Blog

  • Arnold Schwarzenegger ayaboye urutonde rw’aba… – #rwanda #RwOT

    Mu bihugu bitandukanye hakunze kugaragara abantu byumwihariko ab’igitsina gabo, bakora siporo zo kubaka umubiri, ibi benshi bita ‘Gukora umubiri’. Nubwo ababikora bo mu bihugu byo muri Afurika birimo no mu Rwanda, batinjiza amafaranga menshi, usanga abandi bo b’imahanga babikuramo agatubutse dore ko banamurika imibiri yabo mu birori bitandukanye bakabyishyurirwa.

    Sportskeeda itangaza ko abubaka imibiri (Body Building), hari ababikoze byakinyamwuga bikaba byarabakijije, mu gihe benshi bazi ko kubaka umubiri ntacyo byinjiza kigaragara.

    Urutonde rw’abagabo 10 bubatse umubiri bakizi ku Isi:

    1. Arnold Schwaznegger

    Mbere y’uko Arnold yinjira muri Sinema, yahoze ari umwubatsi w’umubiri

    Arnold Schwarzenegger, ni icyamamare mu bubatse umubiri ku Isi, akaba n’icyamamare ku ruhando rw'abakinnyi ba Filime muri Amerika. Uyu mugabo wigeze kwambara ikoti (costume) rikamuturikiraho kubera ubunini bw’ibutuza bye ubwo yari akiri Guverineri wa California, anazwiho kuba kubaka umubiri byaramuhesheje n’ibikombe binyuranye.

    Schwarzenegger mu busore bwe yagiye yibikaho ibikombe bya ‘Mr Olympia’, mu marushanwa ahuza abagabo bubatse umubiri maze hagatoranywamo uwahize abandi ariwe bita ‘Mr Olympia’.

    Ibi bihembo Schwarzenegger yabitwaye mu 1970, 1971, 1972, 1973, 1974, 1975,1980. Afite ibihembo 7 bya Mr Olympia yatwaye mbere y’uko yinjira mu gukina filime.

    Mu busore bwe, Schwarzenegger yibitseho ibihembo 7 bya Mr Olympia

    Umutungo we waturutse mu mwuga we wo gukina cyane; gukina muri filime nka The Terminator, Predator, Commando, n'izindi. Arnold Schwarzenegger ni umuntu ukize cyane aho ku rutonde rw'abubatse umubiri ku Isi, afite umutungo wa Miliyoni 450 z'Amadorali.

    2. Rich Gaspari

    Rich Gaspari, ni Umunyamerika wagiye mu zabukuru nawe yubatse umubiri, agaragara mu byamamare bya IFBB. Rich amaze imyaka isaga 30 akora ibikorwa by'imyitozo ngororamubiri, kandi ni uwa 2 mu bakire bakize ku Isi mu bubatse umubiri. Kuri ubu umutungo we ufite agaciro ka Miliyoni 90 z’amadolari.

    3. Jay Cutler

    Jay Cutler ni Umunyamerika ubarizwa muri IFBB wiyeguriye umwuga wo kubaka umubiri. Yatsindiye amarushanwa ya Mr Olympia inshuro 4 zose. Jay Cutler afata umwanya wa 3 mu bantu bubatse umubiri bakize cyane ku Isi. Afite umutungo wa Miliyoni 30.

    4. Ronnie Coleman

    Ronnie Coleman ni umunyamerika wacyuye igihe wabigize umwuga mu bubaka umubiri.

    Coleman yatsinze irushanwa rya Mr Olympia imyaka 8 yikurikiranya. Ni umwe mu bubatse umubiri ukomeye mu bihe byose. Umutungo we ni Miliyoni 10 z’amadolari. Ni umwe mu bakire bakize mu bubase umubiri.

    5. Gary Strydom

    Gary Strydom ni Umunyamerika wahoze akora umwuga wo kubaka umubiri muri IFBB. Strydom yarushanwe cyane cyane mu myaka ya za 1980, no mu ntangiriro ya za 90, ariko yafashe ikiruhuko cyo kubaka umubiri nyuma y’uko WBF isheshwe.

     Amarushanwa ye aheruka yabaye mu 2006, nyuma y’imyaka 10 yose ugereranije. Umutungo wa Gary Strydom ni Miliyoni 8 z’amadolari.

    6. Dexter Jackson

    Dexter Jackson ni Umunyamerika wagaragaye cyane mu bihembo bya IFBB wabigize umwuga wo kubaka umubiri muri kamere ye. Yatsindiye amarushanwa yo kubaka umubiri wabigize umwuga kurusha abandi bantu bose mu mateka.

    Mu 2002, yitabiriye amarushanwa 8 y’abubaka umubiri nk'ababigize umwuga. Mu buzima bwe bwose, yitabiriye amarushanwa arenga 85. Umutungo wa Dexter Jackson ufite agaciro ka Miliyoni $ 7.

    7. Lou Ferrigno

    Lou Ferrigno ni umukinnyi wa Filime w'umunyamerika, umutoza, n'uwahoze yubaka umubiri. Yatsindiye ibikombe 3 bya IFBB by’abubatse umubiri mu gihe cy'amarushanwa ya Mr Amerika, n’amarushanwa 2 ya Mr Universe. Umutungo we ufite agaciro ka Miliyoni 6 z’amadolari, bituma aba umwe mu bakire mu bubatse umubiri ku Isi.

    8. Lee Haney

    Lee Haney ni Umunyamerika wahoze akora umwuga wo kubaka umubiri muri IFBB. Asangira amateka na benshi muri Mr Olympia yatsindiye ibikombe byayo bigera muri 8 mu myaka ya 1984, 1985, 1986, 1987, 1988, 1989, 1990, 1991.

    Umutungo wa Lee Haney ufite agaciro ka Miliyoni 5.5 z’amadolari, bituma aba umwe mu bakire mu bubatse ‘umubiri bakize ku Isi.

    9.Phil Heath

    Phil Heath ni Umunyamerika wubaka umubiri nawe ari mu batsindiye igihembo mu cy'irushanwa rya 7 muri Mr Olympia ndetse afitanye isano na Arnold Schwarzenegger. Guterura ibyuma yubaka umubiri ni kimwe mu mwuga we. Umutungo we ufite agaciro ka Miliyoni 5 z’amadolari.

    10. Dorian Yates

    Dorian Yates ni Umwongereza wahoze yubaka umubiri kuva kera. Yatsinze amarushanwa ya Mr Olympia imyaka 6 yikurikiranya. Umutungo wa Dorian Yates ufite agaciro ka Miliyoni 4 z’amadolari, bituma aba umwe mu bakire mu bantu bubatse umubiri ku Isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136860/arnold-schwarzenegger-ayaboye-urutonde-rwabagabo-10-bubatse-umubiri-bakize-ku-isi-amafoto-136860.html

  • Yacokoje Hit ? Zimwe mu mpamvu zatumye Yago a… – #rwanda #RwOT

    Iyo uvuze izina Yago, abantu bumva umunyamakuru mwiza w’umuhanga mu biganiro bya YouTube ndetse harimo n’ibyagize uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda.

    Tariki 11 Ugushyingo 2022 nibwo abanyarwanda n’inshuti zabo bakiriye mu matwi yabo ijwi ry’umunyamakuru rigenda mu njyana iherekejwe n’uruhererekana rw’inanga zabyaye amajwi yo mu ndirimo “Suwejo” ariyo ndirimo ya mbere Yago yahereyeho, ndetse imwemerera kwitwa umuhanzi nk’uko  benshi babigarukaho.

    Suwejo ni indirimbo y’umuhanzi Yago ikaba indirimo igaruka ku byiza amaze kugeraho bigendanye n’uburyo yakuzemo, aho yakuriye, ndetse n’inzira byamusabye ngo agere ku byiza yari afite muri icyo gihe.

    Suwejo ifite impamvu zirenga 3 zagombaga kuba itegeko ko iyi ndirimo ikundwa

    Impamvu ya mbere: Yari indirimbo ya mbere ya Yago. Nk’umunyamakuru wari ukunzwe muri icyo gihe, yabanje guteguza abantu ko azasohora indirimbo ye ya mbere. Abantu rero byumwihariko abakunzi be bari babukereye ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze kuko bashakaga kumva ko Yago ubuhanga yari afite mu itangazamakuru, bukomereza no mu muziki.

    Impamvu ya kabiri: Suwejo ni irindimbo ikora ku mitima ya benshi. Iyi ndirimo yagiye hanze irimo ubutumwa buhembura abihebye ndetse hari n’abari bahuje inkuru n’uyu musore w’ i Tabagwe.

    Abantu benshi bari muri iyi Kigali usanga baravuye mu ntara zitandukanye ndetse bakagera i Kigali umurongo w’ubuzima utagaragara neza ariko nyuma bikaza gukunda. Hari n’abo bidahita bikunda ariko bagakomeza guhanyanyaza, ndetse twavuga ko iyi ndirimbo yabaremye agatima, muri make ikaba indirimbo yabo.

    Impamvu ya Gatatu: Iyi ndirimbo yarimo amashusho y’ibyamamare bigezweho mu Rwanda.

    Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze, yarimo bake mu bantu babanye na Yago mu rugendo rw’itangazamakuru, barimo Inyogoye, umwe mu basore bamuhaye izina, Umuhanzi Mico The Best, umunyarwenya Ndimbati, umunyamakuru wari ugezeho mu makuru ya rubanda Ndahiro Papy, n’ibindi byamamare kandi ibifite amazina akomeye.Ibi rero byagombaga gukurura abakunzi b’uyu muhanzi w’umunyamakuru ku ndirimbo ye ya mbere yari ashyize hanze.

    Impamvu y’iyi nkuru

    Mu minsi itambutse ubwo Yago yari mu Kiganiro Kiss Breakfast cya Kiss FM, yagarutse ku cyatumye ahagarika ibyo biganiro bahora bamwishyuza, asaba ababikunze kuba bumva umuziki we kuko na wo hari ubutumwa utanga.

    Ati 'Ibiganiro nakoraga nzakomeza kubibaha pe ariko se ubundi Yago mwakundiye mu biganiro bya YouTube kuki mutankundira mu muziki niba koko mwarankunze?' Hari ubutumwa anyuza mu ndirimbo kuki mutamushyigikira muri urwo rugendo rushya ko yabahaye ibyishimo muri ibyo biganiro mu gihe cy'imyaka itatu; namwe nimumushyigikire byibuze umwaka umwe cyangwa ibiri.'

    Kuki urundo Yago yabonaga kuri YouTube, rwatewe n’umwuma mu muziki?

    Yago igihe cye kinini yakimaze ashaka kugira ubuzima bwiza binyuze mu itangazamakuru, ndetse byageze naho asezera kuri Radio 10 agakomeza inzira ye mu itangazamakuru rye bwite, nanavuga ko ari amahitamo ndetse n’icyemezo ntagereranywa uyu musore wa Nyagatare yakoze.

    Yago akunze kuvuga ko atazigera acibwa intege n’abavuga ko adashoboye umuziki 

    Muri icyo gihe cyo gushaka kwisobanukirwa, Yago yabayeho ashaka gufata imitima y’abakunzi be, cyangwa abantu bumva ikinyarwanda, ariyo mpamvu yakoreshaga ubwenge bwinshi mu biganiro yakoraga, ndetse abantu baramukunda baramwakira nk’umunyamakuru mwiza.

     Bamushinja  gucokoza Hit

    Hari abavuga ko uyu munyamakuru yamaze kubona ko urukundo rw’abafana arufite kandi koko byari byo, atangira kumva ko abantu afite bamwemerera gukora icyo ashaka cyose ndetse kabone niyo yatandukira ibyo bari bamuziho ko bazamugwa inyuma.

    Ngo uyu munyamakuru w’umuhanzi, yatangiye gukata ikiraro yahuriragamo n’abakunzi be, (Ibiganiro bya YouTube) ibintu bitashimishije abakunzi be kuko byasanga nkaho abataye mu nzira.

    Umunyarwanda ntabwo wamubeshya kabiri

    Yago yari yakoze indirimbo ya mbere nziza kandi yakunzwe ariko ntabwo yari gusiga abakunzi be. Abanyarwanda bakundaga Yago indirimbo zakurikiye Suwejo ntabwo bazakiriye nk’uko bari bayakiriye, kuko bumvaga ireme ry’indirimbo ze hari abavukiye kuba abahanzi bari gukora izirenzeho, bihabanye n’uko mu itangazamakuru bumva yaravukiye kuba umunyamakuru koko  nk’uko bigaragazwa na bimwe mu bitekerezo bitangwa.

    Yago mu muziki yagombaga guca mu nzira zose zigize umuhanzi

    Yago yibeshye ko urukundo afite mu Itangazamakuru azarukomerezaho mu muziki, kandi ntabwo yari yujuje ibisabwa. Umuhanzi kugira ngo agire izina, akenshi bihera mu nzira zigoye ndetse zo kwibaza uko ejo bizagenda cyangwa se niba kazafatwa nk’uko  yari ameze ubwo yatangiraga itangazamakuru.

    Mu Kiganiro Kiss Breakfast cya Kiss FM, Yago yakomeje avuga ko yinjiye mu itangazamakuru kugira ngo abone uko azakora umuziki neza.

    Ati 'Ku ishuri nari umunyamukuru mwiza, ndangije amashuri yisumbuye ndavuga nti reka mbikomeze bizampe umwanya wo kwigaragaza n'amafaranga yo kuzakora umuziki wanjye.”

    Ibi bivuze iki?

    Ugendeye kuri iyi mvugo ya Yago, wavuga ko mu bwana bwe yari afite Impano y’ubunyamakuru ndetse ariyo nzira yanyuzemo kugira ngo azabe umuhanzi. Twavuga koko  ko Yago icyo yashakaga yakigezeho, kuko ubu ari gukora umuziki, ariko aho bigoraniye ni uko abakunzi ashaka atari kubabona kuko afite ahantu yabasize ajya gukabya inzozi ze.

    Niba Yago ashaka kubona urukundo yeretswe ubwo yari umunyamakuru (n’ubwo we avuga ko atabiretse) yari kuba mu 2015 ubwo yari agiye kuri Goodrich TV, yari kwinjira mu muziki, agatangiza Intambara yeruye na ba The Ben, Bruce Melody, Ken Sol n’abandi, nibura, ubu akaba afite abafana amaze kwigarurira bamumenye ari umuhanzi. Bitari ibyo, Yago niyishimire abakunzi afite kuri ubu, ahubwo akore cyane, nyuma y’imyaka birashoboka ko hari abafana baziyongera ku bo afite ubu.

    Tariki 22 Ukuboza 2023, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago afite igitaramo cyo kumurika Album yise “Suwejo” iriho indirimbo 13 amaze gushyira hanze mu gihe cy’umwaka umwe amaze mu mwuga. 

    Yago umwe mu banyamakuru batajya bava ku izima, aritegura gushyira hanze Album ye ya mbere, ishobora kuzamara impaka 

    Suwejo Indirimbo ya mbere Yago yasohoye


    Vis a Vis indimbo ya Yago aheruka gusohora


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136862/yacokoje-hit-zimwe-mu-mpamvu-zatumye-yago-aterekwa-urukundo-yari-akaneye-mu-muziki-136862.html

  • Uko uyisize si ko ejo uyisanga! Stade Amahoro ikomeje gutera amashyushyu abatari bake (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Uko uyisize uyu munsi si ko ejo uyisanga, Stade Amahoro ibikorwa byo kuyivugurura birarimbanyije, noneho ubu ikirimo kuvugisha benshi ni ibyapa byamamaza mu buryo bw’ikoranabuhanga byatangiye gushyirwamo.

    Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga, nta kuntu waba utarakira amashusho yabyutse ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023, agaragaza imbere muri Stade Amahoro yamaze gushyirwamo ubu buryo bwo kwakamaza hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka “Led Display Boards”, aho basaga n’abarimo bagerageza iyi sisiteme bahereye ku kwamamaza “Visit Rwanda” yanyuzwagamo.

    Ni ibyapa bizaba biri ku gice cyo hasi imbere y’aho abantu bicara ndetse no ku gice cyo hejuru (abajya bareba imipira y’i Burayi bajya babibona).

    Iyi Stade ikaba igeze kure ivugurururwa aho intebe zo zisa n’izamaze gushyirwamo hose ndetse no kuyisakara hakaba hasigaye igice gito.

    Ku kijyanye no gushyiramo ubwatsi byo, aho buzajya hamaze gusizwa igisigaye ni ukubuteramo, amakuru avuga ko buzaba buvanze na Tapis bizwi nka “Hybrid”.

    Bigaragara ko byibuze kuyivugurura bishobora kuba bigeze nko kuri 80% kuko mu Kwakira nk’uko umwe mu bakurikirana imirimo yo kuyivugurura yabibwiye ISIMBI ko yari igeze kuri 70%.

    Mu ntangiriro za 2022 ni bwo iyi Stade yakiraga ibihumbi 25, sosiyete y’ubwubatsi y’abanya-Turikiya, SUMMA yatangiye kuyivugurura ikazajya yakira abantu ibihumbi 45.

    Muri gahunda igomba kuba yuzuye muri Gicurasi 2024 aho izakira imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda.

    Ni kibuga inyuma kizaba gitatswe n’Imigongo ifite amateka akomeye mu mateka y’u Rwanda.

    Iyi Stade yazamuwe hejuru aho hongeweho ikindi izaba ari inyubako isakaye hose ahicarwa n’abantu usibye mu kibuga gusa kuko ari byo amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika. Izashyirwamo ibikoresho bizatuma ishobora kwakira imikino irimo Rugby.

    Ni umushinga ugizwe n’ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n’uko Kigali Arena imeze n’uko Stade Amahoro izaba imeze.

    Stade Amahoro ikomeje gutera amashyushyu abantu benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-uyisize-si-ko-ejo-uyisanga-stade-amahoro-ikomeje-gutera-amashyushyu-abatari-bake-video

  • Haracanye nk’i Burayi! Amashusho ya stade Amahoro yamaze kugezwamo intebe ndetse yagejejwemo uburyo bwo kwamamaza nka bumwe i Burayi bakoresha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Haracanye nk'i Burayi! Amashusho ya stade Amahoro yamaze kugezwamo intebe ndetse yagejejwemo uburyo bwo kwamamaza nka bumwe i Burayi bakoresha.

     

    Stade Amahoro itegerejweho ko mu mwaka wa 2024 izaba yaratangiye gukoreshwa, yamaze kugezwamo intebe abafana bazajya bicaraho ndetse n'uburyo bwo kwamamaza.

    Ubu buryo bwo kwamamaza no uburyo bumenyerewe mu masitade akomeye, ndetse nibwo bwambere bugiye gukoreshwa mu Rwanda. Reba amashusho

    Source : https://yegob.rw/haracanye-nki-burayi-amashusho-ya-stade-amahoro-yamaze-kugezwamo-intebe-ndetse-yagejejwemo-uburyo-bwo-kwamamaza-nka-bumwe-i-burayi-bakoresha/

  • Umusore witwa Claude MUSENGIMANA yatsindiye miliyoni irengaho kuri Radiyo y’i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Claude MUSENGIMANA yatsindiye miliyoni irengaho kuri Radiyo y'i Kigali.

    Uyu munsi tariki 24 Ugushyingo 2023, Claude MUSENGIMANA watsindiye 1,033,000 RWF kuri Kiss Fm yashyikirijwe Cheque.

    Yahawe ayo mafaranga nyuma yo kuvumbura ijwi iyi Radiyo yari yaragize ibanga.

    Source : https://yegob.rw/umusore-witwa-claude-musengimana-yatsindiye-miliyoni-irengaho-kuri-radiyo-yi-kigali/

  • Uba umeze nk’uri mu ndege: Imodoka nshya zikoresha amashanyarazi zageze i Nyarugenge zihita zitagira gutwara abantu mu buryo bwa rusange [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bisi zikoresha amashanyarazi mu buryo bw'ijana ku ijana zari zitegerejwe mu rwego rwo gutwara abagenzi mu Rwanda, zamaze kuhagera, aho biteganyijwe ko zitangira kunganira izisanzwe muri uru rwego.q

    Izi bisi z'ikigo gikora ibijyanye no gutwara abantu cya BasiGo, zari ziherutse gutangazwa ko ziri bugufi kugera mu Rwanda. Mu butumwa bwari buherutse gutangazwa n'iki kigo mu ntangiro z'uku kwezi, cyari cyagize kiti 'Twishimiye gutangaza ko twahawe inkunga ya miliyoni 1,5$ aturutse muri USAID mu kwagura ibikorwa mu bwikorezi budahumanya ikirere mu Rwanda! Twakiriye iyi nkunga kandi mu gihe na bisi za mbere zizazanwa mu Rwanda zamaze kugera muri Afurika y'Iburasirazuba.'

    Amakuru ahari ubu aremeza ko izi modoka zamaze kugera mu Rwanda ndetse zikaba zamaze kwambikwa ibirango by'ibinyabiziga byo mu Rwanda kugira ngo zitangire gutwara abagenzi.

    Umwe mu bakora mu rwego rwo gutwara abagenzi w'umushoferi, yabwiye RADIOTV10 ko we na bagenzi be bari bamaze iminsi bategereje ko izi modoka zigera mu Rwanda, ngo bazihabwe batangire kuzikoresha.

    Ikigega cy'u Rwanda gishinzwe gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije kizwi nka FONERWA, ubwo kizihizaga isabukuru y'imyaka 10 kimaze gikora, cyanatangaje ko cyishimiye kwizihiza iyi sabukuru hanatangizwa ikoreshwa ry'izi modoka zikoresha amashanyarazi, zitangiza ikirere.Izi bisi kandi ni na zo zifashishijwe mu gutwara abakozi b'iki Kigega n'abashyitsi, zibageza ahizihirijwe iyi sabukuru, byanakozwe mu rwego rwo gutangiza ikoreshwa ry'izi modoka.

    Ikigo BasiGo cyazanye izi modoka, gitangaza ko ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda ndetse na USAID, umwaka wa 2025 uzasiga mu Rwanda hari bisi 200 zikoresha amashanyarazi kizaba cyarazanye.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/uba-umeze-nkuri-mu-ndege-imodoka-nshya-zikoresha-amashanyarazi-zageze-i-nyarugenge-zihita-zitagira-gutwara-abantu-mu-buryo-bwa-rusange-amafoto/

  • Kicukiro: Umusore w’imyaka 17 yigize umukobwa aza gufatwa n’Inzego z’umutekano bamusangana ubugabo none agiye gufungirwa mu kigo cy’inzererezi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 17 witwa Niyonkuru Theophile yafashwe yigize umukobwa agenda mu baturage abasaba akazi ko kurera abana.

    Uyu musore ni mwene Nyarwaya Isidore na Mukankumbi Virginia, aho avuka mu Kagari ka Butare, umudugudu wa Bukure, mu Karere ka Gicumbi.

    Uyu musore, yagendaga mu nzira agenda asaba akazi ko kurera umwana ageze ku kagali ka kamashashi afatwa ni nzego z'umutekano bamubaza uwo ariwe ababwira ko ari umukobwa. Bamujyana mu cyumba bamukozeho basanga n'igitsina Gabo.

    Nyuma yo gufatwa yahise ajyanwa kuri station ya police ya Nyarugunga.

    Kuri ubu yakorewe KTC Form kugira ngo azajyanwe Gikondo Transit center.

    Ubu afungiye kuri police station Nyarugunga.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-umusore-wimyaka-17-yigize-umukobwa-aza-gufatwa-ninzego-zumutekano-bamusangana-ubugabo-none-agiye-gufungirwa-mu-kigo-cyinzererezi/

  • Ukuri ku kirego cya Kiyovu Sports ishakisha imodoka ya yo #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports ntabwo yemera amakuru avuga ko yamaze gutanga ikirego ishakisha imodoka ya yo itwara abakinnyi imaze iminsi idakoresha bivugwa ko Mvukiyehe Juvenal wayizanye yayisubije.

    Muri 2020 ubwo Mvukiyehe Juvenal yatorerwaga kuyobora Kiyovu Sports yanazanye imodoka ya bus izajya itwara abakinnyi.

    Ariko icyo gihe ntabwo yigeze ayegurira iyi kipe mu buryo bweruye kugeza ubwo yabaga umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD agahita ayishyiramo nk’umugabane we atanze.

    Muri Nzeri 2023 ni bwo Umuryango wa Kiyovu Sports wafashe umwanzuro wo gukura ikipe muri Company yayoborwaga na Mvukiyehe Juvenal isubira gucungirwa mu Muryango wa Kiyovu Sports.

    Kuva icyo gihe Mvukiyehe Juvenal na we bisi yahise ayambura ikipe ntabwo irongera gutwara abakinnyi ba Kiyovu Sports.

    Hamaze iminsi havugwa inkuru ko iyi kipe yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo ibafashe gushaka imodoka ya bo yabuze.

    Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Gakunzi Blaise yavuze ko aya makauru atari yo nta kirego bigeze batanga kuko babizi neza imodoka ari iya bo.

    Ati 'Oya nta kirego twigeze dutanga, ikindi ntiharaba ihererekanya bubasha ngo tumenye ngo ibyacu ni ibihe, ibitari ibyacu ni ibi ariko bisi (bus) yo birasobanutse ni iyacu yanditse kuri Kiyovu Sports Company LTD kandi Kompanyi ni iya Kiyovu.'

    Gusa nubwo avuga ibi, amakuru ahamya ko iyi kipe yamaze gutanga ibiranga iyi modoka muri RIB, birimo plaque za yo, ubwoko bwa yo bayisaba ko yabafasha kuyishaka kuko bayibuze.

    Andi makuru ariko avuga ko nubwo bashaka iyi modoka batazi carte jaune ya yo aho iri kandi amakuru ahamya ko itananditse kuri Kiyovu Sports kuko icyanditse kuri nyirayo ari we Mvukiyehe Juvenal.

    Imodoka ya Kiyovu Sports irimo gushakishwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukuri-ku-kirego-cya-kiyovu-sports-ishakisha-imodoka-ya-yo

  • Umuziki w'u Rwanda wungutse itsinda ry'abahanzikazi b'impanga Bukuru na Butoya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwiga mu ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda, abakobwa babiri b'impanga Bukuru na Butoya bitemeje gutangira umuziki.

    Iri tsinda ryiywa J-Sha , ryahise rishyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Mabukwe'.

    Ni itsinda rigizwe na Bukuru Jennifer na Butoya Shakira, barangije mu ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda rya 2021.

    Bukuru Jennifer na Butoya Shakira bafite ubuhanga budasanzwe bwo gucuranga ibikoresho bitandukanye by'umuziki.

    Izi mpanga zinjiye muri muzika Nyarwanda, zaririmbye mu bitandukanye birimo ; CHOGM, Kigali Up, Commonwealth na AU Summit byose byabereye i Kigali mu bihe bitandukanye nkuko tubikesha ikinyamakuru IGIHE mu nkuru yanditswe na Nsengiyumva Emmy.

    The post Umuziki w'u Rwanda wungutse itsinda ry'abahanzikazi b'impanga Bukuru na Butoya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuziki-wu-rwanda-wungutse-itsinda-ryabahanzikazi-bimpanga-bukuru-na-butoya/

  • Mu mikino 24 aheruka gukina nta gitego afite: Imibare ya Rutahizamu mushya wa Rayon Sports iteye inkeke ku bakunzi b’iyi kipe ko bashobora kuba baguze myugariro aho kuba umwataka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki 23/11/2023 nibwo Kukibuga kindege I kanombe mu mujyi wa Kigali ahagana i saa munani zijoro, Rutahizamu Mpuzamahanga wumunya Guinea Conakry Alsény Camara Agogo yari asesekaye I kigali aho aje gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayonsports football club Yamubengutse yakitwara neza akaba yarangizanya nayo akaba umukinnyi wayo.

    Uyu Rutahizamu bivugwa ko Yaje mu Igeragezwa muri Rayonsports dore ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubura ibitego mugihe yaba yitwaye neza RAYONSPORTS ikamushima akaba yatereka umukono kumusazerano muri iyi kipe akemezwa nk'umukinnyi mushya wiyi kipe benshi batazira akazina ka Gikundiro nkuko nayo ibivuga.

    Amakuru azana uyu Rutahizamu mu Rwanda yatangiye gucaracara ubwo byavugwaga ko rayon iri munzira yo gutandukana na RUTAHIZAMU wayo Mpuzamahanga wumugande Mussa Essenu Simba kubera umusaruro muke uyu musore amaze igihe agaragaza ubu Rayon ikaba iri mubiganiro nawe ngo bareba uko batandukana ntamananiza Kumpande zombi cyane ko uyu musore amasezerano ye muri iyi kipe azarangira mukwa 12 mu mpera zuyu mwaka.

    RUTAHIZAMU mushya wa Rayonsports CAMARA yaciye mumakipe atandukanye yo muri Africa harimo iyo yakinagamo yitwa As Kaloum ikaza kumutiza HUS Agadir gusa ubu akaba yaramaze igihe nta kipe agira abarizwamo naho ubwo aheruka mu ikipe y'igihugu ya Guinea hari muri 2016 aho ikipe y'igihugu ya Guinea Conakry yari mu itsinda rimwe na Dr Congo nikipe y'igihugu icyo gihe yakinagamo undi mukinnyi wa Rayonsports kurubu nawe uri mubihe bye byiza ariwe Hertier Luvumbu nzinga, Aba bombi bakaba barahuriye mukibuga bombi bacakirana muri icyo gihe.

    Nta makuru menshi kuri uyu Rutahizamu kuko kurubu Imibare igaragaza ko Mu mikino 24 iheruka Aheruka gukina cyangwa se yagaragayemo nta Gitego na kimwe yatsinzemo icyo yakoze cyonyine cyari ugutanga umupira umwe wavuyemo igitego gusa.

    Uyu Rutahizamu akaba ari umusore w'imyaka 28 kurubu Akaba Aje mwigerageza muri Rayonsports akaba ntakipe yari afite kurubu cyangwa c ibyo bakunze kwita free agent.

    Source : https://yegob.rw/mu-mikino-24-aheruka-nta-gitego-afite-imibare-ya-rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-iteye-inkeke-ku-bakunzi-biyi-kipe-ko-bashobora-kuba-baguze-myugariro-aho-kuba-umwataka/