Blog

  • The Ben yateye Habibi abafana banga kumureku… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyakurikiye ibiganiro byatanzwe ku ngingo zitandukanye zirimo gukunda igihugu, kwereka aba-diaspora amahirwe ari mu ishoramari ry'u Rwanda, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside , gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kongera kurebera hamwe bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu nzego zitandukanye zigize ubuzima bw'igihugu.

    The Ben werekeje muri Canada ku itariki 20 Ugushyingo 2023 kugirango abone umwanya uhagije wo gukorana n'itsinda ryitwa abasangirankweto ryamufashije ku rubyiniro yaraye ataramiye abarenga 2000 abasiga batanyuzwe kuko wabona badashaka kumurekura.

     The Ben yaririmbye indirimbo ze zabaye ikimenyabose ku bakunda umuziki nyarwanda zirimo 'I am in Love' imyaka 11 isohotse. Iyi ndirimbo yayiteye abari muri sale barahaguruka baririmbana ijambo ku rindi. Bamwe bageragezaga gufata amashusho muri telefone zabo bazasigarana nk'urwibutso. Yageze kuri 'Habibi' yasohotse mu myaka 6 ishize asuhuza abafana mu ntoki bamwe bakanga kumurekura. Ni nayo ndirimbo yasorejeho abasezeye baramwegera agenda abaramutsa badashaka ko batandukana.

    REBA UKO MASAMBA, KENNY SOL NA THE BEN BATARAMIYE ABARENGA 2000 MURI CANADA

    “>

    Ni mu gihe Masamba Intore yaririmbye indirimbo zikumbuza Aba-diaspora u Rwanda. Yateye indirimbo ye yitwa Hobe Hobe Ab'iwacu Muraho asanga bayizi kumurusha. Ni indirimbo yumvikanisha ko abanyarwanda bakwiriye gukunda iwabo.

     Ati:'Umuntu udakunda iwabo ubundi akunda iki? iyo wicaye iwacu mu Rwanda ni nko kwibera mu ijuru…'. Ubwo yateraga iyi ndirimbo abari muri sale bateze amaboko barayibyina ari nako bafata amashusho y'urwibutso bazasigarana.

    Masamba Intore yaherukaga muri Canada ku itariki 08 Nzeri 2023 ubwo yahuraga n’abayobozi ba Diaspora nyarwanda iba muri  iki  gihugu

    Abarenga 2000 bari bishimiye The Ben

    Yateye Habibi abibutsa ibihe by’urukundo

    The Ben yaririmbye ‘I am in Love’ imaze imyaka 11 isohotse abari muri sale barahaguruka

    The Ben yaririmbye abafana bacana amatoroshi ya telefoni zabo

    The Ben agomba kugaruka ku itariki 28 Ugushyingo agakomeza imyiteguro y’ubukwe butegerejwe ku matariki 15-23 Ukuboza 2023.

    AMAFOTO: KAMANA ELLY, CANADA

    VIDEO :EMMALITO&KAMANA ELLY CANADA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136925/the-ben-yateye-habibi-abafana-banga-kumurekura-masamba-abakumbuza-u-rwanda-amafotovideo-136925.html

  • Umukobwa wo mu bakire yagiye gusura umusore muri Geto agezeyo agasanga nta Matora afite bararana hasi buracya #rwanda #RwOT

    Umusore yashyize hanze amashusho, y'umukunzi we wagiye kumusora , yagerayo agasanga nta matora afite agahitamo kurara hasi kuri sima.

     

    Uyu musore yavuze yatangajwe cyane no kubona umukobwa wemera ubuzima abayemo ndetse ngo akemera no kuryama hasi nk'uko nawe ajya aharyama.Nyuma y'aho uyu mukobwa yari amaze kwemera kurara hasi, umusore nawe ngo yabuze uko abigenza , bahitamo kwemeranya kurara hasi kuri sima bugacya.

     

     

    Nk'uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze n'ibitangazamakuru byo muri Kenya, ngo uyu musore uzwi nka Tochii, yaherukaga kugurisha ibyo munzu byose ubundi asigarana ibyo gusaza gusa , naho matoro n'ibisa nayo byose arabigurisha.

     

    Tochii yemeje ko ngo yahuye n'uyu mukobwa azakumenya ko akomoka mu muryango w'abakire ariko bemeranya gukundana bakazabana.Ngo yamusobanuriye iby'ubuzima abayemo ariko umusore arabyumva ndetse arabyemera amuha urukundo.

     

    Inzu ya Tochii ngo nta gitanda kirimo , nta ntebe zirimo ndetse ngo nta kindi kintu kirimo kijyanye n'ibikoresho byo munzu kuko yari amaze iminsi mike abigurishije kubera ubuzima bubi yari abayemo.

    The post Umukobwa wo mu bakire yagiye gusura umusore muri Geto agezeyo agasanga nta Matora afite bararana hasi buracya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukobwa-wo-mu-bakire-yagiye-gusura-umusore-muri-geto-agezeyo-agasanga-nta-matora-afite-bararana-hasi-buracya/

  • Azwiho kuzunguza ikibuno ! Holly Gigi ujya mu mashusho y'abahanzi yavuze ko atajya yemerera abantu baba bashaka kumufatirana ari mukazi – VIDEO #rwanda #RwOT

    Umukobwa wamamaye mu gukora amashusho n'imbyino zizwi nka Twerking , yavuze ko atajya yemerera abahanzi , baba bashaka kumufatirana mugihe ba ari mukazi bari gukora 'amashusho y'indirimbo'.

     

    Mu kiganiro Twagiranye nawe, yemeza ko umwuga wo kubyina mu ndirimbo utanga amafaranga ndetse ngo nawe akaba anyurwa nabyo na cyane ko ngo yabikunze kuva kera.

     

    KANDI HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA HOLLY GIGI , UKANDE KURI LIKE, SUBSCRIBE,  USIGN'IGITEKEREZO.

    Numara kureba ikiganiro utubwire uko wakibonye [Usige igitekerezo cyawe].

    The post Azwiho kuzunguza ikibuno ! Holly Gigi ujya mu mashusho y'abahanzi yavuze ko atajya yemerera abantu baba bashaka kumufatirana ari mukazi — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/azwiho-kuzunguza-ikibuno-holly-gigi-ujya-mu-mashusho-yabahanzi-yavuze-ko-atajya-yemerera-abantu-baba-bashaka-kumufatirana-ari-mukazi-video/

  • D Voice winjiye muri WCB washyize hanze amashusho y'indirimbo BamBam yafatanyije na Zuchu – VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuhanzi D Voice uzwi nka Swahili Boy, yashyize hanze indirimbo yise 'BamBam yafatanyije na Zuchu uri mu rukundo na Diamond Platnumz.

     

    Ni indirimbo bigaragara ko yakorewe muri WCB ya Diamond Platnumz yahawemo ikaze na Zuchu  Tanasha Donna n'abandi batandukanye.

     

    Bam Bam  yasohokanye n'amashusho yayo.Mu gusobanura iki gihangano cye , D Voice yabwiye abantu ko , izina Swahili Kid, ari umuzingo iteganya gusohora urimo indirimbo zitandukanye zirino munjyana zitandukanye nka 'Zouk, Bongo Fleva,Afro Pop, n'izindi.

     

    D Voice yasobanuye ko uyu muzingo uzaba uriho indirimbo zisakaza urukundo, ububabare, n'ibindi byinshi biranga ubuzima bwa muntu.

     

    D Voice , asohoye iyi ndirimbo mu gihe , Diamond na Zuchu bari bamaze amasaha make , bari kwerekana urukundo, ubwi Diamond yateguraga ijoro ryabo nk'abakundana.

    The post D Voice winjiye muri WCB washyize hanze amashusho y'indirimbo BamBam yafatanyije na Zuchu — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/d-voice-winjiye-muri-wcb-washyize-hanze-amashusho-yindirimbo-bambam-yafatanyije-na-zuchu-video/

  • Aramukunda cyane ! Habonetse undi mukobwa uvuga ko Diamond Platnumz yamusabye ko bazabyarana ndetse bagakora ubukwe #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Prity Vishy wahoze akundana na Simple Boy, yatangaje ko Diamond Platnumz yamusabye ko bazabana ndetse bagakora ubukwe.Uyu mukobwa yahawe urwamenyo nyuma yo kuvuga aya magambo menshi basobanura ko yishuka.

     

    Ntabwo byigeze bivugwa na mbere ko Diamond Platnumz yemeye urukundo afitiye uyu mukobwa, gusa yaje kugaragaza icyizere yigirera ubwo yavugaga ko Simba, yamusezeranyije urukundo akamubwira ko bagomba kuzakora ubukwe bombi.

     

    Vishy avuga ko Simba, yamweretse urukundo ndetse ngo akanamubwira ashaka ko azamubyarira umwana bakanabana bombi.

     

    Nubwo uyu mukobwa avuga ibi , kuba Diamond ntacyo yigeze abigaragaza ho , bituma amagambo ye ngo afatwa nk'ibinyoma.Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga uko uyu mukobwa yitwara ndetse n'amagambo atangaza umunsi ku munsi.

    Ubusanzwe uyu mukobwa ni umukinnyi wa Filime wiyita ngo 'Queen Of Confidence'.

    The post Aramukunda cyane ! Habonetse undi mukobwa uvuga ko Diamond Platnumz yamusabye ko bazabyarana ndetse bagakora ubukwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/aramukunda-cyane-habonetse-undi-mukobwa-uvuga-ko-diamond-platnumz-yamusabye-ko-bazabyarana-ndetse-bagakora-ubukwe/

  • Bruce Melodie yasubije The Ben anakomoza ku… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, The Ben nibwo yerekeje mu gihugu cya Canada mu gitaramo agiye kuhakorera. Ariko mbere y’uko agenda yavuze ko ibyo yumva bavuga ko bashaka ‘Battle’ hagati ye na Bruce Melodie atari byiza.

    Yagize ati”:Ubundi hateguwe igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba byiza. Ijambo Battle muryirinde kuko amateka y’igihugu cyacu yerekana ko ihangana ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n’amateka y’igihugu cyacu nta Battle dukeneye”.

    Umuhanzi Bruce Melodie nawe ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yagize ati:” None se nyine niba atabishaka ibyo kujya muri ‘Battle, ubwo nyine ntabwo ari ngombwa”.

    Abajijwe niba nawe yumva koko atari ngombwa cyangwa se harimo gutinya, yagize ati:” Njyewe ubundi nkorera umuziki amafaranga; ibyo kuvuga ngo habayeho kurwana, ngo gutinya, ngo gutsindwa, icyo nzicyo iyo iza kuba, uko byari kugenda kose nari kuyikuramo amafaranga naho ubundi bitarimo amafaranga mutware kure rwose”.

    Melodie avuga ko ubundi mbere na mbere kugira ngo yemere ibya ‘Battle’, yabyumvanye Muyoboke Alex hanyuma nawe agahita abyemera. Mu kiganiro yigeze gukorera ku muyoboro wa Youtube MIE, yagize ati”Nigeze kumva muvuga ibya ‘Battle’ niba nayo muyishaka muzamuzane ubundi mubakubitire akanyafu ku nda ubundi mpite nimanukira”.

    Melodie aherutse gushyira hanze indirimbo afatanyije n’umunyabigwi muri muzika y’Isi  Shaggy, indirimbo bise ‘When She’s Around’ ariko kuri ubu iri guca ibintu hirya no hino. 

    Binyuze muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi agiye gutaramira muri Amerika mu bitaramo yise “iHeartMedia Jingle Ball”.

    Melodie kandi yanavuze ko adashobora gutoroka ngo agume muri Amerika kubera ko nta hantu ashobora gukura abantu bamukunda nk’uko Abanyarwanda bamukunda.

    Reba ikiganiro Melodie yagiranye na Inyarwanda

    “>

    Reba indirimbo ‘When She’s Around’ ya Melodie na Shaggy

     

    “>

    Bruce Melodie yasubije Ben watinye ko bakora ‘Battle’

    The Ben aherutse gutangaza ko gukoresha ijambo ‘Battle’ bidakwiye habe na gato

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136914/bruce-melodie-yasubije-the-ben-anakomoza-ku-byo-gutoroka-video-136914.html

  • Abahataniye ibihembo bya Isango na Muzika b… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bimaze imyaka itatu bitangwa bya Isango na Muzika, bigiye kongera gutangwa ku nshuro ya kane. Uyu mwaka, Isango Star isanzwe itanga ibi bihembo yongeyemo agashya katari kamenyerewe ko kuzenguruka mu bigo by'amashuri byatoranijwe.

    Uyu munsi tariki 25 Ugushyingo 2023, ku ikubitiro iyi gahunda yatangiriye mu ishuri ry'abakobwa rya Maranyundo Girls School riherereye mu Bugesera. Kimwe mu byibanzweho ni ubutumwa bukangurira urubyiruko kwirinda Virusi itera Sida.

    Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Maranyundo, Sr Musanabaganwa Leatitia yatangiye ashimira Isango Star yatekereje iri shuri ikaritoranya mu bigo bitatu igomba kuzengurukamo mbere yo gutanga ibi bihembo.

    Alyn Sano umwe mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Isango na Muzika wanegukanye iki gihembo mu 2020, yakirwanye akaruru kenshi k'ibyishimo, yakirwa ku rubyiniro n'umwe mu banyeshuri bari bateguye kumubaza ibibazo ndetse n'umunyamakuru wa Isango Star akaba n'umushyushyarugamba Kayitesi Tessy.

    Sano, yahereye ku rugendo rwe muri muzika uko yatangiye aririmba muri korali mu kigo cy'abadive yigagamo, nyuma y'amashuri yisumbuye akaza gukomereza mu itsinda ry'abanyamuziki aho yasubiragamo indirimbo z'abandi.

    Alyn Sano yabwiye aba banyeshuri ko yatangiye gukora umuziki nk'umwuga mu 2018 nyuma yo gusoza kaminuza, anabaririmbira gato ku ndirimbo ye ya mbere yise 'Naremewe Wowe.'

    Uyu muhanzikazi wavuze ko yakuranye inzozi zo kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru, yaganirije abana b'abakobwa ku buryo bakwirinda Virusi itera Sida kugira ngo babashe kugera ku nzozi zabo nta nkomyi.

    Yabasobanuriye ko umuziki ari akazi nk'akandi ndetse kabeshaho neza ugakorana ikinyabupfura, aboneraho no gusaba ababyeyi gushyigikirana abana babo bafite impano y'ubuhanzi.

    Nyuma yo gusubiza ibibazo byose yabajijwe bijyanye n'urugendo rwe kugeza ubu, Alyn yamanutse mu banyeshuri ataramana nabo mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo 'Radiyo,' Boo and Bae, Say Less, None, anabigisha indirimbo iri kuri album ye yise 'Mariya' ishishikariza urubyiruko kwirinda Virusi itera Sida.

    Umuganga muri RBC nawe yafashe umwanya ahamagara ku rubyiniro abanyeshuri bafite inzozi zo kuzaba abaganga, maze ababaza ibibazo byerekeranye na Sida. Yabaganirije ku bubi bwayo, ababwira ko inegekaza umubiri ikawuca intege. Yababwiye kandi ko mu rwego rwo kuyirandura burundu, hashyizweho umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida uba buri tariki ya 01 Ukuboza. Uyu muganga yanabibukije ko kwa muganga bagira serivisi zitandukanye zirimo gupima no kwita ku bafite Virusi itera Sida.

    Nyuma y'ubutumwa bwa RBC, hakiriwe Bwiza ku rubyiniro nawe yakiranwa ibyishimo byinshi maze abanza kuganiriza abanyeshuri ku rugendo rwe mu muziki. Yavuze ko mu nzozi yari afite harimo kuba umuhanzi, umukinnyi wa filime cyangwa umukinnyi wa Basketball, ndetse ko izo mpano zose yazigerageje ariko bikaza kurangira abaye umuhanzi. Kuri ubu, afite inzozi z'uko mu myaka itanu iri imbere, azaba ari umuhanzi uhagarariye u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, uhagarariye Afurika y'i   Burasirazuba ndetse na Afurika muri rusange.

    Yafashe umwanya abwira aba banyeshuri ko bafite umugisha w'uko bagifite ababitaho bakabibutsa kwirinda. Yababwiye ko Sida ari mbi, ababwira ko bakwiye kwishima ariko na none bakibuka kwirinda kuko Sida idapimishwa ijisho.

    Bwiza yafashe umwanya munini ataramana n'abanyeshuri, baririmbana indirimbo ze hafi ya zose zirimo 'Yiwe,' Ready, Rumours, Exchange, Do Me, Cinema afatanije na Chriss Eazy n'izindi.

    Umuyobozi mukuru wa Isango Star, Marie Leatitia Mugabo Agatesi yashimiye ubuyobozi bw'ikigo cya Maranyundo Girls School n'umuterankunga mukuru w'iki gikorwa, RBC. Yibukije kandi urubyiruko ko arizo mbaraga z'igihugu bityo ko bakwiye kwirinda uko bashoboye, abasezeranya kuzasubirayo kubagira inama by'umwihariko.

    Umuyobozi waje uhagarariye umuyobozi mukuru w’Akarere ka Bugesera, yashimiye Isango Star yateguye iki gikorwa hamwe na RBC. Yashimiye kandi ikigo cya Maranyundo Girls School cyemeye gutanga umwanya ndetse n'ibindi byose byifashishijwe muri ubu bukangurambaga, anibutsa urwo rubyiruko ko aribo igihugu kitezeho byinshi.

    Biteganijwe ko iki gikorwa cya 'Isango na Muzika Tour' kizakomereza muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye ku wa Gatanu w'icyumweru gitaha tariki ya 01 Ukuboza, ubundi gisorezwe i Karama ahitwa Norvege ku ya 09 Ukuboza 2023. Ibi bihembo bizatangirwa muri Park Inn Hotel tariki ya 17 Ukuboza 2023.


    Umuyobozi mukuru w’ishuri rya Maranyundo Girls School

    Uwaje ahagarariye Meya  w’Akarere ka Bugesera yashimiye Isango Star yatekereje iki gikorwa


    Muganga waturutse muri RBC yaganirije aba banyeshuri ku bubi bwa Sida na serivise zitangwa kwa muganga



    Umuyobozi mukuru wa Isango Star yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri bwemeye kwakira igikorwa nk’iki


    Bwiza yishimiwe cyane mu ndirimbo yise ‘Do Me’



    Yashishikarije urubyiruko kwidagaduro runibuka kwirinda Sida, avuga ko we ari mukuru akoresha agakingirizo


    Abanyeshuri bishimiye aba bahanzi ku rwego rwo hejuru


    Alyn Sano yifashishije indirimbo ye yise ‘Mariya’ itari izwi na benshi akangurira urubyiruko kwirinda Sida


    Yabwiye abanyeshuri ko ibintu byose kubigeraho bisaba ikinyabupura


    Sano yahamije ko ubuhanzi ari akazi nk’akandi kandi kabeshaho ugakora yitangaho urugero


    Yaririmbanye n’abanyeshuri bigaragara ko indirimbo ze zose bazizi neza


    Yavuze ko mu byo yari yambaye, inkweto n’imisatsi aribyo bihenze kurusha ibindi


    Yashishikarije urubyiruko kwirinda ibishuko byugarije urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa muri iyi minsi


    Inkumi za Kigali Protocol nazo zari zihari muri iki gikorwa


    Iki kigo cyigamo abakobwa babarirwa muri 430




    Abanyeshuri batoranijwe nk’abanyamakuru bafatanyije na MC Tessy kubaza aba bahanzi ibibazo bitandukanye 




    MC Tessy usanzwe ari n’umunyamakuru wa Isango Star niwe wayoboye gahunda




    Dj Kavori yavanze umuziki, anyura abanyeshuri bo ku Maranyundo


    Abanyeshuri bataramye banahungukira ubumenyi

    Akanyamuneza kari kose ku bashyitsi bakuru muri iki gikorwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136915/abahataniye-ibihembo-bya-isango-na-muzika-bataramiye-abiga-kuri-maranyundo-girls-school-am-136915.html

  • Miss Erica yashyinguwe mu cyubahiro – AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Irakoze Erica umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wo mu Rwanda ndetse no mu Burundi nka Miss Erica, yasezeweho bwa nyuma ndetse ahita anashyingurwa mu cyubahiro mu muhango wabereye mu Burundi.

    Miss Erica yasezeweho ku wa 24 Ugushyingo 2023 mu rugo iwe hanyuma ku wa 25 Ugushyingo 2023 ahita ashyingurwa mu marira menshi ndetse n’isanduku yashyinguwemo itwikirizwa ibendera ry’igihugu cy’u Burundi bigaragaza ko yari umuntu ufitiye  igihugu akamaro.

    Benshi mu byamamare mu Burundi bitabiriye uyu muhango barimo Sat B, bagaragaje agahinda  ku bwo kuba babuze umuhanzi mugenzi wabo wari ukiri muto kandi hari imbaraga yongerera umuziki wo mu Burundi.

    Miss Erica wari ufite imyaka 31, yitabye Imana ku wa 17 Ugushyingo 2023 nyuma y’imyaka 11 akora umuziki mu njyana zirimo Afro Pop, Hiplife, R&B ndetse n’izindi njyana zitandukanye.

    Si ugukundwa mu muziki wo mu Burundi gusa, Miss Erica yabaye hafi y’umuziki wo mu Rwanda ndetse akorana n’abanzi bo mu Rwanda barimo Diplomate kandi yaje gukorera muri Kiwundo Entertainment yakoreraga mu Rwanda nyuma iza gusenyuka.

    Miss Erica yatwaye ibihembo birimo Buja Music Awards mu 2019 nk'umuhanzikazi mwiza mu Burundi ndetse n'ibya Afrimusic Song Contest yatwaye mu 2020. Icyo gihe yegukanye igihembo cya 'Eurovision Coverage Facebook Buzz Award' n'icya 'Best French Lyric'.

    Isanduku ya Miss Erica yatwikirijwe ibendera ry’u Burundi.


    Miss Erica yitabye Imana ku myaka 31 gusa.

    Nyuma y’icyumweru yitabye Imna, Miss Erica yashyinguwe.


    Byari agahinda ubwo MIss Erica yashyingurwaga.


    Sat B yari mu bashyinguye Miss Erica.


    Umuryango wa Miss Erica wababajwe n’urupfu rwe.


    Miss Erica yamaze gushyingurwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136920/miss-erica-yashyinguwe-mu-cyubahiro-amafoto-136920.html

  • Waruzi ko hari ibiryo bikugirira akamaro cyane mu mubiri wawe ariko ubiriye bigishyushye!! Dore bimwe muri byo #rwanda #RwOT

    Hari ibiryo cyangwa ibiribwa byinshi bigirira umumaro umubiri w'umuntu cyane iyo umuntu abiriye bigishyushye, mbese bigira akamaro cyane mu gihe ubiriye bigishyushye bitavuze ko bitakugirira umumaro bikonje ariko bigira umumaro mu mubiri w'umuntu cyane iyo bigishyushye.

    Dore bimwe muri ibyo biribwa:

    1. Amagi

     

    Amagi atogosheje agira umumaro munini mu mubiri w'umuntu cyane iyo uyariye agishyushye. Iyo amagi agishyushye agira intungamubiri nyinshi zigirira umumaro munini mu mubiri w'umuntu.

     

     

    1. Ibijumba

     

    Ikindi ibijumba bigishyushye bigara potassium na calcium ndetse na magnesium bigira umumaro munini mu mubiri w'umuntu. Ndetse kurya ibijumba bigishyushye bigabanya isukari mu mubiri ndetse bifasha mu kwita ku mubiri wawe ndetse no kwirinda kugira ibiro byinshi cyane cyangwa bicye.

     

     

    1. Imboga

     

    Ni ngombwa kandi ko urya imbogo cyane zigishyushye kuko nazo zigira umumaro munini mu mubiri wawe, izo mboga harimo karoti, imboga rwatsi ndetse n'izindi.

     

     

    1. Umuceri

     

    Umuceri ushyushye Kandi ugira icyitwa manganese ndetse na selenium bigira umumaro munini mu mubiri wawe ndetse bigufasha guhorana imbaraga nyinshi zihagije.

     

     

    1. Inkoko

     

    Kurya inkoko igishyushye nabyo bituma ugira ubuzima bwiza kuko iyo nkoko Iba ifite intungamubiri nyinshi zigirira umumaro munini mu mubiri wawe. Kandi iyi nkoko Iba ifite imyunyu micye ndetse ishobora gutuma utakaza ibiro ku muntu ushaka kugabanya ibiro.

     

     

    1. Imiteja

     

    Imiteja igishyushye nayo igira ikitwa potassium ifasha kuringaniza imigendere y'amaraso mbese bigatuma utagira Umuvuduko w'amaraso uri hejuru cyane.

     

     

    1. Ibishyimbo

     

    Ni ngombwa ko urya ibishyimbo bigishyushye nabyo kuko bigira umumaro munini mu mubiri wawe ndetse bivugwa ko ibishyimbo bigishyushye bigira intungamubiri nyinshi muri byo.

     

     

    Source: timesnownews.com

     

     

    The post Waruzi ko hari ibiryo bikugirira akamaro cyane mu mubiri wawe ariko ubiriye bigishyushye!! Dore bimwe muri byo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/waruzi-ko-hari-ibiryo-bikugirira-akamaro-cyane-mu-mubiri-wawe-ariko-ubiriye-bigishyushye-dore-bimwe-muri-byo/

  • Umuhanzi Diamond Platnumz ari gushyirwa ku gitutu cyo kurongora Zuchu ku gahato ubanza baramumushyingiye atabizi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje gushyirwa ku gahato ko gushaka na Zuchu.Ibi bikomeje kuvugwa nyuma y'aho uyu mukobwa ubwe agaragaje ko yamwihebeye ndetse na Nyina umubyara agakomeza gushimangira ko yifuza Diamond nk'umukwe we.

     

    Khadija Kopa ni umubyeyi wa Zuchu , iteka ahora avuga ko Zuchu atari yageza Diamond Platnumz iwe ngo amumwereke nk'umukwe we.Uyu mugore ahora avuga ko urukundo rw'aba bombi ataruzi ariko nanone agaba umwana we kumuzanira umukwe mu maguru mashya.

     

    Mu nkuru ya mbere yumvikanyemo amagambo asa no guhatira Diamond Platnumz gushaka na Zuchu, Khadija Kopa, yavuze ko urukundo rwa Zuchu na Boss we ataruzi ndetse ko batari baza mu rugo rwe.Aha yavuze ko Diamond Platnumz akwiriye kujya kwiyerekana murugo ndetse bagakora imihango y'ubukwe agatanga n'inkwano.

     

    Nyuma y'aha magambo kandi Khadija Kopa, yongeye gutangaza ko umugabo waba witeguye kubaka, yajya kureba umukobwa we bakavugana ubundi bagakundana.Uku gusaba abagabo kwegera umukobwa we , byafashwe nko gushaka gutera ishyari Diamond Platnumz no kumusaba ko yagira icyo yibwira mu maguru mashya.

     

    Hadaciye kabiri kandi , Nyina wa Zuchu , yongete kubisubiramo , ashimangira ko atazi umubano w'umwana we na Simba.

     

    ESE ZUCHU WE AGARAGAZA KO AKUNDA DIAMOND PLATNUMZ ?

    Nta gushidikanya ko nawe urukundo rumugeze habi kuko iteka arwanira uyu muhanzi ndetse hagira inkomyi ivuka , akabarara kuburyo budasanzwe.

     

    Mu bihe bitandukanye Zuchu yagiye agaragaza ko adakundana na Diamond benshi bakabyita 'Dpression'.

     

    1.Diamond Platnumz yasomanye na Fantana mu kiganiro, Zuchu aca igikuba , atangaza ko atigeze akundana na Diamond.

    2.Diamond yamaranye igihe na Nasib Junior ndetse na Tanasha Donna , Zuchu arababara.

    3.Mama Dangote, yagize isabukuru y'amavuko, Tanasha Donna amuha impano , Zuchu arababara.

     

    4.Ubwo Diamond Platnumz, yirengagizaga isabukuru ya Zuchu iheruka, byarangiye Zuchu yikuye mu bakurikira Diamond Platnumz kuri Instagram ndetse avuga amagambo aha gasopo Tanasha Donna. ESE NI DEPRESSION ?

     

    KUKI DIAMOND PLATNUMZ ATAJYA AVUGA KU RUKUNDO ?

    Nk'uko twabigarutseho mu nkuru yacu yabanje , Diamond Platnumz ari mukazi. Ubusanzwe Diamond Platnumz , ni boss wa Zuchu kuko niwe umureberera inyungu.Ni we umenya uko ibihango bye byakozwe, niwe umushakira ibiraka n'ibindi.Kuba Diamond Platnumz ya kwanga kugira icyo avuga , ni ukwirinda ko akazi ke afitanye na Zuchu kavangwa n'amarangamutima y'urukundo nyamara bafitanye Contract.Ibi bigira Diamond munyamakazi.

     

    ESE ZUCHU YAGEZE KWA DIAMOND PLATNUMZ GUTE ?

     

    Ibitagazamakuru byo muri Tanzania , Kenya n'ahandi , byanditse ko Khadija Kopa , ariwe wagejeje Zuchu muri WCB.Ibi nabyo bituma bavuga ko , uyu ubyeyi yakundaga Diamond bigatuma atekereza ko no kuba umwana we yashakana nawe ntacyo byamutwara.

    IGICE CYA KABIRI CY'IYI NKURU , TUZAGIKOMEZA , Diamond Platnumz niyemera ko afitiye Zuchu urukundo.

    The post Umuhanzi Diamond Platnumz ari gushyirwa ku gitutu cyo kurongora Zuchu ku gahato ubanza baramumushyingiye atabizi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-diamond-platnumz-ari-gushyirwa-ku-gitutu-cyo-kurongora-zuchu-ku-gahato-ubanza-baramumushyingiye-atabizi/