Blog

  • Ndambiwe kubaho njye nyine, ndabinginze munshakire umugabo ! Umukobwa wo mu gihugu cya Kenya yatakambiye abasore ashaka uwo gushyushya uburiri bwe #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, umukobwa si ngombwa ko yinginga abasore ngo bamukunde kuko si ibintu bibaho ubusanzwe, icyakora muri iyi minsi abakobwa benshi bakomeje kugaragara mu mihanda binginga abasore ko babakunda kuko baba barambiwe kubaho bonyine.

     

     

    Hirya no hino ku mbu gankoranyambaga bakomeje kubona ashusho y'umugore wo mu gihugu cya Kenya, aho yiriwe mu mihanda ya Nairobi Ari gutakambira abasore ndetse n'abagabo ko bamukunda cyane ko ngo uyu mukobwa arambiwe kubaho nabi.

     

     

    Uyu mukobwa w'imyaka 27 wo mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi, yavuze ko acyeneye Umusore umukunda umwitaho wawundi uzamukunda ndetse cyane uyu mukobwa ngo yari arambiwe kubaho wenyine yigunze. Mu marira menshi uyu mukobwa akomeje gutakamba atakambira abasore benshi kuba bamukunda.

     

     

    Mu magambo ye uyu mukobwa yavuze ko ashaka umugabo uzajya ashyushya uburiri bwe, ndetse yakomeje avuga ko ubu bukonje ndetse nimbeho Ari bibi kuri we bityo acyeneye umugabo wokujya amwitaho akamushyushya mu gihe cy'ubukonje ndetse nimbeho.

     

     

    Mu gihugu cya Kenya bikomeje gutangaza benshi kuntu abagore benshi bakomeje gutakambira abagabo ngo babagire abagore babo. Ese wowe wumva bikwiye ko umugore cyangwa umukobwa yatakambira umugabo ngo amukunde!????

     

     

     

     

     

     

    Source: TUKO

    The post Ndambiwe kubaho njye nyine, ndabinginze munshakire umugabo ! Umukobwa wo mu gihugu cya Kenya yatakambiye abasore ashaka uwo gushyushya uburiri bwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ndambiwe-kubaho-njye-nyine-ndabinginze-munshakire-umugabo-umukobwa-wo-mu-gihugu-cya-kenya-yatakambiye-abasore-ashaka-uwo-gushyushya-uburiri-bwe/

  • Barabeshya bamwe ! Dore impamvu abasore bakunda kubeshya abakobwa #rwanda #RwOT

    Burya mu buzima busanzwe Hari ubwo umugabo cyangwa Umusore abeshya umukobwa mu buryo bwo kugira ngo bagore icyo bageraho. Gusa abantu benshi ntibajya bumva impamvu abagabo bakunda kubeshya abakobwa. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku mpamvu abasore benshi bakunda kubeshya abakobwa.

     

    DORE IMPAMVU ABASORE BAKUNDA KUBESHYA ABAKOBWA;

     

     

    1.Ubwoba ko bamwanga

     

    Umusore Kenshi Hari ubwo abeshya umukobwa mu gihe Ari ku mutereta kuko aba yumva ko natabeshya umukobwa uwo mukobwa ashobora kumwanga, rero bityo bigatuma umugabo cyangwa Umusore abeshya umukobwa kugira ngo amwemere.

     

     

    2.Kugira ashimwe

     

    Ikindi Hari ubwo Umusore ahisemo kubeshya ibintu umukobwa ibintu runaka kugira ngo uwo musore ashimwe n'umukobwa.

     

     

    Kwirinda amakimbirane

     

    Hari abagabo babeshya abakobwa mu buryo bwo kwirinda amakimbirane bashobora gukomeza kugirana n'umukobwa bityo bigatuma Umusore abeshya umukobwa.

     

     

    Kurinda amarangamutima ye

     

    Hari abagabo babeshya abakobwa bakanga kubabwira ikintu runaka kugira ngo uwo musore arinde amarangamutima kuko aba yumva ko navuga ukuri bushobora gutuma amarangamutima ye yangirika.

     

     

    Kwigenga

     

    Umugabo aremwe ku buryo agomba kuba umuntu wigenda rero Hari ubwo Umusore ahisemo kubeshya umukobwa kugira ngo uwo mukobwa akubone nkumugabo wigira.

     

     

    Kwirinda inshingano

     

    Hari ubwo umusore ashobora kubeshya abakobwa cyangwa umukobwa kubera ko Ari guhunga inshingano runaka bityo agahitamo kubeshya.

     

     

    Ikigare

     

    Umusore ashobora kubeshya umukobwa kubera ikigare agendana nacyo mbese akumva ko ameze nkacyo bityo bigatuma Umusore ahitamo kubeshya umukobwa kugira ngo amwemere.

     

     

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Barabeshya bamwe ! Dore impamvu abasore bakunda kubeshya abakobwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/barabeshya-bamwe-dore-impamvu-abasore-bakunda-kubeshya-abakobwa/

  • Bugesera : Abana bakora umwuga w'uburaya biyise 'Sunika simbabara' bagiye gukurikiranwa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwatangaje ko bugiye gukurikirana ikibazo cy'abana bari hagati y'imyaka 12 na 16 bishoboye mu mwuga w'uburaya bakayita 'Sunika simbabara' bwasanga koko aba bana bahari bukabaganiriza ababasambanya nabo bagakurikiranwa.

     

    Ibi byatangajwe mu Ntangiriro z'iki cyumweru aho ubuyobozi bw'aka Karere bwaganiraga n'itangazamakuru aho basobanuraga icyumweru cyahariwe ubutaka  ndetse hakanagarukwa kubuzima rusange bw'Akarere ka Bugesera.

     

    Muri iki kiganiro, umwe mu banyamakuru , yabajije ubuyobozi bw'Akarere icyo bwenda gukora kukibazo cy'abana bari hagati y'imyaka 12 na 16 bakora umwuga w'uburaya biyise 'Sunika Simbabara'.Aba bana ngo bagaragara mu Murenge wa Ririma, mu Kagari ka Kaneza, muri Santeri ya Riziyeri , aba bana kandi ngo bagaragara mu Murenge wa Gashobora.

     

    Uyu munyamakuru yagaragaje ko inshuro nyinshi yajyaga gutarayo amakuru yageragayo agakubitana nabo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard, yavuze ko abo bana atari abazi ,gusa yemeza ko bagiye gushingira kuri ayo makuru bakabakurikirana ku buryo bareka uwo mwuga, aba bana n'ababyeyi babo nabo bagahabwa inyigisho.

     

    Yagize ati:'Ni ukubikurikirana tukareba aho biri , tukareba icyakorwa kugira ngo bihagarare , sinzi uko babikora baba munzu zabo bwite,sinzi ko babikora baba mu mu ryango ariko umwana w'imyaka 13 ntabwo numva yemerewe kugira inzu ye ngo yibane,ubwo turaza gushingira kuri ayo makuru , tubikemure'.

     

    Meya , yavuze ko abakora uyu mwuga babana n'ababyeyi, ubuyobozi buzegera abo babyeyi bigakemuka kuko ngo baba babacuruza kandi ntibyemewe.

     

    Yagize ati:'Ubundi n'uburaya si umuco mwiza, ariko noneho kuba byakorwa n'abana batari bageza imyaka , biba bibabaje , biba bibaye inshuro 2.

     

    Harimo uburaya ariko harimo no gusambanya umwana, Icyo gihe uwahaje ntabwo abarwa nk'uwagiye mu buraya ,aba yasambanyije umwana.Trafatanya ayo makuru , tukayashingiraho , abagabo bajyayo bakabihanirwa'.

     

    Uyu muyobozi yavuze ko akenshi abana bava mu muryango wabo , bagahitamo kujya kuba kumuhanda kuko ariho baba babona heza kuruta iwabo murugo.

     

    Yavuze ko abenshi impamvu zituma bava iwabo harimo amakimbirane yo mu miryango,n'ibindi bibazo bitandukanye, asaba ababyeyi kubana neza, bakirinda amakimbirane n'izindi ngeso mbi.

    Src: Igihe

     

    The post Bugesera : Abana bakora umwuga w'uburaya biyise 'Sunika simbabara' bagiye gukurikiranwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bugesera-abana-bakora-umwuga-wuburaya-biyise-sunika-simbabara-bagiye-gukurikiranwa/

  • Yakuyemo akarenge hakiri kare: Ikipe y’i Kigali yikuye muri Shampiyona igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'i Kigali yikuye muri Shampiyona igitaraganya.

    Esperance De Kigali yikuye muri Shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu mupira w'amaguru kubera amikoro n'ubushobozi budahagije.

    Ivuye muri Shampiyona nyuma y'umukino w'umunsi wa gatatu, muri iyo mikino 3 uwo yagaragaye ku kibuga ni umwe ndetse inawutsinda Impeesa FC ibitego 3-2.

    Source : https://yegob.rw/yakuyemo-akarenge-hakiri-kare-ikipe-yi-kigali-yikuye-muri-shampiyona-igitaraganya/

  • Rutahizamu wa Rayon Sports wari werekeje hanze y’u Rwanda gukinayo yagarutse mu buryo butunguranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports wari werekeje hanze y'u Rwanda gukinayo yagarutse mu buryo butunguranye

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports Prince Rudasingwa nyuma y'iminsi yerekeje hanze y'u Rwanda gukora igeragezwa yagarutse ubu arimo kubarizwa ku butaka bw'u Rwanda.

    Amakuru atangazwa na Prince Rudasingwa avuga ko yatsinze igeragezwa yari arimo ariko biba ngombwa ko aba agararutse mu Rwanda kubera ko ikipe yatsinzemo abakinnyi bagiye mu kiruhuko, ngo ni bagaruka nawe azahita asubirayo.

    Prince Rudasingwa nyuma yo kugaruka ntiyaryamye ahubwo yahise akomeza imyitozo n'abandi bakinnyi ba Rayon Sports kuko kugeza ubu ari kumwe n'abandi mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera.

     

    Source : https://yegob.rw/280820-2/

  • Minisitiri Munyangaju Aurore yatangije irushanwa ryo Koga u Rwanda rwabonyemo imidali 7 harimo n’uwa Zahabu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yatangije irushanwa Nyafurika ryo Koga ryahuje ibihugu bigize Akarere ka 3 rya 'Africa Aquatics ZONE 3 Swimming Championship 2023', aho umunyarwanda umwe ari we wabashije kubona umudali wa Zahabu ku munsi wa mbere.

    Ni irushanwa ryatangiye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 23 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, ryitabiriwe n’abakinnyi 261 bavuye mu bihugu 10 aho u Rwanda rufitemo abakinnyi 60. Ni irushanwa ririmo kubera kuri pisine ya Gahanga.

    Mu ijambo rye rifungura iri rushanwa, Girimbabazi Rugabira Pamela, perezida wa Federasiyo yo Koga mu Rwanda, yavuze ko iri rushanwa rigomba gusiga rigaragaje ko u Rwanda ari igicumbi cya Siporo.

    Ati “Ntabwo u Rwanda ari ukwakira iri rushanwa gusa, ahubwo twiteze ko abakinnyi bacu bazitwara neza. Ikindi kandi ni urwego rwiza rwo kugaragaza ko u Rwanda ari igicumbi cya Siporo.”

    Dr Donald Rukare umuyobozi wa AQUATICS ZONE 3 yashimiye u Rwanda uburyo rwateguye iri rushanwa kandi yizeye neza ko nta kabuza rizagenda neza. Yanavuze ko ntako bisa kubona ibihugu 10 byose bikoraniye mu Rwanda byaje kwitabira iri rushanwa, akaba ari ikigaragaza urwego iri rushanwa rimaze kugeraho.

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko iri rushanwa ari wo mwanya mwiza wo kugaragaza impano abakinnyi bafite muri uyu mukino usaba imbaraga z’umubiri ndetse no kuba witeguye mu mutwe.

    Ati “Ibihugu byose n’abakinnyi bitabiriye ‘Aquatics Zone 3 Swimming Championship’, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda mbahaye ikaze mu Rwanda. Umukino wo koga ntabwo usaba imbaraga z’umubiri bisaba no kuba umeze neza kandi witeguye mu mutwe […] Iri rushanwa rizatuma abakinnyi bacu bagaragaza impano bafite muri uyu mukino wo koga.”

    Yashimiye ibihugu byabashije kwitabira abifuriza intsinzi ndetse anabizeza ko mu gihe bari mu Rwanda nta kibazo bazagira, bazakomeza gufatwa neza nk’uko ari umuco w’u Rwanda kwakira neza abarugana.

    Muri rusange ibihugu 10 byitabiriye ni; U Rwanda, Kenya, Burundi, Tanzania, Uganda, Afurika y’Epfo, Eswatini, Eritrea, Djibouti na Ethiopia

    Umunsi wa mbere hakinwe ibyiciro 56 aho Imidali myinshi yegukanywe na Tanzania, Afurika y’Epfo, Uganda na Kenya. U Rwanda ku munsi wa mbere rwakusanyije imidali 7 hari umwe wa Gold (Zahabu), imidali 3 ya Silver (Ifeza) n’imidali 3 ya Bronze (Umuringa).

    U Rwanda rwatwaye umudali wa ‘Silver’ wahawe Ishimwe Claudette na Iradukunda Yvette wabonye ‘Bronze’ mu cyiciro cy’abakobwa bafite imyaka 17 kuzamura mu koga ‘Backstroke’ metero 200. Ishimwe Claudette kandi yegukanye umudali wa ‘Silver’ mu koga metero 200 ‘Breaststroke’.

    Mu bahungu Iradukunda Isihaka [Bebeto] yegukanye imidali 2 mu cyiciro cy’abafite imyaka 17 kuzamura mu koga ‘Butterfly’ metero 100 yabaye uwa 3 ahabwa umudali wa ‘Bronze’ ni mu gihe muri iki cyiciro ariko koga ‘Breaststroke’ yabaye uwa mbereyegukana uwa Zahabu (Gold).

    Undi wegukanye umudali ni Oscar Peyrer mu cyiciro cy’imyaka 17 kuzamura koga ‘Backstroke’ metero 50, yabaye uwa 3 ahabwa umudali wa ‘Bronze’.

    Mu gukina nk’ikipe bizwi nka ‘Relay’, u Rwanda rwabonye umwanya wa 3 ruhabwa umudali wa ‘Bronze’ mu cyiciro cy’abagabo guhera ku myaka 16 kuzamura.

    Buri gihugu cyaserukanye ibendera rya cyo

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na perezida wa AQUATICS Zone 3, Donald Rukare

    Itorero ryasusurukije abantu bari bitabiriye

    Perezida wa Federasiyo y’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzitwara neza mu irushanwa

    Donald Rukare na we yavuze ko kuba u Rwanda ari rwo rwakiriye irushanwa yizeye ko rizagenda neza

    Minisitiri wa Siporo yifurije intsinzi abazarushanwa, yizeza abashyitsi ko bazakirwa neza

    Barushanyijwe karahava

    Iradukunda Isihaka Bebeto yegukanye imidali 2

    Abanyarwandakazi (bari ku mpande) begukanye imidali ku munsi wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-munyangaju-aurore-yatangije-irushanwa-ryo-koga-u-rwanda-rwabonyemo-imidali-7-harimo-n-uwa-zahabu-amafoto

  • Yaforowinguye Diamond Platnumz kuri Instagram ! Zuchu yarakariye Diamond Platnumz amuhoye Tonasha Donna #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo 'Honey', 'Sukari' n'izindi zitandukanye , ya folowinguye Diamond Platnumz amuhoye Tonasha Donna babyaranye.

     

    Zuchu yagaragaje ko Diamond yirengagije isabukuru ye y'amavuko agahugira kuri Tanasha Donna bahoze bakundana bakanabyarana.

     

    Muri uku gushinja Diamond Platnumz guhugira kuwo batandukanye , Zuchu yemeje ko agomba kuzarwanira ibyo akunda ndetse bye.

     

    Zuchu yagize ati:'Hari isazi yinjiye mu cyumba cyanjye kandi mbambona iguwe neza kugeza umunsi izagurukira mu maso hanjye.Ariko nimufata, azabwira isnhuti ze iby'iyo sazi'.

     

    Abasesenguzi bavuze ko amagambo y'uyu mukobwa yuzuye ishyari ashobora kuba afitiye Tanasha Donna ufitanye umubano mwiza na Diamond.

     

    Zuchu kandi yari yamaze kwikura mu bakurikira Diamond Platnumz kuri Instagram [Unfollow nk'uko bigaragara].

     

    ESE KUKI YIBASIRA DIAMOND PLATNUMZ , AHORA IKI TANASHA DONNA ?

     

    Ku isabukuru y'amavuko ya Diamond Platnumz, ni nabwo umwana wa Tanasha Donna Naseeb Junior bakunda kwita impanga ya Diamond, yizihiza isabukuru ye.Tanasha nawe akunze kwifatanya nabo bombi ndetse Diamond Platnumz akifatanya nabo. Kuba bafitanye igihango kugeza ubu bituma bituma Zuchu atekereza bashobora kuzasubirana bikamutera urwango.

     

    Uretse Diamond kandi Mama Dangote nyina wa Diamond nawe yakunze kugaragaza ko akunda cyane Tanasha Donna nabyo bigakora mu bwonko bwa Zuchu.

     

    Mu minsi yashize, Nyina wa Zuchu Khadija Kopa, yavuze ko umukobwa we akwiriye kuzana Diamond Platnumz akamukwa ndetse  bagakora n'ubukwe.

    The post Yaforowinguye Diamond Platnumz kuri Instagram ! Zuchu yarakariye Diamond Platnumz amuhoye Tonasha Donna appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yaforowinguye-diamond-platnumz-kuri-instagram-zuchu-yarakariye-diamond-platnumz-amuhoye-tonasha-donna/

  • Kigali, mu joro ry’ubukwe umusore yasanze umukobwa yarongoye akiri isugi yuzuye maze ahita akizwa n’amaguru none bamubuze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kigali, mu joro ry'ubukwe umusore yasanze umukobwa yarongoye akiri isugi yuzuye maze ahita akizwa n'amaguru none bamubuze.

    Umugore wabuze umugabo we yagishije inama nyuma y'uko umugabo we asanze akiri isugi.

    Mu ijoro ry'ubukwe, umugabo we yasanze akiri isugi maze ahita akizwa n'amaguru none bamubuze burundu.

    Umugore ari kwibaza niba yashaka umugabo wamutwara ubusugi bwe kugira ngo umugabo agaruke atakiri isugi.

    Source : https://yegob.rw/kigali-mu-joro-ryubukwe-umusore-yasanze-umukobwa-yarongoye-akiri-isugi-yuzuye-maze-ahita-akizwa-namaguru-none-bamubuze/

  • Agezweho mu mikino: Rayon Sport yinjiye mu bucuruzi bw’imigati ndetse umugati bazacuruza bamaze kuwita izina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho mu mikino: Rayon Sport yinjiye mu bucuruzi bw'imigati ndetse umugati bazacuruza bamaze kuwita izina

    Amakuru ahari avuga ko Rayon Sport imwe mu makipe akunzwe cyane hano mu Rwanda, yamaze kwinjira muri Business yo gucuruza imigati.

    Amakuru ahari aravuga ko Rayon Sport igiye kujya igicuruza umugati witwa 'Gikundiro Bread' (Umugati wa Gikundiro). Rayon Sport ibi yabikoze mu rwego rwo kongera aho ikipe ikura amafaranga ndetse no mu rwego rwo kwihuza n'abafana bayo cyane.

    Source : https://yegob.rw/agezweho-mu-mikino-rayon-sport-yinjiye-mu-bucuruzi-bwimigati-ndetse-umugati-bazacuruza-bamaze-kuwita-izina/

  • Abakinnyi ba Rayon Sports ntibumva ibyabaye kuri rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy’ubugande nyuma yaho yashimwaga n’abafana benshi kubera ubuhanga yari afite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Rayon Sports ntibumva ibyabaye kuri rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy'ubugande nyuma yaho yashimwaga n'abafana benshi kubera ubuhanga yari afite

    Rutahizamu Charles Bbaale ukomoka mu gihugu cya Uganda umaze igihe kitari kinini asinyiye ikipe ya Rayon Sports, akomeje kuntegwa na bagenzi be kubera ukuntu yasubiye inyuma ndetse bikanagaragara mu myitozo.

    Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports uganiriye nabo bakubwira ko Charles Bbaale uko yaje ameze yasubiye inyuma ku rwego rugaragarira buri wese dore ko no mu myitozo bya bitego yaje atsinda byagiye.

    Kugeza ubu impamvu ikomeje gutuma uyu rutahizamu yitakariza icyizere ndetse bikanamusubiza inyuma mu mikinire ye ntiramenyekana gusa ushobora gusanga ari ibihe umukinnyi ageramo bikanga mu gihe kizaza bikazagenda biza.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-rayon-sports-ntibumva-ibyabaye-kuri-rutahizamu-wayo-ukomoka-mu-gihugu-cyubugande-nyuma-yaho-yashimwaga-nabafana-benshi-kubera-ubuhanga-yari-afite-2/