Blog

  • Dore impamvu umugore akwiye kubyuka mbere y'umugabo we mu gitondo #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bizera ko umugore akwiye kubyuka mbere y'umugabo we mu gitondo, gusa Hari n'abantu bavuga ko umugabo ariwe wagakwiye kuba abyuka mbere y'umugore we mu gitondo.

    Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku mpamvu zituma umugore agomba kubyuka mbere y'umugabo we mu gitondo.

    Zimwe muri izo mpamvu ni izi zikurikira;

    1.Bimuha umwanya wo kwiyitaho: Iyo umugore abyutse mbere y'umugabo we mu gitondo bimufasha kumuha umwanya wo kwiyitaho aho ashobora gukora sipora ndetse igirira akamaro umubiri we.

    Impamvu nuko umugore kenshi abura umwanya cyangwa adakunda gukora sipora ngo yiyiteho rero ni ngombwa ko akwiye kubyuka mbere y'umugabo we mu gitondo kugira ngo nawe yiyiteho.

    2.Kwita ku muryango: Nk'umugore mu rugo, ni ngombwa ko akwiye kubyuka mbere y'umugabo we mu gitondo kugira ngo abone uko yita ku muryango.

    Umugore ni mutima w'urugo, rero akwiye kubyuka mbere y'umugabo we kugira atunganye ibya mugitondo.

    3.Kwita ku bana: Mu gihe mufitanye abana bajya ku ishuri, ni ngombwa ko umugore abyuka mbere y'umugabo we mu gitondo kugira abone umwanya wo gutegura abana ngo bajye kwiga.

    Gutangira umunsi neza: Burya iyo umuntu abyutse kare bimuha umwanya wo gutangira no kwitegura no gushyira ku murongo umunsi we wose ukagenda neza, rero ni ngombwa ko umugore akwiye kubyuka mbere y'umugabo we mu gitondo.

    4.Kwita ku rugo: Umugore nka mutima w'urugo Kandi agomba kubyuka mbere y'umugabo we mu gitondo kugira ngo abone umwanya wo kwita kurugo neza bityo umuryango wanyu ukarushaho gukomera.

    Ese wowe hari indi mpamvu uzi ishobora gutuma umugore abyuka mbere y'umugabo we mu gitondo!????

    Source: fleeklooded.com

    The post Dore impamvu umugore akwiye kubyuka mbere y'umugabo we mu gitondo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-impamvu-umugore-akwiye-kubyuka-mbere-yumugabo-we-mu-gitondo/

  • Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye, Police FC na Gasogi zibona intsinzi y'umunsi wa 11 wa PNL #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru nibwo hakinwe umunsi wa 11 wa shampiyona y'u Rwanda, ni umunsi wasize amakipe arimo APR FC , Rayon Sports na Kiyovu SC zitakaje amanota abiri muri atatu bahataniraga.

    Duhereye ku munsi wo kuwa Gatanu, ikipe ya Gorilla FC yararanye amanota atatu, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Etoile de l'Est igitego kimwe ku busa.

    Bucyeye bwaho, ikipe ya Police FC yo yatsindiye Amagaju mu ntara y'amajyepfo ibitego bibiri kuri kimwe , ni ibitego bya Police byatsinzwe Bigirimana Abedi ndetse na Akuki Djibrine.

    Ikipe ya Etincelles FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports umukino urangira amakipe yombi arangije umukino ari igitego kimwe kuri kimwe.

    Ikipe ya Bugesera FC yari iheruka kubona umotoza mushya Haringingo Francis yo yatsindiwe mu rugo n'ikipe ya Marines FC igitego kimwe ku busa.

    APR FC yo yari yakiriye ikipe ya AS Kigali umukino ubera kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Ku ruhande rw'ikipe y'Ingabo z'igihugu yari yatsindiwe na Rutahizamu wayo Victor Mbaoma, kuri AS Kigali yo yatsindiwe na Ishimwe Fiston.

    Umukino wahuje ikipe ya Kiyovu SC na Sunrise FC ukabera I Nyagatare Ntabwo wakinwe ku wa gatandatu kuko imvura yaguye ari nyinshi bituma wimurirwa ku cyumweru, uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

    Kuri iki cyumweru, ikipe ya Mukura VS yo yakinaga na Muhazi United, amakipe yombi akaba yakiniye i Huye umukino urangira ari ubusa ku busa.

    Umunsi wa 11 wasojwe na Gasogi United itsinda ikipe ya Musanze FC ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Henock na Djoumeko.

    Kugeza ubu Musanze FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 23 ikurikiwE na APR FC na Police FC zo zifite amanota 22.

    Kuri uyu wa Kabiri Police irakina na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa gatanu utarabereye igihe kuko yo na APR FC izakina na Sunrise FC kuwa gatatu bari mu mikino Nyafurika.

    The post Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye, Police FC na Gasogi zibona intsinzi y'umunsi wa 11 wa PNL appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-apr-fc-na-kiyovu-sc-zatsikiye-police-fc-na-gasogi-zibona-intsinzi-yumunsi-wa-11-wa-pnl/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-apr-fc-na-kiyovu-sc-zatsikiye-police-fc-na-gasogi-zibona-intsinzi-yumunsi-wa-11-wa-pnl

  • Ba Gitifu b’imirenge bajyanwe mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera mu itorero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kigo cy'ubutore cya Nkumba kiri mu karere ka Burera, hatangijwe itorero Isonga ry'Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, uturere intara n'Umujyi wa Kigali.

    Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu yababwiye ko muri iri torero bakwiye kongera kwigiramo uburyo bwiza kandi bwihuse bwo gukemura ibibazo bikibangamiye umuturage.

    Ni itorero ryaherukaga mu mwaka wa 2017. Abanyamabanga nshingwabikorwa baryitabiriye bavuga ko ari umwanya mwiza bitezemo kwigiranaho mu kunoza inshingano zabo.Imibare igaragaza ko Abanyarwanda 38.2% bari mu bukene mu gihe 16% ku ijana bari mu bukene bukabije.

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Kayisire Marie Solange, yabwiye Intore z'Isonga ko iki ari kimwe mu bibazo bakwiye kwihutira gukemura.

    Iri torero Isonga rizatorezwamo intore 451, bikaba biteganijwe ko rizamara icyumweru.

    Source : https://yegob.rw/ba-gitifu-bimirenge-bajyanwe-mu-kigo-cyubutore-cya-nkumba-mu-karere-ka-burera-mu-itorero/

  • “Na mbere y’uko mbasengera bari bazi ko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka' Mu myenda y’abagororwa, Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe yigaramye abo yatekeye umutwe yitwaje amasengesho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije Ubujurire bwa Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ku cyemezo cyo kumufunga by'agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwari bwagejeje Apôtre Yongwe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gasabo busaba ko afungwa by'agateganyo kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Bwari bwagaragaje ko kumufunga by'agateganyo ari bwo buryo bwo gutuma adakomeza gukora icyo cyaha ndetse bikaba bitatuma abangamira iperereza.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by'agateganyo iminsi 30 ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ku wa 26 Ukwakira 2023.

    Uregwa yahise ajuririra icyemezo cy'Urukiko cyo kumufunga by'agateganyo kubera ko atishimiye icyemezo cy'Urukiko hashingiwe ku kuba bamwe mu bamureze bari bafitanye amasezerano.

    Yagaragaje ko kandi yajuriye kubera ko amategeko y'ifungwa ry'agateganyo atubahirijwe ndetse no kuba amashusho Urukiko rwashingiyeho atari akwiye kuba impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

    Apôtre Yongwe yavuze ko ibyashingiweho ari amashusho yagaragaye ari kubwiriza mu Itorero rya Four Square Church yari amaze umwaka akozwe, yagaragaye ashishikariza abantu gutanga ituro.

    Yagaragaje ayo mashusho Yongwe agaragaramo ashishikariza abantu gutanga amaturo koko ariko byakozwe hari abantu benshi, bityo ko iyo biza kuba bigize icyaha aba yarahise atabwa muri yombi.

    Yavuze ko na we uwo munsi yatuye ikoti rye kuko na we yumvaga yishimye, anagaragaza ko urwo rusengero yarimo rutari urwe ahubwo yamaze kubwiriza arataha bityo ko atari akwiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ku byo atatwaye.

    Ikindi kiganiro ni icyakozwe aganira n'Umuyoboro wa YouTube wa Yago TV Show cyari kimaze igihe kigera ku mwaka gikozwe, akavuga ko ayo mashusho atari gushingirwaho afungwa iminsi 30 kuko cyari ikiganiro gisanzwe.

    Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Apôtre Yongwe asengera abantu bakamuha amaturo akoresheje ibikangisho gusa we yavuze ko atari ukuri kuko benshi bamusaba kumusengera atabazi.

    Yigereranyije n'Intumwa y'Imana Pawulo yabwirizaga ubutumwa bwiza akaboha n'amahema kuko na we afite n'ikigo cya Yongwe Media ayobora.

    Ibyo bituma umusabye kumusengera amwereka ibyakwangirika cyangwa ibyakoreshwa mu gihe bagiye kumusengera 'insimburamubyizi' kandi abo asengera baba babyemeye.

    Kuba Urukiko ruvuga ko abantu abasengera ntibakire, yavuze ko atari Imana ngo asubize ibyifuzo byabo.

    Ati 'Ibyanjye ni ugusenga Imana ikabasubiza, nk'uko nanjye maze iminsi mfunzwe nsenga ngo Imana insubize. Na mbere y'uko mbasengera bari bazi ko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka.'

    Apôtre Yongwe yavuze ko bamwe mu bamureze bafitanye amasezerano y'imikoranire bityo ko bitakabaye impamvu yo kumukurikiranaho icyaha.

    Yagaragaje nk'uwitwa Bugingo wamureze kandi nyamara baragiranye amasezerano y'imikoranire ashingiye kumenyekanisha indirimbo ze no kuzamura impano yo kuririmba.

    Undi ni Ngabonziza Jean Pierre bamaranye ukwezi amusengera urugo rwe rwarasenyutse, nyuma aza kumuguriza miliyoni 2,5 Frw, atinda kumwishyura byatumye undi yitabaza Abunzi.

    Apôtre Yongwe yongeye kubwira Urukiko ko aho asengera nta biciro biriho bigaragaza ko umuntu ugiye gusengera iwe abanza kwishyura amafaranga runaka.

    Me Nzayisenga yavuze ko batishimiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by'agateganyo kuko kuri bo basanga nta mpamvu yatuma afungwa by'agateganyo.

    Ati 'Dusanga ibyo abwiriza bitari bikwiye kuba bigize icyaha ukurikije amategeko u Rwanda rugenderaho. Kuba ibyo abwiriza ari byo abigishwa be bagiye bizera bagatanga amaturo twumva bitaba icyaha.'

    Yagaragaje ko Yongwe ashobora kugira ibyo ategekwa ndetse ko hari n'umuntu wemeye kumwishingira.

    Mugenzi we yavuze ko umuntu aba ari umunyagitinyiro bityo ko kumufunga bisaba kuba hari impamvu zikomeye kandi zidashidikanywaho zituma akekwaho icyaha.

    Yagaragaje ko kandi amaturo kuyahabwa bitagize icyaha kuko n'abandi bakomeje kuyatanga.

    Ati 'Amaturo kuyakira si icyaha, n'ejo ku Cyumweru barayatanze. Kereka iyo bagaragaza we (Apôtre Yongwe) atari akwiye guhabwa amaturo.'

    Yagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, asaba umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye kuzasuzumana ubushishozi dosiye ya Herelimana Joseph rugategeka ko icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo gihinduka.

    Ubushinjacyaha buhawe umwanya, bwavuze ko inshingano z'ubupasitori yahawe, yazitwayemo nabi ashaka inyungu ze bwite aho kuba inyungu z'itorero. Bwavuze ko ari imyitwarire iteye isoni ikwiye guhanirwa.

    Yagaragaje ko ibikorwa yakoze mu bihe bitandukanye bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya kuko yabanzaga kubwira abantu ko yabakorera ibitangaza ariko abamugannye akabaca amafaranga.

    Ku bijyanye n'umwishingizi Ubushinjacyaha bwavuze ko nta cyo bwabivugaho kuko atari yatanzwe mu rubanza rwa mbere kandi bari kuburana ku bujurire bwarwo.

    Icyemezo cy'Urukiko kizasomwa ku wa 4 Ukuboza 2023.

    Source : https://yegob.rw/na-mbere-yuko-mbasengera-bari-bazi-ko-ntari-imana-cyangwa-yesu-wapfuye-akazuka-mu-myenda-yabagororwa-harelimana-joseph-uzwi-nka-apotre-yongwe-yigaramye-abo-yatekeye-umutwe-yitwaje-amas/

  • Umwana w’umuhungu yazindutse mu cya kare ajya kurinda umuceri mu murima, Ababyeyi baje basanga yapfiriye mu murima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umuhungu w'imyaka 14 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri, yagiye kwamurura inyoni mu muceri aza gusangwa mu mazi yapfuye.

    Byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 mu Murenge wa Mwiri, mu Karere ka Kayonza.

    Ubuyobozi buvuga ko Mushiki w'uyu mwana ariwe watanze amakuru ko musaza we yavuye mu rugo mu gitondo cya kare agiye gucunga umuceri, nyuma y'amasaha make bagatabazwa bababwira ko apfuye.

    Uyu mwana wapfuye yaguye mu mazi ari kumwe na bagenzi be babiri, ndetse ubwo yagwagamo batabaje abantu bakuru bari bari aho hafi,  bahageze bagerageza ku mutabara ariko basanga yashizemo umwuka.

    ubuyobozi bwongera kwihanangiriza abaturage bakoresha abana mu kurinda umuceri no mu bindi bikorwa nk'ibi baba batemerewe.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wumuhungu-yazindutse-mu-cya-kare-ajya-kurinda-umuceri-mu-murima-ababyeyi-baje-basanga-yapfiriye-mu-murima/

  • Umusore wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yatashye ku mugoroba avuye mu masomo ahura n’ibisambo biramwambura ndetse biramukomeretsa bikomeye urutugu byenda kuruca- ifoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wiga muri Kaminuza y'u Rwanda yatashye ku mugoroba avuye mu masomo ahura n'ibisambo biramwambura ndetse biramukomeretsa bikomeye — ifoto

    Abanyeshuri biga muri kaminuza y'u Rwanda mu ishami rya Busogo baratabaza polisi na RIB kubera ibisambo bibazengereje.

    Umwe mu banyeshuri yatabaje polisi na RIB yifashishije urubuga rwa X nyuma y'umunyeshuri mugenzi wabo watashye avuye ku masomo agategwa n'abagizi ba nabi bakamwambura ndetse bakamukomeretsa.

    Yagize ati ' Birababaje cyane kuba umwana yaraje kwiga,burigihe uko avuye Muri campus ataha mwicumbi iwe akagenda yikandagira kubera gutinya ibisambo, uyumunyeshuri yiga Muri University of Rwanda ishami rya Busogo yatewe nibisambo biramwambura biranamukomeretsa RIB, na Rwandapolice mwadufasha rwose.'

    Source : https://yegob.rw/umusore-wiga-muri-kaminuza-yu-rwanda-yatashye-ku-mugoroba-avuye-mu-masomo-ahura-nibisambo-biramwambura-ndetse-biramukomeretsa-bikomeye-urutugu-benda-kuruca-ifoto/

  • Harimo kwivuruguta mubyondo ! Umuramyi Embarambamba yahuje imbaraga na Pasiteri William Getumbe bakorana indirimbo bise 'Nyonga' – VIDEO #rwanda #RwOT

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo harimo 'Scenes' zidasanzwe aho aba bombi Embarambamba na Pasitri William , bamera nk'abari kurwana na Satani nyamara barimo kurwana bo ubwabo.Ni amashusho abagaragaz bari mu mazi asa nabi cyane bambaye imyero , ndetse banatwara moto mu buryo butera ubwoba ababareba.

    Umuhanzi Chris Embarambamba amaze kwamamara mu gukora amashusho atangaje ndetse asigira benshi amatsiko no kwibaza niba ntabikomere yasigaranye.Kimwe n'ayo yandi mashusho , Embarambamba , yashyize Pasiteri William muri iyi Si, ubundi bahurira muyo bise 'Nyonga' idasanzwe.

    Benshi mu barebye aya mashusho , bakomeje gushinja , William na Embarambamba gukoresha imbaraga nyinshi mu mikino baba bakina, gutwara moto nabi ndetse no kwerekana imico itari myiza bitwaje ko ari indirimbo bari gukora.

    Ubwo yavugaga kubyo bamushinja , Embarambamba yagaragaje ko uko yitwaye aribwo buryo bwe akoresha bwo kuramya no kwegerana n'Imana ye.

    Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo , bugamije gukwiza imishwaro satani n'ibigeragezo bye bikava kubana b'Imana.

    Aganira n'itangazamakuru, yavuze ko akimara gushyira hanze aya mashusho, Youtube Channel ye bahise bayisiba ndetse bakanamuhana gusa ngo agahita akoresha Channel y'Itorero rya New Life Church muri iki gihugu cya Kenya.

    The post Harimo kwivuruguta mubyondo ! Umuramyi Embarambamba yahuje imbaraga na Pasiteri William Getumbe bakorana indirimbo bise 'Nyonga' — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/harimo-kwivuruguta-mubyondo-umuramyi-embarambamba-yahuje-imbaraga-na-pasiteri-william-getumbe-bakorana-indirimbo-bise-nyonga-video/

  • 'Abansabaga kubasengera bari babizi ko ntari Imana' Apostle Yongwe mu nujurire #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije Ubujurire bwa Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ku cyemezo cyo kumufunga by'agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwari bwagejeje Apôtre Yongwe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gasabo busaba ko afungwa by'agateganyo kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Bwari bwagaragaje ko kumufunga by'agateganyo ari bwo buryo bwo gutuma adakomeza gukora icyo cyaha ndetse bikaba bitatuma abangamira iperereza.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by'agateganyo iminsi 30 ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ku wa 26 Ukwakira 2023.

    Uregwa yahise ajuririra icyemezo cy'Urukiko cyo kumufunga by'agateganyo kubera ko atishimiye icyemezo cy'Urukiko hashingiwe ku kuba bamwe mu bamureze bari bafitanye amasezerano.

    Yagaragaje ko kandi yajuriye kubera ko amategeko y'ifungwa ry'agateganyo atubahirijwe ndetse no kuba amashusho Urukiko rwashingiyeho atari akwiye kuba impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

    Apôtre Yongwe yavuze ko ibyashingiweho ari amashusho yagaragaye ari kubwiriza mu Itorero rya Four Square Church yari amaze umwaka akozwe, yagaragaye ashishikariza abantu gutanga ituro.

    Yagaragaje ayo mashusho Yongwe agaragaramo ashishikariza abantu gutanga amaturo koko ariko byakozwe hari abantu benshi, bityo ko iyo biza kuba bigize icyaha aba yarahise atabwa muri yombi.

    Yavuze ko na we uwo munsi yatuye ikoti rye kuko na we yumvaga yishimye, anagaragaza ko urwo rusengero yarimo rutari urwe ahubwo yamaze kubwiriza arataha bityo ko atari akwiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ku byo atatwaye.

    Ikindi kiganiro ni icyakozwe aganira n'Umuyoboro wa YouTube wa Yago TV Show cyari kimaze igihe kigera ku mwaka gikozwe, akavuga ko ayo mashusho atari gushingirwaho afungwa iminsi 30 kuko cyari ikiganiro gisanzwe.

    Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Apôtre Yongwe asengera abantu bakamuha amaturo akoresheje ibikangisho gusa we yavuze ko atari ukuri kuko benshi bamusaba kumusengera atabazi.

    Yigereranyije n'Intumwa y'Imana Pawulo yabwirizaga ubutumwa bwiza akaboha n'amahema kuko na we afite n'ikigo cya Yongwe Media ayobora.

    Ibyo bituma umusabye kumusengera amwereka ibyakwangirika cyangwa ibyakoreshwa mu gihe bagiye kumusengera 'insimburamubyizi' kandi abo asengera baba babyemeye.

    Kuba Urukiko ruvuga ko abantu abasengera ntibakire, yavuze ko atari Imana ngo asubize ibyifuzo byabo.

    Ati 'Ibyanjye ni ugusenga Imana ikabasubiza, nk'uko nanjye maze iminsi mfunzwe nsenga ngo Imana insubize. Na mbere y'uko mbasengera bari bazi ko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka.'

    Apôtre Yongwe yavuze ko bamwe mu bamureze bafitanye amasezerano y'imikoranire bityo ko bitakabaye impamvu yo kumukurikiranaho icyaha.

    Yagaragaje nk'uwitwa Bugingo wamureze kandi nyamara baragiranye amasezerano y'imikoranire ashingiye kumenyekanisha indirimbo ze no kuzamura impano yo kuririmba.

    Undi ni Ngabonziza Jean Pierre bamaranye ukwezi amusengera urugo rwe rwarasenyutse, nyuma aza kumuguriza miliyoni 2,5 Frw, atinda kumwishyura byatumye undi yitabaza Abunzi.

    Apôtre Yongwe yongeye kubwira Urukiko ko aho asengera nta biciro biriho bigaragaza ko umuntu ugiye gusengera iwe abanza kwishyura amafaranga runaka.

    Me Nzayisenga yavuze ko batishimiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by'agateganyo kuko kuri bo basanga nta mpamvu yatuma afungwa by'agateganyo.

    Ati 'Dusanga ibyo abwiriza bitari bikwiye kuba bigize icyaha ukurikije amategeko u Rwanda rugenderaho. Kuba ibyo abwiriza ari byo abigishwa be bagiye bizera bagatanga amaturo twumva bitaba icyaha.'

    Yagaragaje ko Yongwe ashobora kugira ibyo ategekwa ndetse ko hari n'umuntu wemeye kumwishingira.

    Mugenzi we yavuze ko umuntu aba ari umunyagitinyiro bityo ko kumufunga bisaba kuba hari impamvu zikomeye kandi zidashidikanywaho zituma akekwaho icyaha.

    Yagaragaje ko kandi amaturo kuyahabwa bitagize icyaha kuko n'abandi bakomeje kuyatanga.

    Ati 'Amaturo kuyakira si icyaha, n'ejo ku Cyumweru barayatanze. Kereka iyo bagaragaza we (Apôtre Yongwe) atari akwiye guhabwa amaturo.'

    Yagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, asaba umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye kuzasuzumana ubushishozi dosiye ya Herelimana Joseph rugategeka ko icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo gihinduka.

    Ubushinjacyaha buhawe umwanya, bwavuze ko inshingano z'ubupasitori yahawe, yazitwayemo nabi ashaka inyungu ze bwite aho kuba inyungu z'itorero. Bwavuze ko ari imyitwarire iteye isoni ikwiye guhanirwa.

    Yagaragaje ko ibikorwa yakoze mu bihe bitandukanye bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya kuko yabanzaga kubwira abantu ko yabakorera ibitangaza ariko abamugannye akabaca amafaranga.

    Ku bijyanye n'umwishingizi Ubushinjacyaha bwavuze ko nta cyo bwabivugaho kuko atari yatanzwe mu rubanza rwa mbere kandi bari kuburana ku bujurire bwarwo.

    Icyemezo cy'Urukiko kizasomwa ku wa 4 Ukuboza 2023.

    IGIHE

    The post 'Abansabaga kubasengera bari babizi ko ntari Imana' Apostle Yongwe mu nujurire appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/27/abansabaga-kubasengera-bari-babizi-ko-ntari-imana-apostle-yongwe-mu-nujurire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abansabaga-kubasengera-bari-babizi-ko-ntari-imana-apostle-yongwe-mu-nujurire

  • Apotre Yongwe yireguye ! 'Nambere y'uko mbasengera bari baziko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka' #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwari bwagejeje Yongwe mu Rukiko Rw'ibanze rwa Gasabo busaba ko afungwa by'agateganyo kubera icyaha  akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Bwari bwagaragaje ko kumufunga by'agateganyo aribwo buryo bwo gutuma adakomeza gukora icyo cyaha ndetse bikaba bitatuma abangamira iperereza.Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo , rwategetseko afungwa iminsi 30 y'agateganyo,ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ku wa 26 Ukwakira 2023.

    Uregwa [Apotre Yongwe], yahise ajuririra icyo cyemezo cy'Urukiko cyo kumufunga by'agateganyo, kubera ko atishimiye icyemezo cy'Urukiko hashingiwe ku kuba bamwe mu bamureze bari bafitanye amasezerano.Yajuriye ngo kubera ko amategeko y'ifungwa ry'agateganyo atari yubahirijwe ndetse no kuba amashusho Urukiko rwashingiyeho atari akwiriye kuba impamvu zikomeye zatuma akekwaho icyaha.

    Yongwe yavuze ko ibyashingiweho ari amashusho yamugaragaje ari kubwiriza mu rusengero, mu Itorero rya Four Square Church yari amaze umwaka akozwe , yagaragaye ashishikariza abantu gutanga ituro.Yagaragaje ayo mashusho Yongwe agaragaramo Yongwe ashishikariza abantu gutanga amaturo koko ariko byakozwe hari benshi , bityo ko iyo biza kuba bigize icyaha aba yarahise atabwa muri yombi.

    Yavuze ko nawe icyo gihe , yatuye ikote rye kuko nawe yumvaga yishimye, anagaragaza ko urwo rusengero yarimo atari urwe,ko yamaze kubwiriza agataha bityo ko atari akwiriye gukirikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya kubyo atatwaye.

    Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Yongwe asengera abantu bakamuha amaturo akoresheje ibikangisho gusa we avuga ko atari ukuri kuko benshi bamusaba kubasengera atabazi.Yigereranyije n'Intumwa y'Imana Paulo yabwirizaga ubutumwa bwiza akaboha n'amahema kuko nawe afite n'ikigo cy'itangazamakuru, YONGWE Media ayobora, ibyo ngo bituma umusabye kumusengera amwereka ibyakwangirika cyangwa ibyakoreshwa mu gihe bagiye kumusengera 'Imburamubyizi' kandi abo asengera baba babyemeye.

    Kuba Urukiko ruvuga ko abantu abasengera ntibakire, yavuze ko atari Imana ngo asubize ibyifuzo byabo.Ati:'Ibyanjye ni ugusenga Imana ikabasubiza, Nk'uko nanjye maze iminsi mfunzwe nsenga ngo Imana insubize.Nambere y'uko mbasengera bari baziko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuko'.

    Apotre Yongwe , yavuze ko bamwe mu bamureze , bafitanye amasezerano y'imikoranire bityo , bitakabaye impamvu yo kumukurikiranaho icyaha.Yagaragaje nk'uwitwa Bugingo wamureze , nyamara baragiranye amasezerano y'imikoranire ashingiye ku kumenyekanisha indirimbo ze no kuzamura impano yo kuririmba.

    Undi ni Ngabonziza Jean Pierre  bamaranye ukwezi musengera, urugo rwe rwarasenyutse , nyuma aza kumuguriza Miliyoni 2,5 RWF atinda kumwishyura byatumye undi yitabaza abunzi.Yongwe yongeye kubwira urukiko ko aho asengera nta biciro biriho bigaragaza ko umuntu ugiye gusengera iwe, abanza kwishyura amafaranga runaka.

    Icyemezo cy'Urukiko kizasomwa ku wa 4 Ukuboza 2023.

    Inkuru ya IGIHE.COM

    The post Apotre Yongwe yireguye ! 'Nambere y'uko mbasengera bari baziko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka' appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/apotre-yongwe-yireguye-nambere-yuko-mbasengera-bari-baziko-ntari-imana-cyangwa-yesu-wapfuye-akazuka/

  • Umukobwa arashinja umuganga wo ku bitaro bya Gahini kumurya utwe nyuma yo kumwemerera ko azamukuriramo inda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi haravugwa inkuru y'umukobwa w'Imyaka 18 ushinja umuganga kumukuriramo inda bikanga kandi yamwishyuye.

    Uyu mukobwa utuye mu Murenge wa Murundi arashinja Umuganga wo kubitaro bya Gahini witwa Daniel Urimubenshi kumukuriramo inda bikanga, akanga kumusubiza ibihumbi 25FRW yari yabanje kumuha.

    Bari bumvikanye ko azamwishyura ibihumbi 40 Rwf aba amwushyuye ibihumbi 25Rwf. Ubuyobozi bw'Ibitaro bukavuga ko butabizi bugiye kubikurikirana.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-arashinja-umuganga-wo-ku-bitaro-bya-gahini-kumurya-utwe-nyuma-yo-kumwemerera-ko-azamukuriramo-inda/