Blog

  • Mr Ibu waciwe akaguru yahakanye amakuru yavugaga ko yaryamanye n'umukobwa we #rwanda #RwOT

    Amakuru yavugaga ko Mr Ibu ryamanye n'umukobwa yagize uwe byemewe n'amategeko akamurera , yayahakanye cyakora avuga ko byashobokaga ko yabikora.

     

    Aya makuru yagiye hanze ashyizwe hanze na Mr Ibu n'umukobwa we mu majwi bivugwa ko ari aye.

     

    Mu gihugu cya Nigeria no mu binyamakuru byaho , hari hamaze iminsi amagambo avuga ko uyu mukinnyi wa Filime uherutse gucibwa akaguru yaryamanye n'umukobwa we yafashe akarera ndetse akamugira we.

     

    Nyuma y'aho agereye kuri Mr Ibu , yafashe amajwi asobanura ko ibivugwa ataribyo ndetse ko ngo atigeze agerageza kuryamana nawe cyakora yemera ko byashobokaga ko aryamana nawe.

     

    Muri aya mashusho , uyu mukobwa Jasmine, yumvikana abaza Mr Ibu ku makuru bivugwa ko baryamanye maze na Mr Ibu akabihakanira kure.Hibu yemeza ko byashobokaga ko baryamana gusa avuga ko abakwiza ibihuha bakwiriye kubihanirwa.Yagize ati:'Abantu bo mu Isi koko , Ese ni gute byashoboka ? Umukobwa wanjye ? Uwariwe wese wazanye ibi binyoma, azabihanirwa'.

     

    Mr Ibu , agaragaza ko ari inzirakarengane mu byavzwe byose.Jasmine, yabajije Mr Ibu niba hari uwo bigeze babiganiraho , arabihakana avuga ko ntabyo baganiriye.

     

    The post Mr Ibu waciwe akaguru yahakanye amakuru yavugaga ko yaryamanye n'umukobwa we appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mr-ibu-waciwe-akaguru-yahakanye-amakuru-yavugaga-ko-yaryamanye-numukobwa-we/

  • Nta mpeta yambikanye ! Diamond Platnumz ari gukorera amafaranga muri Young Famous African Reality Show abandi bakabyita urukundo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz ni umuhanga mu gukorera amafaranga ndetse buri wese umwegereye ibyo arabizi. Kuva Zuchu yatangira gutera imigeri avuga ko akunda Diamond Platnumz uyu muhanzi ntabwo yari yatobora ngo anamubwire ko amwishimira uretse aho yamubajije niba azamutwitira nabw yari mukazi.

     

    Ibi byose byongeye kugarura amarangamutima y'abari kure y'imyidagaduro muri Afurika bavuga ko Diamond Platnumz yateye ivi nyamara uwo yaritereye ni umunyamakuru ukora inkuru mu Kiganiro YFA Reality Show, gitambuka kuri Netflix ndetse akaba umwe mubari gufatanya na Diamond gufata amashusho y'igice cya 3 cyacyo kizagaragaramo Simba.

     

    Ubusanzwe Wasafi ifitanye amasezerano  y'imikoranre n'ubuyobozi bw'ikiganiro Young Famous African Reality Show.Amasezerano atuma Diamond Platnumz aba umukinnyi cyangwa umwe mu bagira uruhare mu bigaro bitambuka muri iki kiganiro gikorerwa muri S.A, ari nayo mpamvu wagirango uyu muhanzi yahubatse inzu.

     

     

    Guhera ku rukundo rwa Diamond Platnumz  na Zuchu rw'igihuha, ukagera ku rukundo rwa Zari na Shakib , rwaje kwinjizwa mu mukino wo gukorera amafaranga binyuze muri icyo kiganiro, ntabwo hari haca kabiri , nta nkuru y'urukundo , y'umuhuro cyangwa ikintu kiba hagati ya Diamond, abana be , nyina cyangwa umuryango wa Shakib Lutaaya na Zari Hassan.

     

    BISHINGIRWAHE ?

    Nk'uko twabigarutseho mu nkuru zacu zatambutse, ahantu hose hari Diamond Platnumz , Zuchu na Zari , haba hari umunyamakuru wa Young Famous African Reality Show., uyu akaba ariwe ushinzwe gufata amashusho y'ibintu byose birahabera ndetse bikanaca muri icyo kiganiro.

     

    Ubwo Diamond Platnumz yasomanaga na Fantana ukora muri iki kiganiro, byateye impaka ndetse na Zuchu yigira nk'uwababajwe nabyo ndetse agaragaza ko akunda Diamond ariko nanone aza kuvuga ko asanzwe ari wenyine kandi ko Simba agomba gukora ibyo ashaka byose.

     

    Nyuma y'ibyo byose, kugeza ubu ntabwo Diamond yari yacikwa n'umunsi n'umwe ngo avuge ko akunda Zuchu cyangwa ngo agire aho abyandika.Uretse ibikorwa bikorwa ari mukazi ntaho uyu muhanzi yari yaritobora.

     

    Ubwo Zuchu yagiraga isabukuru y'amavuko , Diamond yaratuje, ategereza ko irengaho gato, ategura ibirori , amashusho afatwa na Fantana ukora Young Famous and Reality Show.

     

    Ikindi gifatwa nk'igihamya ni uko ibiganiro, amashusho n'ibindi byose bikorwa n'umuryango wa Diamond Platnumz n'uwa Shakib na Zari , byose bicishwa muri iki kiganiro.

     

    Uretse iki kiganiro kandi , Diamond Platnumz na Zuchu bakiri kumwe, bari bafite filime yabo bombi , yacaga kuri Netflix ku buryo bivugwa ko ayo masezerano na Neflix yakomeje na nyuma yo gutandukana ahubwo bagahindura umuvuno wo gukoreramo kugira ngo bakomeze babyaze ubwamamare bwabo amafaranga.

     

    Witegereje neza amashusho ya Diamond ari kwambika impeta umunyamakuru wa YFA Reality Show, ubona ko ari imikino na cyane ko uyu muhanzi ntakintu kidasanzwe yavuze cyangwa ngo akore.

     

    Amakuru yizewe dufite, ahamya ko Diamond Platnumz ari muri Afurika y'Epfo aho arimo gutegura igice cya 3 cy'ikiganiro Young Famous Reality Show , nyuma yo gutoranywa n'abayobozi bacyo , ibi bikaba imbarutso y'amashusho arimo gufatwa umusubirizo.

    The post Nta mpeta yambikanye ! Diamond Platnumz ari gukorera amafaranga muri Young Famous African Reality Show abandi bakabyita urukundo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nta-mpeta-yambikanye-diamond-platnumz-ari-gukorera-amafaranga-muri-young-famous-african-reality-show-abandi-bakabyita-urukundo/

  • Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo #rwanda #RwOT

    Nubwo Namibia ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w'Ibihugu byo mu karere k'Afrika y'Amajyepfo, SADC, Perezida wayo Hage Geingob yatangaje ko nta musirikari wa Namibia uzajya mu butumwa bwa SADC muri Kongo-Kinshasa.

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru cy'aho muri Namibia, New Era Live, mu ntangiriro z'iki cyumweru, ubwo yagezaga ku baturage ijambo risoza umwaka, Perezida Geingob yavuze ko nubwo SADC yemereye Perezida Tshisekedi kumwoherrereza abasirikari 500 ngo bo kumufasha kurwanya umutwe wa M23, igihugu cye kititeguye kohereza ingabo kuri urwo rugamba, icyakora ngo Namibia ibishoboye yazatanga inkunga y'amafaranga.

    Ubwo yakomozaga ku iyirukanwa ry'ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zari zimaze umwaka zishakisha amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, mu mvugo ijimije, Perezida wa Namibia yabaye nk'ucyurira abategetsi ba Kongo basa n'abatazi icyo bashaka, kuko bahinduranya abafatanyabikorwa bitewe n'uko baramutse.

    Perezida Hage Geingob yahishuye kandi ko icyemezo cyo kutohereza ingabo za Namibia muri Kongo, ndetse n'izindi nzira zakoreshwa mu kugarura umutekano muri icyo gihugu, byombi yabiganiriyeho n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, nawe wakunze kugaragaza ko ibibazo bya Kongo byarangizwa n'inzira y'ibiganiro.

    Umugambi wo kohereza ingabo za SADC muri Kongo watangiye kuvugwa muri Gicurasi uyu mwaka, ndetse mu nama yabereye i Luanda muri Angola tariki 04 z'uku kwezi, Abakuru b'Ibihugu bigize uwo muryango bongera gushimangira uwo mugambi.
    Igitangaje ariko, nta gihe ntarengwa cyigeze gishyirwaho ngo ayo masezerano abe yatangiye gushyirwa mu bikorwa, abasesenguzi bakaba bemeza ko byinshi mu bihugu bya SADC biseta ibirenge, kuko bitumva impamvu nyakuri yo kwivanga mu bibazo bireba Abakongomani ubwabo.

    Ikindi cyaba gitera impungennge benshi mu banyamuryango ba SADC, ni uburyo ingabo zabo zizakorana n'imitwe isaga 250 yitwaje intwaro, kandi hafi ya yose ikaba yarashinzwe cyangwa ikorana na Leta ya Kongo.

    Ese ibyananiye ingabo za Loni zari zimaze imyaka 23 aho muri Kongo, zikoresha amamiliyoni atabarika y'amadolari, byakorohera SADC itihagije mu mikoro, ndetse yanananiwe kurangiza ibibazo by'umutekano byashegeshe bamwe mu banyamuryango bayo?

    Abakurikiranira hafi akajagari karanze Kongo kuva icyo gihugu cyabona'ubwigenge', batangazwa n'ukuntu Abanyekongo bahora bategereje ko abanyamahanga baza kubamenera amaraso, aho kwishakamo ibisubizo biberanye n'ibibazo byabo bya politiki.

    Aho kubaka igisirikari n'izindi nzego z'umutekano zishoboye kurengera ubusugire bw'igihugu, abategetsi ba Kongo baranzwe no kwiyuzuriza ibifu, bibwira ko hari umuturage wo mu kindi gihugu witeguye kubapfira.

    Namibia ikuriye Tshisekedi inzira ku murima, ariko ngo aracyategereje amakiriro kuri Afrika y'Epfo, bivugwa ko Perezida wayo ari umwe baguye mu mutego wa Kinshasa, ibeshya ko ibibazo byayo ibiterwa n'uRwanda.

    The post Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/namibia-yatsembye-ngo-nta-musirikari-wayo-uzajya-gusiga-agatwe-muri-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=namibia-yatsembye-ngo-nta-musirikari-wayo-uzajya-gusiga-agatwe-muri-kongo

  • Ku mwanya wa Mbere hari Karekezi Olivier! Urutonde rwa ba rutahizamu 10 bamaze gutsindira Ikipe y’Igihugu Amavubi ibitego byinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri ba rutahizamu 10 bamaze gutsindira Ikipe y'Igihugu Amavubi ibitego byinshi harimo abagikina ndetse n'abandi bahagurutse gukina umupira w'amaguru.

    10. Hakizimana Muhadjiri

    Ku mwanya wa 10 hari Hakizimana Muhadjiri ukinira Police FC akaba maze gutsindira ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' ibitego 7 mu mikino 32 amaze kuyakinira.

    9. Daddy Birori [Etekiama]

    Uyu rutahizamu wamenyekanye nka Birori Daddy yakiniye amakipe arimo Mukura VS na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yaratsindiye Amavubi ibitego birindwi mu mikino 25 yakinnye

    8. Jimmy Gatete

    Uyu mugabo ubu wibera muri Leta Zunze za Amerika afatwa nka rutahizamu w'ibihe byose wakiniye Amavubi , nyuma yo kuyaheka ku mugongo we akayahesha itike y'Igikombe cya Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisie.

    Jimmy Gatete wanyuze mu makipe ya Rayon Sports na APR FC, yibukirwa cyane ku bitego yatsinze Uganda na Ghana muri 2003; ari na byo byahesheje u Rwanda itike ya CAN mu mwaka Wakurikiyeho akaba yarasoje gutera ruhago amaze gutsindira Amavubi ibitego 8 mu mikino 35.

    7. Saïd Abed Makas

    Uyu rutahizamu wamenyekanye mu makipe arimo Rayon Sports ya hano mu Rwanda yatsindiye Amavubi ibitego icyenda, mu mikino 26 yayakiniye.

    6. Sugira Ernest

    Uyu rutahizamu kuri ubu nta kipe afite, yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports na AS Kigali ndetse anakinira AS Vita Club y'i Kinshasa, amaze gutsindira Amavubi ibitego 12 mu mikino 36 amaze kuyakinira kuva muri 2015.

    5. Bokota Labama

    Uyu rutahizamu wamenyekanye mu makipe nka Rayon Sports na APR FC, yakiniye Amavubi imikino 33 ayatsindira ibitego 13.

    4. Lomami Jean

    Uyu rutahizamu wamenyekanye mu makipe nka APR FC na Atlaco, yakiniye Amavubi imikino 25, akaba yarayitsindiyemo ibitego 14.

    3.Kagere Meddie

    Kagere Meddie yamenyekanye mu makipe nka Mukura VS, Police FC, Rayon Sports n'ayandi; mbere yo guca mu makipe arimo Gor Mahia yo muri Kenya na Simba Sports Club cyo kimwe na Singida United yo muri Tanzania kuri ubu akinira. Amaze gukinira Amavubi y'u Rwanda imikino 55 akaba amaze kuyatsindira ibitego 15.

    2. Tuyisenge Jacques

    Yanyuze mu makipe arimo Kiyovu Sports, Police FC, APR FC na AS zo mu Rwanda naho hanze yakiniye Gormahia yo muri Kenya ndetse na Petro de Luanda yo muri Angola ariko kuri ubu nta kipe afite. Amaze gutsindira Amavubi ibitego 16 mu mikino 57.

    1. Karekezi Olivier

    Karekezi Olivier niwe uza ku mwanya wa Mbere mu bakinnyi batsindiye ibitego byinshi Amavubi. Uyu rutahizamu yamenyekanye cyane muri APR FC nyuma akaza kujya gukina muri Suède. Yakiniye Amavubi imikino 70, ayatsindira ibitego 24 mu myaka hafi 13 yayakiniye.

    Source : https://yegob.rw/ku-mwanya-wa-mbere-hari-karekezi-olivier-urutonde-rwa-ba-rutahizamu-10-bamaze-gutsindira-ikipe-yigihugu-amavubi-ibitego-byinshi/

  • Amavubi yazamutse imyanya myinshi! Gutsinda Africa y’Epfo bitumye FIFA ihita izamura Ikipe y’igihugu Amavubi ku rutonde ngarukakwezi rw’amakipe y’ibihugu muri ruhago yitwaye neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwazamutse imyanya irindwi ku rutonde rwa FIFA, ruba urwa 133 ku Isi n'urwa 40 muri Afurika nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Ku rwego rw'isi, urutonde ruyobowe na Argentina.

    Source : https://yegob.rw/gutsinda-africa-yepfo-bitumye-fifa-ihita-izamura-ikipe-yigihugu-amavubi-ku-rutonde-ngarukakwezi/

  • Itangazo ryihutirwa rireba abatuye n’abagenda mu mujyi wa Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo rireba ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo bifuza gutanga serivisi yo gutwara abantu hakoreshejwe bisi mu Mujyi wa Kigali.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-rireba-abatuye-nabagenda-mu-mujyi-wa-kigali/

  • Samusure yavuze ko hari abari kumugambanira – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko aba bantu bakomeje kwivanga muri gahunda ye yo gufashwa bavuga inkuru zo kumusebya, batumye  hari  abashidikanya ku bunyangamugayo bwe. 

    Ati ' Hari abantu bagiye bitambika iyi gahunda yo kwaka abantu ubufasha barimo ibinyamakuru cyane cyane abakora kuri YouTube zigitangira kuko bifuza gukurura abantu,ariko bagasanga kuvuga nk'ibyo abandi bavuga bigoye, bagahitamo guhimba izindi nkuru kugirango bakurure abantu'


    Avuga ko bamwe bamusebya bavuga ko yahunze ibyaha yakoze nko gusambanya umwana w’umukobwa

    Uyu mukinnyi wa filime Samusure avuga ko abantu  bamenyereye gufasha umuntu wagize ibyago, uwaburaye,urwaye, uwarembye, cyangwa uwangiritse ingingo n'ibindi, noneho byahura nuko bumvako ari muzima bakumva adakwiye gufashwa.

    Nyamara atangaza ko ibimuvugwaho bihabanye n'ibyo yatangaje  ari ibihuha, ndetse ko akeneye ubufasha kugirango yishyure aya madeni yamubereye ikibazo cy’ingutu.

    Kalisa Ernest wagize ikibazo cyo kunanirwa kwishyura amadeni yafashe mu bihe byahise, yatangaje ko ideni ryamaze kugabanuka ndetse ko bamwe bamaze kwishyurwa.

    Mu kiganiro na InyaRwanda yatangaje ko  ku mwenda yari afite ungana na  7,400,000 Frw yakiriye ubufasha bungana na 4,894310 Frw ,akaba asigaje kwishyura umwenda angana na 2,501,690 Frw.

    Samusure wamamaye muri filime zirimo Seburikoko n’izindi, yashimiye abamufashije.

    Ku bantu bifuza gufasha Kalisa Ernest wamenyekanye nka Samusure, banyuza ubufasha bwabo kuri Numero 0788358173 ibaruye kuri “Irankunda” uri mu Rwanda  ndetse na numero +258844256272 ibaruye kuri “Kalisa Ernest” akoresha mu Gihugu cya Mozambique.




    Avuga ko yahunze igihugu kubera amadeni akerekeza i Maputo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137092/samusure-yavuze-ko-hari-abari-kumugambanira-137092.html

  • Amavubi yazamutseho imyanya 7 ku rutonde rwa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ni bwo FIFA yashyize hanze urutonde rugaragaza uko amakipe y’ibihugu ahagaze muri uku kwezi k’Ugushyingo. Kuri uru rutonde ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yisanze yazamutseho imyanya 7 iva ku mwanya w’i 144 ijya ku mwanya w’i 133.

    Impamvu ibi byabaye ni ukubera ko Amavubi aheruka gutsinda ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada ndetse na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

    Muri Afurika y’Iburasirazuba uko ibihugu bikurikirana, Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyo iza kumwanya wa 1 naho ku Isi ikaba iya 67, Uganda ni iya 2 naho ku Isi ikaza ku mwanya wa 92;

    Kenya ni iya 3 naho ku Isi iza ku mwanya w’i 110, Tanzania ni iya 4 naho ku Isi iza ku mwanya w’i 121,u Rwanda ni urwa 5 hagakurikiraho u Burundi bwa 6 naho ku Isi bukaza ku mwanya w’i 139.

    Muri rusange umwanya mwiza Amavubi yagize mu mateka kuri uru rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ni uwa 68 muri 2015 ubwo yatozwaga n’Umwongereza Stephane Philip Constantine. 

    Amavubi yazamutseho imyanya 7 ku rutonde rwa FIFA nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137099/amavubi-yazamutseho-imyanya-7-ku-rutonde-rwa-fifa-137099.html

  • Iya Meddy imaze imyaka 4 itarasohoka! Bruce M… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Patoranking aheruka mu Rwanda ku wa 11 Ugushyingo 2023, aho yaririmbye mu birori bya African Leadership Network byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp, yanakoranye indirimbo na Bruce Melodie.

    Ni ibiganiro byagezweho nyuma y'ubushuti aba bahanzi bombi bafitanye, byanasembuwe no kuba Bruce Melodie yaritabiriye igitaramo uyu muhanzi yakoreye muri Camp Kigali.

    Umwe mu bareberera inyunguza Bruce Melodie, yabwiye InyaRwanda ko Patoranking yavuye mu Rwanda akoranye indirimbo na Bruce, ariko ko batishimiye urwego iriho, bemeza ko bazajya muri Nigeria kuyikorerayo kugirango igere ku rwego aba bahanzi bombi bifuza.

    Yavuze ati 'Mu gihe Patoranking yari mu Rwanda bakoranye indirimbo, ariko twasanze itari ku rwego rwiza, duhitamo ko Bruce azajya muri Nigeria kugirango bayirangize neza isohoke nk'uko buri wese abishaka.'

    Yavuze ko muri gahunda bafite ari uko kujya muri Nigeria, bizaherekezwa n'urugendo rwo gukorana indirimbo n'abandi bahanzi bo mu kiriya gihugu, barimo na Davido bakoranye nyuma y'uko aririmbye mu iserukiramuco rya Giants of Africa.

    Bruce Melodie abaye umuhanzi wa kabiri utangajwe ko yakoranye indirimbo na Patoranking, nyuma ya Meddy byatangajwe ko bakoranye indirimbo mu 2019.

    Ku wa 9 Ukwakira 2019, Patoranking ari mu batanze ikiganiro mu Nama Nyafurika y'Urubyiruko izwi nka Youth Connekt Africa yabereye i Kigali ku nshuro ya gatatu.

    Iyi nama yitabiriwe n'Urubyiruko rwaturutse mu bihugu 91 by'Afurika no ku yindi migabane

    Patoranking yavuze ko yakuriye mu muryango aho iwabo bakodesha inzu amadorali 2. Ngo se ntiyashoboraga kubona amafaranga yo gukomeza kwishyura inzu, ahitamo gukora ubucuruzi ku muhanda kugira ngo yite ku muryango we.

    Ati 'Nakuriye ku muhanda nshakisha buri kimwe kugira ngo nite ku muryango wanjye.' Yavuze ko yakoraga ibi byose atari uko abikunze kuko nawe ngo yari kwishimira kuba 'engineer'. Yahisemo gukora umuziki ndetse yiyemeza kuririmba ku rukundo, n'ibindi byinshi bisubiza intege mu bugingo.

    Yabajije abitabiriye iyi nama niba biteguye indirimbo nk'izo zifasha benshi. Avuga ko igisubizo batanze gikwiye kuba kivuye ku mutima wabo. Yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo zikora ku mutima, ati 'muriteguye'.

    Muri cyo kiganiro, Patoranking yavuze ko afite indirimbo yakoranye n'umuhanzi w'umunyarwanda Ngabo Medard waryubatse mu muziki ku izina rya Meddy.

    Yavuze ko asanzwe ari umuhanzi ukunda gufatanya n'abandi, yanabishimangiye kuri album yise 'Wilmer' yasohoye muri 2019. Kuva yabitangaza, abantu bategereje iyi ndirimbo baraheba.

    Ubwo yari muri Youth Conneckt yagize ati 'Nkunda gufatanya n'abandi bahanzi nk'uko mubizi nagiye nkorana n'abatandukanye bo ku migabane itandukanye. Ubu namaze gukorana indirimbo na Meddy wo mu Rwanda. Ntabwo mwari mubizi.'


    Bruce Melodie yakiriye King Promises na Patoranking bahise bakorana indirimbo


    Patoranking ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika

    Ubwo yari muri BK Arena mu Ukwakira 2019, Patoranking yatangaje ko yakoranye indirimbo na Meddy- imyaka ine irashize itarasohoka 


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BABYLON’ YA PATORANKING

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137098/iya-meddy-imaze-imyaka-4-itarasohoka-bruce-melodie-yakoranye-indirimbo-na-patoraking-137098.html

  • Burera: Ubuyobozi bwafashe icyemezo gishobora guteza icyorezo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burera: Ubuyobozi bwafashe icyemezo gishobora guteza icyorezo.

    Mu karere ka Burera mu murenge wa Kinoni mu gasantere ka Munyanga haravugwa inkuru y'abaturage bafungiwe ubwiherero none hakaba hari kugaragara umwanda hatagize igikorwa bishobora guteza icyorezo.

    Aba baturage barifuza ko ubwiherero bwafunzwe n'ubuyobozi bwafungurwa bugakoreshwa.

    Aba baturage bo mu karere ka @BureraDistrict, umurenge wa #Kinoni mu santere yo #Munyanga barifuza ko ubwiherero bwafunzwe n’ubuyobozi bwafungurwa bugakoreshwa.@RBCRwanda @JCMusabyimana @GovernanceRw @oswaki @gahundemaurice @Annemwiza @ScoviaMutesi https://t.co/VZ6CtXcc1P pic.twitter.com/dpQYOaVott

    — Mamaurwagasabo.rw (@Mamaurwagasabo1) November 30, 2023

    Source : https://yegob.rw/burera-ubuyobozi-bwafashe-icyemezo-gishobora-guteza-icyorezo/