande nyuma yaho yashimwaga n’abafana benshi kubera ubuhanga yari afite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Rayon Sports ntibumva ibyabaye kuri rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy'ubugande nyuma yaho yashimwaga n'abafana benshi kubera ubuhanga yari afite

    Rutahizamu Charles Bbaale ukomoka mu gihugu cya Uganda umaze igihe kitari kinini asinyiye ikipe ya Rayon Sports, akomeje kuntegwa na bagenzi be kubera ukuntu yasubiye inyuma ndetse bikanagaragara mu myitozo.

    Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports uganiriye nabo bakubwira ko Charles Bbaale uko yaje ameze yasubiye inyuma ku rwego rugaragarira buri wese dore ko no mu myitozo bya bitego yaje atsinda byagiye.

    Kugeza ubu impamvu ikomeje gutuma uyu rutahizamu yitakariza icyizere ndetse bikanamusubiza inyuma mu mikinire ye ntiramenyekana gusa ushobora gusanga ari ibihe umukinnyi ageramo bikanga mu gihe kizaza bikazagenda biza.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-rayon-sports-ntibumva-ibyabaye-kuri-rutahizamu-wayo-ukomoka-mu-gihugu-cyubugande-nyuma-yaho-yashimwaga-nabafana-benshi-kubera-ubuhanga-yari-afite/

  • Cyusa Ibrahim yasubije abibwira ko nta mibere… – #rwanda #RwOT

    Cyusa Ibrahim, amaraso mashya mu muziki gakondo, yasobanuye ko atari ikintu cyoroshye gukora gakondo muri iki gihe urubyiruko rushamadukiye izindi njyana zigezweho.

    Cyusa, yatangaje ko atekereza ko impamvu urubyiruko rutinya kwinjira mu muziki gakondo aruko batekereza ko nta mafaranga arimo cyangwa abantu ntibumve ibyo bagakora.

    Abamara izo mpungenge yagize ati: 'Kuba wenda wakora indirimbo ntiwumvwe, hari ikindi gisata cy'abantu bakunda uwo muziki wawe, abo bantu barahari kandi ni ingirakamaro.'

    Uyu muhanzi yavuze ko hari byinshi biri guca intege abakiri bato bifuza kuririmba gakondo, harimo n'ababajya mu matwi bababwira ko nta mpamvu yo kuririmba injyana z'abasaza kandi bakiri bato.

    Yongeyeho ko abakizamuka muri gakondo bagorwa no gukora gakondo mu buryo bugezweho, kuko benshi usanga batarasobanukirwa ko indirimbo gakondo nazo zikenera amashusho meza.

    Ati: 'Ushobora gukora injyana gakondo, ugakora video nziza ugashyiramo ahantu heza nyaburanga, ukemera ugakoresha neza indirimbo zawe, kugira ngo uhangane na rya soko ry'ab'ubu bari gukundwa.

    Kumenyekanisha ibihangano ni ikintu cya mbere kigoye. Abakora injyana z'iki gihe, ntekereza ko bo biborohera ariko twebwe ba gakondo biragoye. Ni ikibazo, ariko ntekereza ko natwe bizageraho tukagera kure kuko nabo sintekereza ko bavutse batya! Ni ugukora kwabo no gushyira hamwe.'

    Cyusa kandi mu  mvugo yeruye yasabye abanyamakuru n'aba Djs gukunda abahanzi gakondo, kuko nibabakunda n'abakiri bato nabo bazaboneraho bakabakunda, bityo bibatere imbaraga zo kurushaho gukunda ibyo bakora kuko babonye ko bashyigikiwe.

    Yagize ati: 'Ariko uzi gukora indirimbo yaguhenze, yagutwaye amafaranga atagira ingano, warangiza ntuyikine kandi atari uko ari mbi, ahubwo ari uko wowe utayikunze kandi mu by'ukuri hari abandi bashobora kuyikunda kandi nyine ni mwebwe kiraro.'

    Akiri ku bicantege, Cyusa yavuze ko hari n'abashinzwe gutunganya indirimbo badindiza umuziki gakondo binyuze mu bunyamwuga n'ubunyangamugayo buke bwo gutinda guha abahanzi ibihangano byabo.

    Cyusa Ibrahim yagiriye inama abakiri bato bifuza kugera kure muri gakondo, ababwira ko bakwiye gukora umuziki udasaza yifashisha urugero rwa Cecile Kayirebwa na Muyango bababanjirije muri iyi njyana.

    Ati: 'Gakondo imeze nk'umuvinyu uko ishaje niko igenda iryoha. Nk'ubu twiriwa turirimba indirimbo za ba Nyirabisabo zo mu 199…'

    Indi nama yabagiriye, niyo kugana bakuru babo bamaze kugera kure mu muziki wa gakondo, bakizera ko nibabashyikiriza ibihangano byabo bazabyakirana ubwuzu kandi bakabafasha. Yongeyeho ko abashaka kugera kure muri gakondo bakwiye kumva ko bari gutera imbaraga igihugu cyababyaye, basigasira 'Akarande k'igihugu,' kuko gakondo ari ryo bendera riranga igihugu runaka.

    Cyusa, umaze kwandika izina rikomeye mu muziki wa gakondo nyarwanda, yashimangiye ko mu njyana gakondo hatarangwamo amashyari nk'akunze kumvikana mu zindi njyana zisanzwe.

    Cyusa, ni umwe mu bahanzi gakondo bakiri bto bamaze kugeza kure umuzkiki nyarwanda wa gakondo

    Yasabye abanyamakuru n’aba Djs gushyigikira umuziki gakondo nk’uko bashyigikira izindi njyana

    “>Reba ikiganiro cyose Inyarwanda yagiranye na Cyusa Ibrahim

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136842/cyusa-ibrahim-yasubije-abibwira-ko-nta-mibereho-iri-mu-muziki-gakondo-video-136842.html

  • Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yakomoje ku Mavubi y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya wa Rayon Sports ukomoka muri Guinea, Alsény Camara Agogo yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda yarebye umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda.

    Ni nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023 ari bwo uyu rutahizamu w’imyaka 28 yageze mu Rwanda aje gukinira Rayon Sports mu mikino ya shampiyona isigaye.

    Camara akigera ku Kibuga cy’Indege yavuze ko atari ubwa mbere aje mu Rwanda kuko yari kumwe na Guinea muri CHAN 2026 yabereye mu Rwanda, akaba yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda.

    Ati 'Nishimiye kugaruka mu Rwanda. Ni igihugu nkunda, kuko twakiniye hano muri CHAN muri 2016. Narahakunze cyane.”

    Yakomeje avuga ko ibiganiro byarangiye ubu ari umukinnyi wa Rayon Sports kandi yiteguye kuhamara igihe kirekire.

    Yijeje kandi abakunzi b’iyi kipe ko azakora ibishoboka byose akabaha ibyishimo. Ati “Abafana ba Rayon Sports nababwira ko ndi umukinnyi ufite ubunararibonye kandi nzakora ibishoboka byose nkabashimisha.'

    Alsény Camara akaba kandi yanavuze ko ubwo yari mu Rwanda yagize amahirwe yo kureba Amavubi akina, akaba yaranahise akunda u Rwanda.

    Ati “Narebye umukino w’u Rwanda muri CHAN, nararukunze, nakunze uburyo abakinnyi barwo bakina.'

    Alseny Camara usatira akina nka nimero 9 akaba anafite ubushobozi bwo gusatira anyuze ku ruhande, yakiniye Kaloum na Horoya AC iwabo muri Guinée, ASAC Ndiambour, Sacré-Coeur na Guediawaye FC zo muri Sénégal ndetse na Hassania d’Agadir yo muri Maroc.

    Alsény Camara yishimiye kugaruka mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-yakomoje-ku-mavubi-y-u-rwanda

  • Umusore witwa Muragijimana Evariste yigize umukozi w’ikigo gisoresha akajya yaka  abacuruzi imisoro, agasaka  n’amashashi yayabafatana bikaba ibindi bindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Muragijimana Evariste yigize umukozi w'ikigo gisoresha akajya yaka  abacuruzi imisoro, agasaka  n'amashashi yayabafatana bikaba ibindi bindi

    Muragijimana Evariste w'imyaka 30 w'i Muhanga yafatiwe mu cyuho yambura umucuruzi amafaranga y'u Rwanda 10,000 yiyitirira umukozi w'Ikigo Ngali gisoresha imisoro y'Inzego z'ibanze.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y'amakuru yatanzwe n'umwe mu bacuruzi watanze amakuru y'uko Ndagijimana yabazengereje kuko yinjiraga mu nyubako y'ubucuruzi agasaka amashashi yayabona agaca abacuruzi amafaranga atagira aho yandikwa.

    Ibi akurikiranweho yabikoze tariki ya 21 Ugushyingo 2023 ahagana saa moya z'ijoro (19:00′) mu Murenge wa Nyamabuye ho mu Kagari ka Gifumba, mu Mudugudu wa Samuduha, aho yari amaze guca amafaranga ibihumbi 10 umucuruzi witwa Uwambayinema Thalia.

    Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yahamije aya makuru yuko yafashwe ku bufatanye bw'abaturage batanze amakuru, bituma Inzego zirimo DASSO, Inkeragutabara n'ubuyobozi bw'Inzego z'ibanze bamucakira amaze kwaka amafaranga ibihumbi 10.

     

    Yagize ati: 'Ni byo uyu mugabo yafashwe amaze kwaka amafaranga umucuruzi wa Butiki witwa Uwambayinema Thalia wari umaze gusakwa amashashi, uyu mugabo amubwira ko ari umukozi wa Ngali agahita amuca amafaranga 10 bigatuma ahamagara inzego ko hari umwatse amagafaranga na twe duhita dukoranaho tunyarukorayo turamufata aranabyemera ko yiyitirira uru rwego.'

     

    Gitifu Nshimiyimana akomeza asaba abacuruzi kuba maso, bakirinda kugira uwo baha icyo ari cyo cyose atabanje kubereka ibyangombwa by'urwego ahagarariye.

     

    Yabasabye kandi gutanga amakuru byihuse mu gihe babonye umuntu wese bakeka ko arimo kubatekera umutwe, anabibutsa ko nta serivisi n'imwe zicyishyurwa hadakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda amanyanga yose bakorerwa.

    Bamwe mu bakorera mu Mujyi wa Muhanga n'ahandi mu Karere, bemeza ko hari abantu benshi bakora ubu buriganya bitwaje inzego za Polisi cyangwa bakavuga ko bahoze mu gisirikare, cyangwa ko bahagarariye Inzego zitandukanye.

    Nyuma y'uko Muragijimana Evariste afashwe yemeye ibyo yafatiwe byo kwaka amafaranga amaze gusaka abacuruzi amashashi, ahita ashyikirizwa urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Nyamabuye.

    Source : https://yegob.rw/umusore-witwa-muragijimana-evariste-yigize-umukozi-wikigo-gisoresha-akajya-yaka-abacuruzi-imisoro-agasaka-namashashi-yayabafatana-bikaba-ibindi-bindi/

  • Ingaruka 5 ku buzima ziterwa no gukunda kumvi… – #rwanda #RwOT

    Sobanukirwa ingaruka mbi zishobora guterwa no kumvira kenshi umuziki muri headphones/ecouteur:

    1. Gutakaza ubushobozi bwo kumva

    Ushobora gutekereza ko ibi bidashoboka ariko ubushakashatsi bugaragaza ko kumvira umuziki usakuza muri headphones na earphones zicomekwa mu matwi bishobora gutera ibibazo bitandukanye bijyanye no kumva cyangwa se igihe bibaye akamenyero gahoraho bikaba byanatera gutakaza ubushobozi bwo kumva mu buryo bwa burundu. 

    Ibi biterwa ahanini no kumva amajwi arengeje ubushobozi bw'amatwi, dore ko amajwi arengeje decibels 90 aba ashobora gutera ibibazo mu matwi (decibels ni uburyo bukoreshwa mu gupima ingano y'urusaku cyangwa amajwi). Kumva umuziki mu gihe kirenze iminota 15 urengeje decibels 100 bishobora gutera gutakaza ubushobozi bwo kumva burundu.

    2. Waba utizanya headphones/earphones? Byanduriramo indwara

    Gutizanya ibikoresho bikoreshwa mu kumva bicomekwa mu matwi ni kimwe mu bishobora gukurura ibibazo cyane cyane ko hari indwara nyinshi zishobora kubyanduriramo cyane cyane izisanzwe zifata mu matwi. Iki gikoresho kiba cyaragenewe gukoreshwa n'umuntu umwe.

    3. Gutsindagira Earphones mu matwi cyane bishobora gutera ibinya mu matwi

    Iyo utsindagiye earphones mu matwi cyane bituma nta mwuka winjira mu matwi, bityo bigatuma ushobora kurwara indwara nk'umuhaha, ariko by'umwihariko gutsindagira earphones mu matwi uri no kumva volume yo hejuru cyane bitera ibinya mu matwi, igihe kimwe ugatakaza ubushobozi bwo kumva akanya gato, hashira akandi kanya bikagaruka.

    4. Bigira ingaruka no ku bwonko

    Kumva umuziki kenshi muri ecouteur kandi usakuza bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu bwonko birimo na kanseri. Usibye ibi, guhora wumva uyu muziki usakuza kandi winjira mu matwi cyane bishobora gutera ububabare bwa hato na hato mu matwi.

    5. Habarurwa impanuka nyinshi mu mihanda kubera kutumva ibiturutse imbere cyangwa inyuma yabo

    Uretse ibibazo byaba bifite aho bihuriye n'ubuzima, hari n'impanuka nyinshi ziterwa n'uko abantu bamwe na bamwe batwarwa n'umuziki bagashiduka bagonzwe cyangwa abatwaye imodoka nabo ntibumve imburira zituruka ku bindi binyabiziga, bakagonga cyangwa bakagongwa.

    Trendsnhealth ivuga ko kureka gukoresha ecouteur atariwo muti ahubwo ko hari uburyo bwiza ibi bikoresho byagenewe gukoreshwamo ku buryo nta ngaruka byagira ku buzima bw'ubikoresha. Dore ibyo ukwiye kwirinda:

    1. Gukoresha  zinjira mu matwi cyane bityo ntizituma hari umwuka winjira mu matwi. Ibyiza kurushaho ni ugukoresha headphones nazo zidafashe ku matwi cyane.

    2. Kwirinda gutizanya headphones/earphones, igihe byabaye zigakorerwa isuku. Mu isuku yazo harimo no guhinduranya umwenda w'inyuma uba utwikiriye aho amajwi asohokera yinjira mu matwi (sponge) buri kwezi.

    3. Ntugakoreshe earphones/headphones igihe uri mu rugendo rwo mu modoka, gariyamoshi cyangwa ugenda n'amaguru.

    4. Kwirinda umuziki usakuza cyane muri earphones/headphones

    Mu gihe tekinoloji irushaho kwiyongera, ni ngombwa gufata ingamba z'ubuzima zijyanye n'iyo tekinoloji.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136832/ingaruka-5-ku-buzima-ziterwa-no-gukunda-kumvira-cyane-umuziki-muri-ecouteur-136832.html

  • Yigisha muri Kaminuza! Theophile Twagirayezu… – #rwanda #RwOT

    “Iri Maso” ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu myaka yashize, akaba ari nayo mpamvu ariyo asubiyemo nyuma yo gufata umwanzuro wo kugaruka mu muziki yaherukagamo mu myaka 15 ishize. Yayisubiyemo kandi ku busabe bw’abakunzi be no kuyikora mu buryo bugezweho bujyanye n’igihe. 

    Theophile Twagirayezu ni umugabo wubatse warushinze mu kwezi k’Ukuboza mu 2013. Atuye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera muri Assemblies of God mu Gatsata. Yatangiye umuziki mu 2006 – ni bwo yasohoye indirimbo ya mbere.

    Ntabwo yatinze mu muziki kuko yakoze indirimbo 2 gusa zabimburiwe na “Iri maso” yaririmbanye n’abanyeshuli biganaga muri St Andre barimo abari bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel muri icyo gihe. Indi ndirimbo ye ni “Ngwino umare inyota” yaririmbanye na Angelique.

    Indirimbo ye “Iri maso” yarakunzwe cyane, yiharira amaradiyo ndetse n’insengero zitandukanye. Nubwo inganzo ye yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, mu buryo butunguranye yahise ahagarika umuziki, nyuma y’imyaka 2 gusa yari awumazemo.

    Mu gihe cya Theophile, abahanzi bari bagezweho mu buryo bukomeye, harimo Patrick Nyamitari, Roger, Bruce (Producer) na Pastor Gaby. Benshi mu bo mu kiragano cye bamaze guhagarika umuziki, abandi bajya mu muziki usanzwe (secular), n’abasigaye muri Gospel bari guseta ibirenge.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Theophile Twagirayezu umwe mu banyabigwi mu muziki wa Gospel, yahishuye impamvu yari yarahagaritse umuziki. Ati “Nahagaritse gukora indirimbo mu 2008, ubundi nkayobora kuramya no guhimbaza rimwa na rimwe, byaterwaga n’akazi mbifatanya n’amasomo”.

    Nyuma yo kugaruka mu muziki yari amaze imyaka 15 yarawuteye umugongo, avuga ko ikintu yishimiye ari uko “Abahanzi nyarwanda basigaye ari abahanga mu gukora umuziki w’umwimerere kandi b’ingeri zitandukanye abakuru ni abato”.

    Yavuze ko ikindi cyamukoze ku mutima ari uburyo abaramyi basigaye batungwa n’umuziki mu gihe kera bitabagabo. Ati “Icya kabiri ni uko usigaye utunze abantu (Business) ku buryo bugaragara. Icya gatatu, umuziki nyarwanda usigaye ugera no mu bindi bihugu byo mu Karere n’ahandi.”

    Icyakora avuga ko hari ibindi abona bigikwiye kongerwamo imbaraga bityo umuziki wa Gospel ukagera mu bushorishori. Ati “Ibyo kongeramo imbaraga ni ugufasha abahanzi kubona amikoro no gukomeza kugira indangagaciro za kinyarwanda”.

    Twagirayezu Theophile yasubiyemo indirimbo ye “Iri Maso” yakunzwe mu bihe bya kera

    REBA INDIRIMBO “IRI MASO” YA THEOPHILE TWAGIRAYEZU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136836/yigisha-muri-kaminuza-theophile-twagirayezu-agarukanye-iri-maso-nyuma-yimyaka-15-ahagarits-136836.html