Blog

  • MTN yavuze ku nyungu imaze gukura muri MTN I… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'imyaka ibiri yari ishize iri serukiramuco ritaba imbona nkubone ahanini bitewe n'impamvu zirimo icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi kigahitana ibihumbi by'abantu.

    Iri serukiramuco ryahise ritangirana n'ibitaramo bine byageze mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye, mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda, mu Burengerazuba mu Karere ka Rubavu no mu Burasirazuba mu Karere ka Ngoma.

    Ibi bitaramo byaririmbyemo abahanzi umunani barangajwe imbere na Bruce Melodie, Riderman, Chris Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Afrique, Bushali na Niyo Bosco.

    Bizasozwa n'igitaramo gikomeye cyahariwe abahanzi ba gakondo 'MTN Iwacu Muzika Festival 'Gakondo' kizaririmbamo Cecile Kayirebwa, Muyango Jean Marie, Cyusa Ibrahim, Ruti Joel, Itorero Ibihame by'Imana ndetse na Nzayisenga Sophia. Kizaba ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 muri BK Arena.

    Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera Moses yabwiye InyaRwanda ko gutera inkunga ibi bitaramo byabaye umwanya mwiza wo kurushaho kwegera abakiriya babo, kandi ni urugendo bazakomeza kugendana mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

    Yanavuze ko ibi bitaramo byatanze ibyishimo ku bihumbi by'Abanyarwanda, kandi nabo bibafasha kwizihiza byihariye isabukuru y'imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda.

    Yavuze ati 'Umuziki ni imwe mu nkingi dufite muri gahunda z'imyaka itanu iri imbere, rero ni ibintu dukora dupangira igihe kirekire. Dushingiye ku byo twabonye navuga ko dufatanya na East African Promoters (EAP) twagize amahirwe kuko byahuriranye n'uko twarimo twizihiza imyaka 25 tumaze mu Rwanda.'

    Akomeza ati 'Icyo nabonye ni uko abantu bari bafite inyota y'ibitaramo, ubwitabire, …abantu bari bizihiwe pe! Kandi natwe bidushishikariza gukomeza gutera inkunga ibikorwa nk'ibi bituma abantu bishima kuko biri muri gahunda zacu ziri imbere…'

    Kwizera yavuze ko inyungu ya mbere bakuye mu kugendana urugendo n’ibi bitaramo, harimo no kwegera birushijeho abakiriya babo.

    Ati “Birumvikana ko twagombaga kwegera abakiriya, tukizihirwa n’abo, n’ubusanzwe umuziki ni ikintu twatera inkunga cyane, rero twagize amahirwe tugirana ubufatanye na EAP, bihurirana n’uko natwe twarimo twizihiza imyaka 25, turafatanya muri izo ntara enye nk’uko babivuze.”

    Asobanura ko aho bageze hose banafashije abakiriya gukemura bimwe mu bibazo babaga bafite, kandi bakanabamurikira zimwe muri serivisi basanzwe batanga.

    Ati “Ibitaramo byahuriranye n’uko twari twashyize hanze ubukangurambaga bwo gukoresha 4G, rero icyo twashyize imbere ni ukugirango abantu bahindure, babonye uburyo bashobora gukoresha serivisi zacu za 4G, nk’uko iterambere rigenda ryihuta, urumva tugeze kuri 4G mu minsi iri imbere tuzabagezaho na 5G.”

    Kwizera avuga ko binyuze mu bufatanye na East African Promoters (EAP), muri iki gihe bari kwifashisha ibitangazamakuru aho umukiriya ashobora gukurikirana akaba yatsindira itike izamufasha kwinjira muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival ‘Gakondo’ izaba ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023.

    Yavuze urugendo rw’imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda ari igisobanuro cy’urugendo rw'ibishoboka, akumvikanisha ko hamwe n’iterambere ry’ikoranabuhanga ‘dufite byinshi tuzageza ku banyarwanda mu myaka iri imbere’.

    Ati “Turizera y’uko rero mu myaka y’indi 25 iri imbere tuzaba dufite irindi terambere rirenze iryo dufite ubu ngubu.”

    Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Umunyamuziki Muyango Jean Marie, yatangaje ko yari amaze igihe kinini yifashisha Televiziyo akareba uburyo ibi bitaramo bigenda, rimwe na rimwe agatekereza ko bigenewe abahanzi bakiri urubyiruko, ku buryo muri we atigeze atekereza ko hari umunsi azatumirwa kubiririmbamo.

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye kuririmba muri ibi bitaramo. Yavuze ko afite ishimwe rikomeye kuri MTN ndetse na Mushyoma Joseph [Boubou] bamuhisemo mu bahanzi ba gakondo bazaririmba muri iki gitaramo.

    Muyango ati 'Iki gitaramo ndakizi kimaze imyaka ariko twakibonagamo urubyiruko tutibwira ko abantu bakuze natwe twagira ijambo none yanyongeye ijambo mumfashe kumushimira, ahasigaye tuzabataramira nibyo dusigaje.'

    Uyu muhanzi yavuze ko yiteguye gukora iyo bwabaga agatanga ibyishimo muri iki gitaramo, yisunze cyane ibyo avoma  mu nganzo n'ibindi yahanze nk'umunyamuziki.

     

    Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera Moses yavuze ko gutera inkunga ibi bitaramo byabaye umwanya wo kwegera abakiriya no gukemura ibibazo bari bafite 

    Cécile Kayirebwa wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umunezero', 'Ndare', 'Inzozi' agiye gutaramira muri BK Arena ku nshuro ye ya mbere 

    Muyango uzwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Karame Uwangabiye' ategerejwe muri iki gitaramo cya gakondo 

    Cyusa Ibrahim uzwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Imparamba', 'Marebe' n'izindi 

    Ruti Joel uherutse gushyira hanze Album ye ya kabiri yise 'Musomandera' 

    Sophia Nzayisenga, umucuranzi w'inanga uherutse guca agahigo mu iserukiramuco ryabereye mu Buholandi


    Umunyamuziki Bruce Melodie yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe muri ibi bitaramo


    Umuraperi Riderman ari mu bahanzi baririmbye mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival


    Umuraperi Bushali yishimiwe mu buryo bukomeye mu bitaramo byo mu Ntara yaririmbyemo 

    Chriss Eazy wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Inana' yagaragaje ko imyaka itatu ishize ari mu muziki atari ubusa 

    Umuhanzikazi Alyn Sano wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Fake Gee' yataramye muri MTN Iwacu Muzika Festival 

    Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label yaririmbye bwa mbere muri ibi bitaramo 

    Niyo Bosco yongeye kugira amahirwe yo gutaramira abakunzi be mu bitaramo byo mu Ntara


    Afrique yaririmbye muri MTN Iwacu Muzika Festival nyuma y'indirimbo ze zakunzwe zirimo 'Agatunda' 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KWIZERA USHINZWE ‘MARKETING’ MURI MTN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136822/mtn-yavuze-ku-nyungu-imaze-gukura-muri-mtn-iwacu-muzika-festival-video-136822.html

  • Dr Frank Habineza umuyobozi w'ishyaka rya Green Party yiteguye gutsinda amatora y'umukuru w'Igihugu ya 2024 #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party] , Dr Frank Habineza, yemeje ko afite icyizere cyo guhatana no gutsinda Perezida Kagame mu Matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

     

     

    Dr. Frank Habineza amaze imyaka igera kuri 6 ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ,ndetse aherutse kwemezwa nk'umukandida w'Ishyaka rye rya Green Party,ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ya 2024.Ni kunshuro ya 2 azaba yiyamamarije kuyobora u Rwanda dore ko yaherukaga kwiyamamaza mu mwaka wa 2017 ubwo yagiraga amajwi 0.48% naho abo bari bahanganye barimo Mpayimana Philippe akagira 0.73% mu gihe Perezida Kagame ariwe watsinze ku bwiganze bw'amajwi 98.795.

     

    Dr Frank Habineza kuri ubu afite icyizere cyo gutsinda amatora yo ku mwanya wa Perezida muri 2024.

     

    Yagize ati:'Icyizere kirahari.Icyizere mfite gishingiye kubyo ishyaka rimaze kugeraho.Ubushize mu 2017, twiyamamaje tudafite inzego zose, ariko ubu dufite inzego z'ishyaka zisanzwe, iz'abagore n'iz'urubyiruko. Urumva ko ari imbaraga nyinshi cyane kandi imbaraga z'ishyaka ni abantu'.

     

    Itegeko Nshiga rya Repubulika y'u Rwanda riherutse kuvugururwa riteganya ko amatora y'Umukuru w'Igihugu azabera rimwe n'ay'Abadepite , ni ukuvuga ko umuntu uziyamamariza kuba Perezida, atazajya mu Badepite.

     

    Inkuru ya IGIHE/ Akayezu Jean de Dieu

    The post Dr Frank Habineza umuyobozi w'ishyaka rya Green Party yiteguye gutsinda amatora y'umukuru w'Igihugu ya 2024 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dr-frank-habineza-umuyobozi-wishyaka-rya-green-party-yiteguye-gutsinda-amatora-yumukuru-wigihugu-ya-2024/

  • Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yajuririye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wigenga Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho gutukana muruhame, guhohotera uwatanze amakuru  ku byaha , gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y'ibihuha, yajuririye icyemezo kimufunga iminsi 30 y'agateganyo.

     

    Urukiko Rwibanze rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y'agateganyo nk'Uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye.Ni icyemezo cyasomwe ku wa 7 Ugushyingo 2023 ndetse ahita yoherezwa muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

     

    Nkundineza amaze muri gereza iminsi 16 , akaba yaratawe muri yombi ku wa 16 Ukwakira 2023, bivuze ko amaze ukwezi n'iminsi 7 afunzwe.Nyuma y'icyemezo cyo kumufunga by'agateganyo rero, Nkundineza yahise akijuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kubera kutishimira imikirize y'urubanza mu rwego rubanza.

     

     

    The post Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yajuririye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umunyamakuru-nkundineza-jean-paul-yajuririye-icyemezo-cyurukiko-rwibanze/

  • Ibihugu 10 biteraniye mu Rwanda mu irushanwa rizamara iminsi #rwanda #RwOT

    Ibihugu 10 birimo 8 byo mu Karere ka Gatatu muri Afurika biteraniye mu Rwanda mu irushanwa ryo koga rya 'Africa Aquatics ZONE 3 Swimming Championship 2023'.

    Ni irushanwa rigomba gutangira guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 23 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, rikazitabirwa n’abakinnyi 261 aho u Rwanda rufitemo abakinnyi 60.

    Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2016.

    Kuri iyi nshuro rizabera muri pisine iherereye i Gahanga, ryitabirwe n’ibihugu 10 birimo umunani bibarizwa muri Zone 3 (u Burundi, Djibouti, Eritrea, Kenya, Ethiopia, u Rwanda, Uganda na Tanzania) n’ibindi bibiri bitabarizwa muri iyi Zone ari byo Afurika y’Epfo na Eswatini.

    Ibi bihugu byose bizaba bihagarariwe n’abakinnyi 261 bazarushanwa mu bikorwa 144 bizakinwa mu bwoko butanu bwo koga; Makeri, Rukomatanyo, Gukura umusomyo, Bunyugunyugu no gukorera hamwe nk’ikipe (Relay) muri metero 50, metero 100 na metero 200.

    Abakinnyi bazitabira barimo abari munsi y’imyaka 12, abafite imyaka 13-14, abafite imyaka 15-16 n’abafite imyaka 17 gusubiza hejuru mu bahungu n’abakobwa.

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela, yavuze ko abakinnyi 60 ari bo bazahagararira igihugu muri iri rushanwa.

    Ati 'Kuva tumenye iyo nkuru nziza, twahise dutangira n’amahugurwa yo guhura abatoza n’abasifuzi bacu ndetse tuza gukora n’amarushanwa y’ijonjora aho twagombaga gutoranya n’abana 30 ba mbere, tuza gutora n’abandi 30 mu Itsinda B, ubu bose ni 60.'

    U Rwanda rwagombaga kwakira iri rushanwa mu 2025, nyuma y’u Burundi mu 2024, ariko kubera ibibazo bya politiki biri muri Sudani y’Epfo yari kuryakira uyu mwaka, biba ngombwa ko iry’uyu mwaka ryimurirwa i Kigali.

    Girimbabazi yavuze ko iri rushanwa ryagombaga kubera muri Sudani y’Epfo, ariko nyuma y’uko itabashije kuryakira, baganiriye na Minisiteri ya Siporo basanga ryaba umwanya mwiza wo kuzamura no guha amahirwe abana b’Abanyarwanda bakina umukino wo koga.

    Ati 'Inama yabaye umwaka ushize, yemeje ko tuzakira iri rushanwa mu 2025 […]. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo badusabye ko twaryakira, tubanza kubiganiraho n’ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo, tureba ibikorwaremezo dufite, tureba n’icyerekezo cya siporo muri iki gihe, cyo kuzamura siporo muri Visit Rwanda, mu kuzamura iterambere ry’urubyiruko, dusanga ni ngombwa kandi ni igikorwa cyiza nshimira inzego zose zadufashije mu kugitegura.'

    Yakomeje agira ati 'Aho bigeze biragaragara ko bizagenda neza cyane. Ni ikintu gikomeye kuri Federasiyo yo Koga ndetse ni amahirwe duhaye abakinnyi b’umukino wo koga ko bakwitabira irushanwa rikomeye, guhatana n’abanyamahanga ndetse no kuryakira akaba ari ikintu gikomeye cyane.'

    Niyomugabo Jackon utoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yo Koga, yavuze ko bagize imyiteguro myiza ndetse biteguye kwitwara neza, begukana imidali.

    Ati 'Twagize iminsi yo kwitegura iri rushanwa, bitandukanye n’uko byagendaga. Ubu turi mu rugo, dufite abakinnyi beza kandi icyizere cyo kwitwara neza kirahari.'

    Biteganyijwe ko ku munsi wa mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2023, abakinnyi bazarushanwa mbere ya saa Sita, ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro bibe nyuma yaho.

    Buri munsi hazajya hahembwa abakinnyi batatu ba mbere muri buri cyiciro mu gihe ku munsi wa nyuma hazaba ibirori byo gushimira umukinnyi wahize abandi n’ikipe nziza mu irushanwa.

    Amarushanwa nk’aya afasha amashyirahamwe yo koga kumenya abakinnyi beza afite, akaba ari bo bitabira andi arimo Shampiyona Nyafurika izabera mu Birwa bya Maurice mu Ukuboza.

    U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 60

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibihugu-10-biteraniye-mu-rwanda-mu-irushanwa-rizamara-iminsi

  • Amavubi yerekeje muri Kenya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi y’abatarengeje imyaka 18, yamaze kugera muri Kenya aho yitabiriye imikino ya CECAFA U-18 iteganyijwe gutangira muri iki gihugu mu mpera z’iki cyumweru.

    Ni imikino izaba guhera 25 Ugushyingo kugera ku wa 8 Ukuboza 2023 aho izabera ku kibuga biriri icya Kisumu Stadium kiri mu Mujyi wa Kisumu, umujyi wa 3 munini muri Kenya nyuma ya Nairobi na Mombasa. Indi mikino izabera kuri Kakamega Stadium, ikibuga cy’ikipe ya Kakamega Homeboyz, kiri mu mujyi wa Kakamega ibilometero 52 uvuye mu Mujyi wa Kisumu.

    Iyi kipe iyobowe na Kayiranga Jean Baptiste nk’umutoza mukuru, yungirijwe na Lomami Marcel na Peter Otema ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, yahagarukanye abakinnyi 22.

    U Rwanda rwahagrutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023, ruri mu itsinda A rizakinira Kisumu, ririmo Kenya, Somalia na Sudani. Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina na Somalia ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

    Abakinnyi 22 bagiye: Kwizera Pacifique, Niyigena Abdul, Ishimwe Moïse, Irakoze Jean Paul, Sibomana Sultan Bobo, Tinyimana Elisa, Hoziana Kennedy, Ruhamyankiko Yvan, Ishimwe Chris, Byiringiro Eric, Iradukunda Pascal;

    Ndayishimiye Barthazard, Irakoze Wilson, Rukundo Olivier, David Okoce, Ntwari Anselme, Niyonkuru Protogene, Ntwari Muhadjiruna, Byiringiro Benoin, Ndayishimiye Didier, Kwizera Ahmed na Kabera Bonheur.

    Amavubi yitabiriye CECAFA muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yerekeje-muri-kenya-amafoto

  • Zimwe mu mpamvu zikomeje gutuma abanyarwanda… – #rwanda #RwOT

    Uko bwije n’uko bukeye usanga imbuga nkoranyambaga nka ‘Snapchat’, ‘X’, ‘Instagram’, ‘Whatsapp’ n’izindi zikunze kugaragaraho amafoto cyangwa amashusho y’abanyarwandakazi bambaye imyenda igaragaza imyanya y’ibanga yabo, ndetse hari nababa bambaye ubusa buri buri. Rimwe na rimwe ibi bikunze kwibazwaho igituma bikomeje gufata indi ntera aho kugirango bigabanuke dore ko abanyarwandakazi bakunze kugirwa inama yo kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda uhabanye n’uko bigaragaza kuri izi mbuga.

    Rimwe na rimwe bamwe mu bakobwa bakunze gushyirwa hanze muri ubu buryo, benshi bavuga ko usanga ari nk’amafoto baba babitse muri telefone yabo yibwa agashyirwa ku mugaragaro cyangwa se bayoherereje nk’umusore bakundana bikarangirana akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ariko nubwo benshi bavuga ko bitaba byabaye ku bushake, ntibikuraho ko hari ababikora kubushake.

    Kugeza ubu hari abanyarwandakazi bacuruza amashusho yabo n’amafoto yabo bambaye ubusa, ndetse hari n’ababicuruza ku rubuga rwa ‘Onlyfans’ aho bishyurwa ngo bakore ibiterasoni. Ibi byose nibyo bituma benshi bavuga ko abanyarwandakazi biyandarika ku mbuga nkoranyambaga nubwo muri bo ntawurahamya ku mugaragaro ko yiyandarika.

    Iyo witegereje aba bakobwa bakunze gukwirakwiza amafoto n'amashusho yabo ku mbuga nkoranyambaga bambaye imyambaro uhita wibaza impamvu nyayo itera abakobwa kwiandarikira ku mbuga nkoranyambaga, aha hakavugwa impamvu nyinshi zitandukanye.

    Dore zimwe mu mpamvu 5 zivugwaho kuba arizo zituma abakobwa bavugwaho kuba biyandarika ku mugaragaro:

    1. Ubwibone

    Kwibona no kwiyumvamo ubwiza burenze ni imwe mu mpamvu zituma abakobwa benshi bumva ko bagomba gushyira hanze amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ngo bamurikire Isi nabandi batabazi ko mu bakobwa beza bazi nabo bagomba kubongeramo, akenshi kugira ngo yerekane itandukaniro umukobwa w'umwibone ashyira hanze ifoto yerekana uko ateye abantu bakabasha kwihera ijisho aho we yiyiziho ubwiza.

    2. Ubusinzi

    Benshi mu bakobwa bashyira hanze amafoto bwacya bayabona ukagira go sibo bayashyizeho, binginga uwaba ayifite wese kutayiha agaciro, ibi biterwa nuko abenshi bashyira hanze aya mafoto basinze aho baba batazi neza ingaruka z’ibyo bakoze . Iyi mpamvu ni kimwe n'indi y’abakobwa basabitswe n'ibiyobyabwenge bashyira amafoto yabo hanze bamaze kunywa ibiyobyabwenge bakabikora batumva neza uburemere bw'ibyo bakoze.

    3. Irari ry'Ubusambanyi no gushaka kwicuruza

    Abakobwa bamwe b'abanyarwandakazi baharaye ubusambanyi kimwe no kwicuruza hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga ,mu rwego rwo gukurura abasore basambana ndetse no gushakisha abakiriya bibasaba gushyira amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa indi myenda yerekana imwe mu myanya y'ibanga yabo, aya mafoto akurura igitsina gabo atuma abasore benshi n’abagabo bashidukira gushakisha uko bahura n’aba bakobwa ubusambanyi bukogera gutyo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    4. Ugushaka kwamamara byihuse

    Umukobwa wese ukunze gushyira amafoto ye ku buga nkoranyambaga yambaye ubusa cyangwa indi myambaro igaragaza imwe mu myanya  y’ibanga yamamara ku buryo bwihuse dore ko amafoto ye aba ahererekanywa buri kanya abantu bose bayohererezanya ibi rero bikaba biri mu bituma umukobwa ushaka kwamamara bimworoheye anyura iyubusamo akajya ashyira amafoto amwandagariza ku mbuga nkoranyambaga.

    5. Kwigana imico y’ahandi cyangwa kwigana ibyamamarekazi

    Kugerageza kwigana imico babona ku bakobwa bo mu bindi bihugu nabyo biri mu bituma babigana. Iyo abanyarwandakazi babonye abanya-Nigeria,abanyamerika,abagandekazi cyangwa n’abandi bose biyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga babona ntakibazo bityo bakabigana nyamara birengagije ko imico yabo itandukanye niyabo.

    Iyo babonye ibyamamarekazi bakunda, yaba abahanzikazi cyangwa abanyamideli n’abakina filime, bakunze gushyira hanze amafoto cyangwa amashusho y’ubwambure bwabo, nabo bumva baratanzwe bakagerageza kubigana kuko n’ubusanzwe usanga hari byinshi babafatiraho urugero harimo nk’imyambarire n’ibindi.

    Izi ni zimwe mu mpamvu zituma abakobwa b'abanyarwandakazi bakunze kuvugwaho kwiyandarikira ku mbuga nkoranyambaga cyakora uwavuga izi mpamvu ntiyasoza atarebeye hamwe zimwe mu ngaruka bakura muri uku kwiyandarika ndetse rimwe na rimwe zikunze kugaragarira amaso yabantu, aha umuntu yavuga;

    *Guta umuco bishyira ku gukora ibidakorwa ukarumbira umuryango nyarwanda ndetse n'umuryango wawe muri rusange, kudaha ishuri n'amasomo agaciro kuko uba ubona ubuzima bwawe warabushyize mu kungukira ku bo utanazi bityo ubwenge mu ishuri bukagenda nka nyomberi,

    Kwangiza umuryango nyarwanda dore ko abakiri bato baba bareba ibyo ukora bagashaka kubyigana kandi ntabyiza ufite, gutwita inda zitateganyijwe ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibonano mupuzabitsina, ubunebwe bushyira ubukene kuko aba yaramenyereye guhabwa iyo akuze ntawe ukimureba yaracunze nabi ibyo yabonye bimuviramo kuba umukene udashobora gukora kuko aba yaramenyereye kurera amaboko.

    Ibi byose bivuzwe hejuru, ntitwakwirengagiza kugaruka  ku isomo byakagombye gusigira abana b'abakobwa bakoresha imbuga nkoranyambaga, ni byiza kuzikoresha kuko habaho ibintu byinshi , amakuru menshi kandi nibyo umuntu agomba kugendana n’iterambere ariko na none ukibuka ko uri umunyarwandakazi ukamenya indangagaciro na kirazira z’Umuco nyarwanda aho uharanira gukora ibyiza barumuna bawe bakwigiraho kandi byateza imbere igihugu cyawe byose biherekezwa no gukura amaboko mu mufuka umuntu agakora akareka kuba umusongarere uhora utegereje abazamufasha atanazi bityo akirindira ubuzima yirinda ubusambanyi buba bukorerwa kuri izi mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136798/zimwe-mu-mpamvu-zikomeje-gutuma-abanyarwandakazi-bavugwaho-kwiyandarika-ku-mbuga-nkoranyam-136798.html

  • Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yageze mu R… – #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023, nibwo uyu mukinnyi yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe  yakirwa n’abarimo umuvugizi wa Rayon Sports Roben Ngabo ndetse n’umunyamabanga wa Rayon Sports y’abagore Axella Bennie Kana.

    Alseny Camara w’imyaka 28 ikipe yaherukaga gukinira ni Guediawaye FC yo muri Senegal akaba yari yarayigezemo avuye muri ASAC Ndiambour nayo yo  muri Senegal.

    Mu yandi makipe yakiniye kandi harimo Hassania Union Sport d’Agadir yo mu cyiciro cya mbere muri Morroco ndetse na Association Sportive Kaloum ikina icyiro cya mbere iwabo muri Guinea.

    Mu ikipe y’igihugu ya Guinea yahamagawe mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016 ndetse yanatsinze igitego ubwo banganyaga na Tunisia ibitego 2-2 i Nyamirambo.

    Alseny Camara  aje mu gihe ikipe ya Rayon Sports ifite ikibazo cya rutahizamu bitewe nuko Charles Bbale waguzwe mu mpeshyi gutsinda ibitego byanze naho Umugande mugenzi we Musa Esenu nawe akaba ashobora kutongererwa amasezerano mu gihe yaba ashoze ayo yari afite muri Mutarama umwaka utaha. 

    Abakozi ba Rayon Sports nibo bakiriye uyu mukinnyi, ahagana saa 02:00 Am 

    Bigenze neza ashobora kuyobora ubusatirizi bwa Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136813/rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-yageze-mu-rwanda-136813.html

  • Bruce Melodie agiye kujya muri Amerika gutaramira mu Mijyi ikomeye #rwanda #RwOT

    Nk'uko twabivuze na mbere hose, umuziki Nyarwanda wagombaga kugira icyo wungukira muri Trace Awards , ndetse abahanzi bakomeye bafite abajyanama bashoboye nabo bakagaragara.Ikinyarwanda kigiye kumvikana ku Isi yose.

     

    Kuva Bruce Melodie , yahura na Coach Gaell , ntawatinya kuvuga ko umuziki wa Bruce Melodie wahise uhinduka , uva mu Rwanda ugera ku Isi yose.Uyu muhanzi yahise agira amarere nk'ay'abandi bahanzi bo muri Nigeria, ndetse atangira gukorana n'abandi bahanzi mpuzamahanga.

     

    Bruce Melodie, yakoze urugendo yerekeza muri Nigeria arikumwe na Element umukorera indirimbo ndetse na Coach Gaell umujyanama we mu bya muzika akaba nyiri 1:55am Bruce Melodie abarizwamo.

     

    Kimwe n'ahandi, Bruce Melodie yagiye akurura impaka zitagamije ku rwana ahubwo zerekeza ku iterambere rye ndetse n'igikundiro akwiriye kugira muri rubanda aho mu bitaramo byinshi yakoze birimo ibya 'IWACU MUZIKA Festival' , yagiye ahabwa icyubahiro n'abategura ibi bitaramo ndetse n'abahanzi bagenzi be , akaba ari we userera abafana, bivuze ko abaturage bagombaga gutegereza kugeza igihe Bruce agira ku rubyiniro akaruvaho bakabona gutaha.

     

    Nyuma gato ya Trace Awards, Bruce Melodie, yagaragaye mu mashusho ari kumwe na Davido na Element bivugwa ko hari indirimbo bakoranye nubwo Abanyarwanda batari bayumva.

     

    Nyuma y'ibyo kandi yaganiriye na Trace Awards, mu buryo bwa Live, ndetse yumvikana avuga ko we nabo bafatanya bagomba gusinyisha Davido muri 1:55.Ibi byose bikomeza kumwagura no kwereka bagenzi be ko atakiri ku rwego rwo hasi.

     

    Bruce Melodie kandi, yaririmbanye na Shaggy, icyamamare muri muzika y'Isi , Umunya-Jamaica wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, gusa baririmbana mu buryo bw'iyakure kuko Shaggy atigeze aza mu Rwanda.

     

    'Whe She's Around' bakoranye, niyo igiye gutuma Bruce Melodie, aba umuhanzi wa mbere ugeze kuri Radiyo Mpuzamahanga iHeart, imwe muri Radio zikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashizwe mu mwaka wa 2008.

    Anyuze kumbuga nkoranyambaga z Bruce Melodie  yagize ati:'Ya ya yaaaaa! Excited to join my brother @DiRealShaggy at @iHeartRadio #iHeartJingleBall in DALLAS and MIAMI for live performances of When She's Around (Funga Macho)🔥'.

     

    Biteganyijwe ko tariki 26 Ukuboza 2023 , Bruce Melodie azaririmba mu Iserukiramuco rikomeye ribera muri Amerika, aho azaririmbira umunsi umwe na Luda Kris umwe mu bahanzi bakomeye muri kiriya gihugu.

     

    IHeart Media, ibarizwamo iHeart Radio Bruce Melodie azakoraho ikiganiro ari kumwe na Shaggy, niyo itegura iri serukiramuco riba buri mwaka aho biteganyijwe ko mu bahanzi bazaririmbamo harimo ; Nick Minaj , usher Raymond , Shaggy n'abandi.

    Ya ya yaaaaa! Excited to join my brother @DiRealShaggy at @iHeartRadio #iHeartJingleBall in DALLAS and MIAMI for live performances of When She's Around (Funga Macho)🔥😎 pic.twitter.com/GtvMe4wjzh

    — Bruce Melodie (@BruceMelodie) November 22, 2023

    The post Bruce Melodie agiye kujya muri Amerika gutaramira mu Mijyi ikomeye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bruce-melodie-agiye-kujya-muri-amerika-gutaramira-mu-mijyi-ikomeye/

  • Mushiki wa Diamond , Mama Dangote babwiye Zuchu amagambo akomeye ku isabukuru y'amavuko #rwanda #RwOT

    Ubwo uyu muhanzikazi yagiraga isabukuru y'amavuko , Mama Ndangote ubyara Diamond Platnumz yamubwiye amagambo akomeye amwifuriza kuramba.

     

    Nyina wa Diamond Platnumz yabaye umwe muri benshi bahaye Zuchu ubutumwa ku isabukuru ye y'amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 30.

    Mama Ndangote anyuze kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ] yashyizeho amafoto meza y'uyu mwari , arenzaho ubutumwa umubyeyi yaha umwana we.

    Mama Dangote yagize ati:' Komeza urambire mu buzima bwuzuye umugisha'.

    Uretse Mama Ndangote, undi wafatanyije na Zuchu ni mushiki wa Diamond Platnumz Esma Platnumz.

    Uku kwifatanya na Zuchu ku isabukuru ye y'amavuko, byatumye benshi bongera gutekereza ko hagati yabo ari amahoro masa hagati yabo dore ko mu gihe gishize hari amakuru yavugaga ko aho umwe anyuze undi ahacisha umuriro bigatuma bavuga ko ariwe wabwiye umwana we kwiyunga na Tanasha Donna.

    Tanasha Donna yahise yigaragaza mu buryo budasanzwe yifatanya na nyirabukwe mu isabukuru ye amuha impano nyinshi.

    Nk'uko twabibagejejeho , umubyeyi wa Zuchu Khadija Koa , nawe aherutse gutangaza ko yifuza ko umukobwa we yamuzanira Diamond Platnumz murugo rwe agatanga inkwano ndetse ngo bagakora n'indi mihango.

    The post Mushiki wa Diamond , Mama Dangote babwiye Zuchu amagambo akomeye ku isabukuru y'amavuko appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mushiki-wa-diamond-mama-dangote-babwiye-zuchu-amagambo-akomeye-ku-isabukuru-yamavuko/

  • Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya w’ibigango (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    IkipRayon Sports yakiriye rutahizamu Alsény Camara Agogo ukomoka muri Guinée.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023 ni bwo Alsény Camara yageze i Kigali aje muri Rayon Sports.

    Uyu rutahizamu w’igihagararo, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe na Ngabo Roben ushinzwe Itumanaho muri Rayon Sports ndetse na Kana Benie Axella, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports y’Abagore.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 28, biteganyijwe ko mu gihe Rayon Sports yamushima azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura, ni nyuma y’uko itanyuzwe n’urwego rwa bo ifite ku buryo hari n’abo igomba gusezerera barimo n’umugande Musa Esenu uzaba usoje amasezerano ye.

    Alseny Camara yakiniye Kaloum na Horoya AC iwabo muri Guinée, ASAC Ndiambour, Sacré-Coeur na Guediawaye FC zo muri Sénégal ndetse na Hassania d’Agadir yo muri Maroc.

    Alsény Camara Agogo rutahizamu uje muri Rayon Sports

    Igihagararo cye cyakanze benshi

    Umunyamabanga wa Rayon Sports y’abagore, Benie Kana Axella (ibumoso) na Ngabo Roben ushizwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports ( iburyo) ni bo bamwakiriye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakiriye-rutahizamu-mushya-w-ibigango-amafoto