Blog

  • Ikomeje kuziyobora! Ikipe z’i Kigali ziyobowe n’iyo mu ntara muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igize ku munsi wa 11 – Urutonde – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Musanze FC ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda igeze ku munsi wa 11.

    Gusa ariko amakipe nka APR FC, Rayon Sports na Police FC ziri aho hafi kandi zo zifite ibirarane.

    1. Musanze FC 23 Pts

    2. APR FC 22 Pts (-1)

    3. Police FC 22 Pts (-1)

    4. Rayon Sports 17 Pts (-1)

    5. Kiyovu Sports 16 Pts

    6. Mukura VS 16 Pts

    7. Marines FC 15 Pts

    8. Amagaju FC 14 Pts

    9. Gasogi United 14 Pts

    10. Gorilla FC 11 Pts

    11. Muhazi 11 Pts

    12. Etincelles FC 11 Pts

    13. AS KIGALI 10 Pts

    14. Sunrise FC 10 Pts (-1)

    15. Etoile De L'Est 10 Pts

    16. Bugesera FC 9 Pts

    Source : https://yegob.rw/ikomeje-kuziyobora-ikipe-zi-kigali-ziyobowe-niyo-mu-ntara-muri-shampiyona-yumupira-wamaguru-mu-rwanda-igize-ku-munsi-wa-11-urutonde/

  • “Nta sake yo mu cyaro ibikira mu mujyi” Perezida wa Gasogi United, KNC yatangaje amagambo aremereye nyuma yo gutsinda ikipe iyoboye shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC yatangaje amagambo aremereye nyuma yo gutsinda ikipe iyoboye shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

    Kakooza Nkuriza Charles wamenyekanye nka KNC, yishongoye kuri Musanze FC nyuma yo kuyitsinda.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo ikipe ya Gasogi United yatsindaga Musanze FC iyoboye urutonde rwa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

    Nyuma y'umukino, umuyobozi wa Gasogi United, KNC yabwiye itangazamakuru ko nta gihe Musanze yigeze itsindira Gasogi United mu mujyi wa Kigali.

    Avuga ko n'igihe yabatsinze, yabatsindiye i Musanze ku cyibuga cyabo.

    Yongeye kandi kwibutsa abanya-musanze ko nta sake yo mu cyaro ibikira mu mujyi.

    Source : https://yegob.rw/nta-sake-yo-mu-cyaro-ibikira-mu-mujyi-perezida-wa-gasogi-united-knc-yatangaje-amagambo-aremereye-nyuma-yo-gutsinda-ikipe-iyoboye-shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-rwanda/

  • Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragarije BNR impungenge z'ubujura mu ivunjisha. #rwanda #RwOT

    Hari abagize inteko ishingamategeko bagaragarije Banki nkuru y'U Rwanda ko batewe impungenge n'uburiganya buri ku isoko ry'ivunjisha buturuka ku ibura ry'idorali ku isoko ry'u Rwanda.

    Byagarutsweho Kuri uyu wa mbere ubwo Banki Nkuru yagezaga ku nteko ishingamategeko imitwe yombi ibikorwa byayo by'umwaka wa 2022 -2023.

    Guverineri wa Banki nkuru bwana John Rwangombwa yemereye abadepite n'abasenateri  ko ku isoko amadorali  ari make, bitewe n'uko ibitumizwa mu mahanga byiyongera ariko ko amadorali atabuze Burundu.
    Bwana John Rwangombwa yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe bwatumye abavunja(Forex Bureau) bagera kuri 6 bagaragayeho amanyanga kuri ubu barahagaritswe abandi benshi bacibwa amande.

    The post Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragarije BNR impungenge z'ubujura mu ivunjisha. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/27/abagize-inteko-ishinga-amategeko-bagaragarije-bnr-impungenge-zubujura-mu-ivunjisha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagize-inteko-ishinga-amategeko-bagaragarije-bnr-impungenge-zubujura-mu-ivunjisha

  • Mpaga ziravuza ubuhuha mu cyiciro cya kabiri,… – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mpera z’icyumweru dusoje hakinwaga imikino y’umunsi wa kane. Ni shampiyona ikinwa mu matsinda abiri aho irya mbere ribamo amakipe 14, n’irya kabiri rikabamo amakipe 14.

    Mu itsinda rya kabiri, ku munsi wa kabiri wa shampiyona habonetsemo mpaga 3 harimo iyatewe Esperance ndetse na Miroplast FC ku munsi wa 3, Esperance FC yarongeye iterwa mpaga.

    Ku munsi wa 4 wa shampiyona, Ivoire yari yateye mpaga Esperance FC ku munsi wa 3, nayo yahise iterwa mpaga. Ku wa 6 Gicumbi FC yateye mpaga Nyagatare FC. Ubwo bivuze ko kuva shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatangira mu itsinda hamaze kubonekamo Mpaga 5.

    Mu itsinda A, hamaze kuboneka mo mpaga 2 harimo Mpaga Spring Hope Academy yateye Vision JN ku munsi wa 3 wa shampiyona, ndetse na mpaga Rutsiro FC yateye Aspor FC ku munsi wa kane wa shampiyona.

    Jules Karangwa ushinzwe amategeko muri FERWAFA, aganira na InyaRwanda yavuze ko akenshi mpaga ziri guterwa n’impamvu zirimo kubura ibikoresha. Yagize ati “Twavuga ko muri Mpaga zihari, harimo amakipe atabasha kugera ku kibuga ku gihe, amakipe atabasha kuzana ibikoresho bisabwa ku kibuga nk’imbangukira gutabara. Yego biduteye impungenge kuko twe dutegura amarushanwa, tuba dushaka ko imikino yose iba ikarangira ariko kuri ubu biri kugorana.”

    Jules Karangwa yemeza ko FERWAFA igiye kurebera hamwe ikibazo cy’amakipe ari guhura na Mpaga kugira ngo bikemuke hakiri kare, kuko bikomeje uko shampiyona yakwangirika 

    Jules Karangwa yakomeje avuga ko bari gushaka icyakorwa kirengera amakipe, kuko amategeko bafite icyihutirwa atari uguhita ashyirwa mu ngiro. “Hari amakipe ari gukina wenda afite n’amakipe mato yakinnye ugasanga ibikoresho cyangwa ibisabwa ngo umukino ube bibabanye bike. 

    Abo rero turi gushaka uburyo twafasha byaba mu buvugizi cyangwa izindi nzira. Gusa ku rundi ruhande amakipe ari guterwa mpaga kubera kutagera ku kibuga, kuhagera atinze, abo bo ni ugukomeza kubahwitura bakarushaho kubahiriza igihe n’amabwiriza.”

    Bamwe mu bakurikiranira hafi shampiyona y’icyiciro cya kabiri, hari abavuga ko uyu mwaka amakipe yabaye menshi ugereranyije n’amakipe y’umwaka ushize ndetse bikaba byaratumye harimo amakipe adafite ubushobozi bwo kuzakina iyi shampiyona.

    Jules Karangwa yasoje avuga ko mu buryo bwo kwirinda ko hari ikipe yavanwa mu irushanwa, ikipe izajya iterwa mpaga hagomba kurebwa niba iyo kipe ibyo yerekanye kugira ngo yemererwe gukina shampiyona, bishobora kuba bitarimo ibibeshyo.

    Amategeko avuga ko ikipe itewe mpaga 3, ihita ikurwa muri shampiyona, ubwo bivuze ko ikipe ya Esperance FC yaba isigaje mpaga imwe.

    Uku niko imikono y’umunsi wa 4 yagenze  

    uku ni uko amakipe akurikiranye mu itsinda 

    Uku niko amakipe akurikiranye mu itsinda rya kabiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136962/mpaga-ziravuza-ubuhuha-mu-cyiciro-cya-kabiri-ferwafa-irakora-iki-136962.html

  • Itorero Intayoberana bakoze igitaramo cyubaki… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, habereye igitaramo cyuje ubuhanga n’umwimerere cyateguwe n’Itorero Intayoberana rimaze kubaka izina mu mbyino gakondo.

    Guhera i saa moya z’ijoro nibwo Itorero Intayoberana ryatangiye gususurutsa abantu bo mu ngeri zose bitabiriye igitaramo cyabo banakinnyemo umukino bise ‘Akanigi Kanjye’ ari nawo iki gitaro cyari cyubakiyeho.

    Uyu mukino ‘Akanigi Kanjye’ ni umukino wuje ubuhanga n’ubutumwa wanditswe na Kayigemera Aline Sangwa washinze iri torero Intayoberana. Uyu mukino byumwihariko wagarukaga kuri Ngabonziza wakoze urugendo ajya gushakisha urunigi yataye, gusa amasaro yarwo yari yaratakaye hirya no hino mu gihugu.

    Itorero Intayoberana rikaba ryagiye gushaka aho akanigi kari karatakaye. Amasaro y’aka kanigi ubwo yamaraga gutorwa mu bice bitandukanye, yashyikirizwaga umutware wa buri ntara, maze nabo bakayashyikiriza umwami uba uyashaka. Uko bazanaga isaro niko banitwazaga n’itorero ryabo rigaseruka mu mbyino z’iwabo.

    Isaro rya mbere ryatowe mu ntara y’Amanjaruguru, irya kabiri ritorwa mu ntara y’Iburasirazuba, irya gatatu ryatowe mu ntara y’Amajyepfo, irya kane ryatowe mu ntara y’Iburengerazuba naho irya gatanu ryatowe mu mujyi wa Kigali.

    Buri wese akaba yagabiye Ngabonziza agira ati: ”Iri niryo rwose mukwiye kugabirwa, Umurage Data yasize andaze ni akanigi kanjye”. Ngabonziza kandi amaze kugabirwa yanashyingiwe abagore babiri maze umukino wiswe ‘Akanigi Kanjye’ urangirira aho.

    Uretse uyu mukino wakinnye muri iki gitaramo cy’Itorero Intayoberana, hagaragajwemo imbyino zitandukanye ziganjemo izo ku nkombo maze abitabiriye iki gitaramo baranyurwa ndetse bamwe batega amaboko bafatanya n’Intayoberana kubyina gakondo.

    Hagati mu gitaramo kandi Itorero Intayoberana ryafashe umwanya hunamirwa nyakwigendera Alain Nzeyimana Cyitatire uherutse kwitaba Imana. Uyu niwe washinze itorero Inganzo Ngari ryabaye ubukombe mu Rwanda, rihindura ubuzima bwa benshi mu babyinnyi, ndetse ni nawe wari umuyobozi waryo. 

    Alain Nzeyimana waraswe ubutwari, yanashimiwe kuba yarahinduye ubuzima bwa benshi byumwihariko ababyinnyi. Yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere imbyino gakondo.

    Muri iki gitaramo kandi umuhanzikazi Mariya Yohana ari mu bacyitabiriye ndetse yanafashe umwanya akora mu ngazo aririmbira abitabiriye iki gitaramo. Abarimo Nyiramwiza na Elisha The Gift nabo basusurukije abantu batari bake bari bitabiriye iki gitaramo.

    Umuramyi akaba n’umunyamakuru Tracy Agasaro niwe wari uyoboye iki gitaramo cyanyuze benshi, mu gihe Aline na Nick binjiranye mu ndirimbo ‘Ngwino’ yazamuye amarangamutima ya benshi.

    Itorero Intayobera rikoze iki gitaramo bitiriye umukino ‘Akanigi Kanjye’, mu gihe baherutse gutanga ibyishimo mu iserukiramuco Hill Festival baririmbyemo cyabereye muri Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Itorero Intayoberana ryakinnye umukino witwa ‘Akanigi Kanjye’

    Bituye Ngabonziza wakoze urugendo ashakisha urinigi yataye

    Mu mukino ‘Akanigi Kanjye’ basohoye umugeni mu ngombyi

    Abakobwa bo mu itorero Intayoberana babyinnye gakondo biratinda

    Nick Dimpoz yakinnye mu mukino ‘Akanigi Kanjye’

    Umuhanzikazi Mariya Yohana yitabiriye iki gitaramo

    Kayigemera Aline Sangwa wanditse umukino ‘Akanigi Kanjye’, uri mubashinze itorero Intayoberana

    Tracy Gasaro wayoboye iki gitaramo, yanyujijemo acinya akadiho

    Abasore bo mu itorero Intayoberana bari babukereye

    Abana nabo berekanye ko kubyina gakondo babishoboye

    Intore zahamirije zinyura benshi

    Itorero Intayoberana ryakoze igitaramo cyubakiye ku mukino ‘Akanigi Kanjye’

     

    Umunyamuziki Nziza Francis yagaragaje ubuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda

    UKO INTAYOBERANA ZASERUTSE BYIZIHIYE BENSHI BABAKURIRA INGOFERO

    “>

    ITORERO INTAYOBERANA RYATANZE IBYISHIMO MURI IKI GITARAMO CYA GAKONDO

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo ‘Akanigi kanjye’ cy’Itorero Intayoberana

    AMAFOTO: Dox Visual-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136951/itorero-intayoberana-bakoze-igitaramo-cyubakiye-ku-mukino-bise-akanigi-kanjye-amafoto-136951.html

  • The Ben yavuze ko umubyeyi we yatewe ubwoba nuko agiye mu muziki , abwira amagambo akomeye uwamwise umunebwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin , yavuze ko abantu bamwita umunebwe batazi neza ko afite indi mirimo abamo umunsi ku munsi arinayo imugira uwo ari we kuri uyu munsi.Ibi The Ben yabitangarije muri Canada nyuma y'ikibazo yari maze kubazwa na Ally Soudy.

     

    Munama ya Rwanda Youth Convention , yabereye muri Canada niho The Ben yatoboreye aya magambo yari yaririnze kuvuga na mbere ndetse anagaruka ku mpamvu atajya apfa kumvikana avuga amagambo menshi mu itangazamakuru cyangwa ngo ashake kugaragaza guhangana gukomeye.

     

    The Ben umaze imyaka irenga 15 muri muzika ,  yagaragaje ko ibintu bifasha umuhanzi kubirambamo ari ukugira ikinyabupfura no kurangwa n'imyitwarire myiza.The Ben yagize ati:'Ntabwo ndi intungane , inshuti zanjye nyinshi zinziza ko mba ndwana nabyo no kwitwararika ku myitwarire , ngerageza guharanira kugira ikinyabupfura , kubaha no guca bugufi'.

     

    Ubwo The yagarukaga kukindi kintu cyafasha umuhanzi , yabaye nk'uwibuka abigeze kuvuga ko ari umunebwe we na Meddy, maze agira ati:'Hari abantu benshi , nubwo navuga ko atari benshi cyane , usanga bavuga ngo The Ben na Meddy muri abanebwe.Ikintu nababwira , dushobora kuba abanebwe mu maso y'ibyo mutubonamo, ariko dufite ibindi dushyiramo imbaraga kandi dukora cyane'.

     

    Uyu muhanzi yasobanuye ko ikibazo gikunze kubaho ari uko abantu bitiranya ibintu.Ati:'Benshi mutuzi nk'abahanzi bakora indirimbo zigasohoka, ibyo bigatuma mudufata nk'abakora cyane,ariko ni kuri kimwe. Twe rero dufite ibindi bintu dukora bitajya hanze, kandi bifite akazi karuta ibyo.Ibyo nibyo bidufasha bikaduha imbaraga zo gutera imbere mu buryo butandukanye'.

     

    Uyu musore witegura kurushinga, yavuze ko gukunda Imana no kuyubaha ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge biri mu byafasha umuhanzi kuramba muri muzika.Yagize ati:'Nkijya mu muziki, umubyeyi wanjye yagize ubwoba, yumva ko naba ngiye mu murongo mubi,kimwe rero mu byo niyemeje ni uko ntazaba umuntu yatekerezaga ko ngiye kuba we.Ikintu rero nirinze cyane ni ibiyobyabwenge'.

     

    Mugisha Benjamin yavuze ko kwirinda ibiyobyabwenge biri mu bimufasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.

    The post The Ben yavuze ko umubyeyi we yatewe ubwoba nuko agiye mu muziki , abwira amagambo akomeye uwamwise umunebwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/the-ben-yavuze-ko-umubyeyi-we-yatewe-ubwoba-nuko-agiye-mu-muziki-abwira-amagambo-akomeye-uwamwise-umunebwe/

  • Perezida Tshisekedi ushaka manda ya kabili arashinja Katumbi bahanganye kuba ikitso cy'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Hakomeje iteranamagambo hagati ya perezida Felix Tshisekedi ushaka manda ya kabili na Moise Katumbi ashinja kuba umukandida woherejwe n'amahanga ngo agumye ashyire abanyekongo ku ngoyi.

    Ikinyamakuru Politico cd cyanditse ko ubwo yiyamamazaga mu mujyi wa Mbandaka, mu ntara ya Equateur bwana FATSHI nk'uko abanyekongo bamubyinirira, yavuze ko abaturage bakwiye kuba maso kuko mu bakandida bahatanye harimo abanyamahanga barajwe ishinga no guharanira inyungu z'ababatumye.

    Tshisekedi atavuze izina u Rwanda cg se umukuru warwo Paul Kagame, yasabye aba baturage bari baje kumwakira kubaza aba bakandida yise ko bahagarariye inyungu z'abanyamahanga mu gahugu gato k'agaturanyi, kuvuga nibura izina rimwe ry'igihugu cyashegeshe abanyekongo mu ntara zo mu burasirazuba.

    Amakuru ava muri iki gihugu yerekana ko bwana Moise Katumbi ariwe mukandida ukomeye bigaragara ko ahanganye na perezida uriho ushaka manda ya kabili, kandi yagiye anengwa n'ubutegetsi ko atigeze na rimwe azamura ijwi ngo yamagane u Rwanda nk'igihugu gifasha umutwe wa M23.

    Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ya Tshisekedi avuga ko umukuru w'agahugu gato baturanye ariwe nyirabayazana w'ibibazo byo mu burasirazuba, uwo mukuru w'igihugu akaba ariwe wihishe inyuma y'aba bakandida ashinja gufatanya n'abanzi ba kongo.

    Bwana Moise Katumbi wakiriwe n'isinzi ry'abaturage mu mujyi wa Butembo mu ntara ya Kovu y'Amajyaruguru ko atari umukandida w'abanyamahanga nk'uko mukeba we bahanganye abivuga, kuko uwo umushinja kuba umukandida w'abanyamahanga kuva yagera ku butegetsi yibera mu kirere mu ngendo mu mahanga, ababwira ko azi neza ikibazo iyi ntara yahuye nacyo abasezeranya umutekano no kuriha abacuruzi bose bahombejwe n'izi ntambara z'abitwaje intwaro muri iyi ntara.

    Hagati aho ibinyamakuru nka Chimpreports byanditse ko abarwanyi ba M23 bari mu mirwano ikaze ahitwa Sake mu bigaragara nko gufata umujyi wa Goma bawugoteye hagati.

    Umwe mu baturage batanze amakuru aravuga ko M23 iri gushaka gufata SAKE kuko ari agace kavuze byinshi nk'ahahurira imihanda yose yerekeza mu mujyi wa Goma. Uyu muturage yavuze ko igihe Sake yaba ifashwe imbaraga za FARDC zo gutabara Goma zaba zirangiriye aha ngaha ,nta mirwano ifata Goma yaba ikibayeho. Ibi kandi ngo bigomba gukorwa vuba na bwangu igihe ingabo za SADC zitaraza ngo zihangane n'uyu mutwe. Hamaze iminsi mike ingabo za Congo Kinshasa FARDC zifatanije n'iza MONUSCO bishyize hamwe ngo umujyi wa Goma utajya mu maboko ya M23, ariko ubu ngo birasa n'aho bitababuza kuwufata igihe baba bafashe Sake.

    The post Perezida Tshisekedi ushaka manda ya kabili arashinja Katumbi bahanganye kuba ikitso cy'u Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/27/perezida-tshisekedi-ushaka-manda-ya-kabili-arashinja-katumbi-bahanganye-kuba-ikitso-cyu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-tshisekedi-ushaka-manda-ya-kabili-arashinja-katumbi-bahanganye-kuba-ikitso-cyu-rwanda

  • Abanya Kenya bifatiye perezida ku gahanga kubera kwambara umukandara uhenze,bo abasa kwizirika umukanda #rwanda #RwOT

    Abanya Kenya bacitse ururondogoro babonye ko perezida wabo William Ruto yambaye  umukanda akenyeza ipantalo ugura igice cya miliyoni y'amashilingi nyamara ahora abasaba kwizirika umukanda kubera ubukungu bwifashe nabi.

    Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko bwana Ruto ubwo yari mu rusengero ku cyumweru abamubonye yari yambaye umukandara uhenze cyane

    Uyu mutegetsi ushinjwa kuzamura umusoro ubuzima bwa rubanda bukajya mu kaga amaze iminsi asaba abaturage kwizirika umukanda

    Perezida Ruto uharaye kwambara mode yigeze guhararwa na perezida Kaunda anengwa ko ari umuntu uhora mu maraha mu myambarire kandi rubanda ategetse rwicira isazi mu jisho.

    Uretse inkweto aherutse kwambara rubanda nabwo ikayica imirya ko aba mu buzima buhenze byamara abantu bakennye, uyu mukandara ufite ibirango bya SR watumye ku mbuga nkoranyambaga abaturage bamwota

    Hari abavuga ko ari inyaryenge yigisha ibyo idakora abandi bakagragaza ko ari umuntu wazanywe no gusubiza inyuma ubuzima bw'abaturage agamije kubaho nk'umukinnyi wa film za Hollywood muri Amerika.

    Uyu mukandara ubwawo ufite ibi birango bya SR bivugwa ko ugura ibihumbi 450 by'amashilingi ya Kenya, abamunenze bakavuga ko aya mashilingi ari menshi ku buryo yahindura ubuzima bw'umuturage wa Kenya nibura umwe.

    Aya mashilingi uyavunje mu manyarwanda ubona ko uwo mukandara wambawe n'usaba abantu kwiziriuka umukanda urengeje miliyoni 3.6 mu mafranga y'u Rwanda.

    Hamaze iminsi imyigaragambyo y'abadashyigikiye perezida William Ruto bamusaba kwegura kuko ikiguzi cy'ubuzima cyahenze.

    Habayeho umwanya wo gushyiraho itsinda rihuriweho n'abambari be n'abamurwanya, ubu bemeranije ko leta igomba gukoresha ½ cy'amafranga yakoreshaga

    Ku mbuga nkoranyambaga abaturage baravuga ko ibi ntacyo bizatanga kuko perezida William Ruto ubwe umutungo ugendera mu maraha kuko azwiho kwambara ibihenze cyane.

    Aba baturage bavuga ko Ruto ibyo yiyamamaje abizeza nta na kimwe yakoze ahubwo ibintu byarushijeho kuba bibi kurusha uko byari bimeze mbere.

    The post Abanya Kenya bifatiye perezida ku gahanga kubera kwambara umukandara uhenze,bo abasa kwizirika umukanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/27/abanya-kenya-bifatiye-perezida-ku-gahanga-kubera-kwambara-umukandara-uhenzebo-abasa-kwizirika-umukanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanya-kenya-bifatiye-perezida-ku-gahanga-kubera-kwambara-umukandara-uhenzebo-abasa-kwizirika-umukanda

  • Uganda: Minisitiri Hellen Grace Asamo yagiye kwimika musenyeri ibirori bitinze aritahira #rwanda #RwOT

    Umutegetsi wahagarariye visi perezida Jesca Alupo mu muhango wo kwimika umusenyeri yarivumbuye arigendera ubwo abayoboye gahunda bananirwaga kubahiriza igihe.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko madame Hellen Grace Asamo umunyamabanag wa leta suhinzwe abafite ubumuga, yageze ahaberaga ibiroro ku gihe mu karere ka Teso arahirirwa.

    Ngo bigeze mu masaa kumi n'imwe akavura katangiye kwitoratoza, abandi bategetsi bari kuvuga amagambo we kwihangana biranga kuko gahunda bamuhaye bari bayishe arahaguruka yegera usenyeri wari ugiye kwimikwa amujya mu matwi aramwongorera babona arahagurutse aritahiye kandi ariwe mushyitsi mukuru.

    Iki kinyamakuru kivuga ko kitamenye ubutumwa yahaye umusenyeri w'abapentikoti wimitswe kuko yamwongoreye kandi yari buvugire ku karubanda, ariko ngo bishoboka ko mu masa mili za nimugoroba yari afite indi nama agomba kwitabira.

    Iki kinyamakuru daily monitor ubwo cyabazaga ministre madame Hellen Grace Asamo impamvu yagiye atagejeje ijambo nyamukuru kuri rubanda rwari ruryiteze, yabwiye umunyamakuru ko niba yari ahari yabonye ko imvura yari ukubye, kandi ko yanabonye yongorera musenyeri ubutumwa bwe akabumuha, ngo icya mbere ni uko ubutumwa visi perezida yamuhaye yabumugejejeho uko bwakabaye.

    Ati ntibyari ngombwa ko abantu bose birirwa banyagirirwa mu ihema kandi hari uburyo bwo gucika imvura kandi imihango igakomeza ku babishaka.

     

    The post Uganda: Minisitiri Hellen Grace Asamo yagiye kwimika musenyeri ibirori bitinze aritahira appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/27/uganda-minisitiri-hellen-grace-asamo-yagiye-kwimika-musenyeri-ibirori-bitinze-aritahira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-minisitiri-hellen-grace-asamo-yagiye-kwimika-musenyeri-ibirori-bitinze-aritahira

  • Abadepite ba EALA ntibazivanga mu bibazo by'u Rwanda na DRC ariko bifuza ko byakemuka #rwanda #RwOT

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA), Joseph Ntakirutimana, yavuze ko kuba abahagarariye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bamenyesheje inteko ko badashobora kwitabira imirimo yayo ibera mu Rwanda ariko bazajya babikurikirana bifashishije ikoranabuhanga

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, mu kiganiro n'abanyamakuru gitegura Inteko Rusange y'Abadepite ba EALA irimo kubera i Kigali, hagati ya tariki 23 Ugushyingo- 7 Ukuboza.

    Igiye kuba mu gihe Abadepite bahagarariye RDC muri iyi nteko batajya bitabira bimwe mu bikorwa by'inteko by'umwihariko ibibera mu Rwanda na Uganda.

    Perezida wa EALA, Joseph Ntakirutimana yavuze ko kuba RDC ititabira ibikorwa bitandukanye ari ikibazo ariko hari inzego zishinzwe kugishakira umuti kandi bizeye ko zirimo kugikoraho.

    Ati 'Ni ikibazo ngira ngo abatari bake bakeneye kumenya imiterere yacyo ariko ibiriho ni uko twebwe Inteko ya EALA, mu byo badusabye ntabwo twivanga mu bibazo by'umutekano iyo abayobozi barimo bagerageza kubishakira umuti.'

    Yakomeje agira ati 'Twebwe rero nk'Abadepite, aho turi hose twanabikora mu bwumvikane, abadepite bo muri Congo dusangira ibikorwa ahantu honyine bidashoboka, ni ibyo dukorera mu Rwanda.'

    Ntakirutimana yavuze ko abahagarariye RDC muri EALA banditse bavuga ko nubwo batazitabira ibi bikorwa byayo birimo kubera mu Rwanda, ariko Inteko Rusange iteganyijwe ku wa 7 Ukuboza yo bazayikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.

    Ati 'Batwandikiye batubwira ko badashoboye kuza gukorera hano i Kigali, ariko ko tuzakorana na bo, mu buryo bw'ikoranabuhanga bivuze ko ntacyo bizangiza kuko bazakurikirana inama mu buryo bw'ikoranabuhanga.'

    'Ahandi twagira ibikorwa mu bindi bihugu bigize EAC bazitabira. Ariko ibibazo nk'ibi ni ibibazo bikunze kubaho ku bihugu bituranye ntabwo ari ibyo muri aka karere gusa no mu bindi bihugu byo ku Isi bibaho ariko iyo bibayeho bishakirwa umuti. Mu gihe twebwe uwo muti utaraboneka, turakomeza ibikorwa.'

    Ntakirutimana yavuze ko nk'Abadepite bifuza ko umuti w'ibibazo bya RDC waboneka vuba kubera ko bikomeza kugira ingaruka ku baturage b'icyo gihugu ndetse n'abo mu karere muri rusange.

    Ati 'Twese nta muntu ushimishijwe no kubona ahantu hari intambara, abantu barahunga, inzara igatera, bagahungira mu bihugu bituranyi, turifuza ko iki kibazo cyazabonerwa umuti kandi barimo kubikemura.'

    Amb. Fatuma Ndangiza, uri mu Badepite bahagarariye u Rwanda muri EALA, yavuze ko muri iyi nteko bafitemo komisiyo ishinzwe ibibazo byo mu Karere, ari na yo ikurikirana iby'umutekano na politiki zo mu karere.

    Ati 'Inshingano zacu ziba ari ugukurikirana icyo ibihugu bikora, hari na raporo ya ba Minisitiri b'Ingabo, bageza ku nteko batwereka uko umutekano, byifashe muri aka karere.'

    Ku kibazo cya Congo, Amb Fatuma yavuze ko kimaze imyaka myinshi ndetse cyabayeho na mbere y'uko EALA itangira imirimo yayo kandi kikaba gihangayikishije akarere.

    Ati 'Ni ikibazo gihangayikishije akarere ariko ntabwo ari ikibazo cyapfa gukemurwa mu buryo bwihuse kuko uretse M23 ihora ivugwa kandi ifite imizi mu mateka y'ubukoloni, ariko tuzi ko hari n'ibibazo bya FDLR igizwe n'abasize bagize uruhare muri Jenoside yabereye aha [mu Rwanda]; hari na ADF iva muri Uganda, n'u Burundi hari ababurwanya bari hariya.'

    Yakomeje agira ati 'Hari imitwe y'iterabwoba irenga 120 muri kiriya gihugu ariko hari ingamba ibihugu byafashe biciye mu nzira y'ibyeranyirijweho i Nairobi na Luanda.Ngira ngo umuti w'iki kibazo ugomba kuzava mu rwego rwa politiki, ni na cyo RDC isabwa ariko ibihugu iyo bihura bigenda bigerageza gushaka igisubizo […] ni ikibazo kiremereye gihangayikishije akarere, ariko nta muti uhari uretse ibyemeranyijweho n'abakuru b'ibihugu.'

    Ingabo zikwiye kuvayo ku neza atari ibya 'mbisa, mbisa'

    Mu nama y'Abakuru b'ibihugu bigize z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EAC yabereye Arusha muri Tanzania ku wa 24 Ugushyingo 2023, hafatiwemo imyanzuro irimo ko Ingabo za EAC zitazava muri Congo nk'uko byari biteganyijwe.

    Ubusanzwe byari biteganyijwe ko zigomba kuhava tariki 8 Ukwakira 2023 ariko abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba basanze batagomba kuhava kuko baba batereranye abaturage bari mu ntambara.

    Ati 'Ku byerekeye ingabo zacu ziri muri Congo, inama iherutse kubera i Arusha, nicyo kibazo cya mbere bahereyeho, baganira kandi RDC yari ihagarariwe, icyo bumvikanye ni uko abantu basubira gusuzuma neza bakareba niba ari ibyakorwa, bikorwe.'

    'Bo bashakaga ko ingabo za EAC ntabwo zagenda nta umuntu zisize kuko byaba ari ibintu bidakurikije amategeko, inama izaba kugira ngo barebe ibyakorwa, mu bwitonzi bakagenda neza nta bintu byo gusunikana ngo mbisa, mbisa.'

    Yakomeje agira ati 'Naho ibindi, ni ingorane zibaho kandi zikarangira kandi barimo kubikoraho, abayobozi batari bake […] turizera ko vuba tuzabona igisubizo kuri iki kibazo cya RDC.'

    Amb. Fatuma Ndangiza yavuze ko ikibazo cy'umutekano muke muri RDC bihangayikishije akarere, kandi umutu rukumbi wava mu nzira za politiki by'umwihariko mu kubahiriza amasezerano n'imyanzuro yagiye ifatirwa mu nama zitandukanye zihuza abakuru b'ibihugu bya EAC.

    The post Abadepite ba EALA ntibazivanga mu bibazo by'u Rwanda na DRC ariko bifuza ko byakemuka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/27/abadepite-ba-eala-ntibazivanga-mu-bibazo-byu-rwanda-na-drc-ariko-bifuza-ko-byakemuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadepite-ba-eala-ntibazivanga-mu-bibazo-byu-rwanda-na-drc-ariko-bifuza-ko-byakemuka