Blog

  • Abuzukuru bamaze kuba benshi! Nyamata hari ababyeyi bafashe umwanzuro wo kwirukana umukobwa wabo kubera ubwinshi bw’abana amaze kuhabyarira kandi ku bagabo batandukanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata mu kagali ka Kanazi haravugwa inkuru y'umukobwa urimo kwirukanwa n'ababyeyi kubera kubabyariraho abana batanu ku bagabo batandukanye.

    Uyu mukobwa witwa Muhawenimana Martha ufite imyaka 31 avuga ko kubyarira mu rugo abana batanu ntakibazo kirimo.

    Nyina umubyara avuga ko atazibivamo kubera ko kubarera bigoye kuko asanzwe afite n'abandi bana.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Bugesera buravuga ko butari buzi iby'aya makuru.

    Source : https://yegob.rw/abuzukuru-bamaze-kuba-benshi-nyamata-hari-ababyeyi-bafashe-umwanzuro-wo-kwirukana-umukobwa-wabo-kubera-ubwinshi-bwabana-amaze-kuhabyarira-kandi-ku-bagabo-batandukanye/

  • Umwe yishyize mu kagozi! Ikorosi mu mubano… – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe na New Port Academy buvuga ko abana bangana na 6500 bari hagati y’imyaka 10 na 14 babaye imbata zo gukoresha ibiyobyabwenge birimo itabi, inzoga n’ibindi,binyuze muri filime bareba ziganjemo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Bugaragaza ko abiganjemo urubyiruko bigana abo bakinnyi ba filime bakanywa ibiyobyabwenge bagakora n’indi mico mibi yakinwe, batekereza ko bibagira intwari n’abanyambaraga kubera ibyamamare bafana.

    Imwe mu mico ikunze kugaragara yangiza benshi bari muri sinema n’abakunzi bazo nk’abafana harimo: Gukoresha inzoga mu buryo bukabije, kubatwa n’itabi, gukina batukana, gukina biyahura, gukina bagaragara mu bikorwa byangiza abantu nk’ubwicanyi n’ibindi.

    Mu Rwanda bihagaze gute

    Ku wa 5 Tariki ya 12 Nyakanga mu 2023 mu Mudugudu wa Kaniga Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, umwana w’imyaka 11 yiganye imwe muri filime z’umunyarwenya uzwi nka “Mitsutsu” akina yiyahura,nawe yimanika mu kagozi arapfa.

    Umwana muto yiganye Mitsutsu yiyahura arapfa

    Ikinyamakuru Umuseke kivuga ko uyu mwana wakundaga uyu munyarwenya ,yamwiganye yiyahura bikarangira ahasize ubuzima ku myaka 11 y’ubukure.

    Umwe mu bana bamubonye avuga ko yiziritse umukandara mu giti ashyiramo umutwe maze asa nk'unyerera, biza kurangira ashizemo umwuka.

    Yagize ati 'Yari ari kwigana filime ya Mitsutsu maze amanika umukandara, amaze kuwumanika mpita njya guhamagara mama nsanga byarangiye.'

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguhu Ishimwe Aime yatangajeko uyu mwana yiganaga abanyarwenya bazwi nka Mitsutsu na Nsabi, bimuviramo urupfu.

    Ati” Abana bakubwirako barimo bigana abo bita ngo ni Nsabi na Mitsutsu”.

    “Byabaye bitunguranye. Icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y’abana babo, haba mu materefoni Nama televiziyo, bakababwira ko hari ibintu badakwiye kureba, hatazagira undi bihitana”.

    Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abakinnyi ba Filime mu Rwanda ‘President of Actors Union’ RAU, Mugisha James yatangarije InyaRwanda inama yafasha abakurikira filime.

    Ati ” Twabwira abazikurikira ko bakumva ko ibyo babona muri filime biba byakinwe aho kubifata nk’ukuri”

    Yakomeje ati ” Niyo mpamvu byitwa gukina filime.Ni ugukina, ntibakabifate nk’ ibintu byabaye”.

    Yashishikarije ababyeyi kwigisha abana bakamenya amasomo yatanzwe muri filime aho kubikurikiza bakaba bakwiyangiriza kubera ubwana.

    Mu kiganiro n’umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda Regero Norbert uzwi nka Digidigi muri filime ya Papa Sava,yatanze inama ku bantu babarizwa muri uyu mwuga.

    Yavuze ko abakinnyi ba filime bakwiye gukina ibintu bidasiga abantu mu gihirahiro kuko bamwe babakurikira bashobora kuyoberwa icyo bakwiye gukora

    Ati ” Abantu bakwiye gukina ibintu bidasiga ababireba mu gihirahiro, kuko akenshi ibyo dukina ari imfashanyigisho. Iyo ukinnye ibintu bigora abantu mu mahitamo yabo kandi rimwe na rimwe mwakinnye imico mibi, hari abayikurikiza igihe byakinwe n’umuntu bafatiraho icyitegererezo cyangwa bakunda. Rero ni byiza gutegura ibyubaka sosiyete nyarwanda kuruta ibiyisenya”.

    Uyu mukinnyi wa filime atangaza ko gukina filime zivuga ku bikorwa bibi bikwiye gusozwa bagaragaza ingaruka mbi zabyo, bityo bigafasha abakurikirana filime barimo n’abana bato kwirinda iyo myitwarire.

    Yakomeje asaba ko abakinnyi ba filime batekereza ku bantu babakurikira bigatuma bategura filime zubaka umuryango nyarwanda.

    Bimwe mu bikorwa bigaragara muri filime bigiraho ingaruka abana bazikurikira cyane cyane abataragira ubushobozi bwo gufata imyanzuro ihamye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136828/umwe-yishyize-mu-kagozi-ikorosi-mu-mubano-wa-sinema-nyarwanda-nabankunzi-bayo-136828.html

  • Aptre Yongwe yajuriye ku cyemezo cyo gufungw… – #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Yatawe muri yombi ku itariki 01 Ukwakira 2023 nta muntu watanze ikirego. Ubugenzacyaha bwakiriye ikirego cya mbere amaze iminsi 5 afunze. Kuko ikirego cyaregewe ku itariki 6 Ukwakira 2023. 

    Apôtre Yongwe yatunzwe n’amaturo kuva mu 2013 nk’uko yabibwiye Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo ku itariki 23 Ukwakira 2023.

    Harerimana Joseph wamamaye nka Apôtre Yongwe ni umuvugabutumwa wahoze muri ADEPR  nyuma aza gushinga itorero rye. Yanashinze televiziyo ayita Yongwe Tv. Yatawe muri yombi yitegura gusubukura itorero rye ryari ryarafunzwe mu gihe habaga umukwabo wo kureba amatorero atujuje ibisabwa na RGB.

    Urubanza rurakomeje… 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136950/apotre-yongwe-yajuriye-ku-cyemezo-cyo-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo-136950.html

  • Mu karere ka Kayonza umwana yagiye kurinda umuceri apfira mu mazi yari mu murima #rwanda #RwOT

    Umwana w'umuhungu w'imyaka 14 y'amavuko yagiye mu murima kurinda umuceri pfira mu mazi.Uyu wana wo mu Murenge wa Mwiri, bamusanze mu murima yapfiriye mu mazi.Ubuyobozi bwihanangirije abaturage bakoresha abana mu kurinda umuceri no mu bindi bikorwa nk'ibi abana baba batemerewe gukoreshwa.

     

    Tariki 26 Ugushyingo 2023,mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri,umukozi ushinzwe Imari n'Ubutegetsi muri uyu Murenge Ndabazigiye Jean Damascene yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko babwiwe na mushiki we ko yavuye mu rugo mu gitondo cya kare agiye kwamurura inyoni bakongera kumva amakuru ko yasanzwe mu murima yapfuye.

     

    Yagize ati:'Mushiki we yatubwiye ko umwana saa kumi n'ebyiri za mu gitondo yagiye kwamurura inyoni mu muceri wabo, uhinze mu gishanga cya Rwinkwavu, abandi bakuru rero bagiye nibo bamubonye mu mazi , nyuma y'aho abandi bana bari hafi aho bavugije induru ko mugenzi wabo aguye mu mazi, abo bantu bakuru baje , bagerageza kumukuramo basanga yashizemo umwuka'.

     

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bahise bahamagara ubuyobozi bujyayo bubakoresha inama, bubabwira ko batemerewe kujyana abana mu mirima y'umuceri cyangwa kubakoresha indi mirimo ivunanye.Ati:'Bitangira ajya kwamurura inyoni muri Weekend , bikarangira akomerejeho ugasanga yaretse ishuri; Rero twabasabye kudakoresha abana ibikorwa nk'ibi byatuma bava mu Ishuri'.

     

    Ababyeyi kandi basabwe kwirinda ko abana babo babajya kure  ngo kuko muri iki gihe cy'imvura bakunze guhura n'imivu y'amazi ishobora kubatwara bakahaburira ubuzima.

    The post Mu karere ka Kayonza umwana yagiye kurinda umuceri apfira mu mazi yari mu murima appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mu-karere-ka-kayonza-umwana-yagiye-kurinda-umuceri-apfira-mu-mazi-yari-mu-murima/

  • Manchester United yatsinze akavagari k’ibitego ihita yisanga mu nzira nziza yo kwegukana Premier League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manchester United yatsinze akavagari k'ibitego ihita yisanga mu nzira nziza yo kwegukana Premier League.

    Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza nyuma y'uko imaze iminsi ititwara neza mu mikino ya Uaefa Champions League yazukiye ku ikipe ya Everton FC iyitsinda ibitego bitatu ku busa byahise bituma umutoza Erik  Ten Hag wari umerewe nabi ahabwa agahenge.

    Manchester United ikomeje kwitara neza cyane muri Premier League dore ko mu mikino igera kuri itandatu iheruka imaze gukina yatsinzemo imikino itanu yose.

    Manchester United nyuma yo gutsinda Everton FC 3-0 byatumye nayo igira ijambo ku gikombe cya shampiyona dore ko iri kurushwa amanota 6 n'ikipe ya Arsenal FC iyo Premier League.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Manchester United ni  Garnacho ku munota wa 3 w'umukino, Rashford ku munota wa 56 w'umukino mu gihe igitego cya 3 cyatsinzwe na Martial ku munota wa 75 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yatsinze-akavagari-kibitego-ihita-yisanga-mu-nzira-nziza-yo-kwegukana-premier-league/

  • APR FC y’abato yafashe ikipe yayisuye i Shyorongi maze iyinyagira ibitego 7 muri shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri weekend ishize, Shampiyona y'ingimbi  'FERWAFA YOUTH LEAGUE' yakomezaga, ikipe ya APR FC yihereranye Vision Jeunesse Norvell yari yayisuye i Shyorongi.

    Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2023, waje kurangira APR FC (Junior) itsinze Vision Jeunesse Nouvelle FC ibitego 7-1.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yabato-yafashe-ikipe-yayisuye-i-shyorongi-maze-iyinyagira-ibitego-7-muri-shampiyona/

  • Kugereka ni umuco gakondo w’abanya-Rwanda: Byagenze gute ngo Amavubi akinane imyenda iriho nimero zigeretse ku zindi nk’imyumbati igeretse ku bishyimbo bya muticyi? AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba warakurikiye umukino wa CECAFA U18 u Rwanda rwatsinzemo Somalia, wabonye ko imyenda abakinnyi b'u Rwanda bakinanye nimero zitari zimeze kimwe.

    Iyi myenda mishya y'Uruganda rwa Masita rwatsindiye kwambika ikipe y'igihugu Amavubi, wabonaga abakinnyi bamwe bambaye imyenda nimero zinyomekano abandi bambaye nimero zisanzwe zakoranywe n'umwenda.

    Benshi batangiye kwibaza kuri iyi myenda aho bamwe batumvaga ukuntu imyambaro imwe nimero zometseho ni mu gihe indi ari nimero zisanzwe.

    Gusa iyo witegereje neza iyi myambaro usanga nimero zometsweho, zarometswe hejuru y'izindi atari uko iyi myenda nta nimero yari isanganywe.

    Amakuru ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru cyamenye ni uko ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 18, yatanze nimero abakinnyi ba yo bazakinana muri CECAFA yatangiye tariki ya 25 Ugushyingo muri Kenya.

    Nyuma yo gutanga izi nimero, baje gusanga mu myambaro bafite hari nimero ziburamo biba ngombwa ko bashaka ubundi buryo ari bwo gufata nimero ukazigereka hejuru y'izindi ku myambaro bari bafite.

    Ni yo mpamvu abantu babonye mu mukino Amavubi yatsinzemo Somalia 1-0 ku wa 25 Ugushyingo, nimero zari zometse ku myenda kandi hari indi myenda atari ko bimeze.

    Source : https://yegob.rw/kugereka-ni-umuco-gakondo-wabanya-rwanda-byagenze-gute-ngo-amavubi-akinane-imyenda-iriho-nimero-zigeretse-ku-zindi-nkimyumbati-igeretse-ku-bishyimbo-bya-muticyi-amafoto/

  • Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda ryatoye Komite nshya #rwanda #RwOT

    Butoyi Jean yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.

    Ni mu matora yabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 abera muri Hilltop Hotel.

    Butoyi Jean usanzwe ari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA), akaba n’umwe mu bafite ubanaribonye mu itangazamakuru by’umwihariko rya Siporo, yongeye kugirirwa icyizere n’Abanyamuryango ba AJSPOR bamutorera gukomeza kubayobora cyane ko ari na we wari perezida wa Komite icyuye igihe.

    Butoyi Jean yavuze ko muri manda ishize bagowe cyane n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye batagera ku nshingano bari biyemeye gusa kuri iyi manda basezeranyije abanyamuryango gukora cyane bakazamura umuryango, gushakira abanyamuryango amahugurwa kugira ngo bongere ubumenyi mu rwego rwo gukomera ku mahame agenga itangazamakuru n’ibindi.

    Visi perezida watowe ni Hitimana Claude usanzwe ukorera Radio&TV10 wasimbuye Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM utarifuje kongera kwiyamamaza.

    Umunyamabanga yabaye Bigirimana Augustin wa Rayol FM na Isibo TV akaba yasimbuye Dukuzimana Jean de Dieu wari umaze iminsi yareguye kuri izi nshingano.

    Umubitsi yakomeje kuba Imanishimwe Samuel wa Kigali Today, akaba yari asanzwe muri Komite icyuye igihe.

    Komite Ngenzuzi ikaba igizwe n’abantu babiri, Bugingo Fidele na Mukeshimana Assumpta. Batatu bagize Komite Nkemurampaka ni Rwanyange Anthere, Dusengumuremyi Ephrem na Mukeshimana Samirah.

    Komite nshya yatowe (uhereye ibumoso ujya iburyo) Imanishimwe Samuel, Mukeshimana Samirah, Bigirimana Augustin, Butoyi Jean, Hitimana Claude na Bugingo Fidele

    Abanyamuryango batoye Komite nshya ya AJSPOR

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishyirahamwe-ry-abanyamakuru-ba-siporo-mu-rwanda-ryatoye-komite-nshya

  • Uyu niwe mukobwa w'umutima ! Amashusho y'umukobwa uri guteka akoresheje inkwi yatangaje benshi #rwanda #RwOT

    Benshi bakomeje kwibaza ku mashusho y'umukobwa w'uburanga wagaragaye ari gutekera ku nkwi bigaragara ko imyotsi yari yamwishe.

     

    Ubusanzwe abakobwa bo mu Mujyi bazwiho kuba batashobora guteka bakoresheje inkwi bitewe n'imyotsi zizana ndetse no kuba baba basabwa guhora bareba muziko , byaba ngombwa bagashyira hasi ibipfukamisho, bagahuhamo.

     

    N'ubwo bigora Abanyamujyi, nyamara hari n'abandi bakobwa baba bagaragara nk'abanya Mujyi twagarutseho kabone n'ubwo aba ashobora kuba ataribo.Kuba umukobwa ari mwiza , asirimutse, bituma abamwitegereza barushaho kumutekerezaho , bakageraho bamugenera imiromo yashobora niyo atashobora.

     

    Uyu mukobwa wo muri Kenya utarabashije kuvugwa amazina gusa akabatizwa Swahili Lady, yatunguye benshi kuko batekerezaga ko adashobora guteka akoresheje inkwi cyangwa ngo abashe guteka akoresheje ibintu bituma ahuha muziko buri mwanya.

     

    Icyatumye bamwibazagaho cyane, ni uko muri ayo mashusho yanyujijwe kumbuga zitandukanye zirimo TikTok na Twitter, yajyaga anyuzamo akabyina ubona ko yishimye.

     

    Banyuze ahatangirwa ibitekerezo benshi bamukunze, abasore bamubaza aho bamusanga kugira ngo babashe kumenyana nawe ngo kuko babonye yitonda.Yari yambaye akantu koroshye kazwi nka 'Leso', ndetse ngo yari atetse kawunga.

     

    Uwitwa Kimenyi5 yagize ati:'Aha ni muri ya myaka aho abakobwa batekaga bameze gutya nk'aba nyina, ubu ho baranywa kurusha ba se'.

     

    Frank ati:'Nimwiza pe  , niwe wa mbere,Nubwo ari 'Content Creation'ariko byibura aracyafite umuco wo mu giturage'.

    Dan ati:'Ni mwiza'.

     

    I am looking for her urgentlypic.twitter.com/och4vk7UaB

    — Omwamba 🇰🇪 (@omwambaKE) November 24, 2023

    The post Uyu niwe mukobwa w'umutima ! Amashusho y'umukobwa uri guteka akoresheje inkwi yatangaje benshi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/uyu-niwe-mukobwa-wumutima-amashusho-yumukobwa-uri-guteka-akoresheje-inkwi-yatangaje-benshi/

  • Umsore w'imyaka 36 yishe nyina w'imyaka 68 amuhoye ko yanze kumuha isahani yuzuye ubugari yari yitekeye #rwanda #RwOT

    Umukecuru witwa Magdalene w'imyaka 68 yishwe n'umuhungu we witwa Patrick Irungu w'imyaka 36 y'amavuko amuhoye ko yanze kumuha ubugari yari amaze guteka.

     

    Abagize uyu muryango wo muri Kenya, bavuze ko Magdalene Wangechi , yari yateguye ubugari , ndetse n'isosi, gusa ngo umuhungu we akamubwira ko yifuza ko yamuha ubugari bwose yari yateguye ngo aburye.Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Muranga bari batuyemo Commisioner Gitona Murungi , yavuze ko abaturanyi bahise bafata uyu musore ukekwaho ubwicanyi.

     

    Amakuru avuga ko inzego za Police zakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko uwo musore w'imyaka 36 ari we wish nyina wari ugeze mu myaka mikuru.

     

    Umwe mu bagize uyu muryango witwa James Njoroge , yavuze ko uyu musore yafashe umupanga agatema nyina umutwe kugeza amumazemo umwuka.Yagize ati:'Bagize ukutumvikana, noneho ukekwa, afata umuhoro atema nyina kugeza apfuye'.

     

    Umuyobozi wa Police kandi yavuze ko mu buhamya yahawe , abaturage bumvise urusaku rwinshi mbere y'uko nyakwigendera yicwa.

     

    Ati'Abaturanyi babo , batubwiye ko bumvise urusaku, baza kwihutira kuhagera.Bavuze ko uwahageze mbere yasanze umurambo uryamye hasi n'amaraso uwo musore ahagaze iruhande rwawo'. Murungi .

     

    Yakomeje avuga ko abaturage bahise bamufata kugira ngo adatoroka , bahita batabaza inzego z'umutekano.

    The post Umsore w'imyaka 36 yishe nyina w'imyaka 68 amuhoye ko yanze kumuha isahani yuzuye ubugari yari yitekeye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umsore-wimyaka-36-yishe-nyina-wimyaka-68-amuhoye-ko-yanze-kumuha-isahani-yuzuye-ubugari-yari-yitekeye/