Blog

  • Kamonyi-ESB: Musenyeri Ntivuguruzwa yatangije umwaka w'amashuri 2023-2024 asigira umukoro abanyeshuri #rwanda #RwOT

    Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar, Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023 yasuye ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta-ESB Kamonyi. Yatangije umwaka w'amashuri 2023-2024, haba igitambo cya Misa, aha umukoro abanyeshuri wo; Guharanira kuba Abanyabwenge, kuba Abanyesuku, kugira Ubutungane n'izindi ndangagaciro zikwiye uwarezwe neza. Yasabye Abarimu kurushaho kwita ku ireme ry'uburezi kuko mu mashuri ya Kiliziya Gatolika ari 'Umuhamagaro' kuruta kubibona nk'akazi gasanzwe.

    Agabira na intyoza.com, Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar yavuze ko ubutumwa yazaniye abana ari ubutumwa bubasaba kuba Abana bumva, bakumva ijwi ry'Imana rivugira mu mutima nama wabo, bakumva Imana mu ijambo ryayo, bakumvira mu burere Nyoboka Mana bahabwa, bakumva ababarera kandi bikajyana no kumvira.

    Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar aganiriza, Abana, Abarezi n'Abanyeshuri na bamwe mu babyeyi bari bahari.

    Akomeza avuga ko kumva bitagomba kuba ko ibyinjiye mu gutwi bisohokera mu kundi. Ati' Kumvira ni ukwakira ibyo Imana Ikubwiye, icyo abarezi bakubwiye, icyo uvana mu byo bakwigisha, mu buhanga n'ubumenyi uhabwa. Si ukwasama gusa ngo wakire umire kuko no kurya bisaba guhekenya ukanjakanja. Umwana wumvira ni ugira uruhare mu burere bwe, ibyo ahawe akabyakira, akabyuza, akabikanjakanja, akabihekenya kugira ngo bimutunge kandi bimufashe gukura. Ni wa mwana basiga nawe akinogereza. Ni bakire uburere babaha, bumve bumvire'.

    Nyiricyubahiro Musenyeri, avuga kandi ko icyo aba bana b'abanyeshuri bifurizwa ari uko uburere n'ubumenyi bahabwa babwumva bakabugira ubwabo, bakabuvanamo ikintu kibafasha gukura mu bwenge, mu bwitonzi, mu bumenyi, mu kubana n'Imana, kubana na bagenzi babo kandi bitegura n'ejo hazaza.

    Bamwe mu banyeshuri bari mu Kiliziya mu Misa.

    Agira kandi ati' Buriya ntabwo umwana yiga ahagaze muri iki gihe turimo gusa, ibyo yiga biba birimo kumutegurira ejo hazaza he, h'umuryango, h'Igihugu, ejo hazaza ha Kiliziya ariko ahera kuri we ubwe. Umwana utubaka ubuzima bwe ngo buhame, buhagarare neza bushinge imizi ntabwo yashobora no kubaka abandi'.

    Yasabye kandi aba banyeshuri kugira; Ubwenge n'Ubuhanga kuko aricyo cyabazanye kandi kizabafasha. Abasaba guhagarara neza batajarajara, bakaba abana bafite icyerekezo. Yabasabye kuba abana bagira Isuku imbere n'inyuma, mu myumvire n'imitekerereze, mu myambarire, aho agenda n'aho aba, abasaba kugira muri bo Ubutungane, bagatunganira Imana n'abantu mu byo bavuga n'ibyo bakora.

    Mu Kiliziya.

    Urugendo nk'uru mu kigo cy'ishuri, Nyiricyubahiro Musenyeri avuga ko ari ibisanzwe muri Diyoseze ya Kabgayi byaba mu mashuri ya Kiliziya Gatolika yigenga ho 100%, yaba se ayo ifatanya na Leta ndetse n'ayo ifatanya n'Ababyeyi.

    Avuga kandi ko nubwo ari umurongo wa Diyoseze, ariko kandi ngo ni n'umurongo we bwite wihariye afite nk'Umwepisikopi kuko ari imwe mu ngingo 7 yatangaje agomba kubakiraho mu iyogezabutumwa muri Diyoseze ya Kabgayi yashinzwe.

    Ahamya ko ashyize imbere guha imbaraga Uburere n'Uburezi mu bana ndetse no mu rubyiruko muri rusange, aho kuri we ari gushyira mu bikorwa icyo yifuje. Ahamya ko agomba gushyira imbaraga mu kuba hafi abarezi n'abana barererwa muri aya mashuri.

    Aha byari mu gitambo cya Misa.

    Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar, avuga ko Uburere n'Uburezi ari inshingano z'ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika. Iyamamaza butumwa, kwamamaza Ijambo ry'Imana, Ivanjiri, kwamamaza Yezu Kilisito bikaba biri mu mutima w'ubwo butumwa butanga Uburere n'Uburezi. Ahamya ko ibyo Kiliziya Gatolika ikora nta shimwe ridasanzwe iharanira, ahubwo ni ukurangiza ubutumwa bwayo.

    Rimwe mu mabanga yihariye abashisha ibigo by'amashuri ya Kiliziya Gatolika kwitwara neza mu burere n'Uburezi ni; Ukwitanga, gutanga umutima, urukundo ndetse n'ubushobozi ariko ikirenze ibyo bikaba 'Umuhamagaro' kurusha kumva ko ari akazi gusa. Akomeza avuga ko iteka iyo hari ikigezweho aribwo urugendo ruba rugiye gukomeza kuko imbere haba hahari kandi hari ibyo hagusaba ngo ukomeze.

    Basohotse mu Kiliziya. Padiri Majyambere /umuyobozi wa ESB imbere.
    Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar, asohotse mu Kiliziya.
    Bageze ahabereye ibirori nyuma y'igitambo cya Misa, ibirori byo kwishimira itangizwa ry'umwaka w'amashuri.
    Itorero ry'abanyeshuri ryasusurukije abashyitsi.

    Abanyeshuri biyeretse abashyitsi mu buryo bw'imyambarire butandukanye.

    Abanyeshuri bahagarariye abandi bashimiye Musenyeri, bamuha impano.
    Padiri Majyambere Jean d'Amour yashimiye Musenyeri, yizeza gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho no gukomeza kubaka ahazaza h'ikigo, Abakirererwamo n'abarezi.
    Padiri na Musenyeri.
    Uwiringira Marie Josee/Umuyobozi wungurije w'Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, yashimiye Musenyeri ku bw'iri shuri, yizeza ubufatanye mu kurushaho kubaka ibyiza n'ahazaza mu burezi bw'iki Kigo kigakomeza Kwesa Imihigo.

     

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/11/24/kamonyi-esb-musenyeri-ntivuguruzwa-yatangije-umwaka-wamashuri-2023-2024-asigira-umukoro-abanyeshuri/

  • Uyirwaye bamuhimba idage! Ibyo wamenya kuri ‘… – #rwanda #RwOT

    Dipsophobia ni indwara yo gutinya ka manyinya (Ibisindisha). Dipsa ni ijambo rikomoka mu rurimi rw’ikigereki bisobanuye icyaka naho Phobos byo bigasobanura ubwoba bwinshi.

    Bamwe mu bantu b’intiti mu kumenya no kuvura ibibzo byo mu mutwe biraborohera cyane kumenya niba umuntu afite ikibazo cy’indwara ya Dipsophobia ndetse akaba yamumenyera ibyo akeneye kugira ngo akire iyi ndwara.

    Ahantu henshi, inzoga ntabwo zivugwaho kimwe ndetse benshi biganjemo abarokore barazibuzwa banze bakunze, ndetse na bamwe bazinywa iyo basinze bashobora gutuma bagenzi babo batinya inzoga ku rwego ruri hejuru bikarangira barwaye.

    Nyamara n’ubwo inzoga hari ibibi zikururira umuntu uzinywa, hari ibindi byiza umuntu unywa inzoga agira ariko na none ntabwo wabisobanurira umuntu ufite indwara ya Dipsophobia ahubwo ashobora kugufata nk’umwanzi we cyangwa se undi umuntu udashobotse.

    Bamwe mu bantu bafite iyi ndwara, barangwa no gucira urubanza buri muntu wese unywa inzoga ndetse bagahita batangira kumufata mu ishusho mbi ku buryo nta mahirwe n’amwe baha umuntu uwo ariwe wese unywa inzoga kubera ko baba bumva agira imico mibi cyane.

    Undi muntu uba ufite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara, ni uba yari asanzwe anywa kuri ka manyinya hanyuma akaza kuyireka kubera impamvu ze zitandukanye. Iyo amaze kuzireka, ashobora guhita arwara iyi ndwara kuko azi ibibi inzoga ziba zaramukoresheje.

    Dipsophobia ntabwo ari amahitamo ahubwo ni uburwayi bushobora guterwa n’ibyo umuntu aba yarabwiwe yaba umuryango, idini, inshuti ze ndetse hari n’ingero nyinshi yagiye abona zikamuhahamura bigatuma arwra iyi ndwara.

    Akesnhi umuntu uvukira mu muryango utanywa inzoga ugasanga hari undi muntu wa hafi y’uwo muryango ubayeho nabi kubera inzoga, abana baba bafite amahirwe menshi yo kuvuka batinya umuntu unywa inzoga babikomoye ku babyeyi babo hagakubitiraho n’urugero rwa hafi babona ku bibi by’inzoga.

    Bimwe mu bindi bimenyetso biranga umuntu urwaye iyi ndwara, harimo guhinda umushyitsi iyo abonye umusinzi, kugira ubwoba bwinshi iyo agiye kunywa inzoga, kuzana ibyunzwe, kunukirwa n’umuhumuro w’inzoga n’ibindi.

    Bimwe mu bifashwa umuntu ufite iki kibazo, harimo kuganirizwa, kwigishwa ibyiza byo kunywa inzoga, akamaro ko kunywa inzoga, gufata imiti nka Paxil, Zoloft, Lexapro ndetse n’indi miti itandukanye abaganga bazobereye mu bibazo by’umutwe bazi.  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136854/uyirwaye-bamuhimba-idage-ibyo-wamenya-kuri-dipsophobia-indwara-yo-gutinya-inzoga-136854.html

  • Minisitiri Munyangaju Aurore yatangije irusha… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo, rikazasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, abakinnyi bagera kuri 261 bavuye mu bihugu 10 nibo bitabiriye iri rushanwa riri kubera kuri pisine ya Gahanga, aho u Rwanda rufitemo abakinnyi 60.

    Mu ijambo rye rifungura iri rushanwa, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko iri rushanwa ari wo mwanya mwiza wo kugaragaza impano abakinnyi bafite muri uyu mukino usaba imbaraga z'umubiri ndetse no kuba witeguye mu mutwe.

    Ati “Ibihugu byose n'abakinnyi bitabiriye 'Aquatics Zone 3 Swimming Championship', mu izina rya Guverinoma y'u Rwanda mbahaye ikaze mu Rwanda. Umukino wo koga ntabwo usaba imbaraga z'umubiri bisaba no kuba umeze neza kandi witeguye mu mutwe. Iri rushanwa rizatuma abakinnyi bacu bagaragaza impano bafite muri uyu mukino wo koga.”

    Yashimiye ibihugu byabashije kwitabira abifuriza intsinzi ndetse anabizeza ko mu gihe bari mu Rwanda nta kibazo bazagira, bazakomeza gufatwa neza nk'uko ari umuco w'u Rwanda kwakira neza abarugana.

    Minisitiri wa siporo yasabye abakinnyi b’abanyarwanda kwerekana icyo bashoboye ndetse n’impano zibarimo 

    Dr Donald Rukare umuyobozi wa AQUATICS ZONE 3 yashimiye u Rwanda uburyo rwateguye iri rushanwa kandi yizeye neza ko nta kabuza rizagenda neza. Yanavuze ko ntako bisa kubona ibihugu 10 byose bikoraniye mu Rwanda byaje kwitabira iri rushanwa, akaba ari ikigaragaza urwego iri rushanwa rimaze kugeraho.

    Muri rusange ibihugu 10 byitabiriye ni; U Rwanda, Kenya, Burundi, Tanzania, Uganda, Afurika y'Epfo, Eswatini, Eritrea, Djibouti na Ethiopia.

    Umunsi wa mbere hakinwe ibyiciro 56 aho Imidali myinshi yegukanywe na Tanzania, Afurika y'Epfo, Uganda na Kenya. U Rwanda ku munsi wa mbere rwakusanyije imidali 7 hari umwe wa Gold (Zahabu), imidali 3 ya Silver (Ifeza) n'imidali 3 ya Bronze (Umuringa).

    U Rwanda rwatwaye umudali wa 'Silver' wahawe Ishimwe Claudette na Iradukunda Yvette wabonye 'Bronze' mu cyiciro cy'abakobwa bafite imyaka 17 kuzamura mu koga 'Backstroke' metero 200. Ishimwe Claudette kandi yegukanye umudali wa 'Silver' mu koga metero 200 'Breaststroke'.

    Mu bahungu Iradukunda Isihaka [Bebeto] yegukanye imidali 2 mu cyiciro cy'abafite imyaka 17 kuzamura mu koga 'Butterfly' metero 100 yabaye uwa 3 ahabwa umudali wa 'Bronze' ni mu gihe muri iki cyiciro ariko koga 'Breaststroke' yabaye uwa mbereyegukana uwa Zahabu (Gold).

    Undi wegukanye umudali ni Oscar Peyrer mu cyiciro cy'imyaka 17 kuzamura koga 'Backstroke' metero 50, yabaye uwa 3 ahabwa umudali wa 'Bronze'. Mu gukina nk'ikipe bizwi nka 'Relay', u Rwanda rwabonye umwanya wa 3 ruhabwa umudali wa 'Bronze' mu cyiciro cy'abagabo guhera ku myaka 16 kuzamura.

    Girimbabazi Rugabira Pamela, Perezida wa Federasiyo yo Koga mu Rwanda, yavuze ko iri rushanwa rigomba gusiga rigaragaje ko u Rwanda ari igicumbi cya Siporo.

    Kenya yatangiye yigaragaza cyane muri uyu mikino 











    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136853/minisitiri-munyangaju-aurore-yatangije-irushanwa-ryo-koga-u-rwanda-rutangira-nabi-amafoto-136853.html

  • Umuhanzi Amalon uheruka gusohora indirimbo cyera, yashize hanze iyo yise DTMN (Don't Tell Me No) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Amalon uri mu bahanzi umuziki nyarwanda ufite babahanga Kandi bakunzwe n'abatari bacye yari , amaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo nshya ndetse abantu benshi bakomeje kwibaza aho yari yaragiye.

    Bijyanye no gutangira uyu muhanzi yahoze arebererwa inyungu ze na Dj Pius, muri Label yitwa 1k Entertainment, ubwo uyu muhanzi Amalon yaseseraga muri iyi label nibwo yatangiye kugenda asubira inyuma mu muziki ndetse benshi bemeza ko kuba atakimeze nkuko yaho ameze muri muzika aruko yavuye muri 1k entertainment.

     

    Uyu muhanzi ubwo yari mu bihe bye, yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka 'Byakubaho' yakoze ku mitima ya benshi ndetse n'indi yitwa Yambi.

     

    Indirimbo nyinshi yakoze mu bihe bye zakunzwe n'abatari bacye mu rwanda.

     

    Kuri uyu wa Gatanu uyu muhanzi yashize hanze indirimbo nshya yitwa DTMN, Don't Tell Me No, ikaba yarakozwe na Producer witwa Muriro nawe uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda.

     

    The post Umuhanzi Amalon uheruka gusohora indirimbo cyera, yashize hanze iyo yise DTMN (Don't Tell Me No) appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-amalon-uheruka-gusohora-indirimbo-cyera-yashize-hanze-iyo-yise-dtmn-dont-tell-me-no/

  • Dani Alvez wabiciye muri ruhago y’Isi yasabiwe ufungwa imyaka 9 #rwanda #RwOT

    Myugariro wabiciye bigacika muri ruhago ukomoka muri Brazil, Dani Alves yasabiwe gufungwa imyaka 9 kubera ibyaha ashinjwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Uyu mukinnyi wakinaga ku ruhande rw’iburyo yugariro, ibi byaha ashinjwa kubikorera mu Mujyi wa Barcelona muri Spain aho yabaye igihe kinini akinira ikipe ya FC Barcelona.

    Uyu mugabo w’imyaka 40 yatawe muri yombi tariki ya 19 Mutarama 2023, akaba arimo kuburanira mu Mujyi wa Barcelona ariko we akaba atemera ibyaha ashinjwa.

    Dani Alves ibi byaha akurikiranyweho n’Inkiko bikekwa ko yabikoze mu ijiro rya tariki ya 30 rishyira 31 Ukuboza 2022 muri kamwe mu tubyiniro turi mu Mujyi wa Barcelona.

    Uyu mukobwa bamushinja guhohotera, yavuze ko Alves yafashe intoki ze akazishyira mu kenda k’imbere ke (ikariso).

    Ubwo iyi nkuru yajyaga hanze, Dani Alves yavuze ko uyu mukobwa atamuzi ariko nyuma yo gufatwa yemera ko baryamanye ariko bitigeze biba ku gahato ahubwo babyumvikanye, ku kijyanye no kuba mbere yari yabihakanye yemeje ko yatinyaga kuba yatandukana n’umugore we ubu bivugwa ko ari mu nzira zo gushaka gatanya na we.

    Ubushinjacyaha bukaba bwarasabiye uyu mukinnyi igifungo cy’imyaka 9 no kwishyura ibihumbi 150 by’Amayero umukobwa yahohotewe, akabuzwa kandi kuba yahura cyangwa yavugana n’uyu mukobwa mu gihe cy’imyaka 10. Ibi bikiyongeraho no gukomeza gucungwa indi myaka 10 mu gihe azaba asoje igihano cye.

    Dani Alves utemera ibyo ashinjwa we n’umwunganira basabye ko yarekurwa mu gihe bagitegereje umwanzuro w’Urukiko niba icyaha kimuhama cyangwa kitamuhama.

    Urukiko rwanze iki kifuzo kuko bakeka ko ashobora gutoroka ubutabera, yasabye ko yatanga Urupapuro rwe rw’inzira (Passport) akanambara akuma kazajya kamugaragaza aho ari hose (tracking device), gusa ibi byose byaranzwe.

    Dani Alves wakiniye amakipe arimo FC Barcelona na Paris Saint-Germain, akaba yarakiniraga Pumas UNAM yo muri Mexico yahise imwirukana.

    Dani Alves yasabiwe gufungwa imyaka 9

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/dani-alvez-wabiciye-muri-ruhago-y-isi-yasabiwe-ufungwa-imyaka-9

  • Vera Sidika yasabye abakunzi be kumusengera nyuma yo kwerekana umwana we #rwanda #RwOT

    Umukobwa wamamaye kumbuga nkoranyambaga nka Vera Sidika yasabye amasengesho gusa ntihavugwa icyo arwaye.

     

    Yasobanuye ko agiye kuba ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyamabaga akabanza akita kubuzima bwe.

     

    Uyu mukobwa yagize ati:'Ntabwo meze neza, mu nyibuke mu masengesho yanyu.Narimaze iminsi ntari gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi ndakomeza kuzihunza kimwe n'izindi mbuga zitandukanye kugeza ngaruye ubuyanja'.

    Iri tangazo rya Vera Sidika rije nyuma y'aho ashyiriye hanze ifoto y'umwana we yabyaranye na Prince Ice Brown.

    The post Vera Sidika yasabye abakunzi be kumusengera nyuma yo kwerekana umwana we appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/vera-sidika-yasabye-abakunzi-be-kumusengera-nyuma-yo-kwerekana-umwana-we/

  • “Mwarebye neza ko adafite imvi?”: Bamwe mu bantu babonye rutahizamu mushya wa Rayon Sports bumiwe bitewe na bimwe mu bintu bacyekaga ko yahishe – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Mwarebye neza ko adafite imvi?': Bamwe mu bantu babonye rutahizamu mushya wa Rayon Sports bumiwe bitewe na bimwe mu bintu bacyekaga ko yahishe.

    Ku munsi w'ejo hashize tariki 23 Ugushyingo nibwo Rayon Sports yerekanye rutahizamu wayo mushya Alsény Camara Agogo ukomoka muri Guinée Conakry gusa bamwe mu bantu bamuciye iryera bagiye bagaragaza ko ashobora kuba akuze akaba ariyo mpamvu yiyogosheje akawumaraho umusatsi.

    Camara Agogo:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona amafoto ya rutahizamu mushya wa Rayon Sports Agogo:

    Source : https://yegob.rw/mwarebye-neza-ko-adafite-imvi-bamwe-mu-bantu-babonye-rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-bumiwe-bitewe-na-bimwe-mu-bintu-bacyekaga-ko-yahishe/

  • ‘Sunika simbabara’ Abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 12-16 babaye indaya ruharway [kwicuruza] ndetse banihaye akazina ka Sununika Simbabara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwatangaje ko bugiye kugenzura ikibazo cy'abana bari hagati y'imyaka 12-16 bishoye mu mwuga w'uburaya biyise 'sunika simbabara', bwasanga koko abo bana bahari bukabaganiriza ababasambanya nabo bagakurikiranwa.

    Ibi byatangajwe mu ntangiriro z'iki Cyumweru ubwo ubuyobozi bw'Akarere bwagiranaga ikiganiro n'itagazamakuru, cyibanze ku gusobanura icyumweru cyahariwe ubutaka, hanagarutswe kandi ku buzima rusange bw'Akarere ka Bugesera.

    Muri iki kiganiro umwe mu banyamakuru bari bacyitabiriye yabajije ubuyobozi bw'Akarere icyo bwenda gukora ku kibazo cy'abana bari hagati y'imyaka 12 na 16 bakora umwuga w'uburaya biyise 'sunika simbabara'.

    Aba bana bagaragara mu Murenge wa Rilima mu Kagari ka Kaneza muri santere ya Riziyeri. Bagaragara kandi mu Murenge wa Gashora, uyu munyamakuru yagaragaje ko inshuro nyinshi yagiye ajya gutarayo inkuru agakubitana nabo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko abo bana atari abazi, gusa yemeza ko bagiye gushingira kuri ayo makuru bakabakurikirana ku buryo bareka uwo mwuga, ababana n'ababyeyi babo nabo bagahabwa inyigisho.

    Ati 'Ni ukubikurikirana tukareba aho biri tukareba icyakorwa kugira ngo bihagarare, sinzi ko babikora baba mu nzu zabo bwite, sinzi ko babikora baba mu muryango ariko umwana w'imyaka 12 ntabwo numva yemerewe kugira inzu ye ngo yibane, ubwo turaza gushingira kuri ayo makuru tubikemure.'

    Meya Mutabazi yavuze ko abakora uyu mwuga babana n'ababyeyi, ubuyobozi buzegera abo babyeyi bigakemuka kuko ngo baba babacuruza kandi ntibyemewe.

    Ati 'Ubundi n'uburaya si umuco mwiza ariko noneho kuba byakorwa n'abana batari bageza imyaka biba bibabaje, biba bibaye inshuro ebyiri; harimo uburaya ariko harimo no gusambanya umwana. Icyo gihe uwahaje ntabwo abarwa nk'uwagiye mu buraya aba yasambanyije umwana, turafatanya ayo makuru tukayashingiraho abagabo bajyayo bakabihanirwa.'

    Uyu muyobozi yavuze ko akenshi abana bava mu muryango wabo bagahitamo kujya kuba ku muhanda kuko ariho baba babona heza kuruta iwabo mu ngo, yavuze ko abenshi impamvu zituma bava iwabo harimo amakimbirane yo mu miryango n'ibindi bibazo bitandukanye asaba ababyeyi kubana neza bakirinda amakimbirane n'izindi ngeso mbi.

     

    Source : https://yegob.rw/sunika-simbabara-abana-babakobwa-bari-hagati-yimyaka-12-16-babaye-indaya-ruharway-kwicuruza-ndetse-banihaye-akazina-ka-sununika-simbabara/

  • Mu Rwanda hose: MeteoRwanda yatangaje iteganyagihe ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 24 Ugushyingo 2023 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu turere twose tw'Igihugu.

    Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s — 6m/s.

    Igipimo cy'ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe muri iki gitondo ni 12℃ mu karere ka Nyabihu.

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-hose-meteorwanda-yatangaje-iteganyagihe-ryo-kuri-uyu-wa-gatanu-tariki-ya-24-ugushyingo-2023/

  • Byinshi wamenya kuri Nyakasura ikigo cyo muri Uganda aho abahungu bambara amajipo #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe birazwi ko abahungu mu bigo by'amashuri bagomba kwambara ama pantaro hanyuma abakobwa nabo bakambara amajipo. Icyakora siko bimeze kuri iki kigo cyo mu gihugu cya Uganda aho abahungu bambara amajipo.

     

     

    Iki kigo cy'amashuri kitwa Nyakasura kiba mu gihugu cya Uganda akaba Ari segonderi, iki kigo kiratangaje ku buryo cyemerera abahungu kwambara ipantaro. Akenshi ibi sibintu bisanzwe ndetse biboneka ahantu hacye kubona abahungu bambara amajipo.

     

     

    Umuyobozi mukuru wiki kigo cy'amashuri witwa Ernest William Calwell, yavuze ko iki kigo cy'amashuri cyashinzwe muri 1926 muri cya gihe cy'ubukoroni. Akaba avuga ko Ari ikigo kimeze neza ndetse kigisha abanyeshuri neza.

     

     

    Bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo cy'amashuri, cyane abahungu bavuga ko kuba biga bambara amajipo Ari ibintu bitajya bibabangamira ndetse ko kuba bambara amajipo bitajya bituma batiga nkuko abandi banyeshuri b'abahungu biga bambaye ama pantaro nabo biga.

     

    Abantu benshi bakomeje kwibaza icyateye abashinze iki kigo bashyiraho kwambara amajipo ku bahung u, gusa bivugwa ko Ari umuco waranze iki kigo kuva cyera mu minsi cyashinzwe.

     

    Source: News Hub Creator

    The post Byinshi wamenya kuri Nyakasura ikigo cyo muri Uganda aho abahungu bambara amajipo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/byinshi-wamenya-kuri-nyakasura-ikigo-cyo-muri-uganda-aho-abahungu-bambara-amajipo/