Blog

  • Gasogi United ya KNC yihereranye Musanze FC yari iyoboye shampiyona y’u Rwanda iyikubitana umujinya APR FC ibyungukiramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasogi United ya KNC yihereranye Musanze FC yari iyoboye shampiyona y'u Rwanda iyikubitana umujinya APR FC ibyungukiramo

    Ikipe ya Musanze FC imaze iminsi itsinda ubutitsa yatsinzwe n'ikipe ya Gasogi United ibitego bibiri kubusa n'umukino wari utegerejwe na benshi nyuma yaho ikipe ya APR FC inaniwe gutsinda ikipe ya AS Kigali bigatuma hagati yaya makipe hajyamo ikinyuranyo cy'inota rimwe ibi byari bisobanuye ko Musanze niramuka itsinze Gasogi United irahita irusha APR FC amanota 4 none birangiye igaritswe.

    Musanze FC niyo ikomeje kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda mu gihe APR FC ikomeje kurushwa inota rimwe niyi kipe yo mu majyaruguru y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/musanze-fc-yari-iyoboye-shampiyona-yakubiswe-itababariwe-na-gasogi-ya-knc/

  • Umugore we abigendeyemo! Nyina wa Ishimwe Innocent uherutse gutangaza ko we na se umubyara bagejeje ikibazo cye kwa Perezida wa Repubulika cy’uko yabujijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich, yafunzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ibiri ishije nibwo umubyeyi wa Ishimwe Innocent yatangaje ko yamaze kugeza ikibazo cy'umuhungu we kwa Perezida wa Repubulika nyuma y'uko abujijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda.

    Nk'uko byatangajwe na Sam Karenzi, uyu mubyeyi wa Ishimwe Innocent witwa Izabitegeka Innocent yagize ati 'Tuvuye Kacyiru kwa Perezida wa Repubulika kandi batwakiriye neza cyane twishimye, bambwiye ko bazaduhamagara mu minsi itatu! Nzaruhuka umwana wanjye abonye umwanya yatsindiye'

    Nyuma y'aya makuru, RIB yahise ita muri yombi umubyeyi wa Ishimwe Innocent akurikwiranweho guhinduza ibyangombwa by'umuhungu we.

    Ishimwe Innocent yajyanwe muri aba bana maze FERWAFA imwangira ivuga ko adafite ibyangombwa bigaragaza imyaka ye, yoherezwa mu Kigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ngo amenye imyaka ye y'ukuri.

    Nyuma yo kumenyeshwa ko Ishimwe atabaruwe, nyina umubyara yihutiye kujya kumubaruza ku Murenge wa Kinazi avuga ko yavutse ku wa 1 Mutarama 2010.

    Nyuma byaje kugaragara ko ibyangombwa bya Ishimwe Innocent bidahura n'ibyanditse ku ifishi y'amavuko yatanzwe n'Ikigo Nderabuzima cya Rusatira aho yamubyariye kuko yo igaragaza ko yavutse ku wa 13 Ukwakira 2010.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi ko nyina amaze kwerekana icyemezo cy'amavuko muri FERWAFA yasabwe no kwerekana ifishi y'amavuko.

    Ati 'Nyuma yo gusabwa ifishi y'amavuko, nyina wa Ishimwe Innocent, yegereye Umujyanama w'Ubuzima mu Mudugudu wa Rwambariro, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Kinazi, aza kumuha ifishi y'amavuko y'impimbano yemeza ko Ishimwe yavutse tariki ya 1 Mutarama 2010 ngo bihure n'amatariki ari ku cyemezo cy'igihimbano Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kinazi na we yari yamubaruyeho.'

     

    Source : https://yegob.rw/umugore-we-abigendeyemo-nyina-wa-ishimwe-innocent-uherutse-gutangaza-ko-we-na-se-umubyara-bagejeje-ikibazo-cye-kwa-perezida-wa-repubulika-cyuko-yabujijwe-amahirwe-yo-kujya-mu-irerero-rya-bayern-mun/

  • Kicukiro: Abagabo b’imitwe bigize abakozi ba RURA n’umujyi wa Kigali batuburira Bizimana Elie miliyoni zirenga 25 z’amanyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Bizimana Elie, arimo kurira ayo kwarika nyuma yaho umukomisiyoneri witwa Baganineza Theoneste amuhuje na Habiyambere Leonard avuga ko ari umukozi w'umujyi wa Kigali ukora mu kigo cy'ubutaka hamwe na Mutesa Patrick avuga ko ari umukozi wa RURA ndetse na Murindahabi Eric avuga ko ari umukozi w'uruganda rwa Sulfo ushinzwe Imari.

    Aba bose bari bahuriye ku mugambi umwe , babeshya ko Sulfo ikeneye aho yagura ikibanza cya parking y'imodoka zabo RURA ngo imaze igihe ibihanangira ko zandagaye mu mihanda itandukanye ya Kigali.

    Bizimana Elie yabwiye HANGA NEWS dukesha iyi nkuru ko, komisiyoneri Theoneste yabazanye bose bambaye ibirango by'ibigo bakoramo ntiyashidikanya yemera ko bagura ikibanza cye Miliyoni 320 Rwf, giherere mu murenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro, mu kagali Kagahanga, gifite UPI 1/03/01/10/4287.

    Ikibazo nyamukuru ari nacyo ntandaro y'uburiganya bwakorewe Bizimana Elie, uyu mu komisiyoneri Theoneste yamubwiye ko amafaranga Sulfo izishyura ayuzuye we agomba kuba yabanje kubaha igihembo cyabo mbere bumvikanye gihwanye na Miliyoni 25.

    Bizimana yagize ati: 'Nakomeje kureba kuri banki ko Sulfo yanyishyuye ngo mbahe igihembo cyabo nayabonye ndaheba, nabo bakomeza kuntitiriza ngo ntabahaye ayabo mbere Dosiye yarangije gukorwa na noteri ntabwo yayishyikiriza Umusaza nyiri ruganda ngo asinyeho bakore transfer ntacyo ahawe, nibwo babwiye ngo duhirere kuri M. Hotel banyereke aho bigeze bikorwa'.

    Bahuye, bazanye undi mugabo bavuga ko ari we noteri wa Sulfo, ati: 'Banyeretse Dosiye mbona yujuje neza iriho imyirondoro yanjye na madamu wanjye byuzuye, Niko kubwira ngo Miliyoni 25 zabo zitabonetse bidakunda kubera bacyeneye guha umukozi waje mu mujyi wa Kigali, uwa RURA n'abandi, Niko kwemera jya kuri banki ndabikuza amafaranga yose ndayabaha'.

    Bizimana Elie, yakomeje avuga ko Ayo mafaranga amaze kuyabaha batangiye guhindura imvugo no kumukwepa , ndetse no kumutera ubwoba kugeza ubwo umwe mubakozi baje yiyise ko akora mu kigo cy'ubutaka mu mujyi wa Kigali yagarutse amwaka Andi mafaranga amuha Miliyoni imwe.

    Ati: 'Habiyambere Leonard we yaciye inyuma aza kubwira ko akeneye Miliyoni akarangiza ibibazo afite, mubwiye ko ntayo mfite antera ubwoba ko Miliyoni 320 agiye kumpesha zihagarara, nibwo nayatse madamu ndayamuha twumvikana ko azayanyishyura igihe kigeze ndayabura aza kunyemerera cheques igihe kigeze nabwo ndayabura, cheques nyitezaho Kashi ndamurega ari naho namenye ko Bose ari abatubuzi n'imirimo bavuga ko bakora muri leta batazwi, mpita niyambaza RIB babiri barafatwa ubu barafunze hasigaye abandi bidedeshya.'

    Hafunzwe umukomisiyoneri uwitwa Baganineza Theoneste na Habiyambere Leonard wiyitaga umukozi mu mujyi wa Kigali ukora mu kigo cy'ubutaka, harimo kwidedebya Mutesa Patrick wiyitaga umukozi wa RURA wanavuye Malawi atuburiyeyo abaturage, na Murindahabi Eric wiyitaga DAF wa Sulfo.

    Ikigero yatanze muri RIB station ya Gahanga avuga ko umugenzacyaha witwa Chantal nawe yakoze ibintu bidasobanutse, ati: 'Naregeye RIB ibyaha 2, birimo Kwihesha ikintu cy'undi hakozwe uburiganya, na cheques itazigamiwe ndega Leonard Habiyambere, ariko Dosiye yageze mu bushinjacyaha ibirego yabitandukanyije nibyo naregeye bimwe bitarimo, kuko kimwe nareze cya cheques yaragitindije, ibaze ko nareze Tariki ya 9/10/2023 we ayiregera ubushijyacyaha Tariki ya 26/10/2023 nabwo bigeze ku mu shinjacyaha witwa Mukamwiza Daforoza kuva icyo gihe kugeza ubu ntabwo iyi Dosiye arayiregera urukiko ayimaranye Ukwezi kuko muri system ndayireba nkayibura'.

    Uyu muturage Bizimana arimo gutabaza afite impungenge kuko abo yareze ibyaha bimwe barimo gukurikiranwa kuri kimwe ibindi byakuwemo kumpamvu atazi, ati: 'Theoneste na Leonard barafunze , banakatiwe iminsi 30 y'agateganyo, ariko uyu Leonard yarajuriye mfite impungenge ko yarekurwa ejo Tariki ya 27/11/2023 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri Dosiye umwe, Kandi naramurege ebyiri icyarimwe'.

    Ikindi, nuko ngo uyu Leonard uvugwa bagiye kureba umushinjacha basanga Dosiye yaregewe igaragaza ko adafunze, ati: 'Ibi bintu ntibisobanutse, bakora Dosiye ko arimo gukurikiranwa ari hanze Kandi bazi neza ko afunze ari nabo bafite Dosiye ya mbere, niyo mpamvu nitabaje itangazamakuru ngo bimenyekane nanishinganishe umutekano wanjye uri mukaga, ejo Leonard arekuwe ashobora kungirira nabi hagamijwe kurigisa ibimenyetso.'

    Dr. Murangira B.Thiery, umuvugizi wa RIB yabajijwe iby'iki kibazo cy'umuturage uvuga ko umugenzacyaha yaciyemo kabiri ibirego bye, aho yakiriye ibirego bibiri ariko we akaregera umushinjacyaha icyaha kimwe, atubwira ko hari ubwo bikorwa bitewe na Dosiye, gusa iyi case yatubwiye ko arimo kudushakira amakuru igihe yaza kuboneka twayashyira mu nkuru itaha.Umuvugizi w'ubushinjyacyaha, we ntacyo aradusubiza ku bibazo twamubajije bijyanye n'umwe mu bashinjacyaha uyu muturage avuga ko yakiriye ikirego Tariki 26/10/2023, akaba amaze Ukwezi atararegera urukiko iyi Dosiye, ntifuzaga kumenya niba byemewe n'amategeko, nagira icyo atubwira tuzabishyira mu nkuru itaha.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-abagabo-bimitwe-bigize-abakozi-ba-rura-numujyi-wa-kigali-batuburira-bizimana-elie-miliyoni-zirenga-25-zamanyarwanda/

  • RIP Alex! BIMENYIMANA Alex wo muri Kaminuza y’u Rwanda ni umwe mu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yaguye mu mugezi i Gakenke – YEGOB #rwanda #RwOT

    BIMENYIMANA Alex wo muri Kaminuza y'u Rwanda ni umwe mu bapfiriye mu mpanuka y'imodoka yaguye mu mugezi i Gakenke.

    Umushoferi BIMENYIMANA Alex muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuhinzu, ubuvuzi bw'amatungo, CAVM yitabye Imana.

    Uyu yaguye mu mpanuka yo mu  karere ka Gakenke y'imodoka yari itwaye abantu batandatu yaguye mu mugezi, umwe ahita aburirwa irengero

    Amakuru y'ibanze avuga ko iyi mpanuka yahitanye babiri, undi ntaraboneka, batatu barimo kuvurirwa mu bitaro bya Nemba.

    Source : https://yegob.rw/rip-alex-bimenyimana-alex-wo-muri-kaminuza-yu-rwanda-ni-umwe-mu-bapfiriye-mu-mpanuka-yimodoka-yaguye-mu-mugezi-i-gakenke/

  • Heineken yizihije isabukuru y’imyaka 150 imaz… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, nibwo uruganda rwenga ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha, rwijihije isabukuru y’imyaka 150 Heineken imaze yengewa.

    Ni umuhango wabereye Atelier du Vin hafi ya Rwanda x, utangira ku isaha ya 08:00 PM nubwo byari biteganyijwe ko itangira saa 05:00 PM ariko imvura ikaza gutinza abantu kuhagera.

    Heineken ni imwe mu nzoga zikunzwe ku Isi, ndetse ikaba imwe mu nzoga zengwa n’uruganda rwa Bralirwa. Heineken yatangiye kwengwa mu 1873, aho yatangiye ikorerwa mu Buholandi, yengwa na Gerard Adrianna.

    Urugendo rwayo rwatangiye mu buryo bworoshye, biza kurangira ibaye imwe mu nzoga nziza zikunzwe ku Isi.

    Uruganda rwa Bralirwa rugeza iyi nzoga ku banyarwanda, rwatangiye gukora mu 1957. Mu 1971, uru ruganda rwatangiye gucuruza Heineken ruyivanye yanze, gusa nyuma ejobundi mu 2018, Heineken itangira kwengerwa mu Rwanda.

    Kubera urukundo abantu bagaragaje iki kinyobwa, byatumye Bralirwa mu 2022 ishyira hanze Heineken idasindisha mu buryo bwo korohereza abantu, harimo kuba batwara ibinyabiziga nta kibazo.

    Muri uyu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 150 ya Heineken wari witabiriwe n’abayobozi batandikanye barimo umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada ndetse n’abandi banyacyubahiro. 

    Etienne Saada umuyobozi wa Bralirwa, yashimiye abakunzi ba Heineken ndetse avuga ko bazakomeza gukira buri kimwe mu gushimisha abakiriya babo

    Abashyitsi batangiye kwinjira ahagana Saa 18:00 PM 

    Itsinda rya Kigali Protocol niryo ryakiraga abatumirwa ndetse rikanabayobora 

    Abakunzi ba Heineken bari bishimiye imyaka 150 imaze yengwa 

    Itsinda rya Symphony Band ryasusurukije abari bitabiriye ibi birori 

    Ku isaha ya 22:10 PM, hakaswe umugati w’isabukuru 

    Umuhanzi Michael Makembe yasusurikije abatumirwa bari bitabiriye isabukuru 

    DJ Alisha umenyerewe mu gihugu cya Uganda, nawe ari mu basusurukije abatumirwa 

    DJ Marnaud uri mu bakunzwe mu Rwanda ni umwe mu basusurukije abatumirwa, ndetse akaba ari mu bashoje ibirori

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136932/heineken-yizihije-isabukuru-yimyaka-150-imaze-itanga-ibyishimo-muri-rubanda-amafoto-136932.html

  • Gakenke : Umushoferi yaguye mumpanuka ikomeye bivugwa ko yari afite umuvuduko mwinshi #rwanda #RwOT

    Mu Muhanda Musanze Kigali habereye impanuka y'imodoka ya GR703C (ni iya UR ishami Rya Busogo) yavaga Musanze yerekeza i Kigali itwawe n'uwitwa Bimenyimana (yahise apfa) arikumwe nabandi bantu bane.

     

    Abo bari kumwe ni Habumuremyi Jean Baptiste w'imyaka 28 y'amavuko, Bibarimana chrisologue w'imyaka 39 ,
    Nsabimana Félicien w'imyaka 30 undi ntiyari yamenyekana.

    Yageze aho twavuze haruguru ntiyaringaniza umuvuduko agonga umunyamaguru wagendaga iruhande rw'umuhanda utaramenyekana arakomeza aragenda agonga igare babisikanaga ryari ritwawe na Muhire Jean Marie w'imyaka 20 y'amavuko ahetse umugenzi witwaga Nshimiyimana Pascal wahise apfa , imodoka irakomeza igwa mu mugezi wa Base nko muri 30m.

    Abapfuye n'abakomeretse bajyanywe kubitaro bya NEMBA.

    The post Gakenke : Umushoferi yaguye mumpanuka ikomeye bivugwa ko yari afite umuvuduko mwinshi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/gakenke-umushoferi-yaguye-mumpanuka-ikomeye-bivugwa-ko-yari-afite-umuvuduko-mwinshi/

  • RIP! Imodoka yari itwaye abantu batandatu yageze mu Gakenke maze ikora impanuka iteye ubwoba yisanga mu mugezi unatembana umwe muri bo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gakenke habereye impanuka y'imodoka yari itwaye abantu batandatu yaguye mu mugezi, umwe ahita aburirwa irengero.

    Nk'uko amakuru aturukaho abivuga, iyi mpanuka yahitanye babiri, undi ntaraboneka, batatu barimo kuvurirwa mu bitaro bya Nemba.

    Source : https://yegob.rw/rip-imodoka-yari-itwaye-abantu-batandatu-yageze-mu-gakenke-maze-ikora-impanuka-iteye-ubwoba-yisanga-mu-mugezi-unatembana-umwe-muri-bo/

  • Menya byinshi ku ndwara yitwa Hirsutism ituma umugore agira ubwanwa akazana n'impwempwe ku gatuza n'ahandi #rwanda #RwOT

    Hari ubwo uzabona abagore benshi bafite ubwoba cyangwa umusatsi aho bitagakwiye , bigasa naho ameze nk'umugabo nyamara ugasanga nta ruhare na ruto yigeze abigiramo.Ese biterwa ni iki ? Muri iyi nkuru turarebera hamwe byinshi ku ndwara yitwa Hirsutism ikunda kwibasira abagore bakagira ubwoya aho abagabo basanzwe babugira , nugira ikibazo usige igitekerezo.

     

    Bagore barwaye indwara bagira ubwoya, Kukananwa, ku gituza, hejuru y'umunwa wo hejuru n'ahandi.Ikinyamakuru cyitwa Cedars-sinai, kigaragaza ko ibi biterwa cyane cyane no kuba uwo mugore afite imisemburo myinshi ya Kigabo yitwa 'Androgen'.Abagabo bose, bakora imisemburo mike cyane y'uwo musemburo ku buryo biba bibi iyo uwo musemburo wigenje bigatuma arwara Hirsutism.

     

    NI IKI GITERA HIRSUTISM ?

     

    Ubusanzwe iyi ndwara ifata abagore gusa, iterwa ;

    1.Indwara yitwa Polycystic Ovary Syndrome [ POCOS]. Iyi ni imwe mu mpamvu zituma umugore arwara Hirsutism.Iterwa n'ubwivumbagatane bukurura kujagarara kw'imisemburo.

    2.Kujagarara kwa ; Puitary Gland, Adrenal Gland, adrenal gland or thyroids gland.

    3.Ku rwara ibibyimba kuri Ovary  ikora umusemburo wa Androgene.

    4.Kurwara umusemburo wa Insulin uhindura uhindura amafunguromo imbaraga ukaringaniza n'isukari.

    5.Gucura k'umugore

    6.Kurwara indwara endometrisis itera umugore uburibwe bukomeye.

    7.Indi miti ushobora ufata.

     

    NIHE HIRSUTISM IFATA CYANE

    1.Kumunwa wo hejuru.

    2.Akananwa.

    3.Ku itama.

    4.Kugituz.

    5.Kumugongo.

    6.Ku kibuno.

     

    IYI NDWARA ISUZUMWA GUTE ?

    Mu ugihe kwamuganga cyangwa ukaba ufite umuntu urimo ku kwiteho, azatabgira akubaza ibimenyetso by'ibanze.Ibi bizatuma abona ukuntu agusuzuma bigaragara inyuma.Mu kuguzuma nanone bafata amaraso bituma umusemburo wa Androgen wiyongera.

     

    UKO WAKWIYITAHO.

    1.Kwiyogosha.

    2.Gukoresha imiti ya bugenewe , igamije gukuraho ubwo bwoya.

    3.Waxing

    4.Bleaching ; Gukoresha imiti ituma uruhu rwawe rwererana.

     

     

    The post Menya byinshi ku ndwara yitwa Hirsutism ituma umugore agira ubwanwa akazana n'impwempwe ku gatuza n'ahandi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-byinshi-ku-ndwara-yitwa-hirsutism-ituma-umugore-agira-ubwanwa-akazana-nimpwempwe-ku-gatuza-nahandi/

  • Gasogi United yahagaritse Musanze FC naho Ki… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru saa Cyenda nibwo imikino yo ku munsi wa 11 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga.

    Duhereye kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Gasogi United itari imerewe neza yari yakiriye Musanze FC iyoboye urutonde rwa shampiyona. Uyu mukino warangiye Gasogi United ibyitwayemo neza ibona itsinzi y’ibitego 2-0 byatsinzwe na Yao Henock ku munota wa 61 ndetse na Max Well Ravel Djoumekou kuwa 71. 

    Nubwo ikipe ya Musanze FC yatsinzwe ariko ntibyayikuye ku mwanya wa mbere kuko n’ubu niyo ikiyoboye urutonde aho irusha APR FC inota 1.

    Kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye ho ikipe ya Mukura VS yari yakiriye Muhazi United ariko amakipe yombi habuze itsinda umukino urangira ari 0-0.

    Undi mukino wakinwaga ni uwo Sunrise FC yari yakiriyemo Kiyovu Sports kuri sitade ya Nyagatare ahazwi nka Gorogota nawo ukaba warangiye ari 0-0. 

    Ubundi uyu mukino wagombaga kuba warabaye ku munsi w’ejo ariko kubera imvura nyinshi yari yaguye kuri sitade bituma usubikwa ugeze ku munota wa 7 wimurirwa uyu munsi.

    Amakipe 6 ya mbere ku rutonde rwa shampiyona kugeza ubu 

    Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga 

    Umutoza w’ungirije wa Musanze FC,Mugiraneza Jean Baptiste’Migi’ atumva uburyo batsinzwemo na Gasogi United 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136931/gasogi-united-yahagaritse-musanze-fc-naho-kiyovu-sports-ikura-inota-i-nyagatare-136931.html