Blog

  • Umubiri wamunaniye! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yatengushywe n’umubiri kandi yari afite impano n’imbaraga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubiri wamunaniye! Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi yatengushywe n'umubiri kandi yari afite impano n'imbaraga.

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Iradukunda Bertrand wamenyekanye nka Kanyarwanda yasezeye kuri ruhago.

    Ni ibintu byatunguye benshi kuko yari akiri muto kandi afite n'imbaraga.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bertrand yatangaje ko gukina umupira bitamunaniye ko ahubwo kwihanganira uburibwe byanze.

    Ibi yabivuze nyuma yo gushyiraho ifoto ari mu bitaro yafashwe mu munsi yashize ubwo yagiraga ikibazo cy'imvune.

    Source : https://yegob.rw/umubiri-wamunaniye-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-yatengushywe-numubiri-kandi-yari-afite-impano-nimbaraga/

  • Bayobowe na Ranaldinho! Abakinnyi 30 ba mbere… – #rwanda #RwOT

    Guhera taliki 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024 ni bwo mu Rwanda hazabera imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, biteganyijwe ko kizitabirwa n'abanyabigwi 150 baturutse mu bihugu 40, bagabanyije mu makipe umunani azakina imikino 20.

    Muri gahunda zo gukomeza kwitegura iyi mikino, kuuri uyu wa Kane ni bwo hatangajwe bamwe mu bakinnyi ba mbere bazakitabira iyi mikino, barimo Jimmy Gatete ndetse Ronaldinho wabiciye bigacika mu makipe atandukanye arimo Barcelona na Ac Milan.

    Mu bandi bakinnyi batangajwe muri uyu muhango wabereye muri Serena Hotel, arimo abakomoka muri Afurika ndetse n’indi Migabane. 

    Abakinnyi batangajwe: Laura Georges, Louis Saha, Amanda Dlamini, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Kalusha Bwalya, Anthony Baffoe, Jimmy Gatete, Sonny Anderson, Patrick Mboma, Maxwell Cabelino na Wael Gomaa, Maicon Douglas, Myamoto, Andrew Cole, Patrice Evra, Emmanuel Eboué, Momahed Mwameja, Juma Mossi, Jomo Sono n'Umunyarwanda Karera Hassan.

    Ronaldinho wagize igikundiro ku Isi, ategerejwe mu Rwanda umwaka utaha 

    Yakoreye amatake akomeye mu ikipe ya FC Barcelona 

    Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize, nawe azitabira iyi mikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137125/bayobowe-na-ranaldinho-abakinnyi-30-ba-mbere-bazitabira-igikombe-cyisi-kizabera-mu-rwanda-137125.html

  • UR Huye: Umukobwa utaramenyekana yakuyemo ind… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye) hatoraguwe umubiri w’umwana mu kimoteri giherereye mu macumbi y’abakobwa yitwa Benghazi.

    Ubwo abakora amasuku barimo basukura ku nyubako mu macumbi ya Benghazi inyubako ya B iri hagati mu nyubako eshatu zigize aya macumbi akunze kubamo abakobwa biga mu mwaka wa mbere n’abiga mu mwaka wa Kabiri.

    Uyu mwana yagaragaraga nk’ugejeje igihe cyo kuvuka kuko yari afite umusatsi ndetse n’inzara bigaragara ko yari akuze cyane ku buryo byari igihe cyiza cyo kuvuka nk’uko benshi bazi neza  iby’ubuganga babyemeza.

    Kugeza magingo aya, abanyeshuri bahagaritswe kwiga hanyuma urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwahise ruhagera kugira ngo rusake hamenyekane umuntu waba wakuyemo inda.

    Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Kaminuza ariko ntitwabasha kubabona kubera igikorwa cyo gusaka barimo, gusa umunyeshuri ushinzwe itumanaho no gutanga amakuru muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye atubwira ko nta makuru arambuye bari bamenya kuko nyuma yo kubona uwo mwana hitabajwe polisi bakaza gusaka.

    Umunyamakuru wa InyaRwanda yahageze asanga abanyeshuri bose babujijwe gusohoka kugira ngo basakwe ku buryo byari bigoranye ko wabona umukobwa uba muri ayo macumbi waguha amakuru y’uko byagenze. RIB nayo ntacyo iratangaza.

    Ibi bibaye mu gihe minsi yashize, abanyeshuri biga muri iyi kaminuza batangaje ko bishora mu busambanyi cyane kubera ubushobozi bucye kandi ubuzima muri iki gihe butoroshye.

    Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana (100.000 Frw) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 Frw).

    Muri UR-Huye hatoraguwe uruhinja rwajugunywe mu kimoteri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137127/ur-huye-umukobwa-utaramenyekana-yakuyemo-inda-ajugunya-umwana-mu-kimoteri-137127.html

  • Diamond ntarasubiza – The Ben yavuze ibyamamare byemeje kwitabira ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] yavuze ko umuhanzi wo muri Kenya, Otile Brown yamaze kwemeza ko azitabira ubukwe bwe na Uwicyeza Pamela.

    Ni nyuma y’iminsi hamaze inkuru ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko abahanzi b’ibyamamare nka Sheebah Karungi, Tiwa Savage, Diamond Platnumz n’abandi bazitabira ubukwe bw’uyu muhanzi buzaba muri uku kwezi.

    The Ben yavuze ko bamwe muri aba bahanzi bazaba bahari aho bamwe bamaze no kubyemeza ni mu gihe hari abatarasubiza nka Diamond n’aho Tiwa Savage we ntabwo ngo bajya bavugana.

    Yemeje ko kandi mu bahanzi bemeje ko bazaza barimo Otile Brown wo muri Kenya bakoranye indirimbo ‘Can’t get enough’.

    Ati “ayo makuru aho aturuka si mpamvu gusa bamwe muri abo bahanzi bazaza. Diamond [Platnumz] ntabwo aremeza ko azaza, Otile Brown we yemeje ko azaba ahari. Tiwa [Savage] ntabwo tujya tuvugana.”

    Umuhanzi Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamela bafite ubukwe buzaba tariki ya 15 Ukuboza 2023 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa.

    Tariki ya 23 Ukuboza 2023 ni bwo bazasezeranira imbere y’Imana ndetse habe n’umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre.

    Muri Convention Centre hakaba hazajyayo abafite ubutumire ni mu gihe abandi bifuza gukurikira ubu bukwe mu buryo bwa ‘Live’ bashyiriweho Website ya www.thebenandpamela.com bazabukurikiraniraho.

    The Ben yemeje ko Otile Brown azitabira ubukwe bwe

    The Ben yemeje ko Otile Brown azitabira ubukwe bwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-ntarasubiza-the-ben-yavuze-ibyamamare-byemeje-kwitabira-ubukwe-bwe

  • Umuhanzi Kitoko yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Uri Imana' – VIDEO #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe atagaragara muri muzika Kitoko yashyize amashusho y'indirimbo yise 'Uri Imana'.

    Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023 , umuhanzi Kitoko yashyize hanze amashusho yahimbiye Imana nk'uko yari yabiteguje abakunzi be.

    Kitoko ni umuhanzi Nyarwanda wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz'urukundo , ubuzima n'izindi.

    Ubwo yateguzaya iyi ndirimbo yirinze kuyivuga izina agaragaza ko izaba ihimbaza Imana.

    Ni indirimbo yakiriwe neza n'abakunzi be batandukanye, dore ko mu gihe cy'Isaha imwe uhereye igihe twayikoreye yari imaze kurebwa n'abarenga Igihumbi, yakuzwe n'abantu barenga 400 n'ibitekerezo by'abamwishimiye birenga 47.

    Tubibutse ko Kitoko aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    The post Umuhanzi Kitoko yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Uri Imana' — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-kitoko-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-yise-uri-imana-video/

  • Bertrand uheruka kwimukira muri Canada, wakiniye amakipe arimo APR FC yasezeye ruhago #rwanda #RwOT

    Iradukunda Jean Bertrand umaze ukwezi kurenga yimukiye muri Canada guturayo, yamaze gusezera gukina umupira w’amaguru ashimira amakipe yanyuzemo yose.

    Tariki ya 19 Ukwakira 2023 ni bwo uyu musore yavuye mu Rwanda yerekeza muri Canada agiye gukomereza ubuzima, hari nyuma yo kwicarana na Musanze FC yari yasinyiye mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira basesa amasezerano.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ubu yamaze gufata umwanzuro wo gusezera gukina umupira w’amaguru. Ati “nahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.”

    Inkuru ye muri ruhago y’u Rwanda itangira 2009 ubwo yajyaga mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2012 yaje kujya mu Isonga ayivamo 2014 ubwo yasubiraga muri APR FC yamureze ariko bwo ajya mu ikipe nkuru.

    Yayikiniye kugeza 2016 (muri iyo myaka 2 batwaranye ibikombe 2 bya shampiyona 2014-15 na 2015-16).

    Yahise ajya mu ikipe ya Bugesera FC yakiniye umwaka umwe agahita yerekeza muri Police FC yakiniye na yo umwaka 1 ahita ajya mu ikipe ya Mukura VS, hari hamaze kuba 2018 yayikiniye imyaka 2 ahita ajya muri Gasogi United na yo ayikinira umwaka umwe.

    Mu Kwakira 2021 yerekeje muri Botswana mu ikipe ya Township Rollers atatinze aho muri Gicurasi 2022 bahise batandukana aza mu Rwanda akinira Kiyovu Sports umwaka umwe, mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 yasinyiye Musanze FC ariko baza gutandukana kuko yahise abona Visa ya Canada.

    Yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 mu 2012, akomereza mu batarengeje imyaka 20, U23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru guhera mu 2014.

    Yakiniye APR FC akiri umwana muto

    Yanakiniye Bugesera FC igihe gito

    Ntabwo muri Police FC byamugendekeye neza

    Yananyuze muri Mukura VS imyaka 2

    Gasogi United yayikiniye umwaka umwe

    Na Kiyovu Sports yayikiniye umwaka umwe

    Yaherukaga gusinyira Musanze FC

    Ni umwe mu bakinnyi bakiniye Isonga

    Yanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bertrand-uheruka-kwimukira-muri-canada-wakiniye-amakipe-arimo-apr-fc-yasezeye-ruhago

  • Nyanza : Umugabo arashinjwa gutema mugenzi we wamutwariye umugore ubwo yari afunzwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, mu Karere ka Nyanza hari umugabo wafashwe ashinjwa gutema mugenzi we amuhora ko yamutwariye umugore.

    Uyu mugabo witwa Gatoya bivugwa ko yari amaze igihe afunguwe , yahise atema mugenzi we ngo wamwinjiriye umugore igihe yari afunzwe.

    Uyu mugabo wari yarafunzwe azira gukubita umuntu yasize umugore we asanga hari uwamwinjiriye. Ibi byabereye mu Murenge wa Busasamana , Akagari ka Rwesero , Umudugudu wa Rugarama.

    Ikinyamakuru umuseke, gitangaza ko uwo mugabo watemwe yarimo gusangira n'uwitwa Bernard maze utegwa ahita amutema mu mutwe.

     

    Bernard abajijwe impamvu atareka urugo rw'abandi, yavuze ko yakuye abana be mu mirire mibi bityo ko atareka Kandi ngo uwo mugore nawe yemeza ko akunda uwo mugabo watemwe.

    Ukekwaho gutema mugenzi we,yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe uwatemwe yahise ajya kuvurirwa ku Bitaro by'Akarere ka Nyanza.

    The post Nyanza : Umugabo arashinjwa gutema mugenzi we wamutwariye umugore ubwo yari afunzwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nyanza-umugabo-arashinjwa-gutema-mugenzi-we-wamutwariye-umugore-ubwo-yari-afunzwe/

  • Amakuru! Ronaldinho ku butaka bw’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihangange mu mupira w'amaguru Ronaldinho Gaucho, yamaze gutangaza ko umwaka utaha azaba ari mu Rwanda hamwe n'ibindi bihangange byamamaye mu mupira w'amaguru.

    Ronaldinho Ni umwe mu bakinnyi bagize igikundiro ku isi, aho yamamaye cyane mu ikipe y'igihugu ya Brazil aho yatwaranye nayo igikombe cy'isi.

    Mu makipe Ronaldinho yamenyekanye cyane mu ikipe ya FC Barcelona aho yatwariye Ballon d'or ndetse na Champions League n'ibindi bikombe.

    Uyu mukinnyi yamaze gutangaza ko azaba ari mu Rwanda umwaka utaha mu gikombe cy'isi cy'abakanyujijeho muri ruhago.

    Iki gikombe cy'isi kizabera mu Rwanda kuva tariki 01 kugeza tariki ya 10 Nzeri 2024, kikazitabirwa n'ababarirwa mu 150 bazaba barimo n'abanyarwanda nka Jimmy Gatete.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-ronaldinho-ku-butaka-bwu-rwanda/

  • Ikipe ya Rayon Sports irakina idafite abakinnyi 2 bakomeye harimo umaze kuyitsindira ibitego byinshi uyu mwaka ndetse na myugariro ukomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports irakina idafite abakinnyi 2 bakomeye harimo umaze kuyitsindira ibitego byinshi uyu mwaka ndetse na myugariro ukomeye

    Kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Rayon Sports irakina n'ikipe ya Bugesera FC mu mukino wa Shampiyona. Uraba ari umukino ukomeye cyane dore ko Aya amakipe ajya ahangana cyane.

    Amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports irakina uyu mukino idafite abakinnyi 2 harimo Hertier Luvumbu Nzinga umaze iminsi yitwara neza ndetse akanafasha iyi kipe mu buryo bwose.

    Ntabwo ari Luvumbu gusa ahubwo biravugwa ko na Rwatubyaye Abdul atarakina uyu mukino nubwo iyi kipe iraba yagaruye Mitima Issac utarakinnye umukino uheruka kubera amakarita 3 y'umuhondo yari yujuje.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-irakina-idafite-abakinnyi-2-bakomeye-harimo-umaze-kuyitsindira-ibitego-byinshi-uyu-mwaka-ndetse-na-myugariro-ukomeye/

  • Amakuru agezweho: Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi asezeye gukina umupira w’amaguru -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi asezeye gukina umupira w'amaguru.

    Iradukunda Jean Bertrand wamenyekanye mu makipe akomeye cyane hano mu arimo APR FC, Mukura Victory Sports na Kiyovu Sports ndetse n'ayandi makipe menshi atandukanye yifashishije imbuga nkoranyambaga ze amaze gutangaza ko ahagaritse gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-asezeye-gukina-umupira-wamaguru-amafoto/