Blog

  • Hakim Sahabo yitwaye neza! Uko Abakinnyi b’Ab… – #rwanda #RwOT

    Duhereye muri Kenya , ikipe ya Gormahia FC ikinamo abakinnyi 2 b’Abanyarwanda,ku munsi w’ejo ku Cyumweru yatsindaga ikipe ya Muhoroni Youth F.C ibitego 2-0 muri shampiyona. Muri uyu mukino Sibomana Patrick yabanje mu kibuga ndetse akina n’iminota 90 yose ariko Emery Bayisenge we ntabwo yigeze akina.

    Kuri ubu Gormahia FC iri kumwanya wa 2 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa ku Cyumweru ikina na F.C. Kariobangi Sharks.  

    Muri Kenya kuwa Gatanu Meddie Kagere yafashaga ikipe yame ya Singida Fountains Gate gutsinda Dodoma Doji ibitego 2-1,uyu Munyarwanda yabanje mu kibuga.

    Ku rutonde rwa shampiyona, Singida Fountains Gate iri kumwanya wa 5 ariko n’uyu munsi ku wa Mbere ifite undi mukino na Coastal Union.

    Ku wa Gatandatu mu gihugu cya Algeria mu ikipe ya USM Klenchela ikinamo Manishimwe Djabel yanganyaga n’ikipe yitwa Ben Aknoun 0-0. Uyu mukino ntabwo uyu Munyarwanda yabanje mu kibuga gusa yinjiyemo asimbuye.

    USM Klenchela iri kumwanya wa 9 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na FC Constantine. 

    Kuri Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad, ku wa Gatandatu ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine yatsindaga Mynai igitego 1-0. 

    Uyu mukinnyi yabanje mu kibuga ariko aza gusimbuzwa mu minota ya nyuma,kugeza ubu FC Kryvbas Kryvyi Rih niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona ikazagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu bakina na Oleksandriya.

    Ku munsi w’ejo ku cyumweru,Hakim Sahabo yafashaga ikipe ye ya SL16 Football Campus yo mu Cyiciro cya kabiri mu Bubiligi gutsinda Lierse.k ibitego 4-1. Muri uyu mukino yabanje mu kibuga ndetse anatanga imipira 2 yavuyemo ibitego,iyi kipe ya SL16 Football Campus iri ku mwanya wa 15 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Zulte Waregem.

    Umukinnyi utagaragaye mu kibuga ikipe ye irimo irakina ni Ntwari Fiacre aho yari yicaye ku ntebe y’abasimbura ikipe ye ya TS Galaxy muri Afurika y’Epfo itsinda Polokwane FC ibitego 3-0 ku munsi wejo.

    Abakinnyi nka Byiringiro Lague ndetse na Mukunzi Yannick nyuma yo gufasha ikipe yabo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri muri Sweden bari mu kirihuko, Rafael York ukina muri Gefle IF yo isanzwe ikina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden nabo bari mu kirihuko ndetse na Mutsinzi Ange nyuma y’uko ikipe ye ya FK Jerv imanutse mu cyiciro cya 2 muri Norway nabo bari mu kirihuko.

    Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri muri Libya ikipe ya Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry nibwo iri bukine na Al Ittihad. Kuri ubu iyi kipe iri kumwanya wa 2 mu itsinda B irimo muri shampiyona kubera ko muri Libya ho bakinira mu matsinda. 

    Undi mukino nawo uzaba ejo ni uwo AS Far Rabat ya Imanishimwe Emmanuel Manguende ikaba iri no kumwanya wa 2 muri shampiyona izaba ikina na Waydad AC yo iri kumwanya wa 3 muri shampiyona.

    Ikipe ya Bizimana Djihad kuwa Gatandatu yabonaga intsinzi y’igitego 1-0

    Hakim Sahabo waraye afashije ikipe ye ya SL16 Football Campus kubona intsinzi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136938/hakim-sahabo-yitwaye-neza-uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gis-136938.html

  • Byagenze gute ngo Amavubi akinane imyenda nimero zigeretse hejuru y’izindi? (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Niba warakurikiye umukino wa CECAFA U18 u Rwanda rwatsinzemo Somalia, wabonye ko imyenda abakinnyi b’u Rwanda bakinanye nimero zitari zimeze kimwe.

    Iyi myenda mishya y’Uruganda rwa Masita rwatsindiye kwambika ikipe y’igihugu Amavubi, wabonaga abakinnyi bamwe bambaye imyenda nimero zinyomekano abandi bambaye nimero zisanzwe zakoranywe n’umwenda.

    Benshi batangiye kwibaza kuri iyi myenda aho bamwe batumvaga ukuntu imyambaro imwe nimero zometseho ni mu gihe indi ari nimero zisanzwe.

    Gusa iyo witegereje neza iyi myambaro usanga nimero zometsweho, zarometswe hejuru y’izindi atari uko iyi myenda nta nimero yari isanganywe.

    Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 18, yatanze nimero abakinnyi ba yo bazakinana muri CECAFA yatangiye tariki ya 25 Ugushyingo muri Kenya.

    Nyuma yo gutanga izi nimero, baje gusanga mu myambaro bafite hari nimero ziburamo biba ngombwa ko bashaka ubundi buryo ari bwo gufata nimero ukazigereka hejuru y’izindi ku myambaro bari bafite.

    Ni yo mpamvu abantu babonye mu mukino Amavubi yatsinzemo Somalia 1-0 ku wa 25 Ugushyingo, nimero zari zometse ku myenda kandi hari indi myenda atari ko bimeze.

    Barthazard ni umwe mu hakinanye nimero y’inyomekano

    Nimero Sultan Bobo yari yambaye yazanye n’umwenda

    Bamwe nimero zari zigeretse hejuru y’izindi abandi ari izisanzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-gute-ngo-amavubi-akinane-imyenda-nimero-zigeretse-hejuru-y-izindi-amafoto

  • Umuhanzi Bruce Melodie yageze muri Amerika aho agomba gukorera ibitaramo bikomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie wamamaye muri muzika Nyarwanda yamaze kugera muri Amerika aho azakorera ibitaramo bitandukanye.

     

    Nyuma yo gukora indirimbo, Funga Macho , ikishimirwa n'umunyamuziki Shaggy yahise amwegera ndetse amusaba ko bakorana mu mushinga wo kuyisubiramo.

    Iyi ndirimbo yahise isubirwa na Shaggy na Bruce Melodie yitwa 'When She Is Around'. Ni indirimbo ifite amashusho meza , amajwi meza ndetse igiye neza. Ubwo Bruce Melodie yari muri Trace Awards, nibwo yaririmbye bwa mbere 'When She Is Around' yari imaze igiye gito isohokeye kuri channel ya Shaggy mu buryo bw'amajwi , amashusho asohokera kuri Channel ya Bruce Melodie.

    Uyu muhanzi yiyemeye kuri bagenzi be maze bakoresha iya kure, Bruce Melodie aririmbana na Shaggy nk'aho bari kumwe.Ibi byatumye benshi bavuga Shaggy ashobora kuba yarabonye ikintu gikomeye muri Bruce Melodie akiyemeza kumufasha.

     

    Iyo ndirimbo yabaye imbarutso yo kumugeza muri Amerika aho agiye kwitabira Iserukiramuco ritegurwa na iHeart Media , aho Bruce Melodie na Shaggy bazabanza gukora ibiganiro kuri iHeartRadio iri muzikomeye muri Amerika no ku Isi.

    Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere , Bruce Melodie nibwo yageze muri Amerika yakirwa n'abarimo Coach Gael umujyanama we muri muzika ndetse n'abandi batandukanye.

    Bruce Melodie n'urwenya rwinshi ati:' Kwica umuziki'.

    The post Umuhanzi Bruce Melodie yageze muri Amerika aho agomba gukorera ibitaramo bikomeye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-bruce-melodie-yageze-muri-amerika-aho-agomba-gukorera-ibitaramo-bikomeye/

  • Umuhanzi Diamond Platnumz, Zuchu, Shakib na Zari Hassan bahuye barishimana barasangira #rwanda #RwOT

    Inkuru yo kwagura umuryango no gukomeza ubushuti bwabo yageze ku nshuti aho Diamond Platnumz, Zari Hassan, Zuchu na Shakib Cham Lutaaya bahuye bagasangira bakishimana.

     

    Ubusanzwe, Shakib Cham Lutaaya ni umugabo wa Zari Hassan, umugore wabyaranye na Diamond Platnumz abana babiri ; Nillah na Princess Tiffah.

    Aba bombi bakoze ubukwe bwabereye mu ibanga gusa babutambutsa kuri Netflix. N'ubwo bwabaye mu ibanga Diamond Platnumz yari umutumirwa bivuze ko umubano wa Shakib na Diamond atari uw'ejo.

    Ku rundi ruhande kandi, Zuchu yinjiye muri WCB ya Diamond Platnumz yinjijwemo na Nyina umubyara Khadija Kopa, arasinya ndetse umubano we na Diamond Platnumz uraguka kugeza ubwo bavuzwe mu rukundo.

    Kuri ubu amashusho ya Zari n'umugabo we, Zuchu na Diamond Platnumz bari muri Afurika y'Epfo akomeje kuvugisha benshi.

     

    Muri aya mashusho, aba bagabo bombi bari bishimanye dore ko Zuchu na Zari bahoberanye bakanaganira buje urugwiro.

    ESE ZARI ARACYAKUNDA DIAMOND PLATNUMZ?

    The post Umuhanzi Diamond Platnumz, Zuchu, Shakib na Zari Hassan bahuye barishimana barasangira appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-diamond-platnumz-zuchu-shakib-na-zari-hassan-bahuye-barishimana-barasangira/

  • Mbabazi Shadia ‘Shaddy Boo’ ntacyo yijeje abakunzi Arsenal bishimiye ko yongeye kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza – Dore uko urutonde ruhagaze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo, ntacyo yijeje abakunzi Arsenal bishimiye ko yongeye kuyobora urutonde rwa Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Bwongereza.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Shaddy Boo yagize ati 'Bizarangira kongeye kugwa byose namavamuhira.'

    Avuze ibi nyuma y'uko Arsenal iyoboye urutonde rwa Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Bwongereza igeze ku munsi wayo wa 13.

    Source : https://yegob.rw/mbabazi-shadia-shaddy-boo-ntacyo-yijeje-abakunzi-arsenal-bishimiye-ko-yongeye-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-yumupira-wamaguru-mu-bwongereza-dore-uko-urutonde-ruhagaze/

  • Biragoye kuzabona igitego nk’icyi uyu mwaka! Umukinnyi wa Manchester United yatsinze igitego cyahise gikuraho icyo Cristiano Ronald aherutse gutsindira Al Nassr -Videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 26 Ugushyingo 2023 shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bwongereza yari yakomeje ku munsi wa 13.

    Mu mukino wahuje ikipe ya Manchester united n'ikipe ya Everton haje kubonekamo igitego bitangiye kuvuga ko ari igitego cy'umwaka.

    Ni igitego cyatsinzwe na Gernacho wa Manchester united ku munota wa 3 w'umukino aho byaje kurangira Manchester united utsinze ibitego bitatu ku busa bwa Everton.

    Source : https://yegob.rw/ntakindi-gitego-cyizabaho-nkacyo-umukinnyi-wa-manchester-united-yatsinze-igitego-cyahise-gikuraho-icyo-cristiano-ronald-aherutse-gutsinda-videwo/

  • Kayirebwa na Muyango bakuriwe ingofero, Cyusa… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'imyaka ibiri yari ishize iri serukiramuco ritaba imbona nkubone ahanini bitewe n'impamvu zirimo icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi kigahitana ibihumbi by'abantu.

    Iri serukiramuco ryahise ritangirana n'ibitaramo bine byageze mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye, mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda, mu Burengerazuba mu Karere ka Rubavu no mu Burasirazuba mu Karere ka Ngoma.

    Ibi bitaramo byaririmbyemo abahanzi umunani barangajwe imbere na Bruce Melodie, Riderman, Chris Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Afrique, Bushali na Niyo Bosco, ariko igitaramo cyasoje iri serukiramuco cyaririmbyemo aba gakondo gusa!

    Ni ku nshuro ya Gatatu iri serukiramuco ryari ribaye, kandi ni ubwa mbere ryitiriwe Sosiyete y'Itumanaho ya MTN, ni nyuma yo kwemeranya na East African Promoters (EAP) gukorana mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

    Ryapfundikiwe n'igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023.

    Cyamamajwe cyane kuva mu byumweru bibiri bishize, abahanzi ba gakondo bahabwa umwanya wo kwigaragaza, kuko cyaririmbyemo abahanzi bubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda, Cecile Kayirebwa, Muyango Jean Marie, Ruti Joel, Sophia Nzayisenga ndetse na Cyusa Ibrahim.

    Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera Moses aherutse kubwira InyaRwanda ko gutera inkunga ibi bitaramo byabaye umwanya mwiza wo kurushaho kwegera abakiriya babo, kandi ni urugendo bazakomeza kugendana mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

    Yanavuze ko ibi bitaramo byatanze ibyishimo ku bihumbi by'Abanyarwanda, kandi nabo bibafasha kwizihiza byihariye isabukuru y'imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda.

    Yavuze ati 'Umuziki ni imwe mu nkingi dufite muri gahunda z'imyaka itanu iri imbere, rero ni ibintu dukora dupangira igihe kirekire. Dushingiye ku byo twabonye navuga ko dufatanya na East African Promoters (EAP) twagize amahirwe kuko byahuriranye n'uko twarimo twizihiza imyaka 25 tumaze mu Rwanda.'

    Akomeza ati 'Icyo nabonye ni uko abantu bari bafite inyota y'ibitaramo, ubwitabire, …abantu bari bizihiwe pe! Kandi natwe bidushishikariza gukomeza gutera inkunga ibikorwa nk'ibi bituma abantu bishima kuko biri muri gahunda zacu ziri imbere…'


    Cecile Kayirebwa w'imyaka 77 niwe wari umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo

    Nawe yabyumvikanishije aririmba ibihangano bye byamamaye. Aherekejwe ku rubyiniro na Ange na Pamella, uyu mubyeyi yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo, akanyuzamo akabara inkuru ya zimwe mu ndirimbo ze.

    Mu gihe cy'iminota irenga 30' yamaze ku rubyiniro yaririmbye yicaye ku ntebe cyo kimwe n'abaririmbyi bamufashije muri iki gitaramo. Yaririmbye bigera aho umwe mu bana bato abyina Kinyarwanda bituma amuterura, bararirimbana.

    Uyu mubyeyi yaririmbye indirimbo ye 'Umunezero' yamuhaye izina rikomeye mu muziki, arakundwa karahava kugeza n'ubu. Iri mu ndirimbo zafunguraga Radio Rwanda mu myaka yo hambere.

    Yahagurukije ibihumbi by'abantu ubwo yaririmbaga indirimbo 'Inyange Muhorakeye' yahimbye mu rwego rwo kuzirikana Umwamikazi Rosalie Gicanda', icyeza imico n'imyifatire ye idasanzwe y'urwibutso yamuranze akiriho.

    Kayirebwa kandi yitaye cyane ku ndirimbo ye yise 'Ndare'. Muri Gicurasi 2020, yavuze ko buri ndirimbo yasohoye afitanye n’ayo amateka yihariye. Icyo gihe yavuze indirimbo ze eshanu akunda zirimo nka ‘Inyange Muhorakeye’, “Marebe’ n’izindi.

    Muri iki gitaramo kandi, Kayirebwa yanaririmbye indirimbo ye yise 'Ngarara'. Mbere y'uko ayiririmba, yavuze uko yayimenye binyuze ku mukecuru wayimwigishije. Yavuze ko byamusabye kujya mu rugo rw'uyu mubyeyi, baraganira kugeza ayimwigishije.

    Muri iki gitaramo, Kayirebwa yacurangiwe n'itsinda ry'abasore rya Symphony Band bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Niwe bacurangiye gusa!

    Kayirebwa, ni umuhanzi waririmbye urukundo rw’umwana n’Igihugu, ashimirwa ubuhanga bwe mu nganzo yizihije benshi cyane cyane ku rugamba rwo kubohora Igihugu kugeza n’ubu. Indirimbo ze zaracengeye kuva mu myaka irenga 40 ari mu muziki. Yavuye ku rubyiniro ahagana saa sita z'ijoro, ashima uko yakiriwe.

    Yamenyekanishije ubwiza bw'umuziki gakondo w'u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n'ubu ntawe uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.

    Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Cyusa, Ndare, Umunezero n'izindi.

    Yitabiriye ibitaramo birimo nk'iserukiramuco rya 'Fespad' ya mbere i Kigali, 'Robben Island Event' I Cap yo muri Afurika y'Epfo n'ibindi bitandukanye.


    Muyango yaririmbye yitegura kumurika album ye yise 'Imbanzamumyambi'

    Umuhanzi usanzwe ari umutoza w'Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' yagaragaje ko agishikamye ku nganzo yemeye. Uyu mubyeyi yageze ku rubyiruko yakiranwa n'amashyi n'akaruru k'ibyishimo, nyuma y'igihe abantu banyotewe no kubataramira.

    Yaririmbye anyuzamo akaganiriza abitabiriye igitaramo, ndetse hari abagiye basaba zimwe mu ndirimbo yabaririmbira, ariko akababwira ko hari izo yateguye kandi nziza.

    Muyango yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Musaniwabo' iri mu zakunzwe, abantu bacinya akadiho biratinda, kugeza ubwo atanze rugari abantu bafatanya nawe.

    Yageze ku ndirimbo 'Sabizeze' ibintu birahinduka, n'iyonka barahaguruka. Uyu muhanzi wagwije ibigwi avuga ko 'Sabizeze' atari indirimbo ahubwo ni umugani yaciriwe na Nyina akiri muto, aho akuriye atangiriye ubuhanzi abiganiriza Itorero Muyango n’Imitari yabarizwagamo, bahimbamo indirimbo kuva ubwo.

    Yigeze kuvuga ko yagowe no kwandika amagambo agize iyi ndirimbo, ariko ko kuva yasohoka yatewe ishema n'uburyo abantu bayikunze.

    Muri iki gitaramo, yumvikanishaga ko bidatinze azakora igitaramo cye bwite azamurikiramo Album ye yitiriye ikivugo cye 'Imbazamumyambi'.

    Abantu bamukuriye ingofero ubwo yaririmbaga indirimbo “Karame nanone”‘ yahimbiye Perezida Kagame.

    Muyango yigeze kubwira InyaRwanda, ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nyuma yo kureba urugendo rw’u Rwanda, uko Perezida n’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, Abanyarwanda bakava mu buhunzi bakongera gutaha mu Rwanda.

    Yavuze ko ‘iyi ndirimbo ntisanzwe mu buzima bwanjye”. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati “…Iyo tubona amahoro aganje mu Rwanda, ibyo byatuma twese tumwirahira.”

    Muyango ni umwe mu bahanzi b'abahanga cyane bubakiye umuziki wabo kuri gakondo. Afite ibihangano binyura benshi byamamaye kumurusha kuko kenshi iyo muganira akubwira ko hari igihe ajya mu birori bakaririmba indirimbo ze batarabutswe ko ahari.

    Mu mabyiruka ye akubwira byinshi. Ariko yitsa cyane ku kuba atarabashije kuba mu Rwanda igihe kinini cy'ubuto bwe.

    Muyango yahungiye mu Burundi mu 1961; yahageze akiri umwana, aranahakurira. Aha ni ho inganzo ye yatangiye kuyigaragariza mu matorero atandukanye.

    Muyango ni Intore yatojwe na se umubyara Rwigenza na sekuru Butera bazwi cyane mu ngamba Inyanza mu Rukari.

    Mu 1989 babonye igihembo cyitwa 'Lauréat du Prix Découvertes de la Radio France Internationale' kubera indirimbo 'Nzavuga yaje”.

    Mu nshuti z'u Rwanda Muyango yatoje itorero yise 'Ibirezi' ryari rigizwe n'abakobwa b'Ababiligi ndetse mu mwaka wa 2002 yabazanye gukorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda muri FESPAD (Festival Panafricain de la Danse).


    Amatorero yatunguranye!

    Byari ibyishimo bihambaye ku bitabiriye iki gitaramo ubwo bataramirwaga mu buryo butunguranye n'Itorero Inganzo Ngari ndetse n'Itorero Inyamibwa.

    Ntibari ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo, ariko abantu banogewe n'imbyino z'abakobwa n'umudiho w'intore.

    Inganzo Ngari binjiriye mu ikondera, intore n'ikondera ry'icyizere ryabyinwe n'abakobwa, abantu barizihirwa mu buryo bukomeye.

    Bakomereje mu ndirimbo 'Ngwino Mama' yaririmbye n'Ingeri, bakomereza kuri 'Kenyera ukerereze abagenzi', 'Twifitiye igitego', 'Imparata' yamenyekanye cyane kuri Orchestre Impala, bava ku rubyiniro abantu bakinyotewe.

    Itorero Inyamibwa ryaserutse muri iki gitaramo ryizihiza imyaka 25 ishize y’urugendo rurerure rimaze rikora ibikorwa byubatse ibigwi kugeza ubu. Rifite abanyamuryango benshi, kandi rimaze gutarama ku Isi hose.

    Batanze ibyishimo nyuma y'iminsi ibiri yari ishize bataramiye abakunzi b'abo mu gitaramo 'Kigali Kulture Connect' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye ku wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023.

    Aya matorero yatanze ibyishimo, nyuma y'Itorero Ibihame by'Imana

    Ibihame by'Imana bataramye muri iki gitaramo banatumira abakitabiriye igitaramo bafite muri Mutarama 2024 bise 'Mutarama Turatarama?'

    Binjiriye mu mutagara w'ingoma, hakurikira kuranga ikonde nyuma yo kuriranga bararyikiriza rihamagara intore mu ngamba. Intore zirasakara gitore nyuma y'ibyo hakurikira imihamirizo

    Imihamirizo habanje indangamyambi yazamuwe n'Impakanizi wahise anaririmba inkuru y'Abahungu, maze hakurikira umuhamirizo witwa ingorabazi wazamuwe na Gatore umukondo.

    Bakurikije umuhamirizo bita urukatsa wazamuwe na Murayire hasoza ikirushya.  Intore zagiye mu myiyereko kandi zerekana uko zatsinze umwanzi mu misohoko, ibitego n'imigara myinshi.

    Ibihame by'Imana ni itorero ryatangiye mu mwaka wa 2013 ritangijwe na Bahizi Aimable, hamwe na Igihangange Emery Mukuru wa Massamba Intore hamwe na Burigo Olivier.

    Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.


    Cyusa Ibrahim yacyeje Perezida Kagame

    Cyusa yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Migabo' yahimbiye Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira intera agejejeho u Rwanda.

    Cyusa yasobanuye ko yahimbiye iyi ndirimbo nyuma yo gukorwa ku mutima n'ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

    Asoje kuririmba iyi ndirimbo, Cyusa yumvikanishije ko Perezida Kagame amaze kugeza byinshi ku banyarwanda, bitangarirwa n'amahanga.

    Ati 'Muraho! Mbega byiza; iyi ndirimbo ndirimbye ni indirimbo nahimbiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ni indirimbo namuhimbiye mutura ibyiza byose yadukoreye, amaze kutuyobora imyaka itandatu, murebe inzu twicayemo (BK Arena) twayirebaga mu mafilime ariko ubu nibura tuyicayemo nk’abagabo. Namuhimbye ‘migambi y’abagabo’. Mumukomere amashyi menshi.”

    Nyuma y'iyi ndirimbo, uyu muhanzi yanzitse mu ndirimbo yise 'Imena gitero' n'ayo yatuye Perezida Kagame, akomereza mu ndirimbo zirimo 'Marebe', 'Imparamba' n'izindi zatumye ava ku rubyiniro abantu bakinyotewe.

    Cyusa si izina rishya mu muziki nyarwanda; hari abageni yarijije mu bukwe biturutse ku bihozo yabaririmbiye. Ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n'injyana Gakondo.

    Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre, se w'umuhanzi w'umubiligi 'Stromae' usigaye ubifatanya no kumurika imideli.

    Avuka mu muryango w'abanyamuziki barimo Mighty Popo, Umuyobozi w'ishuri rya muzika rya Nyundo; Tante Fanny [Umufasha wa Rudatsimburwa Albert Umuyobozi wa Contact FM/TV] waririmbye indirimbo 'Ibyiza by'u Rwanda' yakunze gucurangwa kuri Televiziyo Rwanda.

    Cyusa yatangiye kubyina mu matorero afite imyaka itanu y'amavuko. Mu gihe amaze mu rugendo rw'umuziki yaririmbye mu bitaramo bikomeye agera no mu mahanga. 



    Cyusa yanaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Marebe’, ‘Imparamba’ n’izindi


    Cyusa Ibrahim yaririmbye indirimbo ‘Migabo’ yahimbiye Perezida Kagame








    Itorero Ibihame by’Imana ryagaragaje ko ryiteguye gutanga ibyishimo muri Mutarama 2024


    Basile Uwimana wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival


    Ruti Joel yaririmbye ateguza igitaramo cyo kumurika album ye 'Musomandera'

    Ni umwe mu bahanzi bakiri bato biziritse kuri gakondo y'Abanyarwanda, kandi muri iki gihe ari mu bakora umuziki wa gakondo bagezweho.

    Yaririmbye muri iki gitaramo anyuzamo akavuna umugara, abantu bagafatanya nawe kuririmba nyinshi mu ndirimbo yari yahisemo kuririmba.

    Uyu muhanzi yitaye cyane ku ndirimbo ziri kuri album ye yise 'Musomandera' zirimo nka 'Cunda', 'Amaliza' n'izindi.

    Yavuze ko ku itariki nk'iyi [Tariki 26 Ukuboza 2023] azakorera igitaramo mu Intare Conference Arena cyo kumurika iyi album ye yihariye.

    Ruti yanaririmbye indirimbo ye yakomeje izina rye yise 'Igikobwa', ubundi asaba inkumi zari muri iki gitaramo gufatanya nawe kuririmba. Yacurangiwe na Producer Element, bava ku rubyiniro bashimira uko bakiriwe.

    Ruti Joel ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Masamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group na Ibihame Cultural Troupe anywana n'umuco kuva ubwo.

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo. Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

    Sophia Nzayisenga yahaye umwama umusizi Murekatete

    Umukirigitananga Sophia Nzayisenga niwe wafunguye ku mugaragaro iki gitaramo ahagana saa moya z'ijoro. Yinjiriye mu mujya w'inanga acuranga indirimbo ye yakunzwe yise 'Nyangenzi', ayisoza abantu batangiye kwisanga mu gitaramo.

    Uyu mubyeyi asanzwe afatanya n'itsinda rya Shauku Band mu bitaramo bitandukanye, ariko kuri iyi nshuro yifashishije.

    Sophia ni umukobwa Kirusu Thomas, umucuranzi w'inanga wamamaye mu myaka 40 ishize. Ubwo yacurangaga muri iki gitaramo yaragaje ko 'inganzo ifite isoko'.

    Mbere yo kuva ku rubyiniro, Sophia yahaye umwanya umusizi Murekatete bakoranye igisigo 'Urweze' maze uyu mukobwa agaragaza ko afite byinshi ahishiye abakunzi be.

    Iki ni kimwe mu bitaramo binini, Murekatete agaragayemo nyuma y'igihe gito yinjiye mu ruhando rw'abasizi.

    Murekatete vuga ko yatangiye ubusizi akiri umwana inganzo yabwo igakomeza gukura, kugeza aho yakuze agafata umwanzuro wo kubukora by'umwuga.

    Yigeze kubwira InyaRwanda ati 'Natangiye ubusizi kuva mu buto. Mu mashuri abanza nari nk’umwana muto wiga gutera intambwe, ubwo nibwo nandikaga inkuru zishingiye ku bitekerezo zirimo inkuru ngufi ndetse n’ikinamico. Ngeze mu yisumbuye nari indirirarugamba y’ibitekerezo bishimwa, nibwo natangiye gukora imivugo yo kwizihiza ibirori bitandukanye.''

    Avuga ko intego afite ari ugukora ubusizi, atanga ubutumwa bugamije kwigisha. Ati 'Intego yanjye mu gukora ubusizi ni ugutanga ubutumwa bugamije kwigisha, guhanura abaturarwanda ndetse no gushishikariza abari n’abategarugori kwitinyuka binyuze mu mpano zabo ariko bishinze umuzi ku muco n’indangagaciro by’abanyarwanda.'' 







    Ruti Joel yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ziri kuri album ye ‘Musomandera’


    Ruti Joel yaririmbye muri iki gitaramo yizihiwe, asaba abantu kuzitabira igitaramo cye kizaba tariki 26 Ukuboza 2023 

    Umwe mu bana yasanganiye ku rubyiniro Cecile Kayirebwa


    Kayirebwa yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye





    Muyango yavuze ko tariki 23 Ukuboza 2023 azakora igitaramo cyo kumurika album ye 

    Itorero Inganzi Ngari ryunamiye Nzeyimana Alain witabye Imana wahoze ari Umuyobozi wabo 

    Itorero Inyamibwa ryatunguranye muri iki gitaramo ryigaragaza mu mbyino zinyuranye

    KANDA HANO UREBE UBWO KAYIREBWA YARIRIMBAGA INDIRIMBO ZE NYINSHI ZAKUNZWE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cy’iserukiramuco ‘MTN Iwacu Muzika Festival’

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136936/kayirebwa-na-muyango-bakuriwe-ingofero-cyusa-acyeza-perezida-kagame-ibyaranze-mtn-iwacu-mu-136936.html

  • Umunyamakuru Jean Butoyi wamenyekanye muri siporo yagizwe Perezida ku yindi nshuro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Butoyi Jean yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) mu Nteko Rusange yabaye kuri iki Cyumweru.

    Visi Perezida yabaye Hitimana Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru aba Bigirimana Augustin 'Guss' mu gihe Umubitsi ari Imanishimwe Samuel.

    Abagenzuzi ni Bugingo Fidèle na Mukeshimana Assoumpta mu gihe Abakemurampaka ari Rwanyange René Anthère na Nsengumuremyi Ephrem.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-jean-butoyi-wamenyekanye-muri-siporo-yagizwe-perezida-ku-yindi-nshuro/

  • Hakim Sahab uherutse gufasha Amavubi guha isomo rya ruhago Africa y’Epfo, yageze no mu Bubiligi maze abereka ko guhamagwazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi batamwibeshyeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hakim SAHABO uherutse gufasha ikipe y'igihugu Amavubi ubwo yatsindaga Africa Y'Epfo ibitego 2-0, yageze no mu Bubiligi maze abereka ko guhamagwazwa mu ikipe y'igihugu Amavubi batamwibeshyeho.

    Mu mukino ikipe ye ya Standard Liège asanzwe akinira yo mu Bubiligi, yaje gutsinda Lierse K yari iwayo ibitego 4-1, Hakim SAHABO yatanzemo imipira 2 yavuyemo ibitego.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, aho Sahab w'imyaka 18 yakinnye iminota 90 yose.

    Source : https://yegob.rw/hakim-sahab-uherutse-gufasha-amavubi-guha-isomo-rya-ruhago-africa-yepfo-yageze-no-mu-bubiligi-maze-abereka-ko-guhamagwazwa-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-batamwibeshyeho/

  • Yaguye muri Base: Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru atanze amakuru mashya ku mpanuka y’imodoka ya Kaminuza y’u Rwanda yaguye mu mugezi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka ya Kaminuza y'u Rwanda (UR-Busogo) Koleji ya Busogo, yakoze impanuka ikomeye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 ubwo yavaga i Musanze yerekeza mu Mujyi wa Kigali, abantu batatu bahita bahasiga ubuzima abandi batanu barakomereka.

    Iyo mpanuka yabaye ahagana saa cyenda n'iminota 20, ubwo iyo modoka yageraga kuri Base ikarenga umuhanda ikagonga umunyamaguru wagendaga iruhande, irakomeza igonga igare ndetse na yo irakomeza igwa mu mugezi wa Base aho umushoferi wayo yahise ahasiga ubuzima.

    Iyi modoka yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Karorero, mu Kagari ka Buheta, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, yari itwaye abandi bantu bane ariko bo bivugwa ko batabawe bagihumeka.

    Umunyamaguru wagendaga iruhande rw'umuhanda ni we utaramenyekana ariko Muhire Jean Marie w'imyaka 20 wari utwaye igare yahise apfa uwo yari ahetse arakomereka.

    SP Mwiseneza Jean Bosco, Umuvugizi wa Polise mu Ntara y'Amajyaruguru, yemeje iby'iyo mpanuka ashimangira ko hakomeje iperereza ngo harebwe icyaba cyateye iyo mpanuka.

    Yagize ati : 'Ni byo koko ku muhanda Musanze-Kigali habereye impanuka y'imodoka ifite GR703C (ni iya UR ishami rya Busogo) itwawe na Bimenyimana (yahise apfa) ari kumwe n'abandi bantu bane barimo Habumuremyi Jean Baptiste w'imyuaka 28, Bibarimana Chrysologue w'imyaka 39 na Nsabimana Félicien w'imyaka 30, kugeza ubu rero turacyakora iperereza ryimbitse kugira ngo turebe icyateye impanuka muri rusange.'

    Impanuka ikimara kuba Polisi yahise ihagoboka, imodoka y'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi ikaba ari yo yaje kubarohora.

    Abapfuye n'abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Nemba.

    Source : https://yegob.rw/yaguye-muri-base-umuvugizi-wa-polisi-yu-rwanda-mu-ntara-yamajyaruguru-atanze-amakuru-mashya-ku-mpanuka-yimodoka-ya-kaminuza-yu-rwanda-yaguye-mu-mugezi/