Blog

  • Ikipe ya Etoile de L’Est yabonye umutoza mush… – #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ku isaha ya Saa 21:00 PM. Bidatinze yahise afata imodoka imwerekeza mu Karere ka Ngoma, aho iyi kipe yakirira imikino yayo. Imama Amapakabo, amenyereye umupira wa Nigeria cyane, aho yegukanye igikombe cya shampiyona mu 2016 ari umutoza wa Enugu Rangers ndetse byatumye ajya mu ikipe y’igihugu ya Nigeria

    Mu 2018 Imama yari yungirije Gernot Rohr mu ikipe y’igihugu ya Nigeria, ndetse bakaba barakoranye mu mikino y’igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya.

    Imama yamaze iminsi mu ikipe z’igihugu za Nigeria ndetse akaba azwiho umupira wihuta

    Imama yaje gutoza ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN). Nyuma yaho yaje kujya mu ikipe ya Abia Warriors y’iwabo, ari nayo yaherukaga gutoza.

    Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, Imama yatangaje ko yishimiye kuza gukorera mu Rwanda. Yagize Ati”U Rwanda ndabona ari igihugu cyiza igihugu buri wese yifuza kuzamo. Nkimenya ko ngiye kuza mu Rwanda nabajije abantu bambwira ko ari igihugu kiri gutera imbere, kandi cyiza bihebuje.”

    Imama yemeje ko ari umutoza mwiza kandi witeguye kugira icyo afasha. Ati” Maze igihe mu mwuga w’ubutoza kuko nitabiriye amarushanwa yose ya FIFA, CAF ndetse n’iwacu mu gihugu ku buryo niteguye guhangana ku isoko mpuzamahanga.   

    Imama yashoje avuga ko aje mu ikipe ya Etoile kugira byinshi ayifasha nubwo hari byinshi bimusaba nko kumenya abakinnyi kujya ku muvuduko Shampiyona iriho, ariyo yezeye ko bizagenda neza.

    Imama asimbuye Nshimiyimana Maurice watangiranye n’iyi kipe ariko bakaza gutandukana kubera umusaruro muke. Etoile de L’Est iri ku mwanya wa 14 n’amanota 10,ikaba iri kurwana intambara yo kuva muri iyi myanya, mbere y’uko igice cya mbere cya shampiyona kirangira.


    ku isaha ya Saa 21:00 pm, nibwo Imama yari ageze mu Rwanda 

    Emmy File usanzwe ushakira amakipe abakinnyi n’abatoza, niwe wagiye kwakira uyu mutoza ku kibuga cy’indege bahita bajyana i Ngoma 

    Umutoza yahise yerekeza mu karere ka Ngoma aho ikipe ya Etoile ibarizwa 


    “>IMAMA YAHISE YEREKEZA I NGOMA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137082/ikipe-ya-etoile-de-lest-yabonye-umutoza-mushya-watoje-ikipe-yigihugu-ya-nigeria-video-137082.html

  • Niyo Bosco mu muryango winjira muri Label iba… – #rwanda #RwOT

    Kuri konti ya Instagram ya Niyo Bosco ntagaragaza ko hari Label n'imwe iri kumufasha muri iki gihe bijyanye n'urugendo rwe rw'umuziki amazemo imyaka itatu.

    Label yitwa Metro Afro ya Enric Sifa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bahanzi igaragaza ko ifasha mu muziki harimo Niyo Bosco, Confy, Boukuru n'abandi.

    Okkama wabarizwagamo aherutse gutangaza ko yamaze gusezera, kubera ko ibyo bamwemereraga atabibonaga nk'uko bari babivuganye.

    Hari amakuru avuga ko Metro Afro yafashije Niyo Bosco mu bikorwa byo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, ariko ko ibi bitaramo bikirangira imikoranire y'impande zombi yazambye.

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Kikac Musci Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko bamaze kwemeranya na Niyo Bosco imikoranire, igisigaye ari ugushyira umukono ku masezerano no kureba uko ibikorwa by'umuziki we byatangira kujya hanze.

    Yavuze ati 'Niyo Bosco twakoranye igihe kinini cyane cyane kuri album ya Bwiza n'ibindi bikorwa by'umuziki, ubuhanga bwe mu muziki ntibushidikanwaho na buri wese. Tumaze igihe tuganira ku gukorana nk'umuhanzi wa Kikac Music Label, kandi ibiganiro byararangiye, rero ni umuhanzi wacu.'

    Uhujimfura avuga ko umwaka ushize Niyo Bosco nta bihangano ashyira hanze, bibaha umukoro ukomeye wo gukora ibishoboka byose akongera kumvikana mu matwi y'abanyarwanda nk'uko byari bisanzwe.

    Mu mezi atatu ashize, uyu muhanzi yabwiye abafana be ko amaze iminsi ari gutegura album ye ya mbere yise 'Ijwi ry'umutima' azabamurikira.

    Mu myaka itatu ishize, Niyo Bosco ari mu muziki yagize igikundiro cyihariye ahanini biturutse ku ndirimbo zuje ubutumwa yagiye ashyira hanze.

    Byanakomejwe n'ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo, kuko hari ibihangano byagiye bijya hanze yagizemo uruhare.

    Niyo Bosco yamenyekanye mu muziki cyane akiri mu maboko ya MIE Empire ya Murindahabi Irene, ayivamo yinjira muri Sunday Entertainmenta atamazemo kabiri. 

    Niyo Bosco yinjiye muri Label ya Kikac Music Label isanzwe ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza


    Niyo Bosco yari amaze igihe akorana na Metro Afro yashinzwe na Enric Sifa wo muri Amerika 


    Ubwo Niyo Bosco yakirwaga muri Metro Afro ari kumwe na Confy na Kivumbi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BURIYANA' YA NIYO BOSCO“>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137086/niyo-bosco-mu-muryango-winjira-muri-label-ibarizwamo-bwiza-137086.html

  • ‘Feruje’ wegukanye igikombe mu Bwongereza yam… – #rwanda #RwOT

    Nahimana yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi filime nyuma yo kubona bamwe mu basore n'abakobwa bahatirwa gushinga ingo. Ni ibintu avuga ko biteze bimubaho mu buzima bwe, ariko afite nyinshi byagiye bibaho kandi byagizeho ingaruka.

    Yavuze ati 'Njya mbona ukuntu inkumi n'abasore bashyirwaho igitutu n'umuryango mugari ndetse n’imiryango yabo babahatira gushaka. Iki kintu kuko hari n'abo bitera ipfunywe numvise nkwiye kugikoraho inkuru.'

    Uyu mukinnyi wa filime anavuga ko yandika inkuru y'iyi filime yatekereje ku kuntu muri iki gihe hari urubyiruko rwifuza gukira binyuze mu nzira zitari nziza.

    Akomeza ati 'Muri iyi minsi kandi hari urubyiruko rwifuza gukira vuba n'iyo byaba binyuze mu nzira zitaboneye, iyi nayo ni impamvu ya kabiri yanteye kwandika no kuyobora iyi film.'

    Iyi filime ishingiye kuri Shenge ukina mu mwanya w'umukobwa ushyirwaho igitutu n'umuryango we na rubanda bamusaba gushinga urugo. Ibi bituma akora uko ashoboye kugirango abone umugabo umukunda bakibanira akaramata.

    Ku rundi ruhande, umusore witwa Jacob akora ibishoboka byose kugira ngo abone ubutunzi. Yifashishije imbaraga z'umwijima yijejwe ko narongora umukobwa w'isugi azabona ubutunzi budakama.

    Iyi filime igaragaramo abakinnyi b'ingenzi barmo nka Killer Man , Rufonsina wamenyekanye mu Muturanyi, Papa Iddy wamenyekanye muri film Umuturanyi na Feruje wagaragaye muri filime zitandukanye ziganjemo izisetsa nk'izinyuzwa kuri Big Mind Empire.

    Harmo kandi Mumporeze Adeline wamenyekanye mu Isi Dutuye, Celine Kay, Nahimana Déo, Nzamukosha Hadidja, Nshizirungu Vincent na Mupenzi John Lucky.

    Nahimana Clémence wamuritse iyi filime, ni umwe mu banditsi ba bahanga hano mu Rwanda. Ni umwe mu bandika Ikinamico Musekeweya.

    Muri 2021 yamuritse filime ye ndende yitwa ‘I Bwiza’ imaze kwerekanwa mu maserukiramuco atandukanye ndetse muri Gicurasi 2021  yegukanye igikombe yahawe na The best film Award yo mu Bwongereza nka film nziza yigenga yo muri Africa (Best indie film from Africa)

    Hari n'abamumenye nka Feruje muri filime zisetsa ndetse na Mama Rufonsina muri filime  Umuturanyi.

    Clémence kandi ni umwe mu bagize itsinda ry'inararibonye mu by'Umuco n'ubuhanzi rihuyemo urubyiruko rwa Africa n'u Burayi (AUEU Youth Cooperation Hub).


    Killer Man akina muri Shenge Series nka Alex aho azengerezwa n'umugore we


    Mumporeze Adeline wamenyekanye mu Isi dutuye akina muri iyi film ari Beatrice 


    Papa Iddy muri filime ‘Umuturanyi’ ni umwe mu bakina muri filime ‘Shenge’


    Uwimpundu Sandrine akina muri Shenge Series nka Marebe inshuti ya Shenge


    Celine Kay akina yitwa Kevine umugore wa Alex


    Nahimana Clémence wanditse kandi akayobora iyi filime


    Nahimana Déo nawe yakinnye muri iyi filime


    Nzamukosha Kadidja


    Nshizirungu Vincent


    Ngabo Mupenzi  Lucky nawe ayigaragaramo

     

    KANDA HANOUREBE INTEGUZA Y'IYI FILIME 'SHENGE' YA RUFONSINA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137089/feruje-wegukanye-igikombe-mu-bwongereza-yamuritse-filime-ku-bahatirwa-gushinga-ingo-video-137089.html

  • Umutima ugira uzawuhorane! Umugore wahaye ibyo kurya umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe akomeje gushimwa cyane #rwanda #RwOT

    Burya mu buzima nta kintu kiryoha cyane nko gufasha ndetse ugafasha ubukunze ndetse ubishaka. Gusa abantu benshi ntibajya bakora iki gikorwa cyo gufasha ariko burya birakwiye ko abantu bose bakwiye kujya bafatanya uko bashoboye.

     

     

    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru y'uyu mugore wagaragaye ari gufasha umugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe ndetse igikorwa yakoze cyakoze ku mitima ya benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

     

     

    Mu mashusho yanyujije ku rubuga rwa TikTok, uyu mugore utabashijwe kumenywa imyirondoro ye yagaragaye ari guhereza ibiryo umugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe, ayo mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

     

     

    Uyu mugore mu mashusho yagaragaye afite akantu karimo ibiryo maze yicaza hasi uyu mugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe maze ava bugufi amuha ibyo kurya, ibintu bikomeje gukora ku mitima ya benshi.

     

     

    Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye igikorwa uyu mugore yakoze ndetse bamubwira kuzahorana uwo mutima agira wo gufasha.

     

     

     

     

     

    Source: thetalk.ng

    The post Umutima ugira uzawuhorane! Umugore wahaye ibyo kurya umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe akomeje gushimwa cyane appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umutima-ugira-uzawuhorane-umugore-wahaye-ibyo-kurya-umugore-ufite-ubumuga-bwo-mu-mutwe-akomeje-gushimwa-cyane/

  • Nyamukandagiramukibuga yasanze Sunrise FC iwayo i Gologota maze iyibambirayo birangira yisubije icyubahiro yari yarambuwe na Musanze FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wabaye kuri uyu Gatatu Tariki 29 Ugushyingo 2023, ikipe ya APR FC yasanze Sunrise FC iwayo i Gologota maze iyibambirayo kuko yayitsinze igitego 1-0.

    Wari umukino w'ikirarane, aho igitego cya APR FC cyatsinzwe na rutahizamu wayo Victor Mbaoma ku munota wa 82 kuri Penariti.

    Byatumye APR FC yisubiza icyubahiro yari yarambuwe na Musanze FC kuko ubu yahise ifata umwanya wa Mbere ku rutonde rwa Shampiyona Musanze FC yari imazeho igihe.

    1. APR FC 25 Pts

    2. Musanze FC 23 Pts

    3. Police FC 22 Pts

    4. Rayon Sports 20 Pts

    5. KIYOVU Sports 16 Pts

    Source : https://yegob.rw/nyamukandagiramukibuga-yasanze-sunrise-fc-iwayo-i-gologota-maze-iyibambirayo-birangira-yisubije-icyubahiro-yari-yarambuwe-na-musanze-fc/

  • Manchester United yahuriye nuruva gusenya muri Uaefa Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manchester United yahuriye nuruva gusenya muri Uaefa Champions League.

    Mu ijoro rya cyeye ubwo ikipe ya Manchester United yesuranaga n'ikipe ya Galatasaray yahuye nuruva gusenya nyuma yo kunganya ibitego 3-3 byahise bituma iyi kipe yisanga ku mwanya wa nyuma mu itsinda riyobowe na FC Bayern Munich.

    Uyu mukino ntiwahiriye abasore ba Erik Ten Hag bari batangiye neza batsinda dore ko umuzamu André Onana yongeye gushinjwa gutsindisha iyi kipe ihagaze nabi muri Champions League.

    Dore uko amakipe akurikirana mu itsinda riherereyemo Manchester United muri Uaefa Champions League:

    1. FC Bayern Munich amanota 12

    2. Galatasaray amanota 5

    3. Copenhagen amanota 4

    4. Manchester United 4.

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yahuriye-nuruva-gusenya-muri-uaefa-champions-league/

  • Abakinnyi b’ikipe y’umujyi wa Kigali bigaragambije banze gusubira mu myitozo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'umujyi wa Kigali bigaragambije banze gusubira mu myitozo.

    Abakinnyi ba AS Kigali banze gusubira mu myitozo batarahembwa ibirarane by'imishahara baberewemo n'ikipe.

    Hari abafitiwe ibirarane by'imishahara y'amezi abiri n'abafitiwe amezi atatu.

    Ibi biraza byiyongera ku kuba iyi kipe yatandukanye na Cassa Mbungo wari umutoza mukuru.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-yumujyi-wa-kigali-bigaragambije-banze-gusubira-mu-myitozo/

  • Amashusho y’urukozasoni Neymar yatse ukina filime z’urukozasoni yatumye atandukana n’umukunzi we bari bamaze ukwezi kumwe bibarukanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'urukozasoni Neymar yatse ukina filime z'urukozasoni yatumye atandukana n'umukunzi we bari bamaze ukwezi kumwe bibarukanye.

    Neymar n'umukunzi we Biancardi bamaze gutandukana.

    Impamvu yo gutandukana kwabo ni ukubera amashusho y'urukozasoni uyu musore yasabye.

    Amakuru avuga ko Neymar yasabye umukinnyi wa Filime z'urukozasoni kumuha amashusho yambaye ubusa.

    Nyuma yo gusaba ubwo bwambure, umugore we bari bamaze ukwezi babyaranye yaje kubimenya ahita atandukana na we byihuse.

    Si ubwa mbere uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil avuzweho ibintu nk'ibyo byo gushimisha umubiri.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yurukozasoni-neymar-yatse-ukina-filime-zurukozasoni-yatumye-atandukana-numukunzi-we-bari-bamaze-ukwezi-kumwe-bibarukanye/

  • Abakinnyi ba AS Kigali bivumbuye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umutoza Casa Mbungo André asezeye AS Kigali, abakinnyi b’iyi kipe na bo banze gukora imyitozo batarishyurwa ibirarane by’amezi 2 bafitiwe.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, AS Kigali yari ifite imyitozo nk’ibisanzwe saa mbili, gusa abakinnyi haje mbarwa.

    Aba bakinnyi baje na bo bagumye mu rwambariro banga gusohoka bategereza inama n’ubuyobozi bw’iyi kipe yari iteganyijwe nyuma y’imyitozo.

    Uruhande rw’abakinnyi ni uko batazongera gukora imyitozo badahawe ibirarane by’amezi abiri bafitiwe.

    Ni nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo hashize Casa Mbungo ari bwo byamenyekanye ko yasezeye kuri iyi kipe ni mu gihe iyi kipe yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro bivugwa ko na Seka Fred wari uyiyiboye nyuma y’igenda rya Shema Fabrice na we bivugwa ko yamaze gusezera Umujyi wa Kigali.

    AS Kigali yanze gukora imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-as-kigali-bivumbuye

  • The Ben yasabye imbabazi Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki yasabye Abanyarwanda imbabazi z’uko ageraho agafata umwanya agahugira mu bindi agasa n’uteye umugongo umuziki cyane kandi ari inshingano ze na zo.

    Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga abantu bamwe na bamwe bibaza icyo uyu muhanzi ahugiyemo gituma amara imyaka 2 nta ndirimbo n’imwe asohora kandi ataranigeze atangaza ko yawusezeye.

    Ubwo yari ageze mu Rwanda avuye muri Amerika gutaramirayo, The Ben yavuze ko hari ibindi bintu atashyira mu itangazamakuru aba ahugiyemo ariko bimwinjiriza.

    Ati “Na byo ni ibanga, ni ibintu bwite, ni akazi nkora ku ruhande ariko ni byo bidufasha gukomeza kuba abo turi bo no gusunika ibyo dukora.”

    Yakomeje asaba Abanyarwanda imbabazi kubera ko ajya ahugira mu bushabitsi bwe akibagirwa ibyo umuziki umusaba.

    Ati “Hari ukuntu abafana igitutu cya bo ntakigenderaho ariko na none hari ukuntu nkigenderaho. Ndisegura ku Banyarwanda bose si abafana ba The Ben gusa ahubwo Abanyarwanda bose muri rusange kuba njya mvanga ubushabitsi bwanjye nkibagirwa ibyo umuziki unsaba.”

    Yakomeje abizeza ko mbere y’ubukwe bwe buri mu Kuboza 2023 azaba yasohoye indirimbo nshya kandi bazakunda cyane.

    Ati “ndabasezeranya ko uyu mwaka ndetse utararangira nubwo mfite stress z’ubukwe ariko hagomba kugira akantu kaba, birashoboka ko indirimbo izasohoka mbere y’ubukwe.”

    Imyaka 2 igiye kuzura The Ben nta ndirimbo nshya ashyira hanze, aheruka “Why” yakoranye na Diamond Platnumz yasohotse muri Mutarama 2022.

    The Ben yasabye imbabazi Abanyarwanda kuba amaze igihe kinini nta ndirimbo asohora

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yasabye-imbabazi-abanyarwanda