Blog

  • APR FC izi gutoranya abakozi beza! Ubwiza bwa Umutoni Claire wahawe imirimo mishya mu ikipe ya APR FC bukomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka amafoto ya Umutoni Claire ushinzwe itumanaho muri APR FC, ubwiza bwe bugarukwaho cyane.

    Umutoni Claire asanzwe ari umunyamakurukazi wa bigize umwuga ukora inkuru zi mikino na siporo, yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye haba ibyandika ndetse na radiyo.

    Yakoze kubitangazamakuru bitandukanye nka Power FM yakomeje akazi ki tangazamakuru rya siporo kuri Flash FM aha hose yavugaga imikino n'inkuru za siporo. Ndetse kandi abarizwa mu ishyirahamwe rya banyamakuru ba siporo AJSPOR.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-izi-gutoranya-abakozi-beza-ubwiza-bwa-umutoni-claire-wahawe-imirimo-mishya-mu-ikipe-ya-apr-fc-bukomeje-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-amafoto/

  • Vuba aha agiye gusesekara i Kigali! Rurangiranwa mu guconga ruhago ku Isi, Ronaldinho Gaùcho yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rurangiranwa mu guconga ruhago ku Isi, Ronaldo De Assis Moreira, wamenyekanye nka Ronaldinho Gaùcho ubu ufite imyaka 43, yamaze gutangaza ko azaza kwitabira imikino y'igikombe cy'isi cy'abakanyujijeho muri ruhago (Veteran Clubs World Championship) izabera hano mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri(9) k'umwaka utaha 2024.

    We n'ibindi byamamare byinshi muri ruhago bazaba biteraniye I Kigali mu Rwanda. Imikino izabera muri stade Amahoro izaba yararangiye kubakwa mu kwezi kwa 5.

    Source : https://yegob.rw/vuba-aha-agiye-gusesekara-i-kigali-rurangiranwa-mu-guconga-ruhago-ku-isi-ronaldinho-gaucho-yatangaje-ko-agiye-kuza-mu-rwanda-videwo/

  • Umugabo witwa Gatoya yavuye muri Gereza asanga umugore we asambanywa na Bernard ahita amutema amusiga amaraso adudubiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Gatoya wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana yatemye mugenzi we mu mutwe bapfa umugore, aho yamusanze yitwaje intwaro gakondo. Uyu mugabo bivugwa ko yari amaze igihe afunguwe aho yari yarazize gukubita umuntu afungwa igihe kirenga umwaka.

    Gatoya utuye mu kagali ka Rwesero mu mudugudu wa Rugarama, ubwo yafungurwaga yasanze umugore we yarinjiriwe n'undi mugabo witwa Bernard, kubyakira biramugora ku buryo bahuraga bombi (abagabo) bagatongana.

    Kuri uyu wa 30 nibwo Gatoya yakiriye amakuru ko umugore we ari gusangira na Bernard ikigage mu kabari, agenda yitwaje intwaro gakondo amutema mu mutwe amaraso arava.

    Bivugwa ko Bernard iyo yabazwaga impamvu atareka umugore n'urugo rw'abandi, yasubizaga ko yakuye abana ba Gatoya mu mirire mibi bikaba bigoranye ko yarureka, ndetse n'umugore yemezaga ko akunda umugabo muto (Bernard).

    Gatoya acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe Bernard yajyanwe mu bitaro bya Nyanza nk'uko tubikesha Umuseke.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-witwa-gatoya-yavuye-muri-gereza-asanga-umugore-we-asambanywa-na-bernard-ahita-amutema-amusiga-amaraso-adudubiza/

  • Rayon Sports na APR FC zigiye guhabwa akayabo k’arenga miliyoni 60 Rwr – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC na Rayon Sports ziri mu makipe atandukanye azahabwa arenga ibihumbi 50 by'amadolari kubera gukina imikino Nyafurika.

    Ni amakuru yatangajwe n'umunyamakuru Micky Junior ukomoka muri Ghana ukurikirana cyane umupira w'amaguru wa Afurika n'amakuru awuvugwamo.

    Abinyujije ku mbuga ze zirimo na twitter, yavuze ko amakipe atarageze mu matsinda ya CAF Champions League APR FC yari irimo ndetse na CAF Confederation Cup 2023-2024 yarimo Rayon Sports azahabwa arenga ibihumbi 50 by'amadolari mu manyarwa agera muri miliyoni 60 Rwr. Gusa ariko aya makuru ntacyo CAF irayatangazaho.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-na-apr-fc-zigiye-guhabwa-akayabo-karenga-miliyoni-60-rwr/

  • Rutahizamu w’ibihe byose w’ikipe y’igihugu Amavubi ayoboye abazakina igikombe cy’isi cyizabera mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ibihe byose w'ikipe y'igihugu Amavubi ayoboye abazakina igikombe cy'isi cyizabera mu Rwanda.

    Gatete Jimmy ufatwa nka rutahizamu w'ibihe byose mu Rwanda, azaba ari mu Banyabigwi bazitabira igikombe cy'Isi cy'abakinnye ruhago.

    Iki Rutahizamu w'ibihe byose w'ikipe y'igihugu Amavubi ayoboye abazakina igikombe cy'isi cyizabera mu Rwanda.

    Iki gikombe cyizabera mu Rwanda tariki 1-10 Nzeri 2024.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wibihe-byose-wikipe-yigihugu-amavubi-ayoboye-abazakina-igikombe-cyisi-cyizabera-mu-rwanda/

  • Umuganga w’umunyarwanda Dr Callixte Twagirayezu w’imyaka 93, ari kwizihiza imyaka 40 asuzumye umurwayi wa mbere wari ufite virusi itera Sida muri Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mwaka w'i 1983 nibwo Dogiteri Callixte Twagirayezu, umwe mu banyarwanda wasuzumye umurwayi wambere wagaragaje ibimenyetso bya Virusi itera Sida, ubwo yari igaragaye bwambere muri Afirika.

    Mu kiganiro Callixte Twagirayezu, yagiranye na BBC mu ishami ryayo ry'igiswayiri, yavuze ko ubwo Ubwandu bwa Virusi itera Sida bwageraga mu ri Afurika, abantu benshi batari basobanukiwe n'ubwo burwayi kuko ngo nawe nubwo yari Dogiteri icyo gihe atigeze asobanukirwa neza n'ubwo burwayi.

    Yagize ati' byari ibihe bikomeye nabashije kubona mu buzima bwange, ndibuka ko hano muri Tanzania twari abaganga batanu gusa umwirabura arinjye abandi ari Abazungu baba Misiyoneri, ikintu cya dutunguye nuko haje abarwayi batatu barwaye indwara zitandukanye. Uwambere yari Umuhungu yari afite ibimenyetso bimeze nk'iby'umuntu urwaye igituntu, ariko twagerageje gupima ibizamini byose ngo turebe ko yaba ari igituntu ariko tubura indwara, undi yari Umuhungu nawe yaje avuga ko afite ibisebe ku myanya y'ibanga ariko ngo ntabwo bya mubabazaga, nawe twara mupimye tubura indwara, undi wagatatu yari Umukobwa nawe yaje avuga ko afite ikibazo cyo gucibwamo ariko nawe tumusuzumye tubura indwarwa'

    Dogiteri Callixte Twagirayezu, kuri ubu ufite imyaka 93, yakomeje asobanura ko yaje kwigira inama aza kubaza undi mu Dogiteri bigeze gukorana wakomokaga mu gihugu cya Swideni, maze amwandikira amubwira ibibazo bahuye nabyo bijyanye nabo barwayi wasuzumye bakabura indwara kandi bigaragara ko barwaye.

    Dr Callixte Twagirayezu, yavuze ko uwo Dr atigeze amusubiza, ahubwo ubwo yari agiye kureba ku iposita ko yaba ya musubije, yasanze ya mwoherereje igazeti ndetse ana murangira agace ari buze gusoma.

    Dr Callixte Twagirayezu, yavuze ko yasanze aho hantu yamurangiye gusoma, havuga ko ubwo burwayi butarabonerwa izina kuko umuntu ashobora kugaragaza ibimenyetso by'indarwa runaka nyamara wasuzuma ugasanga atari iyo ndwara ucyeka

    Uwo Dr yamu bwiye ko iyo ndwara yagaragaye mu buhugu by'uburayi ndetse no muri Amerika bityo ko ubwo burwayi bwaba bwageze muri Afirika.

    Asoza icyo kiganiro Dr Callixte Twagirayezu, yavuze ko abaturage benshi bakimara kwandura iyo ndwara, bahise babihuza n'amarozi bituma abenshi bitaba Imana kubera kutivuza ibyo by'uririzi.

    Source : https://yegob.rw/umuganga-wumunyarwanda-dr-callixte-twagirayezu-wimyaka-93-ari-kwizihiza-imyaka-40-asuzumye-umurwayi-wa-mbere-wari-ufite-virusi-itera-sida-muri-afurika/

  • Kamonyi-Mukunguri: Toni zisaga 10 z'umuceri zagurishijwe bumamyi n'umurobyi w'amafi #rwanda #RwOT

    Imodoka yo mu bwoko buzwi nka FUSO, mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 yafatiwe mu Kagari ka Kabugondo, Umudugudu wa Mataba side ipakiye Toni zisaga icumi z'Umuceri zari zijyanywe bumamyi nkuko bivugwa n'ubuyobozi bwa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORA. Uvugwaho kugurisha uyu muceri wakuwe mu bahinzi akanaterera Kashe uwawufatanwe ni umurobyi(w'amafi). Hibazwa niba amafi yahindutse umuceri. Imodoka yafashwe aho gushyikirizwa RIB ngo ikore iperereza yaruhukirijwe muri Koperative, bamwe bati hari ababyihishe inyuma batagaragara.

    Amakuru y'ifatwa ry'imodoka yari ipakiye izi Toni z'umuceri yageze ku intyoza.com nyuma y'amasaha make bibaye, ubwo umushoferi yahise ava mu modoka arigendera asiga imodoka mu Muhanda ariko aza kugaruka nyuma ari nabwo imodoka yerekejwe ku biro bya Koperative, umuceri urapakururwa, urapimwa urabikwa.

    Nubwo umunyamakuru wagiye gukurikirana iby'iyi nkuru yahuye n'imodoka isohoka muri Koperative ahagana ku i saa munani z'amanywa, ubuyobozi bwa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri buvuga ko inyerezwa ry'umusaruro rikomeje gukorwa ariko ko aribwo bafashe umuceri mwinshi.

    John Ndahemuka, Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri yabwiye umunyamakuru ko umuceri wafashwe washyizwe mu bubiko bwa Koperative, aho basabye uwafashwe ndetse n'uvugwaho kuba ariwe wawumugurishije kwerekana aho bawukuye kuko wafatiwe muri Zone ya Koperative kandi umusaruro uhava ukwiye kuba uzanwa muri Koperative.

    Mu gihe uyu muyobozi avuga ko bakeneye kumenya inkomoko y'uyu Muceri, aho bitabaye bityo waba umutungo wa Koperative, ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gifite Amakoperative mu nshingano, buvuga ko nubwo butari bwabwiwe iby'aya makuru ariko uyu Muceri wafashwe 'Bumamyi' cyangwa waguzwe mu buryo bwa Magendu ugomba kujya mu mutungo wa Leta, ko ndetse n'ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro-RRA gikwiye kwinjiramo ndetse na RIB kuko harimo n'ibishobora kuba bigize ibyaha.

    Mugenzi Patrice, Umuyobozi wa RCA watunguwe no kumva aya makuru atari yahaweho Raporo, yabwiye intyoza.com ati' Ibyo aribyo byose ikibazo ubwo kimenyekanye, icyambere dukora ni uko tugomba gukurikirana aho uwo muceri wagiye uva. Icya Kabiri, ugomba gushyikirizwa Koperative ifite uburenganzira bwo kugurisha umuceri aho ng'aho, hakabaho kumenya aho wavuye, bitaboneka ukagurishwa cyamunara amafaranga akinjira muri Koperative byaba na ngombwa mu bufatanye n'inzego ayo mafaranga yavuyemo ashobora no kwinjira mu isanduku ya Leta'.

    Bamwe mu bahinzi b'Umuceri, babwiye intyoza.com ko imwe mu mpamvu hari abacisha umusaruro ku ruhande ari; ibibazo bitandukanye biri muri Koperative, bimwe bishingiye ku kutizera umunzani bakoresha babapimurira, hakaba igiciro babaheraho, hakaba kandi ibyo bakatwa bitari bike kandi batamenyera ubusobanuro, hakiyongeraho kuba umuhinzi asa n'uwahejwe mu ruganda rw'umuceri rwa Mukunguri afitemo imigabane n'ibindi bibazo bisa nk'aho bishingiye kuri bamwe mu bayobozi bubatse igisa no kurira mu bahinzi.

    Mu gihe hari bamwe mu baturage cyangwa se Abahinzi bavuga ko umuceri ungana utya utagurishwa bitagizwemo uruhare na bamwe mu bayobozi, baba ab'Amazone cyangwa se mu zindi nzego z'ubuyobozi bwa Koperative, Umuyobozi wa Koperative yabiteye utwatsi, avuga ko ibyo nta muyobozi wabikora. Ni n'aho bamwe mu bahinzi bahera basaba ko inzego za Leta zikwiye kwinjira muri Koperative ndetse no mu ruganda ku bw'ibyo badashira amakenga mu iyubahirizwa ry'amategeko n'uburenganzira ku banyamuryango ndetse n'ikimenyane n'icyenewabo bigamije 'Gukama' abahinzi(Ibyo natwe tugishakisha imvo n'imvano).

    Ihishwa ry'amakuru naryo rihatse byinshi kuko Perezida wa Koperative avuga ko yakiriye uwo avuga ko ari umurobyi wagurishije Toni zisaga icumi z'umuceri bakaganira, nyamara umunyamakuru amubajije uko yamubona yanga gutanga Terefone abonekaho kandi bahoranye. Hibazwa uburyo umurobyi yahinduye ifi Umuceri wa Toni zisaga 10.

    Bimwe dufitiye amakuru, turacyashaka ibibyuzuza bihagije haba mu buyobozi bwa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri ndetse n'uruganda rw'Umuceri rwa Mukunguri-MRPIC abahinzi bafitemo imigabane isaga 70%. Haravugwa byinshi bigisobanye.

    Bamwe mu bayobozi haba mu ma Zone y'abahinzi n'abandi baravugwa kugira ukuboko muri ibi bikorwa. Amakuru kandi agera ku intyoza.com ni uko muri aya masaha y'umugoroba hari indi modoka yafashwe ipakiye umuceri. Haravugwa ko abakora ibi bikorwa bashatse ibyangombwa bigaragaza ko umuceri batwara ukurwa ahatari mu mbago z'abahinzi babarizwa muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri ariko ibyo bikaba uburyo bwo kujijisha. Gusa na none, byose hari ababihuza n'imikorere itari myiza iri muri Koperative ndetse n'uruganda bikomeje kwinubirwa n'abahinzi.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/11/30/kamonyi-mukunguri-toni-zisaga-10-zumuceri-zagurishijwe-bumamyi-numurobyi-wamafi/

  • Huye ! Ibisambo byinjiye mu Kiliziya byiba ibintu byinshi birimo Isakaramentu ry'Ukarisitiya #rwanda #RwOT

    Umubikira witwa Mukarwego Julienne uyobora ikigo cyita kubakuze i Tumba mu Karere ka Huye yemeje ko habaye ubujura hibwa Isakaramentu na Taberinakuro

     

    Uyu mubikira yavuze ko ibi bisambo byatwaye Isakaramentu ry'Ukarisitiya n'ibindi byari birimo.

    Uyu mu masera, avuga ko iyi Taberinakuro yibwe n'abajura baturutse hanze y'ikigo mu ijoro ryakeye, ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023.

    Mu magambo ye yagize ati:' Abashinzwe umutekano babirimo , buriya baradufasha kumenya aho byagiye'.

    Kigali Today itangaza ko Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Butare Pierre Celestin Rwirangira yatunguwe n'ubwo bujura bwabereye muri iyo Chapelle avuga ko biteye isoni.

    The post Huye ! Ibisambo byinjiye mu Kiliziya byiba ibintu byinshi birimo Isakaramentu ry'Ukarisitiya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/huye-ibisambo-byinjiye-mu-kiliziya-byiba-ibintu-byinshi-birimo-isakaramentu-ryukarisitiya/

  • Byitiriwe gutwika: Ibinyoma 4 byanyeganyeje i… – #rwanda #RwOT

    Bimaze kuba nk'ihame ko mbere yo gushyira ahagaragara igikorwa runaka, abahanzi cyangwa abandi bari mu gisata cy'imyidagaduro babanza kwicara bagatekereza neza ku nkuru itangaje babanza gukwirakwiza kugira ngo igihangano cyabo nigisohoka kizarebwe cyane kandi ntikibagirane vuba.

    Muri uyu mwaka gusa cyane cyane muri izi mpera zawo, ibyamamare nyarwanda biri kwifashisha aya mayeri cyane mu rwego rwo gusoza umwaka neza bashyigatiye igikundiro cy'abanyarwanda ndetse n'abafana babo muri rusange.

    Uyu mwaka wa 2023 ubura ukwezi kumwe gusa ngo uhigamire iyindi, waranzwe n'ibihe bidasanzwe mu myidagaduro, ibyamamare haba muri muzika, sinema, ubusizi n'ibindi ntibigeze baha agahenge abanyarwanda kuko wasangaga iteka ku mbuga nkoranyambaga hahora inkuru zirushaho kuryoshya imyidagaduro zaba ari ukuri cyangwa ibinyoma.

    1.     Kwibaruka kwa Junior Rumaga na Bahali Ruth


    Guhera ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira 2023, byari ibicika ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko Junior Rumaga asohoye amafoto agaragaza Bahali Ruth atwite bagaca amarenga ko baba bagiye kwibaruka.

    Ayo mafoto, akana ko mu jisho barebanaga akamwenyu katava ku munwa, imitoma itava ku mbuga nkoranyambaga zabo, byose byatumye abantu bizera ijana ku ijana ko aba basizi bamaze igihe mu rukundo ndetse bagiye no kwibaruka koko.

    Nyuma yaho noneho aba bombi bahamije ko bibarutse koko ndetse bagaragaza n'amafoto aherejwe n'amagambo yumvikanisha ko batakiri babiri ahubwo babaye batatu. 

    Ubwo abantu bose babakurikira bava mu byabo babifuriza gusubirayo nta mahwa, kubyara hungu na kobwa, n'andi magambo nk'ayo abwirwa abibarutse.


    Abantu bose bakiri mu gihirahiro bibaza niba koko Rumaga na Bahali bibarutse, Rumaga, umusizi w'umuhanga cyane mu guharurira inzira ibisigo bye, atangariza InyaRwanda ko aribyo bibarutse, ariko ko batibarutse umwana ahubwo bibarutse igisigo bise 'Rudahinyuka.'

    2.     Ubukwe bwa Kanimba na Soleil


    Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil ndetse na Mpazimaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba bamamye muri filime y'uruhererekane itambuka kuri Youtube yitwa 'Bamenya,' baciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ubwo batunguranaga bagasohora integuza y'ubukwe 'Save The Date' ihamya neza ko bagiye kurushinga.


    Iyi ntenguza yagaragazaga ko imihango y'ubukwe iteganyijwe ku ya 17 Ugushyingo 2023, kandi koko ubukwe bwaratashye, bakomeza gucanganyukisha abantu ubwo bashyiraga hanze amafoto abagaragaza mu myambaro y'abageni, ababambariye, abatashye ubukwe n'ibindi byose bisabwa.

    Abantu bakiri muri urwo rujijo, hasohotse amashusho y'igice cya 45 ya filime aba bakinnyi bahuriramo yitwa 'Ganza,' maze aba ariho hagaragara bwa bukwe bwabo bwari bwaciye igikuba.


    Nyuma y'uko ukuri kose kugiye hanze, aba bakinnyi basobanuye ko ari filime bikiniraga bisanzwe cyane ko iyi filime imaze igihe itambuka kuri Youtube, ndetse Soleil ahishura ko afite undi mukunzi utari Kanimba.

    3.     Kwambara ijipo kwa Mico The Best


    Muri uku kwezi kubura amasaha macye ngo kurangire, umuhanzi Mico The Best yaratunguranye ashyira hanze amafoto yambaye ijipo.

    Aya mafoto yateye urujijo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangira kwibwira ko Mico nawe birangiye abaye umutinganyi, abandi bamuhata ibibazo karahava. 

    Ntibyatinze, kuko nawe yahise ashyira ahagaragara indirimbo yise 'Inanasi,' ndetse mu mashusho bigaragara neza abakobwa yifashishije bari bambaye amajipo ari mu bwoko bwa ya yindi yifotoranije.


    Nyuma, byaje kugaragara ko yafashe icyemezo cyo kwifotoza yambaye ijipo mu rwego rwo guteguriza indirimbo ye nshya imaze iminsi micye cyane igiye hanze.

    4.     Ubutinganyi kuri Chriss Easy wagaragaye ateruwe n'undi mugabo


    Kuva ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto y'umuhanzi Chriss Easy ateruwe n'undi musore usanzwe ari n'inshuti ye witwa Prince Tity.

    Aya mafoto agaragaza neza uyu muhanzi yishimanye bidasanzwe n'uyu musore, yatumye benshi bibaza niba Chriss Easy yaba ahindutse umutinganyi, cyangwa se nawe bwaba ari uburyo yifashishije bwo kwamamaza indirimbo ye nshya.


    Bamwe mu nshuti ze za hafi InyaRwanda yashoboye kuvugisha, bahamije ko iyi mico basanzwe batayimuziho, bavuga ko byashoboka ko yashyize hanze ariya mafoto ateguriza indirimbo ye nshya yaba yitegura gushyira ahagaragara.


    Ibi ariko na none byashyize benshi mu rujijo, kuko uyu muhanzi aherutse kwiyemerera ko atari ngombwa ko yifashisha amakuru mpimbano kugira ngo yamamare cyangwa yamamaze ibyo akora.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137096/byitiriwe-gutwika-ibinyoma-4-byanyeganyeje-imbuga-nkoranyambaga-muri-2023-137096.html

  • Mr Ibu waciwe akaguru yahakanye amakuru yavugaga ko yaryamanye n'umukobwa we #rwanda #RwOT

    Amakuru yavugaga ko Mr Ibu ryamanye n'umukobwa yagize uwe byemewe n'amategeko akamurera , yayahakanye cyakora avuga ko byashobokaga ko yabikora.

     

    Aya makuru yagiye hanze ashyizwe hanze na Mr Ibu n'umukobwa we mu majwi bivugwa ko ari aye.

     

    Mu gihugu cya Nigeria no mu binyamakuru byaho , hari hamaze iminsi amagambo avuga ko uyu mukinnyi wa Filime uherutse gucibwa akaguru yaryamanye n'umukobwa we yafashe akarera ndetse akamugira we.

     

    Nyuma y'aho agereye kuri Mr Ibu , yafashe amajwi asobanura ko ibivugwa ataribyo ndetse ko ngo atigeze agerageza kuryamana nawe cyakora yemera ko byashobokaga ko aryamana nawe.

     

    Muri aya mashusho , uyu mukobwa Jasmine, yumvikana abaza Mr Ibu ku makuru bivugwa ko baryamanye maze na Mr Ibu akabihakanira kure.Hibu yemeza ko byashobokaga ko baryamana gusa avuga ko abakwiza ibihuha bakwiriye kubihanirwa.Yagize ati:'Abantu bo mu Isi koko , Ese ni gute byashoboka ? Umukobwa wanjye ? Uwariwe wese wazanye ibi binyoma, azabihanirwa'.

     

    Mr Ibu , agaragaza ko ari inzirakarengane mu byavzwe byose.Jasmine, yabajije Mr Ibu niba hari uwo bigeze babiganiraho , arabihakana avuga ko ntabyo baganiriye.

     

    The post Mr Ibu waciwe akaguru yahakanye amakuru yavugaga ko yaryamanye n'umukobwa we appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mr-ibu-waciwe-akaguru-yahakanye-amakuru-yavugaga-ko-yaryamanye-numukobwa-we/