Blog

  • Abagabo gusa : Menya ibintu mukwiriye kwigengeseraho mu gihe uwo mwashakanye atwite #rwanda #RwOT

    Mbere na mbere turababwira ngo 'Amahirwe masa' kuko ni umugisha gutwita, rero muri uko gutwita kwe, hari ibyo usabwa kwirinda ndetse ukabyigengeseraho cyane kuri uwo mugore.

     

     

    Umugore wawe ni intwari kuko yemeye kugutwitira umwana wawe, agiye kubana nawe amezi icyenda cyangwa arenga.Nk'umugabo rero urasabwa ku mwitaho , ukamukunda ndetse ukamufasha muri byose kuko nawe mu gihe yari adatwite yakwitayeho cyane.

     

     

     

    ESE NI IBIHE USABWA KWITWARAIRA HO ?

     

    1.KWIRENGAGIZA AMARANGAMUTIMA YE .

    Icyambere ukwiriye gukora ni ukwigengesera , ukamenya neza kwita kumarangamutima ye uko ushoboye ku buryo atakubura kandi uhari.Nk'umugabo, urasabwa kwihangana , ndetse ukumva buri kimwe agusaba.

    2.GUTUMA ATANGAMIRWA .

    Byashobokako wabona abangamiwe mu myicarire , uko ahagaze , n'ubundi buryo, wowe icyo usabwa ni ukumenya neza ko atabangamiwe mu buryo bwose kuburyo byamuviramo umunaniro wa hato na hato.

     

    3.KUMUNNYEGA.

    Gutwita bizana n'impinduka zaba izo kumubiri cyangwa ahandi.Umuntu utwite rero ntabwo ari byiza ko umwitegereza ubundi ugatangira kuganira  ku mpinduka zamujeho.Icyiza wowe, cunga amarangamutima yawe umenye neza ko utamubangamiye.

     

    4.KUTITA KU MWANA URI MUNDA.

    Ukwiriye kwitonda wamugabo we , ukamenya neza ko umwana umugore wawe atwite ari ingenzi kuri wowe nawe, bityo ukamwitaho ataranavuka.

     

    Abashakanye bagomba kuganira ndetse bakanoza umubano wabo kugira ngo ibyo byose bibashe kugerwaho.

    Src: Melaninews

    The post Abagabo gusa : Menya ibintu mukwiriye kwigengeseraho mu gihe uwo mwashakanye atwite appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagabo-gusa-menya-ibintu-mukwiriye-kwigengeseraho-mu-gihe-uwo-mwashakanye-atwite/

  • Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Alsény Camara Agogo akigera i Nyarugenge yahise agenera ubutumwa aba-Rayon – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Alsény Camara Agogo, yijeje kwitwara neza nyuma yo kugera mu Rwanda aho yaherukaga mu 2016.

    Alsény Camara Agogo akigera i Kanombe, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yagize ati 'Nishimiye kugaruka mu Rwanda. Ni igihugu nkunda, kuko twakiniye hano muri CHAN 2016. Abafana ba Rayon Sports nababwira ko ndi umukinnyi ufite ubunararibonye kandi nzakora ibishoboka byose.'

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-alseny-camara-agogo-akigera-i-nyarugenge-yahise-agenera-ubutumwa-aba-rayon/

  • Urukundo ubanza rugihari ! Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye guterana imitoma #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye guterana imitoma banyuze kurubuga rwa Twitter.

     

    Ariel Wayz yifashishije imbuga Nkoranyambaga ze [Twitter], yafashe ifoto ye na Juno Kizigenza, ayishyiraho arangije arenzaho amagambo agaragaza ko yifurije isabukuru nziza Juno Kizigenza ndetse amwita inshuti magara.

    Mu magambo ye yagize ati:' Joyeux anniversaire à toi Beshtie🥳✨'. Ugenekereje mu Kinyarwanda aya magambo ni nko kuvuga ngo 'Isabukuru nziza y'amavuko kuri wowe nshuti yanjye magara'.

     

    Nyuma yo gushyira ho aya magambo benshi bamusamiye hejuru , bagaragaza ko nta muntu wabatandukanye uko bagenda kose .Uwitwa Joselyne Chap yagize ati:' No monkey can separate you guys 😌'.

     

     

    Smple Gee yagize ati:' Incwi ❤❤'.

    Uwitwa Only, yagize ati:' Nkunda kupure yanyu mwabantu mwe, ariko mwahisemo kuntenguha, nyine, ntakundi gusa isabukuru nziza kuri Juno Kizigenza'.

     

    Nyuma y'aya magambo y'abantu bakunda ARIEL WAYZ na Juno Kizigenza, Juno ntabwo yatinzemo kuko nawe yakoze ibizwi nka Repost, arenzaho amagambo aryoheye umutima.

    Juno Kizigenza yagize ati:'Thank you Million , Your Sweetie Wishes hit differently'.Arangije arenzaho  umutima.

     

    Urukundo rwa Juno Kizigenza na Wayz nubwo rutakiri mu itangazamakuru ariko ntabwo aba bombi batinya kubwirana amagambo yunga imitima batitaye kumaso y'abasomo ibyo banditse.

    Thanks a million! Your sweet wishes hit differently 🥰 https://t.co/SP5dHWjEIa

    — Juno Kizigenza 🐺 (@junokizigenza) November 23, 2023

     

    Isabukuru Nziza kuri Juno Kizigenza.

    The post Urukundo ubanza rugihari ! Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye guterana imitoma appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/urukundo-ubanza-rugihari-juno-kizigenza-na-ariel-wayz-bongeye-guterana-imitoma/

  • Umuhanzi Joyeuse wa Juno yahaye gasopo Ariel wayz maze akomoza ku bwiza bwe bwo mu maso #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Joyeuse amaze kwigarurira imbuga nkoranyamaga cyane hano mu Rwanda aho akomeje kwamamara kubera urukundo rukomeye yagaragaje ko afitiye Umuhanzi Juno Kizigenza.

     

     

    Bijya gutangira uyu mukobwa yatangiye ajya ku mbuga nkoranyambaga cyane ku rubuga rwa TikTok aho yafatwaga amashusho avuga ko akunda umuhanzi Juno Kizigenza ndetse ko amukunda urukundo rudasanzwe.

     

     

    Ubwo byageraga kuri uyu muhanzi Juno Kizigenza yaje kwemera ko bahura ndetse byaje gushimisha uyu mukobwa cyane ko uyu muhanzi Juno Kizigenza yaje gufasha uyu mukobwa akamwubakira ikiraro cy'amatungo uyu mukobwa afite mu cyaro.

     

     

    Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na The choice, yavuze ko Umuhanzikazi Ariel wayz akwiye kwitonda cyane ko Juno Kizigenza atariyamukwa, ibyo yabikomojeho ubwo bamubazaga niba nta bwoba afitiye umuhanzikazi Ariel wayz wahoze mu rukundo na Juno Kizigenza.

     

     

     

    Joyeuse mu gusubiza yavuze ko nawe akwiye guhanganira Juno Kizigenza mbese ko nawe ashobora kuzamwegukana cyane ko ngo nta mukobwa n'umwe uyu muhanzi Juno Kizigenza yari yajya gukwa ngo babe umugore n'umugabo bemewe, bityo nawe afite ikizere ko azegukana umutima w'uyu muhanzi Juno Kizigenza.

     

     

    Ubwo abanyamakuru babazaga uyu mukobwa niba yizeye ubwiza bwe, yavuze ko yiyizeye ndetse avuga ko Ari mwiza cyane mu maso kurusha ahandi, ibyo yabikomojeho ubwo hibazwaga Niba afite ubwiza bushobora kumufasha kwegukana Juno Kizigenza ukundwa n'abakobwa batari bacye beza hano mu Rwanda.

     

     

    Ibyo ni nyuma Yuko uyu mukobwa nawe yinjiye mu muziki ndetse akaba amaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere yise 'Wowe Juno' aho aba asaba umuhanzi Juno Kizigenza kumwemera.

     

     

     

     

     

     

    Source: the choice live

    The post Umuhanzi Joyeuse wa Juno yahaye gasopo Ariel wayz maze akomoza ku bwiza bwe bwo mu maso appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-joyeuse-wa-juno-yahaye-gasopo-ariel-wayz-maze-akomoza-ku-bwiza-bwe-bwo-mu-maso/

  • Diamond Platnumz yavuze impamvu yahuye n’umugabo wa Zari babyaranye #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba yakomoje ku biganiro yagiranye na Shakib Lutaaya umugabo wa Zari Hassan bafitanye abana babiri.

    Mu minsi ishize ni bwo hagaragaye ifotoya Diamond Platnumz ari kumwe na Shakib Lutaaya, Zari yavuze ko bahuye ku busabe bwa Diamond Platnumz.

    Diamond Platnumz ubu urimo kubarizwa mu gihugu cya Kenya, ikinyamakuru Standard cyavuze ko ubwo yari abajijwe icyo yaganiriye na Lutaaya ukomoka muri Uganda, yavuze ko nta birenze baganiriye uretse kumwereka ko nta kibazo kandi ko nta n’icyo bagakwiye kugirana.

    Ati “twagombaga kugaragaza ko ibintu ari byiza kandi ko tudashaka gukemura ikibazo mu buryo bwa kera. Nk’abahungu ba Afurika y’Iburasirazuba, ni byiza gusakaza urukundo. Ni bwo buryo bwiza bwo kubikemura.”

    Diamond Platnumz kandi yavuze ko abana be 5 yabyaye azakomeza kubitaho uko ashoboye cyane cyane ababonera umwanya kuko buri gihe amafaranga aba atari ingenzi n’urukundo rw’umubyeyi ruba rukenewe.

    Diamond yavuze ko ibyo yaganiriye na Lutaaya ari ibintu bisanzwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yavuze-impamvu-yahuye-n-umugabo-wa-zari-babyaranye

  • Yamaganiwe kure ! Umupasiteri yatunguranye ubwo yavugaga ko umukobwa witwa Diana birangira agukoresheje #rwanda #RwOT

    Umupasiteri yatunguranye ubwo yagiraga abagabo inama kutazigera bemera gushakana n'umukobwa witwa Diana, ibi bintu uyu mupasiteri yavuze bikomeje gutangaza benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

     

     

    Uyu mupasiteri witwa Ezekiel Odero yavuze ko 'izina Diana ry'uzuye imyuka mibi ndetse ngo iyo ushyingiranwe n'umukobwa witwa gutyo birangira akugize umugore kandi wagakwiye kuba umugabo mu urugo'. Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe n'uyu mupasiteri.

     

     

    Ndetse mu magambo uyu mupasiteri yakomeje avuga ko iyo umugore cyangwa umukobwa witwa Diana mwashyingiranwe akakugira umugore mbese akagukoresha, iyo utangiye kumurwanya ngo birangira agusize bityo agasenya urugo rwanyu bigatuma umuryango wanyu usenyuka.

     

     

    Mu magambo ye yagize ati 'Nushyingiranwa n'umukobwa witwa Diana bizarasngira akugize umugore agukoresha nkukoresha i Robo kandi uziko uri umugabo mu rugo, mu gihe uzatangira kwigira umugabo mu rugo bizarangira agutaye agende.'

     

     

    Ibi byose uyu mupasiteri yabivuze hagati mu bigishwa be, yabwiye ko bakwiye no kujya birinda kwita abana babo izina Diana.

     

     

    Abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino bakomeje kwibaza impamvu uyu mu Pasiteri yatangaje ayo magambo bavuga ko bidakwiye.

     

    Abayoboke bakunze kugirwa inama yo gushishoza bakemenya umuntu uvugisha ukuri na cyane ko izina Diane risanzwe kandi ko uryitwa ntakibazo ateje kuko ari nkandi.

     

    Uyu mu pasiteri wo muri Ghana yamaganiwe kure nyuma yo gutangaza ibyo yise inararibonye rye.

     

     

     

     

     

    Source: ghpage.com

    The post Yamaganiwe kure ! Umupasiteri yatunguranye ubwo yavugaga ko umukobwa witwa Diana birangira agukoresheje appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yamaganiwe-kure-umupasiteri-yatunguranye-ubwo-yavugaga-ko-umukobwa-witwa-diana-birangira-agukoresheje/

  • Impano z’abanyeshuri zashyizwe ku ibere mu mw… – #rwanda #RwOT

    Ni umwaka w’imikino watangirijwe mu Karere ka Nyagatare tariki 18 Ugushyingo kuri sitade y’aka Karere isanzwe ikiniraho ikipe ya Sunrise FC.

    Uyu muhango wari witabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Siporo yo mu Mashuri, Karemangingo Luke uherutse gutorwa muri Manda ye ya mbere,;umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen; umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Munyatwali Alphonse ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye.

    Yakomeje agira ati 'Intego yacu tureba cyane abanyeshuri, kandi abakiri bato bazamura impano. Twagize ngo ubutumwa bugere kuri benshi. Ubu twatangiye.'

    Agaruka kuri Shampiyona y'Abato iheruka gutangizwa n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Karemangingo Luc yashimangiye ko ari izindi mbaraga biyongereye mu kuzamura impano.

    Ati 'Abana bafite iriya myaka baba bakiri mu mashuri kandi baratureba cyane kurusha abandi. Ni ikintu cyiza turimo kugendanamo neza na FERWAFA kugira ngo tuzamure abana mu byiciro bitandukanye, tubavanemo abakinnyi bazakinira igihugu.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yatangaje ko nk’akarere kakiriye uyu muhango, bagomba kurushaho kuba icyitegererezo ndetse bakongera ibibuga amakipe amashuri akiniraho kuko usanga hari ahari ibibuga bicye.   

    Imikino yo mu mashuri ikinwa mu byiciro birimo abiga mu mashuri yisumbuye [batarengeje imyaka 20] ndetse n'abo mu mashuri abanza [batarengeje imyaka 15].

    Muri iyi mikino ihera ku rwego rw'Akarere, amashuri yitwaye neza ku rwego rw'igihugu mu mikino itandukanye, atsindira guhagarira u Rwanda mu Mikino ihuza Ibigo by'Amashuri muri Afurika y'Iburasirazuba (FEASSSA), iheruka kubera mu Rwanda mu gihe iyu mwaka utaha izabera muri Uganda mu 2024.

    Abanyeshuri nabo basabwe gushyira imbaraga n’umuhate mu mikino bakunda kuko ubuyobozi bwiteguye kubashyigikira muri buri kimwe 

    Karemangingo Luke usanzwe uyobora ikigo cya G.S.Gahini, yavuze ko batazihanganira ibigo bikinirasha abakinnyi batiga ngo ni uko bashaka intsinzi, avuga ko bituma abanyeshuri baterekana impano zabo 

    Umwaka w’imikino watangijwe mu bwoko bwose bw’imikino iba mu mashuri 

    Mayor wa Nyagatare Gasana Stephen yemeza ko batazigera basubira inyuma mu guteza imbere siporo mu mashuri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136819/impano-zabanyeshuri-zashyizwe-ku-ibere-mu-mwaka-wimikino-mu-mashuri-2023-24-136819.html

  • Bayobowe n’utoza mu cyiciro cya kabiri! Abato… – #rwanda #RwOT

    Mu Isi igezweho y’umupira w’amaguru, abatoza ba makipe akomeye ni bamwe mu bahembwa amafaranga menshi ugereranyije na mbere ndetse hari n’aho usanga ari bo bahembwa menshi cyane kurusha abakinnyi bakomeye batoza.

    Ibi bituma nabo ubukungu bwabo buzamuka ndetse n’imitungo yabo muri rusange ugasanga ni abaherwe, kuri ubu tugiye kurebana abatoza 10 bakize kurusha abandi.

    10. Arsene Wenger

    Umunyabigwi w’ikipe ya Arsenal, Arsene Wenger niwe uza ku mwanya wa 10 mu batoza bafite amafaranga menshi aho abarirwa agera kuri miliyoni 38 z’amapawundi. 

    Mbere yuko ava mu ikipe ya Arsenal ndetse agahita ahagarika n’umwuga wo gutoza muri 2018, yinjizaga agera kuri miliyoni 8 z’amapawundi ku mwaka. Kuri ubu Arsene Wenger asigaye ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).

    9. Jurgen Klopp

    Uyu mutoza w’Umudage amaze gutoza amakipe 3 ariyo Mainz, Borussia Dortmund ndetse na Liverpool arimo kugeza ubu.

    Jurgen Klopp ni umwe mu bagabo ikipe ya Liverpool itazapfa kwibagirwa bitewe nuko yayisubije mu guhatanira ibikombe ndetse kuva yahagera amaze kuyihesha icya Champions League, UEFA Super Cup, FIFA Club World Cup, Premier League, Carabao Cup ndetse na Emirates FA Cup.

    Niwe uza ku mwanya wa 9 mu batoza bakize ku Isi aho afite agera kuri miliyoni 39 z’amapawundi. Muri Liverpool ahembwa miliyoni 15 z’amapawundi ku mwaka ndetse akaba yinjiza n’izindi miliyoni 6.7 z’amapawundi avuye mu kwamamaza.

    8. Carlo Ancelotti 

    Umutoza wa Real Madrid niwe uza ku mwanya wa 9, nk’uko byigeze kwandikwa mu binyamakuru ubwo muri 2011 yatozaga Chelsea ariko akaza kwirukanwa agifite amasezerano yahawe ahera kuri miliyoni 28 z’amapawundi.

    Muri Real Madrid kugeza ubu ahembwa miliyoni 9.5 z’amapawundi ku mwaka. Muri rusange Carlo Ancelotti mu mwaka utaha ushobora gutoza ikipe y’igihugu ya Brazil afite amafaranga agera kuri miliyoni 40 z’amapawundi.

    7.Sir Alex Ferguson

    Umwe mu batoza babayeho bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru, ubwo yatozaga ikipe ya Manchester United mu myaka ye ya nyuma yari afite amasezerano avuga ko nta mukinnyi ugomba guhembwa amafaranga menshi kumurusha.

    Ndetse yewe no mu mwaka ushize ibinyamakuru byo ku mugabane w’Iburayi byanditse bivuga ko Sir Alex Ferguson kugeza ubu agihembwa mu ikipe ya Manchester United aho afata agera kuri miliyoni 2 z’amapawundi ku mwaka.

    Uyu musaza w’imyaka 81 usibye amafaranga yakuye muri Manchester United kandi afite n’inganda zikora ibintu bitandukanye akaba ariyo mpamvu ariwe uza ku mwanya wa 7 mu batoza bakize aho afite amafaranga agera kuri miliyoni 56 z’amapawundi.

    6.Steven Gerrard 

    Kuva yasezera ku mupira w’amaguru akaza no kwinjira mu kazi k’Ubutoza, kugeza ubu Steven Gerrard amaze gutoza amakipe 3 arimo Rangers, Aston Villa ndetse na Al-Ettifaq arimo kugeza ubu.

    Aho ari muri Arabia Saudite, ahembwa agera kuri miliyoni 15 z’amapawundi buri mwaka ugahita unongeraho n’andi yakoreye ari umukinnyi aho mu ikipe ya Liverpool bamuhembaga agera ku 240,000 y’amapawundi ku cyumweru.

    Ibi ni byo bituma ariwe uza ku mwanya wa 6 mu batoza bakize kuko muri rusange afite agera kuri miliyoni 71 z’amapawundi.

    5. Zinedine Zidane

    Uyu mufaransa wegukanye Ballon d’Or agikina yazaga mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi. Usibye umushahara kandi Zinedine Zidane yagiye abona amafaranga menshi binyuze mu kwamamaza akina muri Real Madrid no muri Juventus.

    Ari umutoza mu ikipe ya Real Madrid, nabwo yahakuye amafaranga menshi kuko buri mwaka yishyurwaga miliyoni 19 z’amapawundi. Uyu mutoza uza ku mwanya wa 5 afite agera kuri miliyoni 99 z’amapawundi.

    4.Pep Guardiola

    Ku mwanya wa 4 turahasanga umwe mu batoza bagezweho bijyanye n’umupira w’amaguru nawo ugezweho. Uko afasha ikipe ya Manchester City kwegukana ibikombe, ni nako ikijya mu mufuka nacyo gitubutse.

    Ku mwaka ahabwa agera kuri miliyoni 20 z’amapawundi nk’umushahara, ibintu bimugira umutoza muri Premier League uhembwa amafaranga menshi naho muri rusange akaba atunze agera kuri miliyoni 100 z’amapawundi.

    3.Jose Mourinho 

    Uyu munya-Portugal w’imyaka 60 niwe uza ku mwanya wa 3 mu batoza bakize ku Isi gusa amwe yagiye ayahabwa n’amakipe nyuma yo kumwirukana.

    Muri 2021 ubwo yirukanwaga muri Tottenham Hotspur yahawe agera kuri miliyoni 15 z’amapawundi ahita asanga angana gutyo yahawe na Manchester United ndetse ukongeraho n’andi miliyoni 12 z’amapawundi yahawe na Chelsea ubwo yamwirukanaga muri 2015.

    Kuri ubu aho atoza mu ikipe ya Roma ahabwa miliyoni 10 z’amapawundi ku mwaka naho muri rusange akaba atunze agera kuri miliyoni 100 z’amapawundi.

    2. Diego Simeone

    Umutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeone niwe uhembwa amafaranfa menshi mu batoza bose ku Isi akaba ahabwa agera kuri miliyoni 30 z’amapawundi buri mwaka.

    Aya mafaranga ahabwa mu ikipe ya Atletico Madrid amazemo imyaka 13 ni kimwe mu bimufasha kuza ku mwanya wa 2 mu batoza bakize ku Isi aho atunze agera kuri miliyoni 102 z’amapawundi.

    1. Wayne Rooney

    Umutoza wa Birmingham City yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza niwe uyoboboye abandi batoza mu kugira amafaranga menshi cyane. Aho atoza mu cyiciro cya 2, niwe uhembwaho menshi aho afata agera kuri miliyoni 1.5 y’amapawundi.

    Amafaranga Wayne Rooney afite ntabwo ari ayo yakuye mu butoza gusa ahubwo harimo nayo yakoreye akiri umukinnyi haba mu buryo bwo kwamamaza ndetse n’umushahara yahabwaga na Manchester United aho ku cyumweru yafataga agera ku 25,000 by’amapawundi.

    Muri rusange uyu mwongereza atunze miliyoni 125 z’amapawundi.

    Wayne Rooney niwe mutoza ukize cyane ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136817/bayobowe-nutoza-mu-kiciro-cya-kabiri-abatoza-10-bakize-ku-isi-136817.html

  • Harimo iy’Umunyarwanda ! Indirimbo 10 zakunzw… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka ndetse na mbere yaho gato, hari indirimbo nyinshi z'abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye zagiye zisohoka zigakundwa, nyuma bikaza no kuba ngombwa ko zisubirwamo ku buryo no kwibagirana kwazo usanga bigoye.

    Muri izo ndirimbo, hari izakunzwe mbere zasubirwamo ugasanga izisubiwemo ntizikunzwe cyane bitewe n'impamvu zitandukanye, ariko na none hari n'izindi zinamenyekana ari uko zisubiwemo bitewe n'abahanzi bazisubiyemo uko bafatwa mu ruganda rwa muzika.

    Urugero rwiza hano, ni indirimbo ya Bruce Melodie yise 'Funga Macho,' hanyuma akaza kuyisubiranamo n'umunyabigwi Shaggy bakayita 'When She's Around.' Iyi ndirimbo mbere ntiyakunzwe ku rwego ikunzweho ubu ngubu kuko ubu iri ku rwego mpuzamahanga.

    Uyu munsi, InyaRwanda yagutoranyirije indirimbo 10 zasubiwemo zakunzwe na benshi muri uyu mwaka  wa 2023 ku rwego mpuzamahanga. Muri zo, hari izakunzwe mbere, izindi zikanyeganyeza Isi nyuma y'uko zisubiwemo.

    1. When She's Around ya Bruce Melodie na Shaggy

    “>

    2.     Ta Ta Ta ya Bayanni na Jason Derulo

    “>

    3.     One Side ya Iyanya, Mayorkun na Tecno

    “>

    4.     Calm Down ya Rema na Selena Gomez

    “>

    5.     Lonely At The Top ya Asake na H.E.R.

    “>

    6.     Water ya Tyla na Travis Scott

    “>

    7.     Single Again ya Harmonize na Ruger

    “>

    8.  Unavailable ya Davido, Sean Paul na Ding Dong

    “>

    9.  Who is your Guy ya Spyro na Tiwa Savage

    “>

    10. Sungba ya Asake na Burna Boy

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136820/harimo-iyumunyarwanda-indirimbo-10-zakunzwe-zasubirwamo-bikaba-akarusho-136820.html