Blog

  • Umuherwe Mvukiyehe Juvénal waguze Rugende FC akayita Addax FC agiye kuyikorera ikibuga mu buryo budasanzwe [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvénal uherutse kugura ikipe ya Addax FC, agiye kuvugurura ikibuga cya Rugende gisanzwe gikinirwaho n'amakipe atatu yo mu Cyiciro cya Kabiri.

    Iki kibuga giherereye i Rugende mu Karere ka Gasabo, kiri mu gishanga ku buryo iyo imvura iguye kirekamo amazi ku buryo bigoye gukinirwamo.

    Mvukiyehe Juvénal uyobora Addax FC yabwiye IGIHE ko ku bwumvikane n'andi makipe bagihuriraho ya Gasabo United na Aspor FC, ateganya gutunganya iki kibuga kikaba cyagera ku rwego rwiza rwo gukinirwaho umupira w'amaguru.

    Ati 'Yego, ikibuga ntabwo kimeze neza. Ni bwo tugitangira Shampiyona gusa tugiye kuganira n'amakipe tugihuriraho turebe uko twagitunganya kuko si icyacu twenyine. Hagomba kubanza kubaho ibiganiro.'

    Mvukiyehe ufite imishinga migari yo kugira Addax FC ikipe ikomeye, arifuza ko ikibuga cya Rugende cyazajya ku rwego rwisumbuye kikajya cyakira imikino y'Icyiciro cya Mbere igihe iyi kipe ye izaba izamutse.

    Addax FC kandi ifite ibibazo by'abakinnyi batarabona ibyangombwa byo gukina mu Rwanda kuko kuri ubu iri gukinisha abagera kuri 18 yandikishije mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe abandi bane b'abanyamahanga bategereje ibyangombwa bibemerera gukina mu Rwanda.

    Aba banyamahanga barimo Abanye-Congo babiri barimo na Jennie, umuvandimwe wa Bokota Labama, Umunya-Tanzania umwe n'Umurundi umwe.

    Mu mikino itatu imaze gukinwa muri Shampiyo y'Icyiciro cya kabiri, Addax yakinishaga abakinnyi 18 b'Abanyarwanda gusa, yatsinze umwe inganya ibiri, itsindwa undi umwe.

    Aba bakinnyi abenshi muri bo baguzwe habura iminsi mike ngo isoko ryo mu mpeshyi rifunge, byatumye batabonera ibyangombwa ku gihe. Perezida w'iyi kipe, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko bari kugerageza ngo barebe inzira zose zoshoboka ku buryo byaboneka hadategerejwe muri Mutarama 2024 ubwo isoko rizaba ryongeye gufungura.

    Addax FC yaguze abakinnyi benshi nyuma yo kugurwa na Mvukiyehe Juvénal washyizwe ku ruhande muri Kiyovu Sports, yagumanye abakinnyi babiri gusa mu bari basanzwe bahari ikitwa Rugende FC ndetse yongera amaraso mashya mu batoza, iha akazi Bokota Labama Bovick wabiciye muri Rayon Sports, APR FC, Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', nk'Umutoza wungirije.

    Mu bakinnyi bafite amazina mu Cyiciro cya Mbere bari muri Addax FC barimo Nyirinkindi Saleh waciye mu makipe nka APR FC, Mukura VS, Kiyovu Sports, Etincelles FC na Musanze FC, Songa Isaïe wakiniye Rayon Sports, Police FC na Etincelles FC n'Amavubi, Mpozembizi Mohammed wakiniye Musanze FC, Police FC, Sunrise FC n'Ikipe y'Iguhugu 'Amavubi'. hari kandi Niyonkuru Vivien wamenyekanye cyane muri Musanze FC, akaba ari na we Kapiteni wa Addax FC.

    Hari kandi Niyibizi Emmanuel 'Kibungo' wakiniye Rayon Sports, Etoile de l'Est na Muhazi United n'Umunyezamu Iratugenera Edouard wamenyekanye muri Mukura VS na Etoile de l'Est.

    Abajijwe niba gukinisha ikipe ifite aya mazina mu Cyiciro cya Kabiri bitamushyira ku gitutu cyo kuba agomba kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka, Umutoza Mukuru wa Addax FC, Ndemeye Jean Louis 'Fils', yavuze ko ibi biba ku batoza batakinnye umupira w'amaguru.

    Ati 'Ibi bikunda kuba ku batoza batakinnye umupira w'amaguru, nanjye icyo cyiciro cya mbere nagikinnyemo nisanisha na bo tukabana, abakina mu byiciro bitandukanye bose mbafata kimwe. Icya mbere ni ugutoza abakinnyi guhumeka umwuka umwe, kugira intego no kubumvisha ko babishoboye.'

    Abajijwe ku kugirwa Umutoza Wungirije kwa Bokota Labama ndetse n'imikoranire yabo, Ndemeye yavuze ko ari we wamwihitiyemo kuko kwizanira abungiriza biri mu masezerano ye.

    Ati 'Ni njye wabishatse kuko mu masezerano yanjye harimo kwishakira abungiriza, Bokota yari inshuti yanjye kuva na mbere dukinana mu Cyiciro cya Mbere, nyuma y'aho mbona aranyandikiye mubaza aho aba ambwira ko ari gutoza mu Cyiciro cya Kabiri i Bukavu, ansaba ko ashaka kuza mu Rwanda haba gukora amahugurwa no gukomeza kuhatoza. Nanjye mbisaba ubuyobozi burabinyemerera ndamuzana.'

    Mu mukino uheruka w'Umunsi wa Kane wa Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri, Addax FC yatsindiwe mu rugo na La Jeuneusse FC igitego 1-0 ku Cyumweru, tariki 26 Ugushyingo 2026.

    Source : https://yegob.rw/umuherwe-mvukiyehe-juvenal-waguze-rugende-fc-akayita-addax-fc-agiye-kuyikorera-ikibuga-mu-buryo-budasanzwe-amafoto/

  • Zije zishoreranye nk’iza aba-Perezida: Muri iri joro i Kigali hasesekaye imodoka rutura zifite ikoranabuhanga zizajya zifashishwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zije zishoreranye nk'iza aba-Perezida: Muri iri joro i Kigali hasesekaye imodoka rutura zifite ikoranabuhanga zizajya zifashishwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Mu masaha yo kuri uyu mugoroba, imodoka nshya zije i Kigali zava ku Rusumo aho zije gukoreshwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Ni imodoka zirenga 10 zije gufasha abantu kutajya batinda ku byapa bagiye muri gahunda zabo.

    Source : https://yegob.rw/zije-zishoreranye-nkiza-aba-perezida-muri-iri-joro-i-kigali-hasesekaye-imodoka-rutura-zifite-ikoranabuhanga-zizajya-zifashishwa-mu-gutwara-abantu-mu-buryo-bwa-rusange/

  • Abanyarwanda bayobowe na Muhitira Felicien uzwi nka Magare begukanye igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37 #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, Tariki ya 26 Ugushyingo 2023, umunyarwanda Muhitira Félicien uzwi nka Magare mu kiciro cy'Abagabo yegukanye isiganwa ry'igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37.

    Ibilometero 21 bya Marathon Fort de France yaraye itwawe na Magare mu kiciro cy'Abagabo yari yitabirwe n'abasiganwa 600 itangirira i Malecon ku isaha ya Saa kumi n'ebyiri zo kuri iki cyumweru, abasiganwa bari bayobowe na Magare na Mohamed Boutmazguine na Mykola Mevsha.
    Nyuma yo kuyobora iryo siganwa kuri abo bagabo bose ryasojwe Muhitira Felien watwaye amarushanwa atandukanye ku Isi cyane cyane ayo ku mugabane w'i Burayo dore ko ariyo asanzwe abarizwa ariyoboye akoresheje isaha imwe n'iminota 5 n'amasegonda 25 (1h 05min 25s).
    Mu bagabo kandi si Muhitira w'umunyarwanda witwaye neza kuko Uwimana Félix yasoje ku mwanya wa Gatatu asizwe na Muhitira iminota ibiri n'amasegonda 21, Brochot Bertrand nawe wakinaga nk'Umunyarwanda yasoje ku mwanya wa cyenda.
    Mu kiciro cy'Abagore, Nemchenko Maryna ukomoka muri Ukraine niwe wabaye uwa mbere akoreshe isaha imwe, iminota 16 n'Amasegonda arindwi (1h 16min 07s), yakurikiwe na El Idrissi Fatima umwanya wa Gatatu wajeho Gortel Maciuk Agnieska ukomoka muri Polonye.

    The post Abanyarwanda bayobowe na Muhitira Felicien uzwi nka Magare begukanye igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abanyarwanda-bayobowe-na-muhitira-felicien-uzwi-nka-magare-begukanye-igice-cya-marato-ya-fort-de-france-yakinwaga-ku-nshuro-ya-37/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyarwanda-bayobowe-na-muhitira-felicien-uzwi-nka-magare-begukanye-igice-cya-marato-ya-fort-de-france-yakinwaga-ku-nshuro-ya-37

  • Imitima ikomeje kuba myinshi ku mutoza Carlo Ancelotti yibaza aho yerekeza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Real Madrid irifuza kongerera amasezerano umutoza wayo Carlo Ancelotti mbere y'uko Noheli igera.

    Icyifuzo cya Real Madrid ni ukumusinyisha indi myaka ibiri. Brazil irategereje ariko Ancelotti arifuza kwigumira muri Real Madrid.

    Source : https://yegob.rw/imitima-ikomeje-kuba-myinshi-ku-mutoza-carlo-ancelotti-yibaza-aho-yerekeza/

  • Umusirimu yavuguruje VAR! Cristiano Ronaldo yanze ko ikipe ye ya Al-Nassr ihabwa penaliti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo yanze ko ikipe ye ya Al-Nassr ihabwa penaliti mu mukino wa AFC Champions League uri kuyihuza na Persepolis.

    Ronaldo wagushijwe mu rubuga rw'amahina, yavuze ko atari ikosa rikwiye penaliti, umusifuzi yifashishije VAR ahindura icyemezo yari yafashe.

    Igice cya Mbere cy'uyu mukino cyarangiye ari ubusa ku busa.

    Source : https://yegob.rw/umusirimu-yavuguruje-var-cristiano-ronaldo-yanze-ko-ikipe-ye-ya-al-nassr-ihabwa-penaliti/

  • Abaturage bati ‘ya Hoteli barayisenye? Umujyi wa Kigali wasenye inyubako nshya y’ubucuruzi bitandukanye yari iri kuzura ku musozi wa Rebero [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Serge Ndekwe ni Rwiyemezamirimo wamenyekanye cyane mu Mujyi wa Kigali kubera gutangiza Restaurant ifite n'akabari izwi ku izina rya 'Papyrus' ku Kimihurura muri 2004.

    Inyubako ya Serge Ndekwe yari ari gusoza ku musozi wa Rebero, mu Karere ka Kicukiro hepfo gato y'isangano ry'umuhanda ryegeranye na 'Sawa Citi' yasenwe.

    Kuri ubu yari amaze iminsi ahugiye ku mushinga mugari w'inyubako ibereye ijisho yendaga kuzuza ku musozi wa Rebero. Gusa inzozi ze zakomwe mu nkokora kuko kuri ubu ibikorwa byo kumusenyera birimbanyije, nyuma y'ibyemezo byafashwe n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali.

    Iyi nyubako yateganyaga kuyikoreramo ibikorwa bitandukanye birimo ahakorerwa imyitozo ngororamubiri [gym], restaurant, akabari, night club, n'ibindi bitandukanye.

    Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko kuva kuwa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, hatangiye ibikorwa byo gushaka gusenya iyi nyubako bidindizwa n'uko uyu rwiyemezamirimo yumvaga icyo gisubizo kitamunyuze ahubwo ko hakwiye kurebwa inzira y'ibiganiro yageza ku muti ubereye impande zombi.

    Ugeze ku muhanda hafi y'iyi nzu, abantu bahanyuraga bibazaga bati: 'Ya Hoteli barayisenye?'

    Ni iki cyateye Umujyi wa Kigali kumusenyera?

    Intandaro ya byose yabaye ikibanza Ndekwe Nsanawe Serge yari afite ku musozi wa Rebero cyegeranye n'igisigara cya Leta, ahateganyirijwe kuba icyanya cy'ishyamba ribumbatiye urusobe rw'ibibyabuzima [green zone]. Ahateganyijwe gushyirwa iki cyanya harimo ubutaka bungana na metero ziri hagati y'enye n'eshanu zo ku butaka bwa Serge Ndekwe.

    IGIHE yamenye ko mu gihe uyu rwiyemezamirimo yatangiraga kuzamura inyubako ye, yubatse no muri za metero enye zo ku butaka bwe ariko zigomba kuba muri 'green zone'. Amafoto n'amashusho byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bampaye gilets z'icyatsi bahonda inyundo za kinubi ku nkuta za piscine/pool yari yaramaze kubakwa, abandi bari hejuru ku nzu basenya ibisenge n'inkuta.

    Umujyi wa Kigali wanditse kuri Twitter ko waburiye kenshi Ndekwe ko ari kurenga ku mabwiriza ajyanye n'imyubakire kuva mu 2016. Ngo Ishami rishinzwe ubugenzuzi ryakurikiye iki kibazo, riramuburira ariko ararenga ntiyahagarika ibikorwa.

    Ati 'Kuri iki kibazo, Serge yatangiye kubaka adafite uruhushya rubimwemerera. Yandikiwe amabaruwa menshi aburirwa [hari ibaruwa yo ku wa 03 Gicurasi, 16 Gicurasi na 12 Kamena 2023, amusaba guhagarika gushyira ibikorwa mu cyanya cyahariwe ishyamba.'

    Umujyi wa Kigali wakomeje usobanura ko Ndekwe yakomeje kurenga ku mabwiriza. Ati 'Kutubahiriza ibikubiye mu mabaruwa yandikiwe n'abayobozi ndetse n'amabwiriza yahawe (bwa mbere ibaruwa yo ku wa 01 Kamena, indi nshuro ibaruwa yo ku wa Gatatu Nyakanga, indi baruwa ya gatatu yo ku wa Gatandatu Ugushyingo 2023, Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo gusenya igice kiri mu ishyamba.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yabwiye IGIHE ko bandikiye Ndekwe inshuro nyinshi asabwa kwisenyera ibyo yubatse atabifitiye uburenganzira ariko arabyanga, kugeza ubwo inzego za Leta zifashe icyemezo cyo kujya kumusenyera.

    Yagize ati 'Ubwo rero niba yaranyuranyije n'amategeko, n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali, yari akwiye kubabwira ngo inzu yanjye bayikuyeho kubera ibi. Niba hari aho avuga hari akarengane kuko na we ubwe yemera ko nta karengane kuko yamenyeshejwe inshuro nyinshi ko arimo gukora ibitemewe, banamusaba kubyikuriraho ntiyabikuraho. Ubu rero harimo harakorwa ibiteganywa n'amategeko. '

    Ati 'Ushobora kureba agaciro k'inzu ariko ejo ikagira ibyo ihitana, wavuga ngo twari twarebye agaciro k'inzu? Tugiye tuvuga ngo kubera ko bubatse, tukavuga ngo kubera bubatse, ushobora kuba ufite miliyari ukubaka inzu ifite agaciro ka miliyari aho bayikuriragaho [bayisenya], iba ifite agaciro nk'ak'uwubatse iy'ibihumbi 100 Frw kuri wa muntu ufite ubwo bushobozi.'

    Yanavuze ko abahura n'ibibazo byo gusenyerwa baba barenze ku burenganzira bahawe cyangwa bakaba nta byangombwa bafite, asaba abaturage kujya bakurikiza ibijyanye n'uburenganzira bwo kubaka baba bahawe.

    Source : https://yegob.rw/abaturage-bati-ya-hoteli-barayisenye-umujyi-wa-kigali-wasenye-inyubako-nshya-yubucuruzi-bitandukanye-yari-iri-kuzura-ku-musozi-wa-rebero-amafoto/

  • Umukobwa wahoze acuruza ibisheke kumuhanda yabaye umunyamategeko ahita yanga umukunzi we amubuza no kuzongera kumwegera #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo muri Kenya , yashyize hanze ubuzima yabayemo bugoye ari umucuruzi w'ibisheke abugereranya n'igihe yari amaze kuba umunyamategeko.

    Nyuma yo guhirwa akaba umunyamategeko, yahise atangariza uwo bakundanaga ko batandukanye ndetse amubuza no kongera kumwegera ngo kuko yari amaze kubona ko yabaye mwiza.

    Uyu mukobwa ni we wifashe amashusho arimo kugaragaza uko asigaye ateye.Muri aya mashusho yashyize kumbuga nkoranyambaga ze nka @nanaakua_law, yigaragaje ateruye ibisheke asa nu naniwe cyane , ashyiraho indi foto ari mu bisubizo.

    Umusore bakundanaga yagerageje ku mwegera ariko undi aranga amuhunza umugongo , ndetse ngo aramuboroka amubwira ko adakwiriye kongera kumuvugisha.

    Benshi mu babonye aya mashusho bagaragaje ko bishimiye iterambere rye gusa bamunengera ko yanze uwo bahoze bakundana.

    The post Umukobwa wahoze acuruza ibisheke kumuhanda yabaye umunyamategeko ahita yanga umukunzi we amubuza no kuzongera kumwegera appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukobwa-wahoze-acuruza-ibisheke-kumuhanda-yabaye-umunyamategeko-ahita-yanga-umukunzi-we-amubuza-no-kuzongera-kumwegera/

  • Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa CG (… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwafashe icyemezo ku bujurire bwa CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, rwemeza ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare gifite agaciro, bityo ko akomeza gufungurwa by’agateganyo.

    CG (Rtd) Emmanuel Gasana uregwa ibyaha birimo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo iminsi 30 n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare tariki 15 Ugushyingo 2023.

    CG (Rtd) Gasana Emmanuel yari yajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kuwa 15 Ugushyingo 2023. Mu bujurire bwe, yavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ko rwirengagije impamvu yagaragaje urusaba kumurekura agakurikiranwa ari hanze adafunze. 

    Mu mpamvu zikomeye yagaragazaga zirimo uburwayi ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko akurikiranwa afunzwe nkuko byari byasabwe n’ubushinjacyaha. 

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwavuze ko impamvu zatanzwe na CG (Rtd) Gasana Emmanuel zidafite ishingiro rutegeka ko akomeza gufungwa gufungwa by'agateganyo.

    CG (Rtd) Gasana Emmanuel acyekwaho ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha nabi ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite, n'icyaha cyo gusaba cyangwa kwakire indonke.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136971/urukiko-rwatesheje-agaciro-ubujurire-bwa-cg-rtd-gasana-emmanuel-rwemeza-ko-akomeza-gufungw-136971.html

  • Byamusabye kureka akazi! Ccile Kayirebwa yav… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, ubwo yashyiraga akadomo ku gitaramo cy’iserukiramuco 'MTN Iwacu Muzika Festival' yahuriyemo n’abandi bahanzi cyabere muri BK Arena.

    Kayirebwa yaririmbye ahuhira  mu ngata abandi bahanzi bamubanjirije barimo Muyango Jean Marie, Cyusa Ibrahim, Ruti Joel, Sophia Nzayisenga, Itorero Inyamibwa n’Itorero Inganzo Ngari.

    Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka ‘Umunezero’, ‘Inyange Muhorakeye’ n’izindi. Ubwo yari ageze ku ndirimbo ye ‘Ngarara’, uyu munyabigwi yavuze ko yayigishijwe n’umukecuru ‘nkiri agakobwa kangana urwara’ (yatebyaga mu kumvikanisha ko yari akiri muto).'

    Yavuze ko yagiye kumenya iyi ndirimbo nyuma y’igihe cyari gishize yinginga cyane uyu mukecuru ngo ayimwigishe.

    Kayirebwa avuga ko icyo gihe yari umukozi ahitwa i Musha. Uyu mukecuru wayimwigishije ‘yari nyina w’umukobwa w’umwe mu barimukazi nakoreshaga’.

    Byamusabye kureka akazi! Kayirebwa yavuze ko nyuma yo kumva uburyo iyi ndirimbo yaganje muri we ariko atazi kuyiririmba neza, byamusabye kureka akazi mu gihe cy’amasaha make asiga abandi ku kazi ajya kureba uriya mukecuru.

    Akimara guhura n’uriya mukecuru, yamubajije impamvu yamusanze mu rugo wenyine bari kumwe, undi amusubiza ko ‘naje kugirango undirimbire ‘Ngarara’ kandi uyinyigishe’.

    Uyu mukecuru yabwiye Kayirebwa ko atakoroherwa no kuririmba ku manywa, kandi ko icyo gihe yari yicaye imbere y’umuryango.

    Nyuma y’ibiganiro bagiranye, uyu mukecuru yinjiye mu nzu yicara ku ntebe ya Kinyarwanda ubundi yegama ku nkingi yiyorosa ‘agatambaro mu maso’.

    Kayirebwa avuga ko muri ako kanya uriya mukecuru yahise atangira kuririmba iyi ndirimbo no kuyimusobanurira, kandi amusaba kuza gufata neza ibyo yamubwiye.

    Yamusobanuriye ko iyi ndirimbo ishingiye ku batware ba kera bagiraga ingo nyinshi, ahanini biturutse ku kuba barayoboraga uturere twinshi, muri buri karere ugasanga afitemo urugo n’umugore we. Ati “[Umutware] akabasura [asura abagore be] akagira igihe cya buri wese agenda.”

    Kayirebwa avuga ko iyi ndirimbo yitsa cyane kuri umwe mu bagore wakumbuye ‘umutware’ noneho ajya mu nzira ayoboza aho umutware we ari.

    Ati “…Noneho rero umwe asize [Umugore wasizwe n’umutware] agenda ajya mu bandi, abandi mu mazu ye mu ngo aramukumbura, aramukumbura cyane (abisubiramo) noneho akajya mu nzira rero, ngo arashaka kuyoboza aho umutware we ari.”

    Kayirebwa amenyekanishije ubwiza bw'umuziki gakondo w'u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n'ubu ntawe uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.

    Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Cyusa, Ndare, Umunezero n'izindi.

    Yitabiriye ibitaramo birimo nk'iserukiramuco rya 'Fespad' ya mbere i Kigali, 'Robben Island Event' i Cap yo muri Afurika y'Epfo n'ibindi bitandukanye. 

    Kayirebwa yatangaje ko byamusabye kureka akazi ajya kureba umukecuru wamwigishije indirimbo 'Ngarara' 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NGARARA’ YA KAYIREBWA

    “>

    KANDA HANO UREBE UKO KAYIREBWA YITWAYE MURI MTN IWACU MUZIKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136967/byamusabye-kureka-akazi-cecile-kayirebwa-yavuze-ibitaramenyekanye-ku-ndirimbo-ngarara-136967.html

  • Aptre Yongwe yigereranyije nIntumwa yImana… – #rwanda #RwOT

    Kuba Urukiko ruvuga ko asengera abantu ariko ntibakire, Yongwe yavuze ko atari Imana ngo asubize ibyifuzo byabo.

    INKURU BIJYANYE: Apotre Yongwe yahakanye ubutekamutwe yemera gukubita 7 abo yambuye

    Harerimana Joseph wamamaye nka Apôtre Yongwe mu iburana ry'iminsi 30 y'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo yunganiwe na Me.Nzayisenga Francis. Hari ku itariki 23 Ukwakira 2023 ubwo yitabaga urukiko bwa mbere. 

    Buri wese ukurikira bya hafi wari muri sale y'iburana yumvise ko harimo kubusanya ku buryo bwo kuburana hagati ya Harerimana Joseph n'umwunganira mu mategeko. 

    Urugero aho Apotre Yongwe yavugaga ko yariye amaturo akaba aramutse arekuwe yabireka akanasaba abandi kubyirinda. 

    Ni mu gihe umwunganira yaburanaga avuga ko umukiriya we ibyo yakoze abyemerewe n'amategeko bikaba bivuguruzanya n'ibyo uwo yunganira yari yavuze. Ni abanyamategeko babiri aribo Me. Francis Nzayisenga na Me Rugazura Anestor.

    INKURU BIFITANYE ISANO: Ubushinjacyaha bwemeye ko Apotre Yongwe yafunzwe nta muntu utanze ikirego

    INKURU WASOMA: Apotre Yongwe yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo ahita ajyanwa i Mageragere

    Ku itariki 23 Ukwakira 2023 Yongwe yaburanye ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Ku itariki 26 Ukwakira 2023 nibwo yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ku cyaha ubushinjacyaha buvuga ko ari icyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. 

    Yahawe iminsi 5 yo kujuririra icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Gasabo. Yajuriye ku itariki 27 Ugushyingo 2023 kubera ko atanyuzwe n'imikirize y'urubanza mu rukiko rw'ibanze. 

    Apotre Yongwe hari umupasiteri witwa Emmanuel watanzwe ingwate y'inzu imwe yubatse mu mujyi wa Kigali kugirango Apotre Yongwe afungurwe akurikiranywe adafunzwe. 

    Iyi ngwate yatanzwe ni ukwerekana ko Yongwe atazatoroka ubutabera. Pasiteri yatanze icyangombwa cy'inzu n'ubutaka yubatsemo. Umupasiteri watanze ingwate yavuze ko rwose Apotre Yongwe ntaho azacikira ubutabera kuko inzego z'ubutabera zafatira iriya ngwate.

    INKURU WASOMA: Apotre Yongwe yatawe muri yombi

    Ubushinjacyaha buhawe umwanya, bwavuze ko inshingano z'ubupasitori yahawe, yazitwayemo nabi ashaka inyungu ze bwite aho kuba inyungu z'itorero. Bwavuze ko ari imyitwarire iteye isoni ikwiye guhanirwa.

    Yagaragaje ko ibikorwa yakoze mu bihe bitandukanye bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya kuko yabanzaga kubwira abantu ko yabakorera ibitangaza ariko abamugannye akabaca amafaranga.

    Ku bijyanye n'umwishingizi Ubushinjacyaha bwavuze ko nta cyo bwabivugaho kuko atari yatanzwe mu rubanza rwa mbere kandi bari kuburana ku bujurire bwarwo.

    Icyemezo cy'Urukiko kizasomwa ku wa 4 Ukuboza 2023 saa tanu z'amanywa.

    Ubushinjacyaha bwari bwagejeje Apôtre Yongwe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gasabo busaba ko afungwa by'agateganyo kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Bwari bwagaragaje ko kumufunga by'agateganyo ari bwo buryo bwo gutuma adakomeza gukora icyo cyaha ndetse bikaba bitatuma abangamira iperereza.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by'agateganyo iminsi 30 ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ku wa 26 Ukwakira 2023.

    Uregwa yahise ajuririra icyemezo cy'Urukiko cyo kumufunga by'agateganyo kubera ko atishimiye icyemezo cy'Urukiko hashingiwe ku kuba bamwe mu bamureze bari bafitanye amasezerano.

    Yagaragaje ko kandi yajuriye kubera ko amategeko y'ifungwa ry'agateganyo atubahirijwe ndetse no kuba amashusho Urukiko rwashingiyeho atari akwiye kuba impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

    Apôtre Yongwe yavuze ko ibyashingiweho ari amashusho yagaragaye ari kubwiriza mu Itorero rya Four Square Church yari amaze umwaka akozwe, yagaragaye ashishikariza abantu gutanga ituro.

    Yagaragaje ayo mashusho Yongwe agaragaramo ashishikariza abantu gutanga amaturo koko ariko byakozwe hari abantu benshi, bityo ko iyo biza kuba bigize icyaha aba yarahise atabwa muri yombi.

    Yavuze ko na we uwo munsi yatuye ikoti rye kuko na we yumvaga yishimye, anagaragaza ko urwo rusengero yarimo rutari urwe ahubwo yamaze kubwiriza arataha bityo ko atari akwiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ku byo atatwaye.

    Ikindi kiganiro ni icyakozwe aganira n'Umuyoboro wa YouTube wa Yago TV Show cyari kimaze igihe kigera ku mwaka gikozwe, akavuga ko ayo mashusho atari gushingirwaho afungwa iminsi 30 kuko cyari ikiganiro gisanzwe.

    Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Apôtre Yongwe asengera abantu bakamuha amaturo akoresheje ibikangisho gusa we yavuze ko atari ukuri kuko benshi bamusaba kumusengera atabazi.

    Yigereranyije n'Intumwa y'Imana Pawulo yabwirizaga ubutumwa bwiza akaboha n'amahema kuko na we afite n'ikigo cya Yongwe Media ayobora.

    Ibyo bituma umusabye kumusengera amwereka ibyakwangirika cyangwa ibyakoreshwa mu gihe bagiye kumusengera 'insimburamubyizi' kandi abo asengera baba babyemeye.

    Kuba Urukiko ruvuga ko abantu abasengera ntibakire, yavuze ko atari Imana ngo asubize ibyifuzo byabo.

    Ati 'Ibyanjye ni ugusenga Imana ikabasubiza, nk'uko nanjye maze iminsi mfunzwe nsenga ngo Imana insubize. Na mbere y'uko mbasengera bari bazi ko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka.'

    Apôtre Yongwe yavuze ko bamwe mu bamureze bafitanye amasezerano y'imikoranire bityo ko bitakabaye impamvu yo kumukurikiranaho icyaha.

    Yagaragaje nk'uwitwa Bugingo wamureze kandi nyamara baragiranye amasezerano y'imikoranire ashingiye kumenyekanisha indirimbo ze no kuzamura impano yo kuririmba.

    Undi ni Ngabonziza Jean Pierre bamaranye ukwezi amusengera urugo rwe rwarasenyutse, nyuma aza kumuguriza miliyoni 2,5 Frw, atinda kumwishyura byatumye undi yitabaza Abunzi.

    Apôtre Yongwe yongeye kubwira Urukiko ko aho asengera nta biciro biriho bigaragaza ko umuntu ugiye gusengera iwe abanza kwishyura amafaranga runaka.

    Me Nzayisenga yavuze ko batishimiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by'agateganyo kuko kuri bo basanga nta mpamvu yatuma afungwa by'agateganyo.

    Ati 'Dusanga ibyo abwiriza bitari bikwiye kuba bigize icyaha ukurikije amategeko u Rwanda rugenderaho. Kuba ibyo abwiriza ari byo abigishwa be bagiye bizera bagatanga amaturo twumva bitaba icyaha.'

    Yagaragaje ko Yongwe ashobora kugira ibyo ategekwa ndetse ko hari n'umuntu wemeye kumwishingira.

    Mugenzi we yavuze ko umuntu aba ari umunyagitinyiro bityo ko kumufunga bisaba kuba hari impamvu zikomeye kandi zidashidikanywaho zituma akekwaho icyaha.

    Yagaragaje ko kandi amaturo kuyahabwa bitagize icyaha kuko n'abandi bakomeje kuyatanga.

    Ati 'Amaturo kuyakira si icyaha, n'ejo ku Cyumweru barayatanze. Kereka iyo bagaragaza we (Apôtre Yongwe) atari akwiye guhabwa amaturo.'

    Yagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, asaba umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye kuzasuzumana ubushishozi dosiye ya Herelimana Joseph rugategeka ko icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo gihinduka. 

    Urubanza rw'ubujurire rwabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo ari naho hari Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Apôtre Yongwe yabaye umuvugabutumwa n'umuhanuzi muri ADEPR akaba azwiho kuzamura icyumba cy'amasengesho muri ADEPR Nyarugenge yabereye umuyobozi. 

    Yashinze itorero ryitwa Horebu ryakoreraga I Kagugu mu karere ka Gasabo ariko mu bihe bya Guma mu rugo ryarafunzwe. 

    Mbere gato y'uko atabwa muri yombi yari yabwiye Umunyamakuru wa InyaRwanda ko yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kongera gufungura itorero rye agakora byemewe n'amategeko. Ariko rero yaniteguraga kujya muri Zambia mu biterane by'ivugabutumwa.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n'ingingo ya 174 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw'uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Apotre Yongwe yasabye kurekurwa nyuma yo kwigereranya na Pawulo wo muri Bibiliya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136972/apotre-yongwe-yigereranyije-nintumwa-yimana-pawulo-asaba-gufungurwa-136972.html