Blog

  • Visit Rubavu ! Ese ni iki intero ya #RubavuNziza izabafasha abanyempano ? – VIDEO #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rubavu katangije gahunda ya Rubavu Nziza , igamije kwereka Abanyarwanda n'abandi bashoramari amahirwe ari muri aka Karere binyuze mu Bukerarugendo bwako n'iterambere kamaze kugeraho.Mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Rubavu Nziza ni nabwo hasobanuwe icyo buri muturage azakura mu kuyishyigikira.

     

    Ni umuhango wabaye ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023, ubera kuri SAG BAY.Ni umuhango wari witabiriwe n'Ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba , ubw'Akarere ka Rubavu mu nzego zitandukanye , abanyamakuru ndetse n'abanyeshuri 2 bo ku Ishuri rya Ecole d'Arts ku Nyundo n'umuyobozi wabo.

     

    Mu ijambo rye, umuyobozi w'Akarere ka Rubavu w'Agateganyo Nzabonimpa Deogratias , yatangiye asobanura uko umushinga wa Rubavu Nziza uteye anarekana amahirwe buri muturage uturiye Akarere ka Rubavu azakuramo.Yavuze ko Akarere ka Rubavu , ari akarere keza kandi kuje byinshi bigaragaza ubukerarugendo yitsa ku Kiyaga cya Kivu , Amashyuza avura indwara zitandukanye, Imisozi n'ibindi.

    Yagaragaje ko mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa Rubavu Nziza hari abafatanyabikorwa bazakorana nabo kugira ngo babyaze umusaruro byinshi byadindijwe n'ibidakoreshwa uko byagakoreshejwe aho yagarutse ku Nkengero z'Ikiyaga cya Kivu imbere ya Serena Hotel  hamaze kubona uzahakorera gusa ngo hasigaye gusinyana nawe amasezerano.

     

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba , Dushimimana Lambert, yavuze ko Intara yose ari nziza kandi ko intego ari ugutuma abantu bose bageze mu Rwanda bayigeramo bakishimira ibyiza birimo.

     

    ESE ABAHANZI N'ABANYEMPANO BARI MURI AKA KARERE BARIRENGAGIJWE ?

    Igisubizo cyatanzwe ni 'OYA'. Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu w'Agateganyo , yavuze ko buri wese ufite icyo ashoboye , azahabwa umwanya wo kugikora kubufatanye n'abazaba bafite inshingano zo kugira ibyo bashyira mu bikorwa.

     

    Ibi byaje nyuma y'ikibazo cyabajijwe n'umunyamakuru wa Radio Isano ikorera mu karere ka Rubavu wagize ati:'Twagiye tubona abantu bafite impano , ariko hajya gutangwa amasoko ntibitabweho.Ese mu gihe hazaba hashyirwa mu bikorwa #RubavuNziza, abo mwahaye isoko , ntibazizanira ababo , aho gukoresha ababishoboye bahaturiye ?'.

     

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, yabihuje n'icyo kuba abakora ubuhanzi bakwiriye guhabwa amahirwe,avuga ko 'Iki kibazo kibajijwe mbere yo gusinya amasezerano, tuzabyitaho , tumenye neza ko Abanyarwana bagomba kubona amahirwe mu bikorwa byose bikorwa mbere y'uko Abanyamahanga bakora n'ibyo dushoboye.Cyakora ibisaba ubumenyi budasanzwe nibyo bizatuma hiyambazwa n'abanyamahanga'.

     

    Yakomeje avuga ko , abahanzi bazahabwa umwanya kugira ngo babashe kugira uruhare mu kwamamaza ibikorwa byiza biri muri aka Karere.

     

    Muri uyu muhango kandi, hashimiwe Abanyeshuri 2 batsinze amarushanwa yo gukora 'Ikirango cya Rubavu Nziza', aribo kwizera Jean de La Croix na mugenzi we Umugwaneza Dauce wiga muri Level V muri 'Graphic Arts ku Ishuri rya Ecole D'Arts. bagaragaje akanyamuneza bishimira intsinzi bagezeho no kuba igihangano cyabo ari cyo kigiye gukoresha muri uru rugendo rw'ubukerarugendo.

    The post Visit Rubavu ! Ese ni iki intero ya #RubavuNziza izabafasha abanyempano ? — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/visit-rubavu-ese-ni-iki-intero-ya-rubavunziza-izabafasha-abanyempano-video/

  • Itangazo rya FERWAFA kuri Kiyovu Sports na APR FC zigomba kwicyiranura n’abi-Gorogota – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itangazo rya FERWAFA kuri Kiyovu Sports na APR FC yizogomba kwicyiranura n'abi-Gorogota.

    Ferwafa imenyesheje Kiyovu Sports ko irakina na Sunrise uyu munsi nyuma y'uko umukino wabo usubitswe ku munsi w'ejo hashize.

    Ibyo byatumye ikirarane Sunrise yari ifitanye na Apr Fc gihita cyimurwa.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-rya-ferwafa-kuri-kiyovu-sports-na-apr-fc-zigomba-kwicyiranura-nabi-gorogota/

  • Mu Majyaruguru abantu 200 bafatiwe mu bujura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru igaragaza ko mu Ukwakira n'Ugushyingo mu 2023 hatawe muri yombi abantu 197 bakurikiranyweho ibyaha by'ubujura.

     

    Aba bantu barimo 72 bafatiwe mu karere ka Musanze, 22 bafatiwe mu Karere ka Rulindo, 48 bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, 26 bafatiwe mu Karere ka Gakenke na 29 bafatiwe mu Karere ka Burera.

    Umuturage wo mu Karere ka Musanze witwa Bahufite Zéphanie yabwiye RBA ko ikibazo cy'ubujura kimaze kubarembya mu gace batuyemo.

     

    Yagize ati' Umuntu ararana inka mu kiraro bwajya gucya ugasanga ni ikiraro gusa. Abantu bifitiye za televiziyo bwacya ugasanga inzu bayicukuye baseseramo bagatunguka aho za televiziyo ziri bagaterura bagasohoka.'

     

    Abaturage b'i Musanze bavuga ko aba bajura n'iyo bafashwe usanga bamara icyumweru kimwe muri gereza bakagaruka bavuga ko nta wuzabakoraho.

    guhagurukirwa ku buryo mu gihe gito ubujura buzaba bwahagaze muri iyi ntara.

    Minisitiri w'Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana yatangaje ko ubujura bukorwa muri ubwo buryo ahanini buturuka ku kuba amarondo adakorwa uko bikwiye ariko ko inzego zose zishamikiye kuri Minisiteri y'Umutekano zigiye guhagurukira gushaka igisubizo cy'iki kibazo.

    Ati 'Kugira ngo ubujura bukorwe nk'uko haba habaye kwirara mu rwego rw'imikorere y'amarondo yakagombye kuba afata abajura nk'abo ngabo. Ariko icya kabiri, izi nzego mubona zishamikiye kuri Minisiteri y'Umutekano cyane cyane Polisi y'u Rwanda, inshingano zacu ni uguhangana n'ibikorwa nk'ibyo bihungabanya umutekano w'Abanyarwanda dufatanyije n'abaturage.'

    Ubushakashatsi buheruka ku miyoborere bwakozwe n'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwagaragaje ko umutekano n'ituze ry'abaturage byaje imbere mu kwishimirwa n'Abanyarwanda, aho biri ku kigero cya 93.63%, gusa amanota yabyo yaragabanyutse kuko mu mwaka wa 2022 byari ku manota 95.53%, ahanini bitewe n'ubujura burangwa mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Ni ikibazo cyahagurukiwe n'inzego zitandukanye, ndetse hari n'abahuriramo n'impamvu zituma bahasiga ubuzima.

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bugaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka wa 2023 ibyaha byiyongereye cyane, aho ibyaha byiganje mu nkiko zo mu Rwanda birangajwe imbere n'ubujura bugize 33% y'ibyaha byose byakiriwe mu Bushinjacyaha bw'u Rwanda.

    Amadosiye 31.593 arebana n'icyaha cy'ubujura niyo yashyikirijwe Ubushinjacyaha akurikiranywemo abantu barenga ibihumbi 40.

    Imibare igaragaza ko abakurikiranyweho icyaha cy'ubujura bangana 40.586 mu gihe urubyiruko rufite hagati y'imyaka 18 na 30 rugize 59% by'abagikurikiranyweho bose.

    Source : https://yegob.rw/mu-majyaruguru-abantu-200-bafatiwe-mu-bujura/

  • Hatangijwe iserukiramuco rya Mashariki uruby… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023 muri Kigal Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Witabiriwe n'abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bakora ibijyanye na sinema, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo by'ubucuruzi bikorera mu Rwanda, abakinnyi ba filime, abazitunganya, abazicuruza, abakora mu ngeri zitandukanye z'ibyerekeye sinema ndetse n'abanyeshuri bari kwimenyereza umwuga wa sinema.

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Bwana Tresor Nsenga, yashimiye abitabiriye itangizwa ry'icyiciro cya cyenda cy'iri serukiramuco, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye sinema Nyarwanda yamaze gutera, n'ubwo atari ho urugendo rurangiriye.

    Tresor yashimiye abitabiriye, n'abagize uruhare mu migendekere y'iki gikorwa cyitabiriwe n'abakora filime mpuzamahangamu bice bitandukanye by'umugabane wa Afurika.

    Agira ati 'Mu irushanwa ry'iri serukiramucu twakiriye film zigera ku 2300 ariko izigera kuri 72 ni zo twashoboye guhitamo, na zo zikaba ziri mu byiciro bitandukanye. Hari icyiciro cya film ndende, film ngufi na film mbarankuru zizwi nka documentaire.'

    Mu ijambo rye, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Sandrine Umutoni wari Umushyitsi Mukuru yashimangiye uruhare rw'umuco mu guhuza abitabiriye baturutse hirya no hino ku isi yose.

    Yavuze ati 'Gushimangira umubano hagati y'abo abakora filime, diaspora nyafurika n'abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga. Iki kiraro ni nk’urubuga rwo kwerekana amateka yacu akomeye, inkuru  n’ubunararibonye, mu gihe kandi binarwanya imyumvire mibi yagize ingaruka kuri politiki y’Isi yose.'

    Sandrine Umutoni yashimiye kandi gahunda za sinema za Mashadiki, zifite uruhare runini mu kurera ab’igihe kizaza babara inkuru, ibaha icyizere mu majwi y'abo n’akamaro ko kongera inkuru zabo.

    Yahamagariye abafite uruhare mu guteza imbere ingeri zinyuranye z'ubuhanzi n’abashinzwe umuco gushakishiriza urubyiruko, abagore  n’abakobwa amahirwe ari mu ruganda rwa Cinema batamenyereye.

    Mu gihe cy'ibikorwa by'iri serukiramuco hazaba herekanwa filime, hatangwa amahugurwa n'ibiganiro nyunguranabitekerezo  n'ibindi byinshi bizahuriza hamwe abahanzi ndetse n'ibihangano mu ngeri n’amasoko atandukanye.

    Yavuze ati 'Ku bashoramari n'abahagarariye ibigo muri hano, reka dukingurire amarembo urubyiruko, abagore n'abakobwa, igihe kirageze cyo kurwanya amahame abuza ibyifuzo byabo akanabera imbogamizi ubuhanga bafite. Tugomba gukoresha imbaraga zabo mu kuzana ibitekerezo bishya ku bibazo by'inganda.'

    Akomeza ati 'Rubyiruko namwe, mbahamagariye gushakisha amahirwe mashya, kugira ikinyabupfura, ufite bizabafasha gutera imbere mu mwuga no guteza imbere igihugu muri rusange. Wibuke, uko uzamuka, uzamura abandi. Twese hamwe, tuzagera kure.'

    Umuhuzabikorwa w'iri serukiramuco ngarukamwaka ryiswe 'Mashariki African Film Festival' Lionnel Kayitare, avuga ko icyiciro cya cyenda kizahurizwa hamwe n'imurikagurisha ry'ibikorwa byerekeranye na Sinema bise 'Marshaket' rizitabirwa n'acuruza sinema, abazikora ndetse n'abazigura.


    Umunyamabanga wa Leta kuri Minisitiri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni yatangaje ku mugaragaro iserukiramuco rya Mashariki rigiye kuba ku nshuro ya cyenda


    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor yavuze ko kuri iyi nshuro bahisemo 72 bazerekana mu zirenga ibihumbi bibiri zari zandikishijwe


    Sandrine Umutoni yabwiye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari mu ruganda rwa cinema


    Umukinnyi wa filime waboneye benshi izuba, Mazimpaka Jones Kennedy ari mu bitabiriye iki gikorwa


    Abafite aho bahuriye n'uruganda rwa Sinema bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza iserukiramuco rya Mashariki


    Sandrine Umutoni ari kumwe Tressor Nsenga mu gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco mu muhango wabereye muri Camp Kigali




    Kuri iyi nshuro ya cyenda, iri serukiramuco rizarangwa n'ibikorwa binyuranye birimo kwerekana filime n'imurikagurisha





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136930/hatangijwe-iserukiramuco-rya-mashariki-urubyiruko-rusabwa-kutagira-amahirwe-rwitesha-136930.html

  • Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yashyizwe mu bakinnyi 11 bitwaye neza mu mukino ya FIFA yo gushaka itike y’igikombe cy’isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi yashyizwe mu bakinnyi 11 bitwaye neza mu mukino ya FIFA yo gushaka itike y'igikombe cy'isi.

    Urubuga rwa Carrefoot rwashyize myugariro w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Mutsinzi Ange, ku rutonde rw'abakinnyi 11 bitwaye neza mu minsi ibiri y'imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wikipe-yigihugu-amavubi-yashyizwe-mu-bakinnyi-11-bitwaye-neza-mu-mukino-ya-fifa-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi/

  • Umuvugizi wa RIB yatangaje ko hatawe muri yombi abandi bantu 3 bakurikiranyweho uburiganya mu guhitamo abana bagiye mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha 'RIB', Dr Murangira B Thierry yatangaje ko abantu batatu barimo Umukozi ushinzwe Irangamimerere, Umujyanama w'Ubuzima bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye n'umubyeyi w'umwana witwa Ishimwe Innocent washakaga kwinjira muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda batawe muri yombi.

    Aba bose bakurikirwanyweho icyaha cyo guhimba inyandiko mpimbano n'ubufatanyacyaha ku guhimba iyo nyandiko igaragaza imyaka ya Ishimwe Innocent wari waratoranyirijwe kwinjira mu irerero rya ruhago rya Bayern Munich akaza guhagarikwa kubera ko atari yanditse mu irangamimerere.

    Aba bose bafunzwe mu bihe bitandukanye tariki ya 23 na 24 Ugushyingo 2023.

    Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iri perereza ryatangiye ubwo RIB yatahuraga ko hashobora kuba hari ibikorwa bigize ibyaha byabaye igihe hakorwaga ijonjora ry'abana bagombaga kujya gutozwa muri Academy ya Bayern Munich.

    Ishimwe Innocent ari mu bana 7 bongewe muri 43 batoranyijwe, gusa we yaje kwangirwa na FERWAFA ivuga ko adafite ibyangombwa bigaragaza imyaka ye, yoherezwa mu Kigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ngo amenye imyaka ye y'ukuri.

    Nyuma yo kumenyeshwa ko Ishimwe atabaruwe, nyina umubyara yihutiye kujya kumubaruza ku Murenge wa Kinazi avuga ko yavutse ku wa 1 Mutarama 2010.

    Ibi ntibihura n'ibyanditse ku ifishi y'amavuko yatanzwe n'Ikigo Nderabuzima cya Rusatira aho yamubyariye kuko yo igaragaza ko yavutse ku wa 13 Ukwakira 2010.

    Source : https://yegob.rw/umuvugizi-wa-rib-yatangaje-ko-hatawe-muri-yombi-abandi-bantu-3-bakurikiranyweho-uburiganya-mu-guhitamo-abana-bagiye-mu-irerero-rya-bayern-munich-mu-rwanda/

  • Umufana wa APR FC watutse umusifuzi igitutsi nyandagazi ashobora kwisanga RIB yamutwaye [Amashusho] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana wa APR FC watutse umusifuzi igitutsi nyandagazi ashobora kwisanga RIB yamutwaye

    Ku munsi wejo hashize ikipe ya APR FC yanganyije n'ikipe ya AS Kigali igitego 1-1 mu mukino waranzwe no kwangirwa igitego kwa APR FC abafana ntibabyishimira nubwo nyuma yanahawe Penalite igapfushwa ubusa.

    Nyuma y'uyu mukino umwe mu bafana yagaragaye mu itangazamakuru afite umujinya mwinshi ndetse aza gutuka bikomeye umusifuzi wanze igitego cy'iyi kipe ibintu bishobora kutihanganirwa n'inzego za Leta, uyu mufana akisanga mu maboko atari aye.

    Source : https://yegob.rw/umufana-wa-apr-fc-watutse-umusifuzi-igitutsi-nyandagazi-ashobora-kwisanga-rib-yamutwaye-amashusho/

  • Umugabo witwa Kubwimana Anastase yafashwe ari kudandaza inyama z'imbwa mu isoko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa , Kubwimana Anastase yafatiwe mu karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyimana mu Mudugudu w'Ubwiyunge arimo acuruza inyama z'imbwa mu isoko.

    SEDO wa kagari avuga ko uyu mugabo yafashwe ku bufatanye n'abaturage batanze amakuru ubwo bamubonaga ari gucuruza inyama kandi adasanzwe azibaga cyangwa ngo azicuruze.

    Uyu mugabo akimara gufatwa yajyanywe mu rugo iwe, bagezeyo basanga yo agahanga k'imbwa kari aho yayibagiye. Uyu mugabo nawe yahise yiyemerera ko ari imbwa yari yabaze kugirango abashe kubona amafaranga.

    Umuyobozi yaburiye abaturage ababwira ko kubaga no kugaburira abantu imbwa ari icyaha, ndetse ngo uretse kuba bigize icyaha, kubaga imbwa birimo n'ingaruka nyinshi ku wayiriye atabizi kuko abazibaga baba batabanje kuzipimisha indwara bikaba byaviramo nyiri ukuyirya kurwara indwara yatewe n'izo nyama zitapimwe.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-witwa-kubwimana-anastase-yafashwe-ari-kudandaza-inyama-zimbwa-mu-isoko/

  • Byakomeye mu rugo rwa Mr Ibu waciwe akaguru ! Nyuma yo gushaka kunyereza inkunga yahawe n'abagiraneza bose batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umugore wa Mr Ibu , yafungishije umukobwa we Jasmine n'umwana we [Stepson], abahora kunyereza amafaranga yahawe umugabo we ngo amufashe mu kwivuza.

     

    Uyu mugore Stella Maris yagiye avuga ko aba bana bamuheje ku mafaranga y'umugabo we ndetse akagaragaza ko bashaka kuyiba ariko ntibifatwe nk'ukuri.

     

    Ubwo yazamuraga ikibazo cy'uko yahejwe, umuhungu wa Mr Ibu, yavuze ko ari we wita kuri se ndetse ko n'amafaranga yose yatanzwe ari we na se bafite uburenganzira bwo kugira icyo bayakoraho kuko ngo ariwe wemerewe gusinya kuri konti iri muri access Bank [Naaj], aho kuba umugore we cyangwa umukobwa we.

     

    Nyuma yo kwivuga aya magambo, umugore wa Mr Ibu, yavuze ko ibizakurikira kuri iri hezwa rye yari bubitangaze mu minsi mike.

     

    Mu rugo rwa Mr Ibu  habaye kutumvikana gukomeye cyane, barwana bapfa imitungo n'amafaranga nyamara umusaza agihari kabone nubwo yari yaciwe akaru.

     

    Umuhungu wa Mr Ibu wavugaga ko ari we umuri hafi, n'umukobwa  we  Jasmini bajyanywe gufungirwa kuri Alagbon Police Station nkuko byemejwe n'umukinnyi wa Filime Doris Ogala.

     

    Stella yabafungishije avuga ko Jasmine, yafashe Miliyoni 300N akaziba azikuye kuri konti y'amafaranga yashyirwagaho inkunga yo gufasha se.

     

    Amakuru avuga ko , uyu mukobwa wa Mr Ibu , yashakaga gukoresha aya mafaranga mu kubaka inzu y'umugabo we no kumugurira telefone nshya.

     

    Ipereza ry'ibanze ryerekanye ko amafaranga yatanzwe mu gufasha Mr Ibu, atageze kuri Milion 300N nk'uko uyu mugore yabivuze,

    The post Byakomeye mu rugo rwa Mr Ibu waciwe akaguru ! Nyuma yo gushaka kunyereza inkunga yahawe n'abagiraneza bose batawe muri yombi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/byakomeye-mu-rugo-rwa-mr-ibu-waciwe-akaguru-nyuma-yo-gushaka-kunyereza-inkunga-yahawe-nabagiraneza-bose-batawe-muri-yombi/

  • Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji. #rwanda #RwOT

    Uyu mugore Kasinge Nadine Claire yari aherutse gutangaza ko ngo aziyamamariza kuba 'Perezida w'u Rwanda ' mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024. Byahe byo kajya ko bwari ubutekamutwe bugamije kwiba amafaranga y'ibigarasha n'abajenosideri bahora barota kwimika mu Rwanda ingoma y'abicanyi n'abajura nk'uko byahoze!

    Kasinge Nadine usanzwe mu kiryabarezi ngo ni ishyaka 'Ishema' rya wa murwayi wo mu mutwe Nahimana Thomas, yahise anashyira ahagaragara ikipe y'abantu 8 nabo babundabunda iyo mu mahanga, ngo bazamufasha kwiyamamaza, ndetse anatangaza, ashize amanga, ko azagera mu Rwanda tariki 23 Ugushyingo 2023!

    Ku munsi nyirizina izo 'mpirimbanyi za demokarasi' zagombaga kuba zasesekaye mu Rwagasabo, umutubuzi Kasinge yatangaje ko atakije mu Rwanda, ngo kuko' abavuga rikijyana muri politiki na dipolomasi' bamugiriye inama yo kureka urugendo rumuzana mu Rwanda!
    Umunyamitwe Kasinge Nadine ntiyavuze amazina y'abo bajyanama be, cyangwa icyo bashingiyeho bamubuza kuza mu Rwanda.

    Iki kinyoma ariko nticyatunguye abasanzwe basobanukiwe imikorere y'aba biyita opozisiyo nyarwanda, by'umwihariko abazi neza ubutekamutwe Kansinge na Nahimana batahwemye gukorera ababakurikira bujiji. Uretse n'ibicupuri ngo ni imishinga Nahimana Thomas n'ibyegera bye yagiye abeshyeshya abantu bakamuhundagazaho inoti, munibuke ko no muw'2016 bakusanyije imisanzu y'ibigarasha n'abajenosideri ngo baje kwiyamamaza, bakajya kwirira iraha i Nairobi, mbere yo kwisubirira i Burayi babeshya ngo bangiwe kwinjira mu Rwanda. Injijite zo muri Australia ubwazo zabahaye abarirwa mu bihumbi 100 by'amadolari( ni miliyoni zisaga 100 uvunje mu mafaranga y'uRwanda) n'ubu ziracyaririra mu myotsi.

    Igitangaje ariko, ni ukuntu Nahimana na Kasinge bashobora gukomeza gukinga abantu ibikariko mu maso, nabo ntibashidikanye mu kongera kubaha amafaranga, batitaye ku binyoma bitabarika bamaze kubakubita.

    Nyamara ntibisaba kuba umunyabushishozi uhambaye ngo utahure ubutekamutwe bwa Kansinge na Nahimana. Ingero ni nyinshi:

    1. Ubujura bakoze mu mishinga ya baringa, harimo n'ikinyoma cyo kwiyamamaza muw'2017, bwagombye kubera isomo abaha imisanzu Nahimana na Kansinge, ntibongere gutagaguza udufaranga twakabasunitse mu buzima butoroshye bwo mu buhungiro.

    2. Kasinge Nadine yivugiye ko yamenyeye u Rwanda mu makoraniro y'Abaskuti. Ese koko uretse gufatirana abantu mu bujiji, ibi birahagije ngo ugire 'akayihayiho'ko kuyobora igihugu umaze imyaka 30 udakandagiramo?Ni uwuhe mushinga wa politiki azwiho, ku buryo abamuri inyuma bagira icyizere cyo gutsinda, byanamuha imbaraga zo kuza mu Rwanda kuwusobanura?

    3. Iyo urebye Kansinge na bariya bantu 8 ngo bagombaga kumufasha kwiyamamaza, usanga uretse n'ubushobozi buke muri politiki, banasanganywe ibyaha n'ubusembwa bitatuma bahirahira ngo bakandagire mu Rwanda. Abadakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoze ibindi byaha, haba mu mvugo no mu ngiro, inkiko zabakurikiranaho baramutse baje mu Rwanda.

    3. Ishyaka'Ishema' bari kunyuzamo ukwiyamamaza kwabo ntiryemewe mu Rwanda, kandi ibisabwa ngo umutwe wa politiki wandikwe ntibishoboka ko byaba byujujwe mu gihe kitageze ku mwaka ngo amatora abe.

    4. Ese ubundi ko nta cumbi bari bateganyije, babwiraga ababaha amafaranga ko bazashyikira kwa nde, mu yihe hoteli cyangwa inzu bakodesheje, ko ntayo tuzi bagira mu Rwanda?

    5. Ese aba' bavuga rikijyana' babagiriye inama yo kutaza mu Rwanda, bari hehe mbere yo gutangaza iriya tariki ya 23 Ugushyingo?

    Ingero zigaragaza ko Kasinge Nadine n'abambari be bifatiye imphwishi ni nyinshi. Gusa guteka umutwe birongeye birabahiriye, aka wa mugani ngo ' iby'abapfu biribwa n'abapfumu! Kugeza ryari ahubwo?!

    The post Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umutekamutwe-kasinge-nadine-yongeye-gutuburira-abamukurikira-bujiji/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutekamutwe-kasinge-nadine-yongeye-gutuburira-abamukurikira-bujiji