Blog

  • Pastor Uwimpaye asanga abacuruzi bafite indan… – #rwanda #RwOT

    Pastor Gilles Uwimpaye yabonye izuba tariki 05 Mutarama 1985 i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Amashuri abanza yayigiye muri APE-Rugunga, ayisumbuye ayarangiriza muri G.S Gahini mu ishami ry’Ibinyabuzima n’Ubutabire (Section Bio- Chimie). Kaminuza yayigiye muri ULK aho yize ibijyanye n’Ubukungu (Science Economique).

    Yakoze imirimo iyandukanye irimo iy’Ibaruramari, Ubujyanama mu bucuruzi, kwiga imishinga n’ibindi. Yasengewe ku inshingano z’ubushumba (Pastoral Ordination) mu mwaka wa 2022, ubu akaba ari umuyobozi w’Umuryango (Business For Christ Network) ugamije kwimakaza ingangagaciro za Gikristo mu bucuruzi.

    Pastor Gilles Uwimpaye avuga ko ibibazo byinshi bihangayikishije Isi byahinduka amateka mu gihe ubucuruzi bwagendera ku mahame y’Ubwami bw’Imana. Ati “Ubucuruzi buramutse bukozwe bwubahiriza amahame y’Ubwami bw’Imana twagera ku iterambere rirambye, byinshi mu bihangayikishije Isi byabonerwa igisubizo”.

    Kuwa 26 Ugushyingo 2023 ni bwo Pastor Gilles Uwimpaye yashyize ku mugaragaro igitabo cye “Genda Ugurishe” kivuga ku mahame y’Ubwami bw’Imana mu bucuruzi. Ni muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura ahitwa Kigali Soul.

    Aragira ati “Kuva cyera nahoze numva na kwandika ibitabo, cyane cyane bihereye ku bintu nabaga ndi gucamo cyangwa se ndi kubona. Guhera muri 2020 rero nibwo nagiye ntangira kwandika ibitabo bitandukanye birimo: 'Imbaraga ziva mu gutsindwa”, 'Umwami Salomo nk'icyitegererezo mu bucuruzi' na 'Ndi Umutsinzi'.

    Icyakora ibyo bitabo byose nta na kimwe yigeze yandika ngo akirangize. Avuga ko kwandika ibitabo bifite akamaro kanini mu ivugabutumwa. Ati “Ibaze iyo tutaza kuba dufite Bibiliya yanditse? Hari ukuri kwinshi kwari gutakara”.

    Pastor Gilles Uwimpaye yungamo ati “Rero kwandika ibitabo ni bumwe mu buryo bwo kuvuga ubutumwa mu gihe cya none ndetse no mu gihe kizaza. Igitabo kigera ku bantu benshi ndetse cyagera na kure aho wowe utakwigerera”.

    Pastor Gilles Uwimpaye, umwanditsi w’Igitabo “Genda Ugurishe”

    Pastor Gilles Uwimpaye yabwiye inyaRwanda ko igitabo 'Genda Ugurishe' yacyanditse amaze kubona yuko akenshi Itorero, rifata ubucuruzi nk'aho ari ibintu by'isi, “rimwe na rimwe tukibwira ko abacuruzi badakiranuka bikarangira tubifashe nk’aho ari ukuri”.

    Avuga ko Isi ikeneye abacuruzi bafite ingangagaciro za Gikristo kugira ngo iterambere rirambye rigerweho. Ati “Mu kwandika iki gitabo nifuzaga gusobanura nifashishije ijambo ry'Imana ko gucuruza ari umuhamagaro uturuka ku Mana.

    Nerekana cyane ko kugera kw'iterambere rirambye haba mu bucuruzi cyangwa se mu bukungu bw'igihugu hakenewe abacuruzi bafite indangagaciro z'ubukristo. Nubwo bamwe bibwirako bidashoboka gucuruza unakiranuka.

    Ariko igihe cyose gucuruza tuzabifata nk'umurimo twahamagariwe, dukora nk'abakorera Umwami wacu, ubucuruzi bwacu buzagenda neza. Iki gitabo rero byose kiraberekana. Kikerekana by'umwiharika intambwe zirindwi umuntu wese wifuza gutangira ubucuruzi akwiriye gutera zikamufasha kwinjira mu bucuruzi”.

    Ati “Ubucuruzi bw'ubwami ni ubucuruzi bugengwa n'indangagaciro za Gikristo. Ubwami bw'Imana ni ubwami bugendera kuri gahunda kandi ibikorerwamo byose biba binoze. Ubu bucuruzi bw'ubwami rero ntabwo bukorwa uko umuntu yiboneye, ahubwo hari ibyo yubahiriza bikamufasha gutera imbere we ubwo ndetse akabera igisubizo abanda.

    Ubu bucuruzi buzana impinduka muri sosiyeye. Ntabwi buba bugambiriye guhesha nyirabwo inyungu y'umurengera gusa, ahubwo buba bunakwiriye kubera abanda igisubizo. Kugeza ubu ndacyari gushaka kuvugana n'amazu acuruza ibitabo ngo mbe nakihageza ariko kugeza ubu uwagikenera yanyura kuri Jyewe nkakimgezaho”.

    Urugendo rwo kwandika iki gitabo, ntabwo rwari rworoshye nk’uko uyu mwanditsi abisobanura, ati “Hari ikintu kimwe cyangoye cyane mu kwandika iki gitabo, kuko nkyandika bwa mbere nisanze nanditse igitabo gifite paje nyinshi nyuma nza kwibaza nti ese ko abantu benshi badakunda gusoma nibande bazasoma ibi bintu byose nanditse?”.

    Arakomeza ati “Nyuma rero nza gufata umwanzuro wo kukigira gito, rero urwo rugendo rwo kukigira gito rwaramvunnye cyane kuko nisanganga hari ibintu ntasobanuye cyane ndi kurwana nuko nandika mu magambo macye kandi agomba kuba yumvikana”.

    Nubwo byamuruhije cyane, ariko byamuhaye isomo ku bitabo by’ubutaha. Ati “Gusa ibi byampaye umurongo w'uburyo nzajya nandikamo. Ibitabo byose nzajya nandika bizajya biba ari bito kandi byanditse mu buryo bworoheye buri muntu wese gusoma”.

    Pastor Gilles Uwimpaye yagarutse ku cyanshimishije, ati “Ni uko nagenze urugendo rwo kwandika nkarangiza nshyize hanze icyo nari nagambiriye, nanone uburyo abantu bagiye bakira igitabo ndi kwandika, bakumva bagifitiye amatsiko nabyo byaranejeje”.

    Yahishuye ingamba z’uburyo iki gitabo cyagera kuri benshi. “Icyo abantu bakwiriye kwitega nuko inyigisho ziri muri iki gitabo, ngiye gutangira kuzatambutsa ahantu hatandukanya, haba mu Itorero, Mu biganiro bitandukanya ndetse no mu masomo nzajya ntanga nifashishije umurongo wa YouToube (Pastor Gilles Uwimpaye)”.

    Mu gusoza, yavuze ko isengesho rye ku Rwanda, ati “Nifuza ko igihugu cyacu cyabamo ububyutse Imana yakivuzeho mu myaka ishize, ubwo bubyutse bukagera mu Nguni zoze. Yaba iy'imiyoborere, Uburezi, Itangazamakuru, ubucuruzi, Imyidagaduro, Itorero n'ahandi hose.

    Amasezerano dufite yuko igihugu cyacu kizaba umugisha kw'isi tukabibona abakristo babaye imbarutso muri ziriya Nguni navuze haruguru”.

    Pastor Gilles Uwimpaye arasaba abacuruzi kugendera mu mahame ya Gikristo

    Pastor Gilles Uwimpaye ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Business For Christ Network

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137088/pastor-uwimpaye-asanga-abacuruzi-bafite-indangagaciro-za-gikristo-bageza-isi-ku-iterambere-137088.html

  • Nafunzwe mbere yo kuregwa, si ubwa mbere Joll… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kujurira icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y'agateganyo. 

    Jean Paul Nkundineza ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, ndetse n'icyo gutangaza amakuru y'ibihuha, yagejejwe mu cyumba cy'Iburanisha saa 08:32 AM 

    Umunyamategeko wunganira Jean Paul Nkundineza yatangiye avuga ko umukiliya we nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha, asaba ko yakurikiranwa ari hanze. 

    Avuga ko icyo Jean Paul yakoze ari amakosa y'umwuga w'itangazamakuru, kandi ko atari ubwa mbere Urwego rw'Itangazamakuru Ryigenzura (RMC) rwatumije Jean Paul bakamuganiriza bakamwereka amakosa ari gukora, ku buryo iki kirego cyari gukemurwa n'urwo rwego.

    'Icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha' Umwunganira avuga ko atigeze agikora kuko ibyo yatangaje byose yabyumviye mu rubanza, cyangwa akaba yahawe amakuru nk'Umunyamakuru. 

    Icyaha cyo 'Guhohotera uwatanze amakuru ku cyaha' uyu munyamategeko avuga ko  Umukiriya we atacyemera kuko kuvuga ko ari we watangaje amazina yihishe inyuma y'ama-Code yatanzwe mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, atari byo kuko yagiye ahishurwa n’abantu batandukanye mu bihe bitandukanye. 

    Yavuze ko bamwe muri abo batangabuhamya bagiye bivamo ku mbuga nkoranyambaga ko hari aho bahuriye n’urwo rubanza n'ahandi ku buryo atari we wakwirengera guhishura amazina yabo. 

    Icyaha cyo 'Gutukana mu ruhame' Jean Paul avuga ko yavuze amakosa, arangije akurikiza amahame agenga umwuga w'Itangazamakuru arikosora avuguruza amagambo yavuze mbere y'uko ikirego kiregerwa RIB. 

    Nkundineza arasaba gukurikiranwa ari hanze kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba ubuzima bwe butifashe neza ndetse ko afite umwana muto ukeneye kurerwa. 

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Jean Paul Nkundineza akwiye gukurikiranwa afunzwe zirimo kuba ari 'Umunyabyaha', kandi ko ashobora gukomeza gukora ibyaha mu gihe yaba akurikiranywe ari hanze. 

    Bavuze ko kandi ibyaha byose Jean Paul Nkundineza akurikiranyweho bihanishwa igifungo cy'imyaka irenga ibiri, kandi ko Umushingamategeko yabisobanuye neza mu ngingo ya 36 y'Imanza Nshinjabyaha. 

    Iyi ngingo ivugo ko umuntu ashobora gukurikiranwa afunzwe mu gihe hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha cyangwa ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka ibiri. 

    Uwunganira Jean Paul yahise amuca mu ijambo asaba inteko iburanisha gutegeka Umushinjacyaha kwisubiraho ku ijambo yavuze ko 'Jean Paul ari umunyabyaha' kuko atarahamwa nabyo nkuko amategeko y'u Rwanda abimwemerera. Yasabye Urukiko kutagwa mu mutego w'amagambo y'Ubushinjacyaha. 

    Ubushinjacyaha bwarengejeho ko Nkundineza atigeze ahakana ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibi byaha, busaba Urukiko ko uyu mugabo akomeza gukurikiranwa afungiye muri gereza nkuru ya Nyarugenge. 

    Nkundineza yahawe umwanya avuga ko  ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi, Umucamanza waburanishije uru rubanza yavuze ko umukobwa  wafashe amajwi uyu mugabo yayashyikirije Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016. 

    Yavuze ko kandi atari ubwa mbere Mutesi Jolly amutangiye ikirego, kuko mu kwezi k'Ugushyingo 2022 yamureze muri RIB, ariko icyo kirego kijyanwa muri RMC baramuhagamaza bamwereka amakosa birakemuka. Yavuze ko Mutesi Jolly nta hantu yigeze aregera urukiko ko atanyuzwe n'icyemezo cya RMC. 

    Nkundineza umaze ukwezi kurenga afungiye i Mageragere avuga ko yemera ko yakoze amakosa nk'umuntu ufite amarangamutima, ariko ko yihutiye guhindura ayo makosa ataratangirwa ikirego muri RIB. Nkundineza yavuze ko atazongera kuvuga kuri Mutesi Jolly mu buryo yabikozemo akoresheje amarangamutima. 

    Avuga ko yatawe muri yombi tariki 14 Ukwakira mbere y'uko atangirwa ikirego muri RIB tariki 16 Ukwakira 2023, agasanga bishoboka ko uru rwego rushobora kuba rwaramutaye muri yombi rugendeye ku gitutu cy'imbugankoranyambaga. 

    Mbere yo gusoza Nkundineza yanenze Ubushinjacyaha avuga ko bwirengagije nkana amategeko n'amahame agenga umwuga w'Itangazamakuru ati ' Ni nko gufata amategeko y'umwuga w'Itangazamakuru ukayakubita hasi, ukavuga ko ntacyo amaze kandi amaze imyaka irenga 10 akurikizwa.' 

    Inteko Iburanisha yanzuye ko umwanzuro kuri ubu bujurire uzasomwa tariki 07 Ukuboza 2023 saa munani z'amanywa [14:00 PM].


    Nkundineza Jean Paul yajuriye icyemezo kimufunga iminsi 30 y’agateganyo 


    Nkundineza yavuze ko ubuzima bwe butifashe neza, ku buryo akwiye kugumishwa muri Gereza 

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 niwe wareze Nkundineza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137090/nafunzwe-mbere-yo-kuregwa-si-ubwa-mbere-jolly-andeze-agahinda-ka-nkundineza-wasabye-kureku-137090.html

  • Amavubi agiye kwinjira mu kwezi kwa nyuma k’umwaka mu kamwenyu #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi 'FIFA’ yatangaje uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku rutonde ngaruka kwezi rwa yo aho ruyobowe na Argentine u Bufaransa, u Bwongereza bigakurikira, ni mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya w’133 ruvuye ku mwanya w’140.

    Uru rutonde rwaherukaga gusohoka tariki ya 28 Ukwakira 2023, rwongeye gusohoka uyu munsi tariki ya 30 Ugushyingo 2023.

    Kuva yakwegukana igikombe cy’Isi, Argentine ni yo iyoboye uru rutonde, u Bufaransa bahuriye ku mukino wa nyuma ni ubwa 2, u Bwongereza bwafashe umwanya was 3 buwambuye Brazil ya 5 ubu, u Bubiligi ni ubwa 4, u Buholandi ni ubwa 6 bwasimbuyeho Portugal yahise ifata uwa 7, Spain 8, Italy 9 na Croatia ya 10.

    Urutonde ruheruka gusohoka, Amavubi yari ku mwanya w’140, ndetse rukaba rwari rumaze igihe rusubkra inyuma, rukaba rwakuyeho imyanya 7 yose. Muri Afurika ruri ku mwanya wa 40 umwanya rwariho no mu kwezi gushize.

    Muri Afurika igihugu kiri hafi ni Maroc iri ku mwanya wa 13 ku Isi, icya kabiri ni Senegal ya 20, Tunisia ya 28, Algeria ya 30, Misiri ya 33, Nigeria ya 42.

    Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba Uganda ni yo iyoboye aho iri ku mwanya wa 92 ku Isi na 19 muri Afurika, Kenya 110 na 24 muri Afurika, Tanzania 121 ku Isi na 32 muri Afurika, Rwanda 133 na 40 muri Afurika, Burundi 139 na 41 muri Afurika, Ethiopia 144 na 42 muri Afurika, Sudani y’Epfo 166 na 47 muri Afurika.

    Amavubi yazamutse imyanya 7

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-agiye-kwinjira-mu-kwezi-kwa-nyuma-k-umwaka-mu-kamwenyu

  • Cassa Mbungo André yatandukanye n'ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali bwatangaje ko bwatandukanye na Cassa Mbungo André waei umutoza wayo.

    Ibyo gutandukana kwa AS Kigali na Cassa byatangiye kuvugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho umutoza Cassa yandikiye ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali ibaruwa isaba gusesa amasezerano.

    Ugutandukana kwaba bombi kubaye nyuma yaho iyi kipe ifite umusaruro utari mwiza muri uyu mwaka w'imikino wa 2023 ibarizwa ku mwanya wa 13 n'amanota 10.

    Kuva shampiyona y'u Rwanda itangiye ikipe y'umujyi wa Kigali yakinnye imikino 11, muriyo mikino batsinze imikino ibiri banganya indi mikino 4 batsindwa 5.

    Usibye Cassa watandukanye na AS Kigali hari andi makuru avuga ko na Visi Perezida wayo Seka Fred yaba yanditse ibaruwa asezera kuri uyu mwanya.

    Mu gihe Seka yaba atandukanye na AS Kigali yaba akurikiranye na Perezida wayo Shema Ngoga Fabrice nawe watandukanye n'iyi kipe.

    The post Cassa Mbungo André yatandukanye n'ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/cassa-mbungo-andre-yatandukanye-nikipe-ya-as-kigali-yari-abereye-umutoza-mukuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cassa-mbungo-andre-yatandukanye-nikipe-ya-as-kigali-yari-abereye-umutoza-mukuru

  • Azajya arwanira umwanya na Ojera! Undi rutahizamu ukomoka muri Congo yamaze kugera i Kigali aho aje kumvikana na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze kuzana undi rutahizamu, umunyekongo witwa Mabiala Kinkela Apha yageze mu Rwanda kuvugana na nayo.

    Aje yiyongera kuri Agogo Camara ukiri muri mu igerageza muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

    Source : https://yegob.rw/azajya-arwanira-umwanya-na-ojera-undi-rutahizamu-ukomoka-muri-congo-yamaze-kugera-i-kigali-aho-aje-kumvikana-na-rayon-sports/

  • Yavugiye Meddy! Imvugo ya The Ben ku ‘Bunebw… – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro cyabaye ku itariki 25 Ugushyingo 2023 kibera muri Ottawa-Gatineau. Ihuriro ry'urubyiruko rwo muri Amerika y'Amajyarugu ryateranye ryishimira ibyagezweho hanarebwa amahirwe ari mu ishoramari.

    Muri iki kiganiro Minisitiri w'Urubyiruko Dr Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko rugomba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza gahunda ya Ndumunyarwanda. 

    The Ben umaze imyaka irenga 15 akora umuziki yashimiye Masamba Intore ko kuba amaze imyaka irenga 50 biterwa n'ikinyabupfura no kugendera ku ndangagaciro.

    The Ben ati:'Ngerageza kugira ikinyabupfura ariko hari igihe nisanga insinga zasose. Mparanira kugira ikinyabupfura, kubaha abantu no guca bugufi kuko abo bantu nibo batugira abo turibo. Hari abantu bajya batwita abanebwe jyewe na Meddy. Ariko ikintu kimwe nabacira ku mayange, dushobora kuba abanebwe mu byo mutubonamo. Gukora cyane kuri mwe ni igihe twasohoye indirimbo.

    Hari ibindi dukora bitajya kuri televiziyo, bitajya ku mashusho, bitajya kuri YouTube kandi ibyo bikorwa nibyo bitwinjiriza kurusha umuziki. Ni nabyo bidufasha, biduha imbaraga kandi tugatera imbere Njyewe ndi umukristo niragiza Imana. Nshyira Imana imbere.

    Njya mu muziki mama yagize ubwoba ko nzahinduka. Yatekerezaga ko ngiye mu murongo mubi. Mu mutima niyemeje ko ntazahindua. Nirinze ibiyobyabwenge. Ninywera amazi na Fanta ku banzi. Sindi guca urubanza ariko jyewe mba numva meze neza.'

    Ku bijyanye n’ibikorwaremezo  bya muzika , The Ben  yagize ati 'Twakiriye Trace Awards, Giants Of Africa, BAL n'ibindi byinshi. Urebye nyakubahwa Paul Kagame aratekereza natwe akatuzirikana kandi mbona aho twavuye ariho habi ku buryo aho tugeze hashimishije. Urebye turi ahantu heza n'aho tugana ni heza. Njyewe ndavuga ibimaze gukorwa kuko ni byinshi kandi Kigali imaze kuba umurwa w'Afurika. Muzarebe ibirori, inama zikomeye ku isi, ibitaramo bikomeye byose biri kubera I Kigali. Ni iby'agaciro'.

    The Ben yasobanuye ko ibikorwaremezo bihari ati:'Duhora dushaka kujya ku rwego rwo hejuru. Kigali niyo iri kwakira ibintu byose bikomeye. Ejo bundi dufite Kendrick Lamar. Nifuza ko twagira Arena tudasangiye na Basktball. Njyewe nishimira ko BK Arena ihari ariko habayeho Arena y'ibitaramo gusa byaba ari agahebuzo'.

    Masamba Intore we yavuze ko ibibazo abari mu ruganda rw'imyidagaduro yasobanuye ko:'Dukeneye ibikorwaremezo bimeze neza by'imyidagaduro. Abahanzi amafaranga menshi bayaha ibyuma, sale, u Rwanda rukeneye inyubako nziza ifite ibihagije kugirango abantu bashobore gutarama. Si ngombwa kubyigana na Baskteball, batwirukana, batugarura. Abahanzi bose bakivuka , bagishakisha si ngombwa ko bakodesha Bk Arena kuko irahenze. Abahanzi bacu ariko nabasa ko bimakaza indangagaciro za Ndumunyarwanda. Murangwe n'ubutwari, ubupfura no kwitangira igihugu. Ubuyobozi turabusaba kudutegurira ingando zitwigisha indangagaciro, tukiga mucaka, tukiga ikinyabupfura mbese tukarema umuhanzi mwiza uzagirira akamaro u Rwanda nawe akigirira akamaro.

    Turakundwa, turakurikirwa. Abahanzi babonye ingando byadufasha kubaka uruganda rwacu. Abahanzi bafite inyota yo kubaka u Rwanda'. Masamba Intore yatanze ubuhamya bw'abantu 20 yajyanye mu itorero Urukerereza bagiye mu Bwongereza mu birori byo kwimika umwami ariko habaho impungenge ko bazatoroka. Yavuze ko yababwiye ko aho bashaka hose bahajya ariko ntibaheshe isura mbi u Rwanda. Aho u Rwanda rugeze nta muhanzi watoroka bitewe nuko u Rwanda ruri guteza imbere abahanzi ku buryo aho bashaka hose bajyayo.

    Yanababwiye ko uzajya ashaka kujya I Burayi yamuha itike y'ubuntu akagenda akagaruka'. Bk Arena ihenda abahanzi ku buryo hari abatabasha kuyikodesha bitewe nuko ihagaze miliyoni 30 Frw ugahabwa byose harimo kwicururiza ibyo kunywa no kurya, kwishyura abacunga umutekano n’ibindi. Ikindi kubera yubakiwe imikino niyo mpamvu igora abahanzi kuyikodesha kuko baba batijwe ku buryo hari imikino ntabwo wayihabwa.

    The Ben yasabye inzu yihariye y’ibitaramo idasaranganywa na Basketball

    The Ben yahishuye ko aba ahugiye mu bikorwa byinjiza kurusha umuziki

    The Ben yatangiye umuziki, mama we agira ubwoba ko azahinduka birangira yitwararitse

    The Ben afatwa nk’umuhanzi wahinduye umuziki nyarwanda awuhesha ikuzo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137049/yavugiye-meddy-imvugo-ya-the-ben-ku-bunebwe-ishobora-guteza-impaka-137049.html

  • Ikipe ya Etoile de L’Est yabonye umutoza mush… – #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ku isaha ya Saa 21:00 PM. Bidatinze yahise afata imodoka imwerekeza mu Karere ka Ngoma, aho iyi kipe yakirira imikino yayo. Imama Amapakabo, amenyereye umupira wa Nigeria cyane, aho yegukanye igikombe cya shampiyona mu 2016 ari umutoza wa Enugu Rangers ndetse byatumye ajya mu ikipe y’igihugu ya Nigeria

    Mu 2018 Imama yari yungirije Gernot Rohr mu ikipe y’igihugu ya Nigeria, ndetse bakaba barakoranye mu mikino y’igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya.

    Imama yamaze iminsi mu ikipe z’igihugu za Nigeria ndetse akaba azwiho umupira wihuta

    Imama yaje gutoza ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN). Nyuma yaho yaje kujya mu ikipe ya Abia Warriors y’iwabo, ari nayo yaherukaga gutoza.

    Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, Imama yatangaje ko yishimiye kuza gukorera mu Rwanda. Yagize Ati”U Rwanda ndabona ari igihugu cyiza igihugu buri wese yifuza kuzamo. Nkimenya ko ngiye kuza mu Rwanda nabajije abantu bambwira ko ari igihugu kiri gutera imbere, kandi cyiza bihebuje.”

    Imama yemeje ko ari umutoza mwiza kandi witeguye kugira icyo afasha. Ati” Maze igihe mu mwuga w’ubutoza kuko nitabiriye amarushanwa yose ya FIFA, CAF ndetse n’iwacu mu gihugu ku buryo niteguye guhangana ku isoko mpuzamahanga.   

    Imama yashoje avuga ko aje mu ikipe ya Etoile kugira byinshi ayifasha nubwo hari byinshi bimusaba nko kumenya abakinnyi kujya ku muvuduko Shampiyona iriho, ariyo yezeye ko bizagenda neza.

    Imama asimbuye Nshimiyimana Maurice watangiranye n’iyi kipe ariko bakaza gutandukana kubera umusaruro muke. Etoile de L’Est iri ku mwanya wa 14 n’amanota 10,ikaba iri kurwana intambara yo kuva muri iyi myanya, mbere y’uko igice cya mbere cya shampiyona kirangira.


    ku isaha ya Saa 21:00 pm, nibwo Imama yari ageze mu Rwanda 

    Emmy File usanzwe ushakira amakipe abakinnyi n’abatoza, niwe wagiye kwakira uyu mutoza ku kibuga cy’indege bahita bajyana i Ngoma 

    Umutoza yahise yerekeza mu karere ka Ngoma aho ikipe ya Etoile ibarizwa 


    “>IMAMA YAHISE YEREKEZA I NGOMA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137082/ikipe-ya-etoile-de-lest-yabonye-umutoza-mushya-watoje-ikipe-yigihugu-ya-nigeria-video-137082.html

  • Niyo Bosco mu muryango winjira muri Label iba… – #rwanda #RwOT

    Kuri konti ya Instagram ya Niyo Bosco ntagaragaza ko hari Label n'imwe iri kumufasha muri iki gihe bijyanye n'urugendo rwe rw'umuziki amazemo imyaka itatu.

    Label yitwa Metro Afro ya Enric Sifa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bahanzi igaragaza ko ifasha mu muziki harimo Niyo Bosco, Confy, Boukuru n'abandi.

    Okkama wabarizwagamo aherutse gutangaza ko yamaze gusezera, kubera ko ibyo bamwemereraga atabibonaga nk'uko bari babivuganye.

    Hari amakuru avuga ko Metro Afro yafashije Niyo Bosco mu bikorwa byo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, ariko ko ibi bitaramo bikirangira imikoranire y'impande zombi yazambye.

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Kikac Musci Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko bamaze kwemeranya na Niyo Bosco imikoranire, igisigaye ari ugushyira umukono ku masezerano no kureba uko ibikorwa by'umuziki we byatangira kujya hanze.

    Yavuze ati 'Niyo Bosco twakoranye igihe kinini cyane cyane kuri album ya Bwiza n'ibindi bikorwa by'umuziki, ubuhanga bwe mu muziki ntibushidikanwaho na buri wese. Tumaze igihe tuganira ku gukorana nk'umuhanzi wa Kikac Music Label, kandi ibiganiro byararangiye, rero ni umuhanzi wacu.'

    Uhujimfura avuga ko umwaka ushize Niyo Bosco nta bihangano ashyira hanze, bibaha umukoro ukomeye wo gukora ibishoboka byose akongera kumvikana mu matwi y'abanyarwanda nk'uko byari bisanzwe.

    Mu mezi atatu ashize, uyu muhanzi yabwiye abafana be ko amaze iminsi ari gutegura album ye ya mbere yise 'Ijwi ry'umutima' azabamurikira.

    Mu myaka itatu ishize, Niyo Bosco ari mu muziki yagize igikundiro cyihariye ahanini biturutse ku ndirimbo zuje ubutumwa yagiye ashyira hanze.

    Byanakomejwe n'ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo, kuko hari ibihangano byagiye bijya hanze yagizemo uruhare.

    Niyo Bosco yamenyekanye mu muziki cyane akiri mu maboko ya MIE Empire ya Murindahabi Irene, ayivamo yinjira muri Sunday Entertainmenta atamazemo kabiri. 

    Niyo Bosco yinjiye muri Label ya Kikac Music Label isanzwe ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza


    Niyo Bosco yari amaze igihe akorana na Metro Afro yashinzwe na Enric Sifa wo muri Amerika 


    Ubwo Niyo Bosco yakirwaga muri Metro Afro ari kumwe na Confy na Kivumbi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BURIYANA' YA NIYO BOSCO“>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137086/niyo-bosco-mu-muryango-winjira-muri-label-ibarizwamo-bwiza-137086.html

  • ‘Feruje’ wegukanye igikombe mu Bwongereza yam… – #rwanda #RwOT

    Nahimana yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi filime nyuma yo kubona bamwe mu basore n'abakobwa bahatirwa gushinga ingo. Ni ibintu avuga ko biteze bimubaho mu buzima bwe, ariko afite nyinshi byagiye bibaho kandi byagizeho ingaruka.

    Yavuze ati 'Njya mbona ukuntu inkumi n'abasore bashyirwaho igitutu n'umuryango mugari ndetse n’imiryango yabo babahatira gushaka. Iki kintu kuko hari n'abo bitera ipfunywe numvise nkwiye kugikoraho inkuru.'

    Uyu mukinnyi wa filime anavuga ko yandika inkuru y'iyi filime yatekereje ku kuntu muri iki gihe hari urubyiruko rwifuza gukira binyuze mu nzira zitari nziza.

    Akomeza ati 'Muri iyi minsi kandi hari urubyiruko rwifuza gukira vuba n'iyo byaba binyuze mu nzira zitaboneye, iyi nayo ni impamvu ya kabiri yanteye kwandika no kuyobora iyi film.'

    Iyi filime ishingiye kuri Shenge ukina mu mwanya w'umukobwa ushyirwaho igitutu n'umuryango we na rubanda bamusaba gushinga urugo. Ibi bituma akora uko ashoboye kugirango abone umugabo umukunda bakibanira akaramata.

    Ku rundi ruhande, umusore witwa Jacob akora ibishoboka byose kugira ngo abone ubutunzi. Yifashishije imbaraga z'umwijima yijejwe ko narongora umukobwa w'isugi azabona ubutunzi budakama.

    Iyi filime igaragaramo abakinnyi b'ingenzi barmo nka Killer Man , Rufonsina wamenyekanye mu Muturanyi, Papa Iddy wamenyekanye muri film Umuturanyi na Feruje wagaragaye muri filime zitandukanye ziganjemo izisetsa nk'izinyuzwa kuri Big Mind Empire.

    Harmo kandi Mumporeze Adeline wamenyekanye mu Isi Dutuye, Celine Kay, Nahimana Déo, Nzamukosha Hadidja, Nshizirungu Vincent na Mupenzi John Lucky.

    Nahimana Clémence wamuritse iyi filime, ni umwe mu banditsi ba bahanga hano mu Rwanda. Ni umwe mu bandika Ikinamico Musekeweya.

    Muri 2021 yamuritse filime ye ndende yitwa ‘I Bwiza’ imaze kwerekanwa mu maserukiramuco atandukanye ndetse muri Gicurasi 2021  yegukanye igikombe yahawe na The best film Award yo mu Bwongereza nka film nziza yigenga yo muri Africa (Best indie film from Africa)

    Hari n'abamumenye nka Feruje muri filime zisetsa ndetse na Mama Rufonsina muri filime  Umuturanyi.

    Clémence kandi ni umwe mu bagize itsinda ry'inararibonye mu by'Umuco n'ubuhanzi rihuyemo urubyiruko rwa Africa n'u Burayi (AUEU Youth Cooperation Hub).


    Killer Man akina muri Shenge Series nka Alex aho azengerezwa n'umugore we


    Mumporeze Adeline wamenyekanye mu Isi dutuye akina muri iyi film ari Beatrice 


    Papa Iddy muri filime ‘Umuturanyi’ ni umwe mu bakina muri filime ‘Shenge’


    Uwimpundu Sandrine akina muri Shenge Series nka Marebe inshuti ya Shenge


    Celine Kay akina yitwa Kevine umugore wa Alex


    Nahimana Clémence wanditse kandi akayobora iyi filime


    Nahimana Déo nawe yakinnye muri iyi filime


    Nzamukosha Kadidja


    Nshizirungu Vincent


    Ngabo Mupenzi  Lucky nawe ayigaragaramo

     

    KANDA HANOUREBE INTEGUZA Y'IYI FILIME 'SHENGE' YA RUFONSINA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137089/feruje-wegukanye-igikombe-mu-bwongereza-yamuritse-filime-ku-bahatirwa-gushinga-ingo-video-137089.html

  • Umutima ugira uzawuhorane! Umugore wahaye ibyo kurya umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe akomeje gushimwa cyane #rwanda #RwOT

    Burya mu buzima nta kintu kiryoha cyane nko gufasha ndetse ugafasha ubukunze ndetse ubishaka. Gusa abantu benshi ntibajya bakora iki gikorwa cyo gufasha ariko burya birakwiye ko abantu bose bakwiye kujya bafatanya uko bashoboye.

     

     

    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru y'uyu mugore wagaragaye ari gufasha umugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe ndetse igikorwa yakoze cyakoze ku mitima ya benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

     

     

    Mu mashusho yanyujije ku rubuga rwa TikTok, uyu mugore utabashijwe kumenywa imyirondoro ye yagaragaye ari guhereza ibiryo umugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe, ayo mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

     

     

    Uyu mugore mu mashusho yagaragaye afite akantu karimo ibiryo maze yicaza hasi uyu mugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe maze ava bugufi amuha ibyo kurya, ibintu bikomeje gukora ku mitima ya benshi.

     

     

    Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye igikorwa uyu mugore yakoze ndetse bamubwira kuzahorana uwo mutima agira wo gufasha.

     

     

     

     

     

    Source: thetalk.ng

    The post Umutima ugira uzawuhorane! Umugore wahaye ibyo kurya umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe akomeje gushimwa cyane appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umutima-ugira-uzawuhorane-umugore-wahaye-ibyo-kurya-umugore-ufite-ubumuga-bwo-mu-mutwe-akomeje-gushimwa-cyane/